Nyamasheke: Umubyeyi yahanutse ku mukingo ahita apfa
Uwitwa Umazekabiri BĂ©atha wâimyaka 60, wo mu Mudugudu wa Butare, Akagari ka Butare, Umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, biravugwa ko yahubutse ku mukingo agahita apfa ubwo yajyaga mu mahugurwa ku kagari, ajyanye no kwiteza imbere binyuze mu kwizigamira bahabwa nâumushinga ubibahuguramo. Niyitegeka JerĂŽme, uyobora Umurenge wa Gihombo, yabwiye Imvaho Nshya, dukesha iyi nkuru, […]
Komanda wâIngabo za MONUSCO arishimira uko ibikorwa byo kurinda Sake biri kugenda
Komanda w’ingabo za MONUSCO, General Diouf Khar, yavuze ko anyuzwe, nâuko ibikorwa bya gisirikare biri kugenda mu karere k’imirwano i Sake muri Kivu yâAmajyaruguru. General Diouf Khar ku wa Gatanu, itariki ya 23 Gashyantare yabwiye abanyamakuru ubwo yari mu butumwa bw’ubugenzuzi mu mujyi wa Sake: Ati: âNari mpari kugira ngo mbaze ibijyanye n’imikorere y’abasirikare. Nabonye […]
Inyeshyamba zo muri Centrafrica na zo zatangiye kwinjira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 24 Gashyantare, sosiyete sivile yatangaje ko abarwanyi bo mu nyeshyamba zo muri Centrafrica, zo mu mutwe wa Seleka, muri iki cyumweru zinjiye mu duce tubiri duturanye, two muri Teritwari ya Ango mu Ntara ya Bas-UĂ©lĂ© muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibi ngo byabaye mu ijoro ryo ku wa […]
Donald Trump yakubitiye inshuro byoroshye Nikki Haley iwabo muri Caroline yâAmajyepfo
Donald Trump arabura gato ngo atsindire kandidatire yâishyaka ryâAbarepublikani nyuma yo gutsinda cyane Nikki Haley amutsindiye iwabo muri Caroline yâAmajyepfo. Uwahoze ari perezida yatsindiye uwo bahanganye wâibanze iwabo amurusha amajwi 20, mu ntsinzi ye ya kane yikurikiranya. Donald Trump ntacyo yavuze ku mukeba we ubwo yishimiraga intsinzi, ahubwo ahanze amaso amatora rusange yo mu Gushyingo […]
Ngororero: Bane bafatanwe toni y’amabuye yâagaciro bacukuraga bakanagurisha magendu
Polisi yâu Rwanda yaburiye abishora mu bikorwa byo gucukura no gucuruza amabuye yâagaciro batabifitiye Uruhushya, ishimira abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha. Ni nyuma yâuko ku bufatanye nâabaturage, kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gashyantare, mu Kagari ka Kanyana, umurenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero, hafashwe abantu bane bari bafite […]
U Rwanda rugiye gutoza abapolisi 500 ba Centrafrica
U Rwanda rugiye guhugura abapolisi 500 bo muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) nyuma yâuko ibihugu byombi byiyemeje kongera ubufatanye mu mutekano nk’uko abayobozi babitangaza. Ibi byatangajwe ku itariki ya 22 Gashyantare, i Kigali, nyuma yâuko Minisiteri yâumutekano yâu Rwanda ishyize umukono ku masezerano yâubwumvikane (MoU) ku bufatanye mu mutekano wâimbere mu gihugu na Minisiteri yâumutekano […]
Amafoto: Perezida Salva Kiir yageze i Bujumbura nyuma yo kuva mu Rwanda

Perezida wa Sudani yâEpfo, Salva Kiir kuri uyu wa gatanu yageze i Burundi aho akomereje uruzinduko rwe rwâakazi nkâUmuyobozi wa EAC muri uyu mwaka, nyuma yo kuva mu Rwanda, aho yageze kuri uyu wa Kane ushize. Salva Kiir uherekejwe nâUmunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Muthuki, yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cyâIndege kitiriwe Ndadaye mu murwa mukuru […]
Senegal: Perezida Macky Sall yatangaje ko azava ku butegetsi kuwa 2 Mata
Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Senegal yatangaje ko manda ye izarangira ku itariki ya 2 Mata agahita ava ku butegetsi kandi inama zijyanye no gutegura amatora y’uzamusimbura zizatangira mu cyumweru gitaha. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu murwa mukuru, Dakar, Macky Sall yavuze ko itariki yo yâamatora ya perezida yari yasubitse izagumaho ariko ko ateganya […]
FPR-Inkotanyi: Hagiye kuba amatora yâabazahagararira umuryango mu matora

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 24 Gashyantare 2024 mu muryango wa FPR Inkotanyi baratangira amatora agamije kwihitiramo abazahagararira Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu matora rusange ya Perezida wa Repubulika yâu Rwanda ndetse nâayâabadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Nkâuko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, amatora azahera ku rwego rwâumudugudu asorezwe […]
AFC: Bisimwa yagizwe umuhuzabikorwa wungirije, Gen. Makenga agirwa ushinzwe igisirikare

Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2024, ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ryakoze iminduka mu buyobozi bwaryo, aho Corneille Nangaa yagizwe Umuhuzabikorwa wa politiki, Gen. Sultan Makenga agirwa umuhuzabikorwa we ushinzwe igisirikare, mu gihe Bertrand Bisimwa, usanzwe ari Perezida wa M23 yagizwe umuhuzabikorwa wungirije ushinzwe politiki na dipolomasi. Ni mu nama nkuru yâubuyobozi bwa politiki nâigisirikare, […]
Ibihugu bigitanga igihano cy’urupfu n’ibyagikuyeho mu mategeko cyangwa mu bikorwa
Gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu ku Isi hose birahari ku migabane yose, ariko mu myaka mirongo ishize ibihugu byinshi byakuyeho igihano cy’urupfu. Mu 2022, ibihugu 142 byakuyeho igihano cy’urupfu mu mategeko yabyo cyangwa mu bikorwa ariko ibihugu 53 biracyagitanga. Umubare w’abishwe wanditswe muri 2019 wari ku rwego rwo hasi mu myaka icumi ishize, iyo mibare […]
Hemejwe amasezerano y’abimukira hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza
Inteko ishinga amategeko umutwe wâabadepite yatoye ku bwiganze umushinga wâitegeko ryemeza amasezerano hagati yâu Rwanda nâ Bwongereza agamije kwakira abimukira nâabasaba ubuhunzi bashobora kuva mu Bwongereza. Mu gihe cyo gutora uyu mushinga, abadepite babiri bawanze, abandi babiri barifata, 58 barawemeza. Ni nyuma yo kumva isobanura mpamvu yâuyu mushinga bagejejweho na Bwana Emmanuel Ugirashebuja minisitiri wâubutabera […]
BNR yagumishije inyungu fatizo yayo kuri 7,5%
Banki Nkuru yâIgihugu (BNR) yagumishije inyungu fatizo yayo kuri 7,5%, igipimo cyariho kuva mu kwezi kwa 8 ku mwaka ushize. BNR ivuga ko muri iki gihe ibiciro ku masoko byamanutse, ariko ko itahita imanura inyungu fatizo yayo, ishaka kubanza kugenzura neza niba ingamba zashyizweho mu kugabanya umuvuduko wâibiciro ku masoko koko zikomeza gutanga umusaruro. BNR […]
IGP Felix Namuhoranye yakiriye Minisitiri wâumutekano wa Centrafrique
Umukuru wa Polisi, IGP Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kane yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi yâu Rwanda ku Kacyiru, Michel Nicaise Nassin, Minisitiri wâumutekano muri Repubulika ya Centrafrique ari kumwe na General Landry Ulrich Depot, Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori (Gendarmerie) muri icyo gihugu. Minisitiri Nicaise Nassin n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara […]
NEC yashyize ahagaragara ingehabihe yâamatora ya perezida nâabadepite
Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora (NEC) yashyize ahagaragara ingengabihe y’amatora ya perezida n’abadepite yo mu 2024 ateganijwe muri Nyakanga. Igihe cyo kwiyamamaza kizatangira ku itariki ya 22 Kamena, kikazarangira ku ya 13 Nyakanga mbere yâuko amatora atangira kuva ku itariki ya 14 na 16 Nyakanga, nk’uko byatangajwe na NEC kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 21 […]
Afurika yâEpfo: Minisitiri wâingabo yemeje ko abasirikare 2 baherutse gupfira muri DRC atari aba mbere
Minisitiri wâingabo wa Afurika yâEpfo, Thandi Modise, yavuze ko Abasirikare ba Afurika yâEpfo (SANDF) boherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) bazakomeza guharanira amahoro muri iki gihugu, yemeza ko abasirikare 2 baherutse kuhapfira atari aba mbere. Icyemezo cya Afurika y’Epfo cyo gutanga ingabo mu butumwa bwâUmuryango wâIterambere wâibihugu bya Afurika yâAmajyepfo (SADC) cyamaganwe nâamashyaka […]
USA: Umuyapani arashinjwa gushaka guha Iran ubutare bwa uranium na plutonium
Abashinjacyaha bo muri Amerika bashinje umuntu ukekwaho kuba muri mafiya yo mu Buyapani kuba yaracuze umugambi wo kugurisha magendu ibikoresho byo gucura ibisasu bya kirimbuzi. Bivugwa ko Takeshi Ebisawa w’imyaka 60, yagerageje kugurisha ubutare bwa uranium na plutonium yizeraga ko buzajyanwa muri Iran gukoreshwa mu kubaka igisasu cya kirimbuzi. Muri Mata 2022, Ebisawa na mugenzi […]
Abanyeshuri 4 ba Kibogora Polytechnic bahiye nyuma ya gaz yaturikiye aho barara
Abanyeshuri bane ba Kaminuza ya Kibogora Polytchnic bahiye barakomereka nyuma ya gaz yaturikiye mu nyubako abahungu bararamo, ahagana saa mbiri nâigice zâumugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Gashyantare. Abo banyeshuri uko ari bane bahiye amaguru nâamaboko, ubu barwariye mu Bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke nk’uko amakuru agera ku Imvaho Nshya dukesha […]
Ukraine: Abasirikare 60 bâu Burusiya biciwe mu kigo cyâimyitozo muri Donetsk
Amakuru avuga ko Nibura ingabo 60 zâu Burusiya zishwe nyuma yâuko ahantu hakorerwa imyitozo kwitoreza mu burasirazuba bwa Ukraine bwigaruriwe harashwe misile ebyiri. Amakuru aturuka aha agera kuri BBC avuga ko ingabo zari ziteraniye aho mu karere ka Donetsk zitegereje kuhagera kâumuyobozi mukuru. Amashusho y’ibyabaye yagaragaye yerekana umubare munini w’abapfuye. Umukozi wâu Burusiya yemeje ko […]
Muhanga: Bafashwe bagerageza guhindura pulake za moto ebyiri bacyekwaho kwiba
Polisi yâu Rwanda ku bufatanye nâubuyobozi bwâinzego zâibanze nâabaturage mu Karere ka Muhanga, yafashe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare, abagabo batatu bacyekwaho kugira uruhare mu bujura bwa moto no kuzihindurira nimero iranga ikinyabiziga (Pulake). Abafashwe ni umugabo wâimyaka 30 usanzwe ari umumotari nâabakanishi babiri; umwe ufite imyaka 48 na mugenzi we wâimyaka […]
Ambasaderi wa RDC muri Loni yasabye ko u Rwanda rutazongera guhabwa ijambo
Mu nama yâAkanama kâUmutekano kâUmuryango wâAbibumbye kuri uyu wa kabiri ushize, itariki ya 20 Gashyantare, intumwa ihoraho ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Loni, ZĂ©non Makongo, yasabye Loni kubuza u Rwanda uburenganzira bwo kuvuga « kugeza igihe ingabo zarwo zizaba zavuye ku butaka bwa Congo  ». Mu ijambo rye, Ambasaderi wa Congo yashinje u […]
Minisiteri yâubucuruzi yagaragaje igiciro fatizo kivuguruye cyâibigori

Minisiteri yâubucuruzi nâinganda kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Gashyantare, yasohoye itangazo rivuguruye rimenyesha igiciro fatizo cyâibigori mu gihembwe cyâihinga 2024A, aho igiciro fatizo ku bigori bihunguye bifite ubwumwe buri hagati ya 13,5%-18% ubu ari amafaranga 400 ku kilo. Mu itangazo ryayo, minisiteri yâubucuruzi yavuze ko hashingiwe ku nama yo kuwa 19 Gashyantare 2024 yahuje […]
Uvira: Abigaragambya basabye leta kwirukana Abatutsi bose mu nzego zâumutekano
Mu myigaragambyo yo kuri uyu wa Kabiri ushize, mu Mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Congo, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’urubyiruko rwo mu moko amwe n’amwe basabye leta gukora ibarura kugirango hamenyekane Abatutsi bose bari mu gisirikare, igipolisi, mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ndetse no mu butasi kugira ngo […]
Guverinoma igiye kwisubiza ubutaka butari gukoreshwa mu byanya byâinganda
Minisiteri yâubucuruzi nâinganda (MINICOM) yatangaje ko izisubiza ‘ubutaka butari gukoreshwa mu byanya byâinganda biri mu gihugu hose. Iki cyemezo nk’uko byatangajwe na Jean-Chrysostome Ngabitsinze, Minisitiri wâubucuruzi nâinganda, cyafashwe nyuma yâuko abashoramari bananiwe cyangwa batinze gukoresha ubutaka bahawe mu byanya byâinganda. Yasubizaga ibibazo byâabadepite, kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 20 Gashyantare 2024, bavuga ko abashoramari […]
Mushikiwabo yigiriye muri Senegal kubonana na Macky Sall mu gihe hakomeje imvururu za politiki

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 20 Gashyantare, Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, Louise Mushikiwabo, yerekeje i Dakar, kugira ngo aganire kuri politiki ya Senegal na Perezida Macky Sall. Umunyamabanga Mukuru wa OIF yishimiye icyemezo cya Perezida cyo gushyira mu bikorwa icyemezo cyâAkanama gashinzwe kurengera itegeko nshinga yo ku ya 15 Gashyantare anamushishikariza kwihuta muri […]
Kayanza: Bahangayikishijwe nâinyeshyamba zâAbanyarwanda zizenguruka aho batuye
Abaturage baturiye ishyamba rya Kibira muri Komini ya Muruta na Kabarore mu Ntara ya Kayanza (mu majyaruguru yâUburundi) bavuze ko bahangayikishijwe nâumutwe wâAbanyarwanda witwaje intwaro uzenguruka cyane cyane nijoro muri iki gice. Itsinda ryâabantu bitwaje imbunda bavuga Ikinyarwanda nâIgiswahili. âBavuga Igiswahili cyane ariko abandi bavuga Ikinyarwanda. Nta gushidikanya ko abo ari abintu ba FDRL âaba […]
Gen. Chicko yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Rwindi
Kuri uyu wa Kabiri, Gen. Major Chicko Tshitambwe yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare bya FARDC muri Rwindi mu Ntara ya Kivu yâAmajyaruguru, nkâuko ubutumwa bwatanzwe nâUmugaba Mukuru, General Christian Tshiwewe bubitangaza. Gen. Chicko Tshitambwe ntabwo yasimbuye Gen. Fall Sikabwe bitandukanye nibyo Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP) byanditse mu butumwa bwabanje. Umugaba wungirije w’ingabo zâigihugu […]
Kuri kaminuza yo muri Nigeria intare yishe uwayitagaho
Umukozi witaga ku nzu yororerwamo inyamaswa kuri kaminuza yo muri Nigeria yishwe n’imwe mu ntare yari amaze imyaka hafi icumi yitaho. Olabode Olawuyi, wari ushinzwe kwita ku nyamaswa zororerwa kuri Obafemi Awolowo University (OAU), yatewe n’iyo ntare ubwo yari arimo kuzigaburira, nkuko iyo kaminuza yabivuze. Mu itangazo, iyo kaminuza yongeyeho ko bagenzi be batashoboye kumutabara […]
Nyamasheke: Uwari umaze kwiba moto ebyiri yafatiwe ku ya gatatu
Mu Mudugudu wa Murenge, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, Bikorimana Jean Bosco wâimyaka 29 yongeye gufatirwa kuri moto yari akimara kwiba nyuma yâizindi nshuro ebyiri nabwo yagiye agerageza kuziba agafatwa. Uyu ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke, nyuma yo gufatwa atwaye iyo moto ayigejeje mu […]
Umugaba Mukuru wâIngabo za Algeria yasuye icyicaro gikuru cya RDF

Kuri uyu wa Kabiri, General SaĂ ÂŻd Chanegriha, Umugaba Mukuru wâIngabo zâigihugu cya Algeria, hamwe nâintumwa ayoboye basuye Icyicaro gikuru cya RDF kandi yakirwa na Gen. MK Mubarakh, Umugaba mukuru wa RDF. Yasuye kandi Minisitiri wâingabo, Juvenal Marizamunda, mbere yo guhabwa ikiganiro ku rugendo rw’impinduka muri RDF no ku mutekano mu karere. Gen. Chanegriha aganira nâitangazamakuru […]
Umupilote wâUmurusiya wari warahungiye muri Ukraine yiciwe muri Espagne

Umurambo wâumugabo warasiwe muri Espagne biravugwa ko ari uw’umuderevu wa kajugujugu y’u Burusiya wahungiye muri Ukraine umwaka ushize. Muri Kanama, nibwo Maxim Kuzminov yafashe kajugujugu ayijyana muri Ukraine yishyikiriza ubuyobozi. Polisi ya Espagne ntabwo yemeje ku mugaragaro umwirondoro wâuyu mugabo wiciwe hafi ya Alicante mu cyumweru gishize. Icyakora, ubutasi bwa Ukraine bwemeje urupfu rwa Kuzminov […]
Masisi: Imirwano yubuye hagati ya FARDC na M23 ku dusozi twa Ndumba na Kashungamutwe
Kuri uyu wa Kabiri, haravugwa imirwano mishya hagati yâinyeshyamba za M23 nâabarwanyi ba Wazalendo hafi ya Bweremana, umurwa mukuru wa Sheferi ya Bahunde muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nkâuko amakuru aturuka muri ako gace atangazwa nâuruhande rwa leta abitangaza, imirwano yatangijwe saa moya za mugitondo na M23 yibanze ku misozi ya […]
Leta yâu Burusiya yanze guha umuryango wa Navalny umurambo we
Umuryango wa Alexei Navalny, utaravugaga rumwe na Putin uherutse gupfira muri Gereza yâu Burusiya, uravuga ko babwiwe ko umurambo we utazarekurwa nyuma yâibyumweru bibiri. Uhagarariye Navalny yavuze ko nyina yamenyeshejwe ko umurambo ugikorerwa ibizamini. Nta makuru yâaho umurambo uherereye atangwa nâabayobozi b’u Burusiya, mu gihe imbaraga zishyirwa mu kumenya aho uherereye zitambitswe inshuro nyinshi nkuko […]
Kamonyi: Yatonganye n’umubyeyi we umujinya awutura urutoki

Mu Murenge wa Nyarubaka mu Kagari Gitare mu Mudugudu wa Remera mu Karere ka Kamonyi, uwitwa Ntakirutimana Emmanuel w’imyaka 28 yatemye insina 60, ibisheke 10 nâingemwe zâamacunga 3 biturutse ku mujinya waturutse ku makimbirane yagiranye nâumubyeyi we. Ibi byamenyekanye ahagana saa tatu za mugitondo (9:00 am) kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024. Providence Mbonigaba Mpozenzi […]
Amafoto: SADC na MONUSCO bikomeje gukaza ibirindiro mu mpande zitandukanye zikikije Goma na Sake

Ingabo za SADC zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bari gukaza ibirindiro mu mpande zitandukanye zikikije umujyi wa Goma n’umujyi wa Sake kugirango bahangane nâinyeshyamba za M23. Umuvugizi w’ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye i Goma, Lt Col. Kedagni Mensah, avuga ko ihungabana ry’umutekano ku Muhanda wa 2 muri Kivu yâAmajyaruguru ryatumye MONUSCO […]
Avdiivka: U Burusiya burashinjwa kwica imbohe zâintambara
Mu cyumweru gishize, ingabo za Ukraine zarekuye Umujyi wa Avdiivka mu burasirazuba, zari zimaze amezi zirwanira nâIngabo zâu Burusiya. Kwigarurira Avdiivka byerekana intsinzi yâingenzi ku Burusiya, gushimangira umutekano wâumurwa mukuru wâakarere, Donetsk, ndetse bikaba byanakingura inzira zâibindi bitero mu turere tukigenzurwa na Ukraine. Umugaba mukuru wâingabo za Ukraine, Oleksandr Syrskyi, avuga ko yategetse kuva muri […]
Guinea: Perezida Doumbouya yasheshe Guverinoma
Perezida wa Guinea, Mamady Doumbouya yasheshe guverinoma avuga ko aza gushyiraho indi nshyashya nkuko byatangajwe nâumunyamabanga mukuru muri perezidansi yâicyo gihugu. Iki gihugu kimaze igihe gitegetswe nâabasirikare bahiritse ubutegetsi bwari busanzweho kuva mu kwezi kwa cyenda 2021. Umuryango wâubukungu wo mu karere kâAfurika yâuburengerazuba (CEDEAO), umaze igihe wotsa igitutu ubu butegetsi bwa gisirikare usaba ko […]
Huye: Munyenyezi yabwiye urukiko ko atari kwiga muri Kaminuza nta mpamyabumenyi yâamashuri yisumbuye
Beatrice Munyenyezi ushinjwa ibyaha bya jenoside yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Huye ko abatanze ubuhamya bumushinja bavuze ibinyoma kandi ko ubuhamya bwabo bwaranzwe no kwivuguruza. Mu rubanza bamwe mu batangabuhamya bavuze ko Beatrice Munyenyezi yigaga muri Kaminuza yâu Rwanda i Butare, ngo agatoranya abakobwa bâAbatutsi akabaha abasirikare ngo babasambanye. Yavuze ko jenoside yabaye yiga mu ishuri […]
Umutwe wa RSF urashinjwa gufatanya na Wagner mu gusahura zahabu ya Sudani
Mu ntambara ikomeje yo kugenzura Sudani, ingabo za Rapid Support Forces (RSF) ngo zishingiye cyane kuri zahabu isohorwa mu gihugu magendu ndetse nâumubano wa hafi wazo nâikigo cyo mu Burusiya cya Wagner Group, ubu kizwi ku izina rya Africa Corps, nkâuko isesengura ryâUmuryango wâAbibumbye ryabigaragaje. Impuguke zâUmuryango wâAbibumbye zanditse ziti: “Imiyoboro ikomeye yashyizweho na RSF […]
Goma: Abigaragambya bongeye gutwika ibendera rya Amerika

Ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatwitse muri iki gitondo nâabasore bigaragambya mu Mujyi wa Goma nyuma yâibyo bita « uburyarya bwabo mu kibazo cyâumutekano mu burasirazuba bwa DRC  ». Irindi bendera rya Amerika ndetse n’iry’u Bubiligi yaherukaga gutwika mu myigaragambyo y’i Kinshasa. Muri iki gitondo cyo kuwa Mbere, uru rubyiruko rwigabije imihanda mu […]
Bukavu: Batangiye kubura ibiribwa nyuma yâifungwa ryâumuhanda uhuza Kivu zombi
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abaturage ba Kivu y’Amajyepfo batangiye guhura n’ikibazo cyo kubura ibiribwa nyuma yâuko intambara hagati ya FARDC na M23 ikomeje gufata intera mu ntara bituranye ya Kivu y’Amajyaruguru isanzwe igaburira Umujyi wa Bukavu ku biribwa none intambara yahagaritse urujya n’uruza ku muhanda wa Goma-Bukavu kandi kuba hari inyeshyamba mu turere […]
Indege zitwaye abasaba ubuhungiro zizajya mu Rwanda mbere yâamatora ataha – Min. Tomlinson
Minisitiri ushinzwe kurwanya kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko mu Bwongereza, Michael Tomlinson, yatangaje ko ashobora kwemeza ko indege zitwara abasaba ubuhungiro zizahaguruka zijya mu Rwanda mbere yâamatora ataha ubwo yarengeraga gahunda ya guverinoma yo âguhagarika amatoâ. Rishi Sunak yanze inshuro nyinshi kujya kure, avuga ko intego ye ari ukubona indege mu kirere. Minisitiri […]
Meteo Rwanda yateguje umuyaga ukabije mu turere umunani
Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda cyatanze umuburo w’uko uturere umunani dushobora guhura n’umuyaga ukaze mu minsi itatu iri imbere. Nkâuko iki kigo kibitangaza, ngo biteganijwe ko umuvuduko wâumuyaga uri hagati ya metero umunani na 12 ku isegonda utegerejwe mu bice byinshi bya Musanze, Burera, Gisagara, Huye, Nyanza, ibice bya Muhanga, mu majyaruguru yâiburengerazuba bwa Kamonyi, […]
Senegal: Abashyigikiye Bassirou Diomaye Faye barasaba ko arekurwa bwangu
Abashyigikiye umunyapolitike Bassirou Diomaye Faye, umukandida wiyamamariza umwanya wâumukuru wâigihugu muri Senegal, barasaba ko yarekurwa vuba na bwangu. Baravuga ko babishingiye ku buringanire ku biyamamariza uwo mwanya bugenwa nâitegeko nshinga ryâicyo gihugu. Itangazo ryasohowe nâibiro bishinzwe kumwamamaza ryavuze ko abakandida bose bagengwa nâihame rigenwa nâitegeko nshinga ko bagomba gufatwa kimwe, bityo rubanda ikaba isabye ko […]
Vital Kamerhe arifuza ko RDC ikoresha uburenganzira bwayo mu guhangana nâu Rwanda
Vital Kamerhe, Umuyobozi wâishyaka UNC, yavuze ku kibazo cyâumutekano uhangayikishije mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara nâumuyobozi wâitumanaho, Michel Moto Muhima, Vital Kamerhe, umwe mu bagize ubuyobozi bwâihuriro riri ku butegetsi, Union Sacre, yashyigikiye Perezida FĂ©lix Tshisekedi avuga ko […]
Tshisekedi, Ramaphosa na Neva baganiriye ku guhangana na M23

Kuri iki Cyumweru mu gitondo, Perezida FĂ©lix Tshisekedi na bagenzi be Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Jenerali Ndayishimiye w’u Burundi bakoze inama yâibihugu bitatu i Addis Abeba, muri Ethiopia ku bijyanye no kohereza ingabo za SADC (SAMIDRC) mu burasirazuba bwa DRC. Kuri iyi ngingo, Abakuru b’ibihugu bitatu baganiriye ku guhuza ibikorwa neza ku butaka […]
Zerensky yasabye Trump kugenda bakajyana ku rugamba akamwereka intambara nyayo
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye byihutirwa izindi ntwaro nyinshi kugira ngo hirindwe ikibazo gikomeye gishobora kuvuka mu Burayi. Zelensky yabwiye inama mpuzamahanga mu Budage ko “icyuho cyâintwaro” kizafasha u Burusiya gusa nkuko tubikesha BBC. Ingabo za Ukraine zabuze amasasu kubera ko inkunga ikomeye ya Amerika yagiye yitambiikwa nâabashyigikiye uwahoze ari perezida Donald Trump mu […]
Tanzania: Inkambi ya Nduta igiye gufungwa nyuma yo gusaba gucyura ku ngufu impunzi zâAbarundi
Abategetsi ba Tanzaniya batangarije UNHCR n’imiryango itegamiye kuri Leta bifatanya ko inkambi ya Nduta igomba gufungwa bitarenze mu Kwakira uyu mwaka. Impunzi zo ziritotomba zivuga “ihohoterwa ry’uburenganzira bwacu”. Barasaba kurindwa na Loni. Hakurikije ingengabihe ya minisiteri ishinzwe ibibazo byâimbere muri Tanzaniya SOS MĂ©dias Burundi yabonye, amashuri, amatorero nâibikorwa remezo byâubuzima byose bigomba gufungwa mu kwezi […]
Abafana ba âTour du Rwandaâ basabwe kwirinda icyabangamira imigendekere myiza yayo
Polisi yâu Rwanda irasaba abaturarwanda kwirinda ikintu cyose cyabera imbogamizi isiganwa Mpuzamahanga ryâamagare âTour du Rwandaâ rizatangira ku nshuro yaryo ya 16, kuri iki cyumweru, tariki 18 Gashyantare 2024. Ni irushanwa biteganyijwe ko rizarangira ku itariki ya 25 Gashyantare, nyuma yo kuzenguruka ahareshya nâibilometero 740 mu gihugu hose. Umuvugizi wa Polisi yâu Rwanda, Assistant of […]
U Rwanda ntiruzigera ruzuyaza cyangwa rusaba imbabazi ku bwo kurinda abaturage barwo – Kagame
Mu nama yigaga ku bibazo byo muri Repulika ya Demokarasi ya Congo, Perezida Kagame yatanze ubutumwa busobanutse ashimangira ko ntawe azasaba uruhushya rwo kurinda u Rwanda kandi yongera kwamagana ubufatanye bwa FDLR na FARDC. Minisitiri ushinzwe itumanaho muri Perezidansi, Stephanie Nyombayire abinyujije kuri X, yatangaje ko muri iyi nama yabereye I Addis Abeba ahaberaga nâinama […]
Amerika yasabye u Rwanda kuvana misile zo guhanura indege rushinjwa kohereza muri RDC
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuze ko zidashyikiye ubufasha u Rwanda rushinjwa guha umutwe wa M23 ndetse zisaba ko ruvana muri Congo abasirikare barwo bose na za misile zo guhanura indege “aka kanya” mu gihe u Rwanda rwakomeje guhakana gufasha M23. Mu itangazo ryo kuwa Gatandatu, Amerika ivuga ko yamaganye bikomeye kuba umutekano mucye urimo […]
Hafashwe abantu 70 bacyekwaho kwiba amatungo
Mu mezi atatu ashize abantu bagera kuri 70 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi yâu Rwanda mu bice bitandukanye by’igihugu byo kurwanya ubujura bwâamatungo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko abafashwe ari abiba amatungo maremare n’amagufi bakanayabaga, abikorezi bayageza aho agurishirizwa, abayagura, abafite amaduka acuruza inyama (boucheries), utubari, […]
U Burusiya: Umunyapolitiki Navalny utacanaga uwaka na Putin apfiriye muri gereza
Abayobozi ba gereza yo mu karere ka Yamal-Nenets bavuze ko umugabo utavuga rumwe nâubutegetsi bwâu Burusiya, Alexei Navalny, yapfiriye muri iyi gereza kuri uyu wa Gatanu. Serivisi ishinzwe amagereza yavuze ko Navalny yumvise amerewe nabi arimo kugenda arambura amaguru kuri uyu wa Gatanu maze atakaza ubwenge yitura hasi. Nubwo imbagukiragutabara yahageze kandi hagakorwa ibishoboka byose […]
Intara y’Amajyepfo: Uwari ushinzwe imiyoborere yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo
Uwari Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Ntara yâAmajyepfo yamaze kujuririra icyemezo cyâUrukiko rwâIbanze rwa Nyamabuye rwemeje ko akomeza gufungwa byâagateganyo ku cyaha cyo gutanga indonke akurikiranyweho. Mu iburana ryâuru rubanza ku cyemezo cyasomwe ku wa 09 Gashyantare 2024, Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko Kabera Vedaste yatanze indonke ku wundi muntu kugira ngo adakora ikiri mu nshingano […]
M23 irarwanira ibintu bibiri â Alain Mukuralinda
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yâu Rwanda, Alain Mukuralinda, aravuga ko M23 irwanira ibintu bibiri birimo gupfa no gukira , bitandukanye nâizindi ngabo zirimo nâizâabanyamahanga zikomeje gufasha FARDC , avuga ko zitazi icyo zagiye gukora nkâuko yabitangaje mu kiganiro cyihariye aherutse guha Bwiza TV na Bwiza.com. Uyu munsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hari ingabo […]
Nyagatare: Bahangayikishijwe nâibitera bikomeje kwigabiza umujyi ari na ko byangiza

Abaturage bo mu mujyi wa Nyagatare bagenda barushaho guhangayikishwa no kwiyongera kwâibitera bikomeje kugaragara muri kariya gace. Izi nyamaswa, nk’uko abaturage baho babivuga, biteza umutekano mucye binyuze mu kwangiza ibintu, mu gutera amaduka no kwangiza imyaka, mu gihe ibisenge byo mu mujyi byabaye ahantu biruhukira, bigatuma byangiza amasakaro. Sipiriyani Ntambara, umumotari utuye mu Murenge wa […]
Amerika igiye kubaka ibirindiro 5 bya gisirikare muri Somalia
Kuri uyu wa Kane, itariki 15 Gashyantare 2024, Amerika na Somalia byashyize umukono ku masezerano yâubwumvikane (MoU) mu rwego rwo kongera ubushobozi bwâimikorere yâingabo za Somalia. Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri wâingabo muri Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur hamwe nâabashinzwe umutekano muri Amerika i Mogadishu. Abayobozi bakuru baturutse impande zombi, barimo Perezida wa Somalia, Hassan […]
Umuyobozi wâurwego rwâigihugu rwâubutasi (ANR) i Goma yatawe muri yombi azira M23

Umuyobozi wâUrwego rwâigihugu rwâubutasi bwa RD Congo (ANR) muri Goma nâabamwungirije babiri bafatiwe i Goma boherezwa i Kinshasa kuva ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2024, ku mabwiriza ya Gen. Christian Ndaywel, umuyobozi wâubutasi bwa gisirikare (Demiap), i Kintambo, ari naho bafungiwe. Nkâuko amakuru agera kuri Scooprdc.net dukesha iyi nkuru abitangaza, […]
Albanese agiye kuba Minisitiri wâIntebe wa mbere muri Australia ugiye gushaka ari mu kazi

Minisitiri wâintebe wa Australia, Anthony Albanese yatangaje ko agiye kurushinga nâumukunzi we, Jodie Haydon. Minisitiri wâintebe yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto yabo iherekejwe nâamagambo agira ati: “Yavuze ngo yego”. Ni we Minisitiri wâIntebe wa mbere ugiye gushaka ari mu kazi. Kuri uyu wa Kane, itariki 14 Gashyantare, nibwo Minisitiri wâIntebe wa Australia, Anthony Albanese yatangaje […]
U Rwanda ruravugwaho kwibikaho intwaro zihambaye mu kurwanya ibitero bya drones

U Rwanda rwiyongereye ku bihugu bya Afurika bivugwa ko biheruka kwibikaho intwaro zo guhangana na drones za SKYctrl na FIELDctrl zakozwe na sosiyete yo muri Pologne, Advanced Protection Systems (APS). Ni intwaro zakorewe gutahura, gukurikirana no gusenya indege zitagira abapilote (UAVs) zibangamiye umutekano nâubusugire byâigihugu. SKYctrl ni sisitemu ihuza radar za 3D, gufata amashusho nâamajwi […]