Abadipolomate b'Abarusiya bagera mu 100 bamaze kwirukanwa mu bihugu bitandukanye

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafashe icyemezo cyo kwirukana abadipolomate 60 b’ u Burusiya. nyuma y’aho ibihugu nka Canada, u Bwongereza, u Bufaransa, u Butaliyani n’ibindi..nabyo byirukanye abadipolomate b’u Burusiya. Washington yifatanije n’inshuti zayo zo mu muryango NATO mu rwego rwo gufatira ibihano Moscou, nyuma y’igitero cy’intwaro z’uburozi kuri Sergei Skripal […]

Rulindo: Babiri bafatanywe hafi toni ya gasegereti bikekwa ko yibwe

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rulindo yataye muri yombi abagabo babiri bafashwe bafite ibiro 800 bya gasegereti bikekwa ko yari yibwe mu ruganda rwa Rutongo Mines. Abatawe muri yombi kuri ubu bafungiye kuri station ya polisi ya Ntarama mu gihe iperereza rikomeje. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Hamdun Twizeyimana, abo […]

Sanura Sandra, ubyara Diamond yisize mukorogo asubira bwana- AMAFOTO

Sanura Sandra Kassim ni umubyeyi ubyara umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, uyu mubyeyi agendeye ku ukwamamara kw’umuhungu we, na we akomeje kugaragara mu itangazamakuru n’udushya. Hashize igihe gito uyu mubyeyi ashakanye n’umusore aruta benshi bagereranya nk’umwana na nyina. Amafoto y’uyu mubyeyi yisize mukorogo, akaba arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, yahinduye indoro no mu maso […]

Nyamasheke: Abiciwe ababo muri jenoside biyunze n’ababiciye none barakataje mu iterambere

Abaturage bagera kuri 400 barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababiciye ababo bateye intambwe ikomeye y’ubumwe n’ubwiyunge, bavuga ko nyuma yo kwiyunga bakabana mu mahoro byabagejeje no ku yindi ntambwe ikomeye y’iterambere. Baganira n’itangazamakuru, abaturage bo mu murenge wa Kagano, umwe mu mirenge 4 yahujwe  n’umuryango w’abakoranabushake baharanira amahoro (AVP), bavuze ko mbere y’uko uyu muryango  […]

Uganda: Igipolisi kigiye guperereza ikibazo cyo gukoresha impunzi ubusambanyi kivugwamo n’abapolisi

Ibi Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda akaba yabitangaje kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Werurwe,  mu kiganiro n’abanyamakuru kuri station nkuru ya polisi muri Kampala. Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko kigiye gutangira iperereza ku bapolisi bacyo bavugwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukoresha abantu ba ntaho nikora ubusambanyi ariko bikaba byibasira impunzi zahungiye muri iki gihugu. […]

Agathon Rwasa avuga ko amatora ya kamarampaka azasiga umwiryane mu Barundi

Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, Agathon Rwasa, avuga ko amatora Abarundi biteguye ya kamarampaka, azasiga abaciyemo ibice. Aganira na BBC, Agathon yatangaje ko yizeye neza ko abarundi benshi bazatora OYA, akaba afite impungenge ko ishyaka CNDD-FDD, Perezida Nkurunziza abarizwamo, rizatangaza ibitari ibyavuye mu matora. Ati “Ndabizi neza ko ayo matora ku Itegeko Nshinga azatuma […]

Green Party ikomeje kugaragaza kutishimira ibikubiye mu itegeko rishya rigenga amashyaka

Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, ntiyanyuzwe no kuba nta cyakozwe ku mavugurura basabye mu itegeko rishya rigenga amashyaka ku kijyanye n’inkunga igenerwa amashyaka ari kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu cyangwa mu badepite , aho avuga ko inkunga ya leta igenerwa umutwe wagize amajwi 5% mu matora ifasha uwatsinze aho gufasha […]

Abaturage baraburirwa kutizera abatekamutwe babashuka bakoresheje ikoranabuhanga

Ubujura bukorwa hifashishije ikoranabuhanga ni kimwe mu bibazo by’ingutu bihangayikishije isi yose. Mu myiteguro y’icyumweru cyahariwe ikoranabuhanga, Minisitiri Rurangirwa Jean de Dieu na ACP Peter Karake bagize ikiganiro cyaciye kuri imwe mu maradio hano mu Rwanda kuri uyu wa 25 Werurwe, bombi batanga imbuzi. Ni kenshi abakoresha murandasi bakira ubutumwa butandukanye bubizeza ibitangaza byo kubona […]

Igisubizo n’uburyo bwo kwirinda inkuba zikomeje kwica abantu bwabonetse

Mu gihe inkuba zikomeje kwangiza byinshi ndetse no guhitana ubuzima bw’abantu, Bwiza News yasuye amazu amwe namwe, insengero, amaduka n’ibindi muri Kigali isanga amenshi muri yo nta bwirinzi bw’inkuba (Lightining protectors/Paratonaire). POMEDITECH Ltd, ni iduka ricuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo imirindankuba no kuyishyira kumazu, ibikoresho by’ubwirinzi nka CCTV, ibikoresho byo muri sale z’inama, ibikoresho bitanga amashanyarazi […]

U Burusiya: Abagera kuri 64 bapfiriye mu nkongi y’umuriro yafashe inzu y’ihahiro

Abantu bagera kuri 64 nibo baburiye ubuzima mu nkongi y’umuriro yafashe inzu bahahiramo mu gace ka Siberia mu Burusiya. Mu gihe abandi benshi biganjemo abana bakomeje kubura. Iyi nzu yahiye yakorerwagamo ibindi bintu birimo sauna ndetse na kwerekana cinema. Abashinzwe iperereza mu Burusiya batangaza ko ibisenge bibiri byaguye mu byumba bibiri byerekana filime umuriro uhita […]

Ese koko Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda?

Impinduka ziherutse gukorwa mu nzego z’umutekano za Uganda ngo zaba zisa nk’aho ari zo zihishe inyuma yo kugerageza kubyutsa umubano hagati y’iki gihugu n’u Rwanda kwatangiye kugaragara nyuma y’uko wari watangiye kugaragaramo igitotsi kuva mu Ukwakira mu mu mwaka ushize bikurikiye itabwa muri yombi ry’Umunyarwanda Rene Rutagungira wafashwe n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda.(CMI). Kuri […]

RDC: Ubushinjacyaha burifuza gusubukura urubanza Moise Katumbi aregwamo gukoresha abacanshuro

Umushinjacyaha mukuru wa repubulika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo arasaba Urukiko rw’ikirenga kugena itariki yo kumva urubanza rw’abacanshuro aregamo Moise Katumbi uteganya kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu nubwo agifite imbogamizi zirimo kuba afite ubwenegihugu burenze bumwe kandi itegeko nshinga ritabyemera. Ibi umushinjacyaha mukuru, Flory Kabange Numbi akaba yarabisabye mu mpera z’icyumweru gishize nk’uko ubusabe […]

Rusizi: Abajura baturuka hanze y’ikigo bajujubije abiga muri G.S Gihundwe

Ikibazo cy’ubujura  bwa hato na hato bukorerwa abana b’abakobwa biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe ruri mu karere ka Rusizi, gikomeje gutera impungenge abanyeshuri, ababyeyi n’ubuyobozi bw’ikigo. Abanyeshuri batangarije Bwiza.com, ko ubwo bujura bukururwa n’uko inyubako y’igorofa bararamo iri hafi y’ishyamba  kandi nta ruzitiro ruharangwa, nijoro nibwo bariturukamo bakamena ibirahure by’amadirishya bakabiba imyenda, amashuka, ibikapu […]

Abajyanama b’ Abatsindirano n’Ibimanuka ntibakorera abaturage

Ubushakashatsi bwa RALGA, umushinga DALGOR, bugaragaza ko bamwe mu batorerwa kujya muri njyanama z’uturere batajyana ibitekerezo by’ababatoye, ndetse na bike abaturage babahaye ntibagaruka ngo bababwire aho byahereye kuko ‘bababona gake’, babaheruka bitoresha. Mu kumenya uko bajyaho, abajyanama 50,2 % bavuga ko biyamamaje babisabwe n’abaturage, nyamara abaturage 38,7% nibo bemeza ko basabye abajyanama kubahagararira ; naho 5,6% […]

Nyamasheke: Bamwe mu bamugaye bavuga ko bugarijwe n’imibereho mibi

Bamwe mu bafite ubumuga bunyuranye mu karere ka Nyamasheke bavuga ko hari inzitizi nyinshi bagihura nazo bityo zigatuma imibereho yabo itaba myiza, bakaba basaba gufashwa. Baganira na Bwiza.com, bayitangarije byinshi bishingiye ku bukene bukabije bagifite, aho hari bamwe batabona na mituweli ngo bivuze, kuba bamwe mu bafite ubumuga bw’ingingo bikigoye kubona inyunganirangingo n’insimburangingo, bigatuma bahera […]

Umuhanzi Daddy Cassanova ubarizwa muri Canada yatunguranye mu ndirimbo ye nshya

Abanyarwanda batazi ukuntu Umuziki Nyarwanda ushyigikiwe abahanzi bagakora umuziki bafite intego Umuziki Nyarwanda wakwamamara n’imahanga bakwiye gufatira urugero ku ndirimbo “911” y’umuhanzi Daddy Cassanova yakoranye na Producer Pastor P. muri Desel Studios, kuko ari urugero rwiza rw’indirimbo iririmbye 70% mu Kinyarwanda ariko n’umunyamahanga yakumva agakura ingofero. Akantu k’agashya twavuga kari mu mashusho y’iyi ndirimbo, ni […]

Habonetse inzovu isohora umwotsi mwinshi mu kanwa nk’inywa itabi-IFOTO

Mu bushakashatsi bakoraga bifashisha ‘camera’, muri Pariki ya Nagahrole iherereye mu Buhinde hagaragaye inzovu yasaga neza n’inywa itabi. Ibi bitangaza byatunguye benshi byabaye kuri uyu wa 25 Werurwe. Ikinyamakuru ‘The Independence’ dukesha iyi nkuru kiratangaza ko Dr. Varuni Goshwami, umushakashatsi ku buzima bw’inzovu ,yavuze ko iyi nzovu yatamiraga agace k’igiti kameze nk’ikara, yamara igasohora umwotsi […]

Tanzaniya: Abarenga 26 baguye mu mpanuka y’imodoka

Abantu bagera kuri 26 nibo baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu gace ka Kitonga mu karere ka Mkuranga abandi icyenda barakomereka ubwo imodoka y’abagenzi yangonganye n’ikamyo yari itwaye umunyu. Nkuko daily monitoribivuga, ngo abagenzi bavaga i Dar es Salaam berekeza muri Mkuranga. Umuyobozi w’agateganyo wa polisi ya Kibiti yatangaje ko abantu hafi ya bose bari […]

Zimbabwe: Mugabe aravuga ko Afurika Yepfo yamugambaniye, umugore we akaregwa magendu

Uwahoze ari perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe , yatangaje ko igihugu cya Afurika Yepfo cyamugambaniye ubwo ingabo za Zimbabwe za mukuraga ku butegetsi, mu gihe umugore we ari mu bibazo byinshi birimo no kuba ashinjwa kugurisha amahembe y’inzovu muburyo bwa magendu. Mugabe avuga ko Afurika Yepfo yagombaga kohereza ingabo zo kumufasha kurwanya abashakaga ku muhirika […]

APR FC yakuye amanota atatu i Rubavu mu mukino wari uwishiraniro

Ikipe ya APR FC yakuye amanota atatu i Rubavu nyuma yo gutsinda ikipe ya Etincelles Fc igitego 1-0 mu kino w’ikirarane wa 13, wa shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ni igitego cyatsinzwe na myugariro Nsabimana Aimable ku mutwe ku mupira waruvuye muri koruneri ku munota wa 20 w’umukino. Uyu mukino ukaba wari ikirarane kubera […]

Papa Francis arahamagarira urubyiruko guhaguruka rugahatana

Umushumba wa kiliziya gatorika ku isi Papa Francis arashishikariza urubyiruko kutemera ko barucecekesha ahubwo bagahaguruka bakavuga ibyo bemera. Ibi yabivugiye mu gitambo cya misa cyabaye kuri icyi cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018 mu Butaliyani. Abivuze nyuma yuko abarenga milliyoni biganjemo urubyiruko n’abanyeshuri bakoze imyigaragambyo muri Amerika basaba ko havugururwa uburyo bwo gutunga intwaro. Yagize […]

Nizigiyimana Mackenzie wakiniye Rayon yarushinganye n'umunyarwandakazi Nadjima

Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umurundi, Mackenzi wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports, kuri uyu wa 24 Werurwe yasezeranye na Nadjima Mutuyimana uzwi mu mashusho y’indirimbo ‘ Ndamuhamagara’ ya Uncle Austin na Tom Close. Uyu mukinnyi wahisemo gukorera ubukwe bwe mu Rwanda, yagiye akinira amakipe menshi yiganjemo ay’ u Rwanda; APR , Kiyovu na Rayons Sports. […]

Abarebwa n’umutekano mu Rwanda na Uganda nabo bari mu biganiro hagati y'abakuru b'ibihugu byombi

Minisitiri w’umutekano wa Uganda ndetse na Brig. Gen. Joseph Nzabamwita ukuriye  Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano mu Rwanda, ni bamwe mu bari bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, aho perezida Kagame yerekeje kuri iki cyumweru ku butumire bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni. Perezida Kagame yakiriwe na perezida Museveni mu ngoro ye […]

Rwamagana:  Hafashwe ingamba zo guhanahana amakuru areba iby’ubuzima

Mu Karere ka Rwamagana, amakuru yose arebana n’ubuzima afite umuyoboro anyuzwamo kuva ku bayobozi b’ingeri zose kugeza ku muturage. Ibi bituma inzego zose zimenya indwara yateye, gahunda zijyanye no kuzirwanya n’uko zirindwa; ndetse n’imikorere y’abajyanama b’ubuzima. Siporo ya rusange mu mpera z’icyumweru, komite y’akarere ishinzwe imicungire y’iby’ubuzima(DHMC: District Health Management Comitee), inteko z’abaturage n’umuganda usoza […]

Amafoto: Perezida Museveni aremeza ko nta kibazo gikomeye cy'umutekano hagati y'u Rwanda na Uganda

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni kuri iki Cyumweru, tariki 25 Werurwe 2018 yakiriye mugenzi we w’u Rwanda, nyakubahwa, Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri iki gihugu mu rwego rwo kugerageza kubyutsa umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi umaze uminsi urimo agatotsi. Perezida Museveni akaba yemeje ko nta kibazo cy’umutekano kiri hagati y’ibihugu byombi. Abakuru […]

Bugesera: Amakosa mu byiciro by’ubudehe aracyagira ingaruka ku bana

Mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, harimo abana barwaye indwara zituruka ku mirire mibi, nyamara ntibahabwa ubufasha bubagenewe kuko ababyeyi babo bashyizwe mu byiciro badakwiye.  Umwana washyizwe mu cyiciro cya kabiri ahabwa amata gusa ntahabwe ifu ya Shisha Kibondo, naho uwashyizwe mu cya gatatu nta na kimwe abona. Umunsi wo kuwa gatatu, ni […]

Burundi: Abarundi batangiye kubona ko gushyira imbere ubwoko ntaho byageza igihugu

Amaherezo mu gihugu cy’u Burundi barashyize bemeye ko gushyira imbere ubwoko ntacyo byageza ku gihugu leta itanga igitekerezo cy’uko habaho imiryango y’abantu (clans) aho kubita amoko y’abantu mu rwego rwo kugirango abaturage bakomeze gutahiriza umugozi umwe nk’uko ngo perezida Nkurunziza akunze kubivuga. Ni mu gihe nyamara muri iki gihugu byari bikunze kuvugwa ko ubwoko ntacyo […]

Huye: Uturima tw'igikoni twabatandukanyije n'imirire mibi

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye baratangaza ko bishimira  gahunda yo guhinga imirima y’imboga zo mu gikoni, kuko byabaviriyemo gusezerera burundu imirire mibi.  Aba baturage bavuga ko bashishikariza n’abandi guhinga imboga. Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Karama na  Ruhashya, bavuga ko mbere batarakangurirwa guhinga imboba binyuze mu kitwa akarima k’Igikoni, baryaga […]

Umuvugizi wa Simba SC yakuye mu rujijo ababonanye Haruna Niyonzima n’abakinnyi ba Yanga SC

Kuri uyu wa Gatanu ushize hagaragaye video irimo abakinnyi b’ikipe ya Yanga yo muri Tanzania ari bo, Thaban Kamusoko, Amandla Tambwe n’Umunyarwanda ukinira Simba, Haruna Niyonzima, bari kumwe mu myitozo ngororamubiri, bituma abantu bibaza byinshi ariko umuvugizi wa Simba akuraho urujijo. Haruna Niyonzima nawe akaba yaragiye muri Simba avuye muri Yanga. Nyuma yo kugaragara kw’iyo […]

Ter Aviv: Hongeye kuba imyigaragambyo yamagana iyirukanwa ry’abimukira b’Abanyafurika

Ibihumbi by’abantu kuri uyu wa Gatandatu byongeye kwigabiza imihanda y’I Ter Aviv mu myigaragambyo yamagana iyirukanwa ry’abasaba ubuhungiro muri Israel bavuga ko uyu mugambi ari uw’ivangura rishingiye ku ruhu, basaba gushakira igisubizo cya nyacyo ibyo bibazo. Inkuru y’urubuga ynetnews iravuga ko abantu bagera mu 25,000 bamagana iryo yirukanwa bahuriye mu mujyi wa Ter Aviv mu […]

RDC: Abantu 14 biciwe mu mirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba

Abantu 14 barishwe abandi benshi barakomereka mu mirwano yabereye kuri uyu wa Gatanu ushize mu duce tubiri tw’umurenge wa Walendu Tatsi muri Teritwari ya Djugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Utwo duce akaba ari aka Penyi na Jeli two mu Murenge wa Walendu Tatsi wo muri Teritwari ya Djugu twibasiwe n’ibitero by’abantu bitwaje intwaro […]

Ubukungu bw'u Rwanda bwitezweho kuzamukaho 7,2% muri uyu mwaka -IMF

Ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka bwitezweho kuzamuka  ku gipimo cya 7.2% nk’uko byemejwe n’impuguke z’ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF zimaze iminsi mu Rwanda mu kiganiro gisoza ubutumwa bw’izo mpuguke mu Rwanda bamazemo iminsi bungurana inama n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubukungu bw’igihugu. Izo mpuguke za IMF, zishingira ku migendekere myiza y’icyiciro cy’ubuhinzi, umusaruro w’inganda na […]

Ishyamba si ryeru hagati ya Diaspora Nyarwanda na Radio France Inter

Radio ya leta mu gihugu cy’u Bufaransa, France Inter ifitanye isano na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yasabye imbabazi za nyirarureshwa umunyamategeko w’Umunyarwanda uba mu Bufaransa watanze ikirego abanyamakuru bayo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu ntangiriro z’iki cyumweru mu kiganiro bakoraga. Izi mbabazi za France Inter zikaba zarakaje Abanyarwanda bo mu nzego zose z’ubuzima bemeza ko […]

Ikipe y’u Rwanda y’abagore yakuwe ku rutonde rwa FIFA

Ikipe  y’u Rwanda  y’umupira w’amaguru  y’abagore “Amavubi’’ yamaze gukurwa ku rutonde rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ( Federation International de Football Association) . Uru rutonde rusohoka nyuma ya buri mezi atatu. Urutonde FIFA yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 23 Werurwe 2018, Amavubi y’abagore ntabwo ahagaragara. Iyi kipe imaze igihe kirekire kigera ku mwaka […]

Malawi yemereye impunzi z’Abanyarwanda kuhaba zitikanga gucyurwa

Abanyarwanda bahungiye muri Malawi bemerewe gukomeza kuba muri iki gihugu nubwo bakuriweho statut y’impunzi gutaha kwabo bikaba byashyizwe mu bushake bwabo. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikaba ryemeza ko iki gihugu gicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda  bakuriweho statut y’ubuhunzi mu Ukuboza 2017 kimwe n’izindi mpunzi z’Abanyarwanda hirya no hino ku isi. Mu kiganiro yahaye Malawi24 dukesha iyi nkuru, ishami […]

Dore ibyiza 5 by’umugore waciye imyeyo (wakunnye) mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Gukuna, cyangwa se Guca imyeyo nk’uko bamwe babyita ni umuhango wa gikobwa ukorwa mu muco nyarwanda no mu bindi bihugu bya Afurika ugamije gutegura umukobwa kuba umugore ubereye umugabo, utangira umukobwa ari umwangavu kuko umubiri uba utarakomera rimwe na rimwe atarajya mu mihango ya gikobwa. Umugore wakunnye aba afite umwihariko we mu gihe cy’imibonano mpuzabitsinda […]

Uganda: Umugabo yiyahuye arangije kwica umugore we n’umwana

Umugabo witwa Innocent Muhumuza wo mu gace ka Rwensinga mu karere ka Ibanda yishe umugore n’umwana arangije na we ariyahura. Umuyobozi wa polisi mu karere ka Ibanda, DCP Rodgers Cheebene yavuze ko uwo mugabo Innocent Muhumuza w’imyaka 23 yishe umugore we Kamiza w’imyaka 18 n’umwana we w’imyaka 2 arangije nawe arimanika. Yagize ati ” Yatemye […]

Ngoma: Babiri bari bakurikiranweho gusambanya umwana bakanamwica bakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma  rwakatiye  igifungo cya burundu y’umwihariko abagabo babiri bari bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 barangiza bakamwica, naho umugore bafatanyije akatirwa igifungo cya burundu. Abo bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko ku wa 16 Werurwe 2018  ni; Bavugayabo Emmanuel na Niyomukiza Emmanuel alias Yabobo, bakaba barakatiwe nyuma yo guhamwa n’ […]

Perezida Nkurunziza yahinduriye imirimo Col. Baratuza Gaspard wari umuvugizi w’ingabo

Perezida w ’ u Burundi Petero Nkurunziza, yahinduriye imirimo bamwe mu basirikare, uwari umuvugizi w ’ ingabo, Col. Baratuza agirwa umuyobozi w ’ ishuri rya gisirikare. Mu itegeko ry’umukuru w’igihugu nimero 100/031 ryo ku wa 20 Werurwe 2018, rigaragaza ko umukuru w’igihugu yavanye umuvugizi w’ingabo ku mwanya amugira umuyobozi w’ishuri rya Kaminuza rya gisirikare (ESCAM). […]

Kayonza: Hatashywe umudugudu w’icyitegererezo watwaye asaga miliyoni 500 z’Amanyarwanda

Kuri uyu wa gatanu, itariki 23 Werurwe 2018, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufuluke, aherekejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt. Gen Jacques Musemakweli; Umuyobozi wungirije w’Inkeragutabara Maj. Gen Jerome Ngendahimana n’abandi bayobozi, batashye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rugeyo uri mu Karere ka Kayonza wuzuye utwaye asaga miliyoni 512RWf.. Uyu mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugeyo ukaba wubatse […]

Perezida Kagame agiye kugirana ibiganiro na Museveni muri Uganda

Perezida Paul Kagame agiye kugirira urunzinduko rw’umunsi umwe muri Uganda aho azabonana na Perezida Museveni, intego y’uru ruzinduko ni ukuganira ku bibazo bimaze iminsi bivugwa hatagi y’ibihugu byombi. Uru ruzinduko ruteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018, aho aba bakuru b’ibihugu byombi bazahura bakaganira ku bibazo bimaze iminsi bivugwa, ibihugu byombi bifitanye. Umunyamakururu […]

Umunyarwandakazi Mukasarasi yahawe igihembo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umunyarwandakazi Godelieve Mukasarasi watangije umuryango wita ku bapfakazi n’imfubyi za Jenoside witwa ‘SEVOTA’ yahawe igihembo nk’umugore w’indashyikirwa i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Madamu Mukasarasi ari mu bagore 10 bashimiwe na Guverinema ya Amerika ku bw’uruhare bagize mu guharanira amahoro, no guteza imbere abagore, ku buryo byashoboraga no kubagiraho ingaruka. Ibyo bihembo […]

Somalia: Abarenga 14 basize ubuzima mu gitero cyagabwe kuri hoteli

Abantu barenga 14 bapfuye abandi barakomereka bikomeye  bazize igisasu cyaturikiye mu modoka iruhande rwa hoteli ya Woheyi mu mujyi wa Mogadishu . Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu gihugu, Abdiazis Ali Ibrahim yagize ati’’ Habayeho guturika kw’igisasu , kugeza ubu abapfuye ni 14 abandi bakomeretse’’.  Yongeyeho ko abaguyemo bashobora kwiyongera. Ababibonye biba batangaje ko babonye imodoka […]

Diamond Platnumz yihanangirijwe kubera kurwanya ibyemezo bya Leta

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya, Diamond Platnumz, Leta ya Tanzaniya yamwihanangirije kubera gushaka kurwanya ibyemezo byayo. Mu minsi ishize nibwo Minisiteri y’ itumanaho ,umuco, ubugeni na siporo yahagaritse indirimbo 15 z’abahanzi bo muri Tanzaniya gukinwa ku mateleviziyo no ku maradiyo y’imbere mu gihugu kubera ko zica umuco .Harimo 2 za Diamond arizo Waka Waka na Hallelujah […]

Ikipe ya Man.Utd yemeje ko Zlatan Ibrahimovic azayivamo asoje shampiyona 2017/2018

Nyuma y’ubwumvikane ku mpande zombi( Man U na Zlatan), bemeje ko azasezera nyuma y’imikino 2017/2018. Iyi kipe yabitangarije ku rubuga rwa Twitter ku wa 22 Werurwe 2018. Nyuma y’uko iyi kipe yabitangaje, Zlatan yanyujije ubutumwa bwe kuri Instagram ashimira ikipe n’abakunzi bayo mu bihe byose yayikiniraga. ” Ibihe byiza bigira iherezo. Mbere na mbere mboneyeho […]

Tanzaniya: Polisi yaburiye abarwanya Perezida Magufuli ko izabamugaza

Polisi ya Tanzaniya yataye muri yombi abagabo babiri bashinjwa kwangisha abaturage ubutegetsi bwa Perezida Magufuli babinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Mu minsi ishize nibwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahamagariye abaturage babinyujije ku mbuga nkoranyambaga kwigaragambya kuri 26 Mata 2018 barwanya icyo bise ubutegetsi bw’igitugu bwa Magufuli. Umuyobozi wa polisi muri Dodoma Gilles Muroto yabwiye abanyamakuru ko aba […]

Celine Dion yasubitse ubitaramo yari afite kubera ko agiye kubagwa ugutwi

Umuhanzi w’icyamamare,Celine Dion yamaze gusubika ibitaramo yari afite muri Las Vegas kubera ko agiye kubagwa ugutwi. Celine Dion uzuzuza imyaka 50 y’amavuko mu mpera z’uku kwezi yatangaje ko amaze igihe afite ikibazo mu gutwi gituma atumva neza. Yongeyeho ko ikibazo ugutwi kwe gufite gikomeye cyane ku buryo aho bigeze gukeneye kubagwa kurusha kukuvura bisanzwe. Yasubitse […]

John Bolton yagizwe umujyanama mu by’umutekano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ku wa 22 Werurwe, Donald Trump yashyizeho umujyanama we mu rwego rw’umutekano, John Bolton asimbuye Lt. Gen. Herbert Raymond McMaster, ariko azatangira gukora ku wa 9 Mata 2018 . Herbert na we yari yagiyeho asimbuye Michael Flynn wamaze ibyumweru bitatu kuri uwo mwanya. Ingoma ya Donald Trump yaranzwe no guhindagura abayobozi bakuru batandukanye kandi bakorana […]

Abongereza barasaba u Burusiya kuzabungabunga umutekano w’abafana bazaherekeza ikipe y’igihugu cyabo

Nyuma y’ibibazo by’amakimbirane ibihugu byombi bimazemo iminsi, umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza mu bubanyi n’amahanga, Boris Johnson, ku wa 21 Werurwe 2018, yasabye Leta y’u Burusiya kurinda umutekano w’abafana b’Abongereza bazajya kureba imikino y’igikombe cy’isi izaba muri Kamena 2018. Iyi nkuru dukesha AFP, Boris Johnson yavuze ko n’ubwo umubare w’abafana bari basanzwe baherekeza ikipe bagabanyutse […]

Yafatiwe ku mupaka wa Gatuna agerageza gutoroka nyuma yo gukatirwa azira gusambanya umwana

Uwitwa Twizere Marcel wo mu Karere ka Nyamagabe washinjijwe icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure ndetse kikamuhama agakatirwa ariko akaza gutoroka ubutabera yafatiwe ku mupaka wa Gatuna agerageza kujya muri Uganda. Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwari bwatsinze urubanza bwari bukurikiranyeho  Twizere Marcel  icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 .  Uregwa  yahamwe n’icyo […]

Ibigwi bya Col. Kadhafi wishwe urw’imbwa yari intwari ya Afurika- VIDEO

Amazina ye ni Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi, yavukiye mu gace ka Qasr Abu Hadi, muri District ya Sirte muri Libya, agace yaniciwemo. Uyu mugabo ufite amateka adasanzwe ku mugabane wa Afurika, yishwe ku wa 20 Ukwakira  2011, urupfu rw’agashinyaguro, ku buryo n’abo yagiriye neza batabimwituye mu minsi ye ya nyuma. Gaddafi wabaye umusirikare wa […]

U Buhinde: Umwana yavukanye umutwe wa kabiri ufashe ku nda ye- AMAFOTO

Umugore w’imyaka 22 y’amavuko, ukomoka mu Buhinde, yabyaye umwana ufite imitwe ibiri, uwa kabiri ufashe ku nda ye. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru New York Daily News, uyu mwana yavukiye mu bitaro biciriritse, nyuma yo gusanga adasanzwe yoherezwa kwitabwaho mu bitaro bikuru ‘hôpital de JK Lone’ biri mu mujyi wa Jaipur mu Buhinde. Uyu mwana yavutse neza […]

U Rwanda rugiye kwakira indi nama ikomeye izasozwa n’igitaramo

Nyuma y’inama mpuzamahanga ya Afurika Yunze Ubumwe iherutse kubera i Kigali, u Rwanda ruritegura kwakira indi nama mpuzamahanga ikomeye yateguwe na Mo Ibrahim Foundation izaba yiga ku miyoborere mu kiswe Ibrahim Governance Weekend izaba hagati y’itariki 27 n’itariki 29 Mata 2018. Icyumweru cya Ibrahim cyahariwe imiyoborere (Ibrahim Governance Weekend) kikaba gihuza amahuriro akomeye y’imiryango n’abantu […]

Perezida Cyril Ramamphosa yakanguriye abaturage be kujya bakora umuganda nko mu Rwanda

“ Basangirangendo, igihe kirageze kuri twe nk’ Abanyafurika y’Epfo ngo tugire ubuzima bwiza, ariko tunasukure aho dutuye, kuko iyo ufite ubuzima bwiza, ukanasukura aho utuye, bifungura intekerezo zawe n’umutwe wawe .” Ubu ni ubutumwa perezida Cyril Ramamphosa yahaye abaturage ba Afurika y’Epfo nyuma yo gukubuka mu Rwanda aho yasabye kwigira ku isuku iranga Abanyarwanda. Perezida […]

Umugore wasambanye na Perezida Trump akomeje kumwandagaza amena amabanga

Umunyamideli Karen McDougal avuga ko yagiranye ubucuti na Donald Trump imyaka myinshi mbere y’uko atorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko agahamya ko basambanye, Trump agashaka kumuhonga amafaranga akanga. Aganira na CNN, Karen yatangaje ko yagiranye ubucuti budasanzwe na Trump mu gihe cy’amezi 10, hagati ya 2006 na 2007. By’umwihariko ko Trump yamuhaye […]