1Petero 5:8
“Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’ intare yivuga ashaka uwo aconshomera.”
Ubwo nari kwibaza kuri ibi bibazo bya website yanjye yagombye kuba yaruzuye mu ukwezi gushize, nabaza abo nahaye amafaranga ngo bayikore bakansubiza ko bari baziko ari website isanzwe none bakaba barasanze atariko biri ari “Professional cyane” bityo ko ngomba kongera gutegereza byibura ibindi byumweru bibiri.
Byatumye ngera kure cyane harimo no kwitotomba, Bikubitiye ko hari n’ ikibazo cy’ inyigishao zacu zinyura ku ibinyamakuru bikaba bidahagaze neza ku mpamvu ntari gusobanukirwa neza. Bituma ngera kure cyane ni kubitekerezaho. Ubwo nari ndi gutegura icyigisho cy’ uyu munsi numva muri njye haje ijwi rimbaza riti “ waba uzi umwanzi wawe? Nanjye muri iki gitondo cy’ uyu munsi reka nkubaze kino kibazo “ WABA UZI UMWANZI WAWE?
Ntugapfushe mwanya wawe cyangwa ingufu zawe urwana n’ umwana w’ Umuntu. Kuko mu uburyo bwo mu buzima bwawe, ufite umwanzi umwe....Satani. Kandi ntugate igihe uri gutekekereza uburyo uhangana nawe nubwo azerera ameze nk’ Intare ishaka uwo iconshomera. Menya ko ukurwaniririra n’ Umwe, ni uwanyaze umwanzi wawe imfunguzo ikuzimu akazukana n’ abera, akaba ariwe Ntare yo mu bwoko bwa Yuda,
Yesu Kristo umwana w’ Imana Ishobora byose , umucunguzi wacu n’ umwami wacu. Satani ntabwo yahagarara imbere ya Yesu mu urugamba. Ndagira ngo ndangize kubwira ibanga ry’ urugamba urimo.
Ntabwo biteye ubwoba kugira umwanzi, ahubwo igiteye ubwoba ni ukutamusobanukirwa. Ibanga ry’ urugamba ni ukumenya umwanzi wawe ari nde? Ibikoresho aguteranye.Inzira ari gukoresha agutera. Ndetse n’ umubare bw’ abadayimoni uko ugana n’ amazina yayo madayimoni.
Ubu butumwa mubutegurirwa kandi mukabugezwaho n’Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123265034 WhatsApp
Tanga igitekerezo