Kirehe: Umugabo afungiwe gufatanwa imiti ya magendu
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yafatanye umugabo uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko imiti y’ubwoko butandukanye ya magendu irimo Coartem, Amoxicyline, Paracetamol, na Erithmentic. Iyi miti yafatiwe mu nzu ya Muhoza Danny ku wa 17 Mata, hakaba ari mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Kigina . Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu […]
Abantu 3 barishwe bahambwa mu musingi w’urusengero
Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’umugabo watumye hamenyekana ko abantu batatu bishwe bagashyirwa mu nyubako y’urusengero, yahise atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano mu gihe abishwe bataburuwe. Imibiri y’abantu bataramenyekana niyo yabonywe mu musingi w’urusengero ruteranirwamo n’abatari bake mu gace k’ahitwa Ugwuaji muri Nigeria. Si rimwe, si kabiri hagenda hatahurwa imibiri y’abantu bishwe mu duce dutandukanye muri […]
Blessed Family yasuye urwibutso rwa Ntarama inafata mu mugongo uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gihe hagikomeje iminsi 100 yo wibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, itsinda Blessed Family ryasuye urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mata 2016, rinafata mu mugongo umukecuru wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iri tsinda ryiganjemo urubyiruko, rikigera kuri urwo rwibutso basobanuriwe uburyo […]
Umwaka wa 2015 wagaragayemo impinduka zidasanzwe mu mukino wa rugby mu Rwanda
Mu mpera z’umwaka wa 20014, nibwo federasiyo y’umukino wa rugby mu Rwanda yashyiriyeho ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Perezida Alexis Areire wari watowe kuri uwo mwanya , ndetse n’umunyamabanga we Tharcise Kamanda wagiye kuri uwo mwanya asimbuye Janvier Ugeziwe. Aba bagabo bafatanyije na comite yabo iyoboye uyu mukino mu Rwanda, bahise bashyiraho umurongo ngenderwaho uzabafasha […]
Umugore yafashe amashusho umugabo we arimo gusambanya imbwa
Umugabo ufite abana 6 yatawe muri yombi ashinjwa gukorera iyicarubozo inyamanswa nyuma yo gufatwa asambanya imbwa y’umugore we nk’uko byatangajwe n’igipolisi cyo mu mujyi wa New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igipolisi cya New York kivuga ko cyataye muri yombi Jesus Gutierrez w’imyaka 39 utuye Manhattan nyuma yo kumushinja gusambanya imbwa y’umugore […]
Ethiopia: Abantu 140 bishwe n’abantu bitwaje intwaro
Ethiopia iravuga ko abantu bitwaje intwaro bivuganye abaturage 140 hafi y’umupaka wayo na Sudani y’Epfo, ndetse bakanashimuta abana 39. Minisitiri w’itumanaho wa Ethiopia, Getachew Reda, aravuga ko abateye aria bantu bo mu bwoko bwa Murle bo muri Sudani y’Epfo. Yongeyeho ko abashinzwe umutekano bari gukurikirana abo bateye hakaba hishwemo abagera kuri 60. Igihugu cya Ethiopia […]
Burundi : Visi perezida yasabye Abanyamahanga gusubira iwabo
Visi perezida wa mbere w’u Burundi, Gaston Sindimwo kuri uyu wa Gatandatu ushize yibasiye abanyamahanga baba mu Burundi, ibihugu byabo byarahagarikiye inkunga u Burundi, abasaba guhitamo gusubira iwabo cyangwa bagasaba visa za ba mukerarugendo. « Hari abazungu bamwe bafatiye ibihano u Burundi, ibihano byo guhagarika ubufatanye bwabo n’igihugu cyacu. Nyamara , ntibashaka kuva mu Burundi […]
Impushya z’inzira nshya muri EAC zizwi nka e-passports zizatangira gukoreshwa mu 2017
Impushya z’inzira nshya zikoranye ikoranabuhanga zizwi nka e-passports zizasimbura izindi zose zakoreshwaga mu karere ka East African Community zizatangira gukoreshwa mu mwaka utaha nk’uko byatangajwe na minisitiri wa Uganda ushinzwe ibikorwa bya EAC. Bwana Shem Bageine, yatangaje ko icyemezo cyo gusimbura passports z’ibihugu cyagezweho n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango mu nama yabahurije Arusha muri Werurwe. Muri […]
Ese guverinoma y’u Burundi izemera kwakira abapolisi 3,000 Loni iteganya kohereza?
Muri raporo y’amapaji 11 yohererejwe Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni kuwa 15 Mata, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon arateganya ubutumwa bushya bwa Loni mu Burundi aho ateganya kohereza abapolisi 3000. Ikibazo cy’umutekano mu Burundi ngo gikomeje kuburirwa umuti ku buryo bigeze aho biteye impungenge Ban Ki-moon nyuma y’ibyumweru bibiri akanama k’amahoro n’umutekano kemeye kohereza […]
Abasore 2 bagiye gutangiza umushinga wigisha ibibi by’ icuruzwa ry’abantu
Abo ni Corneille Cyuzuzo na Costase Ndayishimiye babarizwa mu muryango udaharanira inyungu “Strive For Health Rwanda” bagiye gutangiza umushinga wo kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda ibibi by’icuruzwa ry’abantu. Ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu gihangayikishije isi ndetse n’akarere muri rusange, aho abantu batwarwa bizezwa ibitangaza ku kazi bagiye gukora nyuma bagashorwa mu bindi bikorwa bibi by’urukozasoni, aha akaba ariho […]
Muhanga: Ababyeyi n’abarimu barasabwa uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko umuti w’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara ku rubyiruko ifitwe n’babyeyi n’abarezi. Abaturage bavuga ko urubyiruko rwinshi rwavutse nyuma na mbere gato ya jenoside ku buryo nta matwara yayo bacengewe igihe yigishwaga, ariko bikaba bisigaye bitungurana ukuntu bayigaragaza. Abaturage bavuga ko ababyeyi b’abana ari bo babashyiramo ibitekerezo byabo by’ingengabitekerezo, […]
Ishyaka RPP rikorera hanze rirasaba ibihugu bigicumbikiye abakoze jenoside kubata muri yombi
Ishyaka Rwanda People’s Party rikorera hanze y’igihugu, muri iki cyumweru dusoje ryifatanyije n’abandi kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 igatwara ubuzima bw’abantu basaga miliyoni, risaba ibihugu bigicumbikiye abakoze jenoside kubata muri yombi bagashyikirizwa ubutabera. Mu itangazo yageneye ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru, umuyobozi wa RPP, John Karuranga yasabye gusubiza […]
Burundi: Bane barimo abo mu ishyaka CNDD-FDD bishwe n’abantu bitwaje ibirwanisho
Abantu bane mu Burundi bishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana bari bitwaje imbunda kandi bose bambaye imyambaro ya gisirikare. Ibi bikaba byarabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ushize muri Komini Mugamba, mu Ntara ya Bururi. Abantu batatu baguye muri ubu bwicanyi bari bari mu kabari kari ku gasozi ka Nyatubuye, babiri muri bo bakaba […]
RDC: Hazamuwe ibirego bishya bishinja ingabo za Tanzania guhohotera abagore
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco) kuri uyu wa gatandatu bwatangaje ko bwakiriye ibirego bishya bijyanye n’ifatwa ku ngufu bishinjwa ingabo ziri muri ubu butumwa. Umuryango w’Abibumbye mu ntangiriro z’uku kwezi ukaba wari watangaje ko uri gukora iperereza ku birego bishinja ingabo za Tanzania ziri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Congo, ihohotera […]
Polisi fc yatsinze Mukura Victory Sport igitego 1-0
Kuri iki cyumweru ikipe ya Polisi fc yatsinze Mukura Vs igitego 1-0 , bikaba byayongereye ikizere cyo kuza mu makipe y’imbere mu kiciro cya mbere cya Champiyona y’u Rwanda. N’umukino utagaragayemo Capiteni wa polisi fc Habyarimana Innocent kubera amakarita abiri y’umuhondo yari afite,hakiyongeraho umuzamu wa mbere mvuyekure Emery, Ngirinshuti Mwemere ukina kuruhande rw’ibumoso, Uwihoreye Jean […]
Tumenye imikorere y’ Ishami rya Polisi rikorana na Polisi mpuzamahanga n’ubutwererane
Muri iki gihe, isi yugarijwe n’ibyaha bitandukanye. Ibi byaha kandi ni mpuzamahanga kuko ababikora nta mipaka bagira. Mu rwego rwo guhangana n’ibyaha nk’ibyo rero, Polisi y’u Rwanda yihaye ingamba zo gukorana na za Polisi z’ibindi bihugu binyuze mu muryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol). Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi w’ Ishami rya Polisi rikorana na Polisi mpuzamahanga […]
Perezida Nkurunziza yaneguwe na Kofi Annan
Kofi Annan,wahoze ari umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye yaneguye cyane perezida Nkuruniza ko atari akwiye kongera kuyobora indi manda ya 3, ahamya ko bitari bikwiye ndetse ko bihabanye n’itegekonshinga ry’u Burundi. Aganira na BBC yavuze ko Kuva yatangaza ko agiye kwiyamamaza, abantu babarirwa mu majana barishwe bazira politiki. Bwana Annan yavuze ko perezida Nkurunziza nta kimenyetso […]
Muhanga: Umuturage wari watemye DASSO yarashwe arapfa
Ahagana saa moya (7:00) z’igitondo zo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Mata 2016, nibwo umusore witwa Mbyariyehe Olivier wari uri mu maboko ya polisi yarashwe n’umupolisi arapfa ubwo yageragezaga gutoroka. Aya makuru yemezwa n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa ko Mbyariyehe yarashwe ubwo yashakaga gutoroka. Yagize ati: “ Umunsi yafashweho, Mbyariyehe yasanzwe […]
Ese kwinjira (Penetration) bigoranye nibyo bigaragaza ko umukobwa ari isugi
Gupima ubusugi bw’umukobwa ntabwo bigombera kuryamana nawe cyangwa gukoresha ikindigipimo, ahubwo hari ibintu byinshi bishobora kukwereka ko umukobwa ari isugi cyangwa ko atakiri isugi, gusa Hymen ni kimwe mu bishobora kukwereka ko ari yo nubwo nayo utayishingiraho cyane. Hymen ni agahu kaba gapfutse umwenge w’igitsina cy’umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina. Abantu benshi bakunda kwibeshya ko iyo […]
Inkuru yari yasakaye ko umuhanzi Jackie Chandiru yitabye Imana
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Mata 2016, nibwo inkuru zacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko umuhanzi ukomoka muri Uganda, Jackie Chandiru yitabye Imana, aya makuru yanyomojwe n’umujyanama we (manager). Julie, manager wa Jackie yatangaje ko umukiriya we ameze neza ibyatangajwe ari ibihuha byambaye ubusa. Yagize ati: “ Ntabwo ari ukuri, ni […]
Ikinyarwanda, Ntibavuga Bavuga: ku nka n’amata
Ikinyarwanda ni ururimi rwihagije ku nkoranyamagambo ndetse kikagira n’umwihariko w’inshoberamahanga cyane cyane ku bintu umuco wahaga agaciro. Nubwo akenshi dusanga hari amagambo y’amatirano aturuka mu zindi ndimi, aho wumva akenshi mu mbwirwaruhame umuntu utazi icyongereza n’igifaransa nawe yifashisha impuguke muri izo ndimi z’uruzungu kugirango abashe kumva ibivuzwe Muri iyi nkuru twifuje ko twaganira ku Kinyarwanda […]
Nyagatare: Umusore atunzwe n’ igicugutu nyuma y’igihe kirekire yarazengerejwe n’ubukene
Iradukunda Nikodemu,ni umusore ufite imyaka 20,atuye mu karere ka Nyagatare,umurenge wa karama,akagari ka gikagati,mu mudugudu wa Bigega atunzwe n’akazi kubucuruzi afashwamo n’icyigare bita igisuguma (igicugutu) yatangiye mu 2012. Ngo kuba yiga mu ishyuri ryisumbuye rya G.s .Gikagati mu mwaka wa kabiri, abikesha igisuguma,kuko kimufasha mu gukora ubucuruzi bwe ,bwo kumworohereza ubwikorezi ndetse no kwiga. Ubwo […]
Perezida Raul Castro aravuga ko hari ibindi bigenza Amerika mu gihugu cye
Perezida Raul Castro wa Cuba yaburiye abaturage b’igihugu cye kuri uyu wa Gatandatu ababwira ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyemeje kurandura impinduramatwara za gisosiyalisiti za Cuba nubwo ngo ibihugu byombi bigeregeza kubyutsa umubano na perezida Obama akaba aheruka kubasura, yongeraho ko ishyaka rimwe rukumbi rya gikomunisiti ari ryo ryarinda izi mpinduramatwara bagezeho. Perezida Castro […]
Sudani y’Epfo yasinye amasezerano ayinjiza muri EAC
Igihugu cya Sudani y’Epfo cyabaye umunyamuryango wa EAC ku mugaragaro nyuma yo kubonana kwa perezida Salva Kiir na Chairman wa EAC, perezida John Pombe Magufuli bagashyira umukono ku masezerano yo kwinjiza iki gihugu mu muryango. Abakuru b’ibihugu byombi babanje kubonana kuwa Gatanu i Dar es Salaam baraganira mbere y’uko bucya kuwa Gatandatu tariki 16 Mata […]
Ku myaka 55 y’amavuko, yarashwe ashinjwa amarozi
Ni umugabo witwaga Fidèle Nibizi w’imyaka 55 y’amavuko, wari utuye muri komine Buganda, intara ya Cibitoke ho mu Burundi, uyu mugabo akaba yarishwe ku wa Gatanu tariki ya 15 Mata, nyuma y’igihe kirekire avugwaho amarozi. Mu gihe inzego z’ubuyobozi zivuga ko zatangiye iperereza ku rupfu rwe, bitangazwa ko yarashwe n’abantu bataramenyekana, bamurasa mu ijoro saa […]
Nyuma yo kuzahazwa n’uburwayi, Eddy Kenzo ashobora guhagarika umuziki
Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda, aravuga ko icyamamare Eddy Kenzo agiye guhagarika umuziki akita ku buzima bwe bwite bwugarijwe n’indwara itaramenyekana. Ibi bije nyuma y’uko uyu muhanzi yagiye agaragara kwa muganga kenshi, ariko ntihamenyekane indwara iba yamwibasiye. Ibitaro bimwe uyu musore yagezemo, ngo haba haravumbuwe amakuru ko yaba yararwaye Thiphoid,akaba ari yo mpamvu akunze […]
Leon Mugesera ntiyemera igihano yahawe
Leon Mugesera, yajuririye igihano cy’igifungo cya burundu aherutse guhabwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mugesera yahawe igihano n’urukiko kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2016 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uyu mugabo w’imyaka 63 y’amavuko, yazanywe mu Rwanda mu 2012 […]
Kenya:Al Shabaab mu myiteguro yo kwinjiza abarwanyi bashya
Ibiro by’ubutasi muri Kenya (NIS) byamaze gutangaza ko Al Shabab iri mu myiteguro yo kwinjiza abandi barwanyi ku butaka bwa Kenya. Ibyo biro by’ubutasi bivuga ko uretse kuba uyu mutwe w’ibyihebe wari warigabije inkengero z’ Amajyaruguru ya Kenya, ngo ubu noneho yamaze kunoza umugambi wo kwigarurira n’agace ka Rift Valley ndetse na Nyanza. Ni muri […]
Jenoside ni umusaruro mubi w’imiyoborere mibisha yaranze u Rwanda – Minisitiri w’Intebe
“Nagirango mbibutse ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusaruro mubi wavuye ku miyoborere mibisha yaranze ubutegetsi bw’u Rwanda, kuva ku ngoma y’Abakoloni kugeza ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri” . Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangaje kuri uyu wa 15 Mata, 2016 mu ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ryabereye ku biro bye ku Kimihurura, rigahuza […]
Abasore babiri bo mu muryango umwe bishe ba se babaziza amarozi
Abasore babiri bo mu muryango umwe bishe ba se babicishije imihoro mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu ahitwa Buba, muri chefferie ya Walendu Pisti ho mu Ntara ya Djugu yahoze ari Ituri. Abayobozi bo muri aka gace batanze aya makuru bakaba bavuga ko aba basore bishe ba se babashinjaga kuba abarozi. Nk’uko bitangazwa […]
Batatu bafunze bazira kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge
Abafashwe ni abitwa Manirarora Damascene na Bahati Justin bafashwe ku italiki ya 14 Mata bafatirwa mu turere twa Kirehe na Nyamagabe mu gihe uwitwa Nshimiyimana Moise yafashwe ku italiki ya 13 Mata mu karere ka Muhanga. Manirarora yafatiwe mu kagari ka Cyunuzi ko mu murenge wa Gasake, mu karere ka Kirehe afashwe n’aba DASSO bamaze […]
FDLR iracyekwaho kugaba ikindi gitero mu Rwanda
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 rishyira kuwa 16 Mata abantu bitwaje ibirwaniro baraye bagabye igitero kuri station ya polisi iri mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi, baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho bikekwa ko abateye ari abo mu mutwe wa FDLR nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’ingabo […]
Polisi irihanangiriza abakoresha “Banque Lambert” kuyireka kuko itemewe n'amategeko
Vuba aha, Polisi yakiriye ikirego cy’umuntu wavugaga ko ahozwa ku nkeke n’umwe mu nshuti ze umwishyuza miliyoni 7 z’amafaranga , yagombye kuba yaramwishyuye mu mezi abiri hariho inyungu ya miliyoni 4 n’ibihumbi 200. Uwazigujije yari yatanzeho ingwate inzu ye y’agaciro ka miliyoni 150, akaba yarabikoze kugirango yikemurire ikibazo cyihutirwaga cy’amafaranga yari afite n’ubwo yari aziko […]
Dr.Stella Nyanzi asambanye na Dr.Kiiza Besigye ngo byaba ari iby'igikundiro
Dr.Stella Nyanzi wigisha muri Kaminuza ya Makerere uvugwaho gushaka gutera akabariro na Kiiza Besigye, nyuma yo kunenga ubutegetsi bwa Perezida Museveni ndetse ko akunda Besigye bikomeye. Stella abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yavuze ko ashima ibyo Besigye akora kandi amuhoza ku mutima no mu bitekerezo bye bitewe n’ubwiza ndetse n’ubushobozi amubonamo. Yagize ati:” Nkunda […]
Muhanga: Umuturage yatemye Dasso
Ku isaha ya saa yine zo ku wa kane tariki ya 14 Mata 2016, nibwo umusore utuye mu mudugudu wa Rushenyi akagali ka Karambo mu murenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga, yatemye ushinzwe umutekano DASSO ( District Administration Security Support Organ ) ubwo yari igiye kumufata atwika amakara mu ishyamba rya Leta. Aya […]
“Ubushenzi n’uburokore ntabwo ari igikangisho cy’ubuyobozi”-Hussein
Umuyobozi mukuru w’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu atunga agatoki umwe m baharanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomoka mu shyaka rya Abarepubulikani, yavuze ko ibyo akora ari ububwa. Zeid Raad al-Hussein, ngo n’ubwo ateruye ngo avuge amazina ya Trump, yavuze mu marenga ibyo uyu mugabo, umucuruzi ukomeye muri New York ko yaba ashyigikiye […]
Babiri bafunze bazira gukorera abandi ibizami bikorera impushya zo gutwara ibinyabiziga
Abagabo babiri batawe muri yombi kuri uyu wa kane mu karere ka Kayonza bakurikiranyweho gukorera abandi ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga. Abo ni Hagumakubana Jean Bosco w’imyaka 36 na Kwizera Jovens w’imyaka 20, bafashwe ubwo abapolisi bakoreshaga ibizami bari bamaze gutahura ko amafoto yari ari ku mpapuro bakoreragaho atari ayabo. Aba bombi ubu bakaba […]
Korea ya Ruguru yananiwe guturitsa igisasu cya kirimbuzi
Abayobobozi ba Amerika na Koreya y’Epfo batangaje ko Koreya ya Ruguru yananiwe guturitsa Misile iri mu bwoko bwa Musudan nk’uko ibimenyetso byabigaragaje. Nk’uko BBC ibivuga, ngo ntihamenyekanye neza ubwoko bw’iyo Roketi yakoreshejwe, ariko hakekwa ko impamvu yananiwe guturika ari uko itari ifite ingufu. Mu gihe hibukwaga uwashinze Korea ya ruguru ari nabwo icyo gisasu cyasuzumwaga, […]
Burundi: Ukekwaho kuba umunyarwanda yishwe amanikwa mu giti
Umurambo w’umugabo ukekwaho kuba umunyarwanda witwa Nshimiye, wabonetse mu ishyamba ry’ i Bukamba mu ntara ya Rutana umanitswe mu giti. Amakuru aturuka mu gace ka Rutana uwo Nshimiye yakundaga kugaragaramo, avuga ko abaturage b’aho yapfiriye babonye umurambo we amaze iminsi 3 yishwe, nk’uko bitangazwa na Igihe/burundi. N’ubwo bwose bigaragara ko yaba yariyahuye, amakuru yagiye atangazwa […]
Gen Prime Niyongabo ngo yaba agiye kwerekwa imiryango
Mu gihe hashize iminsi Leta y’u Burundi ihinduranya abayobozi mu nzego za gisirikare na polisi, kuri ubu biranugwanugwa ko Gen Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo nawe ashobora kuvanwa kuri uyu mwanya hagashyirwaho uwizewe kumurusha nyuma y’uko atunzwe agatoki ko yari mu itegura ry’umugambi wo guhirika Perezida Nkurunziza. Amakuru ava mu gisirikare cy’u Burundi, avuga ko […]
Rubavu: Abantu bataramenyekana bagabye igitero ku biro bya Polisi
Mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Bugeshi, muri iri joro ryakeye, station ya polise yagabweho igitero n’abantu bataramenyekana maze bamwe bahasiga ubuzima. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin akaba yavuze ko polisi ikibikurikirana, ikaba iribubivuge n’imara kubimenya neza, iki gitero kikaba cyabaye muri iri joro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu. Umuvugizi […]
Gatsibo: Rwiyemezamirimo akurikiranyweho gukoresha inyandikompimbano agatsindira isoko
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo yataye muri yombi Rwiyemezamirimo witwa Niyigena Eraste akekwaho gukoresha inyandikompimbano agatsindira isoko rya miliyoni imwe n’ibihumbi Magana ane y’amafaranga y’u Rwanda (1.400.000.000Frw). Uyu rwiyemezamirimo akaba akekwaho gutanga inyandikompimbano zo gupiganira isoko ryo kubaka ikigo nderabuzima cya Ngarama cyo mu murenge wa Ngarama no kubaka isoko ry’akarere rizwi […]
Amafoto: Debby Sempaka akomeje kurata ubwambure bwe
Alicia Debby Sempaka ukomoka muri Uganda yagaragaye yambaye ikariso gusa ifite ibara ridakunze kugaragara mu bindi byamamare bigenzi bye. Aya mafoto agaragaza ubwambure, Debby yayafotowe ubwo yari ari iwe mu rugo ahita anayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Nk’uko Howwe ibivuga, ngo uyu mukobwa akunze kugaragara yiyambitse ubusa, mu rwego rwo gushaka kurushaho kuba ikirangirire ndetse no […]
Mu gihe hamenyerewe ubutinganyi ku bantu, intare zihuje igitsina nazo zafotowe zirimo zimanya
Benshi batekerezaga ko ubutinganyi bukorwa ku bantu bahuje igitsina, ariko siko bimeze, kuko mu gihugu cya Botswana intare zingabo zafotowe zirimo kwimanya ku manywa y’ihangu. Umufotozi wafashe ayo mafoto bimugoye, ubwo yabonaga izo ntare zitsiritanaho bya hato na hato, yagumye hafi aho asa n’uwubikiriye , bidatinze imwe itangira kurira ngenzi yayo. Nk’uko urubuga Howwe rubivuga, […]
Huye: Muri kaminuza hatangijwe Pana African Movement Rwanda
Abarimu bigisha mu mashuri makuru na za kaminuza barakangurirwa gutanga ubumenyi busubiza ibibazo biriho, abanyeshuri nabo bagasabwa kwiga bagamije gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari badategereje undi wo kubibakorera. Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi wa PAN AFRICAN MOVEMENT RWANDA, Musoni Protais, ubwo kuri uyu wa gatanu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hatangizwaga PAN AFRICAN MOVEMENT ku […]
Ibintu 8 byagufasha kwishimira iminsi yawe yo kubaho
Namenye ko buri muntu wese akeneye ibyishimo. Namenye kandi ko umuntu wese ukeneye ibyishimo nta hantu yabihahira. Kubera iyo mpamvu, mu gihe nsoza inyigisho natangiye hejuru yo kwishimira mu Mwami, nifuje kukwibutsa ibintu 8 byagufasha. Suzuma uburyo usabana n’Imana; Suzuma uburyo uca bugufi; Iga kureba ibibazo uhura nabyo nk’uko Imana ibireba. Ukuremo amasomo meza kuruta […]
Dr Besigye agiye gushyiraho abakomando 10 barinda umutekano w’abayoboke be
Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize bamwe mu bayoboke b’ishyaka rya FDC bibasiwe n’agatsiko k’abantu bahishe isura bagambiriye kubagirira nabi. Besigye yiyemeje gushyiraho abakomando Kabuhariwe bazajya bacunga umutekano w’abarwanashyaka be, mu gihe ikibyihishe inyuma kitaremezwa. Kiiza Besigye unakomeje gushaka abayoboke b’ishyaka ayoboye, avuga ko kuva ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, azatangira kugendana n’abo bakomando, mu […]
Dr Leon Mugesera akatiwe gufungwa ubuziraherezo
Dr LĂ©on Mugesera yari akurikiranyweho ibyaha byo gucura no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, ubufatanyacyaha mu gutegura no gukora Jenoside, gushishikariza gukora icyaha cya jenoside, kwica no gutsemba imbaga no kubiba urwango hashingiye ku moko, urukiko rukaba rumaze kumukatira gufungwa ubuzima bwe bwose. Leon Mugesera wari ukurikiranweho […]
Runda: Kanyamagi yivuganye ushinzwe umutekano
Uwari ushinzwe gucunga umutekano kuri station yitwa Black Stars yo ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda yivuganwe na kanyamagi (izina rikunze guhabwa abana bacuruza amagi) mu gitondo cyo kuri uyu wa kane bapfuye amafaranga ngo yari yanze kumwishyura. Ibi bintu ngo byabaye mu ma saa cyenda za mu gitondo kuri uyu wa 14 Mata 2016, […]
Kwibuka birakomeje nyuma y'icyumweru cy'icyunamo
Mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habaye umuhango wo gushyingura abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi harimo n’inzego za Leta, iza polisi n’iza gisirikare ndetse n’abikorera ku giti cyabo. Umushyitsi mukuru yari Vice-prĂ©sidente wa Sena, Madame Gakuba Jeanne d’Arc. Abantu bagera kuri 24 barahungabanye ariko bidakabije nk’uko bitangazwa na CNLG. […]
Jacob Zuma yeruye avuga ko azava ku butegetsi ari uko Mugabe nawe yaburekuye
Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo yiyamye abamwotsa igitutu bamusaba kwegura ku buyobozi, maze ashimangira ko nibura yabuvaho ari uko Perezida Mugabe apfuye cyangwa yeguye. Ibyo yabivuze agendeye k’uko Perezida Mugabe amaze ku butegetsi imyaka isaga 35, kandi ntawe umushyiraho igitutu, ngo akaba agomba no kwiyongeza izindi manda kugeza ubwo azajya ajya ku kazi bamucunga […]
Impunzi z’Abarundi ziribaza aho zerekeza nyuma y’aho zatangiye guterwa no mu nkambi
Hari amatsinda y’abagizi ba nabi biri kuvugwa ko barimo kuva mu Burundi bakinjira mu nkambi z’impunzi z’Abarundi mu bihugu by’ibituranyi nka Tanzania bakagaba ibitero by’ubwicanyi ku mpunzi, aho bivugwa ko iterabwoba ry’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ryarenze imbibe z’igihugu nk’uko abarokotse ubwicanyi bavuga. Akaduruvayo ko mu gihugu cy’u Burundi katangiye mu mwaka ushize ubwo perezida […]
Dr Mugesera ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside arasomerwa uyu munsi
Mu gihe Dr LĂ©on Mugesera yari yarasabiwe gufungwa burundu akekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu, urubanza rwe rurasomwa uyu kuri uyu wa gatanu tariki 15 Mata. Dr LĂ©on Mugesera yagejejwe mu Rwanda, akuwe muri Canada, kugirango akurikiranweho ijambo yavigiye ku Kabaya mu mwaka 1992 ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi. Urubanza rwe rukaba rwaratangiye kuburanishwa mu […]
Uganda: Amb. Frank Mugambage yavuganiye Abanyarwanda bashinjwa gutunga indangamuntu 2
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yavuganiye Abanyarwanda bambuka muri Uganda baciye ku mupaka wo mu majyepfo y’uburengerazuba bitwaje indangamuntu za Uganda, avuga ko nta tegeko baba barenzeho kuri icyo. Ambasaderi Major Gen. Frank Mugambage wavuganye n’ikinyamakuru Daily Monitor ashaka kugira icyo avuga ku nkuru cyari cyakoze, yavuze ko niba hari ikibazo ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka […]
Uganda: Yakatiwe gufungwa imyaka 25 azira gutera inda umukobwa we
Umucamanza wo mu rukiko rukuru muri Uganda, Wilson Masalu Musene, yahanishije umugabo w’imyaka 47 igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa we akanamutera inda uyu mwana akaba yarabyariye se, Muhammad Juuko Kateregga impanga. Ubwo yatangazaga imyanzuro y’urubanza, umucamanza Musene yabwiye uwahamijwe icyaha ko muri iki gihe tugezemo nta mpamvu yatuma […]
Rusizi: Ari mu maboko ya polisi azira kunyereza amafaranga ya Gahunda ya Girinka
Uwari ushinzwe gahunda ya Girinka mu Karere ka Rusizi, ari mu maboko ya polisi kuva kuri uyu wa Gatatu azira kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka za Gahunda ya Girinka zari zigenewe abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Murenge wa Bweyeye. Uyu mugabo watawe muri yombi kuri ubu afungiye kuri station ya […]
Kurya inka yagenewe uwarokotse jenoside nabyo ni ingengabitekerezo ya jenoside – Anastase Murekezi
Ibyaha byo guhohotera abarokotse jenoside n’abandi batishoboye ntibyakagombye kurangirizwa mu bunzi gusa ahubwo bigomba no kujyanwa mu nkiko zisanzwe kugirango bisuzumanwe ubushishozi niba nta bindi byaha biba bibyihishe inyuma. Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kane na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ubwo yayoboraga umuhango wo kurahiza abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanze. Abashinjacyaha bo ku rwego […]
Ngororero: Abantu 11 bafungiwe gucukura amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko
Abantu cumi n’umwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngororero, mu karere ka Ngororero, aho bakurikiranyweho icyaha cyo gucukura mu buryo bunyuranije n’amategeko amabuye y’agaciro yitwa Amethyst mu rwuri rwa Gasana Aloys ruri mu kagari ka Tetero, ho mu murenge wa Kavumu. Abafungiwe iki cyaha ni Nsabimana Fidele, Sentambara Emmanuel, Nikobateye Daniel, Manirafasha […]
Polisi y’u Rwanda yafashije mu igaruzwa ry’imitungo ya Dusabimana
Nyuma y’ibirego yikirego Dusabimana Claudine wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu karere ka Rutsiro, ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba bwamufshije gusubirana’ imitungo ye irimo n’amafaranga. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko Dusabimana yagejeje ikirego cye kuri Polisi asaba fashwa hagaruzwa imitungo ye […]
CĂ´te d'Ivoire: Abaturage biyibukije ingoma ya gikoroni bamwe batambagira umujyi bambaye ubusa -AMAFOTO
Mu gihe ubuhake n’ubukoroni byacitse muri Afurika, ibihugu byinshi bikabona ubwigenge, muri CĂ´te d’Ivoire ho hibutswe uko bimwe mu bihugu byakubititse muri icyo gihe binyuze mu iserukiramuco. Nk’uko amafoto abigaragaza iryo serukiramuco ryaranzwe n’amarushanwa yiganjemo imbyino gakondo, ikinamico ndetse n’umudiho, byose biganisha mu gihe cya gikoroni. Muri ibi birori, bamwe mu bangavu baranzwe no gutambuka […]