Ikigo cya Mastecard cyatangije gahunda yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo mu Rwanda
Ikigo cya Mastercard kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Werurwe 2018, ku nshuro ya mbere cyatangirije mu Rwanda gahunda nshya yiswe ‘Young Africa works’ igamije gufasha urubyiruko rusaga miliyoni 30 kwihangira imirimo bitarenze mu 2030 by’umwihariko abari n’abategarugori bakiri bato ku mugabane wa Afurika. Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Mastercard ku isi, Reeta Roy yatangaje […]
U Bufaransa: Umunyarwanda mu Mujyi wa Nantes agiye gushyikirizwa urukiko ashinjwa gutuka abashinzwe umutekano
Muri iki cyumweru gishize mu mujyi wa Nantes mu gihugu cy’u Bufaransa hafatiwe Umunyarwanda kuri ubu ugiye gukurikiranwaho n’inkiko icyaha cyo gutuka abashinzwe umutekano mu ruhame kandi yanasinze. Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko hatatangajwe amazina ye mu nkuru dukesha urubuga breizh-info, ngo yagaragaye mu ruhame yasinze mu gace kazwi nka place du Bouffay, mu mujyi […]
Amafoto: Umunyamabanga wa leta muri Minaloc yasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu Bugesera
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu, Cyriaque Harelimana, kuri uyu wa Kane, itariki 22 Werurwe yasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu Karere ka Bugesera aho yahereye ku Gakiriro kari mu Murenge wa Nyamata akomereza no mu bindi bice bitandukanye. Kuri aka Gakiriro ko mu Murenge wa Nyamata, Umunyamabanga wa Leta, […]
Ngoma: Abayobozi baranengwa guca amande abaturage batitabira Inteko rusange y’abaturage
Abaturage bo mu Karere ka Ngoma mu murenge wa Kazo bemeza ko abatitabira Inteko Rusange y’abaturage iba buri wa kabiri, bacibwa amande, ibyo bakabifata nko kubarenganya. Bamwe biyumvisha ko abitabira Inteko rusange ahanini ari ababa bashaka kugeza ku buyobozi ibibazo bafite cyangwa abashaka inkunga bagenerwa na Leta. Umuturage utuye mu murenge wa Kazo, agira ati […]
Uganda: Umupolisi yivuganye bagenzi be 2 n’uwari umukunzi we arangije yikanira urumukwiye
Umupolisi ufite ipeti rya constable witwa Alfred Omara Otto aherutse kurasa yica bagenzi be babiri b’abapolisi n’umukunzi we w’umukobwa, ndetse akomeretsa abaturage babiri ahitwa Kapujan mu Karere ka Katakwi mu burasirazuba bw’igihugu cya Uganda. Abapolisi barashwe kuri uyu wa Kabiri ushize bikabaviramo gupfa akaba ari; Corporal Lillian nandutu, wari ukuriye station ya polisi iri ahitwa […]
Sarkozy arabona ubuzima bwe mu ‘muriro utazima’ kubera amafaranga ashinjwa guhabwa na Col. Kadhafi
Inkuru iri kuvugwa cyane kuva ku wa kabiri tariki ya 20 Werurwe 2018, ni itabwa muri yombi rya Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu mwaka wa 2007 kugera mu 2012. Ubu akaba avuga ko ubuzima bwe abureba nk’uburi mu muriro utazima kubera amafaranga ashinjwa kuba yarahawe na Col. Muammar Kadhafi wayoboye Libya. Nicolas […]
Perezida Macron yasabwe guhishura inyandiko z’ibanga ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda
Amashyirahamwe atatu mu Bufaransa ari yo CPCR, Ibuka-France na Association survie, arasaba perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron guhishura inyandiko z’igihugu ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 nk’uko byakunze gusabwa abayobozi b’u Bufaransa ariko kugeza ubu bikaba ntacyo biratanga. Aya mashyirahamwe aharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, […]
Abasirikare bane b’u Burundi birukanwe muri Centrafrika aho bari mu butumwa bw'amahoro
Abasirikare bane b’u Burundi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrika birukanwe bazira kutuzuza inshingano bari bashinzwe. Mu ibarurwa Umunyamabanga wa Loni yandikiye uhagarariye u Burundi muri uyu muryango, Albert Shingiro yamutangarije ko abo basirikare birukanwe batigeze bashobora kuzuza inshingano bari bashinzwe, bakaba bagiye gusimburwa n’abandi bo mu bindi bihugu. Albert Shingiro mu ibaruwa […]
Ibihumbi by’abaturage ba Congo bimaze guhungira muri Uganda kubera ubwicanyi bushingiye ku moko
Ubwicanyi bukomeje kuba mu burasirazuba bwa Congo buri gutuma ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bata ingo zabo ndetse abagera ku bihumbi 50 bakaba bamaze kwambuka umupaka binjira muri Uganda. Umuryango w’Abibumbye ukaba utangaza ko Ikiyaga cya Albert kimaze gusigarana ubuzima bw’abantu batari bacye barimo kugerageza kucyambuka bahunga mu rugendo rw’amasaha atanu mu bwato. Izi mpunzi nk’uko iyi […]
Mark Zuckerberg, washinze Facebook arasaba imbabazi kubera ubujura bwayikoreweho
Umuherwe Mark Zuckerberg washinze Facebook akaba n’umuyobozi wayo mukuru, yasabye imbabazi nyuma yaho bamwe mu bayikoresha bibiwe amabanga yabo kandi bizeraga umutekano wayo. Hashize iminsi humvikanye amakuru y’abantu barenga miliyoni 50 biganjemo Abanyamerika bakoresha Facebook, bataka ko bibwe amakuru yabo, Mark Zuckerberg akaba yabisabiye imbabazi. Aya makuru yageze kuri Cambridge Analytica, ikigo gitanga ubujyanama mu […]
Kamonyi: Abarimu bamaze amezi abiri badahembwa barataka inzara
Abarimu bakora mu burezi mu karere ka Kamonyi, bavuga ko bugarijwe n’ubukene bitewe n’uko bamaze amezi abiri badahembwa. Kurya bigoranye mu miryango, kutoroherwa n’abacuruzi babakopa ibibatunga n’ibindi nkenerwa mu miryango, kujya ku kazi bigoranye kubera kubura amatiki ku bataha kure yaho bakorera,… ni bimwe mu bibazo bavuga ko bibugarije muri iyi minsi. Mu kiganiro bagiranye […]
Umusore yanteye inda none yatinye kugaruka iwacu ngo dukore imibonano, numva mushaka cyane, ese ubwo nzabasha kubyara neza- NKORE IKI?
Mfite imyaka 23 nkaba ndi umukobwa ariko utwite inda natewe n’umusore dukundana, ni umunyeshuli, na njye nkaba ndi aho iwacu ariko nta kazi mfite. Ubu mfite inda y’amezi atanu, musaba kuza iwacu kunsura yaranze, kandi amakuru maze kumvana abagore benshi ni uko umugore utwite aba akeneye umugabo we ngo baryamane, mu rwego rwo gutegurira umwana […]
Abadepite batoye itegeko ryerekeye amabwiriza agenga iby’indege za gisivili
Nyuma yo gusesengura ndetse no gutora buri ngingo igize umushinga w’itegeko ryerekeye amabwiriza agenga iby’indege za gisivili, Kuri uyu wa Kane, itariki 22 Werurwe abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda batoye itegeko ryose. Ni nyuma yo kugezwaho raporo na Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yakoze ku umushinga w’itegeko ryerekeye amabwiriza agenga iby’indege za gisivili, Inteko Ishinga Amategeko […]
Abarundi barapfa mu gihe Nkurunziza yishimisha nk’umwana warezwe bajeyi-Le Monde
Ikinyamakuru gikomeye ku rwego mpuzamahanga, Le Monde cyo mu Bufaransa, gitangaza ko Perezida Nkurunziza yirirwa yishimisha mu gihe abaturage ayoboye bapfa umusubirizo. Umutwe w’inkuru, iki kinyamakuru cyagize giti “Abarundi barapfa mu gihe Nkurunziza yishimisha nk’umwana warezwe bajeyi [un enfant gà¢té]. Kita Perezida Nkurunziza umunyagifugu, ko ubu afite umugambi wo kuyobora u Burundi gushyika mu mwaka […]
Ubutumwa Min. Dr.Biruta Vincent yageneye Abanyarwanda ku munsi w'amazi
Itariki ya 22 Werurwe, ni umunsi ngarukamwaka isi yizihizaho ‘umunsi wahariwe amazi”. Uyu munsi mu Rwanda wabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe amazi “water week 2018” cyatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’umutungo kamere, Dr. Biruta Vincent, ku wa 17 Werurwe 2018. Kuri uyu munsi, Min.Dr. Biruta arifuriza abanyarwanda kugira umunsi mwiza anabasaba kubungabunga ibidukikije. Ati “ Umunsi Mpuzamahanga […]
Mozambique: Igipolisi cyakajije umutekano w’Umunyarwanda Hitimana Vital uherutse kuraswa
Nyuma y’aho Alphonsine Mukarugwiza, umufasha w’umucuruzi w’Umunyarwanda, Vital Hitimana uherutse kurasirwa muri Mozambique, agaragarije impungenge z’uko umugabo we ashobora kwicirwa mu bitaro aho arwariye ibikomere, kuri ubu biravugwa ko Igipolisi cya Mozambique cyakajije umutekano wabo. Vital Hitimana akaba ari Umunyarwanda ukorera ubucuruzi mu mujyi wa Maputo, umurwa mukuru wa Mozambique, warashwe amasasu agera ku munani […]
Abayobozi b’inzego z’ibanze bagiye kongera guhurira mu mwiherero w’iminsi itatu
Abagize Inama Njyanama z’Uturere twose n’Umujyi wa Kigali, ba Guverineri b’Intara, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara, Uturere n’Abayobozi bashinzwe imirimo rusange mu turere, ku nshuro ya gatatu bagiye kongera guhurira mu Mwiherero wabo uzatangira ku itariki 29 ukazasoza ku itariki 31 Werurwe 2018. Nk’uko bigaragara mu itangazo rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yanyujije ku rubuga rway rwa twitter, […]
Sena ihangayikishijwe n'ikibazo cy’abana barokotse Jenoside baburiwe inkomoko
Sena yasabye Goverinoma gukomeza gushakisha inkomoko y’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baburiwe inkomoko, no gukuraho ku buryo bwihuse imbogamizi zose zituma badafatwa nk’abagenerwabikorwa ba FARG kugira ngo abakeneye inkunga bazigezweho. Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nteko Rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa 19 Werurwe 2018 ubwo yagezwagaho raporo ya […]
Umuryango umwe kuri 7 mu Karere ka Ruhango utunze inka ukesha Gahunda ya Girinka
Imiryango isaga ibihumbi 10 mu miryango irengaho gato ibihumbi 70 ibarurwa mu Karere ka Ruhango, itunze inka yakuye muri Gahunda ya Girinka yatangijwe na perezida wa repubulika, Paul Kagame mu 2006, bisobanuye ko buri muryango umwe mu miryango irindwi yagezweho n’iyi gahunda nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’akarere. Ibi bikaba byaragaragajwe mu kwezi gushize ubwo hasozwaga ku […]
Perezida wa Niger arashima Perezida Kagame ku bw’igikorwa cyo gushyiraho isoko rusange
Perezida w’igihugu cya Niger, Issoufou Mahamadou umaze iminsi mu Rwanda mu nama ya 10 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yashimiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ku bw’imbaraga yakoresheje kugirango hakorwe igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano yo gushyiraho isoko rimwe rihuriweho n’ibihugu bya Afurika. Perezida Issoufou Mahamadou abicishije ku rukuta rwe rwa […]
RDC: Col Abbas Kayonga wari ukurikiranweho ibyaha bitandukanye yakatiwe igihano cy’urupfu
Urukiko rwa gisirikare rwa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo rwakatiye igihano cy’urupfu Col Abbas Kayonga, wahoze ari umuhuzabikorwa w’intara w’ishami rishinzwe kurwanya forode y’amabuye y’agaciro. Abandi bantu 25 bari bamwegereye nabo bagiye bahabwa ibihano bitandukanye, bose bakaba bahise boherezwa I Kinshasa ngo bajye kurangiriza ibihano byabo muri Gereza ya Gisirikare ya Ndolo. Abaturage bamwe nk’uko iyi […]
Bwa mbere mu mateka, umugore wa Dr Jose Chameleone yishyize ku Karubanda yambaye ubusa
Daniella Atim Mayanja, umugore wa Dr Jose Chameleone wo muri Uganda, ni umwe mu bagore b’ibyamamare muri Uganda wari usanzwe uzwiho kwiyubaha ndetse no kudakunda kuvugwa mu itangazamakuru. Mu gihe ubu ari mu gihugu cy’u Bwongereza aho yiteguriye kubyara umwana we wa gatanu, Daniella Atim Mayanja yashyize hanze amafoto ye atwite, yambaye ubusa ariko yisize […]
Icyo Leta ya Uganda ivuga ku isubikwa ry’urugendo rwa Perezida Museveni mu Rwanda
Leta ya Uganda itangaza ko kuba Perezida Museveni yarasubitse urugendo yari afite mu Rwanda, atari uko habayeho imikoranire mibi hagati y’u Rwanda n’abari baje kumwakira i Kigali, ahubwo ko ari izindi gahunda zijyanye n’akazi yari afite mu gihugu. Ikipe yari yaturutse muri Uganda ije mu Rwanda kwakira Perezida Museveni, itangaza ko yakoranye neza na Leta […]
LONU mu gufasha u Rwanda gukwiza ingufu z’amashanyarazi kuri buri wese
Intumwa yihariye y’Umunyambanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ushinzwe gahunda y’ingufu zirambye kuri bose cyangwa Sustainable Energy for All, Rachel Kyte ubwo yakirwaga na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Werurwe 2018, yatangaje ko mu Rwanda iyi gahunda ashinzwe igamije yiyemeje gufasha u Rwanda kwesa umuhigo w’icyerekezo rwiyemeje cyo kugeza […]
Kirehe: Abasenyewe n’imvura barasaba gutabarwa kubera ubuzima bubi babayemo
Abasenyewe n’ibiza mu karere ka Kirehe, barasaba gutabarwa bakabona aho bikinga kubera imvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize ikabasenyera, abandi bagasaba gufashwa kubera imyaka yabo yangiritse. Bamwe muri aba baturage ni abo mu murenge wa Nasho bavuga ko imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 16 Werurwe 2018, yabasize iheruheru, ubu bakaba […]
Numva bavuga ngo umugore arangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ariko njye ntabimbaho— NKORE IKI?
Muraho neza bakunzi buru rubuga duhuriyeho twese; nifuje gutanga igitecyerezo cyanjye nagisha n’inama kuko hari byinshi ntasobanukirwa byerekeranye n’amabanga y’urugo. Ndi umudamu ubyaye rimwe, mfite umwana w’imyaka itatu, nkaba maze imyaka ine mbana n’umugabo. Njya numva bavuga ngo abagore turarangiza ariko njyewe sinzi ngo bigenda bite. Nagerageje no gufata nimero yabigishaga kuri radiyo ngo nzababaze, […]
Urutonde rw’ibibuga bizakinirwaho mu mikino y’igikombe cy’isi izabera mu Burusiya – Amafoto
Igihugu cy’Uburusiya ni cyo cyatoranyirijwe kuzakira imikino y’igikombe cy’isi kizaba mu kwa Gatandatu 2018. Kizakira ibihugu 32, byo bikazakinira ku bibuga bigera kuri 12 biri mu migi itandukanye y’iki gihugu. Aha tuhafite urutonde rw’ibibuga byose uko ari 12, imigi biherereyemo, abantu byakira n’amafoto agaragaza ubwiza n’imiterere idasanzwe kandi iryoheye amaso. Aya makuru tuyakesha urubuga rwa […]
IBM igiye gushyira hanze mudasobwa irutwa n’uruheke rw’umunyu
Ikigo cy’ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa, IBM (International Business Machine), kigiye gusohora mdasobwa ntoya kurusha izindi zose zabayeho kandi ifite umumaro nk’uw’izindi zisanzwe. Mu nama ya IBM Think 2018, hari kwigwa uburyo iki gikorwa cyashyirwa mu bikorwa harimo no kuyigerageza ndetse n’imishinga y’igihe kizaza. Iyi mudasobwa iravugwaho kuba ari ntoya ku buryo yaba isumbwa n’uruheke w’umunyu […]
Perezida Nkurunziza w’u Burundi arasobanura impamvu atakandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda
Mu gihe mu Rwanda harimo kubera inama ya 10 idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), u Burundi ntabwo bwayitabiriye, by’umwihariko Perezida wabwo akavuga ko umubano mubi bufitanye n’u Rwanda ari wo watumye butayitabira. Urwandiko Perezida Nkurunziza yandikiye umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, ku wa 14 Werurwe 2018, arashima ko u […]
Xabi Alonso yasabiwe gufungwa imyaka itanu
Xabi Alonso w’imyaka 36 y’amavuko, ukomoka mu gihugu cya Espagne, arashinjwa kunyereza imisoro bityo bikaba bishobora kumuviramo gufungwa imyaka irenga itanu. Umushinjacyaha mu mujyi wa Madrid, yasabiye Alonso igifungo cy’imyaka itanu ndetse n’amande ya miliyoni enye z’amayero. Avuga ko uyu mugabo yanyereje imisoro mu gihe cy’imyaka itatu 2010, 2011 na 2012 ubwo yakiniraga Real Madrid […]
Kigali: Abakuru b’ibihugu bashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rihuriweho n'ibihugu bya Afurika
Abakuru b’ibihugu bya Afurika bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu bya Afurika n’andi mabwiriza. Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Gatatu tariki ya 21 Werurwe 2018, i Kigali, mu nama ya 10 idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe (AU). Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umukuru w’Umuryango wa […]
Donald Trump yashimiye insinzi Putin banasezerana guhura vuba
Ibibazo by’ubushyamirane igihugu cy’Uburusiya kimazemo iminsi n’ibihugu byiswe ‘ Iby’uburengerazuba’( USA, Ubwongereza, Ubufaransa n’Ubudage), gishinjwa kwinjira mu matora ya USA no kuroga uwari intasi y’Uburusiya, Sergei Skripal, ntibyatumye Donald Trump atifuriza amahirwe masa Vladimir Putin nyuma yo gutsinda amatora. “Nahamagaye Putin, mwifuriza amahirwe masa kandi dusezerana ko tuzahura mu minsi ya vuba.” Aya ni amagambo […]
Nigeria: Abana b’abakobwa bari bashimuswe na Boko haram barekuwe
Umutwe w’iterabwoba wo muri Nigeriya , Boko Haram warekuye abana b’abakobwa 105 muri 110 wari washimuse mu kwezi gushize ku kigo cy’amashuri mu mujyi wa Dapchi. Abandi batanu bivugwa ko bapfuye. Umwe mu babyeyi b’abo bana witwa Kundil Bukar yabwiye BBC ko abasirikare ba Boko Haram bazanye abo bakobwa mu mudoka babashyira mu miryango yabo. […]
Afurika y'Epfo igiye guha Viza Abanyarwanda nyuma y’imyaka 4 umubano utameze neza
Igihugu cya Afurika y’Epfo kigiye gusubizaho Viza ku banyarwanda nyuma y’uko hari hashize imyaka 4 umubano utifashe neza hagati y’ibihugu byombi. Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ari mu Rwanda aho yitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya Afurika . Ubwo yabazwaga ikibazo cy’ijyanye n’ingendo hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo na Afurika muri rusange, ko […]
World Vision yiyemeje gushora akayabo mu bikorwa by’isuku n’isukura mu Rwanda
Umuyobozi w’umushinga ‘World Vision’ ku isi, Richard Stearns ubwo yakirwaga na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Werurwe 2018, yatangaje ko bateganya gushora asaga miliyoni 40 z’amadorali y’Amerika mu bikorwa by’isuku n’isukura hibandwa mu gukwirakwiza amazi meza ku baturage basaga miliyoni imwe mu Rwanda mu myaka ine iri imbere. […]
Hamissa Mobeto akurikiye Diamond muri Kenya
Nyuma yaho Diamond afunguriye studio ya Wasafi i Nairobi muri Kenya, n’umunyamideli, Hamisa Mobetto yahafunguye iduka ricuruza amavuta n’ibindi abakobwa bisiga ku mubiri. Diamond yari amaze iminsi akora ibitaramo muri Kenya, anahafungura studio izafasha abahanzi bo muri iki gihugu kwagura impano zabo muri muzika. Umunyamideli Hamisa babyaranye, na we akaba yahise atangizayo ishoramari, bamwe bakaba […]
Kayonza: Guverineri Mufulukye arasaba abaturage gukoresha ubutaka icyo bwagenewe
Guverineri Mufulukye Fred w’Intara y’i Burasirazuba, arasaba abaturage gukoresha ubutaka icyo bwagenewe mu rwego rwo kurushaho kububyaza umusaruro. Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 20 Werurwe 2018, ubwo Guverineri Mufulukye yifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Ndego uri mu karere ka Kayonza, mu nteko rusange baganira kuri gahunda z’iterambere hanakemurwa ibibazo by’abaturage, yabasabye […]
Centrafrika: Abasirikare ba Loni barimo umurundi bakomerekeye mu mirwano
Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 19 Werurwe 2018, abasirikare ba Loni barimo ukomoka mu Burundi n’undi wo muri Gabon bakomerekejwe n’amasasu, aho bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrika. Radiyo Ijwi rya Amerika itangaza ko imirwano yabereye mu gace ka Alindao kari mu birometero 50 uvuye mu murwa mukuru i Bangui, […]
Umutoza w’abatarengeje imyaka 20 yahamagaye abakinnyi 30 mu kwitegura umukino u Rwanda ruzakina na Kenya
Nyuma yo kwemezwa nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20, Mashami Vincent yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 30 batangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu mu rwego rwo kwitegura umukino uzabahuza n’ikipe y’igihugu ya Kenya mu kwezi gutaha. Uyu mukino ni mu rwego rwo guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka […]
Muhanga: Havugimana Vincent wishe murumuna we yahanishijwe igifungo cya burundu
Urukiko ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomeye mu ruhame aho icyaha cyakorewe mu kagari ka Gihara urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Havugimana Vincent, icyaha cy’ubwicanyi yakoreye murumuna we. Rwamuhamije icyo cyaha , maze rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko ubushinjacyaha bwari bwacyimusabiye. Ku wa 27 Gashyantare 2018 Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga rwasabiye igahano cy’igifungo […]
Ibimenyetso bya Elluminati mu ndirimbo nshya ya Diamond
Mu isi yumuziki hari byinshi bigenda bivumburwa bimwe muri byo harimo imbaraga zidasanzwe bamwe mubahanzi bakoresha mu kwamamara kwabo, havuzwe benshi baba bakorana n’imbaraga z’umwijima izi zizwi nka Elluminati cyangwa se Elluminati, gusa abenshi mubabivugwaho barabyemeza abandi bakabihakana bavuga ko batayizi. Nkuko byagiye bishyirwa hanze n’ibinyamakuru binyuranye ku isi hari bimwe mubimenyetso by’ibanze byagiye bishyirwa […]
Ntugashingure imbago za kera, izo basogokuruza bashinze
“Ntugashingure imbago za kera, izo ba sogokuru bashinze”- Imigani 22: 28 Iyo dusomye iri jambo, dusanga umwanditsi yarakoresheje imvugo agereranya cyane ko ari igitabo cy’ imigani ariko hano imbago zisobanuye amategeko; Yesu yavuze ko ataje gukuraho amategeko ahubwo yaje kuyasohoza kuko muri we ariho byose byuzurira. Muri Matayo 5:17-47 havuga ngo kuko amategeko ya Mose […]
Perezida Kagame yerekanye akamaro k’isoko rihuriweho ku banyafurika
Perezida Paul Kagame, yabwiye abakuru b’ibihugu ndetse n’aba za guverinoma bitabriye inama Nyafurika ku Ishoramari iri kubera i Kigali kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 21 Werurwe 2018, ko ishyirwaho ry’isoko rihuriweho(AfFTA, ) ryerekana impinduka mu buryo Abanyafurika batekereza ndetse n’uburyo bakora. Mu ijambo rye,Perezida Kagame yavuze ko Abanyafrika bakeneye kongera intumbero bagashyira umukono kuri […]
Weasel yashyize hanze amashusho y’indirimbo ya mbere akoze nyuma y’urupfu rwa Radio
Ku wa 19 Werurwe, umuhanzi w’umuganda uzwi ku izina rya Weazel yashyize hanze indirimbo “Tokyayitaba” yiganje ubutumwa buha icyubahiro umusangirangendo we bari mu itsinda rimwe uherutse gupfa, Mowzey Radio. Iyi ndirimbo igaragaza Weasel yicaye ku ntebe imwe, ku ruhande rwe hari indi ntebe iriho ifoto ya Radio. Si ibyo gusa kandi, hari amafoto menshi bagiye […]
Ibikorwaremezo bidahagije, imbogamizi ku buhahirane mu bihugu bya Afurika
I Kigali mu Rwanda hateraniye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya Afurika . Aho biteganijwe ko kuwa 21 Werurwe 2018 bazasinya amasezereno y’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika( AfCFTA: African Continental Free Trade Area). Aya masezerano yitezweho kongera ubuhahirane imbere muri Afurika aho bazagira isoko rusange rimwe mu baturage barenga milliyari 1.2 no kongera umusaruro mbumbe ungana […]
Amerika: Donald Trump arateganya gushyiraho igihano cy’urupfu
Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump arateganya gushyiraho itegeko rihana abacuruza ibiyobyabwenge kugeza ku gihano cyo gupfa. Ubwo yari muri leta ya Hampshire , mu ijambo yabagejejeho yabwiye abaturage ko agomba kurinda abana kunywa ibiyobyabwenge, kugira ngo abigereho agomba gukaza amategeko ahangana n’ababicuruza. Trump aranenga itegeko ririho ubu, ryemerera abantu gucuruza ibiyobyabwenge […]
Wizkid yafashe umwanzuro wo kutazongera gufatira Amashusho hanze ya Afurika
Nyuma y’ubwumvikane buke yagiranye na Drake ntagaragare mu mashusho y’indirimbo bakoranye, Wizkid yafashe umwanzuro gukorera indirimbo k’umugaba w’Afurika gusa. Umuhanzi w’umunyanigeria, Wizkid yakoranye indirimbo na Drake yitwa “Come Closer” ariko ageze muri Amerika ngo bakore amashusho yayo ntibaza kumvikana. Nyuma y’ibi ngibi aza gufata umwanzuro wo kujya akorera indirimbo muri Afurika ngo kuko ni ho […]
Impamvu Perezida Museveni atitabiriye inama mu Rwanda yamenyekanye
Perezida Yoweli Kaguta Museveni yasubitse byihuse urugendo yagombaga kugirira mu Rwanda ndetse agahita anategeka abarinzi be bari bamaze kugera mu Rwanda guhita basubira muri Uganda. Ibi byabaye mu gihe Museveni yari ategerejwe I Kigali mu bakuru b’ibighugu 26 bari byitezwe ko bitabira Inama idasanzwe y’Afurika yunze Ubumwe (AU) yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 19 […]
Clement yongeye kunezeza umugore we asubiza ibyifuzo bye
Umuhanzikazi ukunzwe hano mu Rwanda ahanini bitewe n’ijwi rye Knowless Butera yafashe rutemikirere ari kumwe n’umugabo we Ishimwe Clemnt ndetse n’umwana wabo w’Umfura bise Ishimwe Butera Or berekeza ku mugabane w’Uburayi. Nyuma yaho uyu Butera aciye kurukuta rwe rwa Instagram akagaragariza umugabo we Cleament ko anyotewe no gusubira mu biruhuko doreko hari haciye igihe kitari […]
Witerwa ipfunwe n'uburyo utera akabariro, Dore ingingo zizagufasha ukahacana umucyo
Gukora imibonano mpuzabitsina ni kimwe no kuryoherwa nayo ni ikindi gusa makuruki.rw twagerageje kubakusanyiriza uburyo mwajya mwifashisha mukanyurwa nigikorwa cyo gutera akabariro kuburyo budasanzwe. 1.Sigarana byibuza akenda kimbere mugihe ugiye gukora imibonano Ubundi niba mugeze mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ugomba kugenda uko wambaye ubundi mu gihe mwatangiye gukoranaho,ari nako musomana buri umwe agatangira […]
France: Nicolas Sarkozy yatawe muri yombi
Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy yatawe muri yombi na polisi y’icyo gihugu kugira ngo abazwe ku bijyanye n’amafaranga yakoresheje mu matora ya 2007 ayahawe na Muammar Gaddafi mu buryo butemewe n’amategeko. Sarkozy w’imyaka 63 yayoboye Ubufaransa kuva 2007 kugeza muri 2012. Gusa.ahakana ibyaha byose aregwa avuga ko atigeze yakira amafaranga yo kumufasha mu […]
Nyamasheke: Kutagira murandasi (internet) mu bigo by’amashuli, ni kimwe mu bibangamiye ireme ry’uburezi
Ababyeyi barerera mu ishuri ryisumbuye rya Tyazo riri mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, kimwe n’abana babo, bavuga ko kuba mu kigo cyabo batagira murandasi (internet) bibangamira imyigire yabo. Mu nama y’inteko rusange y’ababyeyi barerera muri iri shuri iheruka kuhabera, ababyeyi beretswe uburyo abana babo bakoresha mudasobwa, bishimira ko hari byinshi abana bamaze […]
Diamond Platnumz yaciye agahigo ko kwinjira mu bahanzi 10 bakurikirwa cyane kuri You tube
Umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond Platnumz yamaze guca agahigo ko kwinjira ku rutonde rw’abahanzi bo muri Afurika bakurikirwa cyane ku rubuga rwa You tube. Kugeza ubu, Diamond ku rukuta rwe rwa You Tube amaze kugira abamukurikira(Subscribers) barenga milliyoni 1. Akaba ari umuhanzi wa 10 muri Afurika ugize abamukurikira barenga milliyoni 1 kuri You Tube. Dore […]
Safi yasohoye indirimbo ye nshya yitwa ‘My Hero’
Umuhanzi Niyibikora Safi uzwi cyane ku mazina ya Safi Madiba yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya . Iyi ndirimbo akaba yarayise “My Hero’’. Iyi ndirimbo ikaba yaratunganijwe na producer Madebeat mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo akaba azajya hanze mu minsi iri imbere. Nyuma yo gutandukana na Urban Boyz Safi Madiba amaze gushyira hanze indirimbo […]
Burundi : Amatora ya Referandum muri Gicurasi
Amatora ya Referandum mu gihugu cy’u Burundi azaba tariki ya 17 Gicurasi 2018. Akaba ari amatora agamije guhindura itegeko nshinga ry’iki gihugu. Ibi bishobora gutuma perezida Nkurunziza aguma ku butegetsi kugeza 2034. Perezida Pierre Nkurunziza yagiye anengwa ko ashaka kuguma kubutegetsi kugeza apfuye dore ko yagiye ku butegetsi muri 2005. Mu Ukwakira 2017 guverinoma yari […]
Urutonde rw’amakipe 16 yakomeje muri CCL (CAF Champions League)
CAF( Confederation d’Afrique de Football) imaze gusohora urutonde rw’amakipe 16 azakomeza mu mikino ya 1/16, nyuma y’imikino yabaye ku wa 18 Werurwe 2018 harimo n’uwahuje Mamelodi Sundowns na Rayon Sports FC. Muri Afurika y’iburasirazuba habashije gukomeza ikipe imwe rukumbi. KCCA yo muri Uganda ni yakomeje uru rugendo nyuma y’uko amakipe nka Gormahia yo muri Kenya […]
Rwamagana: Barinubira uburyo bivuriza kure kandi barubakiwe Poste de santé zidakorerwamo
Abaturage batuye mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, bavuga ko barwara bakivuriza kure kandi barubakiwe poste de santé hafi yabo. Bavuga ko hashize imyaka itatu bubakiwe poste de santé mu kagari kabo ariko ubu bakaba bivuriza kure ku buryo bakora urugendo rw’ibirometero bisaga 5 kugirango bagere ku kigo nderabuzima. […]
Petero Nkurunziza yacaguwe n’Imana, nta muntu ushobora kumukura ku butegetsi- Denise Nkurunziza
Umufasha wa Perezida w’u Burundi, Denise Nkurunziza, atangaza ko umugabo we (Petero Nkurunziza) yagiye ku butegetsi ashyizweho n’Imana, ko no kuvaho kwe bizaba ku bushake bwayo. Video yashyizwe kuri youtube ndetse benshi bakaba bakomeje kuyihanahana, Denise Nkurunziza avuga ko nta muntu uzakura Perezida Nkurunziza ku butegetsi. Ati “Yacaguwe n’Imana, si abantu bamutoye, ni Imana yonyine […]
Iyo ndi kumwe na Wema, mba numva meze nk’uri mu ijuru- Diamond Platnumz
Umuhanzi Diamond ukomoka mu gihugu cya Tanzania yashyize agira icyo atangaza ku ugutandukana kwe n’uwahoze ari umukunzi we Miss Sepetu, by’umwihariko avuga byinshi kuri we. Aganira na Radio Citizen yo mu gihugu cya Kenya, Diamond yeruye avuga ko nta wundi munyamideli wo muri Tanzania yiyumvamo uretse Wema Sepetu, baba bari kumwe akumva ameze nkuri mu […]
Kigali: Abivuriza ku bitaro bya Kacyiru basabwe kutitiranya serivisi zo kwa muganga n’iza banki
Mu gihe hari abarwayi bavuga ko babangamirwa na serivisi bahabwa n’ibitaro bya Kacyiru, umurwayi akahagera mbere ariko abaje nyuma ye bakaba bakwakirwa mbre ye, abashinzwe serivisi muri ibi bitaro bavuga ko bitagomba kubangamira ababigana. Umwe mu bayobozi b’ibi bitaro biri mu Mujyi wa Kigali, avuga ko umubare w’ababyakirirwagaho wavuye ku 2100 ubu bakaba bakira abagera […]