Nyuma ya USA, u Bwongereza na bwo bwafatiye ibihano Gen. Kale Kayihura

Leta y’u Bwongereza ku Cyumweru tariki ya 11 Ukuboza yafatiye ibihano Gen. Kale Eduard Kayihura wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda. Gen. Kayihura uheruka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, u Bwongereza bwamuhaniye icyo bwise “kugenzura imitwe myinshi itandukanye yagize uruhare mu guhonyora uburenganzira bwa muntu, harimo [gukora] iyicarubozo ndetse n’ibindi bihano by’ubugome, bya kinyamaswa […]

Ibintu 9 byafasha ababihirwa n’imibonano mpuzabitsina kongera kumva icyanga cyayo

Imibonano mpuzabitsina ku bakundana cyangwa abashakanye ni igikorwa cy’ingenzi cyane, ku buryo kitagenze neza gishobora kuba intandaro w’isenyuka ry’umubano mwiza buri umwe aba yifuza ku wundi. Mu bishobora gutuma iki gikorwa kitagenda neza uko bikwiye harimo kuba abashakanye bafite umwana muto, cyangwa se akazi umwe muri bo akora gashobora gutuma ataha ananiwe cyane. Harimo kandi […]

Mu marira menshi, Neymar yatangaje amagambo aremereye nyuma yo gutsindwa na Croatie

Neymar Jr yaraye atangaje ko atahamya 100% ko azongera gukinira ikipe y’Igihugu cye cya Brésil, nyuma yo gusezererwa nabi mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 gikomeje kubera muri Qatar. Brésil yaraye itashye itarenze ¼ cy’irangiza, nyuma yo gusezererwa na Croatie kuri Penaliti 4-2. Ni nyuma y’uko iminota irenga 120 y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya […]

U Bubiligi bwasabye RDC guca umubano ifitanye na FDLR

Guverinoma y’u Bubiligi yasabye iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika umubano uwo ariwo wose yaba ifitanye n’umutwe wa FDLR; nk’imwe mu nzira zo gucubya umwuka mubi ifitanye n’u Rwanda. U Bubiligi bwasabye RDC kureka gukorana n’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu itangazo rigenewe abanyamakuru Minisiteri yabwo y’Ububanyi n’Amahanga iheruka gusohora. Ni nyuma y’igihe […]

Dr. Denis Mukwege yasabiye u Rwanda ibihano kwa Papa

Umunye-Congo Dr. Denis Mukwege wigeze gutwara igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, yasabiye u Rwanda ibihano arushinja gutera igihuhu cye rwitwikiriye umutwe wa M23. Ibi bihano Mukwege yabisabye ku wa Gatanu tariki ya 09 Ukuboza 2022, ubwo yagiranaga ibiganiro byihariye n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis. Ni ibiganiro byabereye i Vatican, mbere y’uruzinduko Papa ateganya […]

Igikombe cy’Isi: Argentine yageze muri 1/2 cy’irangiza yiyushye akuya

Ikipe y’igihugu ya Argentine yaraye igeze muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi cya 2022 gikomeje kubera muri Qatar, nyuma yo gusezerera u Buholandi bari bahuriye muri ¼ cy’irangiza kuri Penaliti 4-3. Ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino na 30 y’inyongera yari yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2. Argentine byasabye ko irokorwa n’umunyezamu wayo Emiliano Martinez wabanje […]

Perezida Ndayishimiye yagiye gushimangira ubucuti muri Guinée-Equatoriale (Amafoto)

20221209_160456.jpg

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yamaze kugera i Malabo mu gihugu cya Guinée-Equatoriale aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Theodoro Obiang Nguema uheruka kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Ndayishimiye yageze i Malabo aherekejwe na Madamu we, Angeline Ndayubaha. Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko urugendo rwa […]

Angola yirukanye ku butaka bwayo abanye-Congo 150

Abanye-Congo babarirwa mu 150 birukanwe ku butaka bwa Angola, nyuma y’igihe baba muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Iyirukanwa ry’aba banye-Congo ryemejwe na Padiri Trudon Keshilemba Lamba ukuriye Sosiyete Sivile yo mu gace ka Kamako ho mu ntara ya Kasaï batahukiyemo ubwo bageraga muri Congo Kinshasa, ku wa Kane tariki ya 08 Ukuboza 2022. […]

Sena y’u Rwanda yahaye umugisha ubwegure bwa Dr Iyamuremye wari Perezida wayo

Sena y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukuboza 2022; yemeye ubwegure bwa Dr Iyamuremye Augustin wari umaze imyaka itatu ayibereye Perezida. Ku wa Kane tariki ya 08 Ukuboza ni bwo Dr Iyamuremye yeguye ku nshingano zo kuba Perezida wa Sena ndetse n’izo kuba umusenateri muri Sena y’u Rwanda. Mu ibaruwa y’ubwegure bwe […]

M23 yibasiye MONUSCO ku bw’iperereza rya baringa’ yakoze ku bwicanyi yayitiriye

Umutwe wa M23 wibasiye ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), nyuma y’iperereza ivuga ko yakoze ku bwicanyi burimo ubw’i Kishishe. MONUSCO ifatanyije n’Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa muntu muri Congo, baheruka kuvuga ko M23 ari yo yakoze ubwicanyi bivugwa ko bwaguyemo abarenga 100 i Kishishe ho muri […]

Salima Mukansanga mu bagore 100 bavuga rikijyana kurusha abandi ku Isi

Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima, yashyizwe ku rutonde rw’abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bibagira abavuga rikumvikana kurusha abandi ku Isi muri uyu mwaka wa 2022. Ni urutonde rwasohowe na BBC ku nshuro yayo ya 10. Ni urutonde rwiganjeho abagore bo hirya no hino ku Isi, bo mu ngeri zitandukanye z’ubuzima. Mu bagore b’ibyamamare bashyizwe kuri uru rutonde, […]

Iperereza rya Loni ryageretse M23 ku bwicanyi bw’i Kishishe bwaguyemo ‘benshi’

Ishami rya Loni ryita ku burenganzira bwa muntu muri Congo Kinshasa ndetse n’ubutumwa bwayo bushinzwe kuhagarura amahoro (MONUSCO), bashinje umutwe wa M23 kuba ari wo wakoze ubwicanyi bwiciwemo abarenga 100 i Kishishe ho muri Teritwari ya Rutshuru. Aba bashyize ubu bwicanyi kuri M23; nyuma y’iperereza ry’ibanze bakoze kuri buriya bwicanyi. Ni ubwicanyi cyakora cyo umutwe […]

Perezida Pedro Castillo wa Peru yatawe muri yombi

Perezida Pedro Castillo wa Peru yegujwe anatabwa muri yombi, nyuma yo kugerageza gusesa Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo. Dina Boluarte w’imyaka 60 y’amavuko wari usanzwe ari Visi-Perezida ni we warahijwe n’Inteko Ishinga Amategeko nka Perezida mushya, aba umugore wa mbere ugiye kuyobora Peru. Ku wa Gatatu tariki ya 07 Ukuboza […]

Ibyago by’intambara y’ibitwaro kirimbuzi biri kwiyongera, gusa ntituri abasazi_Perezida Putin

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko ibyago by’uko hashobora kubaho intambara y’ibitwaro kirimbuzi bikomeje kwiyongera; gusa avuga ko u Burusiya buzakoresha izo ntwaro ari uko bugabweho igitero. Putin yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye inama ngarukamwaka y’akanama k’u Burusiya gashinzwe Uburenganzira bwa muntu. Muri iri jambo yanavuze ko intambara yo muri Ukraine ishobora […]

Kibeho: Le message de conversion de la Mère du Verbe diffusé sur le continent

Le prêtre directeur de la Radio Maria Guinée Equatoriale et son assistante Boleka, touchés par la ferveur des Rwandais

Sur la Terre Sainte de Kibeho, se réunissent du 1 au 7 décembre 2022, les prêtres, directeurs des stations Radio Maria des sept pays du continent africain et leurs assistants éditoriaux pour une formation professionnelle et mariologique. Ils recevront des explications détaillées sur le message de conversion et de douleur salvifique apporté par la Mère […]

Nyaruguru: Umugabo yiciwe mu murima we w’ibirayi

Umugabo witwa Bikorimana Charles, w’imyaka 28, wari utuye mu mudugudu wa Raranzige, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, yiciwe mu murima we w’ibirayi ubwo yari yagiye kubirarira ngo batabyiba. Nk’uko abaturanyi ba nyakwigendera babivuga, ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira uwa 7 Ukuboza 2022. Nzabonimana Vianney, umuvandimwe w’uwishwe […]

Eden Hazard yasezeye mu kipe y’igihugu y’u Bubiligi

Rutahizamu Eden Hazard, yamaze gusezera mu kipe y’igihugu y’u Bubiligi ‘Les Diables Rouges’ yari asanzwe abereye Kapiteni. Hazard w’imyaka 31 y’amavuko, yari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi kuva 2008, ubwo yayigeragamo afite imyaka 17 y’amavuko. Uyu mugabo ukinira Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne yari amaze gukinira u Bubiligi imikino 126; akaba yari amaze […]

Hatangajwe inzego mu Rwanda ziza ku isonga mu kurangwamo ruswa

Ishami rya Polisi y’u Rwanda ishinzwe umutekano wo mu muhanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) ni zo nzego za Leta y’u Rwanda ziza ku isonga mu kurangwamo ruswa, nk’uko ubushakashatsi bushya bubigaragaza. Ni ibyagaragajwe na raporo izwi nka Rwanda Bribery Index (RBI) yasohowe n’Umuryango Urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International) kuri uyu wa Gatatu tariki ya […]

Ibihumbi by’abanye-Congo bari guhungira ubwicanyi bw’abarimo FDLR kuri M23

Ibihumbi by’abanye-Congo basumbirijwe n’ubwicanyi bw’imitwe yitwaje intwaro ikorana n’Ingabo za kiriya gihugu, bari guhungira ku mutwe wa M23. Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, mu butumwa yanditse kuri Twitter ye yavuze ko “ibihumbi by’abanye-Congo kuri ubu bari guhunga Kitchanga bajya mu bice bigenzurwa na M23, nyuma y’ubwicanyi bw’ironda buri kuhakorerwa na FARDC/FDLR/APCLS/PARECO/NYATURA.” Bisimwa yunzemo ko ari […]

Umwami Mohammed VI yatunguye abakinnyi ba Maroc nyuma yo gusezerera Espagne

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Maroc batunguwe n’umwami Mohammed VI wa kiriya gihugu wahamagaye umutoza wabo kuri terefoni, mu rwego rwo gushimira iriya kipe uko yari imaze kwitwara imbere ya Espagne. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Maroc yanditse amateka yo kugera bwa mbere muri ¼ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi, nyuma yo gusezerera Espagne bari bahuriye muri […]

Igikombe cy’Isi: Maroc yageze muri 1/4 cy’irangiza isezereye Espagne

Ikipe y’Igihugu ya Maroc ‘Les Lions de l’Atlas’, yanditse amateka yo kuba igihugu cya Kane cya Afurika gishoboye kugera muri ¼ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi; nyuma yo gusezerera La Furia Roja ya Espagne kuri Penaliti 3-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa ? cy’irangiza wabaye kuri uyu wa Kabiri. Ni umukino Espagne yihariye mu bijyanye […]

M23, FARDC n’abarimo FDLR mu mirwano ikomeye

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri waramukiye mu mirwano ikomeye n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’imitwe y’inyeshyamba bari gufatanya ku rugamba. M23 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko imirwano yarimo ijya mbere hagati yayo n’ihurira ry’Ingabo za Leta ndetse n’imitwe bakorana. Ni imitwe irimo FDLR, APLCS, Nyatura […]

Abasifuzi 3 b’Abanyarwanda muri 61 bazasifura CHAN 2022

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yamaze gutangaza abasifuzi 61 bazasifura Imikino y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2022) barimo Abanyarwanda babiri. CHAN 2022 biteganyijwe ko igomba kubera muri Algeria hagati y’itariki ya 08 n’iya 31 Mutarama 2023. Abasifuzi 61 barimo 24 bo hagati mu kibuga, 25 bo ku ruhande, […]

Ukutavuga rumwe hagati y’u Rwanda na USA ku miterere y’ibibazo bya RDC

Leta y’u Rwanda iravuga ko hakiri ukutumva ibintu kimwe hagati yayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ku bijyanye n’imiterere y’ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Mbere tariki ya 05 Ukuboza ni bwo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken yagiranye ikiganiro cyo kuri Terefoni na […]

Gen. Muhoozi na Col. Besigye bifatanyije, bibasira NRM ya Museveni

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yifatanyije n’umunyapolitiki Col. Dr. Kiiza Besigye mu kunenga imikorere y’ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda. Ni nyuma y’igihe aba bombi batajya imbizi, bijyanye no kuba Col. Besigye amaze igihe kirekire yariyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni. Gen. Muhoozi usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida […]

Olivier Giroud yanditse amateka akomeye

Rutahizamu Olivier Giroud yanditse amateka yo kuba umukinnyi umaze gutsindira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ ibitego byinshi mu mateka yayo. Uyu mugabo usanzwe akinira Milan AC yo mu Butaliyani, yabigezeho mu ijoro ryakeye ubwo yafashaga u Bufaransa gutsinda Pologne ibitego 3-1; mu mukino wa ? cy’Igikombe cy’Isi. Olivier Giroud yafunguriye amazamu u Bufaransa ku […]

Igisubizo cya Tshisekedi kuri P. Kagame wemeye kumwibira akabanga ku bijyanye n’intambara

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, yasubije mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda uheruka kumubwira ko niba yifuza kumenya ibijyanye n’ububi bw’intambara yigambye ko ishobora kubaho hagati y’u Rwanda na RDC, yamugana akamwibira akabanga. Mu ntangiriro z’Ugushyingo uyu mwaka ni bwo Tshisekedi yatangaje ko intambara hagati ya RDC n’u Rwanda ishobora kuba amahitamo ya […]

Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore Kagame n’ubutegetsi bwe_Tshisekedi

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yaraye yibasiye mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, agaragaza ubutegetsi akuriye ko ari bwo mwanzi gica w’abanye-Congo aho kuba Abanyarwanda. Tshisekedi yibasiye Perezida Kagame ku Cyumweru tariki ya 04 Ukuboza 2022; ubwo yahuraga n’itsinda ry’intumwa z’urubyiruko rwo muri Congo Kinshasa. Ni umuhuro wabaye mu gihe Perezida wa Congo n’ubutegetsi bwe […]

AS Kigali yaturutse inyuma inyagira Kiyovu Sports, yambura Rayon Sports umwanya wa mbere

Ikipe ya AS Kigali yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo kunyagira Kiyovu Sports ibitego 4-2. Aya makipe yombi y’abanya-Kigali yari yahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino AS Kigali yatsinze iturutse inyuma, dore ko Kiyovu Sports yari […]

U Bufaransa bwitiriye M23 ubwicanyi bukomeye bw’i Kishishe

Leta y’u Bufaransa yitiriye inyeshyamba z’umutwe wa M23 ubwicanyi bw’i Kishishe ho muri Teritwari ya Rutshuru buheruka kugwamo abaturage batari bake ba Congo Kinshasa. Igisirikare cya Congo Kinshasa giheruka gusohora itangazo rivuga ko ubu bwicanyi bwo ku wa 29 Ugushyingo bwaguyemo abantu babarirwa muri 50, kibwegeka ku barimo Ingabo z’u Rwanda na M23. Iby’iyi mibare […]

Ibyago bikomeye ku bakunda kumara igihe kirekire mu buriri

Abahanga bavuga ko kuryama ugasinzira uko bikwiye bifasha ubwonko gukora neza, umubiri ukagira imbaraga zituma ugera ku byo ushaka gukora; ikindi bigafasha kwirinda zimwe mu ndwara zikomeye nk’umubyibuho ukabije, diyabete, indwara z’umutima n’imfu zitunguranye. Kuryama neza cyakora cyo ntibivuze kuryama amasaha yose cyangwa ay’umurengera, bijyanye n’uko na byo bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri. Ikigo […]

Perezida Tshisekedi yategetse ko RDC ishyirwa mu cyunamo

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize iki gihugu mu cyunamo nyuma y’ubwicanyi bw’i Kishishe bwaguyemo abatari bake. Iki cyunamo cyaraye cyemejwe n’inama y’Abaminisitiri Congo Kinshasa igomba kukimaramo iminsi itatu. Ku wa 29 Ugushyingo 2022 ni bwo mu gace ka Kishishe ko muri Teritwari ya Rutshuru habereye ubwicanyi bivugwa ko […]

Kurwanya u Rwanda bisobanuye kurwanya Uganda_Gen. Muhoozi

screenshot_20221203-051347_1.jpg

Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko afitiye impuhwe abafitiye urwango Perezida Paul Kagame; ashimangira ko kurwanya u Rwanda ayoboye binasobanuye kurwanya Uganda. Ni mu butumwa uyu mujenerali w’inyenyeri enye yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Ndi Jenerali w’inyenyeri enye. Ibintu bike ku Isi ni byo ntigeze […]

Ishimwe rya Prince Kid wamaze gufungurwa kuri Perezida Kagame

Ishimwe Dieudonné wamenyekanye mu gutegura amarushanwa ya Miss Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bwo gutuma ahabwa ubutabera akagirwa umwere ku byaha yari akurikiranyweho. Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 02 Ukuboza ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné runategeka ko ahita arekurwa, nyuma y’amezi arenga arindwi afunzwe. Uyu musore ukuriye Company […]

Ukwitana ba mwana hagati ya FARDC na M23 ku waba wateye undi

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zikomeje kwitana ba mwana n’umutwe wa M23 bakomeje kwitana ba mwana ku waba warashoje imirwano yasakiranyije impande zombi ku wa Kane tariki ya 01 Ukuboza 2022. Umuvugizi wa FARDC, Gén. Major Syilivain Ekenge, yashinje M23 n’abo yise Ingabo z’u Rwanda kugaba igitero ku birindiro bya FARDC. Itangazo […]

Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame

Minisitiri w’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yibasiye Perezida Paul Kagame amuhora gutangaza ko Perezida Tshisekedi akomeje kwitwaza u Rwanda nk’impamvu yo gushaka uko yasubika amatora ateganyijwe mu mwaka utaha. Umukuru w’Igihugu yavuze ku bibazo bya Congo ku Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo, ubwo yakiraga indahiro za Dr […]

Icyo M23 ivuga ku bwicanyi bivugwa ko bwakorewe i Kishishe FARDC yegetse kuri RDF

Umutwe wahakanye ubwicanyi washinjwe gukora n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uvuga ko ari ibihuha byahimbwe na Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR, Mai-Mai na Nyatura bamaze igihe bakorana. Ku wa Kane tariki ya 01 Ukuboza ni bwo Igisirikare cya Congo cyasohoye itangazo rishinja Ingabo z’u Rwanda kwifatanya n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 […]

RDC yahagaritse ikitaraganya ibiganiro bya Nairobi nyuma yo kwikanga ko ‘byinjiriwe n’u Rwanda’

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagaritse ikitaraganya ibiganiro yagiranaga n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya, nyuma yo kwikanga ko u Rwanda rwaba rubikurikirana mu ibanga. Ni ibiganiro byari bigeze ku cyiciro cyabyo cya gatatu, bikaba byaberaga i Nairobi muri Kenya. Icyemezo cyo kubihagarika ikitaraganya Leta ya Congo yagifashe kuri uyu wa Kane, nyuma yo gutahura […]

U Budage bwanyagiye Costa Rica, busezererwa mu Gikombe cy’Isi butarenze umutaru

Ikipe y’Igihugu y’u Budage yasezerewe mu mikino y’Igikombe cy’Isi gikomeje kubera muri Qatar, nyuma yo gutsinda Costa Rica ibitego 4-2 bitagize icyo biyimarira. Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya u Budage busezererwa mu Gikombe cy’Isi butarenze umutaru, dore ko n’icyo muri 2018 na bwo bwasezerewe butarenze itsinda. Iyi kipe ifite Igikombe cy’Isi cya 2014 yasabwaga […]

FARDC yashinje RDF kongera kuyigabaho igitero, no kwica abaturage barenga 50

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kiravuga ko kuri uyu wa Kane Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 zongeye kugaba ibitero ku birindiro by’Ingabo zacyo. FARDC yashyize ibi birego kuri RDF binyuze mu muvugizi wayo, Général Major Syilivain Ekenge; mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane Tariki ya 01 Ukuboza. Iri […]

Igikombe cy’Isi: Maroc yageze muri kimwe cya 8, u Bubiligi busezererwa butarenze umutaru

Ikipe y’Igihugu ya Maroc ‘Les Lions de la Téranga’, yakatishije itike ya ? cy’irangiza mu gikombe cy’Isi gikomeje kubera muri Qatar, nyuma yo gutsinda Canada ibitego 2-1. Hari mu mukino usoza itsinda F amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Kane, ukaba waberaga rimwe n’undi Croatie yahuriragamo n’u Bubiligi. Ibitego byo mu gice cya mbere […]

Luis Suarez ntakozwa ibyo gusaba imbabazi abanya-Ghana

Umunya-Uruguay Luis Suarez yatangaje ko nta mpamvu abona yatuma asaba imbabazi abanya-Ghana, nyuma yo kubashengura imitima muri 2010 ubwo yagiraga uruhare mu gutuma basezererwa mu Gikombe cy’Isi cyo muri Afurika y’Epfo. Ku itariki ya 02 Nyakanga muri 2010 ni bwo Black Stars ya Ghana yahuye na Uruguay ya Suarez, mu mukino wa ? cy’irangiza cy’Igikombe […]

Ibyo M23 imaze icyumweru ihagaritse imirwano na FARDC yaba ihugiyemo

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize umutwe wa M23 watangaje ko uhagaritse imirwano n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC), nyuma y’ibyumweru byinshi by’imirwano yari imaze igihe isakiranya impande zombi. M23 yahagaritse imirwano nyuma yo kubisabwa n’inama y’abakuru b’ibihugu barimo João Lourenço wa Angola, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC. Ni inama kandi yanitabiriwe […]

Umukobwa uri mu mashusho y’imwe mu ndirimbo za Safi Madiba yapfuye

screenshot_20221201-125840_1.jpg

Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Somalia umuhanzi Niyibikora Safi yifashishije mu mashusho y’indirimbo ye ‘I Love you’, yitabye Imana azize impanuka. Umuhanzi Safi yemeje inkuru y’urupfu rw’uyu mukobwa mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Ati: “Ruhukira mu mahoro malayika muto, wari urumuri imbere ya Camera no hanze yayo. Twakoranye amateka mu ndirimbo ’I Love […]

I Goma baramutse bigaragambiriza ingabo ziganjemo iza Uganda na Kenya

Amagana y’urubyiruko rw’abanye-Congo baramukiye mu myigaragambyo kuri uyu wa Kane, bamagana Ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ziri koherezwa mu gihugu cyabo. Ni imyigaragambyo uru rubyiruko rwakoreye mu mujyi wa Goma usanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aha i Goma hashize ukwezi hari Ingabo za Kenya zoherejwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika […]

Nyuma y’umukino Tunisie yatsinzemo u Bufaransa, Mukansanga yahawe gusifura umukino wa 3

Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima yashyizwe mu basifuzi bane bazasifura umukino w’Igikombe cy’Isi Espagne igomba guhuriramo n’u Buyapani. Ni umukino usoza itsinda E uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukuboza, ukazaba ari uwa gatatu Mukansanga asifuye muri ririya rushanwa rikomeje kubera muri Qatar. Ni nyuma yo gusifura uwo u Bufaransa bwanyagiyemo Australie ibitego 4-1, […]

Ntabwo turi abajura_Perezida Kagame asubiza RDC ishinja u Rwanda kuyibira amabuye y’agaciro

Perezida Paul Kagame yasubije Congo Kinshasa imaze igihe ishinja u Rwanda kuyibira amabuye y’agaciro, agaragaza ko ubushobozi u Rwanda rufite rubukoresha byinshi mu gusaranganya, ariko ko rudashobora kwiba. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo, ubwo yakiraga indahiro za Dr Sabin Nsanzimana wagizwe Minisitiri w’Ubuzima na Dr Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga […]

Maj. Willy Ngoma avuga ko RDF na UPDF binjiye mu ntambara na FARDC mu minsi 3 baba bari Kisangani

Umuvugizi wo ku rwego rwa gisirikare w’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yongeye kunyomoza amakuru y’uko hari ubufasha uyu mutwe waba uhabwa n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyangwa UPDF cya Uganda. Ni mu kiganiro Major Willy Ngoma aheruka kugirana n’ikinyamakuru ACTUALITÉ cyo muri Congo Kinshasa. Iki kitangazamakuru giheruka kwandika inkuru igaragaza ibimenyetso kivuga ko gifite by’uko […]

Rayon Sports yasabye FERWAFA ko abasifuzi 3 mpuzamahanga batazongera kuyisifurira

Ikipe ya Rayon Sports yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba ko ritazongera kwemerera abasifuzi batatu mpuzamahanga yikomye kuyisifurira imikino yakinnye. Abasifuzi iyi kipe yikomye ni Twagirumukiza Abdul Karim usifura hagati mu kibuga cyo kimwe na Karangwa Justin na Mugabo Eric bombi basifura ku ruhande. Mu ibaruwa Rayon Sports yandikiye FERWAFA, yayigaragarije ibyemezo bitavugwaho […]

Miss Kayibanda Aurore mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we

Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2012, yatangaje ko afite umukunzi mushya nyuma yo gutandukana na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana nk’umugabo n’umugore. Uyu mukobwa kuri ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram. Muri iki kiganiro umwe mu bamukurikira yamubajije […]

Igikombe cy’Isi: Sénégal yageze muri kimwe cya 8 cy’irangiza itsinze Équateur

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Les Lions de la Téranga, yageze muri ? cy’irangiza mu gikombe cy’Isi gikomeje kubera muri Qatar; nyuma yo gutsinda Équateur bigoranye ibitego 2-1. Hari mu mukino wa nyuma wo mu tsinda rya mbere amakipe yombi yari yahuriyemo kuri Stade Mpuzamahanga ya Khalifa. Sénégal nyuma yo gutangira Igikombe cy’Isi itsindwa n’u Buholandi […]

Impaka ni zose kubera igitego Cristiano Ronaldo yambuwe Portugal ikina na Uruguay

Impaka zikomeje kuba zo mu bakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi, nyuma y’igitego Cristiano Ronaldo yagaragaje ko yatsinze Portugal ikina na Uruguay gusa bikarangira acyambuwe. Mu ijoro ryakeye ni bwo ikipe y’igihugu ya Portugal na Uruguay bari bahuriye mu mukino w’Igikombe cy’Isi wo mu tsinda H. Ni umukino warangiye Portugal itsinze ibitego bibiri […]

Londres: Umugore wa Tshisekedi yunze mu ry’umugabo we, na we yikoma u Rwanda

Madamu wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, Denise Nyakeru yunze mu ry’umugabo we; na we yamagana u Rwanda ku gitero bavuga ko rwagabye ku gihugu cyabo. Denise Tshisekedi yashyize u Rwanda mu majwi ubwo yari i Londres mu Bwongereza, mu nama ya PSVI igamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yavuze ko Congo Kinshasa […]

Salima Mukansanga yahawe gusifura undi mukino w’u Bufaransa

Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima, yashyizwe mu bakinnyi bane bagomba gusifura umukino w’Igikombe cy’Isi Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa igomba guhuriramo n’iya Tunisie. Ni Mukansanga uheruka kwandika amateka yo kuba umusifuzi wa mbere w’igitsina gore ukomoka muri Afurika washoboye gusifura Igikombe cy’Isi cy’abagabo. Yabigezeho ubwo yagirwaga umusifuzi wa kane mu mukino wo mu tsinda D u Bufaransa […]