Musanze: Barashinja Classic Lodge Hotel kubatwarira ubutaka ntibahe ingurane
Abagize umuryango wa Gafurege Paul wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, barasaba kurenganurwa nyuma y’imyaka itatu ubutaka bwabo butwawe na Classic Lodge Hotel ikabushyiramo umuhanda, ariko ikaba itarabahaye ingurane yabwo. Ni ubutaka buherereye mu mudugudu wa Nyiramuko, akagari ka Cyivugiza ho mu murenge wa Muko. Mpunga Jean Damascène uhagarariye uriya muryango, avuga […]
Rayon Sports y’amasura mashya yatsinze Musanze FC mu mukino wo kwipima
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu, yatsinze Musanze FC igitego 1-0 mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo. Ni umukino amakipe yombi yari yahuriyemo kuri Stade Ubworoherane, yitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere igomba gutangira mu kwezi k’Ukwakira. Igice cya mbere cy’uyu mukino warimo ishyaka ku mpande zombi cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, […]
Abakinnyi ba Arsenal na PSG bise amazina abana b’ingagi
Abakinnyi b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza n’aba Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, bari mu bise amazina abana b’ingagi mu muhango wo Kwita Izina wabaye kuri uyu wa Gatanu. Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu buryo bw’ikoranabuhanga. Abakinnyi batanu ba Paris-Saint Germain ni bo bitabiriye uyu muhango. Aba barimo myugariro […]
Mozambique: Perezida Kagame yabwiye ingabo za RDF ko ari bwo akazi kazo katangira

Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yasuye ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari ku rugamba rwo guhangana n’ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado. Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Mozambique yari aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi wamwakiriye mu mujyi wa […]
Umupolisi wari warirukanwe azira guta akazi yabonetse nyuma y’amezi 9 ari muri koma
Umupolisi w’i Nairobi muri Kenya wari waraburiwe irengero akirukanwa ashinjwa guta akazi mu buryo butemewe n’amategeko, yabonetse nyuma y’amezi icyenda yari amaze muri koma. Uyu mupolisi ufite ipeti rya Constable witwa Reuben Kimutai Lel, mu Ukuboza 2020 ni bwo yagongewe n’imodoka ku muhanda wa Jogoo i Nairobi ahita agwa muri koma. Uyu mupolisi w’imyaka 59 […]
Mozambique: RDF na FADM babohoye abandi bantu 87 bari barashimuswe n’ibyihebe
Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, ziheruka kurokora abagore n’abana 87 bari barashimuswe n’ibyihebe mu karere ka Macomia ho mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique. Izi ngabo zarokoye aba bantu nyuma y’igitero zagabye ku birindiro by’umwanzi biri mu mashyamba ya Quinterajo, ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu. Carta de Moçambique yisunze amakuru […]
U Rwanda ni igihugu gifite abakobwa beza_Diamond Platnumz
Umuhanzi Naseeb Abdul Djuma wamamaye mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platnumz, aherutse gutangaza ko akunda u Rwanda kuko rufite ubuyobozi bwiza n’abakobwa beza. Diamond yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2016 ubwo bahuraga mu minsi ishize. Ku itariki ya 18 Kanama ni bwo Miss Jolly yagiranye ibiganiro na […]
Rubavu: RDF yarashe abantu batatu barapfa
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri batayo ya 9 ikorera mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, zarashe abantu batatu bageragezaga kwambutsa magendu mu gihugu barapfa. Saa tatu z’ijoro ejo ku wa Gatatu ni bwo aba bantu batatu barimo abagabo babiri n’umugore umwe barashwe n’ingabo z’u Rwanda bagerageza kwambutsa ibicuruzwa bya magendu mu gihugu. Amakuru […]
Amagare: U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyemerewe kwakira shampiyona y’Isi
Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), yemeje ko u Rwanda ari rwo rugomba kwakira shampiyona y’Isi y’umukino wo gusiganwa ku magare ya 2025. UCI yemeje aya makuru mu butumwa bwa email yoherereje ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY), mbere yo kuyemeza ku rubuga rwayo rwa Twitter. Iri siganwa ngarukamwaka riri […]
Madagascar: Imirwano hagati y’abaturage n’abajura b’inka yaguyemo abagera kuri 46
Imirwano ikomeye yasakiranyije abaturage n’abajura b’inka bazwi nk’aba Dahalo, yasize ababarirwa muri 46 bitabye Imana mu gihugu cya Madagascar. Byabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu karere ka Befotaka Atsimo gaherereye mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa kiriya gihugu. Inzego z’umutekano muri Madagascar zivuga ko mu bapfuye harimo abajura 42 ndetse n’abaturage bane barimo n’umwana w’imyaka […]
Ykee Benda mu rukundo na wa mukobwa wirukanishije Kwizera Olivier mu mwiherero w’Amavubi
Umuhanzi Wycliffe Tugume ukunzwe mu muziki wa Uganda nka Ykee Benda, yatangaje ko ari mu rukundo n’Umunyarwandakazi Kayesu Sharon wigeze kwirukanisha Kwizera Olivier mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Ni nyuma y’amakuru yari amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga agaruka ku rukundo rw’uriya muhanzi n’iriya nkumi yanigeze kuvugwaho gufungisha abahanzi Davis D na Kevin Kade. Amashusho yakwirakwiye […]
Ba Minisitiri Biruta na Shingiro bongeye kuganira ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro, bongeye kugirana ibiganiro byibanze ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi n’uburyo wasubira mu buryo. Bombi bahuriye i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kuba ku nshuro ya 76. Minisiteri z’Ububanyi […]
Murashaka kunyohereza gukunda Satani utankunda kandi hari Imana inkunda?_Chameleone
Umuhanzi Joseph Mayanja ukunzwe mu muziki wa Uganda nka Dr Jose Chameleone, yavuze ko yahisemo kuva mu ishyaka National Platform Unity (NUP) rya Bobi Wine akerekeza muri National Resistance Movement (NRM) rya Perezida Museveni, kuko aho yumvaga adakunzwe uko bikwiye. Chameleone yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya NBS, nyuma y’amasaha make ahawe na […]
Mupenzi Eto’o yasabye imbabazi nyuma yo kwita uwamututse mu Gifaransa ‘imimbweti n’imisega’
Mupenzi Eto’o ushinzwe kugura no kugurisha abakinnyi muri APR FC, yasabye imbabazi nyuma yo kumvikana hari abo yita imisega n’imimbweti. Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’uyu mugabo hari abantu yibasira, n’ubwo ntawe yigeze yerura ngo avuge mu izina. Byari nyuma y’uko APR FC yari ikubutse muri Djibouti, aho yari yagiye […]
Cristiano Ronaldo yigaranzuye Messi ku rutonde rw’abakinnyi bahembwa agatubutse

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo nyuma yo kwerekeza muri Manchester United atanzweho akayabo, yahise yigaranzura Lionel Messi ku rutonde rw’abakinnyi bahembwa amafaranga menshi ku Isi. Ikinyamakuru Forbes Magazine cyatangaje ko mu mwaka w’imikino wa 2021/22 byitezwe ko Cristiano Ronaldo azinjiza akayabo ka $ miliyoni 125 arimo miliyoni 70 agomba guhabwa na Manchester United nk’imishahara n’uduhimbazamusyi. Aya mafaranga […]
Kicukiro: Ubuyobozi bwasibye ifoto yari yashushanyijwe mu guha icyubahiro Jay Polly
Umunyabugeni Rwigema Abdul wahanze igishushanyo cyatumye benshi bitirira umuhanzi Jay Polly umwe mu mihanda yo muri Kigali, aravuga ko cyamaze gusibwa n’ubuyobozi ku mpamvu atazi. Uyu munyabugeni yari yarashushanyije iki gihangano ku gikuta cy’inzu iherereye ku muhanda uri mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro. Byari mu rwego rwo guha icyubahiro umuraperi Tuyishime Joshua […]
RED-Tabara yamaganye ibitero by’i Bujumbura, ibigereka ku butegetsi bwa CNDD-FDD
Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wamaganye ibitero bya za grenade biheruka kugabwa mu mujyi wa Bujumbura, ubigereka ku ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi muri kiriya gihugu. Ku mugoroba wo ku wa Mbere ni bwo i Bujumbura hakabwe ibitero bibiri bya za Grenade, zimwe ziterwa ahategerwa imodoka zitwara abagenzi indi iterwa ahacururizwa indagara. Amakuru […]
Guverinoma yafunguye utubari nyuma y’umwaka n’igice dufunze

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko utubari two hirya no hino mu gihugu twongera gukora nyuma y’umwaka umwe n’igice dufunze. Ku wa 21 Werurwe 2020 ubwo hari hashize icyumweru kimwe icyorezo cya COVID-19 kigeze mu Rwanda, ni bwo Guverinoma yafashe icyemezo cyo gufunga bimwe […]
Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida Hakainde Hichilema ubutumwa bwa Perezida Kagame
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, kuri uyu wa Kabiri yabonanye na Perezida Hakainde Hichilema uheruka gutorerwa kuyobora Zambia, amushyikiriza ubutumwa yagenewe na Perezida Paul Kagame. Minisitiri Biruta na Perezida wa Zambia babonaniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bombi bitabiye Inteko Rusange ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye. Minisiteri y’Ububanyi […]
Burundi: Minisitiri w’Intebe Bunyoni yasuye abarenga 100 bakomerekeye mu bitero bya grenades
Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, CPG Allain-Guillaume Bunyoni, kuri uyu wa Kabiri yasuye mu bitaro Abarundi barenga 100 baheruka gukomerekera mu bitero bya za grenades biheruka kugabwa mu mujyi wa Bujumbura. Ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere ni bwo i Bujumbura hakabwe ibitero bibiri bya za Grenades, zimwe ziterwa ahategerwa imodoka zitwara abagenzi indi iterwa ahacururizwa […]
Muri Sudani hapfubye Coup d’Etat, abasirikare 40 batabwa muri yombi
Abasirikare babarirwa muri 40 ba Repubulika ya Sudani batawe muri yombi, nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa kiriya gihugu kuri uyu wa Kabiri bikarangira uwo mugambi upfubye. Abayobozi bakuru n’abasirikare bavuganye na CNN bavuze ko abagerageje guhirika ubutegetsi muri Sudani babanje kugerageza kwigarurira inyubako ikoreramo Televiziyo y’Igihugu iri mu mujyi wa Omdurman ndetse n’icyicaro gikuru […]
Umutoza Ronald Koeman wa FC Barcelona mu mazi abira
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye byandika imikino muri Espagne, aravuga ko ikipe ya FC Barcelona yafashe icyemezo cyo kudakomezanya n’umutoza Ronald Koeman kubera umusaruro mubi. Mu mwaka ushize ni bwo uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi yageze muri FC Barcelona, asimbuye Quique Sétien wari umaze kwirukanwa. Koeman mu mwaka we wa mbere igikomeye yafashije […]
Umunyamakuru Jado Castar yatawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar rumukekaho gukoresha inyandiko mpimbano. Jado Castar usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Radio B&B FM-Umwezi, anasanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB). Uyu mugabo yatawe muri yombi ejo ku wa Mbere tariki […]
Cabo Delgado: Ibyihebe 15 byarambitse intwaro hasi, byishyikiriza ingabo
Abarwanyi 15 bo mu mutwe witwaje intwaro umaze igihe warayogoje igihugu cya Mozambique, baheruka kurambika hasi intwaro bishyikiriza inzego za gisirikare n’izishinzwe umutekano mu karere ka Macomia ho mu ntara ya Cabo Delgado. Amakuru avuga ko aba barwanyi mbere yo kuyamanika bari muri kimwe mu birindiro byabo biherereye mu gace ka Quiterajo muri Macomia. Ikinyamakuru […]
Aya makuru nta gaciro akwiye guhabwa kuko ari ibinyoma_APR FC kuri Eto’o na Adil
Ikipe ya APR FC yanyomoje amakuru avuga ko yamaze kwirunaka Mupenzi Eto’o ushinzwe kuyigurira na kuyigurishiriza abakinnyi no gusimbuza Mohamed Adil Erradi usanzwe ari umutoza wayo mukuru, ivuga ko aya amakuru ari ‘ibinyoma bidakwiye guhabwa agaciro.” Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere hiriwe hacicikana amakuru avuga ko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yamaze kwirukana Eto’o, […]
Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ akatirwa 20
Urukiko kuri uyu wa Mbere rwakatiye Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 na ho Nsabimana Callixte Sankara rumukatira imyaka 20, nyuma yo kubahamya ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’iterabwoba. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri ni bwo hasomwe umwanzuro w’urubanza rwaregwagamo Rusesabagina na bagenzi be 19 barimo Nsabimana Callxte Sankara na Nsengimana Herman bombi bahoze […]
Mwakotanye intsinzi kandi muyigeraho_Gen Bayingana ashimira abakinnyi ba APR FC
Umuyobozi wungirije wa APR FC, Brig Gen Firmin Bayingana, yashimiye abakinnyi ba APR FC nyuma yo kugera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league, ababwira ko babonye intsinzi nyuma yo kuyikotanira. APR FC ejo ku Cyumweru ni bwo yageze mu ijonjora rya kabiri muri CAF Champions league, nyuma yo gutsinda Mogadishu City Club yo […]
Ingabo za RDF n’iza FADM babonye abagore n’abakobwa bari barashimuswe n’ibyihebe
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije n’iza Mozambique (FADM), zabohoje abakobwa n’abagore bari bamaze imyaka ibiri barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wari warigaruriye Cabo Delgado. VOA Português yavuze ko aba bagore n’abakobwa babohowe mu cyumweru gishize, nyuma y’imirwano yabereye mu duce dutandukanye tugize Cabo Delgado. Itsinda rya mbere rigizwe n’abakobwa icyenda barimo abashimutiwe Muidumbe ho muri Chitunda […]
Volleyball: Minisports yatangije iperereza ku birego byashyizwe ku ikipe y’u Rwanda
Minisiteri ya Siporo yatangaje irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cya Volleyball ryaberaga mu Rwanda rigomba gukomeza ariko ritarimo ikipe y’u Rwanda, gusa ivuga ko yatangije iperereza ku birego byashyizwe ku kipe y’u Rwanda. Ni nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) isabiye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore gusezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya 2021 kubera […]
Abo kwa Rwigara bavuga ko nta mwenda bigeze babamo Banki, ngo barazira kuba bafite ibibanza mu Kiyovu
Abo mu muryango wa nyakwigendera Rwigara Assinapol, baravuga ko icyemezo cy’urukiko rw’ubucuruzi cyo kugurisha Hoteli yabo ari igihimbano, bakavuga ko nta mwenda bigeze babamo Cogebanque nk’uko bivugwa. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda Premier Tobacco Company Ltd rw’umuryango wa Assinapol Rwigara, warusabaga gutambamira cyamunara ya hoteli yabo igiye gukurishwa […]
AS Kigali yahaye umubatizo Olympique de Missiri-Sima, igera mu ijonjora rya 2 rya CAF Confederations Cup
Ikipe ya AS Kigali yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, nyuma yo kunyagira Olympique de Missiri-Sima yo mu birwa bya Comores ibitego 6-0, ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 8-1. Iyi kipe y’Abanyamujyi yari yakiriye Olympique de Missiri mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni nyuma y’umukino ubanza wabereye i Moroni […]
Volleyball: U Rwanda rwirukanwe mu gikombe cya Afurika cy’abagore, ruhagarikwa imyaka ibiri
Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) ryahagaritse ikipe y’u Rwanda mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’abagore kiri kubera i Kigali, ndetse u Rwanda ruhanishwa kumara imyaka ibiri rutitabira imikino mpuzamahanga y’uriya mukino. Ni nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukinisha abakinnyi bane b’abanya-Brésil nyamara badafite ibya ngombwa byuzuye bibemerera gukinira u Rwanda. Ikipe y’Igihugu yahagaritswe […]
RDF ni nziza ku bw’umutekano wa Afurika_Capt Wanderi wanavuze imyato Perezida Kagame
(Rtd) Captain Collins Wanderi wahoze mu gisirikare cya Kenya, yavuze imyato Perezida Kagame n’ingabo z’u Rwanda bakomeje gutanga umusanzu ntagereranwa mu kugarura amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika. Ni mu butumwa uyu mugabo usanzwe ari umusesenguzi mu bya gisirikare n’umutekano yanditse kuri Twitter ye kuri uyu wa Gatandatu. Capt wanderi yavuze ko akurikije uburyo ingabo […]
Mico The Best yamaganye amakuru y’uko yakubise umugore we akamukura amenyo
Umuhanzi Turatsinze Nkiko Prosper uzwi mu muziki nyarwanda nka Mico The Best, yamaganye amakuru yari amaze iminsi avuga ko yakubise umugore we akamukura amenyo. Umuhanzi Mico yabigarutseho ejo ku wa Gatanu, ubwo label ya KIKAC Music asanzwe abarizwamo yerekanaga umuhanzikazi Bwiza uheruka kuyinjiramo. Ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi hasakaye amakuru avuga ko Mico The […]
Bugesera FC yasinyishije myugariro wakinaga muri Uganda wifujwe cyane na APR FC
Ikipe ya Bugesera FC, yamaze gusinyisha myugariro Kato Samuel Nemeyimana wari umaze igihe akinira ikipe ya KCCA FC yo mu gihugu cya Uganda. Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira iriya kipe yo mu karere ka Bugesera. Izina Kato Samuel Nemeyimana ryavuzwe cyane hano mu Rwanda mu mpeshyi y’umwaka ushize, ubwo […]
Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’ubutabera
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yagize Dr Emmanuel Ugirashebuja Minisitiri mushya w’ubutabera akanaba intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda. Dr Ugirashebuja yasimbuye kuri uyu mwanya Busingye Johnston uheruka kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza. Dr Ugirashebuja w’imyaka 45 y’amavuko, yavukiye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu […]
Tanzania: Amaze iminsi 5 azenguruka Dar es Salaam ashaka uwamurongora, nabura ngo azaza no mu Rwanda
Umugore wo mu gihugu cya Tanzania witwa Baby Nai, amaze iminsi itanu azenguruka umujyi wa Dar es Salaam yambaye ikanzu y’ubukwe ngo arebe ko yabona umugabo barushingana, gusa avuga ko namubura azaza no gushakira mu Rwanda. Ku mbuga nkoranyambaga hashize igihe hazenguruka amafoto y’uyu mugore ugaragara yambaye ikanzu y’abageni y’umweru. Mu ntoki ze agendana icyapa […]
Guinée: Col Mamady Doumbouya na bagenzi be bafatiwe ibihano
Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO) wafatiye ibihano abasirikare barangajwe imbere na Lt Col Mamady Doumbouya baheruka guhirika ubutegetsi bwa Alpha Condé wahoze ari Perezida wa Guinée-Conakry. Ni nyuma y’inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu byo muri uriya muryango yateraniye i Accra muri Ghana, ku mugoroba w’ejo ku wa Kane. Imyanzuro itandatu ni yo yafatiwe muri iriya […]
Paris: Kera kabaye Muramu wa Col Bagosora yatangiye gukorwaho iperereza
Umunyarwanda Isaak Kamali ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeye gutumizwa n’umugenzacyaha mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa atangira gukorwaho iperereza ku byaha ashinjwa. Kamali wakoze muri Minisiteri y’Ubwikorezi, asanzwe ari muramu wa Col Theoneste Bagosora ushyirwa mu bimbere bacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Bagosora yakatiwe imyaka 35 y’igifungo nyuma yo guhamwa na biriya […]
Bwa mbere mu mateka hagiye gukinwa umukino abakinnyi bazaba batemerewe gukinisha umutwe
Muri uku kwezi kwa Nzeri hateganyijwe umukino w’umupira w’amaguru abakinnyi bazaba batemerewemo gukinisha umutwe, mu gihe abashakashatsi barajwe ishinga no kumenya niba uyu mukino ushobora kuba hadakinishijwe imitwe nk’uburyo bwo kugabanya ibyago by’indwara y’ibisazi ku bakinnyi. Ni umukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 26 Nzeri, ukazabera ku kibuga cya Brewery Field mu mujyi wa Spennymoor. […]
Sadate Munyakazi yihanangirije ‘abagome n’abanyeshyari ‘bashatse kwambura umugati Adil utoza APR FC
Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yihanangirije abantu avuga ko bitwaje amatiku n’inzangano kugira ngo bambure umugati Mohamed Adil Erradi utoza APR FC, asaba ko inzangano nk’izi ziri mu mupira w’amaguru zahagarara. Ni nyuma y’amakuru yasakaye muri bimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda avuga ko umutoza Adil nyuma yo kwangirwa gutoza APR […]
Abakobwa banjye bari bagiye kunyica mbere y’uko ngeza ku myaka 100, ubu ndatekanye_Museveni
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yavuze ko yizeye kuzageza ku myaka 100, nyuma y’uko abakobwa be avuga ko bari bagiye gutuma atayigezaho bisubiyeho bakareka kotsa imisatsi yabo. Museveni yabigarutseho ejo ku wa Gatatu ubwo yizihizaga imyaka 77 y’amavuko. Ibi bivuze ko uyu mukuru w’Igihugu cya Uganda abura imyaka 23 akuzuza imyaka 100, ya yindi […]
UEFA CL: Messi na PSG bahawe urw’amenyo nyuma yo gufatwa ku gakanu na Club Brugge
Ikipe ya Paris Saint-Germain n’ibihangange byayo bahawe urw’amenyo, nyuma yo kunanirwa gutsinda Club Brugge yo mu Bubiligi mu mukino wa UEFA Champions league. Club Brugge yari yakiriye PSG mu mukino wa mbere wo mu tsinda A warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1. Ni umukino PSG ku nshuro ya mbere yari yiyambajemo Lionel Messi, Neymar […]
Bwa mbere Rick Ross yavuze ku rukundo rwe na Hamisa Mobetto
Umuraperi William Leonard Roberts II uzwi mu muziki wa Amerika nka Rick Ross, yavuze bwa mbere ku rukundo ruvugwa hagati ye n’umunyamideri Hamisa Mobetto wo mu gihugu cya Tanzania, yemeza ko hari umubano bafitanye n’ubwo yavuze ko uriya mugore ari we wabisobanura. Ni nyuma y’igihe kitari gito uyu muraperi avugwa mu rukundo n’uriya mugore usanzwe […]
Guinée: Perezida Alpha Condé yabereye umuzigo abasirikare bamuhiritse ku butegetsi
Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Guinée-Conakry, bari mu bizazane ku cyo bagomba gukoza Perezida Alpha Condé baheruka guhirika ku butegetsi. AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko ikibazo bariya basirikare bafite ari icy’uko bakomeza kumugumana bakirengagiza igitutu bakomeje gushyirwaho n’amahanga abasaba kumurekura, gusa na bwo bagatinya ko ashobora kwihorera. Aba basirikare barangajwe imbere na Lt Col Mamady […]
Ndi ikigwari, ndigaya_Ukekwaho gusambanya akaniba abagore n’abakobwa ku mayeri
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye umugabo ukekwaho gushuka abakobwa n’abagore ngo baze abahe akazi, yahura na bo akabasambanya akabiba n’ibyo bari bafite. Ejo ku wa Kabiri ni bwo uyu mugabo witwa Bagaragaza Théogène utuye mu Murenge wa Jali mu karere ka Gasabo yeretswe abanyamakuru, nyuma yo gutabwa muri yombi tariki 9 Nzeri 2021. Yabwiye itangazamakuru […]
FC Barcelona na Manchester United zatangiye nabi UEFA Champions league
Ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne na Manchester United yo mu Bwongereza, zaraye zitangiye imikino ya UEFA Champions league zitsindwa. Manchester United irangajwe imbere na Cristiano Ronaldo, yari yasuye Young Boys yo mu Busuwisi mu mukino wa mbere wo mu itsinda F, itsindwa i Been ibitego 2-1. Cristiano Ronaldo ni we wafunguye amazamu ku […]
Mozambique: Minisitiri w’umutekano yaburiye abarimo RDF
Minisitiri w’Umutekano w’imbere muri Mozambique, Amade Miquidade, yavuze ko hari ubwoba bw’uko iterabwoba rishobora kwiyongera muri kiriya gihugu, asaba inzego za gisirikare, izishinzwe umutekano ndetse n’abaturage kuryamira amajanja. Yabigarutseho ku wa Mbere ubwo yari mu gace ka Nampula. Minisitiri Miquidade yatanze uyu muburo mu gihe amakuru aturuka muri Mozambique avuga ko ibyihebe byatakaje uduce twose […]
Ndahamya ko APR FC itabaniwe ubwo bayimaga penaliti igaragarira buri wese_Sadate
Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, ari mu banze kuripfana yemeza ko APR FC yimwe penaliti ubwo yakinaga na Mogadishu City Club yo muri Somalia ku Cyumweru gishize. APR FC yari yasuye Mogadishu City Club mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league wabereye muri Djibouti, urangira amakipe yombi aguye miswi 0-0. […]
Volleyball: U Rwanda rwongeye kwisanga hamwe na Uganda mu mukino wo guhatanira umwanya wa 5
Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Volleyball, yongeye kwisanga hamwe na Uganda mu mukino wa shampiyona nyafurika wo guhatanira umwanya wa gatanu. Mu mpera z’icyumweru gishize amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’ishiraniro wari uwa nyuma wo mu tsinda A, urangira u Rwanda rutsinze Abagande amaseti 3-2. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yaherukaga gusezererwa muri 1/4 cy’irangiza […]
Pasiteri Revocat Karemangingo yaba yarasiwe muri Mozambique
Amakuru aturuka i Maputo mu gihugu cya Mozambique aravuga ko Pasiteri Revocat Karemangingo wari mu barwanya Leta y’u Rwanda yaba yapfuye nyuma yo kuraswa n’abantu bataramenyekana. Karemangingo yahoze mu gisirikare cya Leta ya Habyarimana (Ex FAR), akaba yakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi i Maputo muri Mozambique. Inkuru y’urupfu rwe yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu […]
Nahitamo kwicwa aho gusinya urwandiko runyeguza_Alpha Condé
Uwahoze ari Perezida wa Guinée-Conakry, Alpha Condé, yatangaje ko yahitamo kwicwa aho kugira ngo asinye urwandiko rumweguza ku nshinga zo kuba Umukuru wa kiriya gihugu. Perezida Condé yabitangaje ku wa 10 Nzeri, ubwo yahuriraga i Conakry n’intumwa z’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO). Izi ntumwa zarimo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga nka […]
Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu mahugurwa yo guhangana n’abanyeshuri b’imyitwarire mibi
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) cyatangije amahugurwa ku bayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarezi bashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, mu rwego rwo kuvugurura imyitwarire y’abanyeshuri mu gihugu hose. Aya mahugurwa yatangijwe nyuma y’uko mu minsi ishize hirya no hino mu gihugu hagiye hagaragara ikibazo cy’imyitwarire mibi y’abanyeshuri. Urugero ni mu kigo cy’Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya ESECOM Rugano mu […]
Tanzania: Perezida Samia yashyizeho Minisitiri mushya w’Ingabo w’umugore
Perezida wa Tanzania Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yakoze impinduka muri Guverinoma y’iki gihugu zasize kibonye Minisitiri mushya w’Ingabo. Uwagizwe Minisitiri w’Ingabo za Tanzania ni Dr Stergomena Lawrence Tax. Uyu mugore yasimbuye kuri izi nshingano Elias Kwandikwa witabye Imana muri Kanama uyu mwaka. Undi washyizwe mu mwanya ni January Makamba wagizwe Minisitiri w’Ingufu asimbuye Dr Medard […]
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yeguye ku nshingano ze
Uwari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda, Uwayezu François Régis, yeguye ku nshingano ze yari amazeho imyaka itatu. Uwayezu mu ibaruwa yandikiye Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier ‘Cafu’, yavuze ko yeguye ku nshingano ze bwite. Uwayezu yavuze ko inshingano ze nk’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA zizarangira ku wa 12 Ukwakira 2021. Uyu mugabo […]
Cristiano Ronaldo yakoze ibitangaza mu mukino we wa mbere muri Manchester United (Amafoto)

Ikipe ya Manchester United ibifashijwemo cyane na Cristiano Ronaldo, yanyagiye New Castle United ibitego 4-1 mu mukino wa mbere uyu munya-Portugal yayikiniraga. Iyi kipe y’umutoza Ole Gunnar Soskjaer yari yakiriye New Castle mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’Abongereza. Ni umukino abafana ba Manchester United bari bategerezanyije amatsiko menshi, buri wese yifuza kureba uko […]
Ubutumwa Perezida Ndayishimiye yageneye Joe Biden n’Abanyamerika
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yifatanyije na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abaturage b’iki gihugu, mu gihe bibuka imyaka 20 ishize bibasiwe n’ibitero bikomeye by’umutwe wa Al Qaeda. Ni ibitero abiyahuzi b’uriya mutwe bagabye bifashishije indege enye bari bashimuse, ebyiri muri zo bazigongesha imiturirwa ya World Trade Center y’i […]
Turacyari abakozi ba Radio 10_Sam Karenzi ku makuru avuga ko we, Axel na Taifa baba berekeje ahandi
Umunyamakuru Karenzi Samuel yavuze ko we na bagenzi be Horaho Axel na Taifa Bruno bakiri abanyamakuru b’igitangazamakuru cya Radio/TV10, mu gihe hari amakuru avuga ko baba bamaze kwerekeza ku yindi Radiyo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo haramutse hacicikana amakuru y’uko aba banyamakuru uko ari batatu baba batandukanye na Radio 10 bakerekeza […]
Uganda yatumiye u Rwanda mu nama yo kuganira ku mwuka mubi bifitanye, rurayihakanira
Guverinoma ya Uganda iheruka gutumira iy’u Rwanda mu nama yo kuganira no gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinwe muri 2019 yo kurangiza umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi rigeze. Uganda yatumiye u Rwanda binyuze mu ibaruwa yoherejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Gen Jeje Odongo, yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent […]
Umuriro watse wa mugani wa King James_Minisitiri Munyangaju yishimira gutsinda Uganda
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, ari mu bishimiye mu buryo budasanzwe intsinzi ikipe y’u Rwanda ya Volleyball yaraye ikuye ku ya Uganda. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’ishiraniro wa shampiyona Nyafurika ya Volleyball wasozaga imikino yo mu itsinda rya mbere, urangira u Rwanda rutsinze Uganda amaseti 3-2. Ni umukino ikipe y’u Rwanda yatangiye […]