Ibigwi bya Gen. Ndima na N’Kashama bayoboye Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe

Guhera kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021 intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zatangiye kuyoborwa n’abasirikare bakuru mu bihe bidasanzwe bizamara iminsi 30 nk’uko Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Perezida Félix Tshisekedi yabyemeje. Ubu Kivu y’Amajyaruguru iyobowe na Lieutenant General Ndima Kongba Constant, Ituri ikaba iyobowe na Lieutenant […]
Perezida Suluhu yasabiye u Burundi gukurirwaho ibihano
Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021 yasabiye Leta y’u Burundi gukurirwaho ibihano by’ubukungu yafatiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU). Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ni we wemeje iby’ubu busabe bwa mugenzi we wa Tanzania, amushimira abicishije ku rubuga rwa Twitter ati: “Ndasaba gukoresha uyu mwanya nshimira […]
Abasirikare bagizwe abayobozi ba Kivu y’Amajyaruguru na Ituri bigeze kuba mu mitwe y’inyeshyamba_RFI
Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 yatangaje ko abasirikare babiri n’umupolisi bagizwe abayobozi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bigeze kuba mu mitwe yitwaje intwaro, bamwe bakunze kwita inyeshyamba. Ni inkuru yasohotse nyuma y’iminsi itanu Perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi atangaje ko izi […]
U Burundi bwahaye RDC igihe ntarengwa cyo gusubiza Ambasade yabwo ubutaka yambuwe, bitaba ibyo bukihimura
Guverinoma y’u Burundi yahaye iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) igihe ntarengwa cyo gusubiza Ambasade yayo iri i Kinshasa ubutaka yambuwe, bitaba ibyo ikihimura. Bigaragara mu ibaruwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yandikiye Ambasade ya RDC i Bujumbura tariki ya 30 Mata 2021. U Burundi buvuga ko ubutaka Ambasade yabwo yahawe mu 1973 bwanyazwe. […]
Goma: Abitwaje imihoro, amacumu n’ibisu bigaragambirije icyemezo cya Perezida Tshisekedi
Urubyiruko rw’i Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, rwitwaje imihoro, amacumu n’ibisu kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021 rwazindutse rwigaragambiriza icyemezo cy’Umukuru w’Igihugu, Perezida Felix Tshisekedi cyo gushyira mu bihe bidasanzwe Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Umuyobozi w’agace ka Majengo, Maliro Germain yabwiye ibitangazamakuru byo muri RDC ko uru rubyiruko ahamya ko ari […]
Perezida Ndayishimiye yasabye urubyiruko kuguma iwabo, aho gukurikira umushahara mwinshi i Burayi na Amerika

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye urubyiruko rwize kuguma mu gihugu rukagikorera, aho gukurikira umushahara mwinshi mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi na Amerika. Yabitangarije mu Ntara ya Gitega tariki ya 4 Gicurasi 2021 mu kiganiro yagiranye n’uru rubyiruko rwabarirwaga mu 2000 rurimo urwarangije amashuri, cyibandaga ku ngingo yo gukunda igihugu kavukire. Perezida […]
U Rwanda rwaba rugiye kwakira impunzi zikomoka muri Syria na Iraq
Guverinoma y’u Rwanda mu minsi iri imbere ishobora gutangira kwakira impunzi ziba muri Denmark; igihugu cyiganjemo izikomoka mu bihugu nka Syria na Iraq. Ni nyuma y’aho tariki ya 24 Mata 2021iyi guverinoma yasinye amasezerano arebana n’impunzi n’iya Denmark, nk’uko The East African dukesha aya makuru yabitangaje. Aya masezerano yasinyiwe i Kigali na Minisitiri wa Denmark […]
Perezida wa Serbia yemereye amafaranga abazafata urukingo rwa Covid-19
Perezida wa Serbia, Aleksandar Vucic, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 yatangaje ko Leta ye izishyura buri wese uzafata urukingo rw’icyorezo cya Covid-19 bitarenze muri uku kwezi. Amafaranga ateganyirizwa buri wese uzafata uru rukingo ni amadinari 3000, angana n’amadolari ya Amerika 30, yavunjwa mu manyarwanda agakabakaba 30,000. Perezida Vucic nk’uko tubikesha France24, yagize ati: “Abantu […]
Perezida Kagame yakiriye umuhungu wa Marshal Déby
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 yakiriye umuhungu wa nyakwigendera Marshal Idris Déby Itno witwa Abdelkerim Deby Itno, akaba murumuna wa Perezida Gen. Mahamat Déby Itno wasimbuye umubyeyi we ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu wa Chad. Abdelkerim yatumwe na Gen. Mahamat kugeza kuri Perezida Kagame ubutumwa bwihariye, gusa ibiro […]
Tugomba gukorera hamwe, nibitaba ibyo tuzisanga mu bihe bibi_Museveni kuri EAC
Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, yahamagariye ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, gukorera hamwe, bitaba ibyo amaherezo yawo ntazabe meza. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije ku biro bye muri Entebbe, ubwo yasangiraga ibiterezo n’itsinda ry’impuguke ziri gutegura Itegekonshinga rya EAC, zari ziyobowe na Benjamin Odoki wabaye Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda. Perezida Museveni abona […]
Byukusenge washinjwaga gushaka kwivugana Gen. Sabiiti ari mu Banyarwanda Uganda yohereje

Leta ya Uganda kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 yohereje Abanyarwanda 17 barimo Byukusenge Jennifer washinjwaga gushaka kwivugana Maj. Gen Steven Sabiiti Muzeeyi Magyenyi wabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’iki gihugu. Ni umwe mu Banyarwandakazi batatu muri aba 17 boherejwe n’iki gihugu cyabagejeje ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare nk’uko tubikesha […]
Ifoto y’abanyeshuri yaciye ibintu, Polisi igira icyo iyivugaho

Ku mbuga nkoranyambaga aho ziva zikagera, hakomeje gusakazwa ifoto igaragaza abana babiri b’abanyeshuri babisikana n’abakinnyi bari mu irushanwa nyarwanda ry’umukino w’amagare, Tour du Rwanda. Iyi foto yafashwe n’umufotozi wamamaye mu Rwanda, Plaisir Muzogeye, kuri uyu wa 4 Gicurasi 2021, mu gace ka gatatu ka Tour du Rwanda, aho abakinnyi bavaga mu mujyi wa Nyanza mu […]
Kigali: Bakurangira umukunzi wifuza, ukishyura 10,000 FRW

Ikigo cyitwa Ndangira Umugeni Ltd gihuza abakundana kivuga ko cyishyuza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 FRW) kikaguhuza n’uwo wifuza. Dusabimana Vedaste uyoboye iki kigo mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV kuri uyu wa 4 Gicurasi 2021, yasobanuye impamvu atanga iyi serivisi, uburyo itangwamo, imbogamizi n’uko zishakirwa ibisubizo. Umunyamakuru yamubajije impamvu yashinze iki kigo, asubiza […]
Umunyamabanga mushya wa EAC arateganya ibiganiro na Perezida Kagame na Museveni
Umunyamabanga Mukuru mushya w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Hon. Dr Peter Mathuki, arateganya kugirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda. Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 na Simon Peter Owaka ushinzwe itumanaho muri EAC, ibi biganiro bizibanda kuri gahunda zitandukanye zo gushyira hamwe kw’ibihugu bigize […]
Mali: Umugore w’imyaka 25 yabyariye rimwe abana 9
Umugore w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka muri Mali witwa Halima Cissé kuri uyu wa 4 Gicurasi 2021 yabyariye rimwe abana 9 barimo abakobwa batanu n’abakobwa bane. France24 dukesha aya makuru yatangaje ko uyu mubyeyi yabyariye muri Maroc gusa ngo byatunguranye kubona abyara aba bana bose, kuko ibipimo byari byarafashwe n’abaganga bo muri ibi bihugu byombi byagaragazaga […]
Ba ‘General’ ni bo bahawe ubuyobozi muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga kuri uyu wa 4 Gicurasi 2021 yahaye abasirikare b’ipeti rya ‘Lieutenant General’ ubuyobozi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe. Aba ni Lt. Gen. Luboya Nkashama Johnny wagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, akaba yari asanzwe ari Komanda wa zone ya gisirikare […]
Amafoto: Perezida Suluhu yageze muri Kenya

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa 4 Gicurasi 2021 yageze muri Repubulika ya Kenya, yakirwa na mugenzi we, Uhuru Kenyatta. Ibiro by’igisirikare cya Kenya dukesha aya makuru ntibivuga icyagenzaga Perezida Suluhu, gusa hari amakuru avuga ko mu byo we na Perezida Kenyatta baganiriyeho harimo gushaka ibisubizo by’ibibazo by’ubucuruzi […]
PAC yahamagaje abaminisitiri umunani
Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, yatumijeho abaminisitiri 8 bagomba kwitaba muri uku kwezi. Abahamagajwe ni: Minisitiri w’Uburezi, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Minisitiri w’Ubutabera, Minisitiri w’Ubuzima, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Minisitiri w’Ubuhinzi na Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Dr. Muhakwa Valens uyoboye PAC yatangarije […]
RDC: Abasirikare bakuru bagiye kuyobora intara ebyiri kugeza igihe umutekano uzagarukira
Umuvugizi wa Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Tharcisse Kasongo Mwema, yatangaje ko Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri ziri mu burasirazuba bw’igihugu zigiye kuyoborwa n’abasirikare bakuru kugeza igihe umutekano uzagarukira. Mwema yabitangaje nyuma y’icyemezo Umukuru w’Igihugu, Perezida Félix Tshisekedi yafashe tariki ya 30 Mata 2021 cyo gushyira izi ntara mu bihe bidasanzwe […]
Tanzania yashyizeho amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Guverinoma ya Leta Yunze Ubumwe ya Tanzania kuri uyu wa 3 Gicurasi 2021 yashyizeho amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, cyibasiye Isi kuva mu mpera z’2019. Nk’uko itangazo ryaturutse mu biro bya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga, aya mabwiriza arebana no kwirinda ko ubwandu bushya bw’iki cyorezo bwagiye bugaragara mu bihugu bitandukanye, butagera muri Tanzania. Iri […]
U Bufaransa: Abasirikare bakomeye basabiwe gukurirwaho ikirego kuri ‘jenoside’ mu Rwanda
Abashinjacyaha bo mu Bufaransa bahagarariwe na Remy Heitz basabye ubucamanza gukuraho ikirego abasirikare bari bakomeye muri iki gihugu baregwamo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda. Iki kirego cyatanzwe n’abantu batandatu barokokeye jenoside mu Bisesero mu burengerazuba bw’u Rwanda mu Kuboza 2005, bashinja aba basirikare kubasiga mu maboko y’abicanyi. Komisiyo y’Igihugu ishinzwe […]
Twakurikiye bin Laden ku marembo y’ikuzimu, turamufata_Perezida Biden
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yizihije imyaka 10 ingabo z’igihugu cye zimaze zishe Osama bin Laden wayoboraga umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, mu magambo asa no kwishongora. Perezida Biden nk’uko France24 yabitangaje, ntabwo azibagirwa uburyo ingabo za USA zishe bin Laden zari zimaze hafi imyaka 10 zishakisha. Mu ijambo yavuze uyu […]
Nabuzwa n’iki gutaha mu Burundi hari umutekano?_Impunzi yabaga mu Rwanda
Impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda zikomeje gutaha ku bwinshi bitewe n’uko zijejwe ko ikibazo cy’umutekano muke zahunze mu myaka itanu ishize kitakiriyo nk’uko ubuyobozi bwaho bwabijeje, n’ubuzima mu nkambi bukaba butoroshye. Tariki ya 27 Mata 2021 u Rwanda rwoherereje u Burundi impunzi 159, zagiye ziherekejwe n’umuyobozi mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR), Filippo Grandi. […]
Clarisse Karasira yarashyingiwe

Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umukunzi we, Ifashabayo Sylvain Dejoie ku wa 1 Gicurasi 2021 basezeraniye imbere y’Imana. Uyu muhango wabereye mu rusengero rwa Christian Life Assemby ruherereye mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali. Witabiriwe n’abantu 20 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 barimo […]
Kaminuza zigenga ziratakambira Leta
Umuyobozi w’ihuriro rya kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, Dr Callixte Kabera arasaba ko Leta yafasha ibi bigo kubera ko byazahajwe n’icyorezo cya Covid-19. Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Dr Kabera yavuze ko ibi bigo byahungabanye ku buryo abanyeshuri 20% babivuyemo, abakomeje kwiga nabo bakaba bagorwa no kubona amafaranga y’ishuri. Yagize ati: “Ubushakashatsi bwerekana […]
Iterambere u Rwanda rwari rwiteze mu 2030, rushobora kuzarigeraho mu 2050_Raporo
Raporo y’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, ivuga ko u Rwanda rushobora kuzagera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) rwihaye mu mwaka w’2050 aho kuba mu 2030 nk’uko rwari rwarabyiyemeje mu myaka irenga ine ishize. Intego z’iterambere rirambye zashyizweho n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 2015, kugira ngo u Rwanda ruzigereho; rushyiraho gahunda yarwo y’Icyerekezo (Vision) 2050, nayo kugira […]
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi mu nzira yo kujya mu buryo, umuburo ku wagerageza guhungabanya igihugu…: inkuru z’ingenzi zaranze icyumweru gishize
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 26 Mata 2021 cyaranzwe n’inkuru z’ingenzi zitandukanye zirimo: izirebana n’ubuzima, umutekano, ubutabera na politiki. Zimwe muri zo ni izikurikira: Perezida Kagame yahishuye ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uri kujya mu buryo Ubwo yari ayoboye inama ya komite yaguye y’umuryango FPR Inkotanyi tariki ya 30 Mata 2021, Perezida Kagame yavuze […]
Chad: 700 mu basaba ko hajyaho ubutegetsi bwa gisivili barafunzwe, 6 barishwe
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu rivuga ko Leta ya Chadi imaze gufunga abaturage 700 basaba ko hajyaho ubutegetsi bwa gisivili, abandi 6 bakaba barishwe barashwe kimwe n’abakomerekejwe n’inzego zishinzwe umutekano. Umuyobozi w’iri shami, Marta Hurtado nk’uko VOA yabitangaje, ni we wemeje iyi mibare, yamagana uburyo inzego zishinzwe umutekano za Chad zikomeje gukandagira amategeko mpuzamahanga […]
Tour du Rwanda 2021: Brayan Sanchez wo muri Colombia yegukanye agace kabanza

Brayan Steven Sanchez Vergara ukomoka muri Colombia yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 ka Kigali-Rwamagana-Kigali kareshya n’ibilometero 115.6. Nk’uko bigaragara ku rutonde rw’agateganyo, Sanchez uri mu ikipe ya Team Medellin yakoresheje amasaha abiri, iminota 33 n’amasegonda 43 (2h33’43”). Kuri uru rutonde, uwaje ku mwanya wa kabiri ni Hoehn Alex ukinira WGC Pro, […]
Amafoto: Tour du Rwanda 2021 mu isura itamenyerewe

Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2021 hatangiye irushanwa nyarwanda ryo gusiganwa ku magare rizwi nka Tour du Rwanda, ryagaragaye mu isura itamenyerewe kuva ryabaho. Ntabwo byari bisanzwe ko habaho iri rushanwa, nta ruvunganzoka rw’abantu bari ku mihanda mu duce dutandukanye, bareba imigendekere yaryo. Ubu bose barasabwa kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira […]
Kiyovu Sports yavuze ko itirukanye umutoza Olivier Karekezi
Kiyovu Sports yahakanye amakuru yaramutse ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga no muri bimwe mu bitangazamakuru avuga ko yirukanye umutoza Olivier Karekezi nyuma yo gutsinda na Rutsiro FC ibitego 2-1 kuri uyu wa 1 Gicutasi 2021. Ni amakuru Kiyovu Sports itari yakemeje ndetse Bwiza yabajije Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe akaba n’Umuvugizi wayo, Munyengabe Omar Gilbert, niba ari […]
Umugore wa Rusesabagina yasabye ko irushanwa ritegurwa na NBA ritabera mu Rwanda
Umugore wa Paul Rusesabagina, Tatiana Rusesabagina yasabye umuyobozi mukuru w’irushanwa rya Basketball ryo muri Amerika ya Ruguru rizwi nka NBA, Adam Silver, ko irushanwa nyafurika ririshamikiyeho, BAL (Basketball African League) ritabera mu Rwanda. Mu ibaruwa ifunguye Tatiana yandikiye Silver, yamubwiye ko irushanwa NBA rishyira imbere ubutabera kandi abakinnyi barikinamo bakaba baragiye barwanya ibibazo byo kutubahiriza […]
Perezida Suluhu aragirira uruzinduko rwa kabiri mu mahanga
Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, mu cyumweru gitaha biteganyijwe ko aragirira uruzinduko muri Kenya; kikaba igihugu cya kabiri araba agiriyemo uruzinduko kuva yaba Umukuru w’Igihugu. Nation dukesha aya makuru ivuga ko yabihamirijwe n’abadipolomate babiri bari mu itsinda ritegura uru ruzinduko rwa Perezida Suluhu. Uruzinduko rw’uyu Mukuru w’Igihugu byitezwe ko ruzaganirirwamo […]
Nyamirambo: Indaya yakamejeje ubwo yafatirwaga ku gitanda n’umugabo w’abandi
Indaya yitwa Benitha iba mu Kagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyamirambo w’Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 29 Mata 2021 yakamejeje ubwo yafatwaga iryamanye n’umugabo w’undi mugore. Nk’uko BTN TV dukesha aya makuru yabitangaje, byabaye mu gitondo cy’uwo munsi ubwo umugore yasangaga uyu mugabo we witwa Kabanda aryamanye na Benitha. Hashize […]
Abanyeshuri bamaze icyumweru barara hanze, bategereje ko Perezida Tshisekedi ahabasanga

Abanyeshuri bo mu mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bamaze icyumweru kirenga barara hanze, basaba Umukuru w’Igihugu kuzuza isezerano, agasura uburasirazuba bw’igihugu bumaze igihe kirekire bwugarijwe n’umutekano muke. Aba banyeshuri barimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bahuriye mu mujyi rwagati guhera mu cyumweru gishize, bigaragambiriza ubwicanyi imitwe […]
Nyanza: Uko Padiri yarambagije umubikira, bagashakana

Mana François Xavier wabaye Padiri amaze igihe ashakanye na Uwambayeneza Marie Claire wari umubikira, umuryango wabo ukaba utuye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo. Mu kiganiro Mana yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika (VOA), yasobanuye uko yarambagije uyu mugore we wari umubikira, bikagera aho bombi bashakana. Yagize ati: “Mvuye mu bupadiri nagiye gukora akazi […]
Ndikumana wigisha muri kaminuza iri mu zikomeye ku Isi yahawe igihembo
Umurundi Léonce Ndikumana wigisha ibijyanye n’ubukungu muri Kaminuza ya Massachussets Amherst iri mu zikomeye ku Isi, ku wa 28 Mata 2021 yahawe igihembo cyitiriwe Andrew Carnegie. Iki gihembo gitangwa n’ikigo cya Carnegie Corporation of New York cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu rwego rwo gushyigikira ubushakashatsi bw’abahanga mu bijyanye na politiki, ubukungu, […]
Guinée Bissau: Abanyarwanda n’inshuti bifatanyije Kwibuka27

Abanyarwanda baba muri Guinée Bissau kuri uyu wa 29 Mata 2021 bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi gahunda yitabiriwe n’abantu 30 barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga ushinzwe ibihugu birimo: Guinée Bissau, Mali, Cap-Vert na Gambia, irangwa no gucana urumuri rw’icyizere, kunamira abazize […]
Kaminuza yamaganye amakuru avuga ko yigisha ibijyanye n’ubupfumu no kuroga
Kaminuza ya Machakos muri Kenya, yamaganye amakuru akomeje gukwirakwira avuga ko yatangiye kwigisha amasomo ajyanye n’ubupfumu n’uburozi. Aya makuru yabanje gutangazwa n’igitangazamakuru cyo muri Tanzania cyitwa Daily News Digital, cyavugaga ko Kaminuza ya Machakos izajya yigisha aya masomo mu gihe cy’imyaka ine. Daily News yavuze ko kandi nyuma y’iyi myaka abanyeshuri biga aya masomo, bazajya […]
Nyuma y’ifatwa rya Mugabo n’itoroka rya Numbi, hahishuwe uko abapolisi bishe Chebeya n’umushoferi we

Ubutabera bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwabyukije dosiye y’urupfu rw’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Floribert Chebeya n’umushoferi we Fidele Bazana bishwe muri Kamena 2010. Urupfu rwa bombi ruravugwamo abapolisi bakuru ndetse n’abari abarinzi babo, muri bo hakaba haherutse gutabwa muri yombi uwitwa Jacques Mugabo; na ho uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Gen. John Numbi […]
EAC: U Rwanda ku mwanya wa kabiri mu kugira interineti ihendutse
U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu kugira interineti ihendutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC. Bigaragara muri raporo nshya ya ‘Worldwide Mobile Data Pricing 2021’ yakozwe n’ikigo cy’ikoranabuhanga cyo mu Bwongereza cyitwa Cable. Iyi raporo igaragaza amakuru yakusanyijwe akanasesengurwa kuva tariki ya 8 Ukuboza 2020 kugeza tariki ya 25 Gashyantare 2021, […]
Minisitiri akwiye kurara muri gereza kugira ngo yumve ingorane z’abafungiwemo_Umudepite muri Tanzania
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Godwin Kunambi yavuze ko niba Minisitiri asuye gereza, agomba kuraramo byibuze ijoro rimwe kugira ngo yumve ingorane abafungiwemo bahura nazo. Yabibwiye Minisitiri ushinzwe Itegekonshinga, John Palamagamba Kabudi, waganiraga n’abagize Inteko ya Tanzania kuri uyu wa 28 Mata 2021. Depite Kunambi yavuze ko Minisitiri atajya […]
Kigali: Bamwe mu bubatse imiturirwa baratakamba
Bamwe mu bubatse imiturirwa yo gukodesha abakora ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, barasaba Leta ubufasha kuko ngo bari kunanirwa kwishyura inguzanyo bafashe mu bigo by’imari. Iki kibazo bakigejeje kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo yasuraga ibikorwa by’iterambere muri uyu mujyi, kuri uyu wa 28 Mata 2021. Nk’uko RBA yabitangaje, aba bashoramari bagejeje […]
Rutsiro: Umugabo ukekwaho kwicisha umugore we umwase yafashwe
Polisi y’u Rwanda mu gitondo cy’uyu wa 29 Mata 2021 yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Uwimana Jean Pierre ikeka ko yishe umugore we, amukubise umwase mu mutwe. Uyu mugabo yafatiwe mu Murenge wa Murunda w’Akarere ka Rutsiro nk’uko Polisi ikomeza ibyemeza. Ku rubuga rwa Twitter, yagize iti: “Twafashe Uwimana Jean Pierre ukekwaho kwica […]
Amarira ni menshi ku Banyamulenge baba muri Kivu y’Amajyepfo

Abagize ubwoko bw’Abanyamulenge baba muri Teritwari ya Uvira, Mwenga na Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amjayepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ubu bari mu kaga batewe n’igitero cy’umutwe witwaje intwaro wa Mai Mai Ilungu wifatanyije na Red Tabara ukomoka mu Burundi, na wo umaze igihe uvugwa kuri ubu butaka. Videwo zikomeje gusakazwa ku […]
Byabagamba yavuze ko atibye telefone, asaba ko umurega yakwigaragaza
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 28 Mata 2021 rwumvise ubujurire bwa Tom Byabagamba wigeze kuba ‘Colonel’ mu ngabo z’u Rwanda, akanayobora umutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu. Byabagamba yajuririraga icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu, ubwo rwari rumaze kumuhamya icyaha cy’ubujura bwa telefone ya Samsung G2 ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda […]
Rubavu: Amasanduku 32 ku rwibutso rwa jenoside yarabuze, uharinda avuga ko yariwe n’umuswa arayacana
Amasanduku 32 yigeze gushyingurwamo imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu rwibutso rwa Nyundo ruherereye mu Karere ka Rubavu yarabuze, ushinzwe isuku no kururinda avuga ko yariwe n’umuswa, ajya kuyacana. Nk’uko Kigali Today ibitangaza, mu 2012 urwibutso rwa Nyundo rwatembeyemo amazi y’umugezi wa Sebeya, imibiri 851 yari ishyinguwemo yimurirwa kuri Kiliziya, Katedarali ya Nyundo. Mu 2017, […]
Nabajije Perezida Kagame ikibazo, sinongera gutumirwa mu Rugwiro_Umunyamakuru
Umunyamakuru Niyonambaza Assouman avuga ko mu myaka irenga itandatu ishize, yabajije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ikibazo, gituma atongera gutumirwa muri biro bikuru, Village Urugwiro. Yabitangarije Bwiza TV mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa 28 Mata 2021, cyibandaga ku bibazo by’akarengane abaturage bahura nabyo, ntibabikemurirwe kandi hari amategeko abarengera. Umva ikiganiro cyose hano […]
Polisi yataye muri yombi Gen. Ibingira, Gen. Muhire n’abandi bofisiye babiri

Polisi y’u Rwanda iherutse guta muri yombi Umugaba w’Inkeragutabara, Gen. Fred Ibingira na Rtd Lt. Gen. Charles Muhire wayoboye Inkeragutabara n’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, n’abapolisi bakuru babiri, ibaziza kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. The New Times ivuga ko Gen. Ibingira yatawe muri yombi tariki ya 7 Mata 2021 nyuma y’iminsi itatu […]
Bishop Ntagali wasambanye n’umugore wa mugenzi we, yaciwe miliyoni 500 Shs z’indishyi
Umunyamategeko Erasmus Nabimanya wunganira Rev. Christopher Tugumehabwe, arasaba Bishop Stanley Ntagali wasambanye n’umugore w’umukiriya we indishyi ya miliyoni 500 y’amashilingi ya Uganda. Iyi nkuru ya Ntagali wabaye Archbishop w’Iterero rya Uganda yamenyekanye muri Mutarama 2021 ndetse na we yemera icyaha, anasaba imbabazi Rev. Tugumehabwe, abayoboke b’iri torero, ubuyobozi bwaryo n’Imana. Gusa Rev. Tugumehabwe utaranyuzwe n’imbabazi […]
Abanyarwanda bagiye gushora ‘agatubutse’ muri CAR nyuma yo guhura na Perezida Touadéra
Abanyarwanda bashinze ikigo cy’ishoramari kigiye kubyaza umusaruro amahirwe ari muri Repubulika ya Centrafrika (CAR), aho giteganya gutangira gishora iya miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika, ingana n’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari imwe. Tariki ya 21 Mata, itsinda ry’abashoramari 56 baturutse mu Rwanda bayobowe na Perezida w’urugaga rw’abikorera (PSF), Robert Bafakulera, ryageze muri CAR rigamije kureba uburyo […]
Ubushobozi bw’igisirikare cya RDC kirwanira mu kirere

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kizwi nka FARDC kiri ku mwanya wa 81 mu 140 bigaragara kuri raporo nshya ya Global Fire Index yasohotse muri Werurwe 2021. Iyi raporo itegurwa n’urubuga Global Fire Power igaragaza ko igisirikare cya RDC kirwanira mu kirere, gifite indege zibarirwa muri 50 zikora inshingano zitandukanye zirimo: indwanyi […]
Uko uwakatiwe imyaka 30 azira ibyaha bya jenoside yagiye acika ubutabera

Nkundabanyanga Eugenie wari umaze imyaka 27 akurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarigeze gukatirwa ariko ntafungwe, tariki ya 22 Mata 2021 yatawe muri yombi. Aya makuru y’itabwa muri yombi rya Nkundabanyanga wavukiye mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera mu […]
Niba u Rwanda ruza imbere mu kubahiriza amategeko, Afurika yaragowe_Immaculée
Umuyobozi w’umuryango Transparency International urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko niba u Rwanda ruza mu mwanya wa 37 ku Isi, uwa kabiri muri Afurika n’uwa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu kubahiriza amategeko, uyu mugabane wagowe. Immaculée yabitangarije mu busesenguzi kuri raporo ngarukamwaka yitwa ‘The World Justice Project Rule […]
Iby’ingenzi ku mutwe wa ‘Twirwaneho’ ugizwe n’Abanyamulenge

Umutekano muke w’Abanyamulenge batuye mu duce dutandukanye mu misozi miremire ya Uvira, Fizi na Itombwe, uvugwa kuva mu mwaka w’2017 kugeza ubu, aho bamwe bagiye bicwa, bagatwikirwa inzu, bagahohoterwa, bagasahurwa imitungo yabo irimo inka, abandi bagahunga. Amakuru mashya aturukayo avuga ko Abanyamulenge babarirwa mu 4000 bari batuye mu gace ka Ruramo, Gurupoma ya Lemera muri […]
Ba ‘General’ 20 bavuze ko bashobora guhirika Perezida Macron ku butegetsi
Abasirikare 20 bafite ipeti rya ‘General’ bahawe ikuruhuko mu ngabo z’u Bufaransa, bandikiye Perezida Emmanuel Macron bamumenyesha ko bashobora kumuhirika ku butegetsi mu gihe yaba adakemuye ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’abegendera ku matwara akomeye ya Isilamu. Iyi baruwa yanditswe bigizwemo uruhare rukomeye na Gen. Jean-Pierre Fabre-Bernadac wigeze kuba umwe mu bajandarume (gendarme) bakuru, ikaba yanatambutse […]
Perezida Samia Suluhu yababariye imfungwa 5,001
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa 26 Mata 2021, yababariye imfungwa 5001 mu gihe igihugu cyizihizaga imyaka 57 kimaze cyunze ubumwe. Izi mfungwa zirimo 1516 zari ziranyijwe kimwe cya kane (¼) cy’igifungo zakatiwe n’izindi 3485 igifungo cyazo cyagabanyijweho ¼ , hashingiwe ku mategeko agenga amagereza. Bisobanuye ko izi mfungwa 1516 zigiye guhita […]
Abafite umugambi wo gusenya u Rwanda bazarukura he?_Abofisiye bato binjiye muri RDF
Ibyishimo byari byinshi ku bofisiye bato binjijwe mu ngabo z’u Rwanda na Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’IKirenga, Paul Kagame, kuri uyu wa 26 Mata 2021, umuhango wabereye mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako. Uyu muhango waranzwe n’akarasisi k’aba basirikare bashya, kwambikwa amapeti, Umukuru w’Igihugu abagenera n’ubutumwa bwo kubashyigikira kuri uyu murimo utoroshye wo […]
Musanze: Amazi ‘atunguranye’ yaturutse mu birunga, yatwaye umunyeshuri wari muri ‘stage’

Amazi atunguranye y’umugezi wa Nyagisenyi uturuka mu Kagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi w’Akarere ka Musanze, ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Mata 2021 yatwaye umusore w’imyaka 26 y’amavuko witwa Hakizimana Clement wigaga mu ishuri ry’imyuga ryitiriwe Mutagatifu (St) Kizito riherereye i Rwamagana. Habarurema Jean Claude, umwe muri bane bari kumwe na Hakizimana, […]
Perezida Ndayishimiye n’umufasha basuye isoko ry’ibiribwa, basiga ‘ka fanta'(Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’umufasha we, Angeline, kuri uyu wa 25 Mata 2021 bagaragaye mu isoko ry’ibiribwa mu Ntara ya Bujumbura. Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Ntare Rushatsi), isoko bari basuye ni irya Karunga riherereye muri Komini Isale muri iyi ntara. Videwo iri ku rubuga rwa Twitter rw’ibi biro, yerekana Perezida Ndayishimiye yicaranye […]