Miss Josiane ntakiri mu rukundo n’umusore umaze umwaka amwambitse impeta
Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga watowe kurusha abandi mu 2019 ntakiri mu rukundo n’umusore witwa Tuyishimire Christian wamwambitse impeta tariki ya 15 Kanama 2020. Iby’uko urukundo rwa bombi rwahagaze byamenyekanye ubwo uyu musore yashyiraga ku rubuga rwa Instagram amafoto y’umukobwa bakundana, ashimangira ko bakundanye kuva mu 2018. Kuri aya mafoto, Tuyishimire yashyizeho ubutumwa bugira buti: “Kuva […]
Ethiopia: USA yateguje ko umurwa mukuru ushobora guterwa
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Ethiopia, yatangaje ko mu murwa mukuru w’iki gihugu, Addis Ababa no mu bindi bice hashobora kugabwa igitero cy’iterabwoba. Ni ubutumwa yahaye abenegihugu ba USA bakiri muri Ethiopia, muri iki gihe ingabo za Leta zihanganye n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya irimo TPLF, iharanira ubwigenge bw’akarere ka Tigray. Yabasabye kwiyandikisha […]
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igiye kwakira inama ya CSPOC
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igiye kwakira inama ya 17 ya CSPOC ihuza abayoboye inteko z’ibihugu biri mu muryango Commonwealth byo ku mugabane wa Afurika. Iyi nama izabera muri Kigali Convention Center izatangira tariki ya 24 irangire ku ya 28 Ugushyingo 2021. Izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Inteko zishinga amategeko za Afurika mu kinyejana cya […]
Rutshuru: FARDC yaraye igabweho ibindi bitero, M23 irakekwa
Abitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi bahoze ari ab’umutwe wa M23 barakekwaho kuba inyuma y’ibitero bibiri byagabwe ku birindiro by’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, biherereye muri Gurupoma ya Rugari muri Teritwari ya Rutshuru. Amakuru dukesha Radio Okapi avuga ko aba barwanyi bari hafi y’umupaka wa RDC n’u Rwanda mu burengerazuba bwa Rugari bagabye […]
Samia Suluhu yinjije abofisiye bashya 118 mu ngabo za Tanzania

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Samia Suluhu Hassan, yinjije abofisiye bashya 118 mu ngabo z’igihugu. Umuhango wo kwinjiza aba bofisiye mu ngabo wabereye ku ishuri rikuru ry’igisirikare riherereye Monduli riri mu ntara ya Arusha, kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2021. Ashingiye ku ngingo y’148 yo mu Itegekonshinga, mu mutwe wa […]
Jado Castar yajuririye igihano yakatiwe, atakambira urukiko
Umunyamategeko Kamagaju Béatrice wunganira Bagirishya Jean de Dieu, umunyamakuru wamamariye ku izina rya Jado Castar, yatangaje ko bajuririye mu rukiko rukuru igihano urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye, batakamba. Castar wari Visi Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, ushinzwe amarushanwa, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri, acibwa n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshatu tariki ya 13 Ukwakira 2021 […]
Abakandida 400 bakoze icya Leta gisoza ayisumbuye bajuririye amanota bahawe
Abakandida 400 bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye mu Rwanda, bamaze kujuririra amanota bahawe, basaba kwerekwa impapuro bakosoreweho. Mu masaa munani yo ku wa 15 Ugushyingo 2021 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze amanota y’abakoze iki kizamini mu bumenyi rusange, mu nderabarezi no mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro. Iyi Minisiteri yatangaje ko mu bumenyi […]
Burkina Faso: Abaturage birukanye ingabo z’u Bufaransa

Abaturage bari bariye karungu bo mu gace ka Kaya muri Burkina Faso, birukanye ingabo z’u Bufaransa zari zihafite ibirindiro bikuru, zihungira mu murwa mukuru, Ouagadougou mbere y’uko zijya muri Niger. Ku wa 20 Ugushyingo 2021, abaturage bari basabye ingabo z’u Bufaransa kuva muri Kaya ni bwo bakoze imyigaragambyo ikaze bagana ku birindiro bikuru byazo. Baririmbaga […]
Misa yatinze kurangira, abakirisitu barwana inkundura
Mu rusengero rwa Pentecostal Assemblies of God muri Kenya, kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2021 abakirisitu barwanye barakomeretsanya bitewe na misa yari yatinze kurangira. Imirwano yabaye hagati y’abakirisitu bigishwa na Pasiteri na nyir’urusengero wahawe izina rya Caretaker. Citizen dukesha iyi nkuru ivuga ko ubusanzwe muri uru rusengero ruherereye mu karere ka Vihiga haba misa ebyiri, […]
Perezida Kagame na Polisi, amatora ya ba Meya, Gen. Niyombare akurirwaho ibihano; inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 15 Ugushyingo 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zitandukanye zirimo izirebana n’umutekano, politiki n’ubutabera. Harimo ko: Perezida Kagame yasabye Polisi gukemura ikibazo cya camera n’ibyapa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 19 Ugushyingo 2021 ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushimira abasoze neza mu 2020, yatangaje ko yasabye Polisi gukemura […]
M23 iravugwaho kugaba igitero muri Pariki ya Virunga
Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukekwaho kugaba igitero ku barinda Pariki ya Virunga, ahaherera mu gace ka Bukima, Gurupoma ya Jomba, Teritwari ya Rutshuru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu ijoro ry’uyu wa 20 Ugushyingo 2021. Urwego rushinzwe kubungabunga ibidukikije muri RDC, ICCN rwatangaje ko abarwanyi b’uyu mutwe babarirwaga mu 10, bagabiye igitero hafi […]
Mfite impano yo koza abana no kubaheka_Meya Mutabazi

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera uherutse gutorerwa indi manda, Richard Mutabazi yavuze ko mu mpano afite harimo kurera abana bato kuva ku mpinja, kuboza no kubaheka. Uyu muyobozi ukunze gusabana n’abarimo abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa RBA, ubwo yari amaze kugaragaza impano yo gusoma amakuru, adategwa nk’umunyamakuru ubimenyereye. Yabajijwe ku zindi […]
Perezida Kagame abona ubu nta mpamvu afite yo kuganira byihariye na Museveni

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame abona ko nta mpamvu ifatika yo kugirana ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni, mu gihe umubano w’ibi bihugu byombi umaze igihe utameze neza. Perezida Kagame na Museveni bamaze igihe kirekire ari inshuti bitewe ahanini no kuba barafatanyije mu rugamba rwari rugamije kubohora Uganda, no kuba […]
Fizi: Umusirikare yishwe, Abashinwa 8 barashimutwa
Abitwaje intwaro bataramenyekana mu ijoro baraye bagabye igitero ku kirombe gicurukirwamo amabuye y’agaciro mu gace ka Mukera muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bica umusirikare umwe, bashimuta Abashinwa 8 bagenzuraga ubu bucukuzi. Bonanée Christophe uyoboye umuryango uharanira inyungu za rubanda muri Mukera, yabimenyesheje Actualité dukesha aya makuru, […]
Rwanda-Uganda: Perezida Kagame yavuze ko imipaka izafungurwa ari uko ibyatumye ifungwa byakemutse
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko imipaka itandukanye iki gihugu na Uganda izafungurwa mu gihe ibibazo byatumye ifungwa byamaze gukemuka. Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Al Jazeera ubwo yamubazaga ku ntambwe zimaze guterwa mu gukemura amakimbirane u Rwanda rufitanye na Uganda. Yasubije ko hakiri ibibazo bigikeneye gukemuka, kandi bikaba […]
Umunyamakuru Ndayishimiye wa RFI yapfuye
Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, mu gitondo cy’uyu wa 21 Ugushyingo 2021 yatangaje ko umunyamakuru wayo Stanislas Ndayishimiye ukomoka mu Burundi yapfuye. Nta byinshi iyi radiyo yatangaje ku rupfu rwe; cyaba igihe yapfiriye, icyamwishe ndetse n’aho yapfiriye. Uyu munyamakuru yavukiye mu Burundi mu 1962, ajya kwiga itangazamakuru i Paris mu Bufaransa mu 1993, ubwo yateganyaga gusubira […]
Videwo: Umuririmbyi Sophia yihagaritse mu maso y’umufana, ku rubyiniro
Umuririmbyi Sophia Urista wo mu itsinda rya Brass Against ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo cya Rockville cyabereye ku musenyi wa Daytona muri Leta ya Florida, yihagaritse ku mufana we w’umugabo. Videwo yafatiwe muri iki gitaramo cyabaye mu cyumweru kirenga gishize, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga. Iragaragaza Sophia aririmba, […]
All Star Game: Rwampungu wakoze impanuka bikamuviramo ubumuga yahawe Frw miliyoni 3

Nyuma y’umukino wa BK All Star Game wahuje Team Shyaka na Team Ndizeye y’abakinnyi b’ibyamamare mu mukino wa Basketball mu Rwanda, Meschak Rwampungu wakoze impanuka bikamuviramo ubumuga yahawe ubufasha bw’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu. Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2021, warangiye Team Shyaka itsinze Team Ndizeye amanota 77-73, wabanjirije […]
Ikibazo cy’igiciro cya gazi cyabuze ugikemura, Perezida Kagame ahanzwe amaso

Kimwe mu bibazo bikomeye bihangayikishije abatuye u Rwanda ni izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa [n’izamuka rikabije rya bimwe na bimwe], byaba ibiribwa cyangwa ibitaribwa nk’ibicanishwa birimo gazi. Aba baturage bigeze gutakamba kubera ihanikwa ry’igiciro cy’amata cyari kimaze kwikuba akarenze kabiri. Nyuma y’uku gutakamba, uruganda ruri mu ziyatunganya rwasabye abo ruranguza aya mata kuyagurisha kuri Frw430/Ltr, Minisiteri y’ubucuruzi […]
Kamala Harris yasimbuye Perezida Joe Biden by’agateganyo
Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021 yasimbuye Perezida Joe Biden by’agateganyo mu gihe cy’iminota 82, ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yisuzumishaga amara mu bitaro bya Walter Reed. Umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Jen Psaki yasobanuriye ku mbuga nkoranyambaga ze ati: “Perezida yavuganye na Visi Perezida hamwe na […]
Mali: ECOWAS yafatiye ibihano abayobozi 149, Col. Goïta wakoze ‘Coup d’Etat’ ntarimo
Umuryango w’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’uburengerazuba, ECOWAS, wafatiye ibihano abayobozi 149 bo muri Leta ya Mali y’inzibacyuho, Col. Assimi Goïta uyiyoboye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abdoulaye Diop barasigara. Urutonde ruriho aba bayobozi bakuriwe na Minisitiri w’Intebe, Choguel Maiga, ECOWAS yarutangaje tariki ya 17 Ugushyingo 2021. Ruriho abandi baminisitiri 21 bagize iyi guverinoma y’inzibacyuho. Mu […]
Bebe Cool yifatiye ku gahanga abakunzi ba Diamond Platinumz
Umuhanzi Moses Ssali wo muri Uganda wamamaye nka Bebe Cool yibasiye abakunzi ba mugenzi we wo muri Tanzania, Nasib Abdul Juma wamamaye nka Diamond Platinumz. Bitewe n’uburyo akomeje gutera imbere mu muziki byihuse, hari ababona ko Diamond yaba amaze kugera ku rwego rumwe n’ibyamamare bitatu byo muri Uganda: Bebe Cool, Jose Chameleone na Bobi Wine […]
Gen. Niyombare na Sinduhije bashakishwa n’u Burundi mu bakuriweho ibihano na USA
Maj. Gen. Godefroid Niyombare na Alexis Sinduhije bashakishwa n’u Burundi kubera impamvu zirimo uruhare bubakurikiranyeho mu ihirika ry’ubutegetetsi ryageragerejwe kuri Pierre Nkurunziza, bari mu bo Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zakuriyeho ibihano. Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2021 ni bwo Perezida wa USA, Joe Biden yakuyeho ibihano igihugu cye cyari cyarashyiriyeho u Burundi tariki […]
Perezida Kagame yasabye Polisi gukemura ibibazo bya camera n’ibyapa byo ku muhanda
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko yavuganye n’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda kugira ngo bakemura ibibazo by’imfatashusho (caméras) n’ibyapa byo ku muhanda bimaze iminsi biteze impaka mu batwara ibinyabiziga. Yabitangaje ubwo yatangaga ubutumwa kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021 mu muhango wo gushimira abatanze umusoro neza mu 2020. Abatwara ibinyabiziga bamaze iminsi […]
Bose bamenyekanye: Abatorewe kuyobora uturere tw’igihugu
Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021, mu turere 27 tugize intara y’Amajyaruguru, Amajyepfo, Iburasirazuba n’Uburengerazuba habaye amatora ya biro y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Uturere; igizwe n’Umuyobozi w’Akarere uzwi nka Meya, umwungirije ushinzwe ubukungu n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (ba Visi Meya). Hano hari abayobozi batorewe kuyobora utu turere twose: Mu Burasirazuba Mu Karere ka Bugesera […]
MONUSCO na OVG biri gukurikiranira hafi ikirunga cya Nyamuragira
Abahanga n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro z’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bari gufasha ikigo cy’i Goma gishinzwe ubumenyi bw’ibirunga, OVG, gukurikiranira hafi imyitwarire ya Nyamuragira nyuma y’aho bitangajwe ko yaba iri hafi kuruka. Ummuhanga mu by’ubumenyi bw’ibirunga, Dario Tedesco yabimenyesheje Radio Okapi kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2021, uyu muryango ukaba wafashe […]
Polisi ikorera mu muhanda yasubijwe Umuvugizi nyuma y’igihe kirekire
Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryahawe Umuvugizi nyuma y’imyaka igera kuri itatu ritamufite. Uwahawe iyi nshingano ni SSP Irere René wigeze gukorera mu ishami rishinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage rizwi nka Community Policing). Polisi y’u Rwanda yaherukaga Umuvugizi mu 2018, ari SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney. Inshingano zo kuvugira Polisi […]
Perezida Ndayishimiye yakoze impinduka zikomeye muri Guverinoma
Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2021 yakoze impinduka mu bayobozi ba Minisiteri eshanu. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida Ndayishimiye hamwe na Minisitiri w’Intebe, Alain Guillaume Bunyoni, muri Minisiteri y’Ubutabera, Jeanine Niyibizi wari uyiyoboye yasimbujwe Domine Banyankimbona wari usanzwe ari Minisiteri w’Abakozi n’Umurimo. Muri Minisiteri y’Ubuzima […]
U Burusiya burifuza gufasha Mozambique kurwanya ibyihebe muri Cabo Delgado
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya, Mikhail Bogdanov yatangaje ko Leta y’u Burusiya yifuza kandi yiteguye gufasha iya Mozambique kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, by’umwihariko mu ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru y’igihugu. Minisitiri Bogdanov yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Mozambique, Carlos Agostinho do Rosario cyabereye mu murwa mukuru, Maputo tariki ya 16 […]
Kenya: Ibyihebe byari byatorotse byafashwe, umuyobozi w’amagereza yamaze gufungwa
Inzego zishinzwe umutekano za Kenya zongeye guta muri yombi ibyihebe bitatu byari byatorotse gereza ku wa Mbere, mu gihe umuyobozi w’urwego rushinzwe amagereza, Wycliffe Ogalo yari yamaze gutabwa muri yombi hakorwa iperereza kuri iri toroka. Citizen ivuga ko ibi byihebe: Musharaf Abdalla, Joseph Jumma Odhiambo na Mohammed Abdi Abikar byaterewe muri yombi mu ishyamba rya […]
Muvira ukomoka mu Burundi yatangaje ko aziyamamariza kuyobora u Bufaransa
Umufaransakazi Jeanne Muvira ukomoka mu Burundi, kuri uyu 17 Ugushyingo 2021 yatangaje ko aziyamamariza umwanya wa Perezida w’u Bufaransa. Muvira usanzwe akora ibiganiro byerekeye ubuzima cyane ko ari umuhanga mu bumenyi bw’imiti (pharmacist) yatangarije gahunda yo kwimamaza kuri shene ye ya YouTube. Mu kiganiro cy’iminota 17 n’amasegonda 38 kiri kuri iyi shene, Jeanne Muvira ati: […]
Indege y’intambara y’u Bwongereza yaguye mu nyanja
Indege y’intambara y’igisirikare cy’u Bwongereza kirwanira mu mazi ya F-35 B, yaguye mu nyanja ya Mediterane kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2021, umusirikare wayitwaraga ararokoka. Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yatangaje ko iyi ndege yaguye muri Mediterane mu gitondo ubwo yari imaze guhaguruka ku bwato bunini yariho bwa HMS bwitiriwe Umwamikazi Elizabeth. Yagize iti: “Umupilote yavuyemo, […]
Kinshasa: Abashinwa 20 bakekwaho uburaya bafunzwe
Polisi ikorera mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo iherutse guta muri yombi Abashinwa 20 n’Abanyakoreya 7 bakekwaho gukora uburaya no kubwinjizamo abandi. Baterewe muri yombi kuri Avenue Mandariniers muri Komine ya Gombe muri uyu mujyi tariki ya 15 Ugushyingo 2021. Uwo munsi polisi yafashe n’abagabo batatu barimo: umushoferi, ushinzwe kurinda umutekano […]
Guverinoma ya Ethiopia yihanganishije Uganda
Guverinoma ya Ethiopia yihanganishije Uganda nyuma y’ibitero bitatu by’ubwiyahuzi biherutse kugabwa mu murwa mukuru, Kampala, bigahitana ubuzima bw’abasivili n’umupolisi, abandi benshi bagakomereka. Mu gitondo cya tariki ya 16 Ugushyingo 2021 ni bwo ibisasu bitatu byaturikiye hafi y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda no ku igorofa ya Kooki hafi ya sitasiyo ya Polisi. Umuvugizi wa Polisi, […]
Polisi yahakanye yivuye inyuma guhisha camera zo ku muhanda

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera na Komiseri w’ishami ry’umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana bahakanye bivuye inyuma gushyira imfatashusho (camera) zo ku muhanda mu bwihisho. Babihakaniye mu kiganiro bagiriye kuri RBA kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2021 nyuma y’igihe kirekire abatwara ibinyabiziga batakamba, bavuga ko izi mfatashusho zishyirwa ahantu nko […]
OVG yatangaje ko Nyamuragira yaba igiye kuruka
Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ibirunga mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, OVG, cyatangaje ko ikirunga cya Muragira giherereye cyaba kigiye kuruka. Umuyobozi wa OVG, Kasereka Mahinda yabwiye Radio Okapi dukesha iyi nkuru ati: “Magma (ibikoma) ntabwo iri kure, ishobora gusohokera mo imbere cyangwa inyuma y’umwobo (crater).” Gusa Kasereka yahumurije abaturage bari hafi […]
Perezida Samia Suluhu avuga ingabo zidasanzwe za Tanzania zatsinze ibyihebe byaturukaga muri Cabo Delgado
Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yatangaje ko ingabo zidasanzwe z’igihugu ayoboye zatsinze abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba baturukaga mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu ijambo yavugiye ku birindiro by’ingabo bya Lugalo tariki ya 15 Ugushyingo 2021, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’abayobozi bakuru b’igisirikare cya Tanzania. […]
Impaka kuri Sophia n’ibyapa: Rwabuze gica hagati ya CP Kabera na KNC
Habaye impaka zikomeye hagati y’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera n’umunyamakuru akaba n’umuyobozi mukuru wa Radio/TV1, Kakoza Nkuriza Charles wamamaye nka KNC zishingiye ku mikorere ya imfatashusho zahawe izina rya Sofiya (Sophia) n’ibyapa byo ku muhanda. Izi mpaka zumvikanye mu kiganiro Rirarashe cya TV1 cyatambutse mu gitondo cy’uyu wa 17 Ugushyingo 2021, […]
Captain ari mu basirikare ba Uganda baherutse gukatirwa urwo gupfa, bazira kwica abasivili muri Somalia
Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya Uganda rwashyize hanze amazina y’abasirikare batanu ruherutse gukatira igihano cy’urupfu n’icy’igifungo cy’imyaka 39, bazira kwica abasivili mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia, AMISOM. Tariki ya 10 Kanama 2021 ni bwo abasirikare ba Uganda bari bahanganiye n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab mu gace ka Golweyn bishe barashe […]
Nyanza: Urukiko rwagize umwere uwari Gitifu n’uwo bareganwaga nyuma y’imyaka irenga ibiri bafunzwe
Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, Ntezirembo Jean Claude wari warahamijwe icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no kumwanduza SIDA na Niyomugabo Eric wahamijwe kuba icyitso kuri iki cyaha, bagizwe abere nyuma y’imyaka irenga ibiri bafunzwe. Ntezirembo na Niyomugabo wakoreshaga uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko mu kabari batawe […]
Umunyamabanga wa USA yaraye muri Kenya, aramara iminsi muri Afurika
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken yaraye ageze muri Kenya, muri gahunda y’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine ateganya kugirira mu bihugu bya Afurika. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta, Blinken yahageze mu masaa sita y’ijoro, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Raychelle Omamo hamwe n’abadipolomate b’igihugu cye. Arateganya kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri […]
Mango Telecom yari yirukanye umukozi utwite yisubiyeho, nyuma yo kotswa igitutu
Ikigo Mango Telecom Ltd gicuruza interineti ya 4G cyari cyirukanye umukozi wacyo utwite, cyisubiyeho nyuma yo kokerezwa igitutu ku mbuga nkoranyambaga, ubwo uyu mubyeyi yasobanuraga imiterere y’ikibazo cye. Mu gitondo cy’uyu wa 16 Ugushyingo 2021 ni bwo uyu mubyeyi witwa Isimbi Jael uri mu igerageza mu ishami ry’imenyekanishabikorwa muri iki kigo yashyize ahabona ubutumwa burangiza […]
Seif wasigaye muri Kenya yagaragaye abyinisha abakobwa batatu

Umukinnyi Niyonzima Olivier Seif w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, yagaragaye abyinisha abakobwa batatu mu kabyiniro ko mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Aya mashusho afite uburebure bw’amasegonda 33 yashyizwe hanze nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA, ritangarije ko ryamuhagaritse mu ikipe y’igihugu bitewe n’imyitwarire idahwitse gusa ntiryasobanura iby’iyi mitwarire. Aya mashusho atumvikanamo amajwi, agaragaza uyu […]
Adeline Rwigara yabwiye urukiko ko aburana n’abanyembaraga
Umugore wa Rwigara Assinapol, Adeline Mukangemanyi Rwigara yabwiye urukiko rukuru rw’ubucuruzi ko aburana n’abanyembaraga mu kwerekana ko nta cyizere afite ko atazatsinda urubanza ruhagarikisha cyamunara y’igorofa y’umuryango we igeretse kane. Uru rubanza umuryango wa Rwigara mu izina ry’uruganda Premier Tobacco Company Ltd uraruburanamo na Cogebank ivuga ko ruyibereyemo ideni ry’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni […]
Umusore ukekwaho guhuruza Polisi ayibeshya yatawe muri yombi
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2021 yataye muri yombi umusore utuye mu Kagari ka Byahi, Umurenge wa Byahi w’Akarere ka Rubavu, Manishimwe Elode, imukekaho kuyihuruza ayibeshya ko habereye ubwambuzi bwakomerekeyemo abantu benshi. Aya makuru Manishimwe yayatangiye kuri Twitter tariki ya 14 Ugushyingo 2021, ashyiraho ifoto y’uwigeze gukubitirwa mu Murenge wa Cyuve w’Akarere […]
Kampala: Ibisasu byaturikiye hafi y’ingoro y’Inteko na sitasiyo ya Polisi
Ibisasu bibiri byaturikiye hafi y’ingoro y’Inteko ishinga amategeko ya Uganda mu murwa mukuru, Kampala no ku igorofa ya Kooki iteganye na sitasiyo ya Polisi y’uyu mujyi mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021. Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru byo muri Uganda agaragaza umwotsi mwinshi n’umuriro byazamukiye kuri iyi gorofa, ahaparitse imodoka. Daily […]
Iby’ingenzi kuri Gen. Odowaa uyobora ingabo za Somalia kuva afite imyaka 32
Mu bintu bigoye/bivunnye mu gisirikare harimo kuzamurirwa ipeti kuko biraharanirwa, bigasaba ubwitange bw’umusirikare; noneho kubona ipeti riri ku rwego rwa General bikaba akarusho, ubwo kuba Umugaba Mukuru w’ingabo z’igihugu byo bikaba ibindi bindi. Ariko uyu muhigo umenyerewe ku bantu biganjemo cyane abakuze (inararibonye zarwanye intambara zitandukanye), umusirikare wo muri Somalia witwa Odowaa Yuusuf Raagge yawugezeho […]
Col. Doumbouya yavuze ko nta mubano wihariye yigeze agirana n’uwari Perezida, Condé
Col. Mamady Doumbouya uyoboye Repubulika ya Guinea mu nzibacyuho nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Alpha Condé yahakanye ibyavugwaga ko yari inshuti ye ya hafi. Uyu musirikare yabitangarije mu kiganiro cyo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2021 yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, kikaba ari nacyo cya mbere yagiranye n’itangazamakuru kuva yahirika Condé. Col. Doumbouya […]
Urukiko rwemeje ko Dr Kayumba akomeza gufungwa
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2021 rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyapolitiki Dr Kayumba Christopher ku cyemezo urukiko rw’ibanze rwari rwarafashe cy’uko akomeza gufungwa by’agateganyo. Dr Kayumba washinze ishyaka rya RPD (Rwandese Platform for Democracy) nyuma yo kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda no gushinga ikinyamakuru, ashinjwa icyaha cyo gusambanya umuntu ku gahato n’ikindi […]
Amafoto: Perezida Samia Suluhu mu mwambaro w’igisirikare

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Samia Suluhu Hassan yagaragaye mu mwambaro w’igisirikare kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2021. Yari muri gahunda yo gutangiza ku mugaragaro inama y’abayobozi bakuru mu gisirikare cya Tanzania bari barangajwe imbere n’Umugaba Mukuru, Gen. Venance Mabeyo, iri kubera mu gace ka Lugalo, yiga […]
Umuherwe Aliko Dangote yapfushije murumuna we
Murumuna w’umuherwe Aliko Dangote utunze kurusha abandi ku mugabane wa Afurika, Sani Dangote yapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2021 azize uburwayi. Inkuru y’urupfu rwa Sani yemejwe n’ikigo Dangote Group cy’uyu muherwe mu butumwa cyashyize ku mbuga nkoranyambaga. Cyagize kiti: “N’umutima uremereye ariko rwemeranya na Allah ushobora byose, turabika […]
Imyaka 4 irashize u Rwanda rubuze Ndikumana Katauti na Gangi
Mu ijoro rya tariki ya 15 Ugushyingo 2017 ni bwo humvikanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Ndikumana Hamad wamenyekanye nka Katauti na Hategekimana Bonaventure wamenyekanye nka Gangi, bombi bakiniye amakipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports n’iy’igihugu, Amavubi mu bwugarizi. Mu ijoro ry’uwo munsi, umusore wabanaga na Katauti yatabaje muganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles amubwira […]
Cabo Delgado: Mozambique yoherejeyo ingabo zidasanzwe zizatozwa na RDF
Leta ya Mozambique yohereje ingabo zidasanzwe zigizwe n’abasirikare n’abapolisi mu ntara ya Cabo Delgado yibasirwa n’ibitero by’iterabwoba, byitezwe ko zizasimbura iz’amahanga ziriyo mu butumwa bw’amahoro mu gihe zazaba zarasubiye mu bihugu byazo. Umuvugizi wa Polisi ya Mozambique, Bernardino Rafael yemeje aya makuru, avuga ko izi ngabo zizajya zitozwa n’iz’u Rwanda zagezeyo kuva muri Nyakanga 2021 […]
Uruhare rwa RDC ku mudugudu w’icyitegererezo uzubakwa na Perezida Kagame
Ku wa 13 Ugushyingo 2021 byatangajwe ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yemereye uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi kuzubakira abimuwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo umudugudu w’icyitegererezo. Iri ni isezerano bivugwa ko Umukuru w’Igihugu yahaye Tshisekedi muri Kamena 2021 ubwo yagiriraga uruzinduko i Goma, asura ahangijwe n’iruka ry’iki kirunga. Uru ruzinduko […]
USA: Gen. Mancino uyoboye ingabo 10.000 yateye utwatsi itegeko ryo kwikingiza Covid-19
Komanda mushya w’umutwe w’ingabo za National Guard muri Leta ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brig. Gen. Thomas Mancino, yateye utwatsi itegeko ryo kwikingiza icyorezo cya Covid-19 ku basirikare bose. Iri tegeko ryaturutse mu bikuru bikuru cy’igisirikare, Pentagon, rivuga ko umusirikare wese, mu mutwe yaba abarizwamo wose, agomba kwikingiza iki cyorezo, yirinda ubwe, […]
M23 i Rutshuru, Gen. Mbala i Kigali, Mpayimana ahabwa akazi, Cyuma asubizwa gereza; inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 8 Ugushyingo 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izirebana n’umutekano, ubutabera na politiki. Eshanu muri zo ni izikurikira: M23 yongeye kuvugwa muri RDC Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo kizwi nka FARDC cyatangaje ko umutwe wari wararambitse intwaro wa M23 wagabye igitero muri Teritwari ya Rutshuru mu ijoro ryo ku […]
Musanze: Imbangukiragutabara yari itwaye umubyeyi yagonzwe n’ikamyo, bane barimo bose bararokoka

Imbangukiragutabara (ambulance) y’ibitaro bikuru bya Ruhengeri yari itwaye umubyeyi wari ugiye kubyara yakoze impanuka, igongwa n’ikamyo yari itwaye ibinyobwa ariko ku bw’amahirwe abarimo bose barokotse. Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko iyi mpanuka yabaye mu masaa tanu y’ijoro ryo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021 ubwo iyi Mbangukiragutabara yanyuraga mu muhanda wa Cyanika-Musanze ivanye uyu […]
Mulumba ukomoka muri Uganda yahawe ipeti rya Lieutenant Colonel muri USAF
Umugore witwa Lukia Mulumba ukomoka muri Uganda yahawe ipeti rya Lieutenant Colonel mu ngabo za Amerika zirwanira mu kirere, zizwi nka United States Air Force (USAF). The Observer ivuga ko Mulumba yaherewe iri peti ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya California ku Cyumweru mu cyumweru cyashize, tariki ya 7 Ugushyingo 2021. Nyuma yo kuzamurwa […]
Kirehe: Inka 13 zapfuye zimaze konera umuturage
Inka 13 z’umworozi witwa Mukansonera Léoncie w’imyaka 71 y’amavuko kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021 zapfiriye mu rwuri rwazo ruherereye mu Mudugudu wa Busasamana I, Akagari ka Nasho, Umurenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe, zivuye kona umurima w’amasaka. Ubuyobozi mu Murenge wa Mpanga buvuga ko ubundi urwuri izi nka zibamo rwegereye umurima w’aya masaka […]
Igisirikare cya Eritrea n’ishyaka riri ku butegetsi byafatiwe ibihano
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano igisirikare cya Eritrea, ishyaka PFDJ riri ku butegetsi n’umujyanama waryo mu by’ubukungu hamwe n’uyoboye urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano. Izi nzego n’aba bantu bafatiwe ibihano bashinjwa kugira uruhare mu ntambara iri kubera muri Ethiopia hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro yihurije hamwe irimo TPLF na OLA. Umuyobozi […]