Koreya ya Ruguru yahaye u Burusiya ‘abakorerabushake’ 100,000 bo kubufasha guhangana na Ukraine
Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyamaze guha u Burusiya abakorerabushake babarirwa mu bihumbi 100, kugira ngo babuhe umusada mu ntambara bumazemo amezi akabakaba atandatu buhanganye na Ukraine. Ni amakuru yemejwe na Igor Korotchenko, umunyamakuru wa Televiziyo y’igihugu y’u Burusiya ubwo yari muri kimwe mu biganiro biyitambukaho. Yagize ati: “Hari amakuru y’uko abakorerabushake 100,000 bo muri […]
APR FC yerekanye abakinnyi bashya 6 yaguze muri iyi mpeshyi
Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatandatu, yerekanye abakinnyi batandatu bashya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino nyuma yo kubasinyisha muri iyi mpeshyi. Ni igikorwa cyabereye i Shyorongi mu karere ka Rulindo aho iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu isanzwe iba, gihurirana n’ibirori byo guhemba abakinnyi bayo bahize abandi mu mwaka ushize w’imikino. Mu bahembwe harimo Ruboneka […]
M23 yamaganiye kure raporo ya Loni ishinja RDF kuyiha ubufasha
Umutwe wa M23 wamaganye imyanzuro ikubiye muri raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ishinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuba zaragiye kurwana muri Congo Kinshasa. Imyanzuro y’iyi raporo itarashyirwa ahagaragara yagaragaye ku itariki ya 04 Kanama. Iyi raporo ivuga ko “hari ibimenyetso bikomeye” byemeza ko Ingabo z’u Rwanda zagiye muri RDC kurwana ku ruhande rwa M23, zikayiha intwaro, […]
Mwanyiciye isoko, munshakire umugabo mumuzane_Kate Bashabe wari ubajijwe kuri Sadio Mané
Umunyamideli akaba n’umucuruzikazi, Kate Bashabe, yashinje abanyamakuru kumwicira isoko bigatuma atabona umugabo, nyuma yo gukuririza inkuru zitari zo ku rukundo rwe n’ibyamamare bitandukanye. Uyu mukobwa w’imyaka 31 y’amavuko yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Yago TV Show. Ni ikiganiro cyabereye aho Bashabe atuye ku Rebero, nyuma y’uko yari avuye mu murenge wa Kanombe yavukiyemo aho […]
Museveni yahaye Amerika umukoro niba koko yumva yifuza gufasha Afurika
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutandukanya Afurika n’ibihano byafatiwe u Burusiya niba koko zumva zishaka kuyifasha. Museveni yahaye Amerika uyu mukoro kuri uyu wa Kane, ubwo yagiranaga ibiganiro na Ambasaderi wayo mu muryango w’abibumbye, Linda Thomas-Greenfield. Bombi bahuriye ku biro bya Perezida Museveni i Entebbe, baganira ku ngingo […]
Umusirikare wa FARDC yarasiwe mu Rwanda
Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) utamenyekanye imyirondoro, yarasiwe mu murenge wa Busasamana w’akarere ka Rubavu. Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kane tariki ya 04 Nyakanga ni bwo uyu musirikare yarasiwe mu mudugudu wa Cyamabuye, akagari ka Rusura ho mu murenge wa Busasamana. Uwahaye BWIZA amakuru yayibwiye ko uyu musirikare […]
Uwahoze ari Colonel muri FARDC yiyunze kuri M23
Bisamaza Kayonde Richard wahoze ari Colonel mu ngabo za Congo Kinshasa (FARDC), yamaze kwiyunga ku mutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na cyo mu mirwano. Uyu musirikare yahoze akuriye Ingabo za Congo Kinshasa mu mujyi wa Béni, mbere yo guhungira muri Uganda mu mwaka wa 2013 aho yaje gutabwa muri yombi na UPDF mbere yo […]
Simba SC yatandukanye na Meddie Kagere
Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yemeje ko yamaze gutandukana na rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Meddie Kagere, nyuma y’imyaka ine ayikinira. Kagere yari umukinnyi w’iyi kipe y’i Dar es Salaam nyuma yo kuyigeramo akubutse muri Gor Mahia yo muri Kenya. Simba yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Iyi […]
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iri gukurikiranira hafi ikibazo cya Sandra Teta
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, yatangaje ko iri gukurikiranira hafi ikibazo cy’Umunyarwandakazi Sandra Teta uvugwaho guhohoterwa n’umuhanzi Weasel usanzwe ari umugabo we. Ni nyuma y’amafoto aheruka kujya hanze agaragaza uburyo ki uyu mugore yagiye yicwa urubozo, n’ubwo we yahisemo kuruca akarumira. Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga hamaze igihe hatambutswa ubutumwa butandukanye bw’abatabariza Sandra Teta, ku […]
RDF yabohoye amagana y’abanya-Mozambique bari barafashwe bugwate n’ibyihebe
Ingabo z’u Rwanda (RDF), zatangaje ko zifatanyije n’iz’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) bamaze kubohora abanya-Mozambique babarirwa muri 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe. Ni nyuma y’ibitero bikomeye kuva muri Mata uyu mwaka izi ngabo zagabye ku birindiro bya biriya byihebe byo mu mutwe wa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah unazwi nka Al Shabaab; mu rwego rwo kubisenya. […]
Perezida Joe Biden yashyizeho Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaraye yemeje Eric Kneedler nka Ambasaderi mushya w’igihugu cye mu Rwanda. Perezida Biden yamusimbuje Peter Vrooman uheruka kwimurirwa muri Mozambique. Eric Kneedler uri mu badipolomate bakomeye muri Amerika, yari amaze igihe ari Chargé d’Affaires w’agateganyo muri ambasade ya Amerika muri Kenya. Ni inshingano yari afite kuva […]
RDF yakozanyijeho na FARDC
Abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) n’abo mu za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bakozanyijeho by’akanya gato ejo ku wa Kabiri tariki ya 02 Kanama. Ugukozanyaho hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi kwabereye ku mupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa, ku gice gihuza akarere ka Rubavu na Terirwari ya Nyiragongo yo mu ntara ya Kivu […]
M23 yagose ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, FARDC ikizwa n’amaguru
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko inyeshyamba z’umutwe wa M23 zamaze kugota Ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo, nyuma yo kwigarurira uduce dutatu two muri Terirwari ya Rutshuru. Ni nyuma y’uko mu minsi itatu ishize imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’izi nyeshyamba n’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC). Urubuga Goma 24 News rukunze […]
The Ben wamaze kugera mu Rwanda yavuze abantu 2 yari akumbuye cyane
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nka The Ben, nyuma yo kugera hano mu Rwanda yavuze ko yari akumbuye nyina umubyara n’umukunzi we Uwicyeza Pamela. Mu nyombya zo kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu muhanzi usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze hano mu Rwanda. The Ben ari hano mu Rwanda aho […]
Somalia: Uwahoze ari umuyobozi wa Al Shabaab yagizwe Minisitiri
Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Hamza Abdi Barre, yatangaje ko Muktar Robow wahoze ari umuyobozi wungirije w’umutwe wa Al Shabaab akanawubera umuvugizi yagizwe Minisitiri w’iyobokamana. Muktar Robow yahawe izi nshingano nyuma y’igihe gito avuye muri gereza, dore ko yafunzwe imyaka ine kubera gushwana na Mohamed Abdullahi Mohamed ‘Farmajo’ wahoze ari Perezida wa Somalia. Muri 2017 ni […]
Rayon Sports yarezwe muri FIFA ishinjwa ubwambuzi
Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixão wahoze ari umutoza wa Rayon Sports Ferreira Faria Paulo Danie wari umwungiriza we, bamaze kurega iyi kipe muri FIFA bayishinja kubambura. Mu minsi ishize ni bwo Rayon Sports yafashe icyemezo cyo gutandukana n’aba batoza ibasimbuza itsinda ry’abatoza riyobowe n’Umurundi Haringingo Francis Christian. Paixão na mugenzi we bari bamaze amezi […]
Carlo Ancelotti yagereranyije abakinnyi be batatu n’agace kari mu duteye ubwoba ku Isi
Umutoza Carlo Ancelotti w’ikipe ya Real Madrid, yagereranyije Luka Modric, Toni Kroos na Casemiro n’agace ka Triangle de Bermudes kari mu duteye ubwoba ku Isi. Uyu mutoza yakoze iri gereranya nyuma y’umukino Real Madrid iheruka gutsindamo Juventus ibitego 2-0. Ni umukino wa gicuti amakipe yombi aheruka guhuriramo i Los Angeles ho muri Leta Zunze Ubumwe […]
Rubavu: Impanuka ikomeye yaguyemo batatu
Abantu batatu baguye mu mpanuka ikomeye yabereye mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Iyi mpanuka yabaye ahagana saa yine z’igitondo. Amakuru avuga ko yatewe yatewe n’ikamyo yari yikoreye mazutu yacitse feri ikagonga imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi ya Virunga yerekezaga mu Mujyi […]
Rubavu: Wa mukobwa washinje Gitifu kumukura iryinyo ‘kuko yanze ko baryamana’ yemeye ko yamubeshyeye
Umukobwa witwa Uwimanimpaye Claudine uheruka gutangaza ko yakubiswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze muri Rubavu akamukura iryinyo, yemeye ko yabeshyeye uyu muyobozi nyuma yo gukoreshwa. Mu cyumweru gishize ni bwo Uwimanimpaye yabwiye itangazamakuru ko yakubiswe na Gitifu Nkurunziza Faustin akamukura iryinyo, amuhora kuba yari yaramwangiye ko baryamana. Ati: “Gitifu yarambwiye ngo turyamane ndabyanga arambwira ngo […]
Habyarimana Béata wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yahawe imirimo mishya
Habyarimana Uwamaliza Béata uheruka gusimbuzwa ku nshingano yari afite nka Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Habyarimana Béata yakuwe ku nshingano za Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, asimbuzwa Dr Jean Chrisostome Ngabitsinze. Habyarimana yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuva muri Werurwe 2021. Yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group […]
Kenya: Uwiyamamariza kuba Perezida yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Prof. George Wajackoyah uri mu bakandida biyamamariza kuyobora Kenya mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, yagaragaye akorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umwe mu bagore bo muri Kenya. Amashusho y’uyu mukandida wo mu ishyaka Roots Party ahohoterwa ubwo yarimo yiyamamaza akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Muri aya mashusho, umwe mu bagore agaragara agerageza […]
Mozambique: Ingabo za RDF mu rugamba rwo gutatanya ibyihebe byongeye kubura umutwe
Ingabo z’u Rwanda ziri mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique zifatanyije n’iza SADC, ziri gutatanya ibyihebe byo mu mutwe wa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah bimaze igihe byongeye kubura umutwe. Kuri ubu ibi byihebe binazwi nka Al Shabaab biri guhungira RDF mu bice by’Uburengerazuba n’amajyepfo ya Cabo Delgado, ibyatumye abaturage batari bake bakomeza kuva […]
Perezida Ndayishimiye yamaganye ubwicanyi Ingabo za MONUSCO zakoreye muri RDC
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yamaganye Ingabo za MONUSCO ziheruka kurasira abasivile muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu gitondo cy’ejo ku Cyumweru tariki ya 31 Nyakanga ni bwo abasirikare babiri ba MONUSCO barashe ku baturage ku mupaka wa Kasindi uhuza u Rwanda na RDC, bica abasivile babiri na ho ababarirwa muri 15 barakomereka. Icyatumye […]
Rubavu: Gitifu arashinjwa gukura amenyo umukobwa ukora mu kabari ‘wamwangiye ko baryamana’
Umukobwa ukora mu kabari mu murenge wa Kanzenze w’akarere ka Rubavu arashinja Nkurunziza Faustin uwuyobora kumukubita akamukura iryinyo ku mpamvu avuga ko ari iz’uko yamwangiye ko baryamana, ibyo uyu muyobozi avuga ko ari ‘umugambi mubisha’ umaze igihe utegurwa n’agatsiko kagamije kumuharabika. Uyu mukobwa witwa Uwimanimpaye Claudine avuga ko mbere y’uko akubitwa na Gitifu wa Kanzenze […]
Munyakazi Sadate asanga aba-Rayon bakwiye kumusaba imbabazi
Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, asanga abafana b’iyi kipe bakwiye kumusaba imbabazi nyuma kumutera imijugujugu mu gihe yikoraga ku mufuka we kugira ngo ikipe ibeho. Sadate yasubizaga Rutangambwa Martin wahoze ari Visi-Perezida we ndetse akanamubera umujyanama mu bya tekiniki wamubwiye ko akwiye gusaba imbabazi abafana ba Rayon Sports. Ni nyuma yo guhurira […]
RDC: FARDC irayoboye mu bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu
Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu muri RDC, ishyira Igisirikare cy’iki gihugu (FARDC) ku mwanya wa mbere mu gukora ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu. Ni raporo igaragaza ibikorwa byabaye hagati ya Mutarama na Kamena 2022. Iyi raporo yerekana ko muri iki gihe habaye ibikorwa 3,471 bihonyora uburenganzira bwa muntu, ibyinshi muri byo […]
Ishimwe rya Gen Muhoozi kuri Ian Kagame witegura kuba Sous-Lieutenant
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Ian Kagame witegura gusoza amasomo ya gisirikare. Ian Kagame usanzwe ari umwana wa gatatu mu muryango wa Perezida Kagame, aritegura gusoza amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Sundhurst riherereye mu majyepfo w’Umujyi wa Londres mu Bwongereza. […]
RDC: Guverinoma yabwiye abaturage ko umwanzi wabo ari M23 aho kuba MONUSCO
Guverinoma ya Congo Kinshasa yakebuye abaturage bayo, ibabwira ko umwanzi bafite atari MONUSCO ko ahubwo ari umutwe wa M23. Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wayo, Patrick Muyaya, nyuma y’inama y’umutekano kuri uyu wa Gatatu yayobowe na Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde. Iyi nama yabaye mu gihe ibintu bikomeje kudogera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, kubera imvururu z’abaturage bakomeje […]
Rutahizamu Rayon Sports yari yarahaye amafaranga yerekeje muri mukeba wa TP Mazembe
Ikipe ya St Eloi Lupopo y’i Lubumbashi muri Congo Kinshasa, yamaze gusinyisha rutahizamu Héritier Mongo Lompala Bokamba Mbala wifuzwaga na Rayon Sports. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo uyu rutahizamu wahoze akinira Premeiro do Agosto yo muri Angola yagombaga kugera i Kigali aje gusinyira Rayon Sports, gusa ntiyigera aza. Uyu mukinnyi usanzwe afitanye isano […]
Umukinnyi wabiciye bigacika muri APR FC yerekeje muri Espoir FC
Ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi, yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Issa Bigirimana wanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda. Issa Bigirimana ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yamenyakanye mu kipe ya APR FC, by’umwihariko mu mikino y’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu na mukeba wayo Rayon Sports. Issa Bigirimana azwiho kuba umwe mu bakinnyi […]
RDC: Bahati Lukwebo yigurukije umuriro wakijwe kuri MONUSCO ashinjwa gukongeza
Perezida sena ya Congo Kinshasa, Modeste Bahati Lukwebo, yigurukije umuriro wakijwe kuri MONUSCO ashinjwa gukongeza, avuga ko nta munye-Congo yigeze ahamagarira kwamagana buriya butumwa bwa Loni. Ni nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru, aho abanye-Congo bakomeje kwamagana MONUSCO bayisaba kubavira mu gihugu. Ni imyigaragambyo ahanini yaranzwe no gusahura ndetse no kwangiza ibikorwa […]
Umuhanzikazi ukunzwe muri ‘gospel’ yishimiye imyaka 7 amaze akundana n’umugore mugenzi we
Umuhanzikazi Julie Birungi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda nka Julie Mutesasira, yagaragaje ko yishimira imyaka irindwi amaze akundana n’umugore mugenzi we. Uyu mugore yahundagaje imitoma kuri mugenzi we agira ati: “Nkikubona bwa mbere nafashwe n’amarangamutima, uwo niwo munsi niyumvisemo urukundo mu buzima bwanjye.” Yunzemo ko buri gihe iyo ateye akajisho […]
M23 na FARDC bongeye kubura imirwano nyuma y’ibyumweru 2 by’agahenge
Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) n’umutwe wa M23, kuri uyu wa Gatatu bongeye kubura imirwano nyuma y’ibyumweru bibiri by’agahenge. Amakuru y’imirwano mishya hagati y’impande zombi yemejwe na Syllas Bangala, umuyobozi muri Groupement ya Busanza iherereye muri Terirwari ya Rutshuru imirwano iri kuberamo. Uyu yabwiye ACTUALITE.CD ko imirwano yabereye mu duce twa Kabingo na Rubavu, nyuma […]
Myugariro w’Amavubi yasubiye mu kipe yo mu cyiciro cya 4 mu Bufaransa yahoze akinira
Myugariro w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Ngwabije Clovis-Bryan, yamaze kwerekeza mu ikipe ya ASP Andrézieux yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa yahoze akinira. Muri Kamena 2020 ni bwo uyu myugariro w’Amavubi yari yavuye muri EA Guingamp yerekeza muri Sporting Club de Lyon yari amaze igihe akinira. Ngwabije cyakora cyo yamenyekanye cyane akiri muri ASP Andrézieux yasubiyemo, […]
Rayon Sports yategereje Umukongomani yoherereje itike y’indege iraheba
Ikipe ya Rayon Sports yategereje rutahizamu Lompala Bokamba wagombaga kurara aje kuyisinyira aturutse muri Congo Kinshasa, gusa amaso ahera mu kirere. Uyu rutahizamu wo ku mpande yumvikanye na Rayon Sports ndetse inamwoherereza itike n’amafaranga make yo gusigira umuryango we, akaba yagombaga kugera mu Rwanda mu ijoro ryakeye ryo ku wa 27 Nyakanga 2022. Mu buryo […]
Perezida Vladimir Putin yageneye Museveni ubutumwa bwihariye
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yakiriye ubutumwa bwihariye yagenewe na mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya yashyikirijwe ku biro bye na Sergey Lavrov usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Minisitiri Lavrov n’itsinda ayoboye bakiriwe na Museveni ku biro bye i Entebbe, bagirana ibiganiro. Aba bari muri Uganda […]
Umusirikare wa MONUSCO n’abapolisi 2 bayo biciwe muri RDC
Umusirikare wa MONUSCO n’abapolisi babiri bayo kuri uyu wa Kabiri biciwe mu mujyi wa Butembo ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Uko ari batatu biciwe mu myigaragambyo y’abanye-Congo bakomeje gusaba ko ubu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwazinga utwangushye bukabavira mu gihugu. Abanye-Congo babushinja kuba bumaze imyaka 22 mu gihugu cyabo, gusa […]
Mackenzie uheruka gutandukana na Rayon Sports yabonye ikipe nshya
Myugariro Nizigiyimana Karim ‘Mackenzie’ uheruka gutandukana na Rayon Sports, yamaze kwerekeza muri Gasogi United. Muri uku kwezi ni bwo Mackenzie na bagenzi be batanu bakinanaga muri Rayon Sports batandukanye n’iyi kipe, nyuma yo kurangiza amasezerano bari bafitanye na yo. Kuri ubu uyu myugariro w’Umurundi ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo yamaze kwerekeza muri Gasogi United yasinyiye […]
Blaise Compaoré yasabye imbabazi umuryango wa Capt. Sankara yahamijwe kwica
Uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso, Blaise Compaoré, yasabye imbabazi umuryango w’impirimbanyi Capt. Thomas Sankara yahamijwe kwica. Muri Mata uyu mwaka ni bwo Compaoré yahamijwe kwica Capt. Sankara yasimbuye ku butegetsi mu 1987, akatirwa igifungo cya burundu. Icyo gihe Compaoré yari mu buhungiro muri Burkina Faso aho yari yarahungiye mu 2014 akimara kweguzwa n’imyigaragambyo y’abaturage. […]
Umurundi wagombaga kuza gutoza Espoir FC yavuze ko yabujijwe na CNDD-FDD kuza gutoza mu Rwanda
Umurundi Joslin Bipfubusa wagombaga kuza gutoza ikipe ya Espoir FC, yamaze kuyimenyesha ko atakije kuyitoza ngo kuko ishyaka CNDD-FDD abereye umurwanashyaka ryamubujije kuza gutoza mu Rwanda. Mu kwezi gushize ni bwo iyi kipe y’i Rusizi yemeje Bipfubusa nk’umutoza wayo mukuru nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri. Bipfubusa w’imyaka 37 y’amavuko, yanyuze mu Rwanda nk’umukinnyi aho […]
FC Barcelona yateye intambwe yo kwisubiza Lionel Messi
Ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Espagne, yateye intambwe yo kwisubiza umunya-Argentine Lionel Messi wahoze ari Kapiteni wayo. Iyi kipe nta gihindutse irashaka kwisubiza uyu munyabigwi wayo mu mpeshyi itaha, ubwo amasezerano ye na PSG azaba yarangiye. Messi ni umukinnyi w’iyi kipe y’i Paris kuva mu mpeshyi ya 2021, nyuma yo gutandukana na […]
Kevin Muhire mu nzira zerekeza mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait
Uwari Kapiteni w’Ikipe ya Rayon Sports, Kevin Muhire, ari mu biganiro n’ikipe ya Al-Yarmouk SC yo muri Kuwait ku buryo nta gihindutse bishobora kurangira ayerekejemo. Kevin Muhire yari amaze umwaka umwe ari umukinnyi wa Rayon Sports, nyuma yo kuyigarukamo avuye mu gihugu cya Misiri aho yakinaga. Ikipe ya Al-Yarmouk bari mu biganiro, isanzwe ibarizwa mu […]
Goma: Abigaragambya basahuye ibiro bya MONUSCO
Abanye-Congo bari bariye karungu kuri uyu wa Mbere bateye ibiro bya MONUSCO barabisahura ndetse baranabyangiza, mu gihe bakomeje imyigaragambyo basaba ko ubu butumwa bwa Loni buva mu gihugu cyabo. Imyigaragambyo y’abasaba MONUSCO kuzinga utwangushye igataha yatangiye kuvugwa muri Congo mu cyumweru gishize. Abigaragambya bashinja ubu butumwa bwa Loni kuba bwarananiwe gutekanisha Uburasirazuba bwa RDC, mu […]
Louise Mushikiwabo yemeje ko aziyamamariza kuyobora OIF muri manda ya kabiri
Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, yatangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa mu yindi manda y’imyaka ine iri imbere. Mushikiwabo w’imyaka 61 y’amavuko, ni Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie kuva mu Ukwakira 2018, ibisobanura ko manda ye izarangira muri uyu mwaka. Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yemeje ko aziyamamariza gukomeza […]
Rwatubyaye yamaze guhitamo ikipe imwe yo mu Rwanda agomba kwerekezamo muri 3 yamwifuzaga
Myugariro w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Rwatubyaye Abdoul, yamaze gufata icyemezo cyo kwerekeza muri AS Kigali nyuma y’igihe agirana na yo ibiganiro. Rwatubyaye amaze iminsi hano mu Rwanda nyuma yo kuva muri Macedoniya ya Ruguru aho yakiniraga ikipe ya FC Shkupi yo muri iki gihugu. Iyi kipe cyakora cyo amaze igihe kirekire atayikinira kubera imvune ikomeye yagize […]
RDC: M23 yaba yashyizeho ubuyobozi bushya mu bice yigaruriye
Amakuru aturuka muri Congo Kinshasa aravuga ko umutwe wa M23 wamaze gushyiraho ubuyobozi bushya mu duce tw’iki gihugu wamaze kwigarurira. Ni nyuma y’iminsi ibarirwa muri 40 uyu mutwe wigaruriye umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Congo Kinshasa na Uganda ndetse n’ibindi bice bitandukanye bya Terirwari ya Rutshuru iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Groupement […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin ari mu Rwanda (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin, Général de Brigade Fructueux Candide Ahodegnon GBAGUIDI, ari hano mu Rwanda aho yasuye Igisirikare cy’u Rwanda (RDF). Kuri uyu wa Gatandatu Gén Gbaguidi yasuye Icyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura, yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura. Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu […]
Kuba u Rwanda rutengamaye ni ideni ndimo Inkotanyi nkwiye kwishyura_Umuhanzi Justin w’i Kingogo
Umuhanzi Justin Nsengimana uzwi nka Justin w’i Kingogo mu karere ka Ngororero, avuga ko hari umwenda yumva afitiye ababohoye igihugu kuri ubu kikaba gitekanye; bityo na we akaba agomba kuryishyura binyuze mu gushimisha abagituye. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Justin uzwi mu bikorwa bitandukanye mu karere ka Ngororero yakoze igitaramo cy’imbaturamugabo, cyitabirwa n’ibihumbi […]
WASAC yatangaje ko Kigali yose igiye kubura amazi
Ikigo WASAC gishinzwe amazi, isuku n’isukura mu Rwanda, cyatangaje ko Umujyi wa Kigali wose ugiye guhura n’ikibazo cy’ibura ry’amazi kubera ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ku ruganda rwo mu Nzove riteganyijwe. WASAC yemeje aya makuru mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Iti: “Kubera ibura ry’umuriro ritaganijwe ku munsi w’ejo mu mujyi wa Kigali; uruganda […]
FC Barcelona yongeye gutera Chelsea gapapu, iyitwara Jules Koundé
Ikipe ya FC Barcelona yamaze kugera ku bwumvikane na Sevilla FC bw’uko igomba kugura myugariro Jules Koundé yari ihataniye na Chelsea yo mu Bwongereza. Umunyamakuru Gerard Romero uri mu bizewe cyane mu nkuru zerekeye Barça ni we wemeje ko amakipe yombi yamaze kumvikana. Ku bwa Romero, “Jules Koundé agomba kwerekeza muri FC Barcelona ku kigero […]
Babiri bakora muri Ecobank bafatiwe mu cyuho bakira ruswa y’arenga Frw miliyoni 4
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi babiri bakorera Banki ya Ecobank, nyuma yo kubafatira mu cyuho bakira ruswa y’angana na Frw miliyoni 4.5. Abatawe muri yombi barimo Niyonshuti Theogène ushinzwe ibikorwa byo kwakira ubwishyu bw’inguzanyo na Waswa Edward usanzwe ari umushoferi. Aba bombi ngo bari barabwiwe n’uwabahaye iriya ruswa ko bamufasha italiki ya cyamunara […]
Perezida Emmerson Mnangagwa arashinjwa gufata ku ngufu
Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe yatangiye kotswa igitutu, nyuma y’uko umwe mu bagore bo mu gihugu cye amushinje ku mugaragaro kumusambanya ku ngufu atarageza ku myaka y’ubukure. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo umugore witwa Susan Mutami yifashishije urubuga rwa Twitter, ashinja Mnangagwa kumusambanya ubwo yari akiri umwana. Mutami uri mu bagore bazwi muri […]
Alexandre Lacazette yakorewe ibya mfura mbi n’amavubi
Rutahizamu Alexandre Lacazette ashobora kutagaragara mu mukino wa Pre-season ikipe ye ya Olympique Lyonnais ifite ejo ku cyumweru, nyuma yo kudwingwa n’amavubi 10. Uyu Mufaransa wahoze akinira Arsenal yo mu Bwongereza na bagenzi be bari mu gihugu cy’u Buholandi, aho bagiye gutegurira umwaka utaha w’imikino. Kuri iki cyumweru Lyon igomba gukina na Feyenoord mu mukino […]
Minisitiri Sergey Lavrov w’u Burusiya ategerejwe muri Uganda na RDC
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, ategerejwe mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ambasade y’u Burusiya muri Uganda yatangaje ko Minisitiri Lavrov azagenderera iki gihugu hagati y’itariki ya 25 n’iya 26 Nyakanga. Usibye Uganda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya azanagenderera ibihugu bya Ethiopia, Misiri na Repubulika Iharanira […]
Museveni yahaye Mao utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe umwanya ukomeye muri Guverinoma
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yagize Nobert Mao ukuriye ishyaka Democratic Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwe Minisitiri w’Ubutabera. Museveni yahaye Mao izi nshingano, nyuma y’umunsi umwe bombi basinyanye amasezerano y’ubufatanye. Ni amasezerano Museveni yasinye mu izina ry’ishyaka NRM abereye umuyobozi mukuru, na ho Mao ayasinya mu izina rya Democratic Party (DP) na we abereye […]
Perezida wa Somalia mu bitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC
Perezida Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, ari mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iri kubera i Arusha muri Tanzania. Ni inama yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga, ikazasozwa ejo ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022. Abakuru b’ibihugu bayitabiriye barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Kaguta […]
Police FC yakoze impinduka mu buyobozi bwayo, yemeza Mashami nk’umutoza wayo mukuru
Ikipe ya Police FC yemeje umutoza Mashami Vincent wahoze atoza ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ nk’umutoza wayo mukuru. Iyi kipe ya Polisi y’igihugu yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet. Amakuru avuga ko uyu mutoza wanyuze mu makipe ya APR FC na Bugesera yahawe amasezerano yo gutoza Police FC mu myaka ibiri iri imbere. Ni […]
Museveni yahishuye urwo yari aboneye muri CHOGM i Kigali
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahishuye ko yashoboraga kwandurira icyorezo cya COVID-19 i Kigali aho yari yitabiriye inama ya CHOGM, gusa arokorwa no kuba yari akingiye byuzuye. Mu kwezi gushize ni bwo Perezida Museveni yari i Kigali, aho yari yitabiriye inama ya CHOGM yahuzaga abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize umuryango wa Commonwealth. Amafoto […]
Haji Manara yahagaritswe imyaka 2 mu bikorwa by’Umupira w’amaguru
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF) ryahanishije Haji Manara kumara imyaka ibiri adakandagira mu bikorwa by’umupira w’amaguru, azira gutuka umuyobozi waryo. Manara uri mu byamamare bikomeye muri Tanzania, asanzwe ari umuvugizi w’ikipe ya Young Africans. Ni inshingano yahawe n’iyi kipe yo muri Tanzania nyuma yo gutandukana na mukeba wayo Simba Sports Club na yo yari […]
Umunyarwanda yarasiwe muri USA arapfa
Umugabo witwa Kadage Byishimo wavuye mu Rwanda akajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarashwe n’abataramenyekana apfa nyuma yo kugezwa kwa muganga. Amakuru avuga ko Kadage wari utuye muri Leta ya Kentucky yarasiwe iwe mu rugo aho yari kumwe n’abagize umuryango we, ubwo yari agiye kuryamisha umwana. Umuturanyi wa nyakwigendera witwa Mutabazi Etienne, yabwiye […]