Imirwano ikaze ya M23 na FARDC irasatira Goma

Imirwano ikaze hagati y’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, hamwe n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo, yakomereje muri Gurupoma ya Kibumba, teritwari ya Nyiragongo, mu bilometero bibarirwa muri 20 werekeza mu mujyi wa Goma. Aya makuru amaze kwemezwa mu kanya gashize na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, wagize ati: “Muri […]

Corneille Nangaa yabwiye Tshisekedi ko azagira iherezo nk’irya Pharaoh

Corneille Nangaa Yobeluo uyobora ishyaka ADCP akaba yaranayoboye komisiyo ya Repubulika ya demukarasi ya Congo ishinzwe amatora, yandikiye Perezida Félix Tshisekedi, amumenyesha ko azagira iherezo nk’irya Pharaoh wo mu Misiri. Mu ibaruwa ifunguye yo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2023, Nangaa yasubiyemo amagambo Tshisekedi yavuze arimo aho ubwo yari muri misa ya Kiliziya Gatolika muri […]

Abadepite basanze abarimo uwigeze guhunga ubuyobozi barigizaga nkana

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, basanze abaturage batatu babagejejeho ibibazo bitaga iby’akarengane barigizaga nkana. Aba baturage ni Habimana Jean Baptiste utuye mu murenge wa Ruhango w’akarere ka Ruhango, akaba yarigeze guhunga ubuyobozi, avuga ko bushaka kumufungira mu nzererezi, azira gukurikirana ikibazo cyo kuba yarabujijwe gusana inzu […]

Guverinoma y’u Bwongereza igiye gusubira mu rukiko, isobanure gahunda yayo n’u Rwanda

Guverinoma y’u Bwongereza mu cyumweru gitaha irajya mu rukiko rw’ikirenga, igaragaze uburyo gahunda yayo yo kohereza abimukira mu Rwanda iri mu buryo bukwiye kandi bwihutirwa bwo gukemura ikibazo cy’iyimuka ritemewe n’amategeko. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko abanyamategeko b’iyi guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, bazagaragariza urukiko rw’ikirenga impamvu zifatika zatuma rutesha agaciro icyemezo […]

Rutsiro: Meya yasabiye imbabazi kuba yinjiye mu rusengero rwa ADEPR atambaye ‘kositime’

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper, yasabye imbabazi abayoboke b’itorero ADEPR kubera ko yinjiye mu rusengero rwabo atambaye ikote (kositime) kandi atari uko aribuze. Ibi yabivuze kuri uyu wa 5 Ukwakira 2023 ubwo yari mu iteraniro mu rurembo rwa Rubavu ryabanjirije igikorwa cyo guha inkunga abibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi mu ntangiriro za Gicurasi. Meya […]

Masisi: Nyatura yarahiriye kohereza Abatutsi bose mu Rwanda

Umutwe witwaje intwaro wa Nyatura wigamba ko ugizwe n’Abanyekongo b’Abahutu warahiriye kwirukana Abatutsi bose baba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, ukabohereza mu Rwanda. Ibi byavuzwe n’umwe mu bayobozi bawo wiyita ‘Général’ Ignace, nk’uko byumvikana mu mashusho yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2023, mu gihe bahanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23. […]

Umuyobozi wa RIB aremera ko ari igisebo kuba Kazungu yarafashwe bitinze

Kazungu Denis aremera ko yishe abantu 14

Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Colonel Jeannot Ruhunga, aremera ko inzego zishinzwe ubutabera zararangaye, zifata zikerewe Kazungu Denis, bityo ko ari igisebo kuri zo. Col Ruhunga mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023 yagize ati: “Hatabaye uburangare ku nzego zose, nta cyaha cyaba ariko turi muri sosiyete. Kazungu yatoranyije abantu yica yabigambiriye, […]

Kitshanga yasubiye mu maboko ya FARDC na Wazalendo

Abarwanyi ba Wazalendo bifatanyije n'ingabo za Leta muri iyi mirwano

Agace ka Kitshanga gaherereye muri teritwari ya Masisi kasubiye mu maboko y’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, n’imitwe yitwaje intwaro ihuriye mu cyitwa ‘Wazalendo’. Aya makuru yemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, mu gitondo cy’uyu wa 5 Ukwakira 2023, agira ati: “Kuva saa munani z’igitondo cy’uyu wa 5 Ukwakira, FARDC, FDLR, abacancuro […]

RDC yasobanuye icyo igiye gukora ku butaka bivugwa ko Uganda yatwaye

Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) yasobanuye icyo igiye gukora ku butaka bwo muri teritwari ya Rutshuru Abanyekongo bavuga ko bwatwawe na Uganda. Hashize iminsi sosiyete sivili yo muri Rutshuru ndetse n’abavuga rikumvikana barimo abadepite bagaragaza ko abayobozi ba Uganda bimuye imbago ku rubibi rw’ibihugu byombi, bituma igice cy’ubutaka bwo muri Bunagana buva […]

Ntabwo amabwiriza yo mu Rwanda arusha amategeko uburemere: Mukuralinda

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda yagaragaje ko atemeranya n’umuhuzabikorwa w’umuryango CLADHO, Murwanashyaka Evariste wavuze ko amabwiriza yo muri iki gihugu aremera kurusha amategeko, iyo bigeze ku kwimura abatuye mu manegeka. Murwanashyaka mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu tariki ya 2 Ukwakira 2023, yagize ati: “Mu Rwanda tugira uko amategeko akurikirana ariko usanga […]

Prof. Harelimana wikanzweho gushaka gutoroka yafunguwe by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Prof. Harelimana Jean Bosco wayoboraga urwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative (RCA), afungurwa by’agateganyo, akazaburanira mu rwisumbuye ataha iwe. Yatawe muri yombi tariki ya 14 Nzeri 2023, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukoresha nabi umutungo w’igihugu, gukoresha igitinyiro no gutonesha. Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira […]

Masisi: Abakomando barinda Tshisekedi binjiye mu mirwano

Abakomando barinda Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo bamaze kwinjira mu mirwano yaramukiye mu bice bitandukanye byo muri teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu gitondo cy’uyu wa 4 Ukwakira 2023, ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro igize Wazalendo ryagabye ibitero mu bice birimo Kilolirwe, Burungu, […]

RDC irabona Kikwete nk’umucunguzi mu rugamba rwayo na M23

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) burabona Jakaya Mrisho Kikwete wabaye Perezida wa Tanzania, nk’umucunguzi mu rugamba ingabo zabwo zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Kikwete usanzwe ari Perezida w’akanama k’inararibonye k’umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, yageze i Kisangani muri Haut-Katanga tariki ya 2 Ukwakira 2023, ahahurira na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi […]

Abayobozi benshi mu gisirikare cy’u Burundi bahinduwe

Minisitiri w’ingabo mu Burundi, Alain Tribert Mutabazi, kuri uyu wa 3 Ukwakira 2023 yaraye ahinduye abayobozi b’imitwe itandukanye y’igisirikare cy’igihuhugu. Nk’uko bigaragara kuri kopi y’itangazo rya Minisitiri Mutabazi, abahinduwe barimo abayobozi ba Burigade, ababungirije, abayobozi ba Batayo, ababungirije, abayobozi ba za Diviziyo n’ababungirije, ndetse bigaragara ko na komanda wungirije w’umutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, uzwi […]

Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN arataka ubukene

Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa FLN aravuga ko afite ubukene ku buryo kubona tike y’ibihumbi 6 buri kwezi ajya kwitaba urukiko rukuru rwa Nyanza bimugora cyane. Nsengimana utuye i Busoro mu karere ka Nyanza, mu kiganiro yagiriye kuri Umuryango TV, yavuze ko ari ingaragu kandi ko nta na gahunda afite yo kurambagiza […]

Jakaya Kikwete, Joseph Kabila na Tshisekedi bari i Lubumbashi

Jakaya Mrisho Kikwete wayoboye Tanzania, inshuti ye Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demukarasi ya Congo na Félix Tshisekedi Tshilombo wamusimbuye ku butegetsi bari mu mujyi wa Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga. Kikwete usanzwe ari Perezida w’inararibonye n’inzobere zo mu muryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo, SADC, yageze i Lubumbashi kuri uyu wa 2 Ukwakira 2023, akaba […]

Ingabo za RDC n’iza MONUSCO zubuye ibitero ku nyeshyamba

Ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo n’izo muri misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, zubuye ibikorwa bihuriweho byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’abaturage. Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, ibi bikorwa byatangiriye mu giturage cya Masikini, teritwari ya Djugu mu ntara ya Ituri mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira uwa 2 Ukwakira 2023. Umuvugizi […]

Ikibazo cy’ubutaka Abanyekongo bavuga ko bwatwawe na Uganda cyagejejwe kuri Lutundula

Abatuye muri Rutshuru baravuga ko izi mbago zashinzwe n'abayobozi bo muri Uganda

Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Juvénal Munubo Mubi, yagejeje kuri guverinoma ikibazo cy’ubutaka bw’igihugu cyabo Abanyekongo bavuga ko bwatwawe na Uganda. Hashize iminsi abatuye muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba zimuye imbibi, […]

Umuhuzabikorwa wa CLADHO abona amabwiriza yo mu Rwanda arusha amategeko gukomera

Umuhuzabikorwa w’umuryango CLADHO uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Murwanashyaka Evariste, aravuga ko ashingiye ku buryo abantu bakurwa mu manegeka, abona amabwiriza yo mu Rwanda akomeye kurusha amategeko yaho. Murwanashyaka yabivugiye mu kiganiro Imboni cyo kuri televiziyo y’igihugu cyaraye kibaye kuri uyu wa 2 Ukwakira 2023, cyari gifite umutwe ugira uti “Ihurizo ku kibazo cy’amanegeka, ni umuti utavura […]

Immaculée arasaba ko Apôtre Yongwe aryozwa ibyo yakoreye Pasiteri Inzahuke

Ingabire Marie Immaculée uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu arasaba ko Apôtre Harelimana Joseph uzwi nka Yongwe abazwa n’ubutabera ibyo kuba yarahaye urubuga umugore witwa Murungi Diane wemera ko yabeshyeye Pasiteri Niyonshuti Théogène ‘Inzahuke’ ko yamuteye inda. Ibi yabivuze nyuma y’aho urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rutangaje ko rwataye Yongwe muri yombi kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023, rumukekaho icyaha […]

Burundi: Inyandiko z’abiyise abasirikare n’abapolisi baharanira impinduka zateje urujijo

Mu gitondo cy’uyu wa 2 Ukwakira 2023, mu bice bitandukanye by’u Burundi hatoraguwe kopi z’itangazo ry’iyiyise ‘komite y’abasirikare n’abapolisi iharanira impinduka’ bigaragara ko ryanditswe tariki ya 30 Nzeri. Mu gika kibanza cy’iri tangazo, iyi komite yahawe izina ry’impine rya ‘CMPCB’ iravuga ko mu bigo by’igisirikare n’igipolisi hamaze iminsi umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho, gusa yo […]

RDC irashinja u Rwanda kudashaka ko ikibazo cy’impunzi gikemuka

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo buravuga ko ubw’u Rwanda budashaka gutanga umusanzu wabwo mu gukemura ikibazo cy’impunzi, zaba iz’Abanyekongo ndetse n’iz’Abanyarwanda. Ibi yabibwiye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano tariki ya 28 Nzeri 2023 ubwo kagezwagaho raporo y’Umunyamabanga Mukuru ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC. Yagize ati: “Ikibazo cy’impunzi zituruka mu Rwanda n’impunzi […]

Imirwano ikaze yubuye hagati ya FARDC na M23

Ubuyobozi bw’umutwe witwaje intwaro wa M23 buremeza ko igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo byatangiye kugaba ibitero mu duce dutandukanye two muri teritwari ya Masisi. Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, mu butumwa yatangarije ku rubuga X kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023, yatangaje ko FARDC yasohoje isezerano ryayo ryo […]

ADEPR igiye kubaka urusengero ruzatwara Frw arenga miliyari n’igice

Aha Umushumba wa ADEPR yashyiraga ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa uru rusengero

Itorero ADEPR ryatangaje ko rigiye kubaka mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo urusengero rujyanye n’icyerekezo cy’igihugu ruzuzura rutwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe n’igice. Igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubaka uru rusengero cyabaye kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023, kikaba cyari kiyobowe n’Umushumba Mukuru w’iri torero, Ndayizeye Isaie, uw’ururembo rwa Kigali, […]

U Rwanda rwitandukanyije na Fane-Saunders uvuga ko Busingye ashobora kuzasimbura Perezida Kagame

Guverinoma y’u Rwanda yatesheje agaciro amagambo y’umushoramari Terence Fane-Saunders wumvikanye avuga ko Ambasaderi Busingye Johnston ari muri batatu bazavamo umusimbura wa Perezida Paul Kagame. Fane-Saunders washinze ikigo Chelgate gikora inozabubanyi, yaguye mu mutego w’umuryango Led By Donkeys wamwoherereje umunyamakuru wigize umushoramari ukomoka muri Malaysia, amukuramo amagambo, ari na ko yafatwaga amashusho. Muri aya mashusho, Fane-Saunders […]

Nsabimana Callixte ‘Major Sankara’ yihanganishije Rayon Sports

Nsabimana Callixte wamenyekanye nka ‘Major Sankara’ yihanganishije abakunzi ba Rayon Sports basezerewe na Al Hilal Benghazi mu irushanwa rya CAF Confederations Cup. Sankara ni umwe mu bakunzi ba Rayon bagiye kuri sitade ya Kigali kureba umukino wo kwishyura, kuko hari amahirwe yo kuba iyi kipe yabonye itike y’amatsinda bitewe n’uko umukino ubanza yakiriwemo tariki ya […]

Ingabo z’u Burundi zambariye kurwanya M23

Ingabo z’u Burundi zambariye kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hashingiwe ku masezerano ubutegetsi bw’iki gihugu bwagiranye n’ubwa Repubulika ya demukarasi ya Congo. Tariki ya 8 Nzeri 2023 byavuzwe ko izi ngabo ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zahawe impuzankano z’iza RDC, izo zari zisanganwe zisubizwa mu kigo cya gisirikare […]

Bujumbura: The Ben yibwe telefone

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yaraye yibwe telefone ubwo yari mu gikorwa cyo guhura no gusuhuza abakunzi be bitegura kwitabira igitaramo cye mu mujyi wa Bujumbura. Ikinyamakuru Jimbere cyatangaje ko iyi telefone yibwe ubwo The Ben yari yayisize ku mezi aho yari yicaye, ajya ku rubyiniro gusuhuza kwiyereka no gusuhuza aba bakunzi be. […]

Ambasaderi Busingye yaguye mu mutego

Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’u Bwongereza, Busingye Johnston, yaguye mu mutego w’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye, avuga ibitari byitezwe kuri gahunda irimo kohereza abimukira ishingiye ku masezerano yo muri Mata 2022. Hashingiwe kuri aya masezerano, guverinoma y’u Rwanda yemeye kwakira abimukira boherezwa n’u Bwongereza, mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kurwanya iyimuka ritemewe n’amategeko, rishyira […]

Ishyaka rya Minisitiri Bemba ryatangaje ko rishyigikiye kandidatire ya Tshisekedi

Ishyaka MLC rya Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, ryatangaje byeruye ko rizashyigikira kandidatire ya Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo. Bemba usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’iri shyaka, akaba ari na we warishinze, yatangaje ko Perezida Tshisekedi, mu myaka itanu amaze ku butegetsi yageze kuri byinshi ku buryo akwiye amahirwe y’indi manda. […]

Perezida Kagame yasabye abemera Imana guhindura imyumvire, bakiteza imbere

Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda n’abandi Banyafurika bemera Imana guhindura imyumvire, bagakora ibikorwa bibateza imbere, aho gukomeza gutegereza abo mu bihugu bikize ngo bibatunge. Ni ubusabe bwo kuri uyu wa 29 Nzeri 2023 ubwo Umukuru w’Igihugu yakiraga indahiro y’Umunyamabanga wa Leta mushya muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, ushinzwe akarere, General (Rtd) James Kabarebe, na Francis […]

Prof. Harelimana yasobanuye byinshi ku majwi yumvikanyemo yigamba kwirukana abatemeranya na we

Prof. Harelimana Jean Bosco wayoboye ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) yasobanuye iby’amajwi yagiye hanze yumvikanagamo avuga ko mu bubasha bwe, aha akazi abantu ashaka, akanirukana abo abatemeranya na we. Muri aya majwi, Prof. Harelimana yumvikana asaba uwitwa Ngwizinkindi Charles gufasha mugenzi we ElizafanI wari umugenzuzi w’imbere muri RCA, kuri ‘version ya kabiri’ y’ubugenzuzi yakoze kuri […]

Inyungu ku nguzanyo ziri gutera abato kwiyahura: Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yategetse ko inyungu zisabwa abahabwa inguzanyo zigabanywa kuko ngo ubwinshi bwazo bukomeye kuba intandaro yo kwiyahura kw’abaturage benshi. Izi nguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari biciriritse bikorera muri Uganda bibarirwa mu 1500 nk’uko ikinyamakuru The Daily Monitor cyabitangaje, hakaba harimo ibisaba abo biguriza inyungu igera kuri 20% ku kwezi. Museveni mu […]

USA yaburiye RDC ko itazagira amahoro mu gihe FARDC igikorana na FDLR

Ambasaderi Gatete yagaragaje ko u Rwanda ruhangayikishijwe n'ubufatanye bwa FARDC na FDLR

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu Muryango w’Abibumbye (UN), Linda Thomas-Greenfield, yaburiye ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) ko igihugu kitazagira amahoro n’umutekano mu gihe igisirikare cyacyo kigikorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda. Ibi Linda yabivugiye imbere y’akanama ka UN gashinzwe umutekano kuri uyu wa 28 […]

Ambasaderi Gatete yatangaje ko ibihano byo gushimisha RDC ntacyo bizamara

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Gatete Claver, yamenyesheje akanama kawo gashinzwe umutekano ko ibihano Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zafatiye igihugu ahagarariye ntacyo bizamara. Ibi yabivuze kuri uyu wa 28 Nzeri 2023 ubwo akanama ka UN gashinzwe umutekano kagezwagaho raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango kuri misiyo y’amahoro muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, […]

Amarangamutima yaganje Ambasaderi wa Zimbabwe wasanze Bigogwe imeze nk’iwabo

Ambasaderi wa Zimbabwe na Ngabo Karegeya

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyekure, yaganjwe n’amarangamutima ubwo yasuraga agace k’ubukerarugendo bushingiye ku bworozi bw’inka k’Ibereye rya Bigogwe, gahuza akarere ka Nyabihu na Rubavu. Uyu mudipolomate yasuye aka gace kuri uyu wa 28 Nzeri 2023 hamwe n’itsinda ryaturutse muri Zimbabwe. Bari baherekejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier. Mu byo yakoze […]

Ambassador of Zimbabwe very excited after Bigogwe tour

Ambassador Manyekure with 'cowboy' Ngabo, both enjoying the moment

September 28, 2023 (Nyabihu, Rubavu): The ambassador of Zimbabwe to Rwanda, Prof. Charity Manyekure, has expressed too much excitement after visiting Ibere rya Bigogwe tourism site in Western Province. The envoy has left Kigali for Bigogwe in today’s early morning to witness the remarkable view, activities and special customs of this place, popularly known for […]

REB yimye akazi abakandida benshi barushije abandi amanota, ‘ibima’ amatwi

Abagize muri 70% bakoze ibizamini muri Kanama 2023 bahawe akazi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze (REB) giherutse kwima akazi abakandida mu rwego rw’uburezi barushije abandi amanota, kandi ngo cyanze kubatega amatwi ngo gikemure ikibazo cyabo. Tariki ya 24 Nzeri 2023 ni bwo REB yatangaje ko yahaye akazi bamwe mu bakandida bari ku rutonde rw’abategereje (waiting list) rw’umwaka w’2021 n’2022 ndetse na bagenzi babo […]

FARDC iremeza ko M23 yisubije uduce twinshi

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko umutwe witwaje wa M23 wisubije ibice byinshi muri teritwari ya Masisi n’iya Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col. Guillaume Ndjike Kaiko, kuri uyu wa 27 Nzeri 2023 yatangaje ko M23 yasubiye mu duce turimo: […]

Mukuralinda yahishuye ko ubwo yahuraga na Lutundula, bateranye urwenya

Minisitiri Lutundula (ibumoso) na Kayisire Marie Solange wahoze ari Minisitiri ushinzwe ubutabazi, ubwo bahuriraga mu Busuwisi

Alain Mukuralinda, Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, aravuga ko ubwo yahuraga na Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Christophe Lutundula, birengagije umubano mubi ibihugu byombi bafitanye, baterana urwenya. Ibi byabaye ubwo bahuriraga muri komisiyo imwe, baganira ku buryo ibihugu byombi byakwifatanya mu gukemura ikibazo cy’impunzi. Ni […]

Mukuralinda aremeza ko ibihano bya USA ku Rwanda bitazahungabanya RDF

Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko ibihano ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) buherutse gufatira u Rwanda bitazagira icyo bihungabanya ku gisirikare cyarwo, RDF. Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda nyuma y’aho mu cyumweru gishize Leta ya USA ishyize iki gihugu ku rutonde rw’ibihugu 19 bushinja gukoresha abana […]

M23 yatangaje ko gushoza intambara kwa Tshisekedi ari ibyago kuri we

Umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 urabona ko gusubira mu gace ka Mushaki kw’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, no gutangaza intambara k’ubutegetsi bw’iki gihugu kuzabukururira ibyago. FARDC yatangiye gusubira muri Mushaki tariki ya 22 Nzeri 2023 ubwo Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru akaba n’umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare, Gen. Maj. Peter Cirimwami, yasuraga aka […]

PAC irahamya ko idafite ububasha bwo gutegeka ko ‘abanyamakosa’ bafungwa

Muhakwa Valens uyobora PAC

Perezida wa komisiyo mu nteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), Muhakwa Valens, aravuga ko idafite ububasha bwo gutegeka ko abakozi cyangwa abayobozi bagaragaraho amakosa bafungwa. Ibi Muhakwa yabivuze nyuma y’ibyumweru bibiri birengaho iminsi PAC imaze ibaza ibigo bya Leta na za Minisiteri ku makosa yagaragajwe na raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya […]

Muhanga: Ushinjwa kwiba toni 10 za sima yavuze ko yabitewe n’inzara

Kabega Harindintwali Ignace uri imbere muri batatu bashinjwa kwiba toni 10 za sima mu ruganda rw’Abashinjwa rwa Anjia ruherutse gufungurwa mu Rwanda, yemeye ko yabikoze, asobanura yabitewe n’inzara. Nk’uko Imvaho Nshya yabitangaje, Kabega na bagenzi be (Habagusenga Uzzia na Kabanza Richard) bagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye ruherereye mu karere ka Muhanga kuri uyu wa […]

Umunyarwandakazi aravuga ko yatwise kandi atarasambanye

Munganyinka Denise wo mu ntara y’Iburasirazuba aravuga ko ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko yatwise, arabyara, kandi atarigeze asambana cyangwa ngo asambanywe. Uyu mukobwa w’imyaka 19 mu kiganiro yagiriye kuri Radio/TV10, yagize ati: “N’ubwo nari mutoya, nabashije kwirwanirira mo gake. Mu kwirwanirira kwanjye rero, iyo mba narasobanukiwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, nta n’ubwo inda natwaye mba […]

Samia yasabye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi gikemuka burundu

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yasabye Umuyobozi mushya w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi (TANESCO) ko nyuma y’amezi atandatu atazongera kumva abaturage bataka ngo umuriro wabuze. Ibi yabivuze kuri uyu wa 26 Nzeri 2023 ubwo yakiraga indahiro ya Boniface Gissima Nyamo-Hanga yagize Umuyobozi w’agateganyo wa TANESCO, amusimbuje Maharage Chande wahawe izindi nshingano. Perezida Samia […]

Kazungu Denis yoherejwe mu igororero

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rumaze gutegeka ko Kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha bigera mu 10 afungwa iminsi 30 y’agateganyo, akazajya aburana mu mizi ataha mu igororero (ryitwaga gereza). Icyemezo cyo kohereza Kazungu mu igororero kirashingira ku buremere bw’ibyaha aregwa ndetse no kuba hari ibikomenyetso bikomeye bituma akekwaho kubikora, cyane ko na we yemereye mu rukiko ko […]

Ngoboka yagaragaje ibyaha byinshi ahamya ko yageretsweho azira itangazamakuru

Umunyamakuru Ngoboka Sylvain wigeze kumara iminsi 45 mu kigo cy’inzererezi cya Tongati mu karere ka Karongi yagaragaje uburyo mu bihe bitandukanye yagiye “agerekwaho ibyaha”, azira uburyo yakoragamo umwuga w’itangazamakuru. Ngoboka mu kiganiro yagiriye kuri Radio/TV 10, yasobanuye ko byatangiye ashinjwa gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe. Ati: “Njyewe baraje iwanjye, barankomangira, bambwira bati ‘Sohoka!’, […]

Umunyamahanga wasambanyije umunyeshuri ni we wakoze ku bo Col Higiro yise ‘inzererezi’

Mu minsi ishize, Umuyobozi w’agateganyo w’Inkeragutabara mu ntara y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Higiro Vianney, yumvikanye avuga ko ‘inzererezi z’abanyamahanga’ zigaragaza ko zicuruza inkweto kandi zicuruza imiti y’ubugabo zigomba gufatwa. Uyu musirikare yabwiye abaturage b’i Musanze ati: “Inzererezi z’abanyamahanga zabinjiye mo hano, zirirwa zicuruza imiti zibabwira ko zitanga imiti y’ubugabo. Ntimubazi? Zirirwa zitanga ngo urubyaro, bakirirwa bagendana […]

Senateri Menendez yasobanuye iby’amafaranga FBI yafatiye mu rugo rwe

Perezida wa komisiyo ya sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Bob Menendez, yahakaniye imbere y’itangazamakuru icyaha cyo kwakira ruswa kugira ngo akoreshe ububasha afite mu buryo buryo bunyuranyije n’amategeko. Tariki ya 22 Nzeri 2023 ni bwo ubushinjacyaha bwa New York bwareze Menendez mu rukiko rwa Manhattan, nyuma yo gushyikirizwa ibyavuye […]

Umuyobozi wa RPPA yasabye ko abakozi ba Leta batiye amasezerano bafungwa

Muhakwa Valens uyobora PAC

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko (RPPA), Uwingeneye Joyeuse, arasaba ko abakozi bo mu bigo bya Leta batiye amasezerano ashingiye ku masoko batanze ko bafungwa. Iki kibazo cyagaragaye mu ibazwa ry’abakozi b’inzego zitandukanye ubwo bitabaga komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC. Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yasobanuye ko ikibazo cyo gutira amasezerano […]

Abashingamategeko bo muri USA barasaba Menendez kwegura bwangu

Abashingamategeko babiri bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika barasaba Perezida wa komisiyo ya sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Bob Menendez, kwegura, bitewe n’ibyaha bya ruswa aregwa. Tariki ya 22 Nzeri 2023, ubushinjacyaha bwo muri Leta ya New York bwareze Menendez n’umugore we Nadine mu rukiko rwa Manhattan, nyuma yo gushyikirizwa dosiye irimo ibimenyetso bikomeye […]

Umugenzuzi w’Imari nta cyizere afite cy’uko MINECOFIN izishyura ibirarane by’imisoro ya Frw miliyari 553

Ntegano ushinzwe politiki y'imisoro

Umugenzuzi Mukuru w’Imari n’umutungo bya Leta nta cyizere afite cy’uko Minisiteri y’imari n’igenamigambi, MINECOFIN, izabona amafaranga y’u Rwanda (Frw) arenga miliyari 553,14 y’ibirarane by’imisoro itarishyuwe n’ibigo ireberera. Mu bugenzuzi yakoze mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, yasanze ibi bigo bya Leta MINECOFIN ireberera bifitiye ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) iki giteranyo cy’ibirarane, kirimo Frw miliyari 450,81 cyo […]

Perezida Ndayishimiye yavuze ku mwuka mubi uhwihwiswa mu Burundi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ku mwuka mubi umaze iminsi uhwihwiswa mu nzego nkuru z’iki gihugu, asaba Abarundi kwirinda ibibatakariza umwanya. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Nzeri 2023 ni bwo Perezida Ndayishimiye yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura. Ni nyuma y’iminsi myinshi yari amaze mu mahanga, aho yari mu butumwa butandukanye. Mu […]

Amajyaruguru: Guverineri yamenyesheje abinubira ihenda ry’ibirayi ko n’abahinzi bakwiye kunguka

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahune Maurice, yamenyesheje abavuga ko ibirayi byo mu turere nka Musanze bihenda ko n’abahinzi baba babyo baba bakwiye gukuramo inyungu ijyanye n’imbaraga baba barakoresheje babihinga. Ibi yabitangarije kuri Primo Media Rwanda ubwo umunyamakuru yamubwiraga ko bivugwa ko muri iki gihe ibirayi by’i Musanze hafatwa nk’ikigega cyabyo mu gihugu bihenze kurusha ibiri ku […]

U Bufaransa bwemeye gukura ingabo zabwo muri Niger

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye giteganya gukura ingabo zacyo muri Niger mu mezi cyangwa ibyumweru biri imbere. Ibi Macron yabitangaje kuri uyu wa 24 Nzeri 2023 nyuma y’igihe gito atangaje ko u Bufaransa budashobora kubahiriza icyifuzo cy’abasirikare ba Niger bahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum basabye izi ngabo kuva mu gihugu cyabo. […]

U Burundi bwahakanye amakuru y’umwuka mubi uvugwa mu butegetsi

Leta y’u Burundi yahakanye amakuru y’umwuka mubi uvugwa mu bakomeye ku butegetsi barimo Umukuru w’Igihugu, Evariste Ndayishimiye, Minisitiri w’Intebe Gervais Ndirakobuca, ubuyobozi bukuru bw’ishyaka riri ku butegetsi n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare. Hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko Perezida Ndayishimiye yashatse kwirukana Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi, Lt Gen. Prime Niyongabo, Ndirakobuca yanga gusinya kuri iki cyemezo. Byavuzwe […]

Icyihebe cya ADF cyacuze umugambi w’ibitero by’iterabwoba ku Rwanda cyishwe

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko Meddie Nkalubo wari mu barwanyi bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa ADF ari umwe mu biciwe mu gitero cy’indege ingabo z’iki gihugu cyagabye ku birindiro byawo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo tariki ya 16 Nzeri 2023. Iki gitero cyo mu ntera y’ibilometero biri hagati y’100 n’150 cyifashishije […]

Igihe RDC yihaye cyo gucana umuriro kuri M23 cyageze

Igihe ntarengwa, tariki ya 24 Nzeri 2023, ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo bwahaye umutwe witwaje intwaro wa M23 ngo ube warekuye ibice wafashe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru cyageze. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Christian Lusakueno wa Top Congo FM i New York muri Leta zunze […]