Munyakazi Sadate yiyemeje gushyigikira ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports
Perezida ucyuye igihe wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yatangaje ko yiteguye gushyigikira no kuba hafi ubuyobozi bushya bw’iriya kipe mu rwego rwo kuyiteza imbere. Ni ibikubiye mu butumwa bugenewe itangazamakuru yashyize ahagaragara, bwaje bukurikira umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Murenzi Abdallah wagizwe Perezida w’inzibacyuho w’umuryango wa Rayon Sports. Mu byo Perezida Sadate yashyikirije Murenzi, harimo […]
Menya ingano y’umushahara abayobozi b’ibigo bya Leta bitandukanye bagenerwa buri kwezi
Iteka rya Minisitiri w’Intebe N° 92/03 ryo kuwa 01/03/2013 rihindura kandi rikuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 53/03 ryo kuwa 14/07/2012, ni ryo rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Butegetsi Bwite bwa Leta. Cyakora cyo n’ubwo iri teka ari iryo mu myaka irindwi ishize, nta wakwirengagiza ko buri myaka itatu imishahara y’abakozi ba Leta […]
FC Barcelona: Umukinnyi umwe ni we usigaye mu bo umutoza Koeman atashakaga
Ikipe ya FC Barcelona yamaze kwemeza ko yamaze kumvikana na Atletico Madrid, kuri Luis Suaréz ugomba kuyivamo akerekeza muri iyi kipe y’umutoza, Diego Simeone. Suaréz yatanzweho miliyoni esheshatu z’ama -Euro. FC Barcelona yamusezeyeho ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, gusa byitezwe ko umuhango nyir’izina wo kumusezeraho bya nyabyo uba kuri uyu wa Kane, aho na we […]
Trump yarahiye ko atazatanga ubutegetsi mu mahoro naramuka atsinzwe
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yanze kwiyemeza kuzahererekanya ubutegetsi mu mahoro natsindwa amatora ya perezida yo mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka. Mu kiganiro n’abanyamakuru mu biro bye bya White House, yagize ati: “Tuzagomba kureba uko bigenda. Ibyo murabizi”. Perezida Trump yanavuze ko yemeza ko ibizava mu matora bishoboka ko […]
Murenzi Abdalah ni we wagizwe Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwemeje ko Murenzi Abdalah wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports ari we wagizwe Perezida w’inzibacyuho w’umuryango wa Rayon Sports. Ni nyuma y’uko ku wa kabiri w’iki cyumweru RGB yasezereye Munyakazi Sadate wa Rayon Sports na komite yari ayoboye, bashinjwa kunanirwa kubahiriza inshingano bahawe ubwo ruriya rwego rwahagarikaga komite nyobozi y’umuryango wa […]
Gasogi United yerekanye rutahizamu ukomeye uzayifasha guhanganira ibikombe na APR FC
Ikipe ya Gasogi United ifite intego zo guhanganira igikombe cya shampiyona na APR FC mu mwaka utaha w’imikino, yerekanye rutahizamu wayo mushya Iddy Museremu uri mu bo izaba igenderaho mu mwaka utaha w’imikino. Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu ni bwo Gasogi United yakiriye uriya rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, mu gikorwa cyabereye ku biro […]
Kirehe: Umugabo yishwe atemaguwe n’umugore n’abakobwa be
Umugabo witwa Habineza François wo mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe, mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu yishwe atemaguwe n’umugore we wifatanyije n’abakobwa be batatu. Habineza w’imyaka 43 y’amavuko, mu gitondo cyo ku wa mbere umugore we ndetse n’abana be batatu bamusanze mu murima aho yahingaga mu kagari ka Rwanteru, baramutemagura kugeza […]
Ihere ijisho Adebayo Akinfenwa, umukinnyi wa ruhago ufite ibigango kurusha abandi ku Isi (Amafoto)

Adebayo Akinfenwa ni we uyoboye urutonde rw’abakinnyi bafite ibiro byinshi ku Isi. Uyu rutahizamu w’Umwongereza, akinira ikipe ya Wycombe Wanderers iheruka kuzamuka mu kiciro cya kabiri mu Bwongereza. Akinfenwa w’imyaka 38 y’amavuko, apima ibiro 103 by’uburemere, akarusha bitatu Christophe Samba upima 100. Ni umukinnyi usanzwe ari na muremure kuko apima metero na santimetero 85. Uyu […]
RIB yafunze Gitifu watwaye sekirite muri butu y’imodoka ye bikamuviramo impanuka
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje rwafunze Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo uri muri 15 igize akarere ka Musanze. RIB yavuze ko Gitifu Nsengimana akurikiranweho icyaha cyo gukomeretsa bitari ku bushake ndetse n’icyaha cyo gufunga no gutwara umuntu ahantu hatemewe. Ibinyujije kuri Twitter yagize iti: ” RIB yafunze Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]
Nta gihugu na kimwe kiragera ku buringanire nyabwo_Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga hari intambwe ikomeye ibihugu bimaze gutera mu kubahuriza ihame ry’uburinganire ry’abagabo n’abagore, gusa agashimangira ko nta gihugu na kimwe ku Isi kiragera ku buringanire nyabwo. Umukuru w’igihugu yabigarutseho ku munsi w’ejo, ubwo yagezaga ubutumwa ku nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateraniye i New York muri Amerika ku ncuro ya 75. […]
Ishimwe rya bamwe mu ba-Rayon kuri Munyakazi Sadate

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bageneye ubutumwa Munyakazi Sadate wambuwe inshingano zo kuyobora iyo kipe, bamushimira ku kuba yaratangije urugamba ruganisha ku gukemuka kw’ibibazo byari bimaze igihe byarabaye akarande mu kipe yabo. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), rwafashe icyemezo cyo gusezerera Sadate Munyakazi na Komite […]
Burundi: Perezida Ndayishimiye na madamu we bagaragaye bacigatiye ingurube

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaye we n’umufasha we, Angeline Ndayubaha, bateruye ikibwana cy’ingurube bari bagiye koroza umwe mu miryango ngo kibafashe kwiteza imbere. Amafoto y’uriya mukuru w’igihugu cy’u Burundi na madamu we bacigatiye ingurube ikomeje guterwaho urwenya ku mbuga nkoranyambaga. Ni ifoto yafatiwe mu ntara ya Cibitoke iherereye mu majyaruguru ashyira Uburenganzira bw’u Burundi, […]
Munyakazi Sadate na Komite ye basezerewe muri Rayon Sports
Munyakazi Sadate wari umaze umwaka ayobora Rayon Sports na Komite bari bafatanyije kuyobora iyi kipe, bamaze gusezererwa ku buyobozi bw’iyi kipe. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama iri kubera muri Kigali Arena yahuje inzego zitandukanye zirimo Minisiteri ya Siporo n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Arena, Umuyobozi […]
Kenya: Undi murambo wafunze umutwe wanga kujyanwa muri ‘morgue’
Abaturage mu gace ka Lugari ho mu ntara ya Kakamega mu gihugu cya Kenya, baguye mu kantu nyuma y’uko imodoka enye zitandukanye zari zakodeshejwe ngo zijyane umurambo ku ruhukiro bw’ibitaro biri hafi aho, zose zapfuye mu buryo bw’amayobera. Ku Cyumweru cyo ku wa 13 Nzeri, ni bwo umukambwe y’imyaka 88 y’amavuko witwa Kepha Abukusi yitabye […]
Rutahizamu wa APR FC agiye kurongora umukobwa uba muri Canada

Rutahizamu Danny Usengimana ukinira APR FC n’ikipe y’Igihugu Amavubi, yatangaje ko afite ubukwe buzaba mu kwezi gutaha k’Ukwakira. Uyu musore yemeje amakuru y’ubukwe bwe binyuze mu ibaruwa z’ubutumire yashyize hanze ku munsi w’ejo ateguza abantu ubukwe bwe na N. Francine. Ni ubukwe buteganyijwe ku wa 08 Ukwakira, bukazabera mu murenge wa Niboye mu karere ka […]
Kenya: Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye Kenyatta gusesa inteko ishinga amategeko
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya, David Maraga, yasabye Perezida Uhuru Kenyatta gusesa Inteko Ishinga amategeko ya kiriya gihugu, kubera ko irimo abadepite b’abagore badahagije. Mu ibaruwa yandikiye Perezida Kenyatta, Maraga yavuze ko kuba Kenya ifite umubare muke w’abadepite b’abagore binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya kiriya gihugu, ibirenze ibyo bikaba ikimenyetso cy’ihohoterwa rikorerwa abagore, ibyatumye asaba ko […]
Ntibisanzwe! Umurambo wasabye amazi yo kunywa mbere yo kururutswa mu mva
Mu gace ka Ahero gaherereye mu ntara ya Kisumu ho gihugu cya Kenya, habereye igisa n’igitangaza ubwo umurambo w’uwashyingurwaga wasabaga amazi yo kunywa. Byabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo habaga umuhango wo gushyingura nyakwigendera, bageze mu gihe cyo kururutsa umurambo mu mva. Nk’uko abatuye muri kariya gace babitangarije kimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya, […]
Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mukeba yagenderagaho
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Mbere, yasinyishije umunya-Cameroon Ghislain Armel wari umaze igihe ari umukinnyi wa Kiyovu Sports. Uyu rutahizamu uri mu bo Kiyovu Sports yari imaze igihe igenderaho yasinye imyaka itatu yo gukinira Rayon Sports. Ghislain Armel yari afitanye amasezerano na Kiyovu Sports, gusa ahitamo kuyitera umugongo nyuma yo gutegereza amafaranga iriya […]
Lionel Messi yagaragaje imbamutima asezera kuri Artulo Vidal

Kapiteni Lionel Messi wa FC Barcelona, yanditse ubutumwa bwuzuye imbamutima asezera kuri Artulo Vidal byemejwe ko agomba kuva muri iriya kipe y’i Catalunya. Byitezwe ko Vidal ukomoka mu gihugu cya Chile kuri uyu wa Mbere atangazwa nk’umukinnyi mushya wa Inter Milan yo mu Butaliyani. Ni ku ncuro ya kabiri uyu mugabo w’imyaka 33 agiye gukina […]
Abadamu bamwe batanye n’abagabo babo- Abahanzi b’igisope batakambira leta

Abaririmbyi b’indirimbo za karahanyuze zamanyekanye nk”Igisope”, baratabaza leta y’u Rwanda nyuma y’uko imibereho yabo ikomeje kuba mibi kubera icyorezo cya Virusi ya Corona . Abenshi mu bahanzi baririmba bene ziriya ndirimbo usanga batunzwe ahanini no kuzicuranga ahantu habaye ibirori nko mu mahoteli, utubari dukomeye, utubyiniro no mu bukwe, bakahavana amafaranga abatunga mu buzima bwa buri […]
Adil utoza APR FC yavuze ikintu gikomeye yiteze kuri Jacques Tuyisenge
Umutoza Mohammed Adil Erradi utoza ikipe ya APR FC, asanga rutahizamu Jacques Tuyisenge afite ubunararibonye buzafasha ikipe atoza kwisubiza igikombe cya shampiyona yegukanye umwaka ushize, ndetse no kugera mu matsinda y’amarushanwa y’imikino nyafurika. Ku wa Gatanu Tariki 18 Nzeri ni bwo Jacques yerekanwe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa APR, nyuma yo kuyisinyira amasezeramo y’imyaka ibiri. […]
Kagere na Ally bafunguye konteri z’ibitego muri shampiyona ya Tanzania

Abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu Amavubi, Meddie Kagere na Ally Niyonzima, ku Cyumweru bitwaye neza bafasha amakipe yabo kwitwara neza ku munsi wa gatatu wa shampiyona ya Tanzania. Ni shampiyona ibarizwamo amakipe atanu afite aho ahuriye n’Abanyarwanda. Yanga Africans ikinamo Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima; Simba SC yo ikinamo rutahizamu Meddie Kagere, Azam FC ikinamo Ally […]
Kepa na Jorginho batumye Chelsea y’abakinnyi 10 itsindwa na Liverpool (Amafoto)

Ikipe ya Liverpool yegukanye amanota atatu y’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Abongereza, nyuma yo gutsinda Chelsea ibitego 2-0. Ni umukino wari utegerejwe n’Isi yose Liverpool yatwaye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize, yari yasuyemo Chelsea yiyubatse cyane igura abakinnyi ku kibuga Stamford Bridge. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe n’uburyo buke hagati y’amakipe yombi. Chelsea yabonye […]
Umunyarwandakazi w’imyaka 26 yabaye umuntu wa 26 wishwe na Covid-19 mu Rwanda

Umunyarwandakazi w’imyaka 26 yishwe na COVID-19, bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda ugera ku bantu 26, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima. Ni icyorezo kimaze kwandurwa n’abantu 4, 689; nyuma y’uko abandi bantu 18 basanzwemo Coronavirus kuri uyu wa Gatandatu, barimo 14 b’i Kigali bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, na bane b’i Nyamagabe. Babonetse […]
Burundi: Batanu bashinjwa kwica Perezida Ndadaye basabiwe igihano kiruta ibindi
Ku munsi wa gatatu w’iburanisha mu rubanza ruregwamo abashinjwa kwica Melchiore Ndadaye, ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu batanu bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’uriya wahoze ari Perezida w’u Burundi. Ni urubanza ruri kuburanishwa n’Urukiko rw’ikirenga rw’u Burundi, rukaba ruregwamo abantu 20 barimo 15 badahari bijyanye n’uko bari hanze y’igihugu. Batanu bari kuburanishwa ni Gen. Major […]
Ku myaka 43, Karasira Aimable agiye kurongora
Uzaramba Aimable Karasira wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangaje ko ari mu nzira zo gushaka umugore na we akagira umuryango nk’abandi. Karasira yirukanywe burundu ku mirimo yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda ku wa 14 Kanama 2020 ashinjwa imyitwarire mibi mu kazi, nyuma yo kumara imyaka 14 yigishamo. Ni icyemezo yemeza cyafashwe kimurenganya, ngo kuko […]
Umusirikare wa Uganda yakatiwe igifungo cy’imyaka 90
Urukiko rukuru rw’igisirikare cya Uganda ejo ku wa Gatanu, rwakatiye igifungo cy’imyaka 90 umusirikare witwa Rubagumya Cephas, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurasa no kwica uwari umuyobozi we. Rubagumya Cephas afite ipeti rya Private, akaba yahamijwe kwica Lance Corporal Businge Benard. Ubushinjacyaha buyobowe na Maj. Gerald Bamwitiribwe, bwabwiye urukiko rwari ruyobowe na Col Edison Muhanguzi […]
Uganda: Uwari warashyinguwe mu mezi abiri ashize yongeye kugaragara ari muzima
Abatuye mu mudugudu wa Omururinda ho muri Komini ya Kamuganguzi, mu karere ka Kabale muri Uganda; baguye mu kantu ubwo umusore w’imyaka 19 y’amavuko bari barashyinguye mu mezi abiri ashize yabasesekaragaho ari muzima. Amakuru avuga ko uyu musore witwa Clinton Tindyebwa yabuze iwabo ku wa 29 Kamena. Mu gitondo cyo ku wa 06 Nyakanga, umuyobozi […]
Perezida Ndayishimiye yakiriwe n’imbaga y’abanya-Tanzania (Amafoto)

Perezida w’u Burundi, Gen. Evariste Ndayishimiye, yamaze kugera i Kigoma muri Tanzania aho yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe. Ni rwo ruzinduko rwa mbere umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yagiriye hanze y’igihugu cye kuva yatorwa muri Gicurasi uyu mwaka, yemwe ni n’urwa mbere Perezida w’u Burundi agiriye hanze y’igihugu kuva muri 2015 ubwo Pierre Nkurunziza yakoreraga urugendo […]
Twagura Kagere gute kandi azakinira Simba ku cyumweru?_Gen. Muganga
Visi-perezida wa APR FC, Maj. Gen. Mubarak Muganga, yavuze ku makuru avuga ko rutahizamu Meddie Kagere ari mu bifuzwa na APR FC, ashimangira ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu nta gahunda ifite yo gusinyisha uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ukinira Simba SC yo muri Tanzania. Gen. Muganga yabitangaje mu gitondo cy’ejo ku wa Gatanu, mu kiganiro […]
Burundi: Babiri bahoze bafite ipeti rya Coronel bafunzwe n’ubutasi
(Rtd) Col. Prime Niyongabo wahoze ayobora abapolisi badasanzwe bo mu muhanda b’u Burundi (PSR) na (Rtd) Col. Pontien Baritonda usanzwe ari incuti ye, bafungiye muri gereza z’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi bagejejwemo ku wa Gatanu w’iki cyumweru. SOS Media Burundi ivuga ko Col. Niyongabo afungiye muri gereza ya Muramvya iri rwagati mu Burundi, mu gihe […]
Abana batanu ba Depite bagiye gukorera ubukwe umunsi umwe
Abana batanu b’umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Nigeria, bagiye gukorera ubukwe umunsi umwe ndetse byitezwe ko buzabera ahantu hamwe. Ni ubukwe buzabera i Abuja mu murwa mukuru wa Nigeria, ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri. Ni amakuru yemejwe na nyir’ubwite, Depite Hassan Usman Sokodabo wasabye abaturage bo mu gace ahagarariye kwitabira ubutumire bwe. […]
Perezida Kagame yifuje ko inama ya Goma yazaba imbonankubone mu 2021
Ibitangazamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatangaje ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yifuje ko inama ya Goma igomba guhuza abakuru b’ibihugu byo mu karere iba hifashishijwe ikoranabuhanga, hanyuma iy’imbonankubone ikazaba mu ntangiriro z’umwaka utaha. Ni ibikubiye mu ibaruwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yandikiye iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa […]
Bidasubirwaho Tuyisenge Jacques ni umukinnyi wa APR FC (Amafoto)

Rutahizamu Tuyisenge Jacques wari umaze igihe gito atandukanye na Petro Atletico de Luanda yo muri Angola, yeretswe itangazamakuru nk’umukinnyi mushya wa APR FC. Jacques Tuyisenge yasinye imyaka ibiri muri APR FC, nyuma yo kumuha 40,000,000Frw ya Recruitment n’umushahara wa buri kwezi ungana na $3,500. Hari amakuru kandi avuga ko uretse Tuyisenge Jacques, APR FC inifuza […]
Ubudage: Ikipe yanyagiwe ibitego 37-0 kubera gusiga intera mu bakinnyi bayo
Ikipe y’abatarabigize umwuga ya SG Ripdorf/Molzen II yo mu gihugu cy’u Budage, yatsinzwe n’iyitwa SV Holdenstedt II ibitego 37-0, nyuma yo gusiga intera hagati y’abakinnyi nk’ingamba yo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19. Aya makipe yombi abarizwa mu kiciro cya 11 mu Budage (Lower Saxony’s 3. Kreisklasse) yahuye ku Cyumweru. Perezida w’ikipe ya Ripdorf, Patrick Ristow, yavuze […]
UEFA Champions league: Menya amakipe 5 Messi yahuye na yo ntashobore kuyatsinda igitego
Umunya-Argentine, Lionel Messi, amaze gutsinda mu marushanwa yo ku mugabane w’u Burayi ibitego 118 mu minota 12,040 yakinnye, bikamushyira ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi mu mateka, inyuma ya Cristiano Ronaldo umurusha ibitego 15. Muri UEFA Champions league honyine Messi amaze gutsindamo ibitego 115, bikumvikanisha buryo ki hari amakipe menshi yagiye amugorerwaho. Urubuga […]
Urukiko rwategetse ko Rusesabagina afungirwa muri gereza by’agateganyo
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane, rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa mu gihe cy’iminsi 30 kandi agafungirwa muri gereza, nyuma y’uko bigaragaye ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba ashinjwa. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Rusesabagina yagaragaye imbere y’urukiko, aburana ku ifunga n’ifungurwa ku byaha 13 aregwa. Ni […]
Nta kizere Loni ifitiye ubutegetsi bwa Ndayishimiye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu
Raporo nshya ya komisiyo ya Loni ikora iperereza ku Burundi, igaragaza ko nta cyizere ubutegetsi bushya bw’u Burundi bufitiwe mu kuzana impinduka mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ni Raporo yamuritswe kuri uyu wa Kane. Komisiyo ya Loni yayikoze, ivuga ko yashingiye ku byabaye mu Burundi kuva muri Gicurasi 2019, cyane cyane ibyabaye mu rugendo rw’amatora […]
Liverpool yibitseho umukinnyi wa Bayern Munich wifujwe cyane na Man United
Ikipe ya Liverpool yateye intambwe yo gusinyisha Thiago Alcantala, nyuma yo kumvikana na Bayern Munich yakiniraga ikiguzi cya miliyoni 25 z’amapawundi. Byitezwe ko Alcantala asinyira Liverpool amasezerano y’imyaka ine. Uyu munya-Espagne ukina hagati mu kibuga, ni umwe mu bo Bayern Munich yari yubakiyeho cyane kuva yayigeramo mu myaka irindwi ishize avuye muri FC Barcelona yamureze. […]
AS Kigali yirukanye abakinnyi batanu
Ikipe ya AS Kigali yamaze kubwira abakinnyi batanu mu bo yari isanganwe ko batari muri gahunda z’abo izifashisha mu mwaka utaha w’imikino, ihita itandukana na bo. AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, impamvu nyamukuru ikomeje kwiyubaka kugira ngo itazasezererwa rugikubita. Muri uko kwiyubaka iyi kipe y’Umujyi wa Kigali hari […]
Kenya: Umurambo bagiye kuwushyingura urabyanga
Mu giturage cya Shamberere mu ntara ya Kakamega ho mu gihugu cya Kenya, havuzwe inkuru y’umurambo w’umugore bagiye gushyingura ukabyanga. Amakuru avuga ko umurambo w’uwo mugore witwa Light Magunda bagiye kuwushyingura ugahuza ibiganza, ikimenyetso cyerekana ko utari witeguye gushyingurwa nk’uko bigaragara mu muco w’abantu bo mu bwoko bw’aba Luhya. Amakuru avuga ko uriya murambo ukivanwa […]
Red-Tabara yagaragaje impamvu itera u Burundi zirimo kuba abategetsi babwo bakorana n’abicanyi bo mu Rwanda
Umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wemeje ko ari wo umaze igihe ugaba ibitero muri kiriya gihugu ku mpamvu nyinshi zitandukanye, zirimo kuba abategetsi b’u Burundi bafitanye imikoranire n’abicanyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ibikubiye mu itangazo uyu mutwe wasohoye, nyuma y’ibitero bitandukanye bimaze iminsi bigabwa ku butaka bw’u Burundi. Mu itangazo rirerire Red-Tabara […]
Gucibwa Intege byatumye mwishywa wa Adebayor yanga kuza muri Rayon Sports
Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, yatangaje ko umunya-Togo, Alex Harlley, wari witezwe muri Rayon Sports nyuma yo kumwemeza nk’umukinnyi wayo atakiyijemo. Tariki 19 Kamena 2020 ni bwo Rayon Sports yari yatangaje ko yasinyishije uriya mukinnyi usanzwe ari mwishywa wa Emmanuel Adebayor imukuye Las Vegas Lights FC ibarizwa mu kiciro cya kane muri Leta zunze […]
Mu mafoto: Irebere aba ‘Yali’ bazwiho kurya abantu

Mu gace ka Papua gaherereye mu kibaya cya Ballem mu gihugu cya Indonesia, hari ubwoko bw’abantu bitwa aba ‘Yali’ bazwiho kuba barya inyama z’abantu. Aba ‘Yali’ ni bamwe mu bantu ku Isi batuye bonyine, bijyanye n’uko ikibaya cya Ballem kiri kure cyane y’aho abandi bantu batuye, ibirenze ibyo urugendo rwo kukigeramo rukaba ari rurerure cyane […]
Perezida wa Bugesera FC afunzwe azira gusambanya ku ngufu
Perezida w’ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, ari mu maboko y’ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu mukuru. Iki cyaha Gahigi ashinjwa ko yagikoze tariki ya 9 Nzeri 2020 nyuma ahita atabwa muri yombi ndetse anakorerwa dosiye, bikavugwa ko dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha. Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thiery, yavuze ko […]
Burundi: Abambaye nka Polisi bishe Imbonerakure enye, ebyiri zirashimutwa
Imboberakure enye zishwe izindi ebyiri zirashimutwa, ubwo zagabwagaho igitero muri Komini Burambi ho mu ntara ya Rumonge iherereye mu Burengerazuba bw’u Burundi. Ni igitero cyagabwe mu ijoro ryakeye ahitwa Kiganza muri zone ya Maramvya, ubwo ruriya rubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi rwari ku irondo. Uretse abishwe n’abashimuswe, hari n’izindi Mbonerakure […]
Kenya yakuyeho inzitizi yari yarashyiriyeho abanya-Tanzania
Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Kenya, yavuguruye amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Covid-19 yari yarashyizeho, ihita ikuraho akato k’iminsi 14 kari karashyiriweho abanya-Tanzania bageraga ku butaka bwa Kenya. Ni nyuma gato y’uko Ikigo cya Kenya gishinzwe indege za gisivile gishyize Tanzania mu bihugu indege zabyo zitwara abagenzi zemerewe kugwa ku butaka bwa Kenya. Tanzania yashyizwe […]
Rubavu: Bashenguwe no gusanga imibiri y’ababo bari barashyinguye yanitse ku gasozi
Abaturage babiri batuye mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, barasaba gufashwa guhabwa ubutabera nyuma yo gusanga imibiri y’ababo bari barashyinguye mu myaka irenga 20 yarataburuwe ikanikwa ku gasozi. Abafite iki kibazo ni Nkunzumuremyi Denis na Ntibashiriragupfa Eslon bombi batuye mu kagari ka Kamuhoza, mu murenge wa Kanama. Bahuriza ku kibazo cy’uko mu 1997 […]
U Rwanda rwafashije Abagande bari baraheze mu gihugu gutaha iwabo
Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Ambasade ya Uganda mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri batangije igikorwa cyo gufasha gutaha Abanya-Uganda bari baraheze mu Rwanda kubera ifunga ry’ingendo zambukiranya imipaka. Mu Rwanda harabarurwa abanya-Uganda barenga 350 babuze uko basubira iwabo kubera ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Uganda ndetse n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe, kubera […]
Uganda: Minisitiri ukurikiranweho ubwicanyi yatanze ingwate arafungurwa
Umucamanza mu rukiko rwo mu gace ka Ntungamo muri Uganda, yasabye Minisitiri muri Guverinoma ya Uganda Mwesigwa Rukutana kwishyura ingwate ya miliyoni 14 z’amashiringi ya Uganda kugira ngo abe afunguwe. Mu cyumweru gishize ni bwo Rukutana usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Abakozi muri Uganda yari yafunzwe n’umucamanza mu rukiko rw’i Mbarara, nyuma yo […]
Burundi: Ndayishimiye mu mukoro ukomeye wo guhangana n’inyeshyamba z’amayobera
Nyuma y’amezi atatu Gen. Evariste Ndayishimiye atorewe kuyobora u Burundi, igihugu cye gikomeje kugabwaho ibitero by’abitwaje intwaro bataramenyekana neza cyangwa ngo hamenyekane ikibagenza. Ni umukoro ukomeye kuri Perezida Evariste Ndayishimishe watangiye inshingano zo kuyobora igihugu muri Kamena uyu mwaka. Perezida Ndayishimiye akijya ku butegetsi, abaturage bari bizeye ko agiye gushyira akadomo ku bibazo by’umutekano muke […]
Messi yesheje umuhigo ukomeye wari usanganwe Cristiano Ronaldo gusa
Umunya-Argentine Lionel Messi, yabaye umukinnyi wa Kabiri mu mateka ukina umupira w’amaguru utunze miliyari y’Amadodali ya Amerika, nyuma ya Cristiano Ronaldo wesheje uwo muhigo muri Kamena uyu mwaka. Ikinyamakuru Forbes Magazine kivuga ko Messi mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20 yinjije abarirwa muri miliyoni 126 z’amadorali ya Amerika yahise atuma ageza kuri miliyari y’Amadorali ya […]
Ibya Rayon Sports na Ivan Minnaert byakemutse
Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gukemura ibibazo yari ifitanye n’Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wahoze ari umutoza wayo. Rayon Sports yaherukaga gufatirwa ibihano byo kutandikisha abakinnyi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda, Ferwafa, nyuma yo kunanirwa kwishyura amafaranga yari irimo uriya mutoza w’Umubiligi. Ni amafaranga abarirwa muri miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda Rayon Sports […]
Umwarimu yatwitswe n’abanyeshuri be bamuziza Quran
Christiana Oluwatoyin Oluwasesin, umwarimukazi mu kigo cy’amashuri cya Gandu kibarizwa muri Leta ya Gombe iri mu zigize igihugu cya Nigeria, yatwitswe ari muzima n’abanyeshuri yigishaga bamushinja guca igitabo gitagatifu cya Quran. Oluwasesin yishwe n’abanyeshuri b’Abasilamu bari hagati y’imyaka 12 na 14 ku bufatanye n’ibyihebe, nyuma yo kumushinja guca urupapuro muri Quran. Nyakwigendera yari yabanje guterwa […]
Rusesabagina yasabiye imbabazi ibikorwa byakozwe na FLN
Mu rubanza Paul Rusesabagina aburanamo ifunga n’ifungurwa ku byaha ashinjwa, yavuze ko yicujije akanasabira imbabazi ibikorwa inyeshyamba za FLN zakoreye mu majyepfo y’igihugu. Izo nyeshyamba zagabye ibitero ku Kitabi mu karere ka Nyamagabe na Nyabimata muri Nyaruguru hagati ya 2018 na 2019, bihitana abantu icyenda, hatirengagijwe ababikomerekeyemo n’abangiririjwe imitungo kubera byo. Ubwo urubanza ku ifunga […]
Abunganira Rusesabagina bavuga ko u Rwanda nta bubasha bwo kumuburanisha rufite
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Paul Rusesabagina urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku rubanza aburanamo ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha ashinjwa. Urukiko rwavuze ko Rusesabagina aregwa ibyaha bitandukanye birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba mu nyungu za politiki, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba […]
APR FC: Nyuma ya Bukuru wapfushije Se, Mangwende na we yapfushije umuvandimwe
Myugariro w’ibumoso wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Imanishimwe Emmanuel, yapfushije umuvandimwe we nyuma y’amasaha make Bukuru Christophe na we ukinira iyo kipe atakaje Se umubyara. APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo, yemeje ko Gasore Sharif wari umuvandimwe wa Mangwende yitabye Imana ku munsi w’Ejo azize impanuka. Nyakwigendera Gasore wari ufite imyaka 22 y’amavuko, yari […]
Myugariro wa Marseille yatutse Neymar kuri nyina anamwita ‘Inkende’
Umunya-Brésil Neymar ukinira Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, yavuze ko yiswe ‘Inkende’ akanatukwa kuri nyina na myugariro wa Olympique de Marseille, mbere yo kumukubita bikamuviramo kwerekwa ikarita itukura. Mu ijoro ryakeye PSG na Marseille zari zahuriye mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Abafaransa warangiye Olympique de Marseille itsinze igitego 1-0, nyuma y’imyaka 10 itazi […]
Marseille yatsinze PSG mu mukino watanzwemo amakarita atanu atukura
Ikipe ya Paris Saint-Germain yaraye itsinzwe igitego 1-0 na Olympique de Marseille, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Abafaransa wabonetsemo amakarita atanu y’umutuku. Ni umukino wagaragayemo ishyaka ridasanzwe kuva ugitangira, ibyatumye amakarita atangira kwisukiranya mu minota ya mbere yawo. Imiserebeko yo ku rwego rwo hejuru, imitego y’imishibuka, gusatirana ku mpande zombi bahusha ibitego byabazwe […]
Menya aba Gurkhas bafatwa nk’indwanyi za mbere z’inzirabwoba ku Isi
Mu kurinda umutekano wa Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika na mugenzi we wa Koreya ya ruguru Kim Jong-Un muri 2017 ubwo bahuriraga mu nama y’amateka, igihugu cya Singapore cyitabaje inzirabwoba zo muri Nepal zitwa aba Gurkhas kugira ngo zicungire umutekano bariya bategetsi bombi. Abapolisi n’abasirikare b’aba Gurkhas banazwi nk’aba Gorkhasni bamwe […]