Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yagaragaje ko atumva impamvu abasirikare ba kiriya gihugu bakomeje gupfira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe abarwanyi b’umutwe wa M23 bagiye kurwanya bafite impamvu zumvikana zo gutuma barwana.
Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo imyaka icyenda (hagati ya 1999 na 2008) yabitangaje ku wa Gatanu, ubwo yari mu kiganiro na SABC.
Byari nyuma y’umunsi umwe Igisirikare cya Afurika y’Epfo gitangaje ko hari abasirikare bacyo babiri biciwe hafi y’Umujyi wa Goma wo muri RDC, abandi batatu barakomereka.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bitatu byo mu muryango wa SADC (ibindi ni Malawi na Tanzania) byohereje ingabo muri RDC, mu rwego rwo gufasha ingabo z’icyo gihugu kwirukana inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Thabo Mbeki mu kiganiro na SABC, yagaragaje ko intambara yo muri RDC Afurika y’Epfo yivanzemo itazakemura ikibazo cy’amakimbirane ari muri kiriya gihugu, agaragaza ko hakenewe igisubizo gishingiye kuri Politiki.
Ati: "Igisubizo cya kiriya kibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC ni icya Politiki. Kizaboneka ari uko Guverinoma ya RDC yemeye ko abaturage bose ba Congo ari abenegihugu. Ubutegetsi bwa RDC bufite inshingano zo kubarinda bose".
Uyu mukambwe w’imyaka 81 y’amavuko yanakomoje ku kibazo cy’inyeshyamba za M23, ashimangira ko impamvu zirwanira yumvikana.
Yagize ati: "M23 uwaba ayiri inyuma wese, impamvu zayo ni ingenzi cyane. Impamvu ni uko hari igice cy’abaturage ba Congo badafite kirengera guhera mu bihe bya kera kuri Mobutu wavuze ko Abanyamulenge atari abanye-Congo, ko ahubwo ari Abanyarwanda".
Mbeki yunzemo ko leta ya Kinshasa icyo igomba gushyira imbere ari ukwirinda kuvangura abaturage bose bari ku butaka bwayo, kuko imipaka ibihugu bya Afurika bifite yose nta ruhare Abanyafurika bagize mu kuyishyiraho.
Tanga igitekerezo