RDC: Abakozi babiri bakuru muri perezidansi baba bafunzwe bazira u Rwanda
Umuhuzabikorwa ushinzwe umutekano w’imbere muri Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Didier Baitopala n’umuyobozi wa Protokole, Freddy Kangudia, bafungiye muri Gereza Nkuru ya Makala bazira u Rwanda nk’uko amakuru mediacongo.net ivuga ko yashyizwe ahagaragara na Africanews avuga . Aya makuru akomeza asobanura ko Umuhuzabikorwa w’urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Addis Abeba […]
Se wa Tupac, Mutulu Shakur, wari umaze imyaka 36 muri gereza yarekuwe by’agateganyo
Mutulu Shakur, umugabo wa nyina wa 2Pac Shakur ari nawe wamureze akamuha n’izina rye, yarekuwe by’agateganyo muri gereza yari amazemo imyaka 36 afunzwe kubera ko ubuzima bwe bwifashe nabi . Amakuru atangazwa na Intercept avuga ko akanama ka Amerika gashinzwe kurekura imfungwa by’agateganyo kuwa 10 Ugushyingo kifuje guha uyu mugabo uri mu myaka 70, amahirwe […]
Kiliziya Gaturika yahamagariye abayoboke ba yo kuzitabira imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda
Abagaturika bo muri Repubulika ya Demokasi ya Congo ku itariki 04 Ukuboza bazazindukira mu myigaragambyo yo kwamagana icyo bita ubushotoranyi bw’ u Rwanda n’umugambi wo gucamo ibice igihugu . Ni bumwe mu butumwa bukubiye mu itangazo ry’Inama y’Abepisikopi bo muri Congo (CENCO) ryo ku itariki ya 9 Ugushyingo 2022, ku bijyanye n’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba […]
Kenya: Umusore akurikiranweho kwiba amaguru ya machine gun irinda ikigo cya gisirikare
Umusore wo mu gihugu cya Kenya yashinjwe ubujura nyuma yo kwiyemerera icyaha cyo kwiba icyuma bashingaho imbunda ya machine gun yari irinze ikigo cya gisirikare cya Embakasi i Nairobi . Kuri uyu wa Kane, itariki ya 10 Ugushyingo, MacDonald Wanjohi yagejejwe imbere y’urukiko rwa Makadara, aho yemeye ko yibye ibikoresho by’igisirikare. Ku wa Kabiri, itariki […]
Uganda: Umunyemari Hamis Kiggundu yajyanye mu rukiko Umwami wa Buganda
Umunyemari wo mu gihugu cya Uganda, Hamis Kiggundu, yajyanye mu rukiko Umwami wa Buganda, Ronald Muwenda Mutebi, amushinja kwigarurira ubutaka bwe buherereye ahitwa Kigo . Kiggundu uzwi cyane nka Ham, ararega umwami ndetse na Minisiteri y’ubutaka, imyubakire n’iterambere ry’imijyi mu rubanza mu bujurire rwaregewe mu Rukiko Rukuru rwa Kampala. Abinyujije ku banyamategeko be bo mu […]
Umugabo yishe umwana we w’ikinege amuziza ko ari umuswa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, Igipolisi cya Repubulika ya Demokarasi yaa Congo cyataye muri yombi umugabo uzwi ku izina rya “semi robot ” ushijwa kwica umwana we amuziza ko atakoze umukoro wo mu rugo . Nk’uko abatangabuhamya babitangaje, ngo uyu mugabo wari wasinze mu ijoro ryo kuwa Kabiri ushize, yatashye mu ma […]
Visite du ministre kenyan des Affaires étrangères au Rwanda ce vendredi
Le ministre des Affaires Ă©trangères du Kenya, Alfred Mutua, sera au Rwanda ce vendredi 11 novembre . Sans divulguer de dĂ©tails, le haut-commissariat du Kenya au Rwanda a dĂ©clarĂ© au New Times qu’il venait pour une visite de courtoisie visant Ă “chercher des moyens d’approfondir les relations entre les deux pays”. Mutua a Ă©tĂ© nommĂ© […]
Mushikiwabo yatumiye Perezida Zelensky na Minisitiri Kuleba mu nama ya OIF izabera muri Tunisia
Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (La Francophonie) watumiye Perezida Volodymyr Zelensky na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, mu nama y’uyu muryango itegerejwe kuwa 19 kugeza kuwa 20 Ugushyingo i Djerba muri Tunisia . Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yamushyikirije ubwo butumire ubwo yagiranaga […]
Minisitiri w’ingabo wa RDC yagiye gusaba Turkiya izindi ndege zo kurwanya M23

Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gilbert Kabanda, kuri uyu wa Gatatu ushize yakiriwe na mugenzi we wa Turkia, Hulusi Akaar, aho bivugwa ko yari agiye gushakira ingabo ze ibindi bikoresho by’intambara, mu gihe bizwi ko muri iki gihe Turkiya ifite isoko rinini rya drones zayo zifite ikoranabuhanga riteye imbere . Umuhango wa […]
Abaperezida bane bo muri Afurika barimo gutegura kwivugana Perezida Tshisekedi – Pasiteri Roland Dalo

Umwanditsi w’iyerekwa ryinshi ku iterambere ry’igihugu kuva Felix Tshisekedi yagera ku butegetsi muri DRC, bivugwa ko ari umukozi w’Imana uzwi muri iki gihugu, RĂ©vĂ©rend Pasteur Roland Dalo aratangaza ko yabonye mu iyerekwa rye gahunda yo kwivugana umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi, yishwe na bagenzi be bo muri Afurika . Pasiteri Roland Dalo ni umushumba w’itorero Centre […]
Iran iremeza ko yamaze gukora misile ifite umuvuduko ukubye uw’ijwi inshuro eshanu
Kuri uyu wa Kane, umusirikare mukuru mu gisirikare cya Iran yabwiye abanyamakuru ko Irani yakoze misile ya ballistique ishobora kuguruka ku muvuduko ukabije ukubye uw’ijwi inshuro zigera kuri eshanu nk’uko tubikesha Russian Today. Ni Sisitemu y’intwaro bavuga ko yagenewe gusenya ubwirinzi bwa missile bw’umwanzi kandi ishobora kuyoborwa haba imbere ndetse no hanze y’ikirere, byerekana intera […]
Loni yagaragaje ukuri kuri embargo bivugwa ko yafatiwe Igisirikare cya RDC

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 09 Ugushyingo, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, Modeste Bahati Lukwebo, yakiriye Perezida wa Komite ishinzwe ibihano mu Kanama gashinzwe Umutekano ka Loni, Michel-Xavier Biang wasobanuye ikibazo kijyanye n’ibihano (embargo) bivugwa bibuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugura intwaro . Michel-Xavier BIANG yasobanuye ko nta bihano byo kugura […]
Musabyimana remplace Gatabazi au poste de ministre des Collectivités locales

Le prĂ©sident Paul Kagame a nommĂ©, jeudi 10 novembre, Jean-Claude Musabyimana au poste de ministre des CollectivitĂ©s locales, en remplacement de Jean-Marie Vianney Gatabazi . Musabyimana a Ă©tĂ© secrĂ©taire permanent du ministère de l’Agriculture et des Ressources animales (MINAGRI). Il n’y a eu aucune communication officielle du nouveau rĂ´le de Gatabazi, qui Ă©tait Ă la […]
Australia: Umu hacker ari gusaba hafi miliyoni 10$ ngo adasohora inyandiko z’ibanga zo kwa muganga
Umwambuzi wo kuri interineti ari gusaba hafi miliyoni 10 z’amadolari kugirango areke gushyira ku karubanda inyandiko zo kwa muganga z’Abanyaustraliya zabiwe muri kimwe mu bitero bikomeye by’ikoranabuhanga byibasiye igihugu . Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rutemewe (Dark web) mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, uyu muhanga mu kwinjira muri mudasobwa mu buryo butemewe (Hacker) […]
Igisirikare cya Somalia cyishe abarwanyi 20 ba Al Shabab kibohoza n’imijyi ibiri
Ingabo za Somalia hamwe n’imitwe yitwara gisirikare ikorana nazo zishe nibura abarwanyi 20 ba al Shabaab mu mijyi yo hagati mu gihugu, nk’uko umuyobozi w’akarere na Minisiteri y’itangazamakuru babitangaje kuri uyu wa Gatatu . Minisitiri w’itangazamakuru muri leta ya Galmudug, Ahmed Shire Falagle, yavuze ko mu mirwano yakurikiyeho hagati y’izo mpande zombi, ingabo n’iyo mitwe […]
La Haye: Humviswe umutangabuhamya wemeza ko yabonye Kabuga ku Gisenyi atanga intwaro
Kuri uyu wa Gatatu urwego rwasigariye kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo umunyemari Felicien Kabuga ibyaha bya jenoside, humvwa abatangabuhamya b’ubushinjacyaha . Mu iburanisha rya none humviswe umutangabuhamwa wemeza ko yiyumviye Kabuga, wari uri mu rukiko, ashishikariza abantu gutanga amafaranga yo gufasha igisirikare mu ntambara yo kubuza Abatutsi kongera gutegeka igihugu kuko […]
U Bwongereza: Umwami Charles III n’umugore we Camilla batewe amagi
Kuri uyu wa Gatatu, umugabo wo mu Bwongereza yatawe muri yombi nyuma yo gutera amagi Umwami Charles III na Camilla, umugore we akaba n’umwamikazi, ubwo bari mu majyaruguru y’u Bwongereza . Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye amagi ane mu kirere anyura hejuru y’umwami w’u Bwongereza n’umugore we yikubita hasi ubwo bari bageze mu birori […]
Minembwe: Nyuma y’iyicwa rya Pasiteri Muzima barasaba ko brigade ya 12 ya FARDC yasimburwa
Nyuma y’urupfu rwa Pasiteri Muzima kuwa Mbere ushize yishwe n’abasirikare ba FARDC, abaturage batuye mu Minembwe barasaba ko brigade ya 12 ya FARDC yavanwa muri iyi teritwari kuko igiye kubamaraho abantu . Pasiteri Muzima, yishwe kuwa 07 Ugushyingo 2022, ahagana mu ma saa mbiri za mu gitondo yiciwe muri centre ya Madegu i Minembwe yishwe […]
M23 iremeza ko idateganya kuzasubira mu nkambi z’impunzi ahubwo yiteguye kwirwanaho
Umuyobozi wa politiki wa M23 , Bertrand Bisiimwa, abinyujije kuri twitter, yatangaje ko amahitamo yabo ari ibiganiro byo gukemura ikibazo, ariko ko niba Kinshasa yahisemo intambara, igomba kwirengera intambara, ufite imbaraga akazatsinda kandi Kinshasa itazongera gusaba uyu mutwe kuva mu bice yatakaje . Mu itangazo bwashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, itariki 08 Ugushyingo 2022, […]
Impamvu Perezida Museveni yirukanye Gen. Lutaaya wari umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere
Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko uwari umugaba mukuru w’ingabo zirwaniraa mu kirere, Lt. Gen. Charles Lutaaya, wasimbuwe kuri uyu mwanya, yawirukanweho na Perezida Museveni, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, kubera impanuka nyinshi kajugujugu z’igisirikare zimaze iminsi zihura nazo nk’uko amakuru agera kuri Chimpreports avuga . Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Felix Kulayigye, mu […]
Uganda: Abanyeshuri bagiye gutaha igihembwe kitarangiye
Guverinoma ya Uganda yafashe icyemezo cyo kohereza abanyeshuri mu biruhuko ibyumweru bibiri mbere y’uko igihembwe kirangira kubera icyorezo cya Ebola . Minisitiri w’uburezi, Janet Museveni, akaba ari n’umutegarugori wa Perezida Yoweri Museveni, mu itangazo yashyize ahagaragara yatangaje ko guverinoma izafunga amashuri y’incuke, amato n’ayisumbuye ku itariki ya 25 y’uku kwezi. Abayigamo bari mu gihembwe cya […]
Le Rwanda veut que les citoyens enlevĂ©s par l’agence de renseignement de la RDC soient libĂ©rĂ©s

Le Rwanda a Ă©crit au gouvernement de la RD Congo pour demander la libĂ©ration de deux citoyens, qui sont dĂ©tenus au secret depuis plus de deux mois par l’Agence nationale de renseignement congolaise (ANR), selon des informations . Dans une lettre datĂ©e du 4 novembre, Vincent Biruta, le ministre des Affaires Ă©trangères, a Ă©crit Ă […]
Umunyamakuru Sonia Roley wa Reuters yirukanwe ku butaka bwa RDC

Kuri uyu wa Kabiri, umunyamakuru w’umufaransa Sonia Rolley yirukanwe ku butaka bwa Repubulika ya Demokrasi ya Congo, mu gihe yashakaga uburenganzira bwo gukorera umwuga we mu gihugu. Usibye kumwirukana, n’ubwo burenganzira bwo kuhakorera ntabwo yahawe . Sonia Rolley wahoze akorera RFI, ubu akorera Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Iyirukanwa rye ryamaganwe na Monusco. Repubulika ya Demokarasi […]
Butembo: Umusirikare wa FARDC yishwe n’abaturage barakaye bamutwitse ari muzima
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Kitimbwako, mu gace ka Rughenda mu mujyi wa Butembo, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bishe umuntu bivugwa ko ari igisambo wambaye imyenda ya gisirikare ya FARDC kandi yitwaje imbunda, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, 8 Ugushyingo . Nk’uko bamwe mu baturage babitangaza ngo uyu bivugwa […]
Canada irashinja u Bushinwa kugerageza kwivanga mu matora yabo
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yashinje u Bushinwa kugerageza kwivanga mu matora y’iki gihugu. Trudeau yashinje Beijing gukina “imikino y’ubushotoranyi” kuri za demokarasi no kwibasira inzego za Canada . Bije mu gihe ibitangazamakuru byaho bivuga ko iperereza ry Canada ryagaragaje “umuyoboro wihishe” w’abakandida bashyigikiwe na Beijing mu matora aherutse. Nibura abakandida 11 bari bashyigikiwe […]
Abagize inteko ishinga amategeko bemeje ko MMI iba urwego rwihariye

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Emmanuel Bugingo, kuri uyu wa Kabiri yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite raporo ku isuzumwa ry’umushinga w’itegeko rishyiraho Urwego rwa Gisirikare rw’Ubwishingizi ku Ndwara . Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rishyiraho Urwego rwa Gisirikare rw’Ubwishingizi ku Ndwara. Mu gusuzuma inyito y’umushinga w’itegeko, no guhabwa ibisobanuro birambuye, hemejwe […]
Les prĂ©sidents de l’EAC se rĂ©unissent sur les questions de sĂ©curitĂ© de la RD Congo
Les chefs d’Etat rĂ©gionaux ont tenu le 7 novembre une rĂ©union consultative de haut niveau sur la situation sĂ©curitaire dans l’est de la RD Congo, organisĂ©e par la CommunautĂ© de l’Afrique de l’Est (EAC) . Étaient prĂ©sents les prĂ©sidents Evariste Ndayishimiye du Burundi qui est l’actuel prĂ©sident de l’EAC, Paul Kagame du Rwanda, William Ruto […]
RDC: Perezida w’Inteko yasabwe kuvuga amazina y’abadepite bakorana n’inyeshyamba
Ishyaka Le Nouvel Élan, rya Adophe Muzito, rirahamagarira Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Christophe Mboso, gutangaza amazina y’abadepite bakorana n’inyeshyamba ubwe yigeze gukomozaho mu nama rusange . Binyuze ku munyamabanga mukuru w’ishyaka rye, kuri uyu wa Mbere, itariki ya 7 Ugushyingo ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Muzito yamenyesheje ko kudatangaza amazina y’abo badepite ari nko guhisha ibintu no […]
Umuvugabutumwa, umugore we n’abana babo 3 bapfiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye urusengero

Umugabo w’umuvugabutumwa n’umugore we hamwe n’abana babo batatu bapfuye bazize inkongi y’umuriro yibasiye urusengero rw’itorero rya Metodiste muri Afurika y’Epfo . Ibi byabereye mu gace ka Askeaton i Cala, muri Cape y’uburasirazuba kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 3 Ugushyingo 2022. Abapfuye ni rĂ©vĂ©rend Mandisi Mpthiti w’imyaka 46, umugore we Dunyiswa Mphiti w’imyaka 29, […]
Impuguke zirasanga ingabo za EAC zizoherezwa muri RDC zitarimo iz’u Rwanda ntacyo zizageraho
Ikigo cy’inyigo ku bijyanye n’umutekano (ISS), cyashidikanyije ku ntsinzi y’ibikorwa bya gisirikare na politiki mu kibazo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gihe ibi bikorwa bitaba birimo u Rwanda . Abayobozi bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bamenyeshejwe na DRC ko itazemera gufatanya na EAC mu gihe u Rwanda rwagira uruhare mu ngabo z’akarere, […]
Icyumweru kirenga kirashize nta mirwano yumvikanye hagati ya FARDC na M23
Icyumweru kirenga kirashize muri Teritwari ya Rutshuru hataba imirwano hagati y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23 . FARDC ikomeje kuguma mu birindiro byayo i Kibumba, mu birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Goma, muri Teritwari ya Rutshuru. M23 ku ruhande rwayo ikomeje kuba mu duce tumwe na tumwe yigaruriye twa […]
Uganda: Haravugwa umutwe w’inyeshyamba uri kwibasira abapolisi ukabiba imbunda
Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda, Maj Gen. Geoffrey Tumusiime Katsigazi, yavuze ko iperereza ryabo ryibanze ryerekana ko igitero cyagabwe mu cyumweru gishize kuri station ya polisi ya Busiika mu karere ka Luweero cyagabwe n’umutwe w’inyeshyamba witwa Coalition for Change . Maj Gen Katsigazi yabitangaje ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku biro bye ku mugoroba wo […]
Uvuga Ikinyarwanda wese si Umunyarwanda. Mugomba kubimenya – Umuvugizi wa FARDC
Gen. Sylvain Ekenge Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yibukije Abanyekongo ko abavuga Ikinyarwanda (Les Rwandophones)bose atari Abanyarwanda, ashimangira ko ari ibyo Abaanande bose bakwitwa Abagande. Ibi Gen. Sylvain Ekenge yabitangaje muri iyi weekend ishize agaruka ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, aho umutwe wa M23, wiganjemo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, uherutse kwigarurira […]
Kagame et Ruto ont discuté de la poursuite des relations bilatérales

Le prĂ©sident Paul Kagame et son homologue kĂ©nyan William Ruto se sont rencontrĂ©s dimanche 6 novembre Ă Charm el-Cheikh, en Égypte, en amont de la confĂ©rence des Nations unies sur le climat (COP27) . “Les deux dirigeants ont discutĂ© de la poursuite des relations bilatĂ©rales positives et fructueuses entre le Kenya et le Rwanda”, a […]
RDC: Guverinoma iremeza ko M23 ishobora gusubizwa mu biganiro bya Nairobi ivuye mu bice yigaruriye
“Uyu munsi, tuvuga ubuhemu neza kubera ko mu buryo buhoraho, twashakaga gucengeza abantu, mu gihe itegeko ryatangwa, bahagarika gahunda zose. Igitekerezo uyu munsi ni uko M23 yava mu birindiro yigaruriye kugeza ku mbibi zari zaragenwe mbere yo gusubizwa mu nzira ya Nairobi nk’imitwe yitwaje intwaro yose “, ibi ni ibyatangawe n’umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, […]
IGP Munyuza yahaye impanuro zikomeye abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi 160 bagize itsinda RWAFPU III-5 ryitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) mu muhango wabereye mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana . […]
France: Umusore w’imyaka 27 yasimbuye Marine Le Pen ku buyobozi bwa Rassemblement National

Kuri uyu wa Gatandatu, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’ibihugu by’i Burayi, Jordan Bardella, w’imyaka 27, yatorewe gusimbura Marine Le Pen nka perezida w’ishyaka Rassemblement National (RN) . Bardella yatsindiye ku majwi hafi 85 ku ijana by’amajwi y’abayoboke b’ishyaka, mu gihe Louis Aliot wahoze ari umufatanyabikorwa wa Le Pen, yabonye amajwi 15 ku ijana. Ibi […]
Tanzania: Indege itwara abagenzi yaguye mu Kiyaga cya Victoria
Indege itwara abagenzi yaguye mu kiyaga cya Victoria muri Tanzaniya kuri iki Cyumweru ubwo yageragezaga kugwa mu muyaga mwinshi ku kibuga cy’indege kiri mu mujyi wa Bukoba ku nkombe z’ikiyaga. Abantu 19 muri 43 bari barimo bahasize ubuzima Kugeza ubu abantu 26 barokowe mui abo bagenzi 43 bari mu ndege ya Precision Air cyangwa niba […]
Gen. Ekenge yasobanuye impamvu FARDC yataye Rutshuru na Kiwandja bigafatwa na M23
Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, Gen. Sylvain Ekenge, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 05 Uguhyingo yasobanuye impamvu imijyi ya Rutshuru na Kiwanja biherutsegufatwa n’inyeshyamba za M23, avugako batashoboraga kwemera kurwaniraahantu hari abaturage . Gen. Ekenge yari abajijwe, ubwo yasobanuraga uko ikibazo cy’umutekano cyfashe, impamvu imbere ya M23 igisiikare cya leta cyatye […]
Umuririmbyi n’umuraperi Aaron Carter yasanzwe mu bwogero bwe yapfuye
Umuririmbyi n’umuraperi w’umunyamerika, Aaron Carter, wari murumuna w’umuririmbyi Nick Carter wo muri Backstreet Boys, yapfuye afite imyaka 34 . Urubuga TMZ rwavuze ko Carter bamusanze mu bwogero bwe iwe i Lancaster, muri Californiya, yapfuye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu. Abahagarariye itsinda rye ni bo bemeje urupfu rwe. Bati: “Kuri ubu ni igihe kibi rwose, […]
2/3 by’abaturage ba Sudani y’Epfo bashobora guhura n’nzara ikaze mu 2023
Kuri uyu wa Kane ushize, ibiro by’Umuryango w’Abibumbye byatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 7.8 muri Sudani y’Epfo, bangna na bibiri bya gatatu by’abaturage, bugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu gihe cy’umwaka utaha kuva Mata kugera muri Nyakanga kubera imyuzure, amapfa n’amakimbirane . Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa n’ubuhinzi (FAO), Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana […]
Somalia: Al Shabab yihoreye ku gisirikare cya leta nyuma yo kwica abarwanyi ba yo basaga 100
Ibiro Ntaramakuru bya Somalia, SONNA, biratangaza ngo umwiyahuzi yiyahuye yiturikirije ibisasu hafi y’ikigo cy’imyitozo ya gisirikare, ahitana byibuze abantu batanu abandi 11 barakomereka . Igitero cyagabwe ku wa Gatandatu mu nkambi iri mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, cyigambwe n’umutwe witwaje intwaro wa al-Shabab kikaba kibaye nyuma y’icyumweru ibindi bitero by’ubwiyahuzi bibiri bihitanye nibura 116 […]
Hari abatangiye kugira ishyamba Mushikiwabo mu gihe amatora ataha yegereje
Mu gihe inama yawo ya 18 iteganijwe ku ya 19 na 20 Ugushyingo muri Tunisia yegereje ari nabwo hazatorwa umunyamabanga mukuru, Umuryango mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF) uranengwa n’amashyirahamwe y’abakozi n’imiryango itegamiye kuri Leta, muri Gabon, bemeza ko ‘itakita ku nshingano za yo zo guteza imbere no kurengera ururimi rw’Igifaransa kuva Mushikiwabo yagera ku buyobozi […]
Abazungu b’Abakirisito biteguye gutangiza intambara y’abenegihugu muri Amerika – Prof. Walter

Umwarimu wo muri California akaba n’uwahoze ari umusesenguzi wa CIA yavuze ko Abazungu b’Abakirisito biteguye gutangiza intambara y’abenegihugu muri Amerika . Barbara F. Walter, umwanditsi w’igitabo cyasohotse muri uyu mwaka yise “How Civil Wars Starts”, cyngwa se “Uko Intambara z’abenegihugu zitangira,” mu Kinyarwanda, yagarutse kuri ibi mu kiganiro na PBS ku mugoroba wo ku wa […]
Le président Paul Kagame met en service 568 élèves-officiers

Le prĂ©sident Paul Kagame a mis en service 568 Ă©lèves-officiers qui ont terminĂ© leur formation Ă l’AcadĂ©mie militaire du Rwanda Ă Gako . Parmi eux, 475 ont Ă©tĂ© formĂ©s pendant un an tandis que 93 sont diplĂ´mĂ©s après quatre ans de formation acadĂ©mique et militaire. Les officiers diplĂ´mĂ©s seront rejoints par 24 jeunes Rwandais qui […]
Goma: Umurambo wa Muhima ugaragaza iyicwarubozo wasanzwe hafi ya Hotel Colibris
Umurambo w’umugabo, Muhindo Muhima bakundaga kwita Capitaine uri mu kigero cy’imyaka 30 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 4 Ugushyingo 2022 wagaragaye hafi ya Hotel Colibris mu Mujyi wa Goma, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Ibimenyetso byagaragaye ku murambo wa Muhindo Muhima bigaragaza ko yapfuye nyuma yo gukorerwa iyicarubozo […]
Miliyoni 4,5 z’Abanya-Ukraine zisanze mu kizima nyuma y’ibitero by’u Burusiya ku bikorwaremezo by’ingufu
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashinje u Burusiya gukoresha “iterabwoba ryibasira ingufu” kubera ko ingabo z’u Burusiya zirimo gutsindwa ku rugamba, nyuma y’aho miliyoni zisaga 4,5 z’Abanya-Ukraine zisanze mu kizima nyuma y’ibitero by’u Burusiya ku muyoboro w’amashanyarazi . Mu byumweru bishize, u Burusiya bwagabye ibitero binini bya misile na drone ku bigo by’amashanyarazi bya Ukraine. […]
Guinea: Alpha Conde wahiritswe ku butegetsi agiye gutangira gukurikiranwa n’ubutabera
Ubutegetsi bwa gisirikare muri Guinea bwategetse kuri uyu wa Kane ushize gutangira gukurikirana mu nkiko uwahoze ari perezida, Alpha CondĂ©, wahiritswe ku butegetsi kuwa 5 Nzeri mu 2021, hamwe n’abayobozi bakuru cyangwa abahoze ari abaminisitiri barenga 180 bashinjwa ibyaha bya ruswa . Abasirikare bafashe ubutegetsi ku ngufu, hashize umwaka urenga, biyemeje kurwanya ruswa, ifatwa nk’icyorezo […]
Iperereza ku bahoze ari abayobozi bakuru muri RURA rirakomeje mu gihe bidegembya
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rurimo gukora iperereza ku bikorwa bibi byavuzwe mu micungire y’Urwego rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye akamaro igihugu (RURA) yatumye abayobozi batatu bakuru b’uru rwego birukanwa ubu bakaba bakurikiranwa bidegembya . Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, yavuze ko ari ukuri ko hakomeje iperereza kandi ko abafitanye isano rya bugufi n’iyi dosiye […]
Israel: Benjamin Netanyahu agarutse ku butegetsi nyuma y’umwaka umwe abutanze
Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yiteguye gushyiraho guverinoma mu minsi 28 no gushyira ikimenyetso ku igaruka rye ku butegetsi ritangaje, nyuma y’aho Yair Lapid wari kuri uyu mwanya yemeye ko yatsinzwe amatora . Benjamin “Bibi” Netanyahu ni umunyapolitiki ukomeje kwandika amateka muri Israel kuko agiye kuyobora ari ku nshuro ya gtatu agarutse […]
Urubura rwagiraga Kilimanjaro ahantu nyaburanga rushobora kuzaba rwazimiye mu 2050

Urubura rutwikiriye imisozi UNESCO yashyizwe mu murage w’Isi nka Yellowstone na Parike y’igihugu ya Kilimanjaro rushobora kuzaba rwashizeho burundu mu 2050, nk’uko iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryaburiye kuri uyu wa Kane, risaba abayobozi kwihutira gutabara ahasigaye . Iyi miburo yakurikiranye n’ubushakashatsi bwakozwe ku rubura 18,600 rutwikiriye ahantu 50 ndangamurage w’Isi, kuri kilometero kare 66.000, aho […]
Nyarugenge: Babiri barashinjwa kwica umukecuru bakoreraga bakanamwiba
Ubushinjacyaha urwego rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu, itariki 2 Ugushyingo, bwaregeye Urukiko ikirego kihutirwa aho burega abagabo babiri bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake . Abaregwa bari mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Umudugudu wa Nonko, bacuze umugambi wo kwica umukecuru witwaga Kabasinga Brigitte baberaga mu rugo banamukorera akazi […]
RDC: Icyoba ni cyose mu batuye mu Mujyi wa Goma
Icyoba kiragenda kirushaho gufata intera mu batuye mu mujyi wa Goma, uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo utuwe n’abaturage barenga miliyoni, kubera uko inyesyamba za M23 zigenda zibasatira ziva mu majyaruguru yawo, bikaba byatumye ibikorwa bimwe by’ubukungu bihagarara kubera ubwoba no gushidikanya . Abaturage bo mu mujyi wa Goma bagaragaza ko bahangayikishijwe […]
Umusirikare wa FARDC yishe arashe umugore we wari utwite amuziza amafaranga
Masika Matiasi Zawadi, umugore w’umusirikare wa FARDC yishwe n’umugabo we mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 2 Ugushyingo 2022 i Loselose, umujyi uherereye nko mu birometero 10 uvuye mu murwa mukuru w’Umurenge wa Ruwenzori, muri Teritwari ya Beni . Amakuru agera ku rubuga l’interview.cd avuga ko umusirikare yarashe […]
Deux responsables du Comité National Olympique et Sportif du Rwanda arrêtés
Le Bureau d’enquĂŞte du Rwanda (RIB) a confirmĂ© l’arrestation de deux responsables du ComitĂ© national olympique et sportif du Rwanda (RNOSC) pour des allĂ©gations liĂ©es Ă l’abus de pouvoir . Selon le porte-parole du RIB, Thierry Murangira, les personnes dĂ©tenues sont Jean-Jacques Mugisha, chef de la mission du Rwanda aux Jeux du Commonwealth, et Jean […]
Myanmar: Umunyapolitiki w’imyaka 52 yakatiwe imyaka 173 y’igifungo
Urukiko rwo mu gihugu cya Myanmar kiyobowe n’abasirikare rwahaye igihano cy’igifungo cy’imyaka 148 uwahoze ari umudepite mu ishyaka riharanira demokarasi (NLD) ryavuye ku butegetsi, kiyongera ku kindi gihano yari yarahawe ubu Win Myint Hlaing w’imyaka 52, akaba agomba kumara imyaka 173 muri gereza. Iki gihano cyahawe ku wa Mbere Win Myint Hlaing nyuma yo guhamwa […]
Koreya ya Ruguru yongeye gukangaranya Abayapani ku nshuro ya kabiri
Koreya ya Ruguru yongeye kurasa misile nyinshi, zirimo na misile zo mu bwoko bwa misile ballistique zambukiranya imigabane (ICBM) bihatira Guverinoma y’u Buyapani gutanga integuza zo kwimuka mu bice by’amajyaruguru no hagati mu gihugu . Iri rasa rya missile ryo kuri uyu wa Kane niryo riheruka mu igerageza ry’intwaro za Koreya ya Ruguru mu mezi […]
Yahisemo kwiyahura nyuma yo kwisanga amafaranga y’ishuri yahawe yarayamaze
Umunyeshuri wo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, Denis Tuke, w’imyaka 20, ukomoka mu Karere ka Pallisa mu gihugu cya Ugaanda, biravugwa ko yiyahuye nyuma yo gukoresha nabi amafaranga y’ishuri yari yahawe y’igihembwe cya kabiri n’icya gatatu angana na miliyoni 1.2 y’amashilingi . Umuvugizi wa polisi ya Busoga y’Uburasirazuba, Diana Nandaula, yavuze ko nyakwigendera yakoresheje […]
Uko Martin Luther King yafashije umuryango w’umukinnyi wa filimi Julia Robert igihe ivanguramoko ryabicaga

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 55 ya Julia Roberts, umukinnyi wa sinema w’icyamamare muri Hollywood, abafana barimo gusubiramo amateka y’ukuri y’akataraboneka amuhuza n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’abirabura, Martin Luther King Jr. n’umugore we, Coretta Scott King . Ku wa Gatanu, ubwo Roberts yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, abakoresha imbuga nkoranyambaga baganiriye kuri videwo y’ibiganiro yagiranye n’umunyamakuru Gayle […]
RDC: Nyuma ya Ambasaderi w’u Rwanda barifuza ko n’uwa Uganda yirukanwa
Nyuma y’aho Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yirukanwe I Kinshasa, umuryango utegamiye kuri leta, Filimbi, urasaba ko na Ambasaderi wa Uganda yamukurikira ndetse hakongerwa imbaraga mu kwamagana iki gihugu nk’uko bimaze iminsi bikorwa ku Rwanda, ibihugu byombi bashinja gutera inkunga umutwe wa M23 ushobora gufata na Goma igihe icyo […]