Muhanga: Ukekwaho guhohotera uwarokotse jenoside yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Kuri uyu Kane, itariki 27 Gicurasi 2021, mu rukiko rw’ibanze rwa Ruhango, hasomwe urubanza ku ifungwa ry’agateganyo ruregwamo umugabo ukekwaho icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, urukiko rwemeza ko agomba gufungwa by’agateganyo igihe cy’iminsi 30 mu gihe dosiye igitegurwa ngo iregerwe urukiko mu mizi. Iki cyaha cyakorewe mu […]

Harakekwa ko ibiro bya Tshisekedi byaba bifite uruhare mu rupfu rwa Gen. Kahimbi

delphin_proces_21_02145_jpg_640_350_1.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Gicurasi mu rubanza ku rupfu rwa Gen. Delphin Kahimbi, wahoze akuriye ubutasi bwa gisirikare, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Kinshasa, ubushinjacyaha bwasabiye ibihano biremereye umupfakazi wa nyakwigendera ndetse na nyina bushinja kuba ari bo bamwivuganye bamunigishije umugozi mu gihe hari andi makuru ariko atunga intoki ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi […]

Binyuze mu myambarire, Umunyamideri w’Umunyarwanda muri Afurika y’Epfo akomeje guharanira Ubumwe bwa Afurika

masa-mara.-tribe-waiting-2-scaled.jpg

Umunyamideli wavukiye mu Rwanda akaba n’umuhanzi, Eli Gold yavuye mu Rwanda afite imyaka 13 ubwo igihugu cyari cyugarijwe n’intambara y’abenegihugu na Jenoside yakorewe Abatutsi, urugendo rwamunyujije mu bihugu byinshi bya Afurika, aho yagiye yigira impamvu Abanyafurika bagakwiye kuba bamwe. Gold yabaye muri Tanzaniya, mu Burundi, Malawi n’ahandi nyuma yo kuva mu Rwanda, mbere yo kugera […]

Nyagatare: Ibibazo by’ingurane, iby’ubutaka, bimwe mu byo Umuvunyi Mukuru yijeje gukurikirana

e2y6nfnx0aqlnhd.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Gicurasi, Urwego rw’Umuvunyi rwakomeje ubukangurambaga mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, aho Umuvunyi Mukuru n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije n’abandi bayobozi bakiriye ibibazo by’akarengane, aho hari ibyabonewe ibisubizo, ibyo yasabye inzego z’ibanze gukurikirana n’ibyo azaganira n’izindi nzego . Kuva ku itariki ya […]

Goma: Ntibahangayikishijwe no kongera kuruka kw’ikirunga gusa bafite n’impungenge za gaze

Abatuye mu Mujyi wa Goma biravugwa ko badahangayikishijwe no kongera kuruka kw’Ikirunga cya Nyiragongo gusa, ahubwo banahangayikishijwe n’uko imitingito ya hato na hato iri kumvikana mu bice bikegereye nka Goma ndetse tutirengagije na Rubavu, ishobora gutera isaduka ry’ubutaka hakaba hazamukiramo gaze ishobora koreka imbaga. Umwe mu baturage bari i Goma witwa Kambale Richard, wavuganye na […]

Abanyamakuru b’Abafaransa bashinjwa gutera ubwoba Umwami wa Maroc mu mazi abira

Abanyamakuru babiri b’Abafaransa, Eric Laurent na Catherine Graciet bakurikiranweho kuba mu 2015 barateye ubwoba umuryango w’ibwami muri Maroc bawusaba amamiliyoni y’Amayero ngo badasohora inkuru yari kuwukoza isoni. Aba bafashwe bamaze kwakira ibihumbi 40 by’Amayero ngo batazasohora iyo nkuru y’urukozasoni ku muryango w’Ubwami bwa Maroc. Ikinyamakuru AFP cyatangaje ko mu minsi ya vuba Eric Laurent na […]

Amafoto: Ibihumbi by’Abanyekongo biri guhunga byashingiwe inkambi

e2y3z4dwqairw82.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Gicurasi, ku mipaka ihuza imijyi ya Goma (RDC) na Rubavu (Rwanda) hinjiriye Abanyekongo barimo guhunga batinya ko Ikirunga cya Nyiragongo cyakongera kuruka kikabwatara ubuzima nk’uko babisabwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aba Banyekongo bababarirwa mu bihumbi bari kugera ku butaka bw’u Rwanda berekezwa mu nkambi yabateguriwe iherereye mu Murenge […]

Uko Mike Tyson yigeze gutunga hafi miliyari bikarangira yisanze mu myenda iremereye

nintchdbpict000536207591.jpg

Mike Tyson nta gushidikaya ko ari umwe mu bateramakofe b’ibihangange babayeho mu mateka. Uyu mugabo ugeze mu zabukuru wahimbwe Iron Man (Cyangwa Umugabo w’Icyuma) yamaze imyaka myinshi ayoboye icyiciro cy’abateramakofe b’ibiro byinshi mbere yo gusezera muri uyu mukino. Yakoreye akayabo k’amafaranga mu gihe cye mbere y’uko ayatakaza yose. Tyson yakunze kutavugwaho rumwe mu gihe cye […]

Mohammed Hajeb, le terroriste qui a trompé les services allemands

Mohammed Hajeb est le seul extrĂ©miste qui ait pu se faire passer pour un activiste des Droits de l’Homme et un acteur politique, malgrĂ© son histoire djihadiste au Pakistan et en Afghanistan. L’histoire dĂ©signera Hajeb comme le seul terroriste Ă  avoir voyagĂ© en Afghanistan via le Pakistan pour le « djihad » contre l’Occident, avant […]

Perezida Macron yemeye uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda abisabira imbabazi

Mu ijambo avugiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, kuri uyu wa Kane, itariki 27 Gicurasi 2021, Perezida w’u Bufaransa uri mu ruzinduko mu Rwanda amaze gusaba imbabazi Abanyarwanda kubw’uruhare rw’u Bufaransa mu mahano yagwiririye u Rwanda, aho yemeje ko iyi jenoside itari impanuka, yateguwe kandi idashobora gusibangana abantu bazabana nayo. Perezida Emmanuel […]

Uganda: Umugore w’imyaka 19 yapfuye nyuma yo kwitura hasi ari mu rukiko

Umugore w’imyaka 19 wo mu gihugu cya Uganda washinjwaga ubutekamutwe ashaka amafaranga abeshya ko atwite kuri uyu wa Gatatu yapfuye nyuma yo kwitura hasi ari mu rukiko. Nyakwigendera witwa Olivia Nassanga, yituye hasi ubwo yari mu rukiko rwa Mityana, aho yari yagiye guhabwa amabwiriza ajyanye n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma yo gufungurwa by’agateganyo muri Gereza ya Mityana. […]

Burundi: Habonetse imirambo bikekwa ko ari abarwanyi ba FLN baherutse gutera mu Bweyeye

Mu ishyamba rya Kibira, mu gihugu cy’u Burundi biravugwa ko habonetse imirambo itatu y’abantu bari bambaye impuzankano z’igisirikare cy’u Burundi kandi nta mirwano ingabo z’u Burundi ziheruka kuharwanira bikaba bikekwa ko ari bamwe mu nyeshyamba za FLN zagabye igitero mu Rwanda mu ijoro ryo ku itariki ya 23 rishyira kuwa 24 Gicurasi, zishwe n’ibikomere zakuye […]

Hahishuwe ko abateguye Raporo Duclert hari inyandiko bangiwe kugeraho z’ingenzi

Mu gihe Emmanuel Macron yitegura gusura u Rwanda ku wa kane, inyandiko ishaje yatekerejweho n’umusosiyaliste Michel Rocard ku ruhare rw’u Bufaransa muri iki gihugu yongeye kugaragara kandi igaragaza isesengura rishimishije, ariko ryamaganwe nkana. Ni inyandiko itarasohotse , cyangwa yasibwe, ariko ikinyamakuru LibĂ©ration cyabashije kubona mbere y’uruzinduko rwasobanuwe nk “amateka” rwa Perezida, Emmanuel Macron kuri uyu […]

Mali: Bah N’Daw uherutse kuvanwa ku butegetsi yatanze ubwegure bwe

Uwari Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Bah N’Daw, yamaze gushyikiriza ubwegure bwe visi perezida we, Assimi GoĂŻta, wahise uba Perezida w’inzibacyuho. Mu masaha atageze kuri 48 akuye ku kimirimo yabo, perezida w’inzibacyuho, Bah N’Daw na Minisitiri w’Intebe we, Moctar Ouane, Col. Assimi GoĂŻta niwe wahise aba Perezida w’inzibacyuho. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Gicurasi, nibwo […]

WhatsApp yajyanye mu nkiko Guverinoma y’u Buhinde

WhatsApp yareze leta y’u Buhinde kubera amategeko mashya agenga ikoreshwa rya internet iyi sosiyete ivuga ko “azahungabanya cyane” ubuzima bwite bw’abayikoresha. Amategeko mashya agenga ikoreshwa rya internet mu Buhinde, yiswe ayo gukandamiza no gukomeretsa, aha guverinoma y’u Buhinde imbaraga nyinshi zo gukurikirana ibikorwa byo kuri interineti, harimo no gukurikirana porogaramu ubundi ziba zifunze ku muntu […]

John Cena yasabye imbabazi u Bushinwa nyuma yo kwita Taiwan igihugu

maxresdefault-18.jpg

“Nkunda kandi nubaha u Bushinwa n’Abashinwa. Mumbabarire, Mumbabarire kubw’isoko ryanjye. Nsabye imbabazi, nsambye imbabazi Mumbarire cyane,” aya ni amgambo yavuzwe n’Umukinnyi wa filimi ndetse n’umukino wo gukirana uzwi nka ‘wrestling’ mu cyongereza, nyuma yo kwita Taiwan igihugu mu kiganiro yahaga itangazamakuru avuga kuri filimi ya Fast & Furious igice cya 9 yamaze kujya ahagaragara. John […]

Minisitiri w’ubucuruzi yihanangirije abacuruzi biha kuzamura ibiciro uko bishakiye

e2pxh3nxmaiuhvu.jpg

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Beata Habyarimana, yihanangirije abacuruzi biha kuzamura ibiciro uko bishakiye bitwaje ko ibiciro byazamutse ku rwego mpuzamahanga. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Gicurasi, Bwiza.com ifitiye kopi, Minisitiri Habyarimana avuga ko ashingiye kuri raporo y’igenzura ryakozwe ku masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali no mu turere; aho byagaragaye […]

L’ancienne cour d’appel de Ruhengeri devient un mĂ©morial du gĂ©nocide

Les restes de plus de 800 victimes du gĂ©nocide contre les Tutsi qui ont Ă©tĂ© tuĂ©s dans et autour de la ville de Musanze, anciennement Ruhengeri, doivent ĂȘtre enterrĂ©s au mĂ©morial du gĂ©nocide nouvellement créé Ă  l’ancienne cour d’appel de Ruhengeri. S’adressant au New Times, Axelle Kamanzi, vice-maire en charge des affaires sociales dans le […]

Ambasade y’u Bubiligi yaburiye Ababiligi batuye i Bujumbura

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ikoresha nka facebook na twitter, Ambasade y’u Bubiligi mu Burundi ifite icyicaro I Bujumbura yaburiye Ababiligi batuye muri iki gihugu n’abakozi bayo ibasaba kuguma aho batuye kubera kutizera umutekano nyuma y’ibitero bya grenade byibasiye ahantu hatandukanye muri Bujumbura kuri uyu wa Kabiri. Itangazo yashyize ahagaragara rigira riti “ Kubw’amakuru yo kwemeza, […]

Gicumbi: Umuganga wafashe ku ngufu umugore wari utwite yangiwe kurekurwa by’agateganyo

Umuganga ukorera mu Bitaro bya Byumba, Akarere ka Gicumbi yategetswe gufungwa iminsi mirongo itatu by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabimusabiye. Uyu muganga Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho kuba yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore wari utwite ubwo yajyaga kwipimisha kuri Rendez-vous yari yamuhaye, yo ku itariki ya 1 Kanama 2020 aho yahagera akamukoresha imibonano mpuzabitsina […]

Biravugwa ko ingabo za Uganda zatangiye kwinjira muri RDC ku mugaragaro

Igisirikare cya Uganda kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Gicurasi 2021 cyatangiye kohereza ingabo ku mugaragaro mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho umuvugizi wacyo yari aherutse kubihakana avuga ko badateganya kohereza abasirikare muri iki gihugu. Ibikorwa by’ingabo za Uganda zoherejwe ku burasirazuba bwa RDC mu gihe kitahishuwe bigamije kurwanya imitwe […]

RIB arrĂȘte son responsable pour corruption

Le Bureau d’enquĂȘte rwandais (RIB) a dĂ©clarĂ© avoir arrĂȘtĂ© son haut fonctionnaire dans le district de Rusizi aprĂšs l’avoir surpris en flagrant dĂ©lit en train de recevoir un pot-de-vin pour libĂ©rer un dĂ©tenu. «Le chef des enquĂȘtes Ă  Rusizi Jules Kabanguka a Ă©tĂ© surpris en train de recevoir un pot-de-vin d’une valeur de 300 000 […]

Yateye icyuma umugore we wari uherutse kubyara bapfa imibonano mpuzabitsina

Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko wo mu gihugu cya Malawi yakatiwe imyaka 6 y’igifungo azira gutera icyuma umugore we, wari uherutse kubyara, kubera ko yari yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina. Uyu mugabo witwa Dzongwe Evance. Yahawe iki gihano kuri uyu wa Mbere, itariki 24 Gicurasi nyuma yo kumuhamya icyaha. Umushinjacyaha wa leta, Rodney Bottomman yabwiye urukiko […]

Iruka rya Nyiragongo: Imitingito ya hato na hato ikomeje kumvikana no muri Kigali

Imitingito ya hato na hato ikomeje kumvikana kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Gisenyi nk’uko abahatuye babivuga ndetse iyi mitingito ikaba iri no kumvikana mu Mujyi wa Kigali ariko ku rugero rwo hasi nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Abatuye mu Mujyi wa Gisenyi ku ruhande rw’u Rwanda […]

U Bufaransa n’u Bwongereza bikomeje kwanikirwa n’u Buyapani na Koreya y’Epfo mu ngufu za gisirikare

a565749026934fcfcda370b6e179f519.jpg

Ibihugu byo mu Burayi byahoze ari ibihangange mu gisirikare nk’u Bufaransa, u Bwongereza ndetse n’u Budage bikomeje kwanikirwa n’ibihugu byo muri Aziya nk’u Buyapani na Koreya y’Epfo mu ngufu za gisirikare nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwa Global Firepower Index. Nk’u Budage bwo, ntabwo bugaragara ku rutonde rw’ibihugu 10 bya mbere. Dore ibihugu 10 bya mbere No […]

Uganda: Yasanzwe yarapfuye nyuma y’umunsi asoje amasomo muri Kaminuza ya Makerere

Igipolisi cya Uganda gitegereje ibizava mu bizamini by’Ibitaro bya Mulago ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’umusore w’imyaka 27 witwa James Eyangu, wapfuye nyuma y’umunsi umwe asoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza ya Makerere wasanzwe aho yari acumbitse yapfuye. Nk’uko bitangazwa na Daily Monitor, James Eyangu yari yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya […]

Kicukiro: Arishyuzwa arenga miliyoni 4 z’imisoro y’ubutaka atazi n’uko miliyoni isa, byamunanira akagurisha

img-20210426-wa0011_1-2.jpg

Mu Murenge wa Gatenga, Akagali ka Nyanza, Akarere ka Kicukiro mu Mudugudu wa Sabaganga, haravugwa inkuru y’umusaza Ntahonsigaye Donat uba mu nzu yenda kumugwira yananiwe no kwisanira ariko urimo urishyuzwa akayabo ka miliyoni 4 z’imisoro y’ubutaka. Ubuyobozi bubagira inama yo kugurisha kugirango abone uko yishyura. Iyi ni inkuru ikurikira iyabanje Bwiza TV na Bwiza.com byakoreye […]

Refus de comparaitre du chef des séparatistes, Brahim Ghali, devant la Justice espagnole

Salem Lebsir, le dauphin de Brahim Ghali et numĂ©ro 2 du front polisario, a, lors d’une interview exclusive accordĂ©e au mĂ©dia espagnole”OKDIARIO”, dĂ©clarĂ© que Ghali envisage de quitter l’Espagne dans les prochains jours sans se prĂ©senter devant la Cour nationale, oĂč il est accusĂ©, entre autres, de crimes de terrorisme, de gĂ©nocide, de torture et […]

RIB iraburira abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruraburira abantu kugira amakenga no kwigengesera mu gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo, kuko hari abatekamutwe basigaye bazinjiramo bakazifashisha mu bikorwa by’uburiganya n’ubujura. Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, asobanura ko hari abasigaye bakoresha whatsapp z’abandi, bagamije ubujura kuko mu miterere yayo ushobora kuyimurira mu yindi telefoni. Agira ati “Hari imibare bigusaba whatsapp […]

Burundi: Umunyarwanda wari umucuruzi w’inyama z’ingurube amaze iminsi aburiwe irengero

Umunyarwanda ucuruza inyama z’ingurube muri Zone Ndava, Komini Buganda, mu Ntara ya Cibitoke mu gihugu cy’u Burundi amaze iminsi itandatu yaraburiwe irengero, aho bivugwa ko hari umuntu wabanje kumuhamagara kuri telephone mbere yo kubura. Uyu mugabo uvugwa ni uwo bahimba Mwarabu, bivugwa ko yahamagawe kuwa Kabiri ushize akajya aho bari bamuhamagaye, ariko kuva icyo gihe […]

L’attaque du FLN Ă  Bweyeye dĂ©jouĂ©e par RDF

Hier soir, dimanche 23 mai 2021, entre 21 h 15 et 21 h 35, environ une section d’assaillants ennemis du FLN de Giturashyamba dans la commune de Mabayi au Burundi, a traversĂ© la riviĂšre Ruhwa le long de notre frontiĂšre et est entrĂ©e Ă  environ 100 mĂštres Ă  l’intĂ©rieur du territoire rwandais Ă  Bweyeye, cellule […]

Myanmar: Bwa mbere kuva yahirikwa ku butegetsi, Aung Suu Kyi yagaragaye mu rukiko

Aung San Suu Kyi wahoze ari Perezida wa Myanmar uherutse guhirikwa ku butegetsi n’abasirikare kuri uyu wa Mbere, yagaragaye mu rukiko ku nshuro ya mbere nyuma y’amezi hafi ane ahiritswe. Uyu wahoze ari umuyobozi yitabye urukiko agiye kwiregura ku byaha birimo gushishikariza kwigomeka nk’uko abanyamategeko be babitangaza. Suu Kyi yari afungiwe mu nzu adasohoka kuva […]

Amasaha y’akazi y’umurengera ahitana abantu 745,000 buri mwaka – OMS

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riravuga ko amasaha y’akazi y’umurengera ahitana abantu ibihumbi magana ku mwaka. Ubushakashatsi bwa mbere nk’ubwo ku isi bwerekana ko abantu 745.000 bapfuye mu 2016 bazize indwara yo mu bwonko cyangwa indwara z’umutima kubera amasaha menshi y’akazi. Raporo yasanze abantu batuye mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Aziya no mu karere […]

RDC: Umubare w’agateganyo w’abazize iruka rya Nyiragongo umaze kuba 15

Mu kiganiro cyatambutse mu maradiyo akorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki Cyumweru, itariki 23 Gicurasi 2021, Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya yatangaje ko abantu 15 ari bo bamaze kumenyekana bahitanwe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo. Yagize ati “Imibare y’agateganyo ni abantu 15 barimo 9 bazize impanuka yo mu muhanda, bane bageragezaga gucika muri […]

Abatuye i Goma batangiye kwirunda ku mupaka bashaka ubuhungiro mu Mujyi wa Gisenyi

capture-7.jpg

Abanyekongo bo mu Mujyi wa Goma batangiye kugera ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashaka guhungira iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo mu Mujyi wa Gisenyi bahana imbibi. Biravugwa ko umuriro watewe n’iruka ry’iki kirunga wamaze gufunga umuhanda Goma-Rutshuru ugana Kibumba. Nk’uko bigaragara kuri twitter y’ikinyamakuru Mediacongo.net, abatangabuhamya bari I Goma nk’uwitwa Innocent […]

Tshisekedi yatangaje ko hafashwe abantu bakekwaho kwica Ambasaderi Attanasio

Perezida Felix Tshisekedi aremeza ko abantu bakekwaho kwica uwari Ambasaderi w’u butaliyani, Luca Attanasio, bari mu maboko y’ubutabera iperereza rikomeje ku bufatanye n’inzego z’u Butaliyani, avuga ko abakoze iki cyaha ari agatsiko k’abagizi ba nabi ariko gafite abantu bagakoresha atatangaje abo ari bo. Ibi Perezida Tshisekedi yabihishuriye itangazamakuru ryo mu Bufaransa mu kiganiro aherutse kugirana […]

Burundi: Perezida Ndayishimiye yabujije Abarundi kugurisha ubutaka abanyamahanga

Perezida Evariste Ndayishimiye yihanije Abarundi ababuza kujya bagurisha ubutaka bwabo abanyamahanga ubwo yari mu kiganiro aganira n’urubyiruko rw’u Burundi ku nyigisho zo gukunda igihugu mu Ntara ya Ngozi, aho yabibukije ko ‘ agataka k’u Burundi ari ak’umunyagihugu w’Umurundi gusa.’ Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yagiriye inama Abarundi ababwira ko “iyo ugurishije isambu ku munyamahanga uba urimo […]

RDC: Imirwano hagati y’imitwe ibiri y’inyeshyamba yakuye abaturage mu byabo

Imitwe y’inyeshyamba ya NDC RĂ©novĂ© na FPP/Kabido kuri uyu wa Gatandatu, itariki 22 Gicurasi yakozanyijeho mu giturage cya Mbwayinywa, muri Teritwari ya Lubero, muri Kivu y’Amajyaruguru. Umubare w’abiciwe cyangwa abakomerekeye muri iyi mirwano ntabwo iramenyekana, ariko sosiyete sivile iravuga ko abayobozi bavuga ko hari amaduka yasahuwe n’amazu yatwitswe. Nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga, […]

Afurika y’Epfo: Bategerezanye amashyushyu umuyobozi uzava mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, ategerejwe muri kwezi gutaha muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko rw’amateka mu rwego rwo gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi nyuma y’igihe kirekire warajemo igitotsi. Minisitiri ushinzwe imibanire mpuzamahanga muri Afurika y’Epfo, Naledi Pandor, yabwiye ikinyamakuru News24 ati “ Dufitiye amashyushyu uruzinduko kubera ko tutakunze kubonana kw’abayobozi kuri urwo […]

U Bufaransa buzagena ambasaderi wabwo mushya mu ruzinduko rwa Macron i Kigali

Perezida Emmanuel Macron yitezweho kuzagena ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ubwo azahagirira uruzinduko mu minsi iri imbere mu rwego rwo gutera intambwe ya nyuma igamije gusubiza mu buryo imibanire y’ibihugu byombi itarigeze imera neza kuva Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yarangira. Iyi nkuru ya ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda yatangajwe kuri uyu wa […]

Hajj yabuze nyuma y’aho abana 2 bahiriye mu nzu ye bigishirizwamo ibya kisilamu

Abana b’abahungu babiri bari bari kwigishwa ibijyanye n’idini ya Islam bahiriye mu nzu bigiragamo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ahitwa Nalumunye Kasenge, mu Karere ka Wakiso, ho mu gihugu cya Uganda, Umu Hajj wari wabajyanye ahita aburirwa irengero. Biravugwa ko nyiri inzu yahiye, ari we Hajj Mwalimu Mwelinde Abdul Karim, asanzwe akusanya abana […]

Ethiopia: Umunyamakuru wa The New York Times yirukanwe abuzwa no gusezera umuhungu we

Leta ya Ethiopia yirukanye ku butaka bwayo umunyamakuru wa The New York Times yari iherutse kwambura uburenganzira bwo gukorera muri iki gihugu kubera inkuru yakoze ku mirwano yo muri Tigray. Iki cyemezo cyo kwirukana umunyamakuru Simon Marks, Umunya-irlande wabaga muri Ethiopia, cyamaganwe bikomeye n’Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders) watangaje ko ari ubwa mbere […]

RDC: Guverineri na Visi Guverineri b’Intara ya Maniema na bo birukanwe ku mirimo yabo

Umweyo ukomeje kuvuza ubuhuha mu bayobozi b’intara muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho nyuma ya Guverineri w’Intara ya Tanganyika, Zoe Kabila, kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Gicurasi, Guverineri w’Intara ya Maniema, Auguy Musafiri n’uwari umwungirije, Jean-pierre Amadi, na bo birukanwe ku mirimo yabo. Abadepite b’Intara ya Maniema, nibo bongeye gutora ubugira kabiri kuvana […]

Kinshasa: Urukiko rwemeje ko rudafite ububasha bwo kuburanisha uwahoze akuriye ubutasi

Kuri uyu wa Kane, itariki 20 Gicurasi, Urukiko rwisumbuye rwa Kinshasa rwatangaje ko rudafite ububasha bwo kuburanisha Kalev Mutond wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi (ANR). Urukiko rwavuze ku rwego Kalev Mutondo yariho nk’umuyobozi mukuru mu buyobozi bwa Leta. Kubera iyo mpamvu, agomba kwitaba urukiko rw’ubujurire. Umunyamategeko Muyambo akaba yasezeranyije ko kujuririra iki cyemezo […]

Minembwe: Umutwe wa Gumino urashinjwa gushimuta abakozi ba Action Aid

Abakozi bane b’imiryango itegamiye kuri leta ishinzwe ubutabazi harimo aba Action Aid biravugwa ko bamaze iminsi barashimuswe n’inyeshyamba z’umutwe wa Gumino wa Col Makanika muri Teritwari za Fizi na Uvira. Babiri muri aba bantu bakorera Action Aid bari mu maboko y’inyeshyamba bivugwa ko ari iza Gumino kuva ku itariki 18 Gicurasi. Igisirikare cya FARDC gishinja […]

Umuntu wese arashaka kuturuma ariko ababishaka tuzabakura amenyo – Perezida Putin

Kuri uyu wa Kane, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko hari bamwe mu banzi b’abanyamahanga bo muri iki gihugu barota kuruma uduce twinshi tw’igihugu, aburira ko Moscou “izabakura amenyo” nibaramuka babigerageje. Mu ijambo rikomeye ubwo yahamagazaga inama n’abayobozi, perezida w’u Burusiya yavuze ko imbaraga z’amahanga zo gukumira u Burusiya guhera mu binyejana byashize. Putin […]

Nyanza: Arashinjwa kwica umwana w’imyaka 12 wamubonye avuye kwiba ihene y’iwabo

Umugabo w’imyaka 35 ukekwaho kwica umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko amunize amuziza ko yamubonye avuye kwiba ihene y’iwabo akurikiranwe n’ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye. Ni icyaha uregwa avugwaho kuba yarakoze ku itariki ya 09 Gicurasi 2021 mu gihe cya saa munani mu ishyamba ry’inturusu riherereye mu Mudugudu wa Saruhembe, Akagari ka Rwotso, Umurenge wa […]

Umugabo yakangaranyije abashinzwe kurinda Perezida Kenyatta ubwo yamusatiraga

Abashinzwe umutekano wa Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa Kane bahatiwe gukumira umucengezi wagerageje kumusatira mu birori byo gutangiza icyambu cyo mu mujyi wa Lamu. Ibyabaye byafashwe igice no kuri televiziyo byabaye mu gihe Perezida yafataga ijambo, hashize akanya nyuma yo gutangiza icyambu gishya cya Kenya muri Lamu. Nk’uko bigaragara mu mashusho yabonywe n’urubuga rwa […]

Lady Gaga yahishuye ibintu byamuhungabanyije yakorewe na producer afite imyaka 19

lady-gaga-apple.jpg

Umuhanzikazi wakunze kuvugisha benshi kubera udushya yakundaga gukora, Lady Gaga, yahishuye ukuntu yagize ihungabana rikomeye mu mutwe ubwo yafatwaga ku ngufu n’umuntu utunganya umuziki afite imyaka 19 yarangiza akajugunywa ku muhanda atwite. Uyu muririmbyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu ufite imyaka 35 ibi yabitangaje mu kiganiro “The Me You Can’t See” […]

Nyamasheke: Akurikiranweho gukura ibice by’umubiri ku murambo w’umuturanyi

Umugabo w’imyaka 78 y’amavuko wo mu Karere ka Nyamasheke ushinjwa guca ibice by’umubiri by’umuntu wari wapfuye yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ku itariki ya 19 Gicurasi 2021, nibwo Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Kagano bwareze busaba ifunga ry’agateganyo ry’iminsi 30 uyu mugabo w’imyaka 78 ukekwaho guca imyanya y’umubiri ku murambo w’umusaza w’imyaka 80 wari […]

Canada: Hemejwe ko ihanurwa ry’indege ya Ukraine yahanuwe na Iran ari igikorwa cy’iterabwoba

Kuri uyu wa Kane, urukiko rwo muri Canada rwemeje ko iraswa ry’indege ya Ukraine International Airlines PS752 yarashwe na Iran ryakozwe nkana kandi ko ari “igikorwa cy’iterabwoba,” bikaba biharura inzira y’indishyi zishoboka ku miryango y’abahohotewe. Urukiko Rwisumbuye rw’Ubutabera rwa Ontario rwasanze “ku buryo bushoboka” ibitero bibiri bya misile byibasiye indege nyuma gato yo guhaguruka ku […]

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagumijwe uko byari bimeze nubwo byiyongereyeho 17%

e12vhmuxmac-8bk.jpg

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, kiratangaza ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutseho 17%, ibiciro mu rwanda biguma uko byari bimeze. Kubw’ibyo, igiciro cya lisansi mu Rwanda ntikigomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1,088 kuri litiro, mu gihe icya mazutu kitagomba kurenza 1,054 nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA kuri […]

Paris: Hatangiye urundi rubanza ruregwamo Nicolas Sarkozy ku cyaha gishya

Urubanza rushya rw’uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, rwatangiriye i Paris, ariko uyu wahoze ari umuyobozi utavugwaho rumwe ntabwo yari ari mu rukiko. Sarkozy akurikiranyweho kuba yarateye inkunga mu buryo butemewe n’amategeko kwiyamamaza kwe ashaka kongera gutorwa mu mwaka wa 2012. Uru rubanza ruje nyuma y’ibyumweru bike uwahoze ari perezida ahamwe n’ibyaha bya ruswa […]

Nigeria: Umuyobozi wa Boko Haram yakomerekeye mu mirwano yabahuje na Islamic State

Umuyobozi w’umutwe wa Boko Haram, Abubakar Shekau, yakomerekeye mu mirwano ikomeye abarwanyi be banga ko afatwa mpiri n’umutwe batavuga rumwe ushamikiye kuri Islamic State, mu majyaruguru ya Nigeria, nk’uko amakuru aturuka mu bantu begereye inzego z’ubutasi agera kuri AFP abyemeza. Nyuma y’imirwano yabahuje n’abarwanyi b’ishami rya Islamic State, ryo muri Afurika y’uburengerazuba (ISWAP, ngo Abubakar […]

RDC: Biravugwa ko Imbonerakure zaba ziri gufatanya na Gumino kurwanya Mai-Mai na Red-Tabara

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko kuri uyu wa Gatatu hadutse imirwano yahuje agatsiko k’insoresore zo mu ishyaka CNDD-FDD zizwi nk’Imbonerakure bivugwa ko zifite ibirindiro muri Gurupoma ya Lemera, ndetse n’inyeshyamba za Mai-Mai Ilunga zikorana bya hafi n’inyeshyamba za Red-Tabara z’Abarundi. Imbonerakure ngo zaba ziri gufatanya n’umutwe w’Aabanyamulenge uzwi nka Gumino […]

Cote d’Ivoire: Hatangiye urubanza rwa Soro uregwa gushaka guhirika Perezida Ouattara

Guillaume Soro, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire, ndetse wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba, kuri uyu wa Gatatu hatangiye urubanza aregwamo, adahari, ibyaha byo kugambanira guhirika Perezida Alassane Ouattara. Urubanza rwatangiye ari umuriro abunganira Soro bashimangira ko bakeneye igihe kinini cyo gusuzuma ibimenyetso bivugwa kuri Soro n’abandi 19 baregwa muri uru rubanza. Kubera iyo mpamvu, […]

Pour la premiÚre fois au Rwanda, des services de transplantation rénale seront bientÎt lancés

L’hĂŽpital King Faisal a annoncĂ© son intention d’offrir des services avancĂ©s de traitement des reins, y compris la transplantation rĂ©nale, ce qui en fait le premier hĂŽpital Ă  introduire la pratique dans le pays. Cette dĂ©cision a Ă©tĂ© rĂ©vĂ©lĂ©e mercredi par le directeur gĂ©nĂ©ral adjoint de l’hĂŽpital, le Dr Egdar Kalimba, alors qu’il s’adressait aux […]

France: Minisitiri w’umutekano yatunguranye yifatanya n’abigaragambyaga imbere y’inteko

image_kcn2d01hm.jpg

Minisitiri w’umutekano w’u Bufaransa, GĂ©rald Darmanin, kuri uyu wa Gatatu yavugirijwe induru ku rundi ruhande arashimagizwa ubwo yatunguranaga akifatanya n’abari mu myigaragambyo yabereye imbere y’inteko ishinga amategeko isaba ibihano bikomeye ku bitero bikomeje kwibasira abapolisi. Iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abantu bagera mu 35,000, barimo abayobozi mu nzego zitandukanye za politiki, yadutse I Paris, nyuma y’ibyumweru bibiri […]