Miliyari 15 Shs nizo zizahangana na Amama Mbabazi mu matora ya 2016

Ishyaka rya Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, NRM, ryashoye miliyari 15 z’amashilingi mu guhangana n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Amama Mbabazi mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya 2016. Ibyo bikorwa byatangiye gukorwa ku rwego rw’umudugudu mu cyumweru gishize, bigamije kwigarurira imitima y’abanya Uganda bakazatora umukandida wa NRM, Museveni nk’uko Chimpreports ibitangaza. Ni nyuma y’uko […]

Kigali : Umunyeshuri yari ahitanye umwalimu Imana ikinga akaboko

Nyuma y’aho umunyeshuri witwa Karamaga Elcy abitse inzika y’uko umwalimu umwigisha isomo ry’ubutabire Gasoma Jean Baptiste yaba yaramwibye umunota, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri uyu munyeshuri w’umukobwa wiga mu mwaka wa kane PCB (Phyisics, Chemistry and Biology) mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Andereya ( Gs St Andre) mu mujyi wa Kigali yatemye umwarimu […]

Umuhanzi Miss Shanel yateye ikirenge mu cya Zari cyo kwambara ubusa kuri internet kandi atwite :REBA-AMAFOTO

Umuhanzikazi nyarwanda Nirere Ruth uzwi cyane nka Miss Shanel, yishyize mu gatebo kamwe n’ibindi byamamare nka Kim Kardashian,Kelly Rowland,Zari Hussein agaragara yambaye ubyo benshi bita nk’ubusa kandi atwite. Mu rwego rwo kugaragaza ko atewe ubwuzu cyane n’imfura ye yenda kwibaruka, Miss Shanel yabicishije mu buryo butari bumenyerewe ku banyarwandakazi bwo gushyira ku Karubanda amafoto y’inda […]

Ibigo 6 by’ubutasi bikaze cyane ku isi

Ubutasi ni ibigo bya za leta na guverinoma bigamije kwegeranya amakuru, bikayasesengura nyuma bikayafatira ibyemezo bikaze mu rwego rwo kurinda igihugu Ubu butasi bufasha igihugu kugira umutekano uhagije hifashishijwe amakuru y’ibanga ibi bigo by’ubutasi biba byabashije kugeraho Abakozi bakora muri ibi bigo bakunze kugirwa ibanga rikomeye kugira ngo babashe kugera ku makuru bifuza. Ikinyamakuru ABCnews […]

Sobanukirwa ibanga ryo kubyara umwana w’igitsina wifuza

Bizwi neza ko kugira ngo urusoro cyangwa igi rizavamo umwana rikorwe ari uko intanga ngabo ihura n’intanga ngore. K’umugabo agira ubwoko bubiri bw’intanga bita X na Y, naho umugore akagira intanga ebyiri zisa bita X. Ni ukuvuga ko kugira ngo mubyare umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa biterwa n’intanga y’umugabo yabashije guhura n’iy’umugore, mu gihe intanga ngabo […]

Amayeri 10 abakoresha bifashisha iyo bashaka gukoresha imibonano mpuzabitsina abakobwa bayobora

Mu gihe umukoresha wawe uba umufata nk’umuntu udasanzw unakwiye kubaha, kuri we hari igihe aba atariko abibona, wamwubaha cyane akakubuza ngo ntukajye untinya,… ariko iyo ukurikiye neza uza gusanga hari ikindi agushakaho aba yarabuze uburyo akwisanzuraho ngo akigereho. Abakoresha mu gihe bifuza kuryamana n’abakobwa cyangwa abagore bakoresha, hari amwe mu mayeri bifashisha kugirango abanze akurye […]

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yahawe izina rishya “AZAM Rwanda Premier League”

Nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye, AZAM ikemerera ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA ) inkunga ku mikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda; byatumye iyi shampiyona ihindurirwa izina ikazaba yitwa “ Azam Rwanda Premier League ” guhera umwaka utaha w’imikino. Kuri uyu wa mbere taliki ya 24 Kanama 2015, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu […]

Agathon Rwasa ushinjwa kuba intandaro y’urupfu rwa Gen. Adolphe nawe batangiye kumukora mu nda

Nk’uko byagiye bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye cyane cyane iby’i Burundi ko urupfu rwa Gen Adolphe Nshimiyimana rwakuruwe n’abanyapolitiki bari binjijwe muri Guverinoma atabishaka, Agathon Rwasa wagizwe Visi Perezida w’inteko Ishingamategeko ni we watungwaga agatoki mbere y’abandi ko yahawe uwo mwanya bose batabishaka, kuri ubu nawe batangiye kumukora mu nda. Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama […]

Nyuma y'irahira ritunguranye perezida Nkurunziza yashyizeho guverinoma nshya

Perezida Nkurunziza yashyizeho guverinoma nshya ahindura abaminisitiri hafi ya bose uretse uw’Imari n’uw’Ingabo. Ni nyuma y’uko arahiriye kuyobora manda ya gatatu, atsinze amatora amahanga yemeza ko atanyuze mu mucyo. Urutonde perezidansi y’u Burundi yatangaje ibinyujije kuri Twitter, rugaragaza ko abaminisitiri bagumye ku myanya yabo ari Emmanuel Ntahomvukiye, wagizwe minisitiri w’ingabo kuva muri Gicurasi ubwo uwo […]

Abarwanya Perezida Nkurunziza barikwicwa urubozo harimo gufungwa ibicina n'amarozi

Umuryango Amnesty International wagaragaje icyegeranyo gishinja igisirikare cy’u Burundi gukoresha uburozi (Acide) no gukubitisha ibyuma (Fer a Beton) abarwanya ko Nkurunziza ayobora manda ya gatatu kugira ngo bamene amabanga. Amnesty ishinja polisi y’u Burundi n’Ibiro by’Ubutasi, SNR, gukora iyica rubozo no gufata nabi abakekwaho kugira uruhare mu myigaragambyo yo kwamagana Nkurunziza kuva muri Mata 2015. […]

Ikibazo cya Ruswa gikomeje kuvuza ubuhuha mu rwego rw’ubucamanza

Raporo z’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ‘Transparency International Rwanda/TIR’, zigaragaza ko guhera mu mwaka wa 2005 kugera 2015 abacamanza 26 bamaze kwirukanwa bazira icyaha cya ruswa. Nk’uko bitangazwa ngo ubu bushakashatsi bwakorewe mu nkiko 19, muri za gereza eshanu ndetse no mu baturage 2,804 bafite hagati y’imyaka 20 na 80. Mu myaka 10 ishize kuva habaho […]

Umugore muri philipines yafashe umwana we nk’imbwa yo mu rugo

Umugore wo muri Philippines witwa Ayra Dela Cruz Francisco yashyize ifoto kuri murandasi (internet) afashe umwana we mu ijosi nk’imbwa , amugaburirira mu isorori ya plastique arangije yandikaho ko umwana we ari inyamaswa ye nshya yo mu rugo. Urubuga 7 sur 7 dukesha iyi nkuru ruvuga Undi mugore wo muri Irlande akibona ibyo bintu byamubabaje […]

Ukwezi kwa cyenda ngo kugomba kurangira abarwanyi ba FDLR bari mu Rwanda

Martin Kobler umuyobozi wa MONUSCO ubwo yasuraga inkambi irimo bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR, yatangaje ko izi nyeshyamba zigomba gutaha mu Rwanda bitarenze mu mpera z’ukwezi kwa cyenda (Nzeri) uyu mwaka. Nk’uko byatangajwe na radiyo Okapi, ngo ibyo Martin Kobler yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2015, ubwo yasuraga inkambi yitiriwe […]

Col. Jean Bikomagu wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi yashyinguwe

Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kanama 2015, nibwo umurambo wa Col Jean Bikomagu wahoze ari umugaba mukuru wingabo z’u Burundi washyinguwe mu gihe abamurashe batari bamenyekana. Ibyo birori bikaba byabanjirijwe na misa yabereye kuri Cathedrale Regina Mundi, Iyo misa yari yitabiriwe n’abo mu muryango we,inshuti n’abandi. Umupadiri wasomye iyo misa akaba yagiye agaruka […]

Umunyakenyakazi Huddah Monroe ushinjwa uburaya yashyizwe ku Karubanda ameze uko yavutse-AMAFOTO

Huddah Monroe ni umunyamideli ukomeye mu gihugu cya Kenya, uyu mukobwa yamenyekanye cyane ubwo yari ahagarariye Kenya muri BBA (Big Brothe Africa) yagiye avugwaho byinshi mu bitangazamakuru kubera amafoto ye ashyira ku nkuta ze (facebook & Instagram,…) benshi bemeza ko ari ayo kwamamaza ubusambanyi. Nyuma y’igihe kirekire ashinjwa kwamamaza ubusambanyi abicishije ku mbuga nkoranyambaga, Huddah […]

Abanyarwanda basaga 30 bashimutiwe i Burundi, aho bafungiye ntihazwi

Nk’uko byemezwa na Amandin Rugira ambasaderi w’u Rwanda i Burundi, ngo abanyarwanda basaga 30 koko baburiye i Burundi, ubu bakaba barimo kubikurikirana. Abo banyarwanda ngo bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye muri ibi bihe by’umutekano muke i Burundi, bakaba barafashwe n’inzego zishinzwe umutekano ariko aho bafungiye ntihazwi. Yagize ati” Ku wa Kabiri, twanditse inyandiko y’impuruza iriho […]

Mu guhangana gukomeye Korea zombi ntizivuga rumwe

Nyuma y’ubushyamirane bukomeye ku mupaka wa za Korea zombi iya ruguru n’iy’amajyepfo, kuri ubu haravugwa ibiganiro biri guhuza impande zombi. Ibi biganiro byatangiye sa tanu z’amanywa ku isaha y’i Kigali bikaba bibera ku mupaka w’ibihugu byombi ahitwa Panmunjom, aho impande zombi zohereje intumwa zo mu rwego rwo hejuru, kuruhande rwa Korea yepfo ihagarariwe na Hong […]

Hagati ya Lilian Mbabazi na Radio wo muri goodlife hashobora kugira utungurwa n’ubukwe bwabo

Nyuma y’igihe kirekire bitangazwa ko Radio umwe mu bagize itsinda rya Gooflife arimo kwitegura ubukwe n’umukunzi we Lilian Mbabazi mu mpera z’uyu mwaka,ubu ngo amikoro niyo yatumye ubukwe busubikwa ndetse italiki bwimuriweho ikaba itari mu myaka ya hafi. Nk’uko Lilian Mbabazi yabitangaje ngo ntibarabasha kwisuganya mu buryo bw’amikoro kugira ngo ubukwe Butahe,akanavuga ko nta byinshi […]

New York: Abakobwa bahisemo kuzenguruka umujyi bambaye ubusa-REBA AMAFOTO

Bari bambaye ubusa igice cyo hejuru, hasi bambaye string, hejuru bisize amarangi bishushanyijeho idarapo rya USA, mu gihe ubuyobozi buvuga ko ari amakosa akomeye aba bakobwa bo bavuga ko ari ibyishimo kuri bo byo kwishimira umujyi barimo. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru lepoint, Time square, agace kakorewemo aya marorerwa ni agace gakorerwamo ubucuruzi cyane kakaba gakunze kuba […]

Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya mu bufatanye bwo kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya basinye amasezerano y’ubwumvikane mu kunoza ubufatanye bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Aya masezerano yasinywe kuwa Gatanu tariki 21 Kanama2015 i Navasha muri Kenya, hagati y’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, na mugenzi we wa Kenya Joseph K.Boinnet. Nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza, gusinyana aya masezerano byari ku […]

Ikigage cyandavuza abagore bagasambana ntacyo bitayeho

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwahagurukiye kurwanya ikigage cyizwi ku izina ry’umunini gikomeje gutesha umutwe bamwe mu bagore n’abakobwa, kikabatera kwiyandarika. Iki kigage gifite ubukana buhambaye mu gushengagura umutwe, cyengwa mu masaka avanze n’ibigori, ariko kigasembuzwa umusemburo w’imigati bita pakimaya, kimbazi, itabi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye. Iki kinyobwa kikaba ngo cyiganje mu mu mirenge ya Gahunga na […]

Amazu y’ubucuruzi ya Rujugiro Tribert mu mujyi wa Kigali akomeje guteza urujijo

Bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda biravuga ko amazu y’ubucuruzi ya UTC y’umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert yaba agiye kugurishwa kuko atakijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Ese ukuri kw’iyi nyubako guhagaze gute n’ibyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru. Inyubako y’ubucuruzi ya UTC yaba igiye gushyirwa hasi kugira ngo ikibanza irimo kizamurwemo umuturirwa ujyanye n’icyerekezo cy’Umujyi […]

Gen. Adolphe Nshimiyimana ngo yagombaga guhambwa hishwe undi umusirikare ukomeye wo mu bundi bwoko

Nyuma y’urupfu rwa Gen. Adolphe Nshimiyimana rwo ku wa 2 Kanama 2015, Leta yanze gutangaza aho azashyingurwa n’itariki azashyingurirwaho, amakuru akaba yaragiye acicikana ko yagombaga gushyingurwa habonetse umusirikare umuherekeza wo ku rwego rwe, biza kurangira Col Jean Bikomagu ari we ubaye igitambo . Ku wa 16 Kanama 2015, inkuru yatangajwe ku rubuga rwa interineti rw’ibiro […]

Perezida Kagame yanenze bikomeye ibihugu byitwaza Demokarasi bigamije gusenya Afurika

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 21 Kanama Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalegn, Visi Perezida wa Ghana Kwesi Amissah-Arthur ndetse n’abandi banyacyubahiro mu nama y’Umuryango “The Meles Zenawi Foundation”, yikoma ibihugu byitwa ko bikomeye ku Isi, bifata Afurika uko byishakiye ndetse bikanavuga ko Afurika ari yo ifite ubuyobozi […]

Bimwe mu bintu byatuma umusore runaka yangwa urunuka n'abakobwa

Urakuze bihagije ku buryo wumva watangira kurambagiza, ariko uri kugenda ugerageza abakobwa bakakubenga. Ibyo byaba biterwa n’ iki? Burya mbere yo kurambagiza umukobwa hari imico cyangwa imyifatire ukwiye kubanza gusuzuma , kuko hari ibintu byinshi bitandukanye byatuma abakobwa urambagiza batakwemera. Icya mbere kutagira ikinyabupfura. Banza witoze kugira ikinyabupfura kuko burya icyo nicyo kizagaragaza ko wubaha […]

Umuherwe Zari Hassan yonkeje uruhinja rwe nyuma yaho bigaragariye ko ari uw’inshoreke ye Diamond

Mu bitangazamakuru bitandukanye muri aka karere k’ibiyaga bigali hari hamaze iminsi hacicikana inkuru ivuga ko umuherwe Zari Hassan yanze konsa uruhinja rwe, kuri ubu yashyize ahabona amafoto arimo kurwonsa. Inkuru yabaye kimomo ubwo umuhanzi Diamond yashyiraga ifoto ku rukutwa rwe (Instagram) arimo guha urwo ruhinja amata, bihuzwa n’ibyavugwaga ko Zari yanze konsa uwo mwana, inkuru […]

Abarwanyi ba FDLR ngo bagiye koherezwa mu Rwanda Shishi itabona

Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo ugamije iterambere, SADC, wasabye ko abarwanyi ba FDLR bambuwe intwaro n’abemeye kuzishyira hasi ku bushake, bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bagashakirwa ikindi gihugu boherezwamo ariko bakavanwa muri Congo Kinshasa. Mu nama y’uyu muryango ya 35 yateranye mu ntangiriro z’iki cyumweru, abari bayitabiriye basabye ko Umuryango Mpuzamahanga wafasha inkambi zashyiriweho kwakira abahoze muri […]

Impanga 2 zanze gushaka ngo abasore batazangiriza ubusugi

Nyuma y’imyaka irenga makumyabiri bamenyekanye mubijyanye no gukina filime hamwe no kwerekana imideli, abakobwa babiri b’impanga Chidinma hamwe na mugenzi we Chidebere Aneke bagize bimwe batangaza bijyanye n’ubuzima bwabo bwite. Izi mpanga zavukiye igihe kimwe z aganiraga n’abanyamakuru mu kiganiro kitwa Saturday Beats, cyumvikana cyane mu gihugu cya Nigeria, batangaje ko kuba badashaka abagabo cyangwa […]

Lt Gen Adolphe arashyingurwa nyuma y’iminsi 2 Nkurunziza atunguranye

Reta y’Uburundi iri kumwe n’umuryango wa Lt Gen Adolphe Nshimirimana iramenyesha ko ibirori byo gushingura Lt Gen Adolphe Nshimirimana bizaba kuwa gatandatu tariki ya 22 Kanama 2015. Lt Gen Adolphe Nshimirimana azashingurwa hafi y’ahubatswe akabari ke hazwi ku izina rya “hitwa Iwabo w’Abantu”. Ibirori byo kumusezera no kumuherekeza bwa nyuma bizatangizwa n’igitambo cya imisa izasomerwa […]

Perezida Kagame yongeye guhiga abandi ku Isi mu gusabana kuri Twitter

Umukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kuba perezida usabana n’abandi akoresheje urubuga rwa Twitter kurusha abandi ku Isi. Urubuga Twiplomacy rukora icyegeranyo ngarukamwaka ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, rwagaragaje ko mu mwaka wa 2015, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ari we mukuru w’igihugu waganiye n’abantu bose kuri Twitter cyane ku Isi . Kuva […]

Kuri uyu wa Gatandatu hazaba haca uwambaye hagati ya Rayon Sport Vs Sunrise / Police Vs Musanze

kuri uyu wa gatandatu mu mikino ya ½ cy’irushanwa ry’Agaciro Development Fund nyuma y’aho police isezereye APR ndetse na Rayon Sport igatsinda Mukura,zombi zabonye amatike yo gukina imikino ya ½,Rayon Sport izakina na Sunrise na Police icakirane na Musanze. Police nyuma yo gusezerera APR muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro, yongeye kuyandagaza iyisezerera no muri iri […]

Gakenke: Abaturage ngo ntibatunguwe no kuba barabaye abanyuma mu Mihigo

N’ubwo bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gakenke bavuga ko batishimiye umwanya wa 30 mu kwesa imihigo ya 2014-2015, ari nawo wa nyuma mu turere twose tw’igihugu, hari abemeza ko bitabatunguye kuko babona nta mbaraga nyinshi zishyirwamo. Abaturage batuye muri aka karere bavuga ko nta kintu kigaragara cyerekeranye n’ibikorwa remezo akarere kigeze gakora muri […]

Abanyarwanda 64 bashoboye gucika umutwe wa FDLR

Abanyarwanda 64 bavuga ko bari ingwate z’ibitekerezo by’umutwe w’abarwanyi ba FDLR bavuye mu mashyamba ya Kongo bagaruka mu Rwanda, bavuga ko bafite akababaro ka bamwe mu bagize imiryango yabo bakinangiye gutaha. Dusabimana Jeannette w’imyaka 22 yavuze ko iwabo ari mu cyahoze ari komini Ntyazo ya Butare, avuga ko yafashe umwanzuro wo gutaha agasiga umugabo we […]

USA igiye gukanira FDRL ibyayo bikarangira vuba

Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari Thomas Parreillo aravuga ko ibibazo bya FDLR byatinze gukemuka. Uyu mutegetsi akaba avuga ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kwambura intwaro uyu mutwe. Ubwo yakirwaga Perezida wa repubulika Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Kanama muri Village Urugwiro , intumwa yihariye ya Leta […]

Ubwo Nkurunziza yarahiraga umusirikare we yahise yicwa

Mu gihe Perezida Nkurunziza ari kurahirira kuyobora u Burundi manda ya gatatu, umurambo w’umusirikare ufite ipeti rya Sergeant watoraguwe mu gace ka Musaga mu mujyi wa Bujumbura. Uwo musirikare witwa Philbert Niyonkuru yari aboshwe ndetse bigaragara ko yarasiwe ahasanzwe umurambo we nk’uko ikinyamakuru Iwacu kibitangaza. Nubwo umutekano wakajijwe bikomeye kugira ngo Perezida Nkurunziza ashobore kurahira […]

Nyuma ya Knowless na Priscilla ubu umukunzi mushya wa King James yashyize aramenyekana —AMAFOTO

Nyuma y’aho umuhanzi King James asohoreye indirimbo nshya yise “ Ndagukunda” itaka ikanashimagiza umukunzi we, nk’uko abyiyemerera ariko akamugira ibanga byashyize kera uwo mukobwa wigaruriye umutima we bimenyekana ko ari Ishimwe Elcy w’imyaka 20 gusa. King James yari yarigeze gutangaza ko afite umukunzi,umukobwa ukiri muto w’imyaka 20 kandi ukirangiza amashuri gusa benshi bibaza uwo mukobwa […]

Musaga: Abantu 4 bishwe bashinjwa guhwihwisa urugambo

Uko bwije n’uko bukeye niko abicwa mu gihugu cy’u Burundi biyongera, biyo polisi muri iki gihugu yatangaje ko hari abantu 4 biciwe mu gace ka Musaga ku wa kabiri tariki ya 18 Kanama 2015, bicwa n’abaturage babashinja kuba ibyitso bya polisi. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi wungirije, ngo abantu 4 bishwe barashwe amasasu, bityo icyo […]

France: Ubushinjacyaha bwasabye ko Padiri Wenceslas wari ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside akurirwaho ibirego

Mu Bufaransa Kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Kanama, ubushinjacyaha bw’I Paris mu bufaransa bwasabye ko Padiri Wenceslas Munyeshyaka, wari uyoboye Paruwasi ya Sainte Famille mu gihe cya Jenoside, akurwaho ibirego bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakurikiranwagaho. Radio Mpuzamahanga y’abafaransa RFI igaragaza ko Padiri Wenceslas Munyeshyaka yari akurikiranweho na Leta y’u Rwanda n’u Bufaransa kuyobora […]

6 bagaragaje umujinya bamagana ubutinganyi batawe muri yombi

Abanyeshuri ba Ntare School bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Mbarara bashinjwa kwangiza umutungo w’ikigo mu myivumbagatanyo yabaye mu gihembwe cya kabiri ubwo bigaragambyaga bashinja ubuyobozi gukingira ikibaba abatinganyi. Byatangiye abanyeshuri bakubita bagenzi babo bavuga ko babafashe bendana (batingana) . Bagenzi babo mu bahise biruka bahungira mu macumbi y’abarimu batinya guhuhurwa n’inkoni dore ko bamwe […]

Ese kwikinisha niryo banga ry’abasore ryo kugira igitsina kikini, byamufasha iki mu gutera akabariro?

enshi bakunze kwibaza byinshi ku buzima bw’imyororokere, aha ari naho usanga abasore bishora mu ngeso mbi nk’iyo kwikinisha bibwira ko bishobora kubafasha kongera ingano y’igitsina cyabo ndetse banibwira ko byabafasha kunoza neza igikorwa cy’akabariro. Nkuko bigaragara ku rubuga topsante, igitsina cy’umugabo ngo gishobora kongera umubyimba n’uburebure igihe habayeho imikurire myiza y’umwana ujya mu bugimbi. Ibi […]

Kayonza: Amazi y’ibiziba bayasangira n’inka kubera kubura amazi meza

Mu gihe hirya no hino mu mujyin wa Kigali hagaragara ikibazo cy’ibura ry’amazi ,Abaturage bo mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza, baratakamba kubera ibura ry’amazi kuko ubu bakoresha amazi y’ikiyaga cya Kibare, yanduye cyane kuko ngo aba arimo ico riva mu myenda baba bameseyemo, ndetse n’inka zayashotsemo. Aya mazi abaturage bemeza ko aba […]

Burundi: Bitarenze icyumweru ,Perezida Nkurunziza araba yavuye ku butegetsi

Inama y’igihugu cy’u Burundi ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Arusha yo kugarura amahoro n’ubwiyunge muri iki gihugu (CNARED), yahaye Perezida Pierre Nkurunziza itariki ntarengwa yo kuba yamaze kwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu Tariki y 26 Kanama uyu mwaka ngo niyo tariki ntarengwa Perezida Nkurunziza agomba kuba yamaze kuva ku buyobozi bw’igihugu. Mu nama iherutse […]

Gisagara: Abaturage barashima gahunda y’imihigo y’Ingo ko ibagejeje kuri byinshi

Mu gihe mu ntangiriro z’umwaka w’imihigo uturere twose dusinya amasezerano y’imihigo ku rwego rw’igihugu,kuri ubu gahunda y’imihigo y’ingo imaze gukwira hose mu ntara z’igihugu irashimwa cyane mu karere ka Gisagara kubera intambwe imaze kugeza ku baturage . Mu ntara zitandukanye z’igihugu iyo umwaka w’imihigo utangiye imiryango nayo isinyana imihigo ku rwego rw’umudugudu ituyemo,byemezwa ko iyo […]

CIMERWA ni gihamya nziza dukesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame-Minisitiri Anastase Murekezi

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arakangurira abanya-Rusizi gushora imari zabo muri aka Karere kiganjemo ubukerarugendo, ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Kanama 2015 ubwo yatahaga ku mugaragaro uruganda rwa CIMERWA ruherereye muri Bugarama ho mu Karere ka Rusizi. Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yashimiye abashoramari babashije gushora imari zabo bakabasha kubaka uruganda CIMERWA, avuga […]

Urutonde rw’ibyamamare 10 byo muri Uganda bivugwaho gukorana n’amashitani, hazamo n’ abapasiteri

Mu gihe bimaze kugaragara ko benshi mu byamamare byo ku isi, nta rindi banga bikoresha kugirango byigarurire imitima y’abafana ritari iryo kwishingikiriza imbaraga za shitani, no mu gihugu cya Uganda ngo izo mbaraga nizo zikoreshwa mu bahanzi n’abandi bashoramari by’umwihariko mu rutonde rw’abantu 10 hazamo abapasiteri. 1.Dr Jose Chemeleone: Ni umuhanzi wigaruriye imitima y’abatari bake […]

Museveni yatangiye kwamaganwa hifashishijwe ingurube

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni batangiye kumwamagana bifashishije ingurube zoherejwe mu nteko mu rwego rwo kuvuga ko batamwifuza. Muri iki gitondo iruhande rw’inzu ikoreramo inteko ishinga amategeko ya Uganda hagaragaye ingurube zifite ibara rijya gusa n’umuhondo zajugunywemo n’umuntu utabashije kumenyekana ubu akaba ashakishwa na Police ya Uganda. Izi ngurube zagaragaye […]

Umugore arihamiriza ko yasambanye n’abantu barenga 10,000

Umusambanyikazi w’umunya australia Gwynet Montenegro yatangaje ko kuva yabaho amaze kuryamana n’abagabo 10.091 bikaba byatangaje abatari bake dore ko bitari bisanzwe ko umuntu umwe yaryamana n’abantu bangana gutyo. Bikaba bitangaje cyane kuko uyu mugore ubusanzwe yari amaze imyaka isaga 15 ari umu securite muri Australia. uyu mukozi wa Satani aka kazi k’ubusambanyi yagafatanya n’akubusekirite agamije […]

Gen Kayumba Nyamwasa na bagenzi be ku isonga ry’abashinjwa gusebya Leta y’u Rwanda nabo ubwabo yarayihozemo

Nk’uko bimaze kugaragara ko hari abanyapolitiki barwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda na Perezida Kagame, ubu bakaba barahunze igihugu bakajya kuba mu buhungiro hirya no hino mu bihugu bahungiyemo, intera igihugu kimaze kugeraho ngo yaba ariyo ikomeje kubavugisha amangambure. Inkuru dukesha ikinyamakuru “News of Rwanda”, ngo aba banyaPolitiki barwanya Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame icyo […]

Bidasubirwaho Twagiramungu Faustin mu nzira n’abafana be aje guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu

Abicije mu ishyaka rye ndetse bikemezwa n’umuvugizi w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza, Twagiramungu Faustin yamaze kwemeza ko azaza kwiyamamaza. Ngo kuba yakwimwa Visa ntacyo bivuze kuko azanyura mu zindi nzira ariko akiyamamaza mu matora ya 2017 agamije kuba Perezida wa Repubulika. Nk’uko byatangajwe na Joe Ntezirizaza umuvugizi w’iri shyaka rya Twagiramungu RDI Rwanda rwiza, ngo Twagiramungu […]

Bujumbura: Abantu 8 bakomerekejwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade

Abantu 8 barimo abapolisi babiri,nibo bakomerekejwe na gerenade yatewe muri komine ya Musaga mu gisagara cya Bujumbura. Iyo gerenade yatewe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 kanama 2015, ku kiraro kiri ku muhanda wa kabiri muri komine ya Musaga. Mu bantu babiri bakomeretse cyane, harimo umwana umwe wiga mu mwaka wa […]

Abanyapolitiki 10 bakize cyane ku isi.

Akenshi dukunze kuvugako umuntu ari umunyapolitiki cyane cyane ku bantu bari mu nzego bwite z’ubuyobozi. Akenshi iyo aba bantu bakize cyangwa se bagize amafaranga menshi, benshi bakunze kwemeza ko aba yavuye mu mitsi ya rubanda baba bashinzwe kureberera. Nubwo hari benshi bakunze gukora uko bashoboye ngo ibyo batunze bigaragare, hari n’abandi benshi bezwi. Muri iyi […]

Amabanga ku rukundo rwa Osama Bin Laden na Leta zunze ubumwe z’Amerika ku Karubanda

Umunyamakuru wa Televiziyo y’abanyamerika CNN utunganya ibijyanye n’amafoto yatahuye kasete zariho amajwi n’amashusho bya Osama Bin Laden bivuga uburyo yakoranaga n’abanyamerika n’uburyo baje gushwana maze yifashishije umuhanga mu myandikire y’abarabu wo muri kaminuza ya California Davis, Flagg Miller maze bashyira ku karubanda ibyakuwe kuri izo kasete. Mu mwaka wa 2001 Leta Zunze Ubumwe za Amerika […]

Ibya Perezida Kikwete wa Tanzaniya na FDLR imbwa zabirwaniyemo

Mu mwaka wa 2013, ubwo hizihizwaga isabakuru y’imyaka 50 umuryango w’Ubumwe bwa Afurika umaze ushinzwe, Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete yavuze ko hakenewe ubwumvikane bw’isi kugira ngo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo igire amahoro azahoraho, mu byo yasabye harimo ko u Rwanda rwajya mu biganiro n’umutwe wa FDLR. Ibyo birori byari byitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu ndetse […]

Minisitiri w’Intebe Murekezi yasabye ko ingendo z’indege i Kamembe zakongerwa

Kuri uyu wa 17 Kanama, 2015 ubwo yatangiraga uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu Karere ka Rusizi, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasuye ikibuga cy’Indege cya Kamembe kimaze ukwezi gitangiye gukora.   Nyuma yo gusura ibyumba bitandukanye bigize iyi nyubako no gusobanurirwa serivisi zitangirwa aho, Minisitiri w’Intebe yishimiye uko imirimo yo kuvugurura iki kibuga yagenze ndetse agaragaza […]