William Ruto yavuze icyo ateganyiriza Uhuru Kenyatta wanze kumushimira
Dr William Ruto uheruka gutorerwa kuyobora Kenya, yatangaje ko ateganya guha icyubahiro gikwiye Uhuru Kenyatta azasimbura ku butegetsi ndetse akanamuha umwanya ufatika nk’umuyobozi wateje imbere igihugu. Mu cyumweru gishize ni bwo Ruto yatorewe kuyobora Kenya, atsinze Raila Odinga bari bahanganye mu matora. Uyu wahoze ari Visi-Perezida wa Kenya yegukanye intsinzi mu gihe yari amaze igihe […]
Perezida Biden yiyemeje gukemura ikibazo cy’inzara mu bihugu birimo u Rwanda
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko igihugu cye kigiye kwagura gahunda ya ‘Feed The Future’ mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’inzara n’ibura ry’ibiribwa hirya no hino ku Isi. Perezida Biden yabitangarije i Berlin mu Budage, aho yari yitabiriye inama y’ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku Isi (G7). Gahunda Feed the […]
Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Israel na kimwe mu bihugu bya Afurika
Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Israel na Misiri, nyuma y’uko iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika kibabajwe no kuba uriya muturanyi wacyo yaranze kugabanya ibitero bya gisirikare mu gace ka West Bank. Ikinyamakuru Haaretz daily cyatangaje ko Misiri yarakajwe cyane no kuba Ingabo za Israel ziheruka kwivugana Ibrahim al-Nabulsi, umurwanyi wo mu rwego […]
ACP Felly Bahizi yahawe inshingano zikomeye muri Sudani y’Epfo
Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura wo muri Polisi y’u Rwanda, yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa bya Polisi iri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’epfo (UNMIS). Ni inshingano ACP Felly Bahizi yasimbuyeho umunya Ghana; Francis Yiribaare. Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’aba bombi wabereye ku cyicaro […]
Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Nyamvumba
Perezida Paul Kagame usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Andrew Nyamvumba wari usanzwe ari Colonel amuha ipeti rya Brigadier General. RDF mu itangazo yasohoye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu yavuze ko izamurwa mu ntera rya Colonel Nyamvumba rigomba guhita rishyirwa mu bikorwa. Nyamvumba winjiye mu rwego rwa ba […]
Manchester United yegukanye umukinnyi ukomeye wakiniraga Real Madrid
Ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza yageze ku bwumvikane na Real Madrid yo muri Espagne bwo kugura umunya-Brésil Casimiro Carlos Henrique uzwi nka Casemiro. Umunyamakuru Fabrizio Romano yatangaje ko amakipe yombi kuri ubu ari gutegura kontaro, nyuma y’uko Madrid yemeye bid ya miliyoni 60 z’ama-Euro zigomba kwiyongeraho izindi 10 Manchester United yemeye kuyiha. Uyu […]
Butembo: MONUSCO ntivuga rumwe na RDC ku igenda ry’abasirikare bayo
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntivuga rumwe na MONUSCO ku ngabo zo muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zigomba kuva mu mujyi wa Butembo. Guverinoma w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa Gisirikare, Lt Gen Constant Ndima Kongba, yabwiye itangazamakuru ryo muri Congo Kinshasa ko ubutumwa bwa ziriya ziriya ngabo muri Butembo bwamaze kurangira. […]
Kiyovu Sports yasinyishije rutahizamu w’Umurusiya
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi izifashisha mu mwaka utaha w’imikino, barimo rutahizamu Vladislav Kormishin ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya. Uyu rutahizamu w’imyaka 27 y’amavuko usanzwe akina nka numéro 9, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira iyi kipe yo ku Mumena. Kormishin yari asanzwe akinira FC Peresvet Podolsk yo mu cyiciro cya […]
Etincelles FC yasimbutse mpaga yashoboraga guterwa na AS Kigali
Ikipe ya Etincelles FC ivugwamo ibibazo bikomeye by’amikoro, yabonye amafaranga y’itike yo kuyijyana i Kigali aho igomba guhurira na AS Kigali yashoboraga kuyitera mpaga. Iyi kipe y’umutoza Bizumuremyi Radjab irasura AS Kigali ya Cassa Mbungo André, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ku munsi w’ejo ni bwo […]
Polisi yahaye ababyeyi umukoro wo kurinda abana babo ‘kwambara ubusa’ no ‘gukora ibiterasoni’ mu ruhame
Polisi y’Igihugu yasabye ababyeyi kwigisha abana babo no kubarinda kwambara ubusa, gukora ibiterasoni mu ruhame no kubaha inzoga batarageza ku myaka y’ubukure, kuko biri mu bigize icyaha. Ni mu butumwa Polisi yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Iti: “Rwanda Police iributsa abaturarwanda ko umuntu wese wambara ubusa, ukora ibiterasoni mu ruhame ndetse n’uha inzoga umwana […]
Wayne Rooney yibasiye Kylian Mbappé amuhora Lionel Messi
Umwongereza Wayne Rooney wahoze ari rutahizamu wa Manchester United, yibasiye Umufaransa Kylian Mbappé amuhora umunya-Argentine Lionel Messi. Ni nyuma y’amakuru amaze iminsi avuga ko umwuka utifashe neza hagati ya Mbappé, Neymar na Lionel Messi. Umwuka mubi hagati y’uyu mufaransa na bariya bakinnyi bombi bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo, wadutse nyuma y’umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona […]
Etincelles FC yabuze itike iyijyana gukina na AS Kigali, ishobora guterwa mpaga
Ikipe ya Etincelles FC yabuze itike iyivana i Rubavu iyijyana mu mujyi wa Kigali aho igomba guhurira na AS Kigali, ku buryo ishobora guterwa mpaga mu gihe nta cyaba gikozwe. Iyi kipe y’i Rubavu igomba guhurira na AS Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona uzabera […]
Perezida Ndayishimiye yahaye isezerano Tshisekedi wahawe kuyobora SADC
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yashimiye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi watorewe kuba umuyobozi w’umuryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), amuha isezerano. Ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama ni bwo Tshisekedi yafashe inshingano zo kuyobora umuryango wa SADC asimbuye Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi. Tshisekedi yaherewe inshingano zo kuyobora SADC mu nama […]
CHAN: Abanyarwanda ntibanyuzwe n’abakinnyi umutoza w’Amavubi yahamagariye kwitegura Ethiopia

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Carlos Ferrer, yahamagaye abakinnyi 23 bagomba kwitegura umukino w’Igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo (CHAN) u Rwanda ruzahuriramo na Ethiopia. Ni umukino ugomba kubera kuri Stade ya Bénjamin Mkapa i Dar es Salaam, ku wa 26 Kanama 2022; mbere y’uwo kwishyura uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa 03 […]
Sandra Teta yahaye gasopo abarimo umugore wa Chameleone bakomeje kwivanga mu bye na Weasel
Umunyarwandakazi Sandra Teta, yahaye gasopo abakomeje kwivanga mu bibazo bye n’umuhanzi Douglas Mayanja uzwi mu muziki wa Uganda nka Weasel, abasaba kubaha ubuzima bwite bw’umuryango we. Ni ku nshuro ya mbere uyu mugore yari akomoje ku bibazo yagiranye na Weasel, nyuma y’igihe havugwa amakuru y’uko uyu muhanzi bafitanye abana babiri yaba amuhohotera. Ni ihohoterwa ryatumye […]
Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
Nkusi Thomas wamamaye nka ‘Yanga’ mu gusobanura filime zamamaye nk’agasobanuye, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama. Urupfu rw’uyu mugabo wakunzwe n’abatari bake rwemejwe na murumuna we Junior na we usanzwe asobanura filime, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Junior Giti yagize ati: “Ruhukira mu mahoro muvandimwe wanjye mukurum. Kuri […]
Rutahizamu ukomeye wakiniye Rayon Sports agiye kuyigarukamo
Ikipe ya Rayon Sports byitezwe ko nta gihindutse irara isinyishije Moussa Camara, rutahizamu w’umunya-Mali wigeze kuyikinira mu myaka yashize. Amakuru avuga ko uyu rutahizamu w’imyaka 28 y’amavuko byitezwe ko kuri uyu wa Gatatu asinya amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo kugera i Kigali. Moussa Camara yakiniye Rayon Sports hagati ya 2016 na 2017, ayivamo yerekeza muri […]
Kevin Muhire yatandukanye na ya kipe yo muri Kuwait, agaruka muri Rayon Sports
Kevin Muhire wahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports, biravugwa ko yamaze kuyigarukamo nyuma yo gutera umugongo Al Yarmouk yo mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait baherukaga kumvikana. Amakuru avuga ko uyu musore w’i Gikondo yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports. Mu minsi ishize ni bwo Kevin Muhire usanzwe anakinira ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yahagurutse […]
Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana
Umuhanzi Burabyo Yvan wakunzwe mu muziki nyarwanda nka Yvan Buravan, yitabye Imana nyuma y’iminsi arwana n’ubuzima. Inkuru y’urupfu rw’uyu musore yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022. Itangazo ryasohowe n’abari bashinzwe kureberera inyungu z’uyu muhanzi, rivuga ko yaguye mu gihugu cy’u Buhinde aho yari amaze iminsi yivuriza Kanseri y’urwagashya. […]
Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame kuri William Ruto watorewe kuyobora Kenya
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kanama, yashimiye Dr William Ruto uheruka gutorerwa kuyobora Kenya. Ku wa Mbere tariki ya 15 Kanama ni bwo Komisiyo y’amatora muri Kenya (IEBC) yemeje Ruto wari usanzwe ari Visi-Perezida wa kiriya gihugu nka Perezida wacyo watowe, ahigitse abarimo Raila Odinga bari bahanganye mu matora. IEBC […]
FARDC na FDLR bongeye gukwira imishwaro nyuma yo kwatswaho umuriro na M23
Imirwano ikomeye yongeye kubura, hagati y’Inyeshyamba za M23 zihanganye n’Ingabo za FARDC ndetse n’imitwe iri kurwana ku ruhande rwazo irimo n’uwa FDLR. M23 ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko iyi mirwano yubuye nyuma y’uko FARDC, FDLR na Nyatura bagabye “ibitero by’uruhurirane” ku birindiro byayo biri ahitwa Tanda, muri Groupement ya Bweza. Ni ibitero […]
Kibeho-Rwanda: Des miracles à Kibeho pour la fête de l’Assomption

Lors de la célébration de la fête de l’assomption de la Vierge Marie au Ciel, ce 15 aoút 2022, sur la Terre Sainte de Kibeho, dans le district de Nyaruguru, province du Sud , plusieurs milliers de pélérins venus des quatre coins du monde, ont affirmé avoir vu les rayons du soleil diminuer d’intensité en […]
Perezida Kagame yazamuye mu ntera Brig. Gen Eugène Nkubito
Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Brig. Gen Eugène Nkubito amugira Maj. Gen. Gen Nkubito wazamuwe mu ntera asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Iburasirazuba, nyuma yo gusimbura kuri izi nshingano Lt Gen Mubarakh Muganga wari umaze kugirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Maj. Gen Nkubito yanabaye […]
Robertinho yakuriye ingofero umukinnyi wa Rayon Sports nyuma yo kuzonga Vipers
Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ utoza ikipe ya Vipers yo muri Uganda, yakuriye ingofero rutahizamu Willy Essomba Onana nyuma yo kwigaragaza cyane mu mukino ikipe ye yaraye ihuriyemo na Rayon Sports. Amakipe yombi yari yahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wa gicuti wasoje ibirori bya ‘Rayon Sports Day’, umunsi mukuru […]
Kenya: Umukozi wa Komisiyo y’amatora wari waburiwe irengero yabonetse yapfuye
Umuyobozi wa Komisiyo yigenga y’amatora muri Kenya (IEBC) wari umaze iminsi itatu yaraburiwe irengero, yabonetse yarapfuye. Uyu witwa Daniel Mbolu Musyoka yaburiwe irengero mu gitondo cy’itariki ya 11 Kanama, ubwo yari ku ishuri rya East African School of Aviation ahaberaga igikorwa cyo kubarura amajwi. Ejo ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga ni bwo umurambo […]
Rayon Sports yerekanye intwaro 26 izifashisha mu mwaka w’imikino 2022/23
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama, yerekanye abakinnyi 26 izifashisha mu mwaka utaha w’imikino wa 2022/23. Ni igikorwa cyabereye mu birori by’umunsi mukuru wahariwe iyi kipe ‘Rayon Sports Day’ byabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Abakinnyi iyi kipe yeretse abafana bayo ndetse bakanahabwa na numéro bazajya bambara, barangajwe […]
Dr William Ruto ni we watorewe kuba Perezida wa Kenya
Komisiyo yigenga y’amatora muri Kenya (IEBC), yemeje Dr William Ruto nka Perezida mushya watorewe kuyobora iki gihugu, nyuma yo gutsinda mukeba we Raila Odinga bari bahanganye. IEBC yatangaje ko Dr Ruto yatowe n’abangana na 7,176,141 bangana na 50.49% by’abatoye bose, mu gihe Odinga yatowe n’ababarirwa muri 6,942,930 bangana na 48.85%. Mu gitondo cyo ku wa […]
Abasirikare ba Tchad baguye mu mirwano yiciwemo ibyihebe bya Boko Haram
Abasirikare babiri ba Tchad baguye mu mirwano iheruka gusakiranya Ingabo z’iki gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram. Perezida w’inzibacyuho wa Tchad, Gen Idriss Déby Mahamat, yatangaje ko iyi mirwano yabereye hafi y’ikiyaga cya Tchad. Yavuze ko iyi mirwano yiciwemo ibyihebe bibarirwa mu icumi, gusa ku bw’amahirwe make “itakariramo abasirikare babiri b’intwari bapfuye […]
Rwabuze gica hagati ya Chelsea na Tottenham, ubushyamirane buba bwinshi ku batoza (Amafoto)

Ikipe ya Chelsea yaraye iguye miswi na Tottenham Hotspur ibitego 2-2, mu mukino wa shampiyona y’Abongereza waranzwe n’ubushyamirane bukomeye hagati y’abatoza b’impande zombi. Tottenham yari yasuye Chelsea i Stamford Bridge, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Abongereza. Ni umukino wa derbi ya Londres wari utegerejwe na benshi, bijyanye n’uburyo amakipe yombi yitwaye ku isoko […]
Museveni yagiranye ibiganiro na ba Jenerali mu ngabo za RDC
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama yakiriye itsinda ry’abajenerali ba FARDC bagirana ibiganiro. Ni itsinda ryari riyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo Kinshasa, Gen Célestin Mbala Munsense. Ibi biganiro kandi byanitabiriwe n’abajenerali bo mu ngabo za Uganda bari bayobowe na Gen Wilson Mbosu Mbadi usanzwe ari Umugaba […]
Rutahizamu uheruka gutandukana na Rayon Sports n’uwakiniye Amavubi berekeje muri Vita Club
Ikipe ya AS Vita Club y’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Manasse Mutatu Mbedi wahoze akinira Rayon Sports. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Congo Kinshasa yatangaje ko yasinyishije uyu rutahizamu uca ku mpande amasezerano y’imyaka itatu. Manasse yamenyekanye cyane hano mu Rwanda mu kipe ya Gasogi United […]
APR FC yaguze umusimbura wa Ahishakiye Héritier iheruka kwirukana
APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Tuyizere Jean Luc wakiniraga Marines FC. Uyu munyezamu ukiri muto yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. APR FC nta munyezamu wa kabiri yari ifite nyuma yo gutandukana na Ahishakiye Héritier Chairman Lt Gen Mubarakh Muganga yemeje ko […]
Kenya: William Ruto yakuweho amajwi 10,000 yari yahawe atayakwiriye
Komisiyo yigenga y’amatora muri Kenya (IEBC), yakuye amajwi 10,000 ku yo Dr William Ruto amaze kubona mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka kuba muri kiriya gihugu, nyuma yo gusanga harabayeho kwibeshya mu kuyamuha. IEBC yaherukaga gutangaza mu majwi yavuye kuri site y’itora iherereye mu gace ka Kiambu Town, William Ruto yagize amajwi 51,050 na ho Raila […]
Perezida Félix Tshisekedi yungutse umukwe (Amafoto)

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyingiye imfura ye Fanny Tshisekedi. Ni umuhango wabereye i Kinshasa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kanama 2022. Fanny Tshisekedi yasezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata; ndetse mu byiza no mu bibi n’umukunzi we witwa Dave Nsimba. Mu mashusho yagiye hanze, Perezida Tshisekedi na Madamu […]
Bwa mbere mu myaka 17 ishize Messi ntari mu bahataniye Ballon d’Or
Umunya-Argentine Lionel Messi, ntari mu bakinnyi 30 bazatoranywamo ugomba guhabwa Ballon d’Or ya 2022 nyuma yo kugira umwaka mubi muri PSG akinira. Ejo ku wa Gatanu ni bwo ikinyamakuru France Football gitanga Ballon d’Or cyatangaje abakinnyi 30 bagomba gutoranywamo uhabwa Ballon d’Or ya 2022. Ni urutonde rwabayemo ugutungurana gukomeye nyuma y’uko Messi arubuzeho, nyamara ari […]
Perezida Kagame yitabiriye ibirori umuhungu we yaherewemo ipeti rya Sous-Lieutenant
Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, bitabiriye ibirori Ian Kagame usanzwe ari umuhungu wabo yasorejemo amasomo ya gisirikare, ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant. Ian Kagame ni umwe mu Banyarwanda batatu barangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy, bagirwa ba Sous Lieutenant. Bagenzi be babiri ni Park Udahemuka na David […]
Nyuma y’uruzinduko rwa Blinken, umukobwa wa Rusebagina aravuga ko byanga bikunze u Rwanda ruzarekura se
Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina ufungiye hano mu Rwanda nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba, yiteguye kugumya guhangana ku buryo afite icyizere cy’uko se azarekurwa. Carine Kanimba yatangaje ibi nyuma y’uruzinduko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Anthony Blinken aheruka kugirira hano mu Rwanda. Ni uruzinduko rwari rugamije gutsura umubano usanzweho […]
Adolphe Muzito yasabye Amerika gufasha RDC gushoza intambara ku Rwanda
Adolphe Muzito wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufasha igihugu cye gushoza intambara ku Rwanda no guhiga abo yita Abanyarwanda bari ku butaka bwacyo. Muzito yabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa hagati ya 2008 na 2012, ku butegetsi bwa Joseph Kabila Kabange. Uyu mugabo usanzwe […]
Rurangiranwa Lewis Hamilton yasuye u Rwanda (Amafoto)

Umwongereza Sir Lewis Hamilton wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku ma modoka ya Formula 1, yasuye u Rwanda aho yari yaje kuruhukira. Uyu mugabo w’ikimenyabose yemeje aya makuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yashyize amafoto ye ari muri Parike y’igihugu y’ibirunga ejo ku wa Kane tariki ya 11 Kanama. Hamilton yageze mu Rwanda akubutse […]
Rayon Sports yamaze kubona ba Kapiteni bashya
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyiraho ba Kapiteni bayo bashya, mbere yo gutangira umwaka utaha w’imikino wa 2022/23. Murera nta Kapiteni yari ifite nyuma yo gutandukana na Kevin Muhire wari ufite izi nshingano wamaze kwerekeza Al Yarmouk FC yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Kuwait. Ni ikipe kuri ubu itozwa n’umunya-Portugal Jorge Paixão […]
U Rwanda rwagaragarije Amerika umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke uri mu karere utari M23
Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC ari umutwe wa FDLR, aho kuba M23 nk’uko abenshi babyibwira. Ni nyuma y’uruzinduko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken ari kugirira i Kigali. Ni uruzinduko rugamije gutsura umubano usanzweho hagati […]
Kenya: Raila Odinga yigaranzuye William Ruto mu majwi
Umukandida w’impuzamashyaka Azimio La Umoja One Kenya, Raila Odinga, yamaze kwigaranzura mukeba we William Ruto mu majwi akomejwe kubarurwa. Kuri ubu Komisiyo y’amatora muri Kenya ikomeje kubarura amajwi y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye ku wa Kabiri tariki ya 09 Kanama. Imibare kuri ubu irerekana ko Odinga ari imbere n’amajwi 51.78%, nyuma yo gutorwa n’ababarirwa […]
Anthony Blinken yageze i Kigali ‘kotsa igitutu Leta y’u Rwanda’
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken, yageze i Kigali aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama ni bwo Blinken yageze i Kanombe ku kibuga cy’indege, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , Dr Vincent Biruta. Blinken yari akubutse i Kinshasa muri Congo […]
Rayon Sports yakiriye ba rutahizamu 2 yari itegereje, umwe aha abafana isezerano rikomeye
Ikipe ya Rayon Sports yaraye yakiriye ba rutahizamu babiri b’abanyamahanga yari imaze iminsi itegereje baje kuyisinyira amasezerano abagira abakinnyi bayo. Barimo Paul Were; umunya-Kenya w’imyaka 28 y’amavuko usatira izamu aciye ku mpande cyo kimwe na Boubacar Traoré; umunya-Mali w’imyaka 24 y’amavuko. Bombi bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe mu ijoro ryakeye, bakirwa n’abayobozi ba Rayon […]
P. Kagame yavuze ko igitutu Amerika yashyira ku Rwanda ngo rurekure Rusesabagina ntacyo cyatanga
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rudatewe ubwoba n’igitutu rushobora kotswa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisaba ko rwarekura Paul Rusesabagina, ashimangira ko ntacyo gishobora kugeraho. Umukuru w’Igihugu yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga, mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Twitter atanga igitekerezo ku butumwa bw’umwe mu barukoresha. Ubutumwa Perezida […]
Ese wayoberwa Icyongereza bwo wayoberwa n’uko indege yitwa?_Perezida wa Rwamagana City wigaramye ibaruwa yamwitiriwe
Perezida w’ikipe ya Rwamagana City FC, Uwimana Néhémie, yamaganye ibaruwa yanditse mu izina rye iherutse gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ntaho ahuriye na yo. Kuva mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye guha urw’amenyo uriya muyobozi, nyuma y’ibaruwa irimo Icyongereza gikocamye yanditswe mu izina rye. Ni ibaruwa yahamagaraga umwe mu bakinnyi […]
Rubavu: Ba Gitifu barimo uwahagarariwe n’umukwikwi mu kwibuka n’umukozi w’akarere birukanwe burundu
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ibiri y’akarere ka Rubavu n’umukozi wako wari ushinzwe ‘Mituelle’, birukanwe mu kazi burundu bazira amakosa ajyanye n’akazi bakoze. Abirukanwe mu kazi ni nk’uko byemejwe na Meya Kambogo Ildephonse, barimo Habimana Aaron wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyundo, Murenzi Augustin wayoboraga by’agateganyo Umurenge wa Rugerero na Biryabanzi Onesphore wari umukozi w’akarere ka Rubavu […]
Perezida Kagame yabwiye amagambo y’urukundo Jeannette Kagame wujuje imyaka 60 y’amavuko
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifashishije amagambo yuje urukundo yifuriza madamu we, Jeannette Kagame, isabukuru nziza y’amavuko. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2022 ni bwo madamu Jeannette Kagame yujuje imyaka 60 abonye izuba. Perezida Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yabwiye umufasha we ko imyaka 60 y’amavuko yujuje yumva ari mike. […]
Manzi Thierry uri mu muryango winjira muri imwe mu makipe yo mu Rwanda mu bakinnyi 8 basezerewe na FAR Rabat
Ikipe ya FAR Rabat yo mu gihugu cya Maroc, yatangaje ko yamaze gusezerera abakinnyi umunani barimo myugariro w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Manzi Thierry. Iyi kipe yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Facebook ishimira Manzi na bagenzi be. Manzi Thierry yari umukinnyi w’iyi kipe y’Ingabo za Maroc kuva muri Mutarama uyu mwaka, nyuma […]
Amerika iravuga ko ihangayikishijwe na raporo ishinja u Rwanda gufasha M23
Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye mu munyamabanga wazo ushinzwe ububanyi n’amahanga, Anthony Blinken, zatangaje ko zihangayikishijwe n’icyo zise ‘amakuru yizewe’ yerekana ko u Rwanda rufasha inyeshyamba za M23. Blinken yabitangarije i Kinshasa, aho ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mbere y’uko aza hano mu Rwanda. Ni uruzinduko yagiriye muri Congo Kinshasa mu gihe iki gihugu […]
Rayon Sports yisubije Rwatubyaye Abdul
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwisubiza myugariro Rwatubyaye Abdul wahoze ayikinira, nyuma y’iminsi nta kipe afite. Uyu myugariro uri mu beza u Rwanda rufite yasinye amasezerano yo gukinira iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda mu myaka ibiri iri imbere. Rwatubyaye yari amaze iminsi akorera imyitozo muri AS Kigali, nyuma yo gutandukana na FC Shkupi […]
CAF Champions league: APR FC yatomboye nabi
Ikipe ya APR FC yatomboye US Monastir yo muri Tunisia, mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League 2022/23. Hari muri tombora yabereye mu kanya kashize i Cairo mu gihugu cya Misiri. Monastir iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yatomboye ni imwe mu makipe akomeye cyane mu gihugu cya Tunisia, mu mwaka ushize w’imikino ikaba yari yabaye iya […]
Umukinnyi ukomeye uheruka kwirukanwa na APR FC yabonye ikipe nshya
Umunyezamu Ahishakiye Héritier uheruka gusezererwa n’ikipe ya APR FC, yamaze gusubira muri Marines FC yahoze akinira. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yatangaje ko Ahishakiye Héritier na we atazakomezanya n’ikipe. Byari ukubera imyitwarire itari myiza yagaragaje ubwo yahabwaga uruhushya akarenza amasaha yari yahawe yo kuba yasubiye […]
Abasirikare b’u Burundi baguye mu mirwano na RED-Tabara
Umutwe wa RED-Tabara urwanya igihugu cy’u Burundi, watangaje ko hari abasirikare b’iki gihugu ndetse n’abarwanyi bo mu mutwe w’Imbonerakure wiciye mu mirwano yabasakiranyije. Ni mu mirwano uyu mutwe uvuga ko mu ijoro ryakeye yabereye ahitwa Rubarati ho muri Terirwari ya Masango mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. RED-Tabara yatangaje ko yishe batanu ku ruhande rw’umwanzi na […]
Kenya: William Ruto mu b’inkwakuzi bazindukiye mu matora ahatanyemo (Amafoto)

Visi-Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, ari mu banya-Kenya bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu ahatanyemo ndetse akanaba umwe mu bahabwa amahirwe yo kuyegukana. Amatora muri Kenya yatangiye nyuma yuko ibiro by’itora bifunguye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo muri iki gihugu. Ni amatora agomba gusiga hamenyekanye Perezida mushya, ba Guverineri b’intara, senateri, […]
Abasangiye ubusa bitana ibisambo_Ushinjwa na Kenny Sol ubwambuzi
Intore Bruce ufite ikigo ‘Intore Entertainment’ gitegura ibitaramo, yatangaje ko ibivugwa ko abategura ibitaramo barira abahanzi baba bakoresheje mu mibare atari byo kuko na bo nta bya Mirenge babakuramo. Uyu mugabo yatangaje ibi nyuma y’igisa n’umwuka mubi wadutse hagati y’abahanzi n’abategura ibitaramo bashinja kubasuzugura. Ni ubwumvikane buke bwadutse nyuma y’uko umuhanzi Kenny Sol agaragaje ko […]
Hamenyekanye igihe APR FC izahurira na Rayon Sports muri shampiyona
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yatangaje gahunda y’imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igomba gutangira muri uku kwezi kwa Kanama. Ni shampiyona igomba gutangira ku wa Gatanu tariki ya 19 Kanama, ahazakinwa umukino ufungura uzahuza AS Kigali izaba yakiriye Etincelles FC. Kuri iyi tariki kandi APR FC izakira Musanze FC mu mukino […]
Rayon Sports yemeje ko igiye kugarura Robertinho mu Rwanda
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko mu cyumweru gitaha ifitanye umukino wa gicuti na Vipers FC FC yo mu gihugu cya Uganda. Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yemeje ko izakina na Vipers ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga, ubwo izaba yizihije ibirori byahariwe umunsi mukuru wayo wa ‘Rayon Sports Day’. Uyu […]
APR VC zombi zahesheje u Rwanda ishema i Kampala
Amakipe ya APR Volleyball Club mu bagabo no mu bagore, yahesheje u Rwanda ishema i Kampala mu gihugu cya Uganda nyuma y’uko yombi yegukanye irushanwa ryahaberaga. Ni irushanwa ryiswe NSSF Kampala Amateur Volleyball Championship 2022 ryari rimaze iminsi ribera muri uriya murwa mukuru wa Uganda. APR y’abagabo yaherukaga gusezerera muri ½ cy’irangiza REG VC ya […]
Umupfumu Rutangarwamaboko na se bambitswe imidari y’ishimwe
Umupfumu Nzayisenga Modeste uzwi nka Rutangarwamaboko, yambitswe umudari ashimirwa gukomera no gusigasira umuco nyarwanda. Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye Ku Muco akanaba umushakashatsi ndetse n’Inzobere muby’Umuco, Amateka, Imbonezabitekerezo ari yo Filozofiya n’Ubuzima bwa Muntu Bushingiye ku Myizerere, Imyumvire, Imitekerereze Imyitwarire ndetse n’Imigirire; yambitswe umudari wiswe “Ijabo ry’Intore”. Yawambitswe na Meya […]