Urukiko rwemereye umuhungu wa Gaddafi kwiyamamaza
Urukiko rw’ubujurire rwa Sebha muri Libya rwemereye umuhungu wa Col. Muammar Gaddafi witwa Saif al-Islam Gaddafi kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Ni nyuma y’aho komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora mu cyumweru gishize itegesheje agaciro kandadite ya Saif, ishingiye ku kuba uyu muhungu ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, akurikiranweho ibyaha birimo ibyibasira inyokomuntu. Saif yahise ajya kujuririra muri […]
Umugaba Mukuru wa UPDF yahuye na Komanda w’ingabo za MONUSCO, Gen. da Costa

Komanda w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo buzwi nka MONUSCO, Lt Gen Marcos de sa’ Affonso da Costa kuri uyu wa 2 Ukuboza 2021 yasuye Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. Wilson Mbasu Mbadi. Nk’uko ibiro by’ingabo za Uganda bibivuga, bombi bahuriye kuri Minisiteri y’Ingabo za Uganda i […]
Mu Budage: Abatarikingije Covid-19 bose barategekwa kuguma mu rugo
Minisitiri w’Intebe w’u Budage, Angela Merkel na Olaf Scholz ugiye kumusimbura kuri uyu wa 2 Ukuboza 2021 batangaje ko abantu bose batikingije Covid-19 mu gihugu, batazemererwa kuva mu rugo bajya ahahurira abandi. Ni icyemezo bafashe mu rwego rwo gutegura kwikingiza Covid-19 nk’itegeko rireba buri muturage byitezwe ko rishobora gushyirwa mu bikorwa muri Gashyantare 2022 nk’uko […]
RDC: Batayo ebyiri z’ingabo kabuhariwe mu kurwanira mu mashyamba zoherejwe muri Beni
Batayo ebyiri z’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zizobereye mu kurwanira mu mashyamba, zoherejwe muri Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo zihangane n’imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko ADF. Izi ngabo zaturutse mu murwa mukuru, Kinshasa no mu Mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 1 Ukuboza […]
MONUSCO irashaka kugenzura Operasiyo ya UPDF-FARDC kuri ADF, ariko ngo ntizabafasha
Umuvugizi w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Mathias Gillmann yatangaje ko bari gushaka uburyo bagenzura ibitero by’ingabo za Uganda (UPDF) n’iza RDC (FARDC) ku mutwe w’iterabwoba wa ADF, gusa ngo ntibateganya kuzifasha. Nk’uko tubikesha BBC, Gillmann yabibwiye itangazamakuru kiri uyu wa 1 Ukuboza 2021 nyuma y’aho ingabo z’ibihugu […]
Batanu basifuye imikino ya Rayon Sports n’iya Police FC bafatiwe ibihano
Inama ya Komisiyo y’imisifurire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FARWAFA, yafatiye ibihano abasifuzi batanu (5) muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, icya kabiri no mu y’abagore, ibaziza amakosa baherutse gukora mu mikino basifuraga. Aba batanu barimo batatu basifuye mu mikino ya Rayon Sports na babiri basifuye mu mikino ya Police FC. Nsabimana Céléstin wari umusifuzi […]
Perezida wa Zimbabwe mu magambo akakaye, yikomye Ubwami bw’u Bwongereza
Perezida wa Repubulika ya Zimbabwe, Emerson Mnangagwa yikomye Ubwami bw’u Bwongereza abushinja kwivanga mu bibazo bireba gusa igihugu cye. Ni nyuma y’aho mu kwezi gushize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe umuryango Commonwealth n’iterambere w’u Bwongereza, Tariq Mahmood Ahmad atangarije raporo ya Mutarama-Kamena 2021 ivuga ko Leta ya Zimbabwe ikomeje gukandagira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bamwe mu banyapolitiki batavuga […]
Gen. Byekwaso avuga ko iminsi y’umutwe wa ADF ibaze
Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso avuga ko iminsi y’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ibaze. Ni ubutumwa yatangiye kuri Twitter nyuma y’aho guhera tariki ya 30 Ugushyingo 2021 ingabo zidasanzwe za Uganda zifatanyije n’iza RDC zatangiye kugaba ibitero bikomeye kuri uyu mutwe mu Ntara ya Kivu […]
Gen. Kainerugaba na Muhanga ni bo bayoboye ibitero biri kugabwa kuri ADF
Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba na Komanda wa Diviziyo y’izirwanira mu misozi miremire, Maj. Gen. Kayanja Muhanga ni bo bayoboye ibitero byahawe izina rya ‘Shujaa’ biri kugabwa ku mutwe w’iterabwoba wa ADF mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Mu gitondo […]
Umukuru w’inyeshyamba zishe Maréchal Déby arasaba ko abarwanyi be bafungurwa nk’abandi
Umuyobozi mukuru w’umutwe witwaje intwaro wa FACT (Front pour l’Alternance et la Concorde au Tchad) wishe uwari Perezida, Maréchal Idris Déby Itno, Mahamat Mahdi Ali yasabye ko abarwanyi be bafungurwa nk’abandi bahawe imbabazi, hatabayemo ivangura. Ubu butumwa Mahdi yabutanze kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2021 nyuma y’aho Leta ya Tchad itangarije icyemezo kigamije guha imbabazi […]
Chorale Pastor Bonus yashyize hanze indirimbo ya mbere y’amajwi n’amashusho

Chorale Pastor Bonus igizwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge yashyize hanze indirimbo yayo ya mbere ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho yitwa” Birakomeye Gusobanukirwa’’ igamije guhumuriza abantu bihebye ibumvisha ko bazabona umunani wabo ubwo Yezu azaba agarutse. Pastor Bonus ikorera ubutumwa bwo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana muri Communaute Catholique Saint Paul-UR-CST-Nyarugenge Campus […]
Gen. Muganga avuga ko APR FC ifite amahirwe menshi yo gusezerera R.S Berkane
Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yatangaje ko afite icyizere cy’uko iyi kipe izasezerera R.S Berkane yo muri Maroc, ikabona itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederations Cup. Nk’uko urubuga rw’iyi kipe rubivuga, uyu muyobozi yabitangaje ubwo yari amaze gukurikirana imyitozo y’abakinnyi bitegura kujya muri Maroc, mu mukino wo kwishyura. Mu […]
USA n’u Burusiya byubuye intambara y’amagambo
Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’iy’u Burusiya zubuye intambara y’amagambo bishingiye ku gihugu cya Ukraine kiri mu burasirazuba bw’umugabane w’Uburayi. Iyi ntambara ishingiye ku makuru yatangajwe n’urwego rw’ubutasi rwa USA na Leta ya Ukraine avuga ko ingabo z’u Burusiya ziri kwitegura kongera gutera Ukraine, bikanavugwa ko haba hari umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu, […]
Mozambique: Ibyihebe byagabye ibitero mu yindi ntara bivuye muri Cabo Delgado
Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Sunnah wa Jama’ah baravugwaho kugaba ibitero mu ntara ya Niassa bavuye muri Cabo Delgado muri Mozambique bashinzemo ibirindiro kuva mu 2017. Ibitangazamakuru byo muri Mozambique bivuga ko aba barwanyi bagabye igitero cya mbere ku wa Kane w’icyumweru gishize mu Mudugudu wa Gomba uri mu bilometero bigera ku 150 ugana mu […]
Igitaramo cya Koffi nikiba tuzigaragambya_Impirimbanyi
Impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore, Sylvie Nsanga avuga ko igitaramo cy’umuhanzi Koffi Olomide nikibera i Kigali, we na bagenzi be bazasaba uburenganzira bagakora imyigaragambyo. Nsanga ni umwe mu bamaze iminsi bari mu bukangurambaga bwa #CancelKoffiKigaliConcert bwamagana igitaramo cy’uyu muhanzi w’Umunyekongo wamamaye ku mugabane wa Afurika, kimaze igihe kirenga ibyumweru bibiri cyamamazwa. Ingingo zitandukanye zishyigikira icyifuzo cye yagiye […]
UPDF na FARDC babyutse bagaba igitero simusiga kuri ADF
Ingabo za Uganda, UPDF zifatanyije n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC mu gitondo cy’uyu wa 30 Ugushyingo 2021 zibyutse zigaba igitero simusiga ku birindiro bikuru by’umutwe w’iterabwoba wa ADF mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iki gitero cy’ingabo zirwanira mu kirere n’izirwanira ku buteka zirimo izikoresha intwaro ziremereye, ngo cyagabwe aho ADF yinjiriza abarwanyi bashya, […]
Uwacururije isenene mu ndege n’uwamufashe amashusho bashobora gufungwa imyaka 7
Polisi ya Uganda irashinja uwagaragaye acururiza isenene mu ndege ya Uganda Airlines n’uwamufashe amashusho ibyaha byabahanisha igifungo cy’imyaka igera kuri irindwi (7). Mu gitondo cya tariki ya 27 Ugushyingo ni bwo uyu mucuruzi witwa Paul Mubiru yagaragaye mu ndege ya Airbus 330-800Neo acururiza isenene zikaranze mu mashashi. Mubiru yahise atabwa muri yombi n’abakozi b’ibiro bishinzwe […]
Guverinoma ya RDC ivuga ko nta ngabo za Uganda ziriyo
Minisitiri ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, yatangaje ko nta ngabo za Uganda ziri mu burasirazuba bw’igihugu cyabo; bitandukanye n’ibimaze iminsi bitangazwa. Yabivugiye mu kiganiro cyerekeye umutekano mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ziri mu bihe bidasanzwe kuva muri Gicurasi 2021, yagiriye kuri radiyo […]
Urukiko rwategetse umuryango wa Rwigara kwishyura banki miliyoni 349
Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2021 rwategetse umuryango wa Assinapol Rwigara kwishyura umwenda ubereyemo Cogebank ubarirwa muri miliyoni 349 z’amafaranga y’u Rwanda n’indishyi y’ibihumbi 700. Umucamanza yanzuye ko ibyangombwa by’imitungo y’uyu muryango waburanaga mu izina ry’uruganda Premier Tobacco Company Limited bizakomeza gufatirwa mu gihe utarishyura uyu mwenda. Uyu muryango wagiye wumvikana mu […]
Ethiopia: Abanyamakuru babujijwe gutangaza imigendekere y’intambara
Leta ya Ethiopia yategetse abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kudatangaza uko intambara iri hagati y’ingabo z’igihugu n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi iri kugenda. Amakuru babujijwe gutangaza ni aba atatangajwe na Guverinoma ya Ethiopia, uwabirengaho akazahanwa n’inzego zishinzwe umutekano nk’uko aya mabwiriza yasohotse ku wa Kane w’icyumweru gishize abivuga. Iri tangazo rigira riti: “Birabujijwe gusakaza mu muyoboro […]
Dr Mukwege arahamagarira Abanyekongo kurwanya ubufatanye bwa RDC na RDF, UPDF
Umuganga w’Umunyekongo wahaye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, Dr Denis Mukwege arahamagarira Abanyekongo kurwanya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’ingabo z’u Rwanda, RDF hamwe n’iza Uganda, UPDF. Bigaragara mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021 ubwo mu bitangazamakuru bitandukanye byatangazwaga ko Perezida wa […]
APR FC na R.S Berkane ziri mu rujijo nyuma y’aho Maroc ihagaritse ingendo mpuzamahanga
APR FC na R.S Berkane zanganyije ubusa ku bundi (0-0) kuri sitade ya Kigali mu mukino ubanza mu ijonjora rya CAF Confederations Cup, kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021, ntiziramenya aho zizakinira umukino wa kabiri bitewe n’icyemezo cya Leta ya Maroc cyo guhagarika ingendo ziyihuza n’amahanga. Ubwo umukino wahuzaga aya makipe wabaga ni bwo byamenyekanye […]
Museveni yafunguye ishuri yubakiye Tanzania, aranasura umuryango wa Magufuli
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Tanzania, yafunguye ku mugaragaro ishuri ribanza yubakiye iki gihugu, aranasura umuryango w’uwahoze ari Perezida, Dr John Pombe Magufuli. Mu kanya gashize ni bwo indege yavanye Perezida Museveni i Dar es Salaam, imwerekeza mu Karere ka Chato aho yubatse iri shuri ryamwitiriwe. Ubutumwa bwerekeye uru […]
Angeline Ndayishimiye yohereje intumwa mu Rwanda, ashimira Jeannette Kagame

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Angeline Ndayishimiye Ndayubaha mu izina ry’umuryango OPDAD-Burundi, yohereje intumwa mu Rwanda zifatanyaga n’Abanyarwanda kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umuryango Imbuto Foundation umaze ubayeho. Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021, wayobowe n’Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame washinze uyu muryango, mu bashyitsi […]
Perezida wa Afurika y’Epfo yanenze ibihugu byasubitse ingendo zibihuza n’akarere
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yanenze ibihugu bitandukanye bikomeje gusubika ingendo zibihuza n’ibihugu biri mu karere ka Afurika y’amajyepfo bikekwa ko ari byo byakomotsemo Covid-19 nshya yahawe izina rya Omicron. Perezida Ramaphosa mu butumwa yatanze kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021, yavuze ko bibabaje kuba ibi bihugu byihutiye gusubika ingendo byirengagije ingaruka bishobora kugira […]
Amabwiriza yihariye ku bagenzi baturuka muri Afurika y’amajyepfo

Aya ni amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agenewe abagenzi baturuka mu bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo: Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe, agamije hagamijwe gukumira ubwoko bushya bw’icyorezo cya Covid-19 bwiswe Omicron.
Abiy Ahmed ku itabaro, M23 na FARDC mu mirwano, Covid-19 nshya iteye ubwoba; mu nkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izirebana n’ubutabera, umutekano n’ubuzima. Ni izi: Amashusho ya Abiy Ahmed ku rugamba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed tariki ya 26 Ugushyingo 2021 yashyize hanze amashusho amugaragaza ayoboye ingabo z’igihugu zihanganye n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irimo TPLF uharanira ubwigenge bwa Tigray. Ni nyuma […]
Covid-19 nshya yatumye u Rwanda rusubika ingendo hagati yarwo na Afurika y’amajyepfo

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021 yafashe icyemezo cyo gusubika ingendo hagati y’u Rwanda n’ibihugu biri mu majyepfo ya Afurika bivugwaho kuba inkomoko ya Covid-19 nshya yihinduranyije iherutse guhabwa izina rya Omicron. Nk’uko bigaragara mu itangazo riri munsi, amabwiriza mashya yashyizweho hashingiwe kuri iki cyorezo gishya. Andi yari asanzweho yo azakomeza kubahirizwa. […]
Uwagaragaye acururiza isenene mu ndege yavuze ko yakinaga urwenya
Umwuka wabaye mubi mu kigo cya Uganda gishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere, Uganda Airlines ubwo indege yayo ya Airbus 330-800Neo yari imaze kwinjiramo umuzunguzayi wacuruzaga isenene, iri hafi kwerekeza i Dubai. Aka gashya kabaye mu gitondo cy’uyu wa 27 Ugushyingo hari abo kashimishije, basaba ko mu mafunguro abakozi bo mu ndege bategurira abagenzi, bajya bashyiramo […]
Abasirikare 150 baturutse mu Buholandi baramara ukwezi mu Rwanda
Itsinda ry’abasirikare 150 baturutse mu Buholandi ryaraye rigeze mu Rwanda kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2021, bikaba byitezwe ko rizamara muri iki gihugu ukwezi. Mu gitondo cy’uyu wa 28 nk’uko RBA ibivuga, ryasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi kugira ngo rumenye amateka yaranze u Rwanda mu 1994. Rirava i Kigali ryerekeza […]
Uganda ivuga ko nta bindi biganiro yifuza kugirana n’u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta ya Uganda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Henry Okello Oryem yatangaje ko nta bindi biganiro igihugu cye cyifuza kugirana n’u Rwanda mu gihe imipaka ibihuza yaba idafunguwe. Uyu munyapolitiki yabitangarije mu kiganiro The East African ivuga ko bagiranye muri iki cyumweru. Minisitiri Okello avuga ko ntacyo Uganda itakoze mu kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu […]
Uhuru Kenyatta yagiranye inama y’igitaraganya n’abasirikare bakuru
Perezida wa Repubulika ya Kenya akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, Uhuru Kenyatta, yayoboye ku wa 26 Ugushyingo 2021 inama y’igitaraganya n’abasirikare bakuru yigaga ku mutekano w’igihugu. Iyi nama yarimo Minisitiri w’Ingabo, Eugene Wamalwa, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Fred Matiang’i, Umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi, Maj. Philip Kameru n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Hillary Mutyambai yabereye mu kigo cya gisirikare […]
RDC: Uwabaye Minisitiri w’Uburezi arasubizwa muri gereza, yahawe imbabazi za Perezida kandi atazemerewe
Uwabaye Minisitiri w’Uburezi mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Willy Bakonga arasubizwa muri gereza nyuma y’iminsi mike afunguwe hashingiwe ku mbabazi za Perezida yari yarahawe. Bakonga wari ufungiwe muri gereza nkuru ya Makala, i Kinshasa, yafunguwe tariki ya 25 Ugushyingo 2021, amaze kwisanga ku rutonde rw’abahawe imbabazi za Perezida muri […]
Museveni yahawe uburenganzira bwo kohereza ingabo muri RDC
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yemereye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni kohereza ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri kugira ngo zihangane n’imitwe yitwaje intwaro. Ni amakuru ibi bihugu bitigeze bitangaza ariko yemejwe n’umukozi wo mu Muryango w’Abibumbye (UN) kuri uyu wa 27 Ugushyingo nk’uko radiyo mpuzamahanga […]
ITANGAZO RYIHUTIRWA RITURUTSE MURI MINISITERI Y’UBUZIMA

Minisiteri y’Ubuzima imaze gutangaza ko guhera tariki ya 28 Ugushyingo abinjira mu Rwanda bazajya bajya mu kato k’amasaha 24 muri hoteli mu rwego rwo gukumira Covid-19 nshya yihindurije yabonetse muri Afurika y’Amajyepfo.
Abiy Ahmed yashyize ahabona amashusho ye ayoboye urugamba

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yashyize hanze amashusho amugaragaza ayoboye ingabo za Leta ku rugamba zihanganyemo n’imitwe yitwaje intwaro yihuje irimo TPLF uharanira ubwigenge bwa Tigray na OLA wa Oromo. Muri iyi videwo y’umunota 1 n’amasegonda 21 iri kuri Twitter ye, Minisitiri Abiy wavuye mu gisirikare afite ipeti rya Lieutenant Colonel agaragara amanuka imisozi, […]
Afurika y’Epfo irashinja u Bwongereza ubwihute mu kuyisubiza ku rutonde rutukura
Guverinoma ya Afurika y’Epfo yashinze iy’u Bwongereza kwihutira kuyisubiza ku rutonde rutukura hamwe n’ibindi bihugu bitanu byo ku mugabane wa Afurika, bitewe n’icyorezo cya Covid-19 gishya cyihinduranyije cyahawe izina rya B.1.1.529. Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Afurika y’Epfo bishinzwe ububanyi n’amahanga, DIRCO, kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2021, rivuga ko iki gihugu cyubaha uburenganzira bw’ibindi bihugu […]
Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
Dr Richard Sezibera wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yiyunze n’abandi bamaze igihe banenga serivisi za MTN Rwandacell, by’umwihariko kuri interineti igenda gake cyangwa ntikore no mu guhamagarana. Bigaragarira mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2021, aho yagize ati: “U Rwanda twifuza na MTN Rwanda ntaho bihuriye pe! Serivisi mbi […]
U Bufaransa bwanze kuganira n’u Bwongereza kubera ibaruwa ya Boris kuri Macron
Guverinoma y’u Bufaransa, Gérald Darmanin yasubitse ikiganiro yari kugirana n’iy’u Bwongereza bitewe n’ibaruwa Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson yashyize ku karubanda. Iki kiganiro cyari kuba hagati ya Minisitiri w’umutekano w’imbere w’u Bufaransa n’umunyamabanga w’u Bwongereza, Priti Patel. Mbere y’uko iki kiganiro kiba, tariki ya 24 Ugushyingo 2021 hari abimukira baturutse mu Bufaransa, bambuka amazi magari bajya […]
Koffi Olomide mu gace kugarijwe n’umutekano muke
Umuhanzi Koffi Olomide wamamaye mu muziki wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko arasura Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, imaze igihe kirekire yugarijwe n’umutekano muke. Uyu muhanzi wari wambaye imyambaro ijya gusa n’iy’igisirikare yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2021, i Goma, nyuma yo kugirana ibindi […]
U Bwongereza bwasubije ibihugu bya Afurika 6 ku rutonde rutukura
Guverinoma y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo gukumira abagenzi baturuka mu bihugu 6 byo ku mugabane wa Afurika, bitewe n’ubwandu bushya bw’icyorezo cya Covid-19 bwabonetse muri Afurika y’Epfo bivugwa ko bukwirakwira mu buryo bwihuse. Ibi bihugu ni Afurika y’Epfo, Botswana, Namibia, Lesotho, Eswatini na Zimbabwe; byose bihana imbibi. Iki cyemezo Guverinoma y’u Bwongereza yagifashe nyuma y’aho […]
Igikomangoma William kirashinja Afurika kubyara cyane, bigatuma inyamaswa z’ishyamba zibura ubuzima
Igikomangoma William cy’u Bwongereza kivuga ko ubwiyongere bw’abaturage ku mugabane wa Afurika butuma inyamaswa zo mu ishyamba zidakomeza kubaho. William yabitangarije mu muhango wo guhemba abagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima wiswe Tusk Conservation Awards wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021. Iki gikomangoma gihirimbanira kurengera ibinyabuzima, cyatangaje kiti: “Ubwiyongere bw’igitutu ku nyamaswa zo mu ishyamba […]
Bruce Melodie arifuza kumera nk’ingagi
Umuhanzi Ihahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie avuga ko yifuza kumera nk’ingagi ku buryo abashaka kumusura, bajya babanza kwishyura amafaranga kugira ngo bamugereho. Melodie yabitangarije mu kiganiro Pourboire cyo kuri RBA yagiranye n’abanyamakuru ba siporo, ubwo yabazwaga ku ho yifuza kugera mu ruhando rw’umuziki. Yabanje kwisegura ku bashobora kubyumva ukundi, ati: “Rimwe na rimwe iyo […]
Perezida Kagame ari i Kinshasa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2021 ari i Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bivuga ko Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Sama Lukonde. Perezida Kagame yitabiriye inama nyafurika ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma, yiga ku myitwarire ikwiriye y’abagabo […]
FARDC yigaruriye ibirindiro byari byarafashwe n’abo bikekwa ko ari M23
Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ziravugwaho kwigarurira ibirindiro bibiri byari byarafashwe n’abarwanyi bikekwa ko ari abahoze mu mutwe witwaje intwaro wa M23 wakoreraga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu ijoro rya tariki ya 21 Ugushyingo ni bwo aba barwanyi bagabye ibitero ku birindiro bya Ngugo muri Gurupoma ya Rugari na Nyasisi muri Kisigari; […]
Igiswahili kizajya cyizihizwa ku rwego rw’Isi, buri mwaka
Umuryango w’Abibumbye ubinyujije mu ishami ryawo ryita ku burezi, siyansi n’umuco rizwi nka UNESCO wemeje ko ururimi rw’Igiswahili ruzajya rwizihizwa tariki ya 7 Nyakanga buri mwaka. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje ibihugu bigize UNESCO yabereye ku cyicaro cyayo, i Paris mu Bufaransa, tariki ya 23 Ugushyingo 2021, mu rwego rwo guha agaciro uru rurimi […]
U Rwanda na Congo byasinyiye amasezerano arimo ayerekeye igisirikare ku ikoranabuhanga
Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Congo-Brazaville byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye by’iterambere no mu butwererane mu bya gisirikare, byifashishije ikoranabuhanga. Itsinda ry’u Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Viruta ryari mu gihugu, abagize irya Congo ryari riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Denis-Christel Sassou Nguesso nabo bari iwabo. Minisitiri […]
Basketball: Ikipe ya Uganda yari yarabuze ubushobozi igiye guhatana muri Angola
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Uganda, FUFA, ryatangaje ko ikipe y’igihugu izwi nka The Silverbacks yari yarabuze ubushobozi bw’amafaranga ko irajya Benguela muri Angola mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi yari yaravuze ko itacyitabiriye. Tariki ya 23 Ugushyingo 2021 ni bwo FUBA yatangaje ko The Silverbacks itazitabira iri jonjora muri Angola bitewe n’uko nta […]
Libya: Komisiyo y’amatora yanze kandidatire y’umuhungu wa Gaddafi
Komisiyo y’amatora ya Libya yanze ku mugaragaro kandidatire y’umuhungu wa Col. Muammar Gaddafi, Saif al-Islam Gaddafi uherutse gutangaza ko aziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Ni icyemezo iyi komisiyo yafashe kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2021, ishingiye ku miziro uyu muhungu afite irimo kuba ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, rumukurikiranyeho ibyaha byibasiye inyokomuntu. Saif kandi si we gusa […]
Ukekwaho kubeshya ko ari Afande w’ipeti rya Lieutenant Colonel yatawe muri yombi
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umusore ikekaho kubeshya ko ari umusirikare w’ipeti rya Lieutenant Colonel (irya gatandatu rikomeye mu gihugu), akabyuririraho akodesha imodoka mu ruganda rukora imodoka za Volkswagen. Ushinzwe gukodesha imodoka muri uru ruganda, Ngango Alain yabwiye itangazamakuru ko uyu musore yamuhamagaye, amutera ubwoba ngo bamutize imodoka, bayimusangisha aho yari ari kuko yari […]
Umugabo yikase igitsina yiziza kuba atakibasha gutera akabariro
Umugabo w’imyaka 34 y’amavuko witwa Juma Juma wari utuye mu karere ka Chemba mu ntara ya Dodoma muri Tanzania yikase igitsina yiziza ko atakibasha gukora imibonano mpuzabitsina (gutera akabariro). Uyu mugabo yikase igitsina akoresheje urwembe tariki ya 19 Ugushyingo 2021, yihutishirizwa ku kigo nderabuzima cya Hamai muri Chemba kugira ngo abaganga bamuvurev kubera ko yavaga […]
UN yategetse ko imiryango y’abakozi bayo ivanwa muri Ethiopia byihuse
Umuryango w’Abibumbye, UN, wategetse ko imiryango y’abakozi bayo iri muri Ethiopia yose iba yamaze kuvanwa muri iki gihugu bitarenze kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2021 bitewe n’intambara ikomeje kubayo, ishobora kugera no mu murwa mukuru, Addis Ababa. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bitangaza ko UN yasohoye inyandiko isaba ko iyi miryango ikurwa muri Ethiopia, kuri uyu […]
Gen. Muganga yashimiye Rayon, yishongora ku makipe akinisha abanyamahanga
Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt. Gen. Mubarakh Muganga yashimiye Rayon Sports kuba yemeye ko yatsinzwe, yishongora no ku makipe akinisha abakinnyi b’abanyamahanga, yise ‘abahashyi’. Gen. Muganga yabitangarije mu kiganiro yagize kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2021, ubwo APR FC yari imaze gutsindira Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe (2-1) kuri sitade ya Kigali, i […]
Leta ya RDC igiye gukora iperereza kuri Joseph Kabila n’umuryango we
Nyuma y’imurikwa ry’ubucukumbuzi bwahawe izina rya Congo Hold-up bwakozwe n’ibitangazamakuru bitandukanye bugaragaza uko Senateri Joseph Kabila n’abagize umuryango we baba barigwijeho imitungo y’igihugu akiri Perezida, Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) igiye kubakoraho iperereza. Iri cukumbura ryashyizwe ahabona mu cyumweru gishize, rivuga ko abagize umuryango wa Kabila bakiriye kuri konti zabo zo muri […]
Bane bafashwe bakekwaho gushaka guturikiriza ibisasu aho Museveni ateganya gukorera inama
Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane ibakekaho gushaka guturikiriza ibisasu kuri hoteli Speke Resort Munyonyo, aho Perezida Yoweri Kaguta Museveni ateganya kuyoborera inama y’abaminisitiri kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2021. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yatangaje ko nyuma y’aho mu cyumweru gishize muri Kampala haturikiye ibisasu bibiri, batangiye gusaka, […]
Minisitiri Nibigira w’u Burundi yashimye intambwe y’u Rwanda mu kuzahura umubano
Minisitiri w’u Burundi ushinzwe umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EAC, Ambasaderi Nibigira Ezechiel yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera kugira ngo umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 6 utameze neza uzahuke. Minisitiri Nibigira yabitangarije abagize inteko ishinga amategeko ya EAC, mu nama bagiranye kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2021, yibandaga ku mahoro n’umutekano mu karere n’uruhare […]
Cabo Delgado: SAMIM na FADM bishe ibyihebe 11 birimo abayobozi

Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo muri Mozambique, SAMIM n’iz’iki gihugu zizwi nka FADM zishe ibyihebe 11 by’umutwe w’iterabwoba wa Al Sunnah wa Jama’ah mu ntara ya Cabo Delgado byari byarigabije. Guverinoma ya Botswana yatangaje aya makuru ivuga ko byose byishwe tariki ya 18 Ugushyingo 2021, birimo 9 byiciwe mu mirwano yabyo […]
Abafaransa bari muri Ethiopia basabwe kuvayo vuba na bwangu
Ambasade y’u Bufaransa muri Ethiopia yasabye Abafaransa bari muri iki gihugu kukivamo vuba na bwangu, bitewe n’intambara ikomeje kuba hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro. Mu butumwa yabageneye kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2021 ibinyujije kuri email nk’uko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ibivuga, iyi Ambasade yagize iti: “Abafaransa bose basabwe kuva mu gihugu nta gukererwa.” […]
Minisitiri Ugirashebuja, Dan Munyuza na Ruhunga uyoboye RIB bari muri Turukiya
Ministitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Dr Ugirashebuja Emmanuel, CG Dan Munyuza uyobora Polisi na Col Jeannot Ruhunga uyoboye urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, bari mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya. Amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda avuga ko aba bayobozi bitabiriye inama y’Inteko Rusange ya polisi ndengamipaka izwi nka Interpol yabaye […]
Ubwisanzure bw’itangazamakuru bugeze kuri 93.7%_RGB
Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB, rwatangaje ko ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda bugeze ku kigero cya 93.7%, ubwisanzure bwo kuvuga bwo bukaba bugeze kuri 86.4%. Ibi bigaragara muri raporo ya Media Barometer igaragaza uko itangazamakuru rihagaze mu Rwanda, uru rwego rusohoye ku nshuro ya kane. Iyi raporo ishingiye ku bipimo bitanu birimo: kubahiriza amategeko n’amahame ngengamyitwarire […]