Interahamwe zayoborwaga na Twahirwa zitwaraga nk’umutwe wa gisirikare: Ubuhamya
Urubanza rwa Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi rwakomeje kuri uyu wa 19 Ukwakira 2023, humvwa ubuhamya butandukanye bugaragaza uruhare bakekwaho kugira muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iri buranisha, ubuhamya bwasomwe na Perezidante w’urukiko bwagaragazaga uburyo Twahirwa wigeze kuba umukozi wa Minisiteri yari ishinzwe abakozi (MINITRAPE) […]
Komanda wungirije w’ingabo za EAC yibukije abigaragambya uburyo M23 yari igiye gufata Goma
Komanda wungirije w’umutwe w’ingabo za EAC uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Brigadier Général Emmanuel Kaputa, yibukije Abanyekongo bigaragambya uburyo zitambitse M23 mu gihe wari hafi gufata umujyi wa Goma. Ku wa 18 Ukwakira 2023, Abanyekongo bahamagawe na sosiyete sivili bakoraniye mu mihanda y’i Goma, bigaragambya, basaba ko ingabo za EAC zabavira […]
Uwibye inkoko, ibishyimbo ntakwiye kujya muri gereza: Dr Habineza

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, ntashyigikiye ko abantu bakora ibyaha byoroshye nko kwiba inkoko n’ibishyimbo bajya bajyanwa mu igororero (ryitwaga ‘gereza’). Ibi yabibwiye aherutse kubibwira abanyamakuru, nk’igisubizo ku bucucike buri mu magororero yo mu Rwanda. Ati: “Icy’ubucucike muri gereza kirazwi,twakiganiriyeho […]
U Rwanda rwagaragarije UN ko urubanza rwa Kabuga rwagombaga gukomeza nk’urw’Abanazi 2
Intumwa Ihoreho yungirije y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Kayinamura Robert, yagaragarije Inteko Rusange ko urubanza rwa Kabuga Félicien rwagombaga gukomeza nk’urw’Abanazi babiri bo mu Budage, hatitawe ku mpamvu iyo ari yo yose. Urukiko rwa UN, urugereko rw’ubujurire tariki ya 7 Kanama 2023 rwashimangiye umwanzuro w’urw’ibanze wo muri Kamena 2023 w’uko urubanza ruhagarara, rusobanura ko Kabuga […]
Perezida Kagame: Habuze gato ngo isoko ry’itumanaho rya telefone rihabwe uwadufashije ku rugamba
Perezida Paul Kagame yatangaje ko habuze gato ngo isoko ry’itumanaho rigera kure rihabwe ikigo cy’Umunyarwanda wafashije ingabo za RPA-Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda rwarangiye muri Nyakanga 1994. Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023 yasobanuye ko nyuma y’imyaka itanu urugamba rwo kubohora igihugu rurangiye, ubwo we yari Visi Perezida, habaye inama y’abaminisitiri […]
RIB irihanangiriza abereka abana amashusho y’urukozasoni

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rurihanangiriza abantu bakuru bahohotera abana, barimo ababereka amashusho cyangwa amafoto y’urukosazoni, ashobora kumushora mu ngeso z’ubusambanyi. Umukozi wa RIB mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023 ubwo uru rwego rwari mu bukangurambaga mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Muyira mu karere […]
Brussels: Twahirwa yihakanye abatangabuhamya bamushinja kwica Abatutsi muri Kigali
Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023 mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, Twahirwa Séraphin uregwa kuyobora ibitero bitandukanye byo kwica Abatutsi mu mujyi wa Kigali mu gihe cya jenoside, yihakanye abatangabuhamya bamushinje. Twahirwa akomoka mu yari Perefegitura ya Gisenyi kandi yabaye umukozi muri Minisiteri yari ishinzwe imirimo ya Leta, MINITRAPE. Araburanira hamwe na […]
Museveni yatangaje ko ba mukerarugendo bishwe bari mu kwa buki
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko ba mukerarugendo babiri, umwe w’Umwongereza n’umugore we ukomoka muri Afurika y’Epfo, biciwe muri Pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth II bari mu kwezi kwa buki. Inkuru y’urupfu rw’aba ba mukerarugendo n’umushoferi wabo yatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, asobanura ko abagizi […]
UN irabona intambara yeruye y’u Rwanda na RDC, hatagize igikorwa

Umuryango w’Abibumbye (UN) urabona ko intambara yeruye hagati y’u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) ishoboka, mu gihe abayobozi bo muri ibi bihugu batakwicarana ngo baganire, bacoce ibibazo biri hagati yabyo. Ibi byagaragajwe n’intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa UN mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia, imbere y’akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano, i New York […]
Ni iki RIB ivuga ku batukanira mu ruhame, ntibakurikirane?
Ibibazo ni byinshi ku rwego rw’ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’aho tariki ya 16 Ukwakira 2023 rutangaje ko rwafunze umunyamakuru Nkundineza Jean Paul, rumukurikiranyeho ibyaha bitatu birimo gutukana, rwemeza ko rufite ibimenyetso bifatika kandi bihagije byerekana ko yabikoze yabigambiriye. Ku rubuga rwa X uru rwego rwatangarijeho aya makuru, mu mwanya w’ibitekerezo rurabazwa impamvu rudata muri yombi abamaze […]
New York: U Rwanda rwasabye RDC kurwubahira ubusugire
Ambasaderi wungirije w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), Kayinamura Robert, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo kurwubahira ubusugire. Ibi yabisabiye mu nama y’akanama ka UN gashinzwe umutekano, yaganirirwagamo ku mutekano wo mu karere k’ibiyaga bigari, yateranye kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yagize ati: […]
Depite Ruku arasaba Leta gufasha Abanyarwanda, bakigondera inyama
Depite Ruku Rwabyoma John yasabye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome n’uw’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, gukoresha ijwi ryabo, hakagabanywa igiciro cy’inyama kuko ngo ubu isigaye irya umugabo, igasiba undi kandi Abanyarwanda bayikunda. Ubu busabe yabutanze kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, Dr Ngabitsinze na Musabyimana bahaga inteko rusange y’abadepite ibisobanuro mu magambo ku […]
Israel yarashe ibitaro bikomeye muri Gaza, hapfa amagana
Ingabo za Israel zirashinjwa kurasa ibitaro bya Al Ahli Arab biherereye mu ntara ya Gaza Strip, zica ababarirwa mu magana bari babirimo, zikomeretsa n’abandi benshi. Ni igikorwa cyamaganwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, WHO, ugira uti: “WHO iramaganana imbaraga igitero ku bitaro bya Al Ahli Arab mu majyaruguru ya Gaza Strip. Ibitaro byakoraga, n’abarwayi, abatanga […]
Abanyamakuru ntibumva ukuntu Nkundineza afunzwe kandi RMC ihari

Bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda ntibumva ukuntu mugenzi wabo Nkundineza Jean Paul yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, aho guhamagazwa n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, kugira ngo rukemure ikibazo cye. Aba barimo Mutuyeyezu Oswald ukorera Radio/TV10 wavuze ko ikibazo cy’uyu munyamakuru cyakabaye gikemurwa na RMC. Yagize ati: “Ariko ntekereza ko urwego rufasha abanyamakuru kwigenzura, […]
FARDC igiye kohereza izindi ‘Brigade’ 15 zo guhangana na M23
Umugaba Mukuru w’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo (FARDC), Lieutenant Général Christian Tshiwewe, yatangaje ko agiye kohereza mu burasirazuba bw’igihugu izindi Brigade 15 zo kurangiza intambara iri kuhabera. Brigade y’ibisirikare byinshi ku Isi iba igizwe n’abasirikare bari hagati y’1800 n’3000. Iba igizwe na za Batayo kandi Batayo igirwa n’abari hagati ya 600 n’1000. Uyu […]
Depite Ndagijimana ntashyigikiye ko abafite uburwayi bwo mu mutwe bakomeza ‘guterwa ibishinge’
Depite Ndagijimana Léonard yagaragaje ko adashyigikiye ko abafite uburwayi bwo mu mutwe bakomeza guterwa inshinge no guhabwa imiti, kuko ngo ari uburyo bwo kwita ku buzima bwabo butakigezweho. Yabigaragarije Inteko Rusange y’umutwe w’abadepite kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023 ubwo yakiraga raporo y’isesengura ya komisiyo ishinzwe imibereho ku kibazo by’abafite ubumuga. Uyu mudepite yagize ati: […]
Nidushyigikira M23, intambara izahinduka: Umuvugizi w’ingabo za Uganda

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brigadier General Felix Kulayigye, yateye utwatsi amagambo ya bamwe mu Banyekongo bavuga ko abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EACRF, muri Repubulika ya demukarasi ya Congo. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa VOA, Brig. Gen. Kulayigye yibukije Abanyekongo igitero ingabo za Uganda zigeze kugaba muri RDC mu mwaka w’1986 […]
Abadepite baratabariza ababyeyi b’abanyeshuri bafite ubumuga
Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda batabarije ababyeyi b’abanyeshuri bafite ubumuga biga mu mashuri yabo yihariye kuko bishyura amafaranga menshi, ugereranyije n’ayo abandi bo mu mashuri asanzwe bishyura. Ibi babigaragarije mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023, ubwo yagezwagaho raporo y’isesengura rya komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage ku bibazo byagaragaye mu […]
RIB ifunze umunyamakuru Nkundineza

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, mu ijoro ry’uyu wa 16 Ukwakira 2023 rumaze gutangaza ko rwataye muri yombi umunyamakuru Nkundineza Jean Paul umenyerewe mu gukora inkuru z’ubutabera. Ku rubuga rwa X, uru rwego rwagize ruti: “RIB yafunze Nkundineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga (freelance). Akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze […]
Ukomeye muri UDPS yahishuye ko iyo Tshisekedi ataba maso, yari kuba imbohe ya Général Numbi
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Augustin Kabuya, yatangaje ko Général John Numbi yashatse kugira Perezida Félix Tshisekedi imbohe nk’uko yari yarabigenje Joseph Kabila. Ibi Kabuya yavuze ko ari ko Perezida Tshisekedi aherutse guhishurira ishyaka nyuma y’aho Gen. Numbi uri mu buhungiro atangaje ko afite ububasha bwo gukura […]
Umuryango mpuzamahanga w’abanditsi urasaba ko umunyamakuru Manirakiza afungurwa
Umuryango PEN International w’abanditsi urasaba ko umunyamakuru Manirakiza Théogene wa Ukwezi TV afungurwa kuko ngo arazira ibirego bihimbano. Tariki ya 11 Ukwakira 2023, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Manirakiza, rumukurikiranyeho icyaha cya ruswa. Rwasobanuye ko yafatiwe mu cyuho yakira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 yo kugira ngo adatangaza inkuru. Hari amakuru avuga […]
Ambasaderi Swinnen yatangaje icyo yavuganye na Agatha, indege ya Habyarimana imaze guhanurwa
Johan Swinnen wabaye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda kuva mu mwaka w’1990 kugeza tariki ya 13 Mata 1994, yatangaje icyo yavuganye na Uwilingiyimana Agatha wari Minisitiri w’Intebe, ubwo indege ya Habyarimana Juvénal wari Perezida w’iki gihugu cyo mu burasirazuba bwa Afurika yari imaze guhanurwa. Ambasaderi Swinnen uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yifashishijwe nk’umutangabuhamya usobanura amateka kuri […]
Ndagijimana yateye utwatsi ibivugwa ko yangiririjwe muri kasho
Ndagijimana Emmanuel uvuga ko yangiririjwe ikibuno mu igororero rya Rubavu yateye utwatsi amagambo y’abosifiye bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe igorora, RCS, baherutse kubwira urukiko ko yakubitiwe muri kasho ya Polisi. Uyu musore utuye mu karere ka Rubavu yumvikanye atanga ubuhamya tariki ya 13 Kanama, avuga mu 2020 abayobowe na SP Uwayezu Augustin wari umuyobozi wungirije […]
Blinken arasaba Israel kutababaza abatuye muri Gaza
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, arasaba Leta ya Israel kurwanya umutwe wa Hamas nk’uko yabirahiriye, ariko ikirinda kubabaza abatuye mu gice cya Gaza Strip. Blinken yatangarije ibi abanyamakuru i Cairo mu Misiri kuri uyu wa 15 Ukwakira 2023, nyuma y’uruzinduko yagiriye muri Israel rwari rugamije kwereka iki gihugu ko USA igishyigikiye […]
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yahamagajwe na RIB

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje umunyamakuru Jean Paul Nkundineza umenyerewe mu nkuru z’ubutabera kugira ngo yitabe mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023. Inyandiko dufitiye kopi yashyizweho umukono n’umugenzacyaha Steven Rukotana tariki ya 14 Ukwakira 2023, isaba Nkundineza kwitaba ubutumire ku biro bikuru bya RIB ku Kimihurura saa tatu z’igitondo. Ntabwo umugenzacyaha yamenyesheje […]
Kenya: Barifuza itegeko ryatuma u Burundi na Sudani y’Epfo bigira ububasha buke muri EAC
Abadepite bagize komisiyo ishinzwe ukwishyira hamwe kw’akarere mu nteko ishinga amategeko ya Kenya barifuza itegeko mu muryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba ryatuma ibihugu bitanga umusanzu munini bigira ijambo rikomeye, ibitanga muke nk’u Burundi na Sudani y’Epfo bikagira ububasha buke. Muri ubu busabe, aba badepite bagize komisiyo iyobowe na Wanjiku Muhia bagaragaje ko u Burundi na […]
UN ihangayikishijwe n’uburyo umugore wo mu cyaro akomeje gutsikamirwa
Umuryango w’Abibumbye (UN) urasabira umugore wo mu cyaro ububasha n’amahirwe nk’iby’umugabo kugira ngo na we akomeze atange umusanzu ufatika mu iterambere. Kuri uyu wa 15 Ukwakira Isi yizirizaho umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, UN yagize iti: “Abagore n’abakobwa bo mu cyaro babura amahirwe angana n’ay’abagabo ku mitungo, serivisi rusange: nk’uburezi, ubuzima n’ibikorwaremezo nk’amazi, mu […]
Twakoze indirimbo zidashobora gusaza: The Ben
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben aravuga ko indirimbo yakoze mu myaka myinshi ishize zidashobora gusaza, bityo ko ziri mu mpamvu zatumye aba aretse gukora izindi kuko abakunzi be bakizumva. Ibi yabitangarije mu kiganiro yaraye agiriye kuri Radio Rwanda, akomoza ku mishinga afite mu muziki. Yagize ati: “Indirimbo twakoze imyaka myinshi ishize zikora ku […]
Bwiza izindukiye mu muriro w’amasasu
Umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 watangaje ko ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, na FDLR babyutse bagaba ibitero bikomeye mu nkambi y’impunzi ya Bwiza muri teritwari ya Masisi. Ni amakuru yemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa kuri uyu wa 15 Ukwakira 2023, aho yagize ati: “Nyuma yo gutsindwa bagahunga ejo, FARDC/FDLR basubukuye […]
Tshisekedi yasabwe kwirukana Gen. Numbi muri FARDC
Umuryango La Voix des Sans Voix (VSV) uhirimbanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Repubulika ya demukarasi ya Congo urasaba Perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi, gukoresha ububasha afite nk’Umugaba w’Ikirenga, akirukana mu gisirikare Général John Numbi uri mu buhungiro. Gen. Numbi wayoboye igipolisi n’igisirikare cya RDC yahunze mu mwaka w’2021 ubwo yamenyaga ko ari gukorwaho iperereza ryashoboraga gutuma […]
Umwuka mubi watutumbye hagati y’ihuriro rya Tshisekedi n’irya Kabila
Umwuka mubi watutumbye hagati y’ihuriro ry’amashyaka Union Sacrée riyobowe Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na FCC rya Joseph Kabila wamubanjirije ku butegetsi. Uyu mwuka waturutse ku kuba Perezida w’umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko ya RDC, Christophe Mboso N’Kodia, atangaje ko uruzinduko Jakaya Mrisho Kikwete yagiriye i Lubumbashi mu ntangiriro z’uku […]
Igisasu cya Israel cyahitanye umunyamakuru, gikomeretsa bagenzi be benshi
Igisasu ingabo za Israel zarashe ku mupaka wayo na Lebanon cyahitanye umunyamakuru umwe muri benshi bakurikiranaga inkuru y’intambara igiye kumara icyumweru, abandi batandatu barakomereka. Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, bimaze gutangaza ko uwishwe n’iki gisasu ari umunyamakuru Issam Abdallah ufata amashusho w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Reuters yamaze kwemeza aya makuru y’urupfu rwa Issam wari umaze […]
EAC yamaganye abavuga ko ingabo zayo muri RDC zikorana n’inyeshyamba
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Dr Peter Mathuki, yamaganye abakomeje kuvuga ko ingabo ziri mu butumwa bwawo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, zizwi nka EACRF, zikorana n’imitwe yitwaje intwaro. Mu itangazo Dr Mathuki yashyizeho umukono kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023, yavuze ko uyu muryango uhangayikishijwe kandi wamagana imirwano yubuye hagati […]
Kenya igiye gusimbuza ingabo zayo ziri mu butumwa bwa EAC muri RDC

Kenya igiye gusimbuza ingabo zayo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, EAC. Ingabo za Kenya zatangiye ubutumwa bwa EAC muri RDC mu Gushyingo 2022, hashingiwe ku byemezo by’abakuru b’ibihugu bo muri uyu muryango, byo gushakira amahoro n’umutekano uburasirazuba bw’iki gihugu bwazahajwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje […]
Tuzatsinda M23 n’ubwo byatwara igihe kirekire: Minisitiri Bemba
Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yagaragaje ko afite icyizere cy’uko ubutegetsi bwabo buzatsinda umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ubwo byatwara igihe kirekire. Ibi yabivugiye i Kinshasa kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023, ubwo yatangizaga umushinga w’umutekano n’amahoro witwa ‘Unis pour la paix et securité’. Nk’uko asanzwe abivuga, kimwe n’abandi […]
Pasiteri Claude arahamya ko hari bagenzi be benshi bafungwa, RIB ibatunzemo itoroshi
Pasiteri Niyonzima Claude ukorera ivugabutumwa ku rubuga rwa YouTube arahamya ko hari benshi muri bagenzi be bafungwa mu gihe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwabashakisha. Ibi Niyonzima yabivugiye mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa 3D TV Plus, ubwo yavugaga ku itabwa muri yombi rya Harerimana Joseph wamenyekanye nka ‘Apôtre Yongwe’. Yongwe yatawe muri yombi tariki ya […]
Minisitiri Musafiri yaburiye abatizwa ubutaka bw’abananiwe kububyaza umusaruro
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yasabye abantu batijwe ubutaka bw’abananiwe kububyaza umusaruro muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga kutabubohoza. Ubwo yaganiraga n’abadepite kuri uyu wa 10 Ukwakira, Minisitiri Musafiri yagize ati: “Ntabwo dufite gahunda yo kubambura ubutaka, ubutaka buguma ari ubwa bene bwo. Tukababwira tuti ‘Rero ubwo udashoboye kubuhinga muri iyi season’, tukabuha umuntu […]
Umutwe uri muri Wazalendo wateguje ingabo za EAC ko ugiye kuzirasaho
Umutwe witwaje intwaro wa APCLS uri mu yigize ihuriro rya Wazalendo wateguje ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo ko ugiye gutangira kuzirasaho. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa APCLS, Hertier Ndagendange mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kivu Morning Post, ikinyamakuru gikorera mu kwaha kwa Leta ya RDC. Ndagendange […]
Gen. Oligui Nguema wahiritse ubutegetsi bwa Gabon ategerejwe i Kinshasa
Brigadier Général Brice Oligui Nguema wahiritse ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba wayoboraga Gabo ategerejwe mu murwa mukuru wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Kinshasa, kuri uyu wa 11 Ukwakira 2023. Abasirikare bayobowe na Oligui bahiritse ubutegetsi bwa Bongo tariki ya 30 Kanama 2023, nyuma y’iminsi ine uyu munyapolitiki atsinze amatora yamwinjije muri manda ya gatatu […]
RRA yashyizeho uburyo bufasha abakenera ‘mutation’ y’ibinyabiziga kubyikorera

Ikigo cy’imisoro n’amahoro, RRA, cyashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bufasha abakenera guhinduranya (mutation) ibinyabiziga kubyikorera bidasabye ko bava mu ngo zabo. Ibi byatangajwe na Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, ubwo iki kigo cyatangiraga icyumweru cyo gufasha abafite ibibazo bigendanye n’imisoro no kumva ibitekerezo n’inama byabo. Ruganintwali mu kiganiro […]
Tshisekedi yohereje abasirikare muri Kitshanga
Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tshilombo, yohereje intumwa z’abasirikare mu mujyi wa Kitshanga uherereye muri teritwari ya Masisi kugira ngo zigeze ubutumwa ku baturage baho. Ofisiye wari uyoboye izi ngabo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, yabwiye abatuye Kitshanga ati: “Mu gihe mbihanganisha, ndabagezaho ubutumwa bwa Papa wacu, Perezida wacu Félix […]
UNHCR yifashishijwe mu kurwanya gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, ryifashishijwe mu rukiko rw’ikirenga rw’u Bwongereza mu kurwanya gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, abanyamategeko ba guverinoma y’u Bwongereza basubiye mu rukiko rw’ikirenga, barusaba gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire wo muri Kamena 2023, wateshaga agaciro gahunda yo kohereza abamukira mu Rwanda. Muri […]
Ofisiye wa RCS uvugwaho gukubita umukarani yafunzwe
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi ofisiye w’urwego rushinzwe igorora, RCS, uvugwaho gukubita umukarani wari utwaye ibinyobwa ku ngorofani y’icyuma. Aya makuru yatanzwe n’uwitwa Brune Kirezi mu ijoro ryo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023, agira ati: “Uyu mugabo utwara imodoka ya GR yafashe umunota w’umunsi we, aza gukubita undi wari utwaye […]
Abahinzi b’ibirayi 85% batera imbuto mbi, itanga umusaruro muke: MINAGRI

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yatangarije inteko rusange y’abadepite ko umusaruro muke w’ibirayi uterwa n’impamvu zikomeye zirimo kuba abahinzi 85% batera imbuto itari nziza. Ibi yabivuze ubwo yasobanuriraga inteko rusange ibibazo bijyanye no kurwanya isuri no kubyaza umusaruro amaterasi y’indinganire, kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023. Ubwo yabazwaga kuri uyu musaruro wabaye muke, ukaba […]
Umwana wari waratoranyijwe mu baziga mu ishuri rya Bayern Munich aratakamba
Umwana wo mu kagari ka Kabona, umurenge wa Kinazi mu karere ka Huye witwa Ishimwe Innocent, aratakamba nyuma y’aho ashyiriweho icyo yita ‘amananiza’ yo kutajya mu ishuri rya FC Bayern Munich mu Rwanda kandi yaratsinze irushanwa rimwinjizamo. Iri rushanwa ryabereye mu karere ka Bugesera muri Nzeri 2023, ryateguwe ku bufatanye bwa FC Bayern n’ishyirahamwe ry’umupira […]
Makolo aravuga ko HRW ishinja u Rwanda guhiga abarunenga mu mahanga yashize isoni
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, aravuga ko umuryango HRW uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wavuze ko ruhiga abarunenga baba mu mahanga nta soni ugira. HRW, kuri raporo yashyize hanze kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, yatangaje ko “ubuyobozi bw’u Rwanda n’ababuhagararira bari gukoresha urugomo, inzego z’ubutabera n’iterabwoba mu kugerageza gucecekesha ukunengwa gukorwa n’Abanyarwanda baba hirya […]
Colonel Kamanutsi wa Nyatura aravuga ko ari kugorwa n’urugamba rwabo na M23
Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo riravuga ko riri kugorwa n’urugamba rwaryo na M23 muri teritwari ya Masisi, kuko ngo yo ifite intwaro zihagije. Ibi byatangajwe na Colonel Nkurikiyinka Kamanutsi Clement uwo we n’abarwanyi ayoboke muri Nyatura baganirizaga abatuye mu mujyi wa Kitshanga, ubwo M23 yahagenzuraga kuva tariki ya 7 Ukwakira yari imaze kuhava. Col. […]
U Rwanda rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’ibikorwa bya Wazalendo, FDLR ku basivili
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ku basivili b’Abanyekongo, cyane cyane Abatutsi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda. Ibi ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Rwakazina Marie Chantal, wabigaragarije komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, i Geneva kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023. Yagize ati: “Imvugo z’urwango no gukangurira gukora […]
U Bwongereza: Abanyamategeko ba guverinoma basabye urukiko kwizera u Rwanda
Abanyamategeko ba guverinoma y’u Bwongereza basabye urukiko rw’ikirenga kwizera u Rwanda, bakemera ko rwakira abimukira binjiye mu gihugu cyabo mu buryo butemewe n’amategeko, bakoresheje ubwato buto. Kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023 ni bwo aba banyamategeko b’inararibonye bayobowe na Sir James Eadie KC bageze mu rukiko rw’ikirenga, aho bari bagiye kurusaba gutesha agaciro umwanzuro w’urw’ubujurire […]
M23 yemeye ko yambuwe Kitshanga
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wemeye ko wambuwe umujyi wa Kitshanga muri teritwari ya Misisi nyuma y’igihe kitagera ku minsi ibiri yirukanyemo ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) n’imitwe ihuriye muri Wazalendo. Amakuru y’uko uruhande rwa Leta ya RDC rwafashe Kitshanga yatangiye kuvugwa kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023, bigendanye n’uko abarwanyi ba […]
U Bubiligi: Basabose uregwa ibyaha bya jenoside ntiyabonetse mu rubanza
Umunyarwanda Pierre Basabose uregwa ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’iby’intambara ntabwo yabonetse mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi kugira ngo atangire kuburanishwa mu mizi. Basabose yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri mu majyaruguru y’u Rwanda mu 1947. Nk’umusirikare, yatwaraga Colonel Sagatwa Elie wari muramu akaba n’Umunyamabanga wihariye wa Juvénal Habyarimana. Yanakoraga ishoramari […]
Museveni yatangaje ko Uganda ikeneye abaguzi b’ibigori n’amata mu baturanyi
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko igihugu cye gikeneye abaguzi ba toni miliyoni 5 z’ibigori n’amata mu bihugu by’abaturanyi birimo u Rwanda. Ibi yabivuze kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023 ubwo yari mu masengesho yo ku rwego rw’igihugu hamwe n’abandi bayobozi barimo umugore we, Janet Museveni, usanzwe ari Minisitiri w’uburezi na siporo. Museveni […]
Dr Mukwege yakije umuriro kuri Tshisekedi wamwise umukandida w’amahanga
Umunyapolitiki akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Dr Denis Mukwege yakije umuriro kuri Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, wamwise umukandida w’ibihugu by’amahanga. Tshisekedi, tariki ya 7 Ukwakira 2023 ubwo yari amaze gutanga kandidatire, yavuze ko hari amahanga ari gutanga abakandida, abo bakaba bashaka guhindura imyumvire Abanyekongo bafite ku mahitamo ashingiye ku gitsina. Yagize […]
Muyaya yasingije Wazalendo
Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho, yasingije imitwe yitwaje intwaro igize ihuriro rya Wazalendo Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023, Muyaya yavuze ko Wazalendo iri kurinda igihugu, irwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, bityo ko idakwiye kwitwa ihuriro ry’imitwe y’abagizi ba nabi. Yagize ati: “Mu […]
Ingabo z’u Burundi zahindutse abacancuro: Major Ngoma

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yatangaje ko ingabo z’u Burundi ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zahindutse abacancuro, zifatanya n’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo n’indi mitwe byifatanyije mu bikorwa bibi. Maj. Ngoma, mu kiganiro yagiranye na BWIZA kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023, yatangaje ko […]
Starmer yatangaje ko n’ubwo kohereza abimukira mu Rwanda byatanga umusaruro mwiza, azakomeza kubirwanya
Umuyobozi Mukuru w’ishyaka Labour ritavuga rumwe na guverinoma mu Bwami bw’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko n’ubwo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yatanga umusaruro mwiza, azakomeza kuyirwanya. Starmer yabitangarije umunyamakuru Victoria Drbyshire wa BBC ubwo yamubwiraga ko kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023 urukiko rw’ikirenga rurumva ubujurire bwa guverinoma ku cyemezo cy’urukiko rw’ubujurire cyo […]
Bruce Melodie yibasiye Muyoboke na The Ben
Umuhanzi Bruce Melodie yibasiye Muyoboke Alex ureberera inyungu z’abahanzi batandukanye ndetse na mugenzi we Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, nyuma y’aho bamushyize mu majwi ko yashatse kwica igitaramo cyabereye i Bujumbura tariki ya 1 Ukwakira 2023. Bigendanye n’aya makuru ashyira mu majwi Bruce Melodie na Coach Gael ureberera inyungu ze, yari amaze iminsi acicikana, […]
Colonel mu ngabo za Israel yiciwe mu bitero bya Hamas
Igisirikare cya Israel, IDF, cyatangaje ko komanda wa Brigade ya Nahal irinda imipaka y’iki gihugu, Colonel Jonathan Steinberg, yiciwe mu bitero bigari by’umutwe w’iterabwoba wa Hamas. IDF yatangarije ku rubuga rwa X mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Ukwakira 2023 iti: “Komanda wa Nahal Brigade, Col Jonathan Steinberg yiciwe uyu munsi mu mirwano n’ibyihebe. […]
Ibitero biremereye bizindukiye henshi muri Kivu y’Amajyaruguru
Muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) hazindukiye ibitero by’intwaro ziremereye. Ni amakuru yemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023, aho yagize ati: “Ibitero rusange byagabwe muri iki gitondo na FARDC, inshuti zayo FDLR, abacancuro […]
Tshisekedi aremeza ko hari amahanga ari gutanga abakandida muri RDC
Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko hari amahanga ari gutanga abakandida ngo baziyamamarire umwanya wo kuyobora iki gihugu. Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa 7 Ukwakira 2023 ubwo yari amaze kugeza kandidatire ye kuri komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora, CENI. Yagize ati: “Ni ngombwa ko dukorera hamwe kugira ngo duteze imbere […]