Inzoka ya Cobra yamurumye ubugabo, atabarwa na kajugujugu
Umugabo w’Umuholandi w’imyaka 47 y’amavuko yahuye n’uruva gusenya ubwo yajyaga mu bwiherero mu gihe yari mu bukerarugendo muri Afurika y’Epfo, inzoka yo mu bwoko bwa Cobra ikaruma ubugabo bwe. Igitangazamakuru New York Post kivuga ko byabaye mu minsi mike ishize ariko cyirinze kuvuga izina ry’uyu mukerarugendo. Kivuga ko ubwo yari amaze kurumwa n’iyi nzoka izwiho […]
Raphael York yasubiye muri Sweden adakinnye umukino w’Amavubi na Harambee
Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu, Amavubi na AFC Eskilstuna yasubiye muri Sweden adakiniye iyi kipe mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi urayihuza na Harambee Stars ya Kenya kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2021. Nyuma yo gukinira Amavubi mu mukino yatsindiwemo na Mali ibitego 3-0 wabereye kuri sitade ya Kigali tariki ya 11 Ugushyingo 2021, […]
Kigali Fiesta: Symphony Band baserukiye mu myambaro idasanzwe

Itsinda ry’abacuranzi bane rya Symphony Band ryaserukiye mu myambarire idasanzwe ubwo ryari rigiye gususurutsa abitabiriye igitaramo cya Kigali Fiesta cyabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021. Ni igitaramo cyari cyahuruje abenshi mu bakunzi b’umuziki cyane ko cyagombaga kumvikanamo amajwi y’abahanzi bakomeye kandi bakunzwe muri iki gihe nka Davis D, Ariel Wayz, Ish […]
Umusimbura wa Gen. Lokech yamenyekanye

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashyizeho umusimbura w’agateganyo wa nyakwigendera Maj. Gen. Paul Lokech ku nshingano y’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi. Uyu musimbura ni Maj. Gen. Jack Bakasumba wagize inshingano zitandukanye muri uru rwego zirimo kuyobora ibikorwa by’umutekano, ikigo cya PSO-TC kiri muri Singo n’ishuri ryigisha gukoresha imodoka z’intambara. Gen. Lokech wahimbwe izina ry’Intare […]
Abacancuro 300 mu bakoreraga muri Libya bagiye kwirukanwa
Umutwe witwaje intwaro wa LNA urwanya ubutegetsi bwa Libya wemeye kwirukana abasirikare b’abacancuro 300 mu bakoranaga nawo, bagasubira mu bihugu baturutsemo. NLA ya Gen. Khalifa Haftar yafashe iki cyemezo mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro yagiranye Guverinoma ya Libya, bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Abibumbye na Guverinoma y’u Bufaransa. Ntabwo ibihugu aba bacancuro baturutsemo bivugwa gusa ngo […]
Gitwe: Abashinjaga Urayeneza bisubiyeho; ngo bari barashukishijwe inzoga n’ibiryo
Babiri mu bashinjaga nyiri Kaminuza ya Gitwe, Urayeneza Gerard kuba icyitso ku cyaha cya jenoside no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside ndetse akanakatirwa igifungo cya burundu, bisubiyeho baramushinjura, basobanura ko bari barashukishijwe inzoga n’ibiryo. Aba ni umutangabumya Musoni Jerome na Ngendahayo Denys bombi bavuga ko bashutswe n’uwitwa Ahobantegeye Charlotte wakoraga muri […]
Cyuma hari amagambo yasize avuze, mbere yo gusubizwa muri gereza

Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2021, urukiko rukuru rwatesheje agaciro icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo cyo kugira umwere umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan, rumuhamya ibyaha birimo gusagararira inzego zishinzwe umutekano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no gukoza isoni inzego z’umutekano. Uru rukiko rwafashe iki cyemezo nyuma yo kumva ubujurire bw’Ubushinjacyaha ku cyo urukiko rwisumbuye rwari rwarafashe, […]
Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yapfuye

Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe wishe umuzungu Padiri Rupias wahawe izina rya Rugigana, Ndagijimana Juvénal yapfuye kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2021, azize uburwayi. Inkuru y’urupfu rwa Ndagijimana wari utuye ahamenyekanye nko mu Gahunga k’Abarashi mu Murenge wa Gahunga w’Akarere ka Burera imenyekanye muri iki gitondo. Uretse kumenyekanira ku bumenyi bwinshi yari afite ku mateka […]
Rutaremara avuga ko Museveni agirira ishyari u Rwanda na Kagame
Hon. Tito Rutaremara uri mu kanama ngishwanama k’inararibonye akaba n’umwe mu babaye muri Uganda igihe kirekire mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko Perezida Yoweri Museveni agirira ishyari u Rwanda na Perezida wa Repubulika yarwo, Paul Kagame. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Igihe cyerekeye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, n’impamvu zishobora kuba ziwutera. Bimwe mu […]
Igiciro cy’ibirayi ntikigomba kujya munsi ya Frw155/Kg
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yashyize hanze ibiciro by’ibirayi ku kilo, nyuma y’iminsi bamwe mu bahinzi bavuga ko umusaruro wabo ugurwa ku mafaranga make, bikabateza ibihombo. Kuri ibi biciro bigendanye n’ubwoko bw’ibirayi, bigaragara ko ikiri hasi ari amafaranga y’u Rwanda (Frw)155 ku kilo, ikiri hejuru kikaba Frw 300 ku kilo. MINICOM ivuga ko umuhinzi azajya agurisha […]
Uvira: Abanyatanzaniya 25 birukanywe
Urwego rwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo rushinzwe abinjira n’abasohoka, rwirukanye Abanyatanzaniya 25 babaga muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Aba Banyatanzaniya bakoreraga mu ruganda rutunganya isukari rwa Kiliba ruri muri Uvira, birukanywe bazira kuba muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Bora Uzima uhagarariye uru rwego muri Uvira, yasobanuye ko aba […]
Perezida Nyusi yirukanye Minisitiri w’Ingabo n’uw’Umutekano w’Imbere
Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Nyusi yirukanye Minisitiri w’Ingabo Jaime Neto n’uw’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Amade Miquidade. Itangazo ryirukana Minisitiri Neto ryasohotse kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2021, rigira riti: “Perezida wa Repubulika, Filipe Jacinto Nyusi yirukanye Jaime Bessa Augusto Neto mu biro bya Minisitiri w’Ingabo.” Iri tangazo ryasohotse nyuma y’iryirukana Minisitiri Miquidade, gusa […]
Icyemezo cya RURA kuri MTN Rwanda kiramenyekana vuba
Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA), Nsabimana Ernest yatangaje ko icyemezo cy’ubusabe bwa MTN Rwandacell PLC bwo kongera igihe yari yarahawe cyo gukemura ibibazo bya serivisi mbi kizamenyekana mu byumweru bibiri. Uru rwego muri Kanama 2021 rwari rwagaragaje ko abakiriya b’iki kigo cy’itumanaho bahura n’ibibazo birimo rezo (raisons) nkeya, guhamagara telefone ikikupa no kuvugana amajwi […]
Boeing yemeye kuriha imiryango y’abaguye mu mpanuka y’indege yayo barimo Umunyarwanda
Uruganda rwa Boeing rukora indege z’ubwikorezi cyatangaje ko cyemeye guha indishyi imiryango y’abantu 157 barimo Umunyarwanda baguye mu mpanuka y’indege yayo ya B-737-800MAX yavaga muri Ethiopia yerekeza muri Kenya Werurwe 2019. Uyu Munyarwanda ni Jackson Musoni wakoreraga ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR. Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2021 nyuma y’ikirego […]
Gen. Mbala uyoboye FARDC yasuye u Rwanda, avuga ku gitero cy’i Rutshuru

Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Gen Mbala Munsense Célestin hamwe n’itsinda ayoboye bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije gukomeza umubano w’ibisirikare by’ibihugu byombi. Muri uru ruzinduko, Gen. Mbala yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura, baganira ku bufatanye mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byahungabanya umutekano w’ibihugu byombi. Gen. Mbala […]
Avuye mu Rwanda, umuherwe Howard G. Buffett yageze muri Uganda

Umuherwe Howard Graham Buffett wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze muri Uganda nyuma y’uruzinduko yagiriye mu Rwanda tariki ya 7 Ugushyingo 2021. Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021 yatangarije ko yakiriye uyu muherwe washoye imari mu bikorwa by’ubworozi muri Entebbe ahari ibiro by’Umukuru w’Igihugu. Perezida Museveni yagize […]
Zambia yamaze gucyura abenegihugu bayo babaga muri Ethiopia

Guverinoma ya Zambia yamaze gucyura abenegihugu bayo bari basanzwe bakorera n’ababa muri Ethiopia, bitewe n’intambara iri kuberaho hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro yihurije hamwe, irangajwe imbere na TPLF iharanira ubwigenge bw’akarere ka Tigray. Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema ni we wategetse ko aba baturage bacyurwa kubera ko ubuzima bw’ubwenegihugu wabo bufite agaciro. Ubutumwa […]
Mwarimu yirukanywe azira kubwira abanyeshuri ko Trump akiri Perezida
Umwarimu wigishaga mu ishuri rya Anacapa mu gace ka Ventura kari muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yirikanwe muri aka kazi azira kubwira abanyeshuri ko Donald Trump akiri Perezida w’iki gihugu. Uyu mwarimu ubwo yari mu ishuri tariki ya 18 Ukwakira 2021, yabwiye abana ati: “Abantu bakwiye kubyuka bakareba uburyo Leta […]
Kisoro yaba yakiriye Abanyekongo bahungaga imirwano y’i Rutshuru barenga 10,000
Ubuyobozi bw’akarere ka Kisoro muri Uganda buvuga ko bwakiriye Abanyekongo bahungaga imirwano yaberaga muri Teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bashobora kuba barenga 10,000. Komiseri wa Kisoro ushinzwe umutekano, Capt. Peter Mugisha kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2021 yatangarije Daily Monitor ko kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo, […]
RDF ivuga ko idashyigikira M23, nta barwanyi bayo bahungiye mu Rwanda
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko nta ruhare gifite mu bitero umutwe bivugwa ko ari M23 wagabye muri Teritwari ya Rutshuru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, kandi ko kitigeze kiwushyigikira. Muri iri tangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021, RDF yagize iti: “Igisirikare cy’u Rwanda ntigira uruhare kandi ntishyigikira ibikorwa by’umutwe witwaje […]
Nyirantezimana yahondaguwe azira kwanduza abana 30 SIDA

Nyirantezimana Dinah w’imyaka 25 y’amavuko yahondaguwe n’abaturage bo mu Karere ka Kisoro muri Uganda, bamuziza gusambana n’abana bagera kuri 30, akabanduza SIDA. Uyu mukobwa bivugwa ko akomoka mu Murenge wa Nyange w’Akarere ka Musanze mu Rwanda asanzwe akorera uburaya mu gace kitwa Russia muri Kisoro. Umubyeyi umwe utuye muri aka karere ngo yamenye ko Nyirantezimana […]
M23 yihakanye igitero cy’i Rutshuru, ishinja FARDC ubushotoranyi
Umutwe witwaje intwaro wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuva mu 2012 kugeza mu 2013 wihakanye igitero uvugwaho kugaba muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ushinja ingabo z’iki gihugu zizwi nka FARDC ubushotoranyi. Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2021, abarwanyi bataramenyekana bivugwa ko baba […]
Dr Habineza yumva ko pansiyo yakabaye itangwa hakiri kare kugira ngo abashomeri babone akazi
Umudepite uhagarariye ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije rizwi nka Democratic Green Party of Rwanda, Hon. Dr Frank Habineza yumva ko ikiruhuko cy’izabukuru cyakabaye gitangwa hakiri kare kugira ngo urubyiruko rubone akazi. Ubwo yari mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Radiyo Ijwi rya Amerika, Dr Habineza yavuze ko abakozi baba aba Leta n’ab’inzego zigenga bagakwiye kujya […]
Muganga akurikiranweho gukubita umurwayi bikamuviramo urupfu
Umuforomo w’imyaka 57 y’amavuko uvurira mu bitaro by’akarere ka Lundazi, Charles Mazyopa ari mu maboko ya Polisi ya Zambia akekwaho gukubita inshyi umurwayi witwa Christopher Theo, bikamuviramo urupfu. Umuvugizi wa Polisi ya Zambia, Rea Hamoonga yatangarije Mwebantu ko uyu murwayi yari mu bitaro ya Lundazi tariki ya 25 Ukwakira 2021 n’iya 2 Ugushyingo 2021. Ubwo […]
U Rwanda mu biganiro na YouTube bigamije kureba uko zimwe muri shene zafungwa
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iri mu biganiro n’ikigo cya YouTube bishobora gutuma zimwe muri shene zifungwa. Mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, Dr Murangira yatangaje ko izi shene ari izifashishwa mu guhakana no gupfobya jenoside hamwe n’izikwirakwiza imvugo z’urwango (hate speeches) n’amacakubiri. Yagize ati: “Hari ibiganiro […]
Inteko yateye utwatsi abize amategeko mu Rwanda no mu Burundi bashaka gukorera muri Kenya
Komisiyo ishinzwe ubutabera n’amategeko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya yateye utwatsi abavoka bize amategeko mu Rwanda no mu Burundi bashaka gukorerayo uyu mwuga. Ni nyuma y’aho abavoka 13 b’Abanyakenya basanzwe bari mu rugaga rw’abavoka rw’u Rwanda, bayitabaje kugira ngo ibavuganire, itegeko ribuza gukorera muri Kenya abize amategeko muri ibi bihugu byombi rivugururwe. Aba banyamategeko […]
Ibiro bikuru bya AU biri muri Ethiopia bishobora kwimurirwa i Kigali
Mu gihe intambara ikomeje hagati y’ingabo za Leta ya Ethiopia n’imitwe yitwaje intwaro yahuje imbaraga irimo uwa TPLF uharanira ubwigenge bw’intara ya Tigray, biravugwa ko ibiro bikuru by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) biriyo, bishobora kwimurirwa mu mujyi wa Kigali by’agateganyo. Ishami rya Afurika ry’igitangazamakuru Libre cyo mu Bubiligi (Libre Afrique) rivuga ko abadipolomate b’u […]
Perezida Kagame mu bukwe bw’umukobwa wa Rwigema, Museveni ahamagaza inama ya EA, ingabo zirinda Touadéra zirasa iza MINUSCA; inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 1 Ugushyingo 2021 cyaranzwe n’inkuru z’ingenzi zirimo izerekeye politiki, umutekano n’ubutabera. Harimo: Perezida Kagame mu bukwe bw’umukobwa wa Fred Rwigema Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye ubukwe bw’umukobwa wa nyakwigendera Fred Gisa Rwigema witwa Teta Gisa n’umukunzi we Manzi Mervin, bwabereye mu mujyi wa Kigali ku wa 6 […]
Bimwe mu bishobora gutuma uzinukwa iPhone
iPhone ni imwe muri telefone za mbere abantu benshi bemeza ko ari nziza bitewe n’imwe mu mikorere yazo yihariye, by’umwihariko ku buryo ifotora n’uko ifata amashusho. Urubuga Daily Entertainment ruzwiho gukora ibyegeranyo byihariye ruvuga ibibazo rusange abafite iyi telefone bakunze guhura nabyo. Turavugamo bine by’ingenzi. Ububiko bw’umuriro (battery) burakemangwa Mu buzima bw’iki gihe, umuntu akenera […]
Gen. Kainerugaba yimye amatwi Byanyima wamusabye gusiba ubutumwa buvuga kuri Tigray
Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yimye amatwi umugore wa Dr Kizza Besigye, Winnie Byanyima wamwinginze amusaba gusiba ubutumwa bwe bwerekeye intambara iri hagati ya Leta ya Ethiopia n’abarwanyi ba TPLF baharanira ubwigenge bw’akarere ka Tigray. Ubu butumwa bwa Gen. Kainerugaba ni ubwo […]
Leta ya Chad irahamagarira imitwe yitwaje intwaro iyirwanya kujya mu biganiro by’amahoro
Leta ya Chad irahamagarira imitwe yitwaje intwaro iyirwanya kwihuriza nayo mu biganiro by’amahoro mu rwego rwo gushaka ubwiyunge bwatuma impande zombi zifatanyiriza hamwe mu kubaka igihugu. Umuvugizi wa Guverinoma, Abderaman Koulamallah mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa RFI, asubiza ibyifuzo by’umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bwa Chad, Timane Erdimi. Mu byifuzo bya Timan harimo ko […]
Simba SC yabonye umutoza mushya watoje Real Madrid na Getafe
Simba Sports Club yo muri Tanzania kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2021 yatangaje ko yabonye umutoza mushya witwa Pablo Franco Martín wo muri Esipanye. Mu itangazo yashyize ahagaragara mu masaa moya y’umugoroba, Simba SC yagize iti: “Twishimiye gutangaza Pablo Franco nk’umutoza wacu mukuru.” Amateka ya Franco agaragaza ko yatoje amakipe 11 kuva mu mwaka w’2008, […]
Kenya: Ukutumvikana kwatumye abanya-Uganda 6 barimo ‘Major’ n’abayobozi muri Guverinoma bafungwa
Inzego zishinzwe umutekano za Kenya zataye muri yombi abanya-Uganda batandatu (6) barimo Major mu gisirikare cy’iki gihugu n’abakozi bakuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Ubworozi bw’amatungo n’amafi bitewe no kutumvikana. Daily Monitor yatangaje ko uyu musirikare n’aba bapolisi bafatiwe ku mupaka wa Busia uhuza Uganda na Kenya, ubwo bari bagiye kureba imikorere y’isoko ry’amafi muri iki gihugu […]
Igitutu cy’ingabo z’u Rwanda, iza CAR n’iz’Abarusiya cyatumye Bozizé na bagenzi be bahungira muri Chad
Uwabaye Perezida wa Repubulika ya Centrafrika (CAR), François Bozizé na bamwe mu bayobozi bakuru b’imitwe irwanya ubutegetsi bw’iki gihugu barimo Maxime Mokom wa Anti-Balaka, Al-Khatim wa MPC na General Bobo wa 3R bahungiye muri Chad babitewe n’igitutu bari bakomeje gushyirwaho n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza CAR hamwe n’iz’u Burusiya. Aya makuru Guverinoma ya Chad yayahamirije […]
Gen. Kainerugaba yongeye gushyigikira byeruye umutwe wa TPLF uhanganye na Leta ya Ethiopia
Ku nshuro ya kabiri, Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yongeye kugaragaza ko ashyigikiye umutwe wa TPLF umaze umwaka uhanganye na Leta ya Ethiopia. Ubwa mbere hari tariki ya 20 Nzeri 2021 ubwo yavugaga ko akarere ka Tigray abarwanyi ba TPLF baharanira ko […]
Gen. Kainerugaba avuga ko Gen. Fred Rwigema akomoka mu Bachwezi
Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba avuga ko intwari y’u Rwanda nyakwigendera Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema akomoka mu bwoko bw’Abachwezi. Bigaragara mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter mu kanya gashize, asubiza abamusabye kubabwira bamwe mu bakomoka mu Bachwezi. Yagize ati: “Bamwe muri […]
Afurika yungutse undi ‘General’ ukiri muto
Umugabane wa Afurika wungutse undi musirikare w’ipeti riri mu cyiciro cya General ukiri muto, ushobora kuba ari umugore wa mbere urihawe ari muri iki kigero. Uyu ni umunya-Namibia, Helena Amutenya wazamuwe mu ntera, akurwa ku ipeti rya Colonel, agirwa Brigadier General afite imyaka 37 y’amavuko, mu muhango wabereye ku birindiro by’igisirikare bya Oluno. Iri peti […]
Imitwe 7 yiyunze na TPLF, OLA mu kurwanya Leta ya Ethiopia
Imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro 7 yamaze kwiyunga n’uwa TPLF hamwe na OLA mu rugamba rwo kurwanya ingabo za Leta, zihuje umugambi wo gukura igihugu mu maboko y’ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed. Ubufatanye bw’iyi mitwe bwashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021, ihuriro ryayo rikaba ryahawe izina rya United Front […]
Amafoto: Perezida Tshisekedi yakiriwe bidasanzwe avuye mu mahanga

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wari ukikijwe n’abakomando bamurinda, yakiriwe mu buryo budasanzwe ubwo yari avuye mu mahanga. Mu masaha y’ikigoroba cyo kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2021 ni bwo Perezida Tshisekedi yasesekaraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili, i Kinshasa, […]
Col. Karuretwa wabaye Umunyamabanga wihariye wa Perezida Kagame, yazamuwe mu ntera
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Paul Kagame yazamuye mu ntera Colonel Patrick Karuretwa wamaze igihe kirekire amubereye Umunyamabanga Mukuru wihariye. Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda, RDF, ryasohotse kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2021, Karuretwa yakuwe ku ipeti rya Colonel, azamurwa ku rya Brigadier-Général. Brig. Gen. Karuretwa kandi yanagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire […]
Somalia yirukanye intumwa yihariye ya AU
Leta ya Somalia yafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwayo intumwa yihariye yungirije y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), umunya-Uganda Simon Mulongo. Itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Somalia yashyize hanze kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2021, risobanura ko Mulongo yirukanwe azira kujya mu bikorwa bihabanye n’ibyamujyanyeyo by’ubutumwa bw’amahoro na gahunda y’umutekano w’iki gihugu. Simon Mulongo […]
RDC: Diregiteri w’ishuri yishwe n’umutima ubwo yiburaga ku rutonde rw’abahabwa umushahara
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Sawumwanga muri Teritwari ya Bagata mu ntara ya Kwilu, yishwe n’umutima nyuma yo kwibura ku rutonde rw’abagomba guhabwa umushahara. Pasiteri Rolydard Emwenia Kalala uri mu banyamuryango b’umuryango urengera rubanda muri iyi Teritwari, yasobanuriye Radio Okapi ko uyu muyobozi yapfuye tariki ya 1 Ugushyingo 2021 ubwo yari avuye kuri banki kubikuza umushahara […]
Gicumbi: Umuforomo bikekwa ko yiyahuje ikinini cy’imbeba
Umuforomo witwa Gatete Bernard wakoreraga mu bitaro bya Byumba mu Karere ka Gicumbi, yapfuye kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2021, bikaba bikekwa ko yiyahuje ikinini cy’imbeba. Amakuru dukesha Umuseke avuga ko Gatete yavuye mu kazi saa sita z’amanywa, ubwo yageraga mu rugo bikavugwa ko yahise anywa ubu burozi bwifashisha mu kwica imbeba. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari […]
Past. Usabwimana wayoboye ADEPR arasaba Abanyarwanda kumufasha amasengesho
Pasiteri Usabwimana Samuel wayoboye itorero rya ADEPR arasaba abayoboke baryo n’Abanyarwanda muri rusange kumufasha mu masengesho y’amezi abiri. Mu butumwa yatanze tariki ya 1 Ugushyingo 2021, Pasiteri Usabwimana yasabye abizera Imana ko igihe gisigaye kugira ngo umwaka w’2021 urangire bagikoresha neza, bakayitakambira, igakemura ibibazo byugarije Isi birimo icyorezo cya Covid-19. Yagize ati: “Narebye inyuma aho […]
Hafashimana na Muhawenimana bafunzwe nyuma yo gufatwa amashusho basambanira mu muhanda

Polisi ya Uganda mu Karere ka Kisoro yataye muri yombi Hafashimana Pascal na Muhawenimana Mukamurenzi Claudine nyuma yo gufatwa amashusho basambanira mu muhanda. Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Mate yatangaje ko Hafashimana utuye mu gace ka Rwaramba na Muhawenimana utuye muri Nyakinama basambaniye ku muhanda w’i Kisoro tariki ya 2 Ugushyingo 2021. […]
Kenya: Indege 73 zishaje ziratezwa cyamunara kugeza kuri Frw 45,850
Ikigo cya Kenya gishinzwe ibibuga by’indege, KAA, cyatangaje ko kigiye guteza cyamunara indege 73 zabuze ba nyirazo, uwifuza imwe muri zo akaba ashobora kwishyura amashilingi 5000 (mu mafaranga y’u Rwanda angana n’45,850). Iki kigo gisobanura ko ba nyir’izi ndege ziri ku bibuga by’indege bine birimo icyitiriwe Jomo Kenyatta, icya Moi, Wilson n’icya Lokichoggio bamaze igihe […]
Abantu 12 barimo abapolisi 7 bafashwe bakekwaho icyaha cya ruswa

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu yeretse itangazamakuru abantu 12 barimo abapolisi 7, bose bakekwaho icyaha cya ruswa. Barimo abafite amapeti ya CIP (Chief Inspector of Police) IP (Inspector of Police), AIP (Assistant Inspector of Police) na ba SGT (Sergeant). Polisi ivuga ko aba basivili n’abapolisi bafatiwe mu turere dutandukanye, mu bihe bitandukanye.
Bukavu: Batandatu mu bagabye igitero bishwe, 36 bafatwa mpiri
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Théo Ngwabidje Kasi amaze gutangaza ko abarwanyi 6 mu bagabye igitero mu mujyi wa Bukavu bishwe, abandi 36 bafatwa mpiri, bane barakomereka. Uyu muyobozi yatangaje ko kandi abasirikare babiri n’umupolisi umwe nabo biciwe mu mirwano n’abarwanyi b’uyu mutwe witwaje intwaro. Yavuze ko inzego z’umutekano zafashe intwaro 14 z’aba barwanyi, bigaragara […]
Ghana: Abashyigikira ubutinganyi bashobora kuzajya bahanwa kurusha ababukora
Inteko ishinga amategeko ya Ghana iri kwiga ku mushinga w’itegeko rigamije guhana bikomeye abakora ubutinganyi n’ababushyigikira. Iri tegeko rivuga ko ukora ubutinganyi yajya ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu, n’icy’imyaka 10 ku babushyigikira. Depite Sam Nartey George ushyigikiye iri tegeko avuga ko rigamije gukumira abakomeje kwamamaza igikorwa cyo kuryamana kw’abahuje ibitsina. Uyu mudepite yabwiye RFI ati: “Ba […]
Umuburo ku bantu bakodesha imyambaro y’ubukwe
Dr Amani Uwajeni Alice ushinzwe indwara z’uruhu zititaweho mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, avuga ko imyambaro ikodeshwa mu bukwe ishobora gukwirakwiza izi ndwara. Uyu muganga usanzwe avurira indwara z’uruhu mu bitaro bya CHUK avuga ko amahumane ari mu ndwara eshatu za mbere zifata uruhu mu Rwanda, akaba akomeje kugaragara cyane mu bigo by’ubuvuzi. Abona […]
Ingabo zidasanzwe n’izirwanira mu mazi za Mozambique ziratangira gutozwa n’iza EU
Ingabo z’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, EU, zatangiye ubutumwa bwo gutoza izidasanzwe n’izirwanira mu mazi za Mozambique, mu rwego rwo kuzongerera ubushobozi bwo guhangana n’umutwe w’iterabwoba uhungabanya umutekano w’intara ya Cabo Delgado. Umuhango wo gutangiza ubu butumwa wafunguwe kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2021, ukaba witabiriwe na Minisitiri w’ingabo wa Mozambique, uwa Portugal na ba Ambasaderi b’ibihugu […]
Bukavu: Haraye humvikana urusaku rw’amasasu
Abatuye mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), haraye humvikana urusaku rw’amasasu. Mu masaa saba y’urukerera rwo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2021 ni bwo umutwe w’abitwaje intwaro witwa CPS 64 wagabye igitero ku birindiro by’abasirikare n’abapolisi mu gace ka Kadutu muri uyu mujyi. Umuyobozi w’ingabo […]
Abatuye Addis Ababa basabwe kujya gukumira TPLF itarabageramo
Ubuyobozi bw’umurwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, bwahamagariye abawutuye kujya gukumirira ahandi umutwe witwaje intwaro wa TPLF, utarabageramo. Ni nyuma y’aho uyu mutwe uharanira ubwigenge bw’akarere ka Tigray utangarije ko wamaze gufata uduce kwa Dessie, Burka na Kombolcha, turi byibuze mu bilometero bigera kuri 380 ugana muri Addis Ababa. Ubuyobozi bw’uyu murwa bwasabye abaturage kumurika […]
Na Padiri Nahimana arahamagarira abantu gufata intwaro, bakarwanya Leta y’u Rwanda
Padiri Nahimana Thomas uvuga ko ari Perezida wa Guverinoma iri mu buhungiro, yatangiye guhamagarira abantu gufata intwaro bakarwanya Leta y’u Rwanda. Aya magambo yayavugiye mu nama yamuhuje n’abagize iyi guverinoma yatambutse kuri shene ye ya YouTube ku Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021. Padiri Nahimana yabwiye “Abanyarwanda” ko bakwiye gushira ubwoba, bagaharanira uburenganzira bwabo mu […]
Uganda: Abakinnyi 5 ba Eritrea batorotse, Polisi irabahiga bukware
Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zatangiye guhiga bukware abakinnyi b’abakobwa batanu bahagarariye Eritrea mu irushanwa ry’akarere ka CECAFA ry’umupira w’amaguru w’abatarengeje imyaka 20 batorotse. Aba bakinnyi bari bacumbitse muri hoteli iri mu Karere ka Jinja batorotse mu rukerera rwo kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2021, basize bagenzi babo bagera kuri 13. Iyi mpuzamashyirahamwe, CECAFA, yemeje […]
Glasgow: Minisitiri ufite ubumuga yakumiriwe mu nama ya Cop26
Minisitiri wo muri Israel ushinzwe ingufu n’amazi, Karine Elharrar yangiwe kugera mu cyumba cyari kigiye kuberamo inama ya Cop26 yiga ku guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, bitewe n’uko yari ku kagare k’abafite ubumuga. The Guardian dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo Minisitiri Karine yageraga ku marembo, abateguye iyi nama bamukumiriye, amara amasaha abiri hanze ategereje ko yemererwa […]
Bababajwe n’amafaranga Areruya na Ingabire bahembwe mu irushanwa ryo Gukunda Igihugu

Tariki ya 30 Ukwakira 2021 habaye irushanwa ry’umukino w’amagare ryiswe iryo Gukunda Igihugu, umukinnyi Areruya Joseph aryegukana mu cyiciro cy’abagabo, Ingabire Diane aryegukana mu cyiciro cy’abagore. Areruya nyuma yo kwegukana iri rushanwa rihuje abafatanyabikorwa barimo Minisiteri ya Siporo, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) n’ibigo byigenga birimo icy’imari, yahembwe amafaranga y’u Rwanda 80,000, Ingabire we […]
Col. Doumbouya uyoboye Guinea yasezereye abandi basirikare hafi 1000
Col. Mamady Doumbouya uyoboye Guinea Conakry nyuma yo guhirika ubutegetsi, ku wa 31 Ukwakira 2021 yasezereye abandi basirikare b’igihugu hafi 1000. Mu ijambo yanyujije kuri televiziyo y’igihugu, Col. Doumbouya yatangaje ko yasezereye aba basirikare bitewe n’imyaka y’ubukure, ngo ntabwo ari igihano yabahaye. Yagize ati: “Nyuma yo gukorera Guinea badahemuka, abasirikare hafi 1000 barabona uburenganzira bwo […]
Leta ya Ethiopia iravuga ko TPLF yishe urubyiruko rurenga 100
Leta ya Ethiopia yatangaje ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa TPLF biciye mu gace ka Kombolcha mu Karere ka Amhara urubyiruko rurenga 100. Itangazo ryaturutse mu biro bya Guverinoma bishinzwe itumanaho kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2021, rigira riti: “Umutwe w’iterabwoba wa TPLF wishe urubyiruko rurenga 100 rwo muri Kombolcha mu duce winjiyemo. Umuryango mpuzamahanga […]
Capt. Kwesiga wa CMI n’abandi babiri bafunzwe bazira gushimuta Mugabo Stephen
Capt. Kwesiga Apollo ukorera urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe ubutasi, CMI, Benon Arinaitwe na Patience Nsiime bafunzwe bazira gushimuta uwitwa Mugabo Stephen. Polisi ya Uganda ivuga ko mu masaa kumi y’urukerera rwo ku wa 30 Ukwakira 2021, ari bwo Mugabo yashimuswe avanwe iwe mu rugo mu gace ka Kamwezi kari mu Karere ka Rukiga, atwarwa […]