Umusore w’i Kigali uvuga ko yitwa Kamana, avuga ko ibye n’umukobwa bakundana byazambye bitewe n’uko umukobwa yamenye ko afite nyina umubyara kandi we ashaka kuzabana n’umusore w’impfubyi yizera ko azamurinda ibitotezo bya nyirabukwe.
Uyu musore yatangarije BWIZA ko uyu mukobwa bamenyaniye mu kazi, bakundana mu gihe cy’amezi atandatu ariko ku ngingo yo kubana, umukobwa ntabikozwa.
Uyu mukobwa ngo avuga ko " Azi neza ko abahunga bafite ababyeyi badafata neza abagore babo bitewe na ba nyina (nyirabukwe)."
Uyu muhungu ati " Yambwiye ko njyewe n’ubwo ntafite ababyeyi bombi ariko ngo kuva hari mama nacyo ari ikibazo. Ngo kibaye nibura ari papa. Ngo cher wanjye uwo yakuwe umutima n’uburyo nyina yatotezwaga na nyirakuru."
Uyu mukobwa yabwiye Kamana ko azabana n’umuhungu udafite ababyeyi, yirinda ko yazatotezwa na nyirabukwe.
Ab’igitsinagore bakunze kwikoma ba nyirabukwe ku kwivanga mu miyoborere y’ingo zabo. Impande zombi hari n’abavuga ko zitajya zoroherana. Bavuga ko ba nyirabukwe b’abantu akenshi usanga bifashe nk’abakeba babo.
1 Ibitekerezo
abo Kuwa 11/01/21
We se nashaka ntazabyara abahungu nawe akaba nyirabukwe w’undi. Cg abahungu be bazashaka yarapfuye. Think twice mukobwa
Subiza ⇾Tanga igitekerezo