Abakuriye ubutasi bwa gisirikare mu Rwanda n’u Burundi bari kuganira
Abakuriye inzego zishinzwe ubutasi bwa gisirikare mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi, bahuriye mu biganiro bigamije kurebera hamwe impamvu umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzamba cyane ku mupaka ugabanya ibihugu byombi. Ni ibiganiro biri kubera ku mupaka ugabanya ibihugu byombi wa Nemba ho mu karere ka Bugesera. Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi […]
Imirwano irakomeje hagati y’ingabo z’u Burundi n’inyeshyamba za Red-Tabara
Imirwano hagati y’ingabo z’igihugu cy’u Burundi n’inyeshyamba za Red-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu, ikomeje kujya mbere mu ntara ya Rumonge nyuma y’iminsi itatu itangiye. Ku cyumweru tariki ya 22 Kanama ni bwo izo nyeshyamba zasohoye itangazo rivuga ko zirwanyeho zikica abapolisi icyenda b’u Burundi n’abarwanyi 20 bo mu mutwe w’Imbonerakure, nyuma yo kugaba igitero ku […]
Bidasubirwaho Messi yabwiye FC Barcelona ko ashaka kuyivamo
Umunya-Argentine Lionel Messi, yabwiye ikipe ya FC Barcelona ko ashaka kuyivamo, nyuma y’imyaka 20 yose yari amaze ayikinira. Ni inkuru mbi ku bakunzi ba FC Barcelona imaze gutangazwa n’ikinyamakuru TycC Sports cy’iwabo muri Argentine. Iki kinyamakuru cyavuze ko Messi yamaze koherereza Fax ikipe ya Barça ayimenyesha ko atagomba gutegereza ko amasezeramo ye arangira mu mwaka […]
Umuzungu wanduye SIDA yasakaje amafoto y’abakobwa barenga 30 yishimiye kwanduza (Amafoto)

Umukerarugendo witwa Mike Oliver, yishimiye kwanduza agakoko gatera SIDA abakobwa barenga 30 bo mu gihugu cya Kenya ashyira ku karubanda amafoto yabo. Mike yasambanyije bariya bakobwa mu gihe cy’amezi atatu, ababarirwa mu icumi asiga abateye inda mbere yo kuva muri kiriya gihugu. Bivugwa ko yari yaje muri Kenya mu biruhuko, hanyuma agakurura bariya bakobwa abifashijwemo […]
Burundi: Perezida Ndayishimiye yahaye imirimo mishya Pascal Nyabenda
Perezida w’u Burundi Gen. Evariste Ndayishimiye, yahaye imirimo mishya Pascal Nyabenda wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi akanaba Perezida w’Inama Nkuru y’icyo gihugu, amugira Visi-Perezida wa kabiri wa Banki Nkuru y’u Burundi (BRB). Nyabenda yashyizweho n’iteka rya Perezida N° 100/046 ryo ku wa 25 Kanama 2020. Pascal Nyabenda ni rimwe mu mazina akomeye […]
Rubavu: Umugabo yagiye gusambana kwa mushiki we atererwayo icyuma
Umugabo witwa Kagirima ukomoka mu Bigogwe ho mu karere ka Nyabihu, yaterewe icyuma n’abantu bataramenyekana mu murenge wa Kanzenze ho mu karere ka Rubavu, aho yari yagiye gucyura umugore bivugwa ko ari mushiki we wo kwa se wabo. Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanzenze ndetse n’ubw’akagari ka […]
Rocky Kimomo yizihirije isabukuru ye y’amavuko mu birwa bya Karayibe
Amakuru akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umusobanuzi wa Filimi uzwi nka Rocky Kimomo n’umuhanzi Mr. Kagame ubu barimo kubarizwa mu birwa byo mu majyepfo ya Amerika ahitwa St. Mareen aho uyu musobanuzi yagiye kwizihiriza isabukuru ye y’amavuko. Bivugwa ko aba bombi bavuye mu Rwanda tariki 15 Kanama 2020 babanza guca muri Tanzania mbere y’uko […]
Ubutumwa buzamura imbamutima Sarpong yageneye abafana ba Gikundiro
Umunya-Ghana Michael Sarpong, yandikiye abafana ba Rayon Sports yakiniye imyaka ibiri, abashimira buryo ki babanye neza mu gihe yamaze akinira iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu gihugu. Sarpong wageze mu Rwanda avuye muri Dreams FC y’iwabo muri Ghana, ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports yari yubakiyeho ubusatirizi bwayo mu myaka ibiri yari ayimazemo, mbere yo […]
Kera kabaye Ronaldhinho yafunguwe
Umunya Brésil Ronaldinho Gaucó, yafunguwe nyuma y’amezi hafi atandatu afungiye mu gihugu cya Paraguay nyuma yo gufatanwa Passport y’impimbano. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Ronaldinho yatawe muri yombi ari kumwe na mukuru we witwa Roberto de Assis Moreira usanzwe akurikirana inyungu z’ubucuruzi bwe, bashinjwa kwinjira muri Paraguay bakoresheje Passports z’incurano. Ronaldinho yari yagiye muri […]
Uganda: Museveni yasabye abasirikare basoje ikosi kwirinda inzoga n’indaya (Amafoto)

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, yasabye abasirikare b’igihugu cye barenga 4,000 barangije ikosi kwirinda ubusinzi n’indaya, mu rwego rwo gukora akazi kabo neza. Kuri uyu wa Mbere ku wa 24 Kanama ni bwo Perezida Museveni yayoboye umuhango wo gusoza imyitozo y’abasirikare 4,325 bari bamaze igihe bayikorera mu kigo […]
Dore amagambo aharawe n’urubyiruko rw’ubu mu kureshya abakobwa
Ujya uvuga ijambo ndagukunda cyane? Ubusanzwe ijambo ndagukunda ni ijambo buri wese abwirwa akumva arahindutse muriwe bitewe n’ubimubwiye n’ukuntu abantu rihabwa agaciro cyane kuko ridakunze kuvugwa n’ubonetse wese.Icyakora hari andi magambo ushobora kubwira umukunzi wawe akamuryohera kurusha kuvuga Ndagukunda. 1.Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe: Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha. Si […]
FC Barcelona irasesa amasezerano ya rutahizamu wayo ukomeye
Ikipe ya FC Barcelona kuri uyu wa Mbere, byitezwe ko isesa amasezerano ya ruhahizamu wayo, Luis Suarez, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Espagne. Suarez yari amaze imyaka itandatu muri FC Barcelona nyuma yo kuyigeramo muri 2014 avuye muri Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongereza, gusa yamaze kubwirwa ko atari mu mibare y’abakinnyi umutoza Ronald […]
Rayon Sports yemeje ko yagurishije Rutanga
Kera kabaye ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze kugurisha muri Police FC Rutanga Eric wahoze ari Kapiteni wayo, ku bwumvikane bw’amakipe yombi. Yabitangaje nyuma y’amezi atatu ikipe ya Police itangaje ko uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yamusinyishije. Police FC yemeje ko yasinyishije Rutanga imyaka ibiri ku wa 28 Gicurasi, nyuma y’ukwezi kumwe […]
Nyaruguru: Urupfu rw’umusaza wasanzwe mu muferege rwabaye amayobera

Ku wa 13 Kanama 2020, Ntitanguranwa Jean Baptiste, bitaga “Premier”, (kubera ko yari afite ipeti rya“premier sergent” mu ngabo za cyera, Ex-FAR) , wari ucumbitse mu mudugudu wa Akabacura, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, bamusanze mu muferege w’umuhanda yapfuye. Aho yaguye ni mu mudugudu wa Ntanda avukamo, mu kagari kamwe ka […]
Tuyisenge Jacques ushobora kugaruka mu Rwanda yasezeye Petro Atletico
Visi-Kapiteni w’Ikipe y’igihugu Amavubi, Jacques Tuyisenge, yasezeye ikipe ya Petro Atletico de Luanda yo muri Angola, nyuma y’umwaka umwe yari ayimazemo. Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Tuyisenge yari yasinyiye Petro Atletico amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo gutandukana na Gor Mahia yo muri Kenya. Yari yaguzwe asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda. Tuyisenge yemeje ko […]
RIB yavuze ku makuru yavugaga ko umuvugizi wayo yahunze
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwanyomoje amakuru avuga ko Umuvigizi warwo, Marie Michelle Umuhoza yahunze igihugu, rusobanura ko yagiye kwivuza kandi akaba ameze neza. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ziganjemo urwa Facebook na Twitter hakwirakwijwe amakuru avuga ko Mme Umuhoza yahungiye muri Canada we n’umuryango we, bigizwemo uruhare n’abarwanya Leta y’u […]
Burundi: Red Tabara yigambye kwica abapolisi n’Imbonerakure nyinshi
Umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, watangaje ko wishe abapolisi icyenda b’iki gihugu n’Imbonerakure zibarirwa muri 20, nyuma yo kugaba igitero ku birindiro byawo biri ahitwa mu Bugarama. Mu itangazo uriya mutwe wasohoye ryashyizweho umukono n’umuvugizi wawo, Augustin Ngenzi, wavuze ko byabaye mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 23 Kanama. Itangazo riragira riti: […]
Neymar yasutse amarira nyuma yo gutwarwa UEFA Champions league na Bayern Munich
Ikipe ya Bayern Munich yegukanye UEFA Champions league ya gatandatu mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Paris Saint Germain ikinamo Umunya-Brésil, Neymar Jr, igitego 1-0. Igitego rukumbi cyatsinzwe n’Umufaransa Kinglsey Coman, ni cyo cyafashije Bayern Munich kwegukana igikombe cya UEFA Champions League mu mukino waberaga i Lisbon muri Portugal. Ni umukino […]
Menya ibyo buri musirikare wa RDF agomba kwitwararikaho
Iteka rya Perezida Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 ni ryo rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, Rwanda Defense Forces (RDF), rikagena ibyo ingabo z’u Rwanda zigomba kwitwararikaho mu gihe ziri mu murimo wa gisirikare. Ingingo ya 60 y’iri teka ivuga ibyo umusirikare ubarizwa mu gisirikare cy’u Rwanda abujijwe, iya 61 yo ikavuga […]
Israel: Umukobwa w’imyaka 16 wafashwe ku ngufu n’abagabo 30 yateje impagarara
Abaturage bo mu gihugu cya Israel bigabije imihanda yo mu mijyi itandukanye yo muri iki gihugu, bamagana ihohoterwa riherutse gukorerwa umwangavu w’imyaka 16 y’amavuko wasambanyijwe ku ngufu n’abagabo 30. Abaturage bigaragambije nyuma y’uko itangazamakuru ritangaje uko ririya sinzi ry’abagabo ryari ritonze umurongo hanze y’icyumba cya Hoteli uriya mwana w’umukobwa yari acumbitsemo, bategereje kumukorera ibya mfura […]
Ishuri King David Academy rishinjwa guteza inkangu ntirizemererwa gufungura
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko Ishuri rya King David Academy riri mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, ritazafungurwa mu gihe cyose rizaba ritarashyiraho uburyo bwo gufata amazi aturuka ku nyubako zaryo. Abatuye munsi y’iryo shuri ndetse n’ivuriro ryitwa ‘Legacy Clinic’ bareze King David Academy, bayishinja kohereza amazi mu butaka buri hepfo yaryo, […]
Tarisisi! Simba SC yahaye umubatizo Vital’o y’i Burundi
Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yanyagiye Vital’o y’i Burundi ibitego 6-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa gatandatu. Vital’o FC yari yatumiwe i Dar es Salaam muri Tanzania mu mukino wa gicuti, mu rwego rwo kwifatanya na Simba Sports Club mu munsi mukuru wayo wa […]
Ihere amaso uburyo budasanzwe Diamond yitabiriye Simba Day-Amafoto

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma wamamaye mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platnumz, yinjiye muri Stade yitiriwe Nyakwigendera Benjamin Mkpa i Dar es Salaam muri Tanzania ari muri kajugujugu, ubwo yari yitabiriye ibirori by’umunsi Mukuru wa Simba Day. Ni umunsi iyi kipe ikomeye muri Tanzania yizihije kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Kanama, mu rwego […]
Bobi Wine yakubitiwe ukuri_Perezida Yoweri Museveni
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko mukeba we Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yakubitiwe ukuri n’abashinzwe umutekano muri Uganda, ubwo bamukubitiraga mu gace ka Arua mu myaka ibiri ishize bamushinja gutera amabuye imodoka za Perezida Museveni. Byabaye tariki ya 13 Kanama 2018, ubwo Bobi Wine na bagenzi be bari bavuye gushyigikira […]
Sarpong wanzwe na Simba SC yakiriwe na Yanga Africans
Umunya Ghana, Michael Sarpong wari umaze igihe atandukanye na Rayon Sports ya hano mu Rwanda, yamaze kwerekeza muri Yanga Africans yo muri Tanzania nyuma yo guterwa umugongo na mukeba wayo, Simba Sports Club. Saa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa gatanu ni bwo Sarpong yahagurutse i Kigali n’indege ya RwandAir yerekeza i Dar Es Salaam […]
Rubavu: Bavuga ko bafite impungenge z’uko bashobora kuzicwa bazira abo bari bo
Mu mudugugu wa Bwiza, mu Kagari ka Bisizi ho mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, hari imiryango ibiri itabaza Leta y’u Rwanda isaba guhabwa umutekano wihariye, nyuma y’uko imaze igihe igirirwa nabi n’abaturanyi bayo yemeza ko batifuza ko itura muri ako gace. Ba nyir’imiryango imaze igihe ijujubywa, bavuga ko bageze muri kariya gace […]
Kapiteni wa Manchester United afunzwe azira kurwana na Polisi
Kapiteni w’Ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, Harry Maguire, yatawe muri yombi na Polisi yo mu gihugu cy’u Bugiriki nyuma yo kurwana na yo. Harry Maguire amaze iminsi mu gace ka Mykonos mu gihugu cy’u Bugiriki aho yagiye kuruhukira mu gihe agitegereje ko shampiyona y’Abongereza itangira. Ni nyuma yo gusezererwa na Sevilla FC muri […]
Abarinzi 6 ba Visi-Perezida wa Sudani y’Epfo bishwe
Abarinzi batandatu ba Visi-Perezida wa Sudani y’Epfo, James Wani Igga, barashwe barapfa abandi babiri barakomereka, nyuma y’uko imodoka bari barimo iguye mu gico cy’inyeshyamba zari zayiteze. Ni amakuru yemejwe na Kalisto Lado, umuvugizi wa Visi-Perezida James Igga, mu kiganiro yagiranye na BBC. Yemeje ko byabaye ku mugoroba wo ku wa gatatu w’iki cyumweru. Uwo muvugizi […]
Uwari padiri muri Diyosezi ya Butare yavuze icyihishe inyuma y’isezera rya bagenzi be
Umwe mu bapadiri bahoze bakorera umurimo muri Diyosezi Gatolika ya Butare nyuma akaza gusezera, yavuze ko imibereho mibi, kumva amabwire, itonesha ndetse n’icyenewabo bikorwa n’umushumba w’iriya Diyosezi ari byo bikomeje gutuma abapadiri basezera bya hato na hato. Mu Itangazamakuru rya hano mu Rwanda hiriwe inkuru ivuga ko Gasana Fidèle wahoze akorera ubutumwa muri iriya Diyosezi […]
Amafaranga ya FIFA yatangiye guteza umwiryane mu banyamuryango ba FERWAFA
Bamwe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, binubiye uburyo iri shyirahamwe ryasaranganyije abanyamuryango baryo inkunga yatanzwe na FIFA mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ingaruka za Covid-19. Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu ni bwo FERWAFA yatangaje uburyo $1,000,000 yatanzwe na FIFA azasaranganywa mu banyamuryango bayo, mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ingaruka za […]
Uganda: Col. Dr Kizza Besigye yatabye mu nama abafana be
Col. Dr Kizza Besigye yasigiye abamushyigikiye amarira, ishavu n’agahinda; ubwo yatangazaga ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha. Ku munsi w’ejo ni bwo Besigye wari umaze igihe kirekire ahatana na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yatangaje ko ataziyamamaza mu mwaka utaha. Ni nyuma y’inshuro […]
Ferwafa igiye kuremera buri kipe yo mu kiciro cya mbere 28,000,000Rwf
Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda (Ferwafa )yateranye ku wa kabiri tariki ya 18 Kanama, yemeje ko buri kipe yo mu kiciro cya mbere hano mu Rwanda izahabwa angana na miliyoni 28 z’Amafaranga y’u Rwanda, nk’igice cy’ingoboka ya $1,000,000 yo guhangana n’ingaruka za Covid-19 FIFA yageneye buri shyirahamwe rinyamuryango ryayo. Ferwafa yavuze ko […]
Ronald Koeman wagizwe umutoza mushya wa FC Barcelona afite ibihe bigwi?
Ikipe ya FC Barcelona ikomeje kugaruka mu itangazamakuru umunsi ku wundi, yemeje Umuholandi Ronald Koeman nk’umutoza wayo mushya, asimbuye Quique Setién uheruka kwirukanwa nyuma y’umukino wa UEFA Champions league FC Barcelona yanyagiwemo na Bayern Munich ibitego 8-2. FC Barcelona yemeje ko Ronald Koeman w’imyaka 57 y’amavuko yemeye kuyibera umutoza “kugeza ku wa 30 Kamena 2022.” […]
Abarimo Karekezi Olivier bashyizwe mu kato nyuma yo kwitabira isabukuru y’umukunzi wa Sarpong
Abarimo umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier n’abakinnyi biganjemo aba Kiyovu Sports na Rayon Sports, bashyizwe mu kato nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 bakitabira ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Michael Sarpong wahoze akinira Rayon Sports. Ni ibirori byabereye i Nyamirambo ahazwi nka Fazenda ku cyumweru, byitabirwa n’abarimo incuti za hafi […]
Bwa mbere mu mateka PSG yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league
Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa, yaraye igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league nyuma yo gusezerera Leipzig yo mu Budage iyitsinze ibitego 3-0. PSG yafashijwe cyane muri uyu mukino na Angel Di Maria wari wagarutse nyuma yo kudakina umukino wa Atalanta kubera amakarita y’umuhondo. Di Maria yatsinze igitego kimwe […]
Mali: Perezida Keita na Minisitiri w’Intebe batawe muri yombi n’abasirikare
Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keita na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Boubou Cisse, bafungiwe mu murwa mukuru Bamako n’agatsiko n’abasirikare bagerageje gukora Coup d’Etat kuri uyu wa kabiri nyuma yo kubata muri yombi. Perezida wa Mali na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu batawe muri yombi nyuma y’amasaha make abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi bagabye igitero ku kigo […]
RDC: Dr Mukwege washinje ingabo z’u Rwanda kwica impunzi muri RDC yabwiwe ko azicwa
Ishyirahamwe ry’abaganga baharaninira uburenganzira bwa muntu (PHR), rirasaba ko Dr Denis Mukwege uri mu barigize acungirwa umutekano mu buryo bwihariye, nyuma yo kubwirwa ko azicwa azira Raporo ye yise ‘Mapping Report’ ishinja ingabo z’u Rwanda kwica impunzi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Dr Denis Mukwege ni umuganga w’Umukongomani ukorera i Bukavu mu […]
Umweyo muri FC Barcelona! Nyuma y’umutoza Setién hatahiwe Eric Abidal
Ikipe ya FC Barcelona kuri uyu wa kabiri, yemeje ko yamaze gutandukana n’Umufaransa Eric Abidal wari umaze imyaka ibiri ari Umuyobozi wa Siporo muri iriya kipe y’i Catalunya. FC Barcelona yemeje ko yatandukanye n’uyu mugabo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Internet. Yagize iti: “Barcelona na Éric bageze ku bwumvikane bwo gusesa amasezerano impande […]
Guma mu Rugo y’igihugu cyose turayikozaho imitwe y’intoki_Minisitiri Busingye
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnson Busingye, yaciye amarenga y’uko igihugu cyose gishobora gusubira muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’uko hari bamwe binangiye bakanga kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Ni icyorezo imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yerekana ko kimaze kwandurwa n’ababarirwa muri 2,540, barimo abantu umunani kishe […]
Ivuguruye: FC Barcelona yemeje ko Quique Setién atakiri umutoza wayo
Ikipe ya FC Barcelona kuri uyu wa mbere, yemeje ko Quique Setién atakiri umutoza wayo mukuru, nyuma yo gusezererwa muri UEFA Champions league ku wa Gatanu w’icyumweru gishize inyagiwe na Bayern Münich yo mu Budage ibitego 8-2. Ibyo bitego birimo bibiri bya Thomas Mürrer, bibiri bya Philippe Coutinho, icya Ivan Perisic, Serge Gnabry, Joshua Kimmich […]
Ibyo utamenye ku mukino Bayern Münich yanyagiyemo Real Madrid ibitego 9-1
Ikipe ya FC Barcelona nyuma yo guhabwa isomo rya ruhago na Bayern Münich iheruka kuyinyagira ibitego 8-2, yiyongereye kuri mukeba wayo Real Madrid na yo yigeze gutsindwa na Bayern Münich ibitego 9-1. Kumva ko FC Barcelona ya Messi yatsinzwe na Bayern Munich igitego kimwe cyangwa bibiri nta gitangaza kirimo, gusa kuba uwo mubare wararenze ukagera […]
Kenya: Imfungwa 11 zacukuye gereza ziracika
Imfungwa 11 zari zifungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kenya y’ahitwa Bungoma, zatorotse mu ijoro ryakeye nyuma yo gucukura za kasho zari zifungiyemo. Raporo Polisi ya Kenya yasohoye kuri iki cyumweru, ivuga ko mu rukerera ari bwo yatabajwe n’izindi mfungwa, nyuma y’uko zari zimaze kubona umwobo mu gikuta imfungwa 11 zanyuzemo zitoroka. Muri Raporo hari […]
Akari ku mutima w’Umunya-Argentine watoje abana ba FC Barcelona waje muri APR FC
Ikipe ya APR FC, yatangaje ko yamaze kwakira Umunya-Argentine Pablo Morchón, Umutoza ugomba kungiriza Mohammed Adil Erradi muri iyi kipe y’Ingabo z’igihugu. Ku wa Gatanu tariki 14 Kanama ni bwo umutoza Morchón wari umaze igihe ategerejwe mu Rwanda yageze i Kigali, abanza guca mu kato k’umunsi umwe yavuyemo ku munsi w’ejo. Uyu mutoza w’imyaka 42 […]
Ibitatekerezwaga! Man City yasuzuguwe na Lyon iyisezerera muri UEFA Champions league
Ikipe ya Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa ibaye ikipe ya kane ikatishije itike ya 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo gusezerera muri 1/4 cy’irangiza Manchester City iyitsinze ibitego 3-1. Ni umukino Manchester City yahabwagamo amahirwe menshi yo gutsinda ikagera muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions, gusa kuba ikipe ya Lyon yari yasezereye Juventus […]
40% by’abagabo bo mu Rwanda ni bo bonyine basiramuye
Abagabo benshi mu Rwanda bamaze kwisiramuza kuva gahunda yo gusiramura yatangira mu gihugu, gusa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko imibare y’abamaze kwisiramuza itaragera ku rwego yifuza. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), kivuga ko mu mezi abiri ashize abagabo babarirwa mu bihumbi 35 ari bo basiramuwe binyuze muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima. Arlette […]
UEFA CL: Bayern Munich inyagiye FC Barcelona ibitego 8 igera muri 1/2 cy’irangiza
Ikipe ya Bayern Munich ibaye ikipe ya gatatu ikatishije itike ya 1/2 cy’Irangiza muri UEFA Champions league y’uyu mwaka, nyuma yo kunyagira FC Barcelona ibitego 8-2 mu mukino wa 1/4 cy’irangiza. Ni umukino byari byitezwe ko uza gukomera kubera izina amakipe yombi afite, gusa uza korohera cyane ikipe ya Bayern Munich. Imvura y’ibitego FC Barcelona […]
Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane
Kaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kanama, yandikiye Karasira Aimable wari umwarimu wayo imubwira ko imwirukanye mu bakozi bayo kubera amakosa yagiye akora mu bihe bitandukanye. Mu ibaruwa yandikiwe na Kaminuza y’u Rwanda yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa UR, Prof. Philipp Cotton, Karasira yabwiwe ko yirukanwe nyuma yo “guhuriza hamwe amakosa [ye] […]
Gasogi United yasinyishije rutahizamu w’Umurundi yise ‘Intare y’akanwa Rwabwiga’
Ikipe ya Gasogi United kuri uyu wa gatanu, yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Iddy Museremu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yagereranyije nk’Intare y’akanwa Rwabwiga. Inkuru y’uko uyu musore yasinyiye iyi kipe yabanje gutangazwa n’ibitangazamakuru by’iwabo i Burundi, mbere yo kwemezwa na Gasogi United ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Ubutumwa ikipe ya Gasogi yatambukije buragira […]
Umuriro uraka hagati ya FC Barcelona na FC Bayern Münichn
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, haramenyekana ikipe imwe hagati ya FC Barcelona yo muri Espagne na Bayern Münichn yo mu Budage, yiyongera kuri abiri yamaze gukatisha itike ya 1/2 cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions league ikomeje kubera i Lisbon mu gihugu cya Portugal. Mu ijoro ryakeye ikipe ya Leipzig yo mu Budage […]
U Rwanda n’u Burundi byemeranyije igihe impunzi za mbere zizatahukira
Inama yahuje intumwa z’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi hamwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zifuje gutaha, yanzuye ko ikiciro cya mbere cy’izo mpunzi kizataha ku wa 27 Kanama 2020. Bwari ubwa mbere u Rwanda n’u Burundi biganiriye ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi zimaze imyaka itanu mu nkambi […]
FC Barcelona yahawe amahirwe yo gusinyisha Cristiano Ronaldo
Inkuru ikomeje kugaruka mu binyamakuru bikomeye byandika Siporo ku mugabane w’u Burayi, iravuga rurahizamu Cristiano Ronaldo yahawe amahirwe yo kwerekeza muri FC Barcelona, ibyatuma ku ncuro ya mbere akinana na Lionel Messi bahora bahanganye. Ni abakinnyi abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bifuje kubona basenyera umugozi umwe nyuma y’imyaka irenga 15 bamaze bahanganye, gusa nta rimwe […]
Kayonza: Umuyobozi w’ishuri akurikiranweho kwiba ‘Fer à beton’
Kanamugire Pascal wari umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Mukarange Catholique mu karere ka Kayonza, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB we n’abandi bagabo babiri, nyuma yo gufatirwa mu cyuho bagiye kugurisha ibyuma bya Fer á beton zari zigenewe kubaka ibyumba by’amashuri muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda. Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya […]
Rayon Sports n’aho yashinga ikipe y’abasaza, sinayijyamo_Migi
Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi, yahishuye ko akimara kwirukanwa na APR FC mu mwaka ushize hari abayobozi ba Rayon Sports bashatse ko ajya gukinira ikipe yabo, gusa akabakurira inzira ku murima ahanini bitewe n’umwuka mubi wakunze kugaragara hagati ye n’abafana ba Rayon Sports. Mu mpeshyi y’umwaka ushize ni bwo Mugiraneza wari Kapiteni wa APR FC […]
Nyaruguru: Nyuma y’imyaka 7 basaba umuhanda ntibawubone, umuturage yafashe miliyoni ze akora uwa km3

Mayira Claude, umuturage wo mu Mudugudu w’Uwurusugi, Akagari ka Karebe, Umurenge wa Nyabimata, Akarere ka Nyaruguru, yigomwe amafaranga asaga miliyoni 12 (12,000,000 RwF) ahanga umuhanda mushya ureshya na kilometero 3, nyuma yuko abaturage bo mu mudugudu atuyemo bamaze imyaka isaga 7 bawusaba ntibawuhabwe. Ayo mafaranga Mayira avuga ko yayagujije mu bimina abamo no muri SACCO, […]
UEFA Champions league: PSG itsinze Atalanta hamana igera muri 1/2 cy’Irangiza
Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa, ibaye ikipe ya mbere ishoboye kugera muri 1/2 cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions league y’uyu mwaka, nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe ya Atalanta yo mu gihugu cy’u Butaliyani. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wabimburiye 1/4 cy’Irangiza cya UEFA Champions, mu mukino wabereye i Lisboa mu […]
Sudani y’Epfo: Abarenga 120 baguye mu mirwano yasakiranyije abasirikare n’abasivile
Abantu babarirwa mu 127 bo muri Sudani y’Amajyepfo, ni bo bimaze kumenyekana ko baguye mu mirwano yasakiranyije abaturage n’abasirikare b’icyo gihugu yabereye muri Leta ya Warrap iherereye mu majyepfo ya Sudani y’Epfo. Ni amakuru yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu muvugizi wawo, Stephane Dujarric, wavuze ko Ingabo zawo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani […]
Nta na rimwe abasirikare b’u Rwanda bigeze bambuka muri Uganda- Minisitiri Biruta
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yanyomoje ibiherutse gutangazwa n’igihugu cya Uganda cyashinje ingabo z’u Rwanda kwambuka umupaka w’u Rwanda zikajya gushimuta abaturage ku butaka bwa Uganda. Mu cyumweru gishize ni bwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abaturage b’igihugu cye kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, mu gihe […]
Inkumi iri mu byishimo by’imyaka 28 imaze irwaye SIDA
Doreen Moraa Moracha, umukobwa w’inkumi wo mu gihugu cya Kenya, yishimiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 y’amavuko amaze abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Ni urugamba rutoroshye kubana na kiriya cyorezo, ibyatumye Doreen yishimira imyaka 28 amaze abana na kiriya cyorezo nk’uko yabigaragaje ku rubuga rwe rwa Facebook. Abinyujije kuri urwo rubuga yagize ati: “Kuva mu 1992 […]
Rubavu/Gisenyi: Abayobozi basabwe gusobanura ibya miliyoni 86 z’irondo zaburiwe irengero
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, bwahamagaje abayobozi b’umurenge wa Gisenyi uri mu yigize ako karere ngo basobanure ibya miliyoni 86 z’Amafaranga y’u Rwanda y’imisanzu y’irondo yaburiwe irengero. Ku wa 04 Kanama ni bwo imyanzuro y’Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye muri Gicurasi uyu mwaka, yerekanye ko hari amafaranga abarirwa muri 86,000,000Rwf yari agenewe irondo mu murenge […]
Uganda: Museveni yategetse itabwa muri yombi ry’abapolisi bagize uruhare mu isenywa ry’urusengero
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yategetse itabwa muri yombi ryihuse ry’Abapolisi bagize uruhare mu isenywa ry’urusengero rw’Abangilikani rwitiriwe Mutagatifu Petero rw’ahitwa Ndeeba mu karere ka Lubaga. Mu ijoro ryo ku cyumweru ni bwo ruriya rusengero rwasenywe, ahanini bitewe n’amakimbirane ashingiye ku butaka yabaye hagati y’ubuyobozi bw’urusengero n’umucuruzi wo muri ako gace witwa Dodovico. Amakuru […]