Ingabo za Uganda zakoze umukwabu wo gukuraho ibirango byamamaza Bobi wine

Ingabo za Uganda, binyuze mu ishami ryazo rishinzwe umutekano n’ikinyabupfura (Military Police) kuri uyu wa Kane zakoze umukwabu wo gukuraho ibyapa n’ibirango byamamaza umukandinda w’ishyaka National Unity Platforn, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi wine. Inkuru ya Chimp Reports ivuga ko iki gikorwa kije gikurikira ibikorwa byo gusaka ibiro by’iri shyaka biherereye mu gace ka Kamwikya […]
Nyuma yo gutandukana na Safi, Judith yinjiye muri ‘cinema’

Niyonizera Judith wahoze ari umugore w’umuhanzi Niyibikora Safi yatangiye gukina filimi ye yise ”Ni Zanduru” izaba ihuriwemo n’ibyamamare binyuranye byo mu Rwanda. Amakuru ava mu nshuti ze hafi ahamya ko Judith amaze hafi ukwezi n’icyumweru kimwe ari i Kigali, aho ari gukina filime ye bwite. Ni filimi izaba ihuriwemo n’ibyamamare bitandukanye bya hano muri Cinema […]
Kigali: Abakoraga mu tubari basigaye basambana bagahembwa ibiryo
Abahoze ari abakozi bo mu tubari two mu mujyi wa Kigali mbere y’umwaduko wa Covid-19 bavuga ko bahuye n’ibibazo by’ubukene bukabije aho bamwe muri bo basigaye basambana bagahemwa ibiryo gusa. Umubyeyi w’abana 3 waganiriye TV 10 yavuze ko mu nzu atuyemo i Kanserege mu mugjyi wa Kigali ayishyura ibuhumbi 40,000 frw wenyine cyane ko nta […]
U Buholandi: Abana bashyiriweho uburyo bworoshye bwo gupfa
Guverinoma y’u Buholandi yemeje gahunda yo kwica abana bafite uburwayi budakira (Euthanasia)mu gihe cyose baba babisabiwe n’ababyeyi. Kuwa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima mu Buholandi yemeje igikorwa cyo gufasha umurwayi urembejwe n’uburwayi budakira gupfa kizwi nka ‘euthanasia’ Minisitiri w’Ubuzima, Hugo de Jonge yavuze ko iyo mpinduka mu mategeko izarinda abana […]
Dr. Gahakwa ukekwaho ruswa yitabye ubutabera

Dr. Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi akaba n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe ububinzi n’ubworozi (RAB), kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020 yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo aho akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na ruswa. Dr. Gahakwa uburana ifungwa n’ifungurwa Ubushinjacyaha bwave ko akurikirwanweho ibyaha bya ruswa n’iyezandonke, kunyereza umutungo wa Leta no gutanga amasoko ya […]
Uganda: Owinny-Dollo yicuza uruhare rwe mu kongera kwiyamamaza kwa Museveni
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri rwa Uganda Alfonse Owiny-Dollo yatangaje ko yicuza uruhare yagize mu ivugururwa ry’itegekonshinga rya Uganda ryongeye kwemerera Perezida Museveni kongera kwiyamamaza. Mu itegekonshinga rya Uganda ryo mu 1994, mu ngingo yaryo ya 102 mu gika cya kabiri, ryagenaga ko umuntu urengeje imyaka 75 atagomba kwemererwa kuyobora igihugu. Iyi ni ingingo yagongaga Perezida […]
Yatawe muri yombi nyuma yo kugabura imigati irimo inzembe

Umukozi w’iguriro rya Saco Hannaford Supermarket ry’i Portland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi na Polisi azira gutanga amafunguro(Pizza) arimo inzembe. Inkuru ya BBC ivuga ko ibi byakozwe n’umukozi witwa Nicholas Mitchell usanzwe afite uburambe mu gukora Pizza mu kigo cya ‘It’ll Be Pizza’ yafashwe na Polisi imushinja ubugome ndengakamere bwo gutanga […]
Phocas Ndayizera yabimburiye bagenzi be 12 asaba kurekurwa
Umunyamakuru Phocas Ndayizera yasabye urukiko ko yagirwa umwere akarekurwa, aho yemeza ko ubushinjacyaha ibyo bumushinja ari ibihimbano mu byo yise ikinamico. Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2020 ni bwo umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be 12 baregwa mu rubanza rumwe bitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyanza, urugerereko rwarwo rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka mu buryo […]
Guha imfungwa imbabazi n’imirimo ifite inyungu rusange; umuti w’ubucucike mu magereza
Abasenateri basabye Guverinoma gukemura ikibazo cy’ubucucike mu magereza yo mu Rwanda, nyuma yo kucyumva kenshi no kukibona muri raporo zinyuranye. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira ni bwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku gikorwa cyo gusesengura ikibazo cy’ubucucike muri gereza zo mu Rwanda. Iyi […]
Mu mafoto: Perezida Museveni n’abuzukuru be basohokanye

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda aherekejwe n’abiganjemo abuzukuru be, kuri uyu wa Kabiri batembereye mu gace ka Kisozi mu Karere ka Gomba aho basuye ibikorwa bye bwite birimo n’ifamu y’inka zigera ku 3,000 ahorerera. Chimp Reports yanditse ko nyuma y’amezi arenga 6 Covid-19 igeze muri Uganda, Perezida Museveni yari yarabuze umwanya wo gusura inka […]
Magufuli yasabye abayoboke ba CCM gutora umugore w’ihoho
Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli yasabye abarwanashyaka ba CCM gutora Samia Hassan Suluhu ku mwanya wa Visi Perezida ku bw’inzobe ye aho avuga ko afite ubushobozi bwo kuvuganira abaturage kurusha uwirabura. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku ishyaka rye rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) byabereye Mwanza ku wa 12 Ukwakira […]
USA: Umwana w’imyaka 11 yafashwe yibye bisi (bus) y’ishuri yigaho
Polisi ikorera muri Leta ya Louisiana yafatiye mu cyuho umwana w’imyaka 11 yibye imodoka yo mu bwoko bwa bisi (bus) y’ikigo cy’ishuri yigaho. TMZ ivuga ko ubwo bagenzi b’uyu mwana bari bagiye gutembera muri iyomodoka y’ishuri. We yabaciye inyuma ahita yinjira mu modoka ayitwara yiruka. Polisi ivuga ko ikimara kubona umuvuduko ukabije iyi bisi yagendagaho, […]
Col. Mwesigye agiye kurega Museveni n’ishyaka NRM
Col. Fred Mwesigye uherutse gutsindira amatora y’ishyaka rya NRM mu Karere ka Kiruhura yatangaje ko yiteguye kurega Museveni n’iri shyaka igihe cyose hazaba hateshejwe agaciro ibyavuye mu matora. Muri aya matora yabaye ku wa 4 Nzero 2020 , Col. Mwesigye yatsinze Wilson Kajwengye ku giteranyo 36,147, kuri 13248 ya Kajwengye. Iki gihe Kajwengye yahise ahakana […]
Katedarali ya Ruhengeri yananiwe kubahiriza amabwiriza ya Covid-19 yafunzwe
Katedarali ya Ruhengeri yo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda nyuma y’uko igenzura ryakozwe na Polisi ryasanze basenga batubahirije amabwiriza, yategetswe kongera gufunga imiryango. Tariki ya 11 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yakoze igenzura mu nsengero 70 zo mu majyaruguru ireba uko ingamba zo guhangana na Covid-19 zubahirizwa. Iza gusanga kuri Katedarali Ruhengeri […]
Kaminuza zihiga izindi ku Isi mu 2020 zamenyakanye
Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza ni yo iyoboye urutonde rwa Kaminuza 10 zikomeye ku Isi. Ni urutonde kandi rwihariwe n’ibihugu 2 byo mu burengerazuba bw’Isi. Urutonde rukorwa n’ikigo World Economic Forum rugaragaza byinshi bishingirwaho hakorwa urutonde rwa Kaminuza. Muri byo harimo abanyeshuri yakira ku mwaka, ubutunzi kaminuza ifite, umubare w’abahanga bayizemo, umubare w’impamyamubenyi itanga […]
Miliyoni 10 z’amadolari zabuze uzitwara ngo arongore umukobwa wa Tyson
Icyamamare mu Mukino w’iteramakofe ku Isi, Mike Tyson, gikomeje kubura uwarongora umukobwa wacyo w’imyaka 30 ku buryo cyanamushyiriyeho miliyoni z’Amadolari y’Amerika zigera ku 10 nk’igihembo ku uzabikora. Mikey Lorna Tyson, umukobwa w’imfura w’icyamamare Mike Tyson akomeje kubura umugabo, nyamara se ntako atagize ngo amufashe kubona umukunzi. Ubu afite imyaka 30 y’amavuko. Muri Gashyantare uyu mwaka […]
Guverineri Gatabazi yise Uganda umuturanyi mubi
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, mu nama y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranye ku wa 11 Ukwakira 2020, yise Uganda umuturanyi mubi w’u Rwanda bijyanye n’ibibazo ibihugu byombi bimaze igihe bifitanye. Mu magambo ye, yavuze ko “n’ubwo u Rwanda rufite umuturanyi mubi nka Uganda bidateze gutuma rwimuka anasaba abanyarwanda gukomeza kwishakamo ibisubizo kurusha uko babitega […]
Uganda: Abakozi ba ISO bakoranaga na Col Kaka bambuwe imbunda
Abakozi b’urwego rw’umutekano rwa Uganda, ISO, bashyizwe mu mirimo ku buryo bunyuranye n’amategeko na Col. Kaka Bagyenda basabwe gusubiza imbunda za Leta bafite ubundi bakegura nta mananiza. Ibi abakozi ba ISO babisabwe nyuma y’uko hari amakuru yatangajwe ko bakoreye uru rwego bitanyuze mu mategeko. Aba bakozi ngo bashyizwe mu myanya na Col. Kaka Bagyenda uheruka […]
Byinshi kuri Carlo Acutis wagizwe umutagatifu wa Kiliziya ku myaka 15 y’amavuko

Tariki 10 Ukwakira 2020 ni bwo muri Bazilika ya Mutagatifu Fransisko wa Assisi i Roma habereye umuhango wo kwimika Carlo Acutis nk’umutagatifu wa Kiliziya Gatolika w’umuhanga udasanzwe mu ikoranabuhanga. Carlo Acutis ni muntu ki? Carlo Acutis yavutse kuwa 3 Gicurasi 1991 avukira i London mu murwa Mukuru w’Ubwongereza. Ni umuhungu wa Andrea Acutis na Antonia […]
Umusozi wa Kilimanjaro wafashwe n’inkongi bikekwako yatewe n’abazimu
Ku wa 11 Ukwakira 2020, inkongi idasanzwe yadukiriye umusozi wa Kilimanjaro uherereye muri Tanzania, abaturage batangira gukekako yatewe n’abazimu. Umusozi wa Kilimimanjaro usanzwe ari wo muremure muri Afurika wadukiwe n’inkongi y’umuriro ahantu hadapfa kugerwa ku buryo abaturage batangiye gukeka ko watewe n’imyuka mibi. Abaturage baganiriye na Bongo 5 bavuga ko impamvu bakeka ko iyi nkongi […]
Nigeria: Umukobwa w’imyaka 10 yibarutse imfura

Ni kenshi abahanga mu buzima bagiye bagiye bavuga ibitandukanye ku bijyanye n’imyaka nyayo umugore cyangwa umukobwa ashobora gutwita akabyara. Mu mwaka 2019 umukobwa witwa Masenengen w’imyaka 10 yibarutse imfura kuwa 5 Kanama Tariki ya 5 Kanama 2019, mu bitaro bya Makundi biherereye mu majyaruguru ya Nigeria niho havuye inkuru idasanzwe ko umukobwa w’imyaka 10 witwa […]
Jacob Zuma agiye kuryozwa ibyaha bya ruswa
Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’epfo, rwatangaje ko ruzatumiza Jacob Zuma ukurikiranwe ibyaha bya ruswa guhera mu Ugushyingo 2020. Raymond Zondo, wungirije umucamanza mukuru, uyu munsi kuwa Gatanu yavuze ko Zuma ategetswe kwitaba urukiko kw’italiki ya 16 kugeza kuya 20 y’ukwezi gutaha kwa 11. Yongeyeho ko bishobora kuzakorwa mu buryo bw’iyakure, ibikenewe byose bimaze […]
Aba nibo bagore 10 b’ibyamamare bakurura abagabo kurusha abandi mu mwaka 2020

Ubwiza n’ikintu gikunze gukurura impaka mu bantu banyuranye. Hari abavuga ko ubwiza bw’muntu ari mu mutima we, abandi bakemeza ko ubwiza bushobora no kugaragara inyuma. Akenshi ubwiza bushingira ku miterere, indeshyo cyangwa utundi turangabwiza tunyuranye. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho abagore 10 b’ibyamamare ku isi bizwiho gukundwa n’abagabo kubw’ikimero n’uburanga budasanzwe byihariye.Ni urtonde rwakozwe n’ikinyamakuru […]
Magufuli yasabiye Kenya inkunga ikomeye mu baturage be
Perezida wa Tanzania akaba n’umukandida w’ishyaka CCM, Dr John Pombe Magufuli, yasabye abaturage b’ibihugu cye gusengera igihugu cya Kenya, kugira ngo nacyo gitsinde Covid-19 nkuko bayitsinze. Ni ubutumwa Perezida Magufuli yageneye abaturage b’ibihugu cye, bwahuriranye nuko none tariki ya 10 n’iya 11 Ukwakira , Kenya yateguye amasengesho azahuriramo abayozozi bakuru b’igihugu n’abaturage, mu rwego rwo […]
Amashuri nasubukura nta munyeshuri wa UR uzahurira mu ishuri na mwarimu
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Phillip Cotton, yatangaje ko ubwo amashuri azaba yongeye gufungura muri uku kwezi abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda bazajya bigisha batari kumwe n’abanyeshuri, mu rwego rwo kwirinda ubwandu bushya bwa Covid-19. Mu butumwa Umuyobozi wa Kamiunza y’u Rwanda Prof Phillip Cotton yageneye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bitegura gusubira ku […]
Perezida Ndayishimiye agiye gufasha abahishije ibicuruzwa kubona inguzanyo
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangije ubukangurambaga bwo kugoboka abacuruzi bo mu isoko rya Kamenge baherutse guterwa n’inkongi y’umuriro. Isoko rya Kamenge ryafashwe n’inongi y’umuriro ku wa 5 Ukwakira 2020.Tariki ya 6 Ukwakira 2020, Perezida Ndayishimiye aherekejwe n’umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura basuye isoko rya Kamenge riherutse guterwa n’inkongi y’umuriro ikaryangiza itaretse ibicuruzwa byarimo. Mu butumwa […]
Mu mafoto Kigali ku rutonde rw’imijyi 10 myiza ya Afurika

Ni kenshi cyane ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’Isi bikunze kugaragaza Afurika nk’umugabane ukennye kandi utuwe n’abantu batagira isuku. Uko imyaka igenda ihita indi igataha ni nako abayituye na bo bagenda basogongera ku buryohe bw’isuku ku mubiri no mu bitekerezo abo banyamahanga babarushaga. Ikinyamakuru Forbes Magazine cyasohoye urutonde rw’imijyi 10 myiza muri Afurika, rukaba ari urutonde […]
Davis D yakoze indirimbo ihamagarira abakobwa kwicara ku ifarashi ye

Umuhanzi Icyishaka David wamenyekanye nka Davis D nyuma yo gukora indirimbo bivugwa ko zirimo ibishegu, yasohoye indi ihamagarira abakobwa b’ibyamamare mu Rwanda kwicara ku ifarashi ye. Mu iyi ndirimbo Davis D yise ‘Ifarasi’ yakozwe na Producer Nasim Davis, humvikana amagambo agira ati: “Mr Kiboko nkubita kiboko, yicareho yicareho wiyitinya yicareho. Gumaho yicareho ifarasi yicareho” Muri […]
Papa Francis yibwe miliyoni 22 z’Amayero ntiyarabukwa
Mu nkundura yo kunyereza umutungo ikomeje kuvugwa i Vatican mu murwa mukuru wa Kiliziya, hatahuwe ko Papa Francis yibwe miliyoni zigera kuri 22 avanwe kuri konti ye bwite ntiyigere arabukwa. Mu nyandiko igizwe n’impapuro 59 yashyizwe ahagaragara n‘abashinzwe imari muri Leta ya Vatican, yagaragaje ko amabanga n’ububiko bwaho bwigeze kwinjirirwa n’abajura mu ikoranabunga kugeza ubwo […]
Ibyamamare mu Rwanda bivuga iki ku njyana y’ibishegu?

Mu Rwanda hamaze iminsi impaka mu biganiro ku ndirimbo zirimo gukorwa n’urubyiruko rw’abahanzi. Umubare munini wiganjemo abakuze uvuga ko indirimbo zirimo gukorwa mu byiswe “Injyana y’ibishegu “ zikomeje gukangurira urubyiruko rw’u Rwanda kwishora mu busambanyi. Abaririmba izi ndirimbo bo bagiye bavuga ko batishimiye kuba bahagarika bene izi ndirimbo cyane ko isoko ry’umuziki rihinduka. Muri iyi […]
Karongi: Haravugwa abagore biba amatungo bakayahisha mu mashakoshi
Abenshi mu baturage b’Akarere ka Karongi batuye mu gace ka Nkomero baravuga ko barambiwe ubujura bw’amatungo magufi bukorwa n’abagore, amwe muri yo agatwarwa mu mashakoshi. Umwe mu babyeyi batuye mu karere ka Rutsiro ari kumwe na bagenzi be, yabwiye umunyamakuru wa TV 1 dukesha iyi nkuru ko amayeri asigaye akoreshwa na bamwe mu bagore mu […]
Umukandida wa EAC yakuwe ku rutonde rw’abahatanira kuyobora WTO
Umunyakenyakazi Amina Mohamed wari uhagarariye Umuryango wa Afurka y’Iburasirazuba mu matora y’umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) yakuwe ku rutonde nyuma yo gusanga atujuje ibisabwa. WTO yasohoye urutonde rw’abakandida 2 bazahatana mu cyiciro cya nyuma cy’amatora y’umunyamabanga mukuru wabo ateganijwe mu minsi iri imbere. Abakandida 2 basigaye mu ijonjora rya nyuma ni umunya Nigeria Ngozi Okonjo-Iweala […]
Umuturage w’i Nyabimata wiciwe umugabo na FLN yandikiye ibaruwa umuryango wa Rusesabagina

Umuturage witwa Mukashyaka Joséphine wiciwe umugabo mu bitero by’umutwe wa FLN i Nyabimata, yandikiye umuryango wa Rusesabagina ibaruwa abasaba kureka ibyo yise gukina ku mubyimba abagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe wa FLN. Mukashyaka ni umwarimukazi utuye mu Murenge wa Nyabibata w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko umugabo we Munyaneza Fidel wari n’umuyobozi wa Njyanama y’umurenge wa Nyabimata, […]
Isazi yazambije ikiganiro mpaka muri Amerika

Mu gihe ibiganirompaka hagati ya Mike Pence na Kamala Harris byari birimbanije, isazi yagaragaye ku mutwe wa Visi Perezida Pince yatumye abafata amashusho bose batongera gusubiza kuri Kamara Harris bibangamira ikiganiro mpaka. Mu biganiro bihuza abitegura kuba aba Visi-Perezida ku ruhande rw’aba Republican ruhagarariwe na Mike Pince usanzwe ari Visi Perezida w’iki gihugu na Kamara […]
Nigeria: Yibarutse undi umwana nyuma y’amezi atanu abyaye impanga

Mu gace ka Enate Ogedegbe habereye ibisa n’igitangaza aho umubyeyi yibarutse umwana ukurikira impanga mu gihe kitarenze amezi 5. Inkuru y’igitanazamakuru MHM International ivuga ko iyi nkuru aya makuru yamenyekanye ku wa 4 Ukwakira 2020 ubwo umuryango wa Pasiteri Daniel Oseirih wabyaye aba bana wari wateguye umuhango wo kwita umwana wakurikiye impanga z’amezi atanu izina. […]
Ntakirutimana wacikiye akaguru mu mpanuka arashinja umunyamategeko kumurira impozamarira

Umuturage witwa Ntakirutima Emmanuel aratabariza umunyamategeko wamuririye miliyoni 10 yahawe n’ubwishingizi nk’impozamarira nyuma yo gukora impanuka bikarangira bamuciye akuguru. Ntakirutima Emmannuel ni umusore uvuka mu murenge wa Macuba w’Akarere ka Nyamasheke. Avuga ko mbere y’uko akora impanuka yari asanzwe akora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mugi wa Kigali. Nyuma yo kugongwa agacika akaguru, […]
Jeannette Kagame yahaye urubyiruko umukoro
Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru, cyane cyane muri ibi bihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19. Ibi Jeannette Kagame yabivuze ubwo u Rwanda ryizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu za bukuru wizihizwa ku nshuro yawo ya 20 hano mu Rwanda. Mu butumwa Madame Jeannette Kagame yatanze kuri uyu munsi, […]
Rihanna yasabye Abasilamu imbabazi ku makosa akomeye yabakoreye

Umuhanzi mu njyana ya Pop, Robyn Rihanna Fenty yasabye imbabazi abayoboke b’idini ya Isilamu ku makosa aherutse gukorwa n’ikigo cye ubwo bamurikaga ubwoko bushya bw’inyenda y‘imbere mu gikorwa yise Savage X. Muri iki gikorwa cyo kumurika imyenda y’imbere yakozwe n’ikigo Fenty cya Rihanna, hakoreshejwe indirimbo ya Coucou Chloe yitwa Doom. Indirimbo Doom ni imwe mu […]
PAC yasabye Akarere ka Kamonyi kugaruza miliyoni hafi 7 zibwe n’uwakatiwe imyaka 3
Komisiyo ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’imari ya Leta mu nteko ishingamategeko, PAC, yategetse Akarere ka Kamonyi kugarura miliyoni 6.9, yanyerejwe n’uwahoze ari umucungamutungo muri farumasi y’akarere, wakatiwe imyaka itatu 3 y’igifungo. Raporo y’Umugezuzi Mukuru w’imari ya Leta yo mu mwaka 2015, ivuga ko muri iyi farumasi hari hanyerejwe amafaranga agera kuri Miliyoni 17 y’u Rwanda. PAC […]
DRC:Kiliziya yaciye iteka ryo kudaha akazi abatari abayoboke bayo
Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Karidinali Fridolin Ambongo yavuze ko guhera mu mwaka utaha Kiliziya itazongera guha akazi abarimu batari abayoboke bayo mu bigo by’amashuri bigengwa nayo Ibi Karidinali Ambongo yabitangaje mu gihe habura icyumweru kimwe gusa ngo amashuri muri icyo gihugu yongere gusubukura ibikorwa byayo. Karidinali Ambongo kandi yavuze […]
Umunyarwandakazi ari mu kanama nkemurampaka k’iserukiramuco rikomeye muri Amerika

Umunyarwandakazi Umuhire Eliane yashyizwe mu bagize akanama nkempurampaka mu irushanwa rya filime rya “Chicago International Film Festival”. Chicago Interanational Film Festival ni rimwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri uyu mwaka rizaba riba ku nshuro ya 56. Iri serukiramuco rizaba guhera tariki ya 14 Ukwakira kugera tariki 25 Ukwakira 2020, […]
Yivuganye umugore we ku munsi w’ubukwe amuziza kurebwa neza n’abatumirwa
Mu gihugu cy’u Burusiya haravugwa inkuru y’akababaro y’umugeni w’imyaka 36 wishwe n’umugabo we, Stepan Dolgikh ku munsi w’ubukwe amuziza ko mu batumirwa harimo abagabo bashaka kumumutwara. Inkuru ya Daily Mail ivuga ko iri sanganya ryababereye mu mu gace ka Produskoye mu gihugu cy’Uburusiya. Umuvugizi wa polisi yo muri ako gace yabwiye Dail Mail ko icyateye […]
Yakatiwe gufungwa imyaka 600 azira gukinisha abana b’imyaka 4 “Porno”
Tariki ya 3 Nzeri 2020, Umucamanza w’urukiko rw’Akarere ka Cottondale muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakatiye uwitwa Matthew Tyler gufungwa imyaka 600 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwifata amashusho akoresha abana imibonano mpuzabitsina. Umucamanza Scott Coogle yakatiye Matthew Tyler iki gihano nyuma y’uko nyir’ubwite yiyemereye icyaha. FBI ivuga ko n’ubwo bidashoboka ko umuntu amara […]
Ibyo wamenya kuri Joey Chestnut umugabo ufite igikombe cy’umuryi wa mbere ku Isi

Kurya ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu kuko bifite uruhare rurenga 70%. Abantu benshi barya kugira ngo babone ibitunga umubiri, gusa mu myaka ya mbere y’iki kinyejana ntibyari bizwi ko umuntu ashobora kurya nk’umwuga bikamutunga ndetse agakuramo n’amafaranga atagira ingano. Umunyamerika Joey Chirstian Chestnut kugeza ubu ni we ufite igihembo kiruta ibindi mu marushanwa yo […]
Uganda: Airtel na MTN bahagaritse Mobile Money nyuma yo kwinjirirwa n’abajura
Ibigo bibiri bikomeye mu itumanaho rya Uganda na Banki imwe byatagaje ko byahagaritse serivisi zo guhererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Mobile Money, ku mpamvu z’uko byavumbuye ko hari abajura mu by’ikoranabuhanga binjiriye ububiko bwabyo. Inkuru y’ikinyamakuru Nile Post cyandikirwa muri Uganda ivuga ko MTN, na Aitel bahagaritse serivizi zo guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga rya […]
Byinshi wamenya ku irushanwa ryo gutera akabariro Uganda yigeze kwitwaramo neza
Nk’uko imikino itandukanye iba hagakorwa amarushanwa, ni nako uwitwa Ngundu Suleim na Kaitano baserukiye Uganda mu irushanwa ryo gutera akabariro ryabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo. Nk’uko Ngundu Suleiman yabisobanuriye itangazamakuru ryo muri Uganda, yavuze ko irushanwa ryo gutera akabariro yaryitabiye ahagarariye igihugu cya Uganda. Ni irushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 20, aho abaryitabiriye muri […]
Gahunda ya Girinka mwarimu igiye kongerwa imbaraga_Dr. Uwamariya
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yijeje abarimu ko gahunda ya Girinka mwalimu yabagenewe igiye gushyirwamo imbaraga hagamijwe gukundisha abarimu umwuga bakora. Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko Minisiteri ayobora igiye kongera ibikorwa bigenerwa mwarimu hagamijwe kumukundisha umwuga akora. Ku isonga hari gahunda ya Girinka yabagenewe ikaba itari igikora neza […]
Ikibazo cy’abana bateganya guta ishuri kubera Covid-19 cyavugutiwe umuti
Minisiteri y’Uburezi mu ifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, zatangaje ko hari ingamba zashyizeho zo guhangana n’ikibazo cy’abanyeshuri bashobora kubura ubushobozi bwo gusubira ku mashuri ateganijwe gusubukurwa vuba. MINEDUC itangaza ko muri iki gihe cyari gishize abanyeshuri batiga bishobora gutera bamwe mu bana kumva badashaka gusubira ku ishuri, kubera ko bari bamaze kumenyera ubuzima bwo hanze. […]
Ibihugu bitatu bituranye n’u Rwanda mu bikoresha amarozi cyane muri Afurika

Afurika umugabane utuwe n’ikiremwa muntu cyirabura. Bavuga ko Afurika ariho iwabo w’abantu, ibi bishingirwa ku kuba umuntu bikekwako akuze kurusha abandi yarasanzwe mu burasirazuba bwa Afurika (Tanzania) Uhereye mu mateka y’Uyu mugabane ufite byinshi wihariye utasanga ahandi, hari ubwoko bw’abantu bushinzwe kurebera abandi ahazaza no kubahuza n’imana mu buryo bwifashisah imabaraga zidasanzwe. Muri iyi nkuru […]
Kigali: Izindi nsengero 39 zujuje ibisabwa zakomorewe

Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 15 Nyakanga 2020 yemeje gufungura kw’insengero zujuje ibisabwa mu gihugu cyose, Izindi nsengero zujuje ibisabwa zo mu mujyi wa Kigali zakomorewe. Kugirango urusengero cyangwa Umusigiti ukomererwe harebwa ko ibipimo by’isuku ihagije izafasha guhangana na Covid-19 byuzuye. Ibi bipimo bigenzurwa n’inzego z’ibishinzwe zirimo Minisiteri y;Ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’Ubuzima na Polisi […]
Nta munyeshuri wa UR uzemererwa kuba muri Ghetto amasomo natangira
Mu gihe amashuri makuru amwe namwe yatangiye kwitegura gusubukura amasomo, Kaminuza y’u Rwanda (UR) yatangaje ko abanyeshuri bayo bazafungurirwa bazacumbikirwa mu macumbi ya Kaminuza. Mu itangazo Kaminuza y’u Rwanda yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko ku ikubitiro izatangira kwakira abanyeshuri biga mu mwaka wa 3, uwa 4 n’uwa 5, abanyeshuru bose bakazacumbikirwa mu […]
Perezida Trump yatewe umuti wa Covid-19 ukiri mu igeragezwa
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yajyanwe mu bitaro igitaraganya nyuma yaho atangiriye kugaragaza ibimenyetso byoroheje bya Covid-19. Ibiro bye White House byatangaje ko perezida Trump asa nunaniwe cyane. Mbere y’uko ajyanawa mu bitaro bivugwako yatewe urushinge rw’umuti w’imvange ukiri mu igeragezwa. Hifashijwe indege ya kajugujugu yo mu bwoko bwa Marine one, […]
Urutonde rw’abayobozi b’ibihugu bayoboye igihe gito ku Isi

Mu bice bitanduknaye by’Isi, abayobozi b’ibihugu batorerwa igihe runaka bazamara ku butegetsi. Icyo gihe batorerwa cyangwa baba bagomba kuyobora icyitwa manda. Mu nkuru y’uyu munsi, tugiye kubagezaho abayobozi batorwa n’abadatorwa bayoboye inzego zikomeye mu gihe gito kurusha abandi. Uhereye ku mwami Louis XIX wayoboye Ubwami bw’ubufaransa iminota 20 kugeza ku mwami Umberto wa II wayoboye […]
Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Dr. Habumuremyi uvuga ko arwaye
Dr. Hamuremyi Pierre Damien wari umuyobozi wa Kaminuza ya Christian University of Rwanda yasabye gufungurwa kuko ubuzima bwe butameze neza, ubushinjacyaha bumubwirako no muri gereza barwariramo bagakira. Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe, yatawe muri yombi muri Nyakanga aho akurikiranyweho ibyaha byo birimo gukoresha Sheki zitazigamiye no kunyereza imisoro ya Leta. Kuri uyu wa […]
Mu mafoto menya abagabo 3 bahitanye Lucky Dube n’impamvu itangaje bamuhoye

Tariki ya 18 Ukwakira umwaka 2007 ni bwo inkuru y’urupfu rw’icyamamamre mu njyana ya Reggae Luck Philip Dube rwamenyekanye. Raporo ya Polisi ya Afurika y’Epfo ivuga ko Lucky Dube yishwe n’abagabo 3 bari basanzwe ari abajura biba imodoka. Amazina yabo ni Mbuti Mabe, Sifiso Mhlanga na Gxowa Ludwe. Raporo ya Polisi ya Afurika y’Epfo kandi […]
Malawi: Abadepite banze inkunga bavuga ko ibaganisha ku busambanyi

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Malawi banze imfashanyo y’udukingirizo 200,000 bari bagenewe n’ikigo cy’Abanyamerika babyita agasuzuguro. Utu dukingirizo bivugwa ko aba badepite bari batugenewe nk’impano igamije kubafasha kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye Abanyamalawi benshi bijandikamo. Twari twatanzwe n’ikigo cy’Abanyamerika AIDS Healthcare Foundation cyita ku banduye n’abagizweho ingaruka na Virusi itera SIDA. Ikinyamakuru Nation cyanditse ko […]
Kabuga yasabiwe kuburanira i Hague aho kuba i Arusha
Me. Emmanuel Altit uhagarariye itsinda ry’abanyamategeko bunganira umunyemari Kabuga Félicien yatangaje ko batanze ubusabe bw’uko Kabuga yaburanishirizwa i Hague aho kuba i Arusha nk’uko urukiko rusesa imanza rwa Paris rwabitegetse. Kuwa 30 Nzeri 2020 ni bwo urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwatangaje ko Kabuga Félicien agomba kuburanishwa n’urwego rwasigariyeho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda […]
Yabyaye abana 19, yiteguye kongeraho abandi kuko abatezeho ubukire
Kukat Kamartum, umunya-Kenya umaze kubyara abana 19, ngo yiteguye gukomeza kubyara abandi kuko bazamukiza igihe we azaba atagishoboye kwibebeshaho mu za bukuru. Kukat Kamartum ni umutunzi utuye mu gace ka Riong’o mu gihugu cya Kenya. Ku myaka 33 y’amavuko, afite umuryango w’abagore batatu n’abana 19 yiteguye kongera uko ashoboye kose kuko aribo ategerejemo amaboko n’ubutunzi […]
Abarimu basanga bakwiye gushyirirwaho iguriro rijyanye n’ubushobozi bwabo

Mu gihe Isi yose yitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, abarimu bo mu Rwanda bakomeje gusaba kwitabwaho by’umwihariko, aho bifuza gushyirirwaho ihahiro ryihariye bijyanye n’umushahara wabo. Bizirema Sylvain na Uwizeye Apolline ni bamwe mu barezi bo mu Karere ka Nyanza baganiriye na RBA. Icyo aba barezi bombi bahurizaho ni uko abarimu bakigorwa no kubona imibereho […]
Urubanza rwa Sankara rwahujwe n’urw’uwo baregwa ibyaha bisa
Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipika, urugereko rwarwo rwihariye rufashe icyemezo cyo guhuza urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte Alias Sankara n’urwa Nsengimana Herman bombi babaye abavugizi b’umutwe witwara gisirikare FLN. Ibi bibaye nyuma y’uko Ubushinjacyaha butanze icyifuzo cyasabaga ko urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte Alias Sankara rwahuzwa n’urw’uyu Herman wari waramusimbuye ku mwanya wo kuvugira […]