Burundi: Lt Col Darius Ikurakure yashyinguwe aho yarasiwe- REBA AMAFOTO
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Mata 2016, nibwo habaye umuhango wo gushyingura Lt Col Darius Ikurakure wari umusirikare mu ngabo z’u Burundi akicirwa muri Etat Major. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Willy Nyamitwe umuvugizi wa Perezida Nkurunziza yatangaje ko ibirori byo kumusezeraho bwa nyuma byabereye aho yarasiwe muri Etat major. Amakuru ava […]
Urutonde rw’ibihugu 10 bya Afurika byazengerejwe n’inzitane y’ibibazo
N’ubwo hari ibihugu byinshi byugarijwe n’ibibazo ariko ugasanga bigerageza kurwana no kubikemura mu maguru mashya, hari ibindi bihora byugarijwe n’urusobe rwabyo ku buryo bigoye kumenya niba bizabyikuramo, twavuga inzara,intambara,ibyorezo,… 1.Somalia Iki gihugu giherereye mu ihembe rya Afurika, usanga buri wese akibazaho uburyo kizatekana kikaba mu mahoro nka bimwe mu bindi bihugu biherereye kuri uyu mugabane.Somalia […]
Imibiri y’abazize jenoside ishyinguwe muri kiliziya ya Ntarama igiye kwimurirwa mu mva nshya
Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko gahunda yo kwimura imibiri y’abazize jenoside ishyinguwe mu kiziziya Ntarama igeze kure. Ibi ni ibyatangajwe na Umuganwa Marie Chantal, umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ushinzwe imicungire y’urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera, […]
Ese koko indege ya Habyarimana yarashwe n’abasirikare 2 b’Abafaransa?
Mu Rwanda abantu barenga miliyoni bishwe mu gihe cy’amezi atatu gusa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki ni kimwe mu gihe cyaranze amateka y’ikiremwamuntu kitazapfa kwibagirana. Igihugu cy’u Bufaransa cyakunze gutungwa urutoki gishinjwa kugira uruhare muri aya mahano ariko kugeza n’uyu munsi iki kibazo gikomeje guteza umwiryane hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda. Ese koko […]
Umusirikare wa Amerika wishe Osama Bin Laden yatawe muri yombi
Robert O’Neill w’imyaka 39 y’amavuko warashe amasasu yahitanye icyihebe Osama Bin Laden (2011) yatawe muri yombi na Polisi akekwaho gutwara imodoka yasinze mu mujyi wa Montana atuyemo. Ahagana saa munani z’ijoro zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Mata 2016, nibwo abantu bahamagaye polisi bayibwira ko hari umuntu wasinziriye yari atwaye imodoka, asinzirira mu […]
Koreya y'Amajyaruguru yagerageje imashini y'igisasu cya misile
Koreya y’Amajyaruguru ivuga ko yagerageje imashini igamije kurasa ibisasu bya misile hagati y’imigabane y’isi. Ibiro ntaramakuru bya KCNA byavuze ko iyi mashini nshya yagombye gufasha mu bushobozi bwo kurasa igisasu cy’ubumara (nuclear) ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru. Igerageza ryakorewe ku nkombe z’uburengerazuba ahantu habera amagerageza […]
Muhanga: Ubuyobozi bwijeje abaturage ko batazongera kwicwa na jenoside
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Betarice arahumuriza abaturage abizeza ko nta Jenoside izongera kubaho mu gihugu. Ahereye ku mateka yaranze Akarere ka Muhanga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, by’umwihariko abo mu Murenge wa Kibangu hafite umwihariko, Uwamaliya avuga ko nta munyarwanda uzongera kwicwa, kwica, no kwicana uko abishaka kubera ko hari […]
Bugesera: Uwarokotse Jenoside yashyingiranywe n'uwayikoze
N’ubwo babanje kutiyumvisha ko kwiyunga bishoboka, bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi n’abayigizemo uruhare batujwe hamwe mu Mudugudu w’Igiti cy’Umuvumu mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera, bavuga ko kuvugisha ukuri, gusaba imbabazi no kuzitanga, byatumye biyunga, ubu bakaba babanye neza kugeza ubwo banashyingiranwa, bagatabarana, ndetse bakaba banahuriye ku bikorwa bibafasha kuzamurana mu iterambere. Umudugudu […]
Ingengabitekerezo ya jenoside isigaye hake ku gipimo kiri hasi ya 10% – CNLG
Ingengabitekerezo ya jenoside igagaragara mu byiciro bitatu. Mbere ya Jenoside irangwa no gutegura umugambi wo kwica abantu bari mu cyiciro runaka, hanyuma uwo mugambi ukigishwa, ugakwirakwizwa hakoreshejwe amashuri, ubuyobozi bw’inzego zose za Leta, ubushakashatsi, amadini, Imitwe ya Politiki, amashyirahamwe, imiryango itari iya Leta, ibihugu by’amahanga n’itangazamakuru. ibyo ni bimwe mu byavuzwe n’Umuyobozi wa CNLG, Dr. […]
RDC : Abarwanyi ba Mai Mai bigaruriye agace k'ingabo za FARDC.
Abarwanyi b’umutwe wa MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ RaĂ ÂŻa Mutomboki bo mu itsinda rya Mirage, kuva ku itariki ya 1 Mata 2016 bigaruriye uduce twahoze ari utwa FARDC duherereye i Bakonjo muri Territwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru. Abategetsi gakondo muri aka gace bavuga ko aba barwanyi bifatiye aka gace nyuma y’aho ingabo za FARDC zahungaga aka gace […]
CNLG iracyafite imbogamizi z’ubushobozi bwo kubika ibimenyetso bya jenoside
Kuri uyu wa gatanu tariki 8/4/2016, ishyirahamwe EGAM (European Grassroots Antiracist Movement) rirwanya jenoside n’ivangura, ryasuye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside. Abarigize bagera kuri 20, barimo abadepite, abayobozi b’imigi, abanyeshuri n’abashakashatsi, bakiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène. Amaze kubaha ikaze, yababwiye uko Komisiyo ikora n’imiterere yayo, yibutsa n’inshingano […]
Ngoma: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo 2 ibiro 120 by’amasashe
Mu rukerera rwo kuwa gatanu tariki ya 8 Mata 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe abagabo 2, Twizeyimana Theoneste w’imyaka 37 na Hakizimana Tharcisse w’imyaka 26, bapakiye kuri moto amasashe bari bakuye Burundi apima ibiro 120. Bakaba bafatiwe mu mudugudu wa Rwakandari, akagari ka Muzingira umurenge wa Mutendeli. Twizeyimana wemera icyaha […]
Kwibuka 22: Abaturage ba Gitega bifatanyije n’abanyarwanda babuze ababo muri jenoside
Mu gihe mu Rwanda bari mu cyunamo cyo kwibuka abatutsi bishwe bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu murenge wa Gitega nabo bifatanyije n’abanyarwa babuze ababo muri Genocide yakorewe abaturage . Yaba ku munsi wo kuwa kane wo gutangiza icyunamo yaba no kuri uyu wa kane mu tugari twose tugize umurenge wa Gitega abatuye utwo […]
Kwibuka 22: Walk to remember n’ijoro ryo kwibuka byashyizwe kuri uyu wa gatandatu
Nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu wa kane, urugendo rwo kwibuka ( Walk To Remember) n’ijoro ryo kwibuka byombi byasubitswe kubera imvura nyinshi yabereye mu duce ibi bikorwa byombi byari kuberamo . Ibi bikorwa byombi byashyizwe kuri uyu wa gatandatu guhera saa munani. Nk’uko bisanzwe bikorwa ku munsi wo gutangira icyunamo hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu […]
Burundi: Undi musirikare mukuru yishwe
Undi musirikare mukuru mu ngabo z’u Burundi kuri uyu wa Kane yiciwe mu Kamenge n’abantu bitwaje intwaro nyuma y’igihe gito abandi basirikare bakuru babiri bishwe muri iki gihugu ntihagire n’umwe mu bakoze ubu bwicanyi ufatwa. Uwo musirikare wishwe ni Capt. Elie Mugabonuwundi wari umuganga (Radiologue) ku Bitaro bya Gisirikare bya Kamenge mu murwa mukuru, Bujumbura. […]
Francophonie yigira nk'Imana u Burundi bugomba gupfukamira – Willy Nyamitwe
Mu nama ya 99 y’Akanama Gahoraho k’umuryango uhuje ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Francophonie)yari iteraniyemo abahagarariye abakuru b’ibihugu na za guverinoma, igihugu cy’u Burundi cyahagarikiwe inkunga cyaterwaga n’uyu muryango uhuza ibi bihugu ndetse kinahagarikwa muri uyu muryango gisigirwa inkunga igenewe abaturage n’abantu bashobora kugarura demokarasi mu gihugu gusa. Impamvu yo guhagarika iyo nkunga nk’uko byatangajwe n’abagize […]
Twese twiyemeje gukora ibishoboka ngo jenoside ntizasubire ukundi — Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame aravuga ko hari byinshi byo kwerekana kuva mu rugendo twanyuzemo mu myaka 22 ishize. Ngo ni umusaruro w’ibyo Abanyarwanda n’ishuti bashoye muri iki gihugu. Ubu ni bumwe mu butumwa butandukanye perezida Kagame yagiye aha Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Nk’uko […]
Uganda: Umugambi wa USA na E.U. wo guhindura ubutegetsi uragenda upfa — Guverinoma
Guverinoma ya Uganda kuri uyu wa Kane yibasiye abaterankunga bayo bakuru ari bo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U.), ibashinja gushyigikira ibikorwa byo kugerageza guhindura ubutegetsi muri Uganda hakoreshejwe inzira zinyuranyije n’itegeko nshinga. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cya leta gitanga amakuru yose arebana na guverinoma cyizwi nka Uganda Media Centre, […]
Perezida Museveni yongeye gusura Rwenzori yitwaje imbunda (AK47)
Mu minsi ishize nibwo Museveni yanyuze mu ishyamba ry’inzitane yerekeza mu gace ka Bundibugyo agiye guhumuriza abari bagezweho n’iterabwoba, yongeye gusubirayo ariko noneho yitwaje imbunda. Nk’uko byigaragaza ku mafoto, Museveni yagaragaye yambaye imyenda ya gisirikare ari nako ahetse imbunda ku bitugu izwi ku izina rya AK47. Si we gusa kuko yaherekejwe na bamwe mu nzego […]
Perezida Magufuli yaraye asoje uruzinduko rwe mu Rwanda
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yasoje uruzinduko rw’iminsi 2 yagiriraga mu Rwanda, aho yatashye anyuze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali aho we na madame we baherekejwe na perezida Paul Kagame n’umufasha we, Jeannette Kagame nyuma yo kuva kunamira imibiri ishyinguwe mu rwibutso rwa Gisozi. Perezida […]
France: Ambasaderi Kabale yasabye ko abagize uruhare muri jenoside bari mu Bufaransa boherezwa mu Rwanda
Mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa Kane tariki 07 Mata 2016 ubwo hatangiraga iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 22 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hashinzwe ibuye ry’urwibutso ryafunguwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’umujyi, Anne Hidalgo ari kumwe na ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale. Iri buye […]
Sudan: Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22
​Muri Sudani y’Epfo, ahitwa Upper Nile cyangwa Malakal , abasirikare bari muri batayo ya 2 y’u Rwanda, abapolisi bakorera mu mutwe wa RwandaFPU1, abapolisi bakora batari mu mitwe nabo bakorera muri ako gace bose bagera kuri 800 ,inshuti z’u Rwanda zikorera muri UNMISS , mu miryango itegamiye kuri Leta, ku italiki ya 7 Mata baje […]
Christiane Taubira arasaba ko ukuri ku byabaye mu Rwanda muri jenoside kugaragazwa
Nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, Christiane Taubira wahoze ari minisitiri w’ubutabera w’u Bufaransa kuva mu 2012 akaba aherutse kwegura ku mirimo ye kuwa 27 Mutarama 2016, kuri uyu wa Kane yahaye icyubahiro inzirakarengane ziciwe muri jenoside agira n’ubutumwa atanga. Ku rukuta rwe rwa twitter, Christiane Taubira yasabye ko hagaragazwa ukuri ku […]
Nta jenoside yaba itabanjirijwe n’ingengabitekerezo — Dr Jean Damascene Bizimana
Buri mwaka tariki ya 7 Mata, Abanyarwanda bari mu Rwanda ndetse no mu mahanga, n’amahanga yose, bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuhango wo gutangiza igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22, kuri uyu 7 Mata 2016, wabereye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ku rwego rw’igihugu. Uwo muhango wari uyobowe na Nyakubahwa Perezida wa […]
U Rwanda ruteze byinshi ku ishyirahamwe rishinzwe kurwanya iyezandonke – ACP Habyara
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha by’Iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba(FIU) , Assistant Commissionner of Police(ACP) Costa Habyara , avugako ishyirahamwe ryitwa Financial Investigations Unit Laundering Group (ESAAMLG) u Rwanda rwinjiyemo muri Nzeli 2014, wagiriye akamaro kanini umutwe ayoboye mubyo kwiyungura ubumenyi ndetse n’imyumvire kuri iki kibazo. Iri shami ryatangijwe muw’2011, rikaba […]
Amafoto: Ababiligi bifatanyije n'Abanyarwanda baba mu Bubiligi kwibuka ku nshuro ya 22
Mu gihe mu Rwanda kuri uyu wa 07 Mata 2016batangiye iminsi 100 yo kwibuka inzirakarenganze zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Abanyarwanda batuye mu Bubiligi barangajwe imbere na ambasaderi Olivier Nduhungirehe nabo bafatanyije n’inshuti z’Ababiligi bakoze igikorwa cyo kwibuka cyanitabiriwe n’uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louis Michel ari nawe se wa Charles […]
Nyabihu: Urubyiruko rwasobanuriwe ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu
Ku itariki 6 Mata, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka Nyabihu, Assistant Inspector of Police (AIP) Ariane Muhorakeye, yagiranye inama n’urubyiruko rugera kuri 80 rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing Organization-RYVCPO) rwo mu murenge wa Jenda, ho mu karere […]
Urutonde rw’abanyabyaha 10 barimo n’abicanyi ruharwa bahigwa bukware na FBI
Aba bashinjwa ibyaha, bahigwa n’ibiro by’ubutasi bya Amerika FBI ( The Federal Bureau of Investigation ) ibyaha bashinjwa birimo n’ubwicanyi ndengakamere, bamwe bakaba baragiye biyicira n’imiryango. 10.Fidel Urbina: Uyu mugabo w’imyaka 40 akomoka muri Mexico akaba yari umukanishi w’imodoka, mu 1998 yafashe ku ngufu umugore yari atwaye mu modoka aranamushimuta amujyana iwe. Abikora hari hashize […]
Abantu barenga 1600 baranyonzwe mu 2015 gusa — Amnesty International
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, uravuga ko umubare w’abantu bakatirwa urwo gupfa bicwa wiyongereye cyane ku Isi ku rwego rurenga 50%, mu mwaka ushize. Ni ubwa mbere muri iyi myaka 25 ishize abantu barenga 1600 banyonzwe. Amnesty International ivuga ariko ko uwo mubare ushobora kuba ari muto mu by’ukuri, nk’uko Ijwi rya […]
Rwamagana:Ubuhinzi bw'indabo bwaremye ubuzima ku batuye i Gishari
Umushinga w’ubuhinzi bw’indabo uri gukorerwa mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari witezweho guhindura ubuzima bw’abahatuye n’igihugu cyose aho bamwe batangiye kubona k’umusaruro wa wo. ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda ,Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe umusaruro w’ibyoherezwa n’ibivanwa mu mahanga (NAEB )batangije umushinga wo guhinga indabo zizafasha kwinjiza amadovize mu gihugu no […]
Muhanga: Abagororwa barasaba imiryango yabo kubafasha kugororoka
Abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga barasaba imiryango bakomokamo kurushaho kubafasha kugororoka, no kuzasubira mu muryango nyarwanda bakagira icyo bimarira. Abagororwa bavuga ko bahangayikishijwe n’imwe mu miryango bakomokamo ibarangarana mu gihe bafunze ntibiteho bikaba byatuma umugororwa atagororoka neza, kuko ngo iyo abadafunze batereranye ababo bafunze bishobora gutera ingaruka zitari nziza igihe bazaba batashye. Umwe mu […]
Rusisiro: Mu kwibuka, bashimiye Perezida Kagame wabanishije neza abanyarwanda
Umudugudu wa Rusisiro uri mu murenge wa Nyamirambo ho mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa kane tariki ya 7 Mata 2016, ubwo bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, baboneyeho gushimira Umukuru w’igihugu Paul Kagame wagize uruhare mu kurokora Abanyarwnda no kubabanisha neza ubu bakaba babanye mu mahoro. Munyakazi Isaac watanze ikiganiro, yavuze […]
Magufuli na Kagame bashyize indabo ahashyinguye abazize jenoside ku rwibutso rwa Gisozi
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Tanzania, John Pombe Magufuli kuri uyu wa 07 Mata bashyize indabo ku mva ishyinguwemo abazize jenoside ku rwibutso rwa Gisozi mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 igahitana abasaga miliyoni. Reba amafoto: Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook […]
Amerika ikomeje kunenga uko amatora yo muri Uganda yagenze
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda kuri uyu wa Gatatu yakomeje kwotsa igitutu guverinoma ya Uganda, avuga ko amatora aheruka kuba muri Gashyantare yateguwe nabi kandi bibangamiye inzira ya demokarasi muri Uganda bikanayihesha isura mbi. Guverinoma ya Uganda ariko yateye utwatsi ibitangazwa n’uyu mudipolomate ivuga ko igikorwa cy’amatora cyagenze neza mu mucyo […]
Ibihe perezida Magufuli yagiriye mu Rwanda – Reba amafoto utabonye
Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi aho yasesekaye kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Mata 2016 ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda, aho yaje mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko akaba yabanje afatanyije na perezida Kagame gufungura ibiro bya gasutamo ihuriweho n’ibihugu […]
Amateka u Rwanda rwaciyemo niyo atuma imyitwarire y'ingabo zarwo itangaza benshi
Itsinda rigizwe n’abanyeshuri hamwe n’abashakashatsi bagera kuri 18 baturutse muri Kaminuza nkuru ya gisirikare muri Amerika (US National Defence University), bagiriye urugendoshuri mu Rwanda basura igisirikare cy’u Rwanda mu rwego rwo kwiga uburyo U Rwanda rwiyubatse nyuma yo guhura n’akaga gakomeye ka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. K’uruhande rw’ingabo z’u Rwanda, iri tsinda ryakiriwe n’Umugaba […]
EGAM yaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
EGAM (European Grassroots Antiracist Movement)ni ishyirahamwe ry’I Burayi rirwanya ibikorwa by’ivangura rishingiye ku moko. Kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 9/4/2016, bamwe mu barigize bari mu Rwanda kugira ngo bifatanye n’abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, banafashe mu kumenyekanisha ukuri kuri iyo jenoside. Nyuma yo gusura inzibutso za Murambi na Bisesero no […]
Kohereza abapolisi i Burundi ngo ni agashinyaguro kuko abantu bazakomeza kwicwa
Ibi ni ibyatangajwe na Pancrase Cimpaye umuyobozi wa CNARED Giriteka, akaba ahamya ko ubwicanyi bukomeje kugaragara mu Burundi atari ubwo guhagarikwa na polisi ahubwo ko hari hakwiye abasirikare. Ibi yabitangaje mu gihe hashize iminsi mike Loni yemeje ko aba bapolisi bazoherezwa mu Burundi ndetse na Leta y’u Burundi irabyishimira, ariko ku rundi ruhande rw’abatavuga rumwe […]
Abayobozi b’inzego z’ibanze ni abapolisi b’ibanze — ACP Nkwaya
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze bagera kuri 800 bo mu karere ka Huye ko ari abapolisi b’ibanze, hanyuma abasaba kongera imbaraga mu gukumira ibyaha. Ibi yabibabwiye ku itariki 4 Mata mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’aka karere hamwe n’ubw’inzego z’umutekano ku rwego […]
CID iremeza ko mu Rwanda hamaze kugaragara ibyaha by’iterabwoba
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha (CID) aremeza ko mu Rwanda hamaze kugaragara ibyaha by’iterabwoba ko kandi hari abantu 18 bafunzwe bakekwaho gushaka gutwika urusengero rwa ADEPR i Gatsibo. Ubwo yari mu Karere ka Rubavu mu nama yahuje minisiteri y’ubutabera n’abafite aho bahurira n’amategeko, ukuriye iri shami, ACP Theos Badege kandi yemeza ko mu mwaka […]
Perezida Magufuli yemeje ko Kagame ari inshuti ye Abanyarwanda bakaba abavandimwe
Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli kuri uyu wa Gatatu tariki 06 yatangiriye uruzinduko rwe rwa mbere rw’akazi mu Rwanda aho yaje ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda aje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 ndetse no gufungura ku mugaragaro umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi (One Stop Border) wa Rusumo. Perezida […]
Uwakinaga filme z’ubusambanyi yapfuye
Uwahoze akina filme z’urukozasoni Amber Rayne yapfiriye iwe mu rugo i Los Angeles nk’uko byemezwa n’inzego z’umutekano. Incuti ze ndetse nabo bakinanye ayo mafilme y’urukozasoni bohereje ubutumwa bw’ihumure kuri Twitter, akaba yaravuyemo umwuka ari iwe mu rugo aryame mu mpera z’icyumweru gishize, apfuye afite imyaka 31 y’amavuko. Amber, bivugwa ko yabaye inyenyeri aranamenyekana cyane muri […]
Uganda: Hari abahanuye ko Perezida Museveni atoherejwe n’Imana
Muri Mbarara abanyamasengesho ba Saint Church bashyigikiye ishyaka rya FDC riyobowe na Kiiza Besigye bavugiye ku mugaragaro ko Museveni atoherejwe n’Imana ngo abe Perezida wa Uganda. Kuri uyu wa Kabiri taliki 5 Mata 2016 nibwo urusengero rwa Saint Church rwateguye amasengesho azamara icyumweru, basenga ngo Imana izane impinduka muri Uganda bityo Guverinoma ihinduke. Ayo masengesho […]
RDC: Nyiri Gorilla Motel uri mu Rwanda arashinjwa gutegura ubwicanyi
Abasivili batandatu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ntangiriro z’iki cyumweru bakatiwe igihano cy’urupfu bazira kwifatanya n’abagizi ba nabi no kwica umuyobozi wo muri Jomba n’abandi bantu babiri bari bagize komite ishinzwe umutekano muri Bunagana ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Urukiko rwa gisirikare muri Goma rwabahannye rwanafashe icyemezo cyo gufatira Gorilla Motel ya Bunagana ngo […]
Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi
Ku itariki ya 04 Mata 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi yahagaritse imodoka yo mu bwoko bwa Toyata Land Cruiser ifite nomero za purake RAA 880 Y, yari ipakiwemo litiro 400 za Kanyanga n’amakarito 41 ya Chief Waragi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, […]
U Rwanda rwagize icyo rutangaza ku biherutse gutangazwa na Panama Papers
Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi ibyatangajwe na Panama Papers bivuga ko umwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda yafunguye konti muri banki zo mu bihugu byo hanze mu myaka ya za 90 hagamijwe kunyereza imisoro. Ikinyamakuru Panama Papers kivuga ko, Brig. Gen. Emmanuel Ndahiro, umwizerwa wa perezida Kagame nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga, wigeze kuba […]
Jose Mourinho ntakije muri MAN UTD
Hashize iminsi bivugwa ko uwahoze atoza Chersea Jose Mourinho azatangira gutoza Manchester United agasimbura Luis Van Gaal. Uyu murimo mushya yagombaga gutangira mu mpeshyi y’uyu mwaka ntikagishobotse nk’uko umuryango wa Van Gaal wabitangaje. Ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa mu Bwongereza byari bimaze iminsi bivuga ko hari amasezerano y’ibanze yasinywe hagati ya Man U n’umutoza Jose Mourinho. Ibi […]
Urutonde rw’abakobwa 10 b’Abanyafurika bakurura abagabo kurusha abandi muri Cinema i Hollwood
Aba bakobwa ni ibyamamare, bakaba bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye bya Afurika, by’umwihariko bakaba babica bigacika muri Amerika ku bw’ibikorwa byabo bya Cinema,imideli,…bituma biyumvwamo n’abatagira ingano ku bw’uburanga bwabo. 10.Lupita Nyongo Uyu mukobwa ukomoka muri Kenya yagiye atsindira ibihembo bitandukanye birimo ibya Oscar 2013 ndetse aba n’Umunyakenya wa mbere watwaye igihembo cya Academy Award of […]
Akamaro ko kunyonga n’uburyo bikorwa ku bashakanye
Abahanga mu byerekeye imibonano mpuzabitsina bakunda gukoresha amagambo y’impine: NYANYONI . Mu magambo arambuye: NYA : Nyara, NYO : Nyonga, NI : Niha A bagabo bakunda gusambana bakaba bavuga ngo umukobwa ni “NYANYONI” bivuze ko umukobwa ni unyara, akanyonga, akaniha. Ubundi abagabo benshi bavugako umugore utazi kunyonga abishya imibonano mpuzabitsina ndetse bakanongeraho ko kunyonga bifasha […]
Mu mafoto: Umurambo wa Bihozagara waraye ugejejwe i Kigali
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo umurambo wa nyakwigendera Jacques Bihozagara wagejejwe mu Rwanda uturutse i Burundi aho aherutse gupfira muri gereza yari afungiyemo ashinjwa kuba intasi ya guverinoma y’u Rwanda. Nyuma yo kugezwa mu Rwanda nk’uko tubikesha The New Times umuryango wa nyakwigendera wasabye leta y’u Rwanda ndetse n’amahanga gufasha mu iperereza […]
Ambasaderi Nduhungirehe aranenga kuba hari abajenosideri benshi bakidegembya mu Bubiligi
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Kabiri yasabye abategetsi b’u Bubiligi kongera inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Gushyiraho itegeko rihana ihakana rya jenoside yakorewe Abayahudi no guhitamo amagambo azajya ku rwibutso ku rwibutso ruri ahitwa Woluwe-Saint-Pierre. Ambasaderi Nduhungirehe kandi yanenze kuba hari abajenosideri benshi bakidegembya muri iki […]
RDC : ONG 5 zitewe impungenge n’ingabo zikomeje kwiyongera muri Katanga
Imiryango itanu iharanira uburenganzira bwa muntu iravuga ko itewe impungenge n’umubare w’ingabo ukomeje kwiyongera mu cyahoze ari intara ya Katanga. Izi ngabo zatangiye kongerwa muri aka gace kuva ku itariki ya 1 Mata 2016. Izi ngabo zikaba zirimo kuzana n’intwaro ziremereye zirimo, ibimodoka by’iminyururu bya gisirikare ( Char de combat), ibimodoka bya burende, amasanduku y’amasasu. […]
Inteko Ishinga Amategeko igiye kurushaho kwegera abaturage
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iravuga ko igiye kurushaho gushyira ingufu mu bikorwa byo kwegera abaturage no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n’ imishinga bigamije iterambere ryabo. Ibi abayobozi b’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko babitangarije abanyamakuru mu kiganiro cyari kigamije kubamurikira ibikorwa byakozwe mu gihembwe cya mbere gisanzwe cya 2016. Perezida wa Sena Bernard […]
Nyamagabe: Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba miliyoni 1.5
Umukobwa witwa Nyirabizeyimana Jeanne w’imyaka 27, wari umukozi ushinzwe isuku mu murenge Sacco Cyanika yo mu murenge wa Cyanika mu akarere ka Nyamagabe, ku itariki ya 4 Mata yatawe muri yombi akekwaho kwiba amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice (1.500.000F) muri iyo Sacco. Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yatangaje ko Nyirabizeyimana yemera […]
Gicumbi : 6 bari mu maboko y’ubutabera kubera ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Miyove hamwe n’abanyeshuri 5 biga muri iki kigo bari mu maboko y’ubutabera aho bakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside. Iri tabwa muri yombi ryabo ryaje nyuma yo ku itariki ya 2 Werurwe 2016, ubwo muri iki kigo cy’amashuri cya Miyove giherereye mu murenge wa Miyove mu karere ka […]
Burundi: Babangamiwe cyane n’icyemezo kibabuza kwambutsa ibicuruzwa byabo mu Rwanda
Hashize iminsi abacuruzi bo mu Burundi babujijwe kohereza ibicuruzwa byabo mu Rwanda. Iki cyemezo ngo gifite ingaruka kuri aba bacuruzi, abakurikiranira hafi ibintu basanga cyaratewe n’umwuka utari mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi muri iki gihe. Biravugwa ko kuva kuwa 28 Werurwe, abacuruzi bato bashaka kwambuka umupaka wa Ruhwa baza mu Rwanda kuri ubu […]
Ishyaka PDC ryatangiye gutegura urubyiruko n'inararibonye kwibuka Jenoside ku nshuro 22
Urubyiruko n’inararibonye mu Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda biyemeje gufata iya mbere mu kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no guhangana n’abapfobya iyakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ibi ngo bakaba bizeye kubigeraho babinyujije mu kutaripfana. Kuri uyu gatandatu Urubyiruko n’inararibonye bahagarariye abandi mu Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda, PDC, bahuriye mu mahugurwa y’umunsi […]
Nyuma ya Sudani y’Epfo, Comores nayo irifuza kuba umunyamuryango wa EAC
Guverinoma y’Ibirwa bya Comores yatangaje ko igiye gutangira gushaka uko nayo yakwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu rwego rwo gushaka kongera ubufatanye mu bukungu n’ubutwererane n’akarere. Nubwo ubunyamabanga bwa EAC bwatangarije ikinyamakuru The Citizen ko butarakira ubusabe bwa guverinoma ya Comores ku mugaragaro, ambasaderi wayo muri Tanzania, Dr. Ahamada El-Badaoui Mohamed, yavuze ko igihugu […]
Umukobwa na nyina barwaniye umugabo rubura gica
Mu cyumweru gishize nibwo mu gace ka Umhlanga suburb ho muri Afurika y’Epfo umukobwa yarwanye na nyina rubura gica nyuma yo kumenya ko umugabo abatereta bombi. Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko yavuze ko nyina yamubwiye ngo ajye mu mujyi kwinezaza ubwo yari amaze kumuha amafaranga yo kugura ibyo ashaka kandi amutegeka gutindayo. Mu gihe yagarukaga […]
Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano mu bihe byo kwibuka
Mu gihe u Rwanda rugiye kwinjira muri gahunda y’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 22, Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano, inakangurira abanyarwanda kurangwa n’imyitwarire myiza, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko ku […]