Ronaldinho yakinnye umupira w’akataraboneka muri El Clasico y’abakanyujijeho (Amafoto)

Umunya-Brésil Ronaldinho Gaùcho yongeye gushimangira ko ari umukinnyi w’igitangaza, nyuma yo gutera umupira w’akataraboneka mu mukino wahuje abakanyujijeho muri FC Barcelona na Real Madrid. Ni umukino waraye ubereye i Tel Aviv mu gihugu cya Israel, urangira aba legends ba Real Madrid batsinze aba FC Barcelona ibitego 3-2. Abakinnyi b’ibihangange bakanyujijeho muri FC Barcelona nka Ronaldinho, […]
Lague Byiringiro yatangaje ko yatsinzwe igeragezwa mu Busuwisi
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Byiringiro Lague, yatangaje ko yatsinzwe igeragezwa mu kipe ya Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi yaherukaga kwerekezamo, yicuza kudakoresha neza amahirwe yari yahawe. Uyu musore yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Ati: “Mwiriwe neza, mu by’ukuri ndagira ngo nkure abantu mu rujijo. Numvise […]
Perezida Kagame yifatanyije n’Abayisilamu kwizihiza Ilaidi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifurije Abayisiramu bose Umunsi Mukuru mwiza wa Eid Al Adha, abasaba kwishimira mu miryango yabo ariko bahangana n’icyorezo cya COVID-19. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Abayisilamu bo hirya no hino ku Isi bizihije Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid Al Adha, umunsi abenshi bazi ku zina ry’Ilaidi. Perezida Kagame abinyujije […]
Umukinnyi wakiniraga APR FC yaciye Rayon Sports Frw miliyoni 10 ngo ayisinyire
Ikipe ya Rayon Sports yaciwe na Mushimiyimana Mohamed ‘Meddy’ wakiniraga APR FC angana na Frw miliyoni 10, kugira ngo ayisinyire amasezerano yo kuyibera umukinnyi. Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko ukina hagati mu kibuga kuri ubu nta kipe afite, nyuma yo gusezererwa na APR FC yari yarangijemo amasezerano mu minsi ishize. Amakuru avuga ko uyu musore […]
Musanze: Umwana waherukaga gukora ikizamini cya Leta yasanzwe amanitse muri avoka
Abatuye mu mudugudu wa Nyiramuyenzi mu Kagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, basanze umurambo w’umwana w’umukobwa witwa Iratuzi Solange uri mu kigero cy’imyaka 12 umanitse mu giti cy’avoka. Iratuzi yaherukaga gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza. Amakuru avuga ko uriya mwana wasanzwe amanitse mu giti cy’avoka yapfuye yari yazindukiye […]
Uzavogera ubutaka bw’abasokuruza bacu wese azatwikwa_Gen Muhoozi
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yaburiye uwo ariwe wese uteganya kugaba igitero kuri Uganda ko azatwikwa n’umuriro udasanzwe. Gen Muhoozi yabitangaje nyuma yo gusura ingabo za Uganda ziri mu karere ka Zombo, ahaheruka kugabwa igitero n’inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya […]
Ibikubiye mu masezerano y’imyaka 5 Rayon Sports yasinyanye na Raja Casablanca
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye n’ikipe ya Raja Casablanca yo muri Maroc, ikipe zombi zihuriyeho kuba zifite abafana benshi mu bihugu byazo. Ni amasezerano y’imyaka itanu yashyizweho umukono na Uwayezu Jean Fidèle ku ruhande rwa Rayon Sports na Rachld Benbrahim El Andaroussi ku ruhande rwa Raja Casablanca. Itangazo rigenewe […]
Col Ntabana yasobanuye iby’inka yibwe ikaza gufatirwa mu gikuyu cye
Col Ntabana James yasobanuye ko inka bivugwa ko yibwe Niyonsaba Vestine wo mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu yigeze gufatirwa mu gikuyu cye, gusa ikibazo cyayo akaba yaramaze kugikemura ku buryo ntaho agihuriye na cyo. Muri 2015 nk’uko Niyonsaba abivuga ni bwo yibwe inka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka, nyuma iza gufatirwa […]
Hari na benshi bavugaga ngo n’umwaka ntabwo azawumara_Kazungu Claver wasezerewe na APR FC
Ikipe ya APR yamaze gutandukana n’umunyamakuru wa Radio 10, Kazungu Claver, wari umaze imyaka itanu ayibereye umuvugizi. Kazungu yemeje aya makuru mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, avuga ko akigera muri iriya kipe hari abamucaga intege bavuga ko nta n’umwaka azayimaramo. Yagize ati: “Guhera uyu munsi si nkiri umuvugizi wa APR FC, reka mbivuge […]
Jacob Zuma umaze igihe yarateje impagaraga yagejejwe imbere y’urukiko
Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo yagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa Mbere hakoreshejwe ikoranabuhanga, kugira ngo aburanishwe ku byaha bya ruswa ashinjwa. Nibwo bwa mbere Zuma yari agaragaye mu ruhame kuva yakatirwa amezi 15 y’igifungo n’Urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga rumuhora kurusuzuguraku, nyuma akishyikiriza polisi. Zuma wari uri muri gereza yari yicaye atuje, […]
40% by’ibiribwa mu Rwanda bipfa ubusa buri mwaka_ Banki y’Isi
Raporo ya Banki y’Isi ivuga ko buri mwaka u Rwanda rutakaza 40% by’umusaruro w’ibiribwa ugapfa ubusa, mu gihe Abanyarwanda bangana na 19% badafite ibyo kurya bihagije. Ni ibikubiye muri Raporo yitwa “Food Smart Country Diagnostic” Banki y’Isi yasohoye mu cyumweru gishize. Ni raporo yibanze ku musaruro w’ibihingwa bitatu biribwa cyane mu gihugu, birimo inyanya, umuceri […]
Kagere na bagenzi be bashyikirijwe igikombe cya shampiyona (Amafoto)

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Medie Kagere na bagenzi be bakinana mu kipe ya Simba SC, bamaze gushyikirizwa igikombe cya shampiyona ya Tanzania baheruka kwegukana. Kagere na bagenzi be bashyikirijwe iki gikombe ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona Simba Sports Club yanyagiyemo Namungo FC ibitego 4-0. Ni umukino Kagere wari wagiriwe icyizere cyo kubanza mu […]
Al Ahly yatsinze Kaizer Chiefs, yegukana CAF Champions league ya 10 mu mateka
Ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri, yegukanye igikombe cya 10 cy’irushanwa rya CAF Champions league mu mateka yayo itsinze ku mukino wa nyuma Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ibitego 3-0. Ni nyuma y’umukino wa nyuma wa ririya rushanwa wabereye mu gihugu cya Maroc. Mohamed Sherif ni we wafunguriye Al Ahly amazamu […]
Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahawe urw’amenyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamuhora kuvuga nabi ururimi rw’Icyongereza. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yavuze mu cyongereza ubwo yabwiraga itangazamakuru ibyo we na Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Burundi bagezeho. Perezida Ndayishimiye asanzwe ari mwiza cyane mu ndimi z’Igifaransa, Igiswahili n’Ikirundi, gusa hari […]
Milutin Micho wahoze atoza Amavubi yirukanwe
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zambia (FAZ), ryatangaje ko ryamaze gutandukana n’umunya-Serbia Milutin Sredojevic ‘Micho’ wari umutoza mukuru wa Zambia. FAZ yatangaje ko yatandukanye n’uyu mugabo wahoze atoza ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ku bwumvikane, ku bw’inyungu z’impande zombi. Iri shyirahamwe ryashimiye Micho ku kazi gakomeye yari amaze gukorera ikipe y’igihugu ya Zambia, rimwifuriza amahirwe masa mu buzima […]
Gen Kazura yakiriwe na mugenzi we Konstantinos Floros mu Bugereki (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ejo ku wa Gatanu yari i Athènes mu gihugu cy’u Bugereki mu ruzinduko rw’akazi. Gen Kazura n’itsinda yari ayoboye bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bugereki, Gen Konstantinos Floros mbere yo kugirana ibiganiro. Ibiganiro bya Gen Kazura na Gen Konstantinos byibanze ku ruhare rw’Ingabo z’u Bugereki n’iz’u […]
Centrafrique: Abasirikare b’u Rwanda bashimiwe na Loni
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), bambitswe imidari y’ishimwe na Loni ku bw’umusanzu wabo mu kugarura amahoro n’umutekano muri Centrafrique bamazemo hafi umwaka wose. Ni imidari y’ishimwe bambitswe ku munsi w’ejo n’Umuyobozi w’ingabo za MINUSCA, Lt Gen Daniel SIDIKI Traoré wabashimiye ku bw’uruhare rwabo mu […]
Rwanda: Barasaba Leta guca umuco wo gukuna, ngo bihonyora uburenganzira bw’abagore
Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zasabye leta y’u Rwanda guca umuco wo gukuna (cyangwa guca imyeyo), ngo kuko bihonyora uburenganzira bw’igitsina gore. Umugenzo wo gukuna ushinze imizi mu muco nyarwanda wa kera, gusa si mu Rwanda gusa uyu mugenzo ukorwa kuko unamenyerewe mu bihugu bitandukanye bya Afurika nk’u Burundi, Zambia, Uganda, Malawi, Zimbabwe n’ahandi. Abayoboka uyu […]
Perezida Ndayishimiye yageneye Samia Suluhu impano itangaje
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yageneye mugenzi we Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ingoma, nk’impano yo kumushimira kuba yaremeye ubutumire bwe agasura u Burundi. Perezida Samia ari mu Burundi kuva ejo ku wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri asoza kuri uyu wa Gatandatu. Ubwo abakuru b’ibihugu byombi bari bahuriye mu musangiro […]
Ifoto ya Messi afashe igikombe cya Copa America yaciye agahigo gakomeye kuri Instagram
Ifoto y’umunya-Argentine Lionel Messi acigatiye igikombe cya Copa America, yaciye agahigo ko kuba ifoto ya mbere ifite aho ihuriye na siporo yakunzwe kurusha izindi ku rubuga rwa Instagram. Ni ifoto yafashwe ku cyumweru gishize, nyuma y’uko Argentine yari imaze gutwara Copa America itsinze Brésil ku mukino wa nyuma igitego 1-0. Iki gikombe ni cyo cya […]
Rubavu: Gitifu w’umurenge yahagaritswe azira kuvutsa umuturage inka ye mu rubanza
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, bwahagaritse by’agateganyo Gitifu w’umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, kubera gutanga amakuru y’ibinyoma bigatuma umuturage atsindwa urubanza rw’inka yaburanaga kandi yari iye. Ni urubanza umuturage witwa Niyonsaba Vestine wo mu murenge wa Rugerero amaze igihe aburanamo inka yahawe muri gahunda ya Girinka ikaza kwibwa muri 2015, nyuma bikarangira ifatiwe mu gikuyu cy’umusirikare […]
Umuhanzi Nziza Désiré yapfushije umugore nyuma y’amezi 8 arushinze
Umuhanzi Nziza Désiré wamamaye mu Burundi akaba na Mukuru w’umuhanzi Dr Claude, yapfushije umugore we Inarukundo Bijoux bari bamaze amezi umunani barushinganye. Inkuru y’urupfu rw’umugore w’umuhanzi Nziza yamenyekanye ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu. Ibinyamakuru by’i Burundi byavuze ko Bijoux yitabye Imana aguye mu bitaro bya Roi Khaled biherereye mu Kamenge, akaba yazize uburwayi. […]
Ingabo za Uganda zatewe n’abitwaje intwaro
Ingabo za Uganda zikorera mu gace ka Zeu ho mu karere ka Zombo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu zagabweho igitero n’abitwaje intwaro, kigwamo umusirikare umwe wa kiriya gihugu. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Flavia Byekwaso, wavuze ko inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi […]
Kera kabaye Mozambique yemereye ingabo za SADC gusanga iza RDF i Cabo Delgado
Leta ya Mozambique yemeye gusinya amasezerano yemerera ibihugu 16 bigize Umuryango w’Iterambere ry’Ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Epfo (SADC), kohereza ingabo zabyo mu ntara ya Cabo Delgado. Ni nyuma y’uko iriya ntara yakunzwe kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba za Islamic State bimaze kugwamo abarenga 3,500, ari na byo ziriya ngabo zizaba zigiye kuburizamo. SADC yemerewe kohereza muri Mozambique […]
Iranzi Jean Claude yirukanwe na Pharco FC yakiniraga
Ikipe ya Pharco FC yo mu gihugu cya Misiri, yirukanye abakinnyi bayo 14 barimo n’Umunyarwanda Iranzi Jean Claude. Pharco FC iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Misiri yari yarasinyishije Iranzi Jean Claude muri Gashyantare uyu mwaka imuvanye mu kipe ya Rayon Sports. Iranzi n’ubwo atayikiniye imikino myinshi, ni umwe mu bayifashije kuzamuka mu cyiciro […]
Perezida Samia Suluhu yageze mu Burundi (Amafoto)

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Repubulika ya Tanzania, yamaze kugera mu gihugu cy’u Burundi aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri. Mu kanya kashize ni bwo Perezida Samia yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura, yakirwa na Visi-Perezida w’u Burundi, Bazombanza Prosper. Perezidansi ya Tanzania ku munsi w’ejo yatangaje ko Perezida Samia Suluhu asura […]
Akari ku mutima wa Haruna Niyonzima wemerewe akazi na Yanga yamusezereye
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, nyuma yo gusezererwa na Yanga Africans yakiniraga mu cyubahiro cyinshi yavuze ko iyi kipe ayifata nk’umuryango we, ayishimira byimazeyo ku bw’ibihe byiza bagiranye. Mu mwaka w’imikino wa 2011/2012 ni bwo Haruna yageze muri Yanga Africans avuye muri APR FC ya hano mu Rwanda. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri […]
Perezida Museveni yahaye umwanya ukomeye umukwe we
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yagize Odrek Rwabwogo usanzwe ari umukwe we umujyanama we mukuru ushinzwe inshingano zihariye. Perezida Museveni mu itangazo yasohoye yavuze ko guha Rwabwogo ziriya nshingano n’abandi batandukanye yabishingiye ku bubasha ahabwa n’ingingo ya 99 n’iya 171 z’itegekonshinga rya Uganda. Undi uri mu bongeye kugirirwa icyizere na Perezida Museveni ni Amb. […]
UECL: Ikipe ya Manzi Thierry n’iya Nirisarike zasezerewe, iya Rwatubyaye irakomeza
Ikipe ya Urartu FC ikinamo myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi, Nirisarike Salomon, na Dila Gori FC ya Manzi Thierry, zasezerewe mu irushanwa rishya rya UEFA Conference League zitarenze ijonjora ry’ibanze. Urartu FC n’iyo mu gihugu cya Armenia mu gihe Dila Gori FC ya Manzi wakiyikiniraga umukino wa mbere ari iyo muri Georgia. Manzi Thierry na bagenzi […]
Perezida Samia Suluhu wa Tanzania ategerejwe i Burundi
Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, ategerejwe mu gihugu cy’u Burundi aho agomba kugiririra uruzinduko rw’akazi kuri uyu wa Gatanu. Perezidansi ya Tanzania yatangaje ko Samia azasura u Burundi ku butumire bwa mugenzi we wa kiriya gihugu, Evariste Ndayishimiye. Byitezwe ko Perezida Samia azagirana ibiganiro na mugenzi we Evariste Ndayishimiye, mbere y’uko Tanzania n’u […]
Haruna Niyonzima yasezeweho na Yanga Africans mu cyubahiro (Amafoto)

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yakinnye umukino wa nyuma mu kipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania, asezerwaho mu cyubahiro n’iyi kipe. Hari mu mukino wa Shampiyona ya Tanzania iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania yatsinzemo Ihefu ibitego 2-0. Ni ibitego byombi byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino bitsinzwe na Feisal […]
Bukuru Christophe yirukanwe burundu na APR FC
Ikipe ya APR FC yatangaje ko Bukuru Christophe atakiri umukinnyi wayo, nyuma yo gusoza amasezerano ye bikarangira iriya kipe imusezereye burundu. Ni nyuma y’imyitwarire mibi yakunze kuranga uyu musore usanzwe ukina hagati mu kibuga. Ku wa 16 Gicurasi 2021 APR FC yari yirukanye Bukuru mu mwiherero kubera imyifatire mibi itarahise itangazwa icyo gihe. APR FC […]
U Rwanda n’u Burundi turi ababyara_Perezida Ndayishimiye
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagaragaje ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uri mu murongo mwiza, ku buryo mu gihe cya vuba ibihugu byombi bishobora kugera kugera ku gisubizo cya nyuma kiganisha ku kubana neza. Ndayishimiye yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Sonia Rolley wa RFI, nyuma y’uruzinduko aheruka kugirira i Kinshasa muri Repubulika Iharanira […]
Ndayishimiye yashinje u Rwanda uruhare mu ishingwa ry’imitwe irwanya u Burundi
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye gutunga u Rwanda agatoki arushinja kugira uruhare mu ishingwa ry’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’igihugu cye ikorera mu mashyamba ya Congo Kinshasa. Ni mu kiganiro Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi aheruka kugirana n’ibitangazamakuru bya RFI na France 24, nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itatu aheruka kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]
Abatuye muri Kigali no mu tundi turere 8 tw’igihugu bashyizwe muri Guma mu Rugo

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga, yafashe umwanzuro wo gushyira muri gahunda ya Guma mu Rugo Umujyi wa Kigali wose ndetse n’utundi turere umunani tw’igihugu. Ni inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, iterana mu gihe imibare y’abandura ndetse n’abahitanwa na COVID-19 ikomeje kuzamuka umunsi […]
Messi na Barça bumvikanye amasezerano mashya, mu gihe Griezmann ari mu muryango usohoka
Ikipe ya FC Barcelona yamaze kugera ku bwumvikane na Lionel Messi usanzwe ari Kapiteni wayo gahunda yo gusinya amasezerano mashya muri iyi kipe y’i Catalunya. Biteganyijwe ko Messi mu mpera z’uku kwezi azasinya amasezerano mashya y’imyaka itanu yo gukinira FC Barcelona nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byandika siporo i Burayi byabitangaje. Bijyanye n’ingaruka icyorezo cya COVID-19 cyateje […]
Mozambique: Perezida Nyusi yahaye umukoro ukomeye ingabo zitegura guhangana n’ibyihebe
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yategetse ingabo z’igihugu cye guhiga bukware ibyihebe biri mu ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo kuyigaruramo umutekano. Perezida Nyusi yahaye uyu mukoro itsinda ry’abasirikare bo mu Ishami ry’ingabo n’umutekano bari bateraniye mu gace ka Muxúnguè ho mu karere ka Chibabava mu ntara ya Sofala. Yavuze ko intego ye ari […]
Uwahoze ari Minisitiri wa ICT yashyinguwe mu mva yicukuriye mu myaka 10 ishize
Uwahoze ari Minisitiri wa Uganda w’Itumanaho n’Ikoranabuhanga, Aggrey Awori, aheruka gushyingurwa mu mva yicukuriye mu myaka 10 ishize. Ubwo yashyingurwaga ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize umukobwa we witwa Nafula Awori yavuze ko n’ubwo se yari yarubatse inzu hanyuma akubaka munsi yayo imva, atari yarigeze ayereka umuryango we. Yavuze ko babonaga inzu se yari yarubatse ari […]
Rutahizamu wakiniraga Police FC yabaye umukinnyi wa mbere Rayon Sports isinyishije
Ikipe ya Rayon Sports itarakunze kugaragara cyane ku isoko ry’igura n’igurisha, yamaze gusinyisha rutahizamu Mico Justin wakiniraga Police FC, aba umukinnyi wa mbere isinyishije muri iyi mpeshyi. Rayon Sports yasinyishije Mico Justin amasezerano y’imyaka ibiri, imutangaho Frw miliyoni 10. Ni nyuma yo kutumvikana na Police FC ku ngingo yo kongererwa amasezerano, bagahitamo gutandukana. Uretse Mico […]
Ntwari Fiacre yateye umugongo Marines FC na APR FC yifuzaga kumugarura
Umunyezamu Ntwari Fiacre wakiniraga Marines FC nk’intizanyo ya APR FC, yamaze gutandukana na yo yerekeza mu kipe ya AS Kigali. AS Kigali yaguze amasezerano y’umwaka umwe uriya munyezamu yari asigaranye muri Marines FC, imutangaho Frw miliyoni umunani. Amakuru avuga ko mu mafaranga uyu munyezamu yaguzwe yahayemo APR FC Frw miliyoni enye, mu rwego rwo kuyishyura […]
Tuzakorana n’u Burundi ibyo twakoranye n’u Rwanda na Uganda_Tshisekedi
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yatangaje ko ateganya gukorana n’u Burundi ibisa n’ibyo yakoranye n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda mu minsi yashize. Tshisekedi yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 13 Nyakanga, ubwo yahuriraga na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye i Kinshasa, aho ari kugirira uruzinduko rw’iminsi itatu asoza kuri […]
Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Tshisekedi i Kinshasa (Amafoto)

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriwe i Kinshasa kuri uyu wa kabiri na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, mu ruzinduko rw’iminsi itatu ari kugirira muri kiriya gihugu. Kuva ku wa Mbere Tariki ya 12 Nyakanga Perezida w’u Burundi ari i Kinshasa, ku butumire bwa mugenzi we wa RDC. Perezida Ndayishimiye akigera i Kinshasa yakiriwe […]
Perezida Nyusi yasubije abababajwe n’uko ingabo za RDF zatanze iza SADC muri Mozambique
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yatangaje ko kuba yaremeye guhuza ibikorwa bya gisirikare by’ingabo z’igihugu cye n’iz’u Rwanda mu ntara Cabo Delgado ari inshingano za Guverinoma ye. Perezida Nyusi yabitangaje asubiza bimwe mu bihugu byo mu muryango w’ubukungu bwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bitishimiye ko ingabo z’u Rwanda zatanze iz’uriya muryango kugera muri Mozambique. Kimwe mu […]
Nziza Theos yakebuye urubyiruko mu ndirimbo ye nshya ‘Nta myaka 100, nta gikwe’
Umuhanzi Nziza Theos uririmba indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana, yasohoye indirimbo yise ‘Nta myaka 100’ ikubiyemo ubutumwa bukebura urubyiruko muri ibi bihe Isi yugarijwe na COVID-19. Ni nyuma y’uko muri iyi minsi abenshi mu rubyiruko basa n’aho biraye, ibituma bahitamo kubaho mu buzima bworoshye nk’abazapfa ejo. Amagambo nka ‘Nta myaka 100’, ‘Nta gikwe’ ari mu yiganje […]
Afurika y’Epfo: Imfungwa zatwitse gereza zamagana ifungwa rya Jacob Zuma
Imfungwa zo muri gereza ya Umzinto iherereye mu ntara ya KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo, zatwitse iyi gereza zamagana ifungwa rya Jacob Zuma wahoze ayobora kiriya gihugu. Byabaye ejo ku wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga. Amashusho yafashwe yerekana umwotsi ucumba hejuru y’iriya gereza, imfungwa ziri hejuru yayo. Amakuru avuga ko ziriya mfungwa zigaragambyaga zisaba ko […]
Yanga Africans yemeje ko igiye gutandukana na Haruna Niyonzima
Ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania, yatangaje ko igiye gutandukana na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima wari umaze kuyikinira imyaka umunani yose. Ni mu butumwa iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Yanga Africans yazishyizeho ifoto ya Haruna ikoze mu mubare wa numéro 8 yambara, iyiherekeza amagambo […]
Ukuri ku mafoto yitiriwe ingabo za RDF zihanganye n’umwanzi muri Mozambique
Ku mbuga nkoranyambaga yahatangiye gucicikana amafoto yerekana ingabo z’u Rwanda zisa n’aho zihanganye n’umwanzi, akaba yitiriwe ingabo za RDF ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique. Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize ingabo z’u Rwanda n’abapolisi 1,000 bageze mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambique, berekeza mu birindiro byabo bitegura […]
Mu mwambaro wa Visit Rwanda, Ramos yakiranwe ubwuzu n’abakinnyi ba PSG (Amafoto)

Myugariro Sergio Ramos, yamaze kwakirwa na bagenzi be mu myitozo y’ikipe ye nshya ya Paris Saint-Germain. Mu cyumweru gishize ni bwo uyu munya-Espagne wahoze ari Kapiteni wa Real Madrid yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira PSG, nyuma y’imyaka 16 ari umukinnyi wa Madrid. Amafoto PSG yashyize ku mbuga nkoranyambaga yerekana Ramos yakirwa na bagenzi be, […]
RDC: Tshisekedi na Fayulu badacana uwaka bifatanyije mu kababaro
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yifatanyije na Martin Fayulu batavuga rumwe mu kunamira Karidinali Laurent Monsengwo Pasinya witabye Imana. Karidinali Monsengwo wahoze ari umushumba wa Diyosezi ya Kinshasa yitabye Imana ejo ku cyumweru aguye mu Bufaransa, aho yari amaze iminsi arwariye. Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe na Karidinali Fridolin Ambongo Besungu […]
RDF yasubije abibaza uzishyura ikiguzi cy’ibyo ingabo zoherejwe muri Mozambique zizakenera
Umuvigizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga, yamaze impungenge abibaza ugomba kwishyura ikiguzi cy’ibyo ingabo zoherejwe muri Mozambique zizakenera, ashimangira ko ari ngombwa ko ikibazo cy’iterabwoba kiri muri Mozambique gifatiranwa hakiri kare kuko ikiguzi cy’umutekano mucye ari cyo kinini kurusha icy’intambara yo kuwuhosha. Kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize kugeza ku Cyumweru u Rwanda rwohereje muri […]
Mugisha Gilbert mu bakinnyi 6 bashya berekanwe na APR FC (Amafoto)
Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Mbere, yerekanye abakinnyi batandatu bashya yasinyishije bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino. Ni nyuma yo gutakaza abakinnyi batandukanye barimo Kapiteni wayo Manzi Thierry, Byiringiro Lague na Danny Usengimana, mu gihe nanone hari amakuru y’uko abarimo Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel na Nsanzimfura Keddy na bo bashobora gusohoka muri […]
Simba SC ya Kagere yegukanye igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya
Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yegukanye igikombe cya Shampiyona ya kiriya gihugu ku nshuro ya kane yikurikiranya nyuma yo gutsinda Coastal Union ibitego 2-0. Ibitego bya Kapiteni John Rafael Bocco na Chrispain Mugalu byari bihagije ngo Simba y’Umunyarwanda Medie Kagere yegukane igikombe cya Shampiyona ya Tanzania cya 22 mu mateka […]
Euro: U Butaliyani bwashenguye imitima y’amamiliyoni y’Abongereza
Ikipe y’igihugu y’u Butaliyani, Azzuri, yegukanye Igikombe cy’u Burayi (Euro 2020) nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma u Bwongereza kuri penaliti 3-2. Ni nyuma y’uko iminota 90 y’umukino na 30 y’inyongera yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Myugariro Luke Shaw ni we wafunguriye amazamu Abongereza muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Wembley […]
Nyuma ya Perezida Kagame, Ndayishimiye na we ategerejwe muri RDC
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho agomba kugurira uruzinduko rw’iminsi itatu uhereye ejo ku wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga. Perezidansi y’u Burundi mu itangazo yasohoye ryashyizweho umukono na Amb. Willy Nyamitwe ushinzwe itumanaho mu biro bya Ndayishimiye, yatangaje ko Perezida Ndayishimiye asasura RDC ku butumire […]
Muri FERWAFA ho hari ibibazo bikomeye_Ingabire M. Immaculée kuri ruswa
Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko afite amakuru y’uko muri FERWAFA harimo ibibazo bikomeye bya ruswa, gusa hatangwa icyizere cy’uko mu gihe cya vuba ibi bibazo bizakurikiranwa. Ingabire yabigarutseho mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyatambutse ku bitangazamakuru bitandukanye kuri iki cyumweru. Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zitandukanye zifitanye […]
Akanyamuneza kuri Neymar nyuma yo guhura na Messi wari wamurijije (Amafoto)

Umunya-Brésil Neymar Jr, yagaragaye amwenyura nyuma yo guhura na Lionel Messi wari wamurijije mbere y’igihe gito. Ni Neymar na Messi bombi basanzwe ari inshuti magara, nyuma yo gukinana muri FC Barcelona hagati ya 2013 na 2017. Uyu munya-Brésil ubwo yavaga muri iriya kipe akerekeza muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ntibyigeze bihungabanya umubano wabo kuko […]
Argentine yatwaye Brésil Copa America, Messi yikuraho urubwa (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Albicelest, yegukanye igikombe cya Copa America cya 15 mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Brésil ku mukino wa nyuma igitego 1-0. Ni igikombe Argentine yari ikeneye cyane ugereranyije na Brésil yari ifite igiheruka. Mu mpamvu Argentine yari ikeneye iki gikombe harimo kuba kuva muri 2007 yarakinnye imikino ya nyuma y’ibikombe bitandukanye […]
Moussa Faki yashimiye u Rwanda ku bwo kohereza ingabo muri Mozambique
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yashimiye u Rwanda ku bwo kohereza muri Mozambique abasirikare n’abapolisi bo kugarura amahoro muri kiriya gihugu. Ni mu butumwa uyu mugabo wahoze ari Minisiteri w’Intebe wa Tchad yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter. Ati: “Ndashimira Repubulika y’u Rwanda yohereje abasirikare ba RDF n’abapolisi ba […]
Afurika y’Epfo: Ibintu byahinduye isura kubera ifungwa rya Jacob Zuma
Imyigaragambyo ikomeye y’abashyigikiye Jacob Zuma yadutse mu ntara ya KwaZulu-Natal, nyuma y’ifungwa ry’uriya mukamwe wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo. Abigaragambya bakomeje gusaba ko Zuma arekurwa vuba na bwangu. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Jacob Zuma yinjijwe muri gereza, nyuma yo gukatirwa igifungo cy’amezi 15 n’Urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga rwamuhamije icyaha cyo kurusuzugura. Impamvu […]
Rugwiro Hervé ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports
Myugariro Rugwiro Hervé Amadeus wari Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri AS Kigali. Hervé Rugwiro yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali, nyuma yo kurangiza areshya kuriya yari afite muri Rayon Sports nyuma yo kuyigeramo mu myaka ibiri ishize avuye muri APR FC. AS Kigali yasinyishije Hervé mu rwego rwo […]