
Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice arabona ko abantu bose biba umutungo w’igihugu badakwiye gufungwa gusa, ahubwo ko bakwiye no kunyagwa ku buryo batazajya bashobora kwitegera igare.
Uyu muvugabutumwa ukunze kumvikana mu busesenguzi muri politiki, mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa Megapex, yavuze ko yakoze ubushakashatsi, asanga abantu nk’aba biba igihugu baba bakwiye guhabwa ibihano biteye ubwoba ku buryo batazongera gutinyuka kwiba.
Ni amagambo yavuze ashingiye ku ijambo rya Perezida Paul Kagame uherutse kuganiriza abavuga rikumvikana bateraniye i Nyakinama mu karere ka Musanze, aho yababwiye ko yabwiye Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ati “Nturi umukono, uri igisambo.”
Apôtre Mutabazi yavuze ko igifungo cyonyine ari nk’ikiruhuko. Ati: “Ni Abanyarwanda benshi nzi ko ari butware miliyari, akayitsimba, akagaruka mukamufunga itanu rwose, biriya ni nka vacance. Ariko uzi umuntu ufunzwe afite amafaranga urwego aba arimo, umwami hariya mo imbere? Ni nk’akaruhuko k’imyaka itanu, kandi imyaka itanu urahombya ugahombora bikaba birarangiye.”
Uyu musesenguzi yavuze kandi ko wa muntu wafunzwe imyaka itanu ariko akagumana amafaranga yibye, afunguwe, akabona amahirwe yo gukora indi nshingano azibamo izindi miliyari, yakwemera agafungwa, na zo akazitwara. Ati: “Ntabwo yatinya ko uzamufata, keretse umufashe atarayageza mu butsimbo.”
Abona umuti ari uyu, “iyo ushaka guca ruswa, ukora icyo bita therapy with fear. Nabyanditsemo mu gitabo 2019.” Na none ati: “Umwami yagiraga ibihano bigera kuri 6, birimo kunyaga. Yanyagaga ate? N’abagore bawe yarabatwaraga, inka zose akazitwara, izo yakugabiye n’izo zabyaye.”
Yakomeje ati: “Kujyana umuntu Mageragere ntibyatuma uwo muri Shisha Kibondo atayatwara ariko umunyaze kugera ku rwego no gutega igare ava Nyabugogo, ajya Kinamba bidashoboka, umuntu wese usigaye mu nzego, ayo yariye yabanira aho, agasenga Imana ngo batazamufata gusa.”
"Kunyagwa imitungo" ni na cyo gihano Apôtre Mutabazi yigeze gusabira Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, ubwo yemeraga ko yakiriye indonke. Yaribasiwe nyuma yo kugaragaza iki cyifuzo gusa n’ubu aracyavuga ko agihagaze muri uru ruhande.
2 Ibitekerezo
kamanzi Kuwa 28/08/23
Uyu munsi,ushatse wese yiyita Apotre.Dore ibintu byarangaga Apotres nyakuli ba Yesu.Bagendaga bakora ibitangaza aho bageze hose,bakiza abaremaye,impumyi,ndetse bakazura abantu bapfuye.Nta na rimwe basabaga amafaranga cyangwa umushahara.Urugero,Apotre Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza abantu kandi ku buntu,akabifatanya n’akazi ko kuboha amahema akayagurisha.Nkuko dusoma mu Ibyakozwe 8:18-20,iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Abiyita ba Apotres uyu munsi,bose banyunyuza amafaranga abayoboke babo.Nkuko bible ivuga,Imana idusaba gusohoka mu madini y’ikinyoma,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi wa nyuma.
Subiza ⇾iganze Kuwa 28/08/23
Ariko uyu ngo ni apotre igihe cyose mbona avuga ko atavuga ijambo ry’Imana akivugira ibindi niby Imana yamutumye?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo