Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha
​Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi no kngerera ubumenyi abapolisi b’u Rwanda bakora mu ishami ry’ubugenzacyaha, kuwa gatatu tariki ya 13 Mata abapolisi 50 basoje amahugurwa y’umunsi 1, agenewe abapolisi bakuru ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha. Aya mahugurwa akurikiye andi menshi yahawe abandi bapolisi, akaba yaratanzwe n’impuguke zaturutse muri Polisi y’igihugu cy’Ubudage mu […]
Burundi: Umuyobozi mu ishyaka CNDD FDD yarashwe ahita apfa
Phocas Bakaza, wari umukuru w’inama njyanama muri Komine Mutimbuzi, yishwe arashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2016. Amakuru ava i Burundi, avuga ko abo bagizi ba nabi bamurashe ubwo bari bamusanze mu gace yari akunze kugoroberezamo ahita yitaba Imana. Mu gace ka Kajaga hafi yaho nyakwigendera yari atuye, ngo […]
Rusizi: Veterineri w'akarere afunzwe ashinjwa kunyereza amafaranga ya “Girinka-FARG”
Niyonsaba Oscar wari Veterineri w’akarere ka Rusizi yatawe muri yombi ashinjwa kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka z’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi kandi byemezwa n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba, IP Jean Damascene Hodari Ngemanyi ko Oscar afunze koko akurikiranweho amafaranga ya “Girinka-FARG”. Umuvugizi wa polisi avuga ko yafunzwe kuva kuri uyu […]
Abakora ibizamini by'impushya zo gutwara ibinyabiziga basabwe kwirinda ruswa
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi arasaba abantu bakora ibizamini by’impushya z’agateganyo n’iby’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa y’uburyo bwose. Aramenyesha abiyandikishije gukora ibyo bizamini bo mu ntara y’Uburasirazuba ,Uburengerazuba, no mu Majyepfo ko bizakorwa kuva ku itariki 14 Mata […]
Burundi: Muri Lac Tanganyika hafatiwemo ubwato bwuzuyemo intwaro
Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo hagaragaye ubwato bwuzuyemo intwaro mu kiyaga cya Tanganyika bwerekeza ku cyambu cya Rumonge, bugafatwa n’ingabo zirwanira mu mazi (marines) maze abasirikare 2 bo mu rwego rwo hejura bategeka ko burekurwa. Umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi akaba yaravuze ko impamvu bahagaritse ubwo bwato ari uko batari bamenyeshejwe impamvu y’ubwo bwato bwari […]
Pasiteri Mboro yatawe muri yombi azira amafaranga asarura mu bayoboke be
Komisiyo ishinzwe kurengera umuco,amadini n’indimi muri Afurika y’Epfo, yataye muri yombi Pasteri Paseka Motsoenenga uzwi ku izina rya Mboro, nyuma yo kwanga kugaragaza amafaranga akura mu bayoboke be. Thoko Xaluva-Mkhwanazi uhagarariye iyo Komisiyo, yavuze ko iyo Komisiyo yatangiye gushyiraho itsinda rishinzwe kugenzura igenamigambi ry’insengero zitandukanye mu rwego rwo kumenya imitungo abashumba bakura mu bayoboke nka […]
Ibyamamare 11 byapfuye bitunguranye mu ruhame
Mu gihe hari abapfa bamaze gusoza ibivi rimwe na rimwe bazize indwara cyangwa bashaje hari n’abandi bagiye bapfa imfu zitunguranye bakagwa ku rubyiniro cyangwa ahandi mu ruhame. 11.”Les” Harvey Uyu muririmbyi yapfuye ubwo yafataga indangururamajwi (Microphone) yari icometse ku mashanyarazi umuriro uramufata ahita yikubita hasi ashiramo umwuka imbere y’abafana mu mujyi wa Swansea mu mwaka […]
Israel yaryumyeho yanga kumena amabanga y’intwaro yagurishije n’abakoze jenoside mu Rwanda
Umunyamategeko Eitay Mack na Yair Auron w’umwalimu muri Kaminuza, bandikiye minisiteri y’ingabo ya Isiraheli bayisaba gutanga amakuru afatika y’intwaro yagurishije mu Rwanda hagati ya 1990 na 1995, kugeza ubu Urukiko rw’ikirenga rw’iki gihugu rwateye utwatsi ubu ubusabe. Aba bombi basabye ibisobanura iyi minisitiri, bavuga ko abaturage ba Israel bakeneye ubusobanuro bwimbitse niba koko Leta yabo […]
Polisi y’u Rwanda yasubije umunyarwanda imodoka ye yari yaribwe ikajyanwa Uganda
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Mata, Polisi y’u Rwanda yasubije umugabo w’umunyarwanda witwa Badege Sam imodoka ye yo mu bwoko bwa RAV4 ifite Pulaki RAC 003 E yari yaribwe n’umushoferi we akayijyana Uganda. Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kuramba, Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda, washyikirije iyi modoka Badege, […]
Gicumbi: Abagore basabwe gutinyuka nabo bagatanga ibitekerezo mu gihe cyo kwibuka
Igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 22 cyatangijwe na nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame aho yacanye urumuri rw’icyizere afatanyije na Perezida wa Tanzaniya Dr. John Pombe Maguful hari tariki ya 7 Mata 2016. Ku munsi wa kabiri w’icyumweru cy’icyunamo aho umunyamakuru wa Bwiza.com yasuye, ni mu murenge […]
Igipolisi cya Panama cyigabije ibiro bya Mossack Fonseca
Igipolisi cya Panama cyateye ibiro by’ikiigo cy’abanyamategeko kizwi nka Mossack Fonseca, giherutse gushyirwa mu majwi na Panama Papers gishinjwa gufasha abanyapolitiki n’abanyemari batandukanye ku Isi gukwepa imisoro no muri forode. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubutabera bwa Panama rivuga ko abashinjacyaha n’abapolisi bari gushakisha ibimenyetso bigaragaza ko iki kigo cyakoreshejwe mu bikorwa binyuranyije n’amategeko bya Forode no […]
Nyaruguru: Abantu 10 bafungiwe kwigabiza ishyamba rya Leta bakaritwikamo amakara
​Abantu icumi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mata,ho mu karere ka Nyaruguru, aho bakurikiranyweho icyaha cyo gutema ibiti mu mashyamba abiri ya Leta yo mu kagari ka Nyange na Gakoma, ho mu murenge wa Kibeho hanyuma bakayatwikamo amakara. Abafatiwe mu kagari ka Gakoma ni Nikuze Damascene ufite imyaka 32 y’amavuko, Ntakirutimana Alphonse […]
Amafoto: Icyumweru cy’icyunamo cyasojwe hibukwa abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mata 2016 nibwo hasojwe icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 22 inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu muhango ku rwego rw’igihugu ukaba wabereye ku i Rebero ahashyinguye imibiri igera ku 14,000 harimo n’iy’abanyapolitiki bazize ibitekerezo byabo no kugerageza guhagarika ubwicanyi. Mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango harimo […]
Umusirikare w’Umufaransa yiciwe muri Mali abandi 3 barakomereka
Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa byatangaje ko umwe mu basirikare b’Ubufaransa yiciwe muri Mali mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro. Uyu musirikare yahitanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa Mine, “Landmine” ubwo umwanzi yari yagiteze mu nzira y’imodoka yerekezagamo. Nk’uko bitangazwa na BBC ngo cyahitanye umusirikare umwe bagenzi be 3 barakomereka, gusa kugeza ubu nta makuru aramenyekana niba […]
Nyakwigendera Amb. Bihozagara azashyingurwa kuri uyu wa Gatanu
Igipolisi cy’u Rwanda cyarangije gukora ibizamini bya autopsie ngo hamenyekane icyahitanye nyakwigendera Amb. Jacques Bihozagara , uzashyingurwa kuri uyu wa Gatanu, nk’uko byatangajwe n’umuryango wa Nyakwigendera nubwo wirinze kugira ibyo utangaza ku byavuye muri ibyo bizamini. Umwe mu bagize uyu muryango, Joseph Kilimandjalo, avuga ko ibizamini byakorewe mu bitaro bya polisi, ariko ataramenya ibyavuyemo. KT […]
Gén.Zenon Ndabaneze yahishuye icyamuteye gushaka guhirika Perezida Nkurunziza
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Mata 2016, ubwo infungwa 28 zishinjwa kugira uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika Perezida Nkurunziza w’u Burundi ku butegetsi, humviswe GĂ©n. Zenon Ndabaneze aboneraho guhishura icyamuteye kwinjira muri uwo mugambi. GĂ©n.Zenon Ndabaneze yari umuyobozi mu gipolisi cy’u Burundi, akaba avuga ko yifatanyije na Gen Niyombare Godefroid na bagenzi […]
Kinyinya: Aharasiwe burende yari ije kumara Abatutsi hagiye kubakwa inzu ndangamateka
Mu Murenge wa Kinyinya ku musozi wa Kagugu aharasiwe imodoka y’intambara izwi nka burende yari yaje kurimbura Abatutsi, hagiye kubakwa inzu ndangamateka ivuga ibijyanye n’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagaritswe. Iyo ukiva kuri kaburimbo werekeza ku muhanda w’igitaka uri ku musozi wa Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, uhabona ibisigazwa bya burende yarashwe n’ingabo zahoze […]
Afurika y’Epfo: Uwahoze ari umugore wa Mandela mu bitaro
Winnie Madikizela-Mandela wahoze ari umufasha wa Nelson Mandela ari mu bitaro aho ategerejwe kubagwa mu mugongo kuri uyu wa kane nyuma y’uko n’ubundi yari yabazwe muri Werurwe nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we kuri uyu wa Kabiri. Uyu wahoze ari umugore wa perezida nyakwigendera Nelson Mandela, yari yajyanywe mu bitaro kuwa 07 Werurwe, abagwa mu mugongo ku […]
Mu butumwa bwihutirwa Pascal arasaba imbabazi abazana ibitanya bigacamo ibice Abanyafurika kubireka-VIDEO
Pascal bangamwabo numwe mubahanzi bamaze kugira indirimbo nyinshi ziganjemo izaririmbiwe guhimbaza Imana kuri ubu arasaba uzana amacakubiri n’inzangano mu Banyafurika kumubabarira akabireka. Pascal Bangamwabo ni umuhanzi usanzwe agira indirimbo zihariye mu buryo bw’umuziki cyangwa imiririmbire ariko akaba akunze no kugaragara muri zimwe mu indirimbo zirimo ubutumwa bwubaka abantu mu buryo butandukanye ndetse n’Igihugu. Mu ndirimbo […]
Burundi: Abantu bagera kuri 5 biciwe mu gitero
Abantu bagera kuri 5 nibo bishwe mu gitero cyakozwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Mata 2016, muri komine Gisuru, intara ya Ruyigi. Abagera kuri 7 nibo bamaze kumenyekana ko bakoremeretse. Icyo gitero cyabaye nk’igihe cy’isaha imwe , hafi y’isoko rya Munyinya. Abashinzwe umutekano bakaba bemeje ko ari abantu […]
Bamwe mu banyamuryango ba Mukura VS bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gihe mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, dore urutonde rwa bamwe mu bari abayobozi , abafana ndetse n’abakinnyi ba Mukura V S bazize jenoside. Gusa, ubuyobozi bw’iyi kipe busaba ko uwaba azi undi utari kuri uru rutonde wazize jenoside yabibumenyesha. Dore urutonde rw’abamaze kumenyekana bari mu muryango […]
Dr Bizimana asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko hegeranyijwe imbaraga hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano byagira akamaro mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha biyishamikiyeho. Dr Bizimana yavuze ko kandi ibyagezweho kugeza ubu mu kuyirwanya no gufata abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ari ibyo kwishimira , ibi akaba […]
Uganda: Abanyarwanda basabwe guhitamo indangamuntu ya Uganda cyangwa u Rwanda
Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, Rose Akol yasabye Abanyarwanda batunze ingangamuntu za Uganda ndetse n’iz’u Rwanda kureka imwe muri izo ndangamuntu kuko ngo binyuranyije n’amategeko y’igihugu. Ibi minisitiri Akol akaba yarabibwiye abaturage barimo n’Abanyarwanda kuri iki Cyumweru ku biro by’abinjira n’abasohoka bizwi nka Mirama Hills Border Post. Minisitiri Akol akaba yari yaje kureba aho kubaka ibiro […]
Nyuma yo kwica abasaga 162, Umwe mu byihebe byateye ibisasu i Brussels yamennye ibanga
Muhamad Abrini w’imyaka 31 y’amavuko, nyuma yo gufatirwa mu gatsiko k’abateye ibisasu mu mujyi wa Brussels, yahishuye impamvu nyamukuru ko hari hagamijwe kurimbura abafana b’umupira w’amaguru. Uyu mutwe w’ibyihebe kugeza ubu umaze kwica abasaga 162 i Paris na Brussels, ngo ubusanzwe bari bagamije koreka imbaga y’abakunzi b’irushanwa rya EURO Championship 2016. Uyu Muhamad wamaze gutabwa […]
Burundi: Bamwe mu bayobozi nabo bashyizwe mu majwi mu nyandiko za Panama Papers
Hashize ibyumweru bibiri ngo urubuga Bujumbura.be rushakashaka mu nyandiko ziherutse gushyirwa ahagaragara na Panama Papers zigaragaza ukuntu abayobozi bamwe na bamwe hirya no hino ku isi bagiye bashinga, ibigo hanze y’igihugu babifashijwemo n’ikigo Mossack Fonseca, bagamije kunyereza imisoro. Uru rubuga rukaba rwashakaga kumenya niba hari Abarundi bavugwamo aho ngo rwasanze hari n’abayobozi b’u Burundi bari […]
Huye: Umunyeshuri w’imyaka 25 yituye inka umuryango wamurokoye
Mukamurenzi Louise, umunyeshuri wiga muri Kaminuza ishami rya Huye akaba ari n’umunyamuryango wa AERG akaba yararokowe muri jenoside n’umugabo witwa Simoni Rutagengwa, utuye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, yamwituye inka, avuga ko afata uyu muryango wamurokoye nk’icyitegererezo kuko bamurokora batigeze bita ku bwoko ahubwo bamufashe nk’ikiremwamuntu. Mukamurenzi yagize ati: Uyu muntu rero […]
Igisirikare cy’u Burundi n’icya Congo biri gufatanya guhiga abarwanyi ba FNL
Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’icy’u Burundi guhera kuri uyu wa Gatandatu ushize biri gufatanya guhiga abarwanyi bo mu mutwe wa FNL mu kibaya cya Ruzizi ahitwa Kiliba muri Teritwari ya Uvira. Komanda wa Sokola II muri Kivu y’Amajyepfo, Gen. Bwange Safari, watanze aya makuru, aravuga ko inyeshyamba z’Abarundi ari nyinshi muri […]
Abanya Gisenyi ntibazibagirwa Komine Rouge yiciweho Abatutsi(Amateka ya Komine Rouge)
Hiswe Komine Rouge kubera uburyo hameneweho amaraso y’Abatusi b’inzirakarengane bajyanwaga babwirwa ko bajyanywe kuri Komine. Mu kiganiro na bwiza.com yagiranye n’Umuhanzi Bahati Alphonse wahimbye indirimbo ivuga uburyo Jonocide yakorewe Abatutsi muri Gisenyi aho yavuze kuri Komine Rouge avuga uburyo Abatusti bashinyaguriwe bakabeshywa ko babajyanye kuri Komine kandi bagiye kwicwa. Umuhanzi Bahati nawe uvuka mu cyahoze […]
Abantu 3 bamaze gupfa nyuma yo guhanukirwa n’inzu hafi ya Makerere University
Mu gihugu cya Uganda, inyubako iherereye mu gace kaminuza ya Makerere ibarizwamo yahirimye igwira abantu bamwe bahasiga ubuzima. Mu gihe Polisi n’abandi bakorerabushake ba Croix Rouge bagikomeje gukora ubutabazi, ku mubare utazwi w’abagwiriwe n’iyo nzu, ngo haba hari ikizere ko abo batabawe bashobora kubaho gusa ariko abandi 3 kugeza ubu nibo bamaze kumenyekana batakaje ubuzima. […]
U Rwanda ruzarwanya uzagerageza kurusubiza mu bihe by’umwijima rwanyuzemo — Amb. Gasana
Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2016, ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye habaye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, uyu muhango ukaba witabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon, watangaje ko uburyo bwonyine bwo kwirinda Jenoside n’ihutazwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu ari uko ibihugu byose byashyira hamwe […]
Gatsibo: Imibiri 59 yari i Kiramuruzi yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kiziguro
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11/4/2016, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiroinzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dr Bizimana Jean Damascène yahaye abitabiriye uwo muhango ikiganiro ku ngengabitekerezo ya jenoside, anababwira n’aho u Rwanda […]
U Bubiligi: Abasirikare 10 biciwe i Kigali jenoside itangira bakomeje kubakirwa inzibutso
Kuwa 07 Mata 1994, abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bwa Loni mu Rwanda mu cyari MINUAR, biciwe I Kigali mu Rwanda ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga. Umwe muri aba basirikare, Caporal Louis Plescia de Seraing yubakiwe urwibutso kuva mu 2012 mu marembo y’irimbi rya Cense Rouge riri ahitwa OugrĂ©e . Urundi rwibutso muri iki […]
Umurambo wa Habyarimana ngo wakajije ubwicanyi bw’ Abatutsi ku musozi wa Kesho
Ibi ni ibyatangajwe n’Abatuye mu Kesho ka Rubaya gaherereye mu murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero hamwe n’abaharokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ubwo umurambo wa Habyarimana Juvenal wazanwaga aho, byatumye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bukaza umurego. Ku wa 8 Mata 1994, ngo nibwo Abasirikare bari baje kurinda umurambwo wa Habyarimana hamwe na Guverinoma yari kuhimukira […]
Ngororero: Polisi yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yasabye abatuye muri aka karere kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, kandi bakagira uruhare mu kuyirwanya batanga amakuru y’abayifite ku gihe, kimwe n’abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibyaha bifitanye isano na yo. Ubu butumwa […]
Perezida Obama aricuza ibyabaye kuri Libya nyuma y’urupfu rwa Col Kaddafi
Mu gihe Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe za Amerika ageze ku musozo wa manda ze, yatangaje amwe mu makosa yumva yaba yarakoze mu gihe amaze ayobora, by’umwihariko gutererana igihugu cya Libya bikaza ku isonga. Barack Obama avuga ko ikosa rikomeye yakoze mu mabanga ye ari ukuba atiteguriye ubutegetsi bwakurikiyeho nyuma y’ikurwa ku butegetsi […]
Burundi: Imirwano yongeye kubura mu gace ka Musaga
Mu gihe hari hashize iminsi nta rusaku rw’amasasu rwumvikana cyane mu duce dutandukanye tw’u Burundi, kuri ubu Amasasu yumvikanye umwanya muto, nyuma ya gerenade yari imaze guterwa ku muhanda wa mbere (Musaga) mu gihe abapolisi birukaga ku muntu bashakaga gufata wari uteye gerenade. Amakuru ava i Burundi avuga ko iyo gerenade yatewe n’umuntu utaramenyekana gusa […]
Muhanga: Umuyobozi w’umudugudu afunze akekwaho ruswa muri gahunda ya Gir’inka
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga, ku cyumweru tariki ya 10 Mata yafashe Musangamfura Clement wari umuyobozi w’umudugudu wa Mpongo, akagari ka Nsanga, umurenge wa Rugendabari, akekwaho kwaka abaturage ruswa ngo bazabone uko bahabwa inka muri gahunda ya Leta ya Gir’inka. Uyu mugabo ngo yasabaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000Frw) kuri buri […]
Sudani: Ingabo z'u Rwanda mu Ntara ya Abyei zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo mu ntara ya Abyei (UNISFA), nabo bifatanyije n’inshuti ubwo hatangiraga kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Umuhango wari uhagarariwe n’Umugaba mukuru w’ingabo zibungabunga amahoro muri UNISFA, Maj Gen Hassen Ebrahim Mussa. Mu ijambo Umugaba w’ingabo Gen Hassen Ebrahim […]
Gen Cyrille Ndayirukiye yemeje ko abavoka be bashyizwe ku iterabwoba
Imfungwa 21 zishinjwa kugira uruhare mu igerageza rya Coup d’Etat mu Burundi ku wa 21 Gicurasi 2015, bagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Mata 2016, Gen Cyrille Ndayirukiye umwe muri abo akaba avuga ko abavoka be bahiye ubwoba. Gen Cyrille Ndayirukiye wari wungirije Gen Niyombare Godefroid ubwo bageragezaga guhirika Nkurunziza, ubwo […]
Mu yari Komini Mukingo kuwa 07 Mata 1994 nka saa cyenda Abatutsi bose bari bamaze kwicwa
Mu ntara y’Amajyaruguru mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri biravugwa ko ari ho hageragerejwe jenoside mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi nyirizina iba mu 1994 igahitana abantu basaga miliyoni. Muri Komini Mukingo, nka saa cyenda ku itariki 07 Mata 1994 Abatutsi bose bakaba bari bamaze kwicwa. Bivugwa ko mu Murenge wa Busogo, Akagari ka Sahara mu […]
Hitler Bagosora akigera mu buhungiro yari afite gahunda yo kugaruka akamara Abatutsi basigaye
Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yarangira uwitwa Col Theoneste Bagosora yakomeje gushyirwa mu majwi ashinjwa gutegura ndetse no kuba ari we watanze amabwiriza yo kuyishyira mu bikorwa nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida Habyarimana. Uyu mugabo nyuma yo gutsindwa n’ingabo zari iza FPR ari nazo zahagaritse iyi jenoside, yavuze ko kuba Abatutsi […]
India: Abantu bagera ku 100 bahiriye mu rusengero
Mu gihe abasengera mu idini ry’Abahindu bari bateraniye mu rusengero bizihiza umwaka mushya wabo, abantu 100 babigendeyemo abandi 380 barakomereka ubwo baturitsaga ibishashi by’umuriro muri ibyo birori. Ibyo byabaye ubwo ibyo bishashi byari byashyizwe mu bubiko bw’urusengero nyuma biza gukora mu ihuriro ry’insinga z’amashanyarazi, bituma habaho iturika igisenge kiba kiragurumanye binakongeza indi nzu byari byegeranye. […]
Imana iyo igiye gutabara ikoresha inzira nyinshi
“Nimwumve ijambo ry’ Uwiteka. Uwiteka aravuze ngo ejo nk’ iki gihe, ku irembo ry’i Samalia indengo y’ ifu y’ ingezi izagurwa shekeli imwe…2 Abami 7:1-2 Muzi ko Isirayeri ari ubwoko bw’ Imana ariko igihe kimwe bumviraga amategeko y’ Imana ikindi gihe ntibumvire. Kenshi iyo babaga batumviye yabahanishaga ishyanga ritubaha Imana nk’ Abamidiani, Abafirisitiya, n’abandi bakabatera […]
Uganda: Umupasitoro arasabira perezida Kagame kuzabaho igihe kirekire
Umupasitoro wo mu gihugu cya Uganda arashimira perezida kagame ku mahoro yagaruye mu Rwanda n’iterambere amaze kurugezaho kandi mu gihe gito. Abanyarwanda bagera muri 500 batuye muri Uganda barimo abaturutse muri za kaminuza, abanya business ndetse n’abandi bifuriza u Rwanda ineza, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo bahuriye ahitwa Kansanga Miracle Centre muri Kampala bitabiriye imihango […]
Burundi: Haba hari imyitozo iri guhabwa Imbonerakure n’Interahamwe
Abaturage bo muri Komini Busoni mu Ntara ya Kirundo baravuga ko mu ishyamba rya Yanza riri muri iyi komini hari kubera imyitozo ya gisirikare iri guhabwa urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure ruri kumwe n’abandi bantu abaturage bakeka ko ari Interahamwe. Izi Mbonerakure ngo zikaba zimereye nabi abaturage baturiye umupaka w’ Burundi n’u Rwanda […]
Nyagatare: Ubuyobozi bwijeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza kubaba hafi
Mu gihe abanyarwanda bose ndetse n’inshuti z’abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, Akarere ka Nyagatare kifatanyije n’Abanyarwanda bose mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu muhango watangirijwe mu Murenge wa Gatunda . Uyu muhango wo gutangiza icyumweru mu karere ka Nyagatare cyo kunamira no […]
Phillippines: Abasirikare 18 ba leta biciwe mu mirwano yabahuje n’umutwe wa Abu Sayyaf
Abasirikare 18 ba Phillippines kuri uyu wa Gatandatu baguye mu mirwano yabahuje n’umutwe ugendera ku matwara ya Kisilamu uzwi nka Abu Sayyaf ku Kirwa cya Bazilan kiri mu majyepfo y’igihugu. Abarwanyi batanu ba Abu Sayyaf nabo bakaba baguye muri iyo mirwano ngo ikomeye kurusha indi imaze kuba kuva uyu mwaka watangira. Nk’uko iyi nkuru dukesha […]
Kamonyi: Afunze azira kwica mugenzi we amuziza kumusambanyiriza umugore
Birashoboka ko mu miryango no mu bantu muri rusange habamo amakimbirane, ariko uburyo bwo kuyakemura bushobora gutera ingaruka nyinshi. Ikigaragara ni uko aho kugira ngo bamwe bayakemure mu bwumvikane cyangwa ngo aho binaniranye bagane ubutabera, bahitamo kwihanira rimwe na rimwe hakavamo abakomereka ndetse n’impfu. Mu nama ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi […]
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abakoresha abana imirimo ivunanye
​Polisi y’u Rwanda Rwanda irihanangiriza abakoresha abana imirimo ivunanye. Ubu butumwa buje bukurikira, ababyeyi bitwa Haguminshuti Damien na Mukamurenzi Jacqueline bo mu karere ka Kirehe umurenge wa Gahara, bohereje umwana wabo w’imyaka 12 mu kirombe gucukura itaka ryo gusiga mu nzu, ikirombe kikaza kumugwira akahasiga ubuzima. Byabaye tariki ya 7 Mata 2016. Urugero ni urw’aho […]
Tugomba kwibuka kuko nta sosiyete n’imwe itibuka – Depite Byabarumwanzi
Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ni ngombwa; bizafasha gukumira no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside, no kurinda ko Jenoside yazasubira ukundi. Ibi bagarutsweho ku wa gatanu tariki ya 8 Mata 2016, mu biganiro byatanzwe hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Ruhango, hakaba hari ku munsi wa mbere w’ibiganiro byateguwe muri gahunda y’Icyumweru cy’Icyunamo […]
Uganda ni iyacu nta n’umwe ukwiye kuduha amabwiriza hano – Museveni
Ubwo yagezaga ijambo ku bayoboke b’ishyaka NRM bari bateraniye ku rubuga rwitiriwe ubwigenge rwo muri Kololo kuri uyu wa Gatandatu, bishimira intsinzi ishyaka ryabo riheruka kwegukana mu matora, Museveni yavuze ko abanyamahanga bagerageje kumuha amasomo kenshi ku bibazo bireba Uganda ariko akavuga ko inama zabo zidakenewe. Perezida Museveni yagize ati: “Sinshobora kubemerera ko bampa amabwiriza […]
Abashaka kwinjira muri Polisi kwiyandikisha bizarangira kuwa 30 Mata
Polisi y’igihugu iramenyesha abantu bose bashaka kwinjira muri Polisi y’igihugu ko guhera tariki 10 Mata kugeza kuwa 30 Mata 2016 izandika abantu bose bifuza kwinjira muri Polisi ku rwego rw’abapolisi bato. Dore itangazo ryose uko ryakabaye: DEPARTMENT OF HUMAN RESOURCE MANAGEMENT PO BOX 6304 KIGALI www.police.gov.rw Polisi y’igihugu iramenyesha abantu bose bashaka kwinjira muri Polisi […]
Perezida Kagame aravuga ko abashaka gutera u Rwanda nabo bazi ko bitabahira
Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru ikiganiro bamubaza ibibazo bitandukanye birebana n’umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu by’umwihariko ibyo mu karere ndetse abazwa n’ikibazo kirebana n’umutekano w’u Rwanda aho yavuze ko yumva mu baturanyi hari abashaka gufasha abashaka gutera u Rwanda ariko ngo ikibatinza nuko bazi ko bitabahira. Hari kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Mata mu […]
Belgique: Umunyarwanda mu bakekwaho kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba
Umushinjacyaha w’Umubiligi aravuga ko umugabo watawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu ushize yemeye ko ari we mugabo wari wambaye ingofero wagaragaye ari kumwe n’abagabye ibitero bbya bombe ku Kibuga cy’Indege cya Buruseli mu Bubiligi. Uyu akaba ari umwe muri batandatu barimo Umunyarwanda baherutse gutabwa muri yombi. Biravugwa ko uyu mugabo witwa Mohamed Abrini yabwiye […]
Hari abagishaka gupfobya Jenoside no gusubiza inyuma ibyo u Rwanda rwagezeho
Mu myaka 22 ishize hari ibyo u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko abagishaka guhungabanya ibyo rwagezeho ntibazabishobora nk’uko bivugwa na perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Kuri uyu wa 9 Mata, I Remera mu Ijoro ryo Kwibuka , umukuru w’igihugu yagarutse ku kababaro k’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ,cyane cyane ku bagishaka […]
Inkuba yishe umuntu abandi bane barakomereka
Ku itariki ya 7 Mta 2016, mu Karere ka Karongi, umurenge wa Ruganda, akagari ka Rugobagoba, inkuba yakubise umuyobozi w’umudugudu wa Nyarutemba arapfa abandi 4 barakomereka. Muri 4 bakomeretse, batatu bajyanywe ku bitaro bya Kirinda undi umwe ajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Mwendo. Niyonsaba Cyriaque, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ati “Mudugudu yahise apfa, bane barakomereka […]
Abasirikare n’Abapolisi bari mu butumwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abasirikare bari muri batayo ya 2 y’u Rwanda, abapolisi bakorera mu mutwe wa Rwanda FPU1, abapolisi bakora batari mu mitwe nabo bakorera muri Sudani y’Epfo, ahitwa Upper Nile cyangwa Malakal bagera kuri 800 ,inshuti z’u Rwanda zikorera muri UNMISS , mu miryango itegamiye kuri Leta, ku italiki ya 7 Mata 2016 bifatanyije n’abanyarwanda kwibuka Jenoside […]
Imyanya 24 y'AKAZI mu Karere ka Rutsiro (Itariki ntarengwa: 15/04/2016)
Imyanya 24 y’AKAZI mu Karere ka Rutsiro, Rwanda – NTARENGWA: 15/04/2016 Kwigisha Icyongereza mu mashuri abanza (6); Kwigisha Imibare, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga biciriritse mu mashuri abanza (8); Kwigisha Amasomo y’Imbonezamubano mu mashuri abanza (4); Kwigisha Ubutabire mu mashuri yisumbuye (1); Kwigisha Ubugenge mu mashuri yisumbuye (1); Umuyobozi ushinzwe amasomo muri 12YBE (1); Kwigisha iby’Amazi, Ubwubatsi no […]
Ijambo ry’Imana: Abantu bose baramya antikristo bazacirwaho iteka
Abantu bose baramya antikristo bazacirwaho iteka, cyangwa se abahabwa ikimenyetso cye ku mubiri wabo kugira ngo bemererwe kugura cyangwa kugurisha. Marayika wundi wa gatatu akurikiraho, avuga ijwi rirenga ati “Umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga, ni yo mujinya w’Imana, yiteguwe […]
Yemen: Ibyihebe bya Al Qaida byishe abasirikare 15
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Mata,nibwo abasirikare ba Al Qaida bahitanye abasirikare 15 bo muri Yemen babaguye gitumo , ubwo bari bari mu rugendo mu ntara ya Abyan muri Yemen. Amakuru agera kuri Reuters, avuga ko ibi byihebe ngo byahagaritse imodoka aba basirikare bari barimo babategeka kuyivamo baherako babamishamo amasasu […]