Perezida William Ruto yavuze icyo ateganyiriza abarimo Odinga bari bahatanye
Dr William Ruto nyuma yo kwemezwa nka Perezida mushya watorewe kuyobora Kenya, yatangaje ko azagaragariza “akaboko k’ikivandimwe” bagenzi be bari bahatanye mu matora. Kuri uyu wa Mbere ni bwo Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rwemeje burundu Dr Ruto nka Perezida wa kiriya gihugu watowe, nyuma yo gutesha agaciro ikirego cya Raila Odinga bari bahanganye wari wasabye […]
Gasabo: Polisi yarashe mu cyico uwakekwagaho kwica boss we
Polisi mu murenge wa Kinyinya w’akarere ka Gasabo yarashe mu cyico umugabo witwa Ndungutse Wellars wakekwagaho kwica uwari sebuja, nyuma yo ‘kugerageza gutoroka’. Mu minsi ishize ni bwo Ndungutse w’imyaka 30 y’amavuko yari yatawe muri yombi, akekwaho kwica Sekanabo Valens wari umukoresha we. Uyu wahoze ari umucuruzi yabonetse ku 17 Kanama 2022 yapfuye, bigakekwa ko […]
Mugisha Samuel yatorokeye muri Amerika
Mugisha Samuel usanzwe akinira ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare, biravugwa ko yaba yatorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko amakuru aturuka mu kipe akinira abivuga. Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ni bwo Mugisha yageze muri Amerika ku butumire bw’ikipe ya Protouch Pro Racing Team yo muri Afurika y’Epfo asanzwe akinira. Uyu musore […]
Rwanda: Plus de 2 miliards de Frw pour la ré-éducation des jeunes délinquants

Plus de 2 milliards de francs rwandais sont dépenés, chaque année, dans les programmes de ré-éducation et d’apprentissage des métiers pour plus de 5000 jeunes considérés comme délinquants. Ils suivent actuellement ces cours dans les trois Centres de Ré-éducation d’Iwawa dans le district de Rutsiro; de Gatare dans le district de Nyamagabe et le Centre […]
Ndifuza ko USA yagira abayobozi baca bugufi nk’ab’u Rwanda_ Frank Luntz nyuma yo kuganira na P. Kagame
Umunyamerika Dr Frank Luntz yifurije igihugu cye kugira abayobozi bifitemo uguca bugufi nk’ab’u Rwanda, nyuma yo kunyurwa n’ikiganiro yagiranye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Frank Luntz asanzwe ari umwanditsi w’umuhanga ndetse akaba Umunyepolitiki washinze Ikigo cya Luntz Global abereye umuyobozi. Uyu mugabo wavukiye mu gace ka m yize amashuri yisumbuye muri Hall High School, […]
Didier Drogba na Juan Pablo bibiye akabanga abana barererwa muri Academy z’i Rubavu (Amafoto)

Umunya-Côte d’Ivoire Yves Didier Drogba ndetse n’umunya-Argentine Juan Pablo Sorín, basuye amarerero y’umupira w’amaguru yo mu karere ka Rubavu baha impanuro abana bitegura kuzavamo abakinnyi b’umupira w’amaguru. Drogba ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’ibihe byose umugabane wa Afurika watunze yamenyekanye cyane mu kipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, mu gihe Juan Pablo we yamenyekanye cyane […]
Perezida Ndayishimiye yaburiye ‘ibihangange’ bifite gahunda yo kumukorera Coup d’état
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yasabye abo yise ibihangange bifite gahunda yo kumuhirika ku butegetsi gusubiza inkota mu rwubati, ngo kuko nta wuzabigerageza ngo bimugwe amahoro. Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 02 Nzeri, ubwo yari mu mujyi wa Gitega mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza. Perezida Ndayishimiye yavuze ko hari […]
Amavubi yasuzuguriwe mu rugo na Ethiopia, abura itike ya CHAN 2023
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yabuze itike ya CHAN 2023 igomba kubera mu gihugu cya Algeria, nyuma yo gutsindirwa imbere y’abafana bayo na Ethiopia igitego 1-0. Amavubi kuri uyu wa Gatandatu yari yakiriye The Walia ya Ethiopia kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023 igomba kubera muri Algeria. […]
Museveni agiye guhuriza mu biganiro Ethiopia na TPLF
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ni we ugomba kuba umuhuza mu biganiro hagati ya Leta ya Ethiopia n’inyeshyamba za TPLF bamaze igihe bahanganye. Ni amakuru yemejwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Museveni ndetse akanaba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka. Kuri Twitter yagize ati: “Nashoboye kumvisha intwari yacu y’impinduramatwara, umuhanuzi wacu, […]
Abakinnyi ba Arsenal bahawe amazina mashya y’utubyiniriro y’Ikinyarwanda
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bahawe amazina y’utubyiniriro y’Ikinyarwanda hagendewe ku myitwarire basanzwe bagaragaza ndetse n’inshingano bafite. Amashusho Arsenal yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter, agaragaramo abakinnyi batatu bayo barimo umunya-Portugal Fábio Vieira, umunya-Ukraine Oleksandr Zinchenko n’umunya-Portugal Cédric Soares bavuga ko bamaze kubona amazina mashya y’utubyiniriro y’Ikinyarwanda. Aba bakinnyi uko ari […]
Gen Muhoozi yavuze umuntu rukumbi abona ari umunyabwenge nka Perezida Kagame
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko usibye se Yoweri Kaguta Museveni nta wundi muntu w’umunyabwenge yigeze amenya nka Perezida Paul Kagame. Ni mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yagaragaje ko ibitekerezo bya Perezida Kagame buri gihe biba byuje ubwenge. Ati: “Usibye Nyakubahwa […]
Bruce Melodie yasusurukije Abarundi nyuma yo kuva muri gereza
Umuhanzi Itahiwacu Bruce ukunzwe mu muziki nka Bruce Melodie, yataramiye abatuye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’amasaha make avuye muri gereza. Uyu muhanzi wari umaze iminsi afungiwe mu gihugu cy’u Burundi ashinjwa ubutekamutwe, ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu ni bwo yarekuwe na Parquet yo mu gace ka Ntahangwa i Bujumbura, habura amasaha […]
APR FC yanyagiye Mukura VS nyuma yo kuyiremera
Ikipe ya APR FC yanyagiye Mukura VS ibitego 4-1, mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatanu. Amakipe yombi yari yahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ibitego bibiri bya Kwitonda Alain ‘Bacca’, icya Nshuti Innocent ndetse n’icya Mugisha Gilbert ‘Barafinda’ ni byo byafashije ikipe y’Ingabo z’Igihugu gukura intsinzi kuri Mukura VS. Mukura VS […]
Abana 20 b’ingagi biswe amazina n’ibyamamare birimo Drogba na Prince Charles
Abana 20 b’ingagi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Nzeri biswe amazina n’ibyamamare bitandukanye, mu birori byabereye mu Kinigi ho mu karere ka Musanze. Abana biswe amazina ni abavutse mu miryango ya Noheli, Musilikali, Ntambara, Mutobo, Igisha, Susa, Kureba, Pablo, Sabyinyo, Muhoza, Amahoro, na Hirwa. Mu bise amazina barimo Igikomangoma Charles Philip Arthur George […]
Umwuzukuru wa Perezida Kagame yasoje amasomo muri ECD yatashywe muri V. Urugwiro
Imfura ya Bertrand Ndengeyingoma na Ange Kagame usanzwe ari umukobwa wa Perezida Paul Kagame, ari mu bana 17 basoje amasomo mu rugo mbonezamikurire y’abana bato (Eza-Urugwiro ECD Centre) ruheruka gutahwa muri Village Urugwiro. Ni irerero kuva mu mwaka ushize wa 2021 rirererwamo abana b’abakozi bo mu biro by’Umukuru w’Igihugu, rikaba ryatashywe ku mugaragaro na Madamu […]
Premier league: Abatoza batangiye gucurira hamwe umugambi w’uko bahagarika Haaland wabakuye imitima
Abatoza bo muri shampiyona y’Abongereza, biravugwa ko bari guhamagarana ubutitsa mu rwego rwo gucura umugambi w’uko babasha guhagarika rutahizamu Erling Haaland wamaze kubakura imitima. Uyu munya-Norvège ukinira Manchester City kuri ubu amaze gutsinda ibitego icyenda mu mikino itanu ya Premier league amaze gukina, ibyakuye imitima abatoza bose muri shampiyona y’Abongereza. Haaland aheruka gutsinda ibitego bitatu […]
Minisitiri Vincent Biruta yaganiriye na Gen Jeje Odongo n’intumwa ayoboye
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye mugenzi we Gen Jeje Odongo wa Uganda n’intumwa ayoboye bagirana ibiganiro. Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ku Kimihurura. Iyi Minisiteri ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yavuze ko ibiganiro bya Minisitiri Biruta n’intumwa za Uganda “byibanze ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu […]
Kidum abona ifungwa rya Bruce Melodie rishobora kuzura akaboze hagati y’u Rwanda n’u Burundi
Umuhanzi Jean-Pierre Nimbona uzwi mu muziki w’u Burundi nka Kidum Kibido, yavuze ko ifungwa ry’umuhanzi Bruce Melodie rishobora kongera gukurura umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi mu gihe ibihugu byombi byari bimaze igihe byumvikana. Bruce Melodie afungiye i Bujumbura mu Burundi kuva ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu, nyuma yo kuhagera yitabiriye ibitaramo bibiri […]
Leta y’u Burundi yemeje ko yafunze Bruce Melodie
Guverinoma y’u Burundi yemeje ko umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki nka Bruce Melodie yafungiwe muri iki gihugu, mu rwego rwo gukorwaho iperereza ku cyo yise ubutekamutwe akurikiranweho. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Bruce Melodie yahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu cy’u Burundi, aho agomba gukorera ibitaramo bibiri. Ibi bitaramo birimo icya VIP agomba […]
Umuhanzi Bruce Melodie yafungiwe i Burundi
Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki Nyarwanda nka Bruce Melodie, yafungiwe i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho yagiye gukorera ibitaramo. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Beuce Melodie yahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu cy’u Burundi, aho yagombaga gukorera ibitaramo bibiri. Ibi bitaramo birimo icya VIP agomba gukorera ahazwi nka Zion Beach ku wa […]
Gen Jeje Odongo n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen Jeje Odongo n’intumwa ayoboye, bari hano mu Rwanda aho batangiye uruzinduko rw’akazi. Ambasade ya Uganda i Kigali yatangaje ko Gen Jeje Odongo yazanye n’intumwa zirimo Bagiire Vincent Waiswa usanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda na Amb. Arthur Kafeero usanzwe ari umuyobozi ushinzwe Politiki yo mu […]
Umukunzi wa Buravan yavuze ko ashengurwa no kuba yarapfuye amubereyemo umwenda w’abana 4
Chiffa Marty wari umukunzi w’umuhanzi Yvan Buravan, yatangaje ko ashengurwa cyane no kuba uriya musore yaritabye Imana badakoranye ubukwe ngo amubyarire abana bane yahoze yifuza. Ni mu butumwa uyu mukobwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram aho yagaragaje ko yababajwe cyane n’urupfu rw’uriya musore. Chiffa yavuze ko na n’ubu yananiwe kwakira ko uwari umukunzi we […]
Didier Drogba ategerejwe mu Rwanda
Umunya-Côte d’Ivoire Yves Didier Drogba, ategerejwe hano mu Rwanda aho agomba kwitabira ibirori by’umunsi wo kwita izina. Ni igikorwa kizaba kiba ku nshuro yacyo ya 18, kikazabera mu Kinigi ho mu karere ka Musanze tariki ya 02 Nzeri 2022. Didier Drogba wabiciye bigacika mu makipe arimo Chelsea yo mu Bwongereza nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, ni umwe […]
IGP Dan Munyuza yitabiriye ubutumire bwa Lt Gen Ndeitunga
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), Dan Munyuza, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Namibia ku butumire bwa mugenzi we Lt. Gen Sebastian Haitota Ndeitunga uyobora Polisi ya kiriya gihugu. Ku wa Kabiri tariki ya 30 Kanama, IGP Munyuza yitabiriye umuhango wateguwe na Polisi ya Namibia wo kuzenguruka mu muhanda ukorwa, hagamijwe guhindura […]
Gen Nyakarundi ukuriye ubutasi muri RDF muri Centrafrique (Amafoto)

Maj Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi bwa gisirikare mu ngabo z’u Rwanda, ku wa Kabiri tariki ya 30 Kanama yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Centrafrique. Ingabo yasuye ni iziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA) babonaniye mu kigo cya Gisirikare cya Socatel M’poko ndetse n’izoherejwe muri Centrafrique […]
Edouard Bamporiki yashyikirijwe ubushinjacyaha
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwamaze gushyikiriza ubushinjacyaha dosiye ya Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Bamporiki akurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indoke, RIB ikaba yamushyikirije ubushinjacyaha nyuma y’igihe akorwaho iperereza. Ku wa 05 Gicurasi 2022 ni bwo RIB yatangaje ko yatangiye iperereza ku cyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye […]
Abasirikare ba RDF bari kuvura abarwayi muri Tanzania
Itsinda ry’abaganga 15 bo mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), bari muri Tanzania aho bitabiriye igikorwa cyo kuvura abaturage gihuza ingabo zo mu karere kizwi nka EAC CIMIC (Civili Military Cooperation Medical Outreach). Ni gahunda yatangiye ku wa Mbere tariki ya 29 Kanama ikazasozwa ku wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022. Mu minsi ibiri ishize, […]
Urukiko rwa EAC rwategetse u Rwanda kuriha Rujugiro arenga Frw miliyari
Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuri uyu wa Kabiri, rwategetse Leta y’u Rwanda kwishyura umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro arenga Frw miliyari imwe nyuma yo gusanga yarafatiriye ndetse ikanagurisha umutungo we mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Rujugiro yari amaze igihe mu rubanza na Leta y’u Rwanda ayishinja gufatira no kugurisha mu cyamunara umutungo we ugizwe n’inyubako […]
Rutahizamu wa APR FC n’umufasha we bibarutse imfura
Rutahizamu wa APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Lague Byiringiro, we na madamu we Uwase Kelia bibarutse imfura. Madamu wa Lague yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Ati: “Nubwo umunsi wanjye waba mubi gute, bisaba umugeri umwe kugira ngo ibintu byose bigende neza.” Amakuru avuga ko Lague na Madamu we […]
Perezida wa Iran yaburiye Israel ko ashobora kuyisenya
Perezida Ebrahim Raisi wa Iran yaburiye Israel ko ashobora kuyisenya, mu gihe yakwibeshya ikagaba ibitero bya gisirikare ku bikorwa remezo byayo by’ingufu za nucléaire. Perezida Raisi yatangaje ibi mu gihe Israel ikekwaho kugaba ibitero bitandukanye ku masite y’ingufu za nucléaire atandukanye muri Iran ndetse no ku bahanga kabuhariwe bayo. Mu kiganiro Perezida wa Iran yagiranye […]
Rayon Sports igiye kumanura Meddie Kagere i Kigali
Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gutegura umukino wa gicuti na Singida United yo muri Tanzania isanzwe ikinamo rutahizamu Meddie Kagere w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Rayon Sports na Singida bazipima ku wa 04 Nzeri, mu mukino ugomba kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino byitezwe ko ugomba gufasha Rayon Sports gukomeza kwitegura neza […]
Abasifuzi b’Abarundi ni bo bazakiranura Amavubi na Ethiopia
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yamaze kwemeza ko abasifuzi bakomoka mu gihugu cy’u Burundi ari bo bagomba gusifura umukino u Rwanda rugomba kwakiramo Ethiopia. Tariki ya 03 Nzeri ni bwo Amavubi y’u Rwanda agomba kwisobanura na The Walia ya Ethiopia, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023 uzabera kuri Stade […]
Gen Elly Tumwine yasezeweho bwa nyuma n’abarimo Museveni (Amafoto)

Gen Elly Tumwine wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Mbere mbere yo gushyingurwa. Uyu musirikare waguye i Nairobi mu cyumweru gishize azize kanseri y’ibihaha, umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye ku kibuga cya Kololo kuri uyu wa Mbere. Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni usanzwe ari Umugaba […]
Ibisambo byahondaguye rutahizamu wa FC Barcelona mbere yo kumucucura
Rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang w’ikipe ya FC Barcelona, yaraye atewe iwe mu rugo n’ibisambo byamukubise mbere yo kumwiba. Mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo abagabo bane bari bahishe amasura binjiye mu rugo rwa Aubameyang ruherereye mu gace ka Castelldefels i Barcelona, baramuhondagura mbere yo kumwiba. Byari nyuma y’umukino wa shampiyona ya Espagne FC […]
Nyaruguru: Igishyitsi cy’inturusu cyishe umwana w’imyaka 12
Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 witwa Narame Emeritha, wari utuye mu mudugudu wa Mashya, akagari ka Giheta, umurenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru, yahitanywe n’igishyitsi cy’inturusu cyamwikubise mu mutwe arapfa. Ibi byabaye kuwa 25 Kanama 2022 nk’uko Myasiro Anatole, umuturanyi wa Nyakwigendera abivuga. Uyu mwana ngo yari yagiye gutora inkwi mu ishyamba, barimbuyemo ibishyitsi ngo […]
P. Kagame yahaye Gatabazi iminsi 3 yo kuba yakemuye ikibazo cy’uwatwawe inzu ku ngufu na BNR
Perezida Paul Kagame yahaye iminsi itatu Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ngo abe yamaze gukemura ikibazo cy’umuturage Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yafatiriye inzu ku ngufu. Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu karere ka Nyamasheke, umuturage witwa Muhizi Anatole yamugejejeho ikibazo amusaba ko yamurenganura. Uyu muturage wasezerewe mu ngabo z’u […]
Perezida Kagame yashimye ubufatanye bw’ab’i Nyamasheke na RDF mu guhashya umwanzi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uri mu ruzinduko mu karere ka Nyamasheke, yashimiye abatuye aka karere ku bw’uruhare rwabo mu gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu guhashya umwanzi. Umukuru w’Igihugu yagendereye aka karere mu gihe mu minsi yashize kari mu twibasiwe n’ibitero by’inyeshyamba z’umutwe wa MRCD/FLN. Ni ibitero byaguyemo abaturage icyenda abandi benshi barakomereka mu turere […]
Umutoza wa Ethiopia yavuze abakinnyi 2 b’Amavubi bafite ubushobozi bwo gukina hanze nyuma yo kumuzonga
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia, Wubetu Abate, yatangaje ko yagowe cyane n’abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ bombi bakinira APR FC, avuga ko batagakwiye kuba bakina hanze y’u Rwanda. Uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, nyuma y’umukino w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria amakipe yombi yaraye aguyemo miswi 0-0. The Walia ya […]
Perezida Evariste Ndayishimiye ari muri Tunisia (Amafoto)

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yamaze kugera i Tunis mu gihugu cya Tunisia, aho yitabiriye inama ya munani ya TICAD. TICAD (Tokyo International Conference on African Development) ni inama isanzwe ihuza igihugu cy’u Buyapani n’umugabane wa Afurika. Ni inama itegurwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe […]
Umutambiko wa Jacques Tuyisenge watandukanyije Amavubi na Ethiopia
Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yaguye miswi 0-0 na the Walia ya Ethiopia, mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023. Ethiopia yari yakiriye u Rwanda mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wabereye kuri Stade ya Bénjamin Mkapa i Dar es Salaam muri Tanzania. Ni umukino Ethiopia yasumburijemo Amavubi y’u Rwanda mu gice cya mbere […]
Museveni yategetse ko abayobozi ba UCAA bahanwa hatitawe ku makosa yaba yarakozwe n’umupilote wa RwandAir
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yasabiye abayobozi b’ikigo cya UCAA gishinzwe indege za gisivile mu gihugu cye guhanwa kubera icyo yise kunanirwa gushyiraho ingamba zihagije z’umutekano ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe. Ni mu ibaruwa ndende Perezida Museveni aheruka kwandikira Gen Katumba Eduard Wamala usanzwe ari Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, akanaba ufite mu […]
Perezida Kagame yiyemeje guhagurukira abayobozi ba ‘Tugiye kubikora’
Perezida Paul Kagame yanenze cyane imikorere y’abayobozi birindiriza gukemura ibibazo by’abaturage bakibuka kubikora ari uko bahuye na we, avuga ko agomba guhagurukira bene abo bafite imikorere nk’iyo. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama, ubwo yari i Nyagisenyi ho mu karere ka Nyamagabe aho yari yasuye abagatuye. Ni mu mu ruzinduko […]
Perezida Kagame yasuye inshuti ye Nyiramandwa wamutumiye iwe
Perezida Paul Kagame uri mu karere ka Nyamagabe, yasuye Nyiramandwa Rachel; umukecuru w’imyaka 110 y’amavuko utuye muri kariya karere. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yasuye uyu mukecuru iwe mu rugo, mbere yo guhurira n’abatuye i Nyamagabe i Nyagisenyi. Nyiramandwa wasuwe n’Umukuru w’Igihugu, yamenyekanye cyane mu 2010 ubwo yahuraga na […]
Mukura VS igeze aharindimuka kubera umutoza w’umwarabu iratabaza
Ikipe ya Mukura Victory Sports yatabaje abarimo ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba gufashwa kwishyura umunya-Algeria wahoze ari umutoza wayo, bitaba ibyo ikivana muri shampiyona y’u Rwanda. Intandaro y’ibibazo iyi kipe kuri ubu ifite ni Umunya-Algeria Bahloul Djilali wahoze ari umutoza wayo mukuru. Mu Ukwakira 2020 ni bwo uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa […]
Jimmy Gatete ategerejwe i Kigali
Rutahizamu Jimmy Gatete wakanyujijeho mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’, ategerejwe i Kigali hano mu Rwanda aho agomba kugera hano mu Rwanda mu Ukwakira. Jimmy Gatete azaba aje muri gahunda yo gutegura igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago kigomba kubera mu Rwanda. Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’abahoze bakina ruhago ku Isi ryasinyanye amasezerano n’ishyirahamwe […]
UEFA Champions league: FC Barcelona na Bayern Münich zahuriye mu tsinda ry’urupfu

Tombora yerekana uko amakipe agomba guhura mu matdinda ya UEFA Champions league, yasize amakipe ya Bayern Münich na FC Barcelona yisanze mu itsinda rya gatatu ry’urupfu. Ni tombora yabereye mu mujyi wa Istanbul muri Turkiya ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane. Aya makipe yombi yari mu itsinda rimwe no mu mwaka ushize w’imikino, ari […]
Abasirikare 5 bo mu mutwe urinda Museveni bafunzwe bakekwaho guha u Rwanda amakuru y’ubutasi
Abasirikare batanu bo mu mutwe wa Special Forces Command (SFC) ushinzwe kurinda Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, bafunzwe bakekwaho guha u Rwanda amakuru y’ibanga yerekeye umutekano. Aba barimo Lt Alex Kasamula wo muri military Police ikorera i Makindye, Lt Phillip Neville Ankunda usanzwe ari umupilote ukorera muri SFC, Pte Nathan Ndwaine usanzwe ari umukanishi […]
Perezida Kagame yiyemeje kubaririza akamenya icyo apfana na Eugène Mutangana wiswe umuvandimwe we
Perezida Paul Kagame yiyemeje kubaririza akamenya icyo apfana n’uwitwa Eugène Mutangana, nyuma y’uko uyu usanzwe akora mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ashinjwe gutwara imitungo y’abandi ku ngufu yitwaje ko ari umuvandimwe w’Umukuru w’Igihugu. Ikibazo cy’uyu Mutangana cyazamuwe n’umuturage witwa Riberakurora Adolphe, ubwo yasabaga Perezida Paul Kagame wari wagendereye akarere ka Ruhango kumurenganura. Uyu yavuze ko […]
Perezida Kagame yijeje abanya-Ruhango kubishyura umwenda amaze imyaka 5 ababereyemo
Perezida Paul Kagame yijeje abaturage b’akarere ka Ruhango kubishyura umwenda amaze imyaka itanu ababereyemo, nyuma yo kumutora neza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2017. Umukuru w’Igihugu yahaye abanya-Ruhango iri sezerano kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kanama, ubwo yagiriraga uruzinduko muri muri aka karere. Ni mu ruzinduko rw’iminsi ine ari kugirira mu ntara […]
Perezida Kagame aragenderera intara y’Amajyepfo n’iy’u Burengerazuba
Perezida Paul Kagame guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga, ategerejwe mu ntara z’amajyepfo n’Uburengerazuba mu ruzinduko rugomba kumara iminsi ine. Byitezwe ko kuva kuri uyu wa Kane kugeza ku Cyumweru Umukuru w’igihugu agomba kugenderera abatuye mu turere twa Ruhango, Nyamagabe na Nyamasheke. Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame byitezwe ko azanagirana ibiganiro n’abavuga […]
Gen Elly Tumwine yapfuye
Gen Elly Tumwine wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, yitabye Imana nyuma y’igihe arembye. Inkuru y’urupfu rw’uyu mujenerali w’inyenyeri enye rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022. Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga hari hakwirakwiye amakuru y’uko Gen Tumwine yaba yashizemo umwuka, gusa umuryango we uza kuyanyomoza uvuga ko akirwana […]
Amavubi yasesekaye i Dar aho azakirirwa na Ethiopia (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yamaze kugera i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania aho igomba guhurira na Ethiopia, mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN. Mu kanya kashize ni bwo iyi kipe yageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Julius Nyerere, nyuma yo guhaguruka i Kigali mu masaha yatambutse. Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, […]
Ba Gen Murasira na Karuretwa bari muri Botswana (Amafoto)

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, ari i Gaborone mu gihugu cya Botswana aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Ni uruzinduko kumara iminsi itatu nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’rugombau Rwanda yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. RDF yavuze ko muri uru ruzinduko Gen Murasira yasinyiyemo amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, hagati yayo ndetse n’Igisirikare cya […]
Rwongeye kwambikana hagati y’Ingabo za Ethiopia n’inyeshyamba za TPLF
Imirwano yongeye kubura hagati y’Ingabo za Leta ya Ethiopia n’inyeshyamba z’ishyaka TPLF riyoboye intara ya Tigray, nk’uko amakuru aturuka muri kiriya gihugu abivuga. Ni nyuma y’amezi menshi impande zombi zarahagaritse imirwano. Imirwano hagati y’impande zombi kuva kuri uyu wa Gatatu iri kubera hafi y’Umujyi wa Kobo, nk’uko umuhinzi utuye muri kariya gace yabihamirije Ibiro Ntaramakuru […]
Rubavu: Wa mukobwa ‘wakuwe iryinyo na Gitifu kuko yanze ko baryamana’ yafunguwe
Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi ejo ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga rwarekuye by’agateganyo abantu batanu, barimo umukobwa washinje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze kumukubita akamukura iryinyo amuhora ko yamwangiye ko baryamana. Abari bafunzwe barimo uwitwa Dukuzumuremyi Jean Claude, Mutuyimana Thérèse, Uwamahoro Aline, Uwase Josiane Ketia na Uwimanimpaye Claudine. Uko ari batanu ubushinjacyaha bubarega icyaha […]
Rubavu: Umugabo w’uwatumye umukwikwi guhagararira akarere mu kwibuka akurikiranweho Jenoside
Umugabo wa Nyiraneza Espérance wahoze ashinzwe uburezi mu karere ka Rubavu, afunzwe akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Amakuru BWIZA yamenye ni uko uyu witwa Baharakwibuye Jean yafunzwe akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni amakuru iki gitangazamakuru cyahamirijwe na Dr Murangira B. Thierry, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Yavuze ko […]
Ukutavuga rumwe hagati ya Minisitiri Bizimana na Ingabire Victoire
Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza, yagaragaje ukutemeranya na Minisitiri Jean Damascène Bizimana w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu wamushinje kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside. Iterana ry’amagambo hagati y’aba bombi ryakomotse ku nyandiko Ingabire aheruka gutambutsa mu kinyamakuru Le Vif cyo mu Bubiligi, agaragaza ko “nihatabaho amavugurura ya Politiki, Abanyarwanda bazakomeza gushakira uhungiro mu mahanga.” Ni inyandiko Ingabire Victoire usanzwe […]
Rayon Sports igiye kwipima n’ikipe yo hanze y’u Rwanda
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutegura umukino wa gicuti na Police FC yo muri Kenya bagomba kwipima mu mpera z’iki cyumweru. Amakipe yombi azahurira kuri Stade ya Kigali Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatandatu w’iki cyumweru. Rayon Sports yateguye uyu mukino mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona igomba gusubukurwa mu kwezi […]
FDLR iri guha imyitozo abarwanyi barenga 400 baheruka kwinjira muri Nyatura
Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Umoja Africa, washinje umutwe wa Maï-Maï Nyatura kuba uheruka kwinjirwamo n’abarwanyi babarirwa muri 400, muri Groupement ya Bashali Kaende ho muri Teritwari ya Masisi. Umoja Africa yatangaje ko bariya barwanyi biganjemo urubyiruko n’abana bato bahabwa imyitozo na FDLR. Ni nyuma yo kubakura mu duce twa Muheto, Busihe, Kalonge, Kahanga na […]
Manchester United yakubise impyisi inkoni, izukira kuri Liverpool
Ikipe ya Manchester United yakoze ibitatekerezwaga (na benshi), itsinda Liverpool mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’Abongereza. Man United yari yakiriye Liverpool i Old Trafford, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Premier league. Ni umukino iyi kipe y’umutoza Erik ten Haag yari yakiriyemo Liverpool abenshi batayicira akari urutega, bijyanye n’uburyo yatangiyemo shampiyona. Gutangira shampiyona […]