Apôtre Manirakiza arateganya kujya akumira abinjira mu rusengero nta maturo bafite
Umuvugabutumwa Apôtre Jean Paul Manirakiza uyoboye itorero Holy Center Church mu Burundi, avuga ko kizira kwinjira mu nzu y’Imana (urusengero) nta mafaranga (amaturo) uzanye. Apôtre Manirakiza wamamaye muri iki gihugu aherutse kubibwira abayoboke b’iri torero, ubwo bari bateraniye mu rusengero, muri gahunda y’amasengesho. Yabanje gushimira abatanze amafaranga, ati: “Mwebwe mwese mwatanze amafaranga, munyemerere mbakomere amashyi […]
Uko Perezida Kagame yigeze gufungwa, urupfu rwa Gen. Ndayirukiye na Byukusenge ushinjwa gushaka kwica Gen. Sabiiti; mu nkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 19 Mata 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye arimo: arebana na politiki, umutekano, ubutabera n’ay’imibereho y’impunzi ziba mu Rwanda itameze neza. Ni akurikira: Perezida Kagame yahishuye uko yigeze gufungwa, akanatungwa imbunda Perezida Paul Kagame muri raporo ‘Muse’ igaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994, yahishuye ko yigeze […]
Inyeshyamba yahishuye uko Marshal Déby yarasiwe ku rugamba
Umurwanyi w’umutwe witwaje intwaro wa FACT (Front for Alternation and Concord in Tchad), urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Chad, yahishuye uko Marshal Idris Déby Itno wayoboraga iki gihugu yarasiwe mu rugamba, bikamuviramo urupfu. Umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ukomoka muri Cameroon, J. Rémy Ngono ni we watangaje ibyahishuwe n’uyu murwanyi, gusa yirinda gushyira ahagaragara […]
Umukino wa Rayon na Police FC wahagaritswe ku munota wa 23, mu kwirinda ko abafana bateza akavuyo
Umukino wa gicuti wahurizaga Rayon Sports na Police FC kuri sitade Amahoro, wahagaritswe ugeze ku munota wa 23 kubera ko Rayon itigeze isaba ko abapolisi bajya kuwurindira umutekano. Umunyamakuru wa siporo, Mihigo Saddam uri kuri Sitade Amahoro yasobanuriye ku rubuga rwa Twitter ko hari impungenge z’uko mu gihe Rayon Sports yari kuba itsinze igitego, abafana […]
Davis D na Kevin Kade bafunzwe bakekwaho gusambanya umwana w’umukobwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze abahanzi: Icyishaka David uzwi nka Davis D na Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade bakekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko. Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira B. Thierry yabwiye Igihe ko aba batawe muri yombi ku matariki atandukanye (tariki ya 21 na 24 Mata 2021), bakekekwaho gukorera iki […]
Perezida Suluhu yamaze gushyiraho itsinda ry’abakora ubushakashatsi kuri Covid-19
Perezida wa Leta Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yamaze gushyiraho itsinda ry’impuguke rizakora ubushakashatsi ku cyorezo cya Covid-19 muri iki gihugu, buzashingirwaho mu gufata ingamba nshya zo kucyirinda. Perezida Suluhu yabitangarije mu mujyi wa Dodoma kuri uyu wa 25 Mata 2021 mu ihuriro n’abanyamadini n’amatorero, ryo kwibukiramo nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboraga […]
Umukobwa w’ijwi ryo mu Ijuru_Ambasaderi Nduhungirehe ashyigikira Alyn Sano

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yatatse umuhanzikazi Alyn Sano wahataniraga itike yo kugera ku musozo (final) w’irushanwa nyafurika rya ‘The Voice Afrique’, avuga ko afite ijwi ryo mu Ijuru. Ambasaderi Nduhungirehe yabitangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 24 Mata 2021, ubwo yashishikarizaga Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi gutora uyu muhanzi kugira ngo abashe kubona […]
Umuhanzi Jay Polly n’abandi 11 bafashwe banywa ibiyobyabwenge
Polisi y’u Rwanda muri iki gitondo yerekanye abantu 12 yafatanye ibiyobyabwenge, barimo umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye ku izina rya Jay Polly. Aba bose bafatiwe muri Kibagabaga mu Karere ka Gasabo, bari mu birori, batubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bananywa ibi biyobyabwenge birimo urumogi. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Victoire avuga ko raporo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda idashingiye ku kuri
Victoire Ingabire Umuhoza utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yanenze raporo y’ubushakashatsi bw’umwaka w’2020 Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) iherutse gushyirwa ahagaragara, kuko ngo idashingiye ku kuri. Iyi raporo yitwa ‘Rwanda Reconciliation Barometer’ yashyizwe ahagaragara tariki ya 22 Mata 2021, yerekana ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwageze ku kigero cya 94.7% kugeza mu mwaka w’2020. […]
Musanze: Hoteli yatetse inyama y’ikinyamujonjorerwa, abayiriye ngo ‘iryoshye kurusha izindi’

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2021, abatetsi bo muri Hoteli ya Centre Pastoral Notre Dame de Fatima iherereye mu Karere ka Musanze, batetse inyama y’ikinyamujonjorerwa abahatuye bita ‘ikinyamushongo’, abayiriyeho bemeza ko iryoshye kurusha izindi. Kigali Today dukesha iyi nkuru ivuga ko utu dukoko twororwa na Imbabazi Dominique Xavio wize muri Kaminuza y’u Rwanda, […]
Abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda na RCS bazamuwe mu ntera

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 24 Mata 2021 yazamuye mu ntera abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS. Abazamuwe mu ntera harimo DCG (Deputy Commissioner General) Dan Munyuza uyoboye Polisi y’u Rwanda, wahawe ipeti rya CG (Commissioner General) na CP (Commissioner of Police) Félix Namuhoranye) […]
Kibira: Ingabo za Leta zinjije intwaro ziremereye, bamwe barahunga
Abaturage batuye muri Komini Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke batewe ubwoba n’imirwano imaze igihe mu ishyamba rya Kibira, aho bavuga ko ari abitwaje intwaro bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda baba barwana n’ingabo za Leta. Urubuga SOS rw’Abarundi ruvuga ko amakuru rwahawe n’abaturage ari uko saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Mata 2021, imodoka zarimo abasirikare, […]
2019-2020: Imitwe yitwaje intwaro yavuye ku 3000 igera ku 120_MONUSCO
Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, zivuga ko kuva mu mwaka w’2019 umubare w’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu wavuye ku 3000 ugera ku 120 mu mwaka w’2020. Ibi byatangajwe na Gen. Thierry Lion wari uhagarariye umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa […]
Perezida Macron w’u Bufaransa yaburiye uwagerageza guhungabanya Chad
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yaburiye uwagerageza guhungabanya umutekano wa Chad kuko ngo igihugu cye kitamwihanganira. Yabitangaje kuri uyu wa 23 Mata 2021 mu ijambo yavugiye mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Marshal Idriss Deby Itno wapfuye tariki ya 19 Mata 2021 azize ibikomere by’amasasu yarasiwe ku rugamba rw’ingabo za Leta n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro […]
Byabagamba yangiwe kuburana nk’umusirikare
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 22 Mata 2021 rwatesheje agaciro ubusabe bwa Tom Byabagamba bwo kuburanishwa nk’umusirikare kuko afungiwe muri gereza ya gisirikare. Byabagamba ufungiwe muri gereza ya gisirikare ya Kanombe, yatanze ubu busabe tariki ya 16 Mata 2021, ubwo yajuririraga igihano cy’imyaka itatu y’igifungo yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, rwamuhamije icyaha cy’ubujura. […]
Adeline Rwigara avuga ko yahaswe ibibazo ku gikorwa cyo kwibuka umugabo we
Adeline Mukangemanyi Rwigara avuga ko umugenzacyaha kuri uyu wa 22 Mata 2021 yamuhase ibibazo bishingiye ku gikorwa cyo kwibuka umugabo we, Rwigara Assinapol, aherutse gukorera hamwe n’umuryango we. Adeline yavuze ko iki gikorwa cyabaye tariki ya 27 Werurwe 2021, kikaba cyaritabiriwe n’inshuti zikifatanyije n’umuryango we kwibuka uyu mugabo wapfuye mu 2015, bifashishije ikoranabuhanga rya ‘Zoom’. […]
Afurika irasabwa kutangiza inkingo za Covid-19 bigaragara ko zashaje
Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) n’urwego rwa Afurika rushinzwe gukumira indwara, Africa CDC, byasabye ibihugu byo ku mugabane wa Afurika kwirinda kwangiza inkingo z’icyorezo cya Covid-19 bigaragara ko zacyuye igihe (zashaje). Ni nyuma y’aho Malawi na Sudani y’Epfo bitangarije ko bifite umugambi wo kumena doze z’inkingo zibarirwa mu 75,000 bigaragara ko zashaje. Nka Malawi […]
Bobi Wine ari mu gahinda

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Hon. Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, ubu ari mu gahinda aterwa n’abo muri Leta avuga ko bakomeje kumugendaho. Iby’agahinda ke, Bobi Wine yabigaragaje ubwo Ikigo cya Uganda gishinzwe imisoro, URA (Uganda Revenue Authority) cyamusabye kwishyurira imodoka yaguriwe n’abakunzi be ya Toyota Land Cruiser V8 idatoborwa n’amasasu ku […]
Hari ikintu nshima FPR, ni uko u Rwanda rutabaye Somalia_Victoire
Umuyobozi w’ishyaka DALFA-Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Victoire Ingabire Umuhoza, yatangaje ko ashimira ingabo za FPR kuba zitaremeye ko igihugu kiba nka Somalia ikomeje gushegeshwa n’umutekano muke. Victoire yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Karasira Aimable, cyatambutse kuri Ukuri Mbona TV, kuri uyu wa 21 Mata 2021. Yavuze ko n’ubwo hari abantu badashobora kwemera ibyo […]
Kenya igiye kohereza ingabo zidasanzwe mu burasirazuba bwa RDC

Perezida wa Repububulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 21 Mata 2021 yatangaje ko Kenya iteganya kohereza ingabo zidasanzwe mu burasirazuba bw’igihugu cye mu minsi iri imbere. Uyu Mukuru w’Igihugu yabibwiye itangazamakuru nyuma y’ikiganiro yari amaze kugirana na mugenzi we Uhuru Kenyatta uyoboye Kenya, cyabereye i Kinshasa. Mu nkuru dukesha Radio […]
Perezida Kagame mu bashobora kwitabira irahira rya Museveni
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aravugwa mu Bakuru b’Ibihugu bashobora kwitabira umuhango w’irahira rya mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni, watsinze amatora tariki ya 14 Mutarama 2021. Nile Post yatangaje ko amakuru ifite yizeye avuga ko Abakuru b’Ibihugu 15 ari bo bamaze gutumirwa kugira ngo bazitabire uyu muhango, bakaba barimo inshuti za Perezida […]
Rusizi-RDC: Umwana w’imyaka 3 yahunze imvubu, apfira mu mazi
Umwana w’imyaka itatu y’amavuko wabarizwaga mu giturage cya Koluka, Gurupoma ya Kabunambo muri Teritwari ya Uvira, tariki ya 16 Mata 2021 yahunze imvubu yamwirukagaho, agwa mu mugezi wa Rusizi/Ruzizi, arapfa. Umuhuzabikorwa w’umuryango APEVOV asbl wita ku bana b’imfubyi n’abapfakazi, Jimmy Karuruma yabwiye Desk Nature ko byabaye mu ijoro ubwo uyu mwana yari mu mugongo w’umubyeyi […]
U Rwanda ntiruzatanga abaruhungiyeho bashinjwa kugerageza guhirika Nkurunziza ku butegetsi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Prof. Nshuti Manasseh yavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kutoherereza u Burundi abo bushinja kugerageza guhirika Pierre Nkurunziza ku butegetsi. Prof. Manasseh yabitangarije Igihe mu kiganiro cyibanze ku ifungwa ry’ibitangazamakuru by’Abarundi bahungiye mu Rwanda bari ku rutonde rw’abashinjwa kugerageza guhirika ubu […]
CAF yasabye Mukansanga uzerekeza i Tokyo guhesha ishema u Rwanda
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, ishami rishyigikiye abagore, CAF Women, yasabye Salma Mukansanga guhesha ishema u Rwanda mu gihe azaba ari i Tokyo. Ni nyuma y’aho uyu Munyarwandakazi atoranyijwe mu bazasifura mu mikino ya Olympics izabera muri uyu murwa mukuru w’u Buyapani. CAF Women yifashishije urubuga rwa Twitter kuri uyu wa 21 Mata […]
Umupadiri arashinja Perezida Tshisekedi kurangarana abatuye mu burasirazuba bwa RDC
Umupadiri wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) witwa Serge Maleka, arashinja Umukuru w’Igihugu, Perezida Félix Tshisekedi gutererana abatuye mu burasirazuba bakomeje guhura n’ingaruka z’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro. Bigaragara mu ibaruwa ifunguye dukesha Actualité, Padiri Maleka yandikiye Perezida Tshisekedi, atabaza ngo agire icyo akora, amahoro n’umutekano bigaruka mu burasirazuba bw’igihugu. Kuri Padiri […]
Ubutumwa umusore uherutse ‘kwiyahura’ yasize

Mu gitondo cya tariki ya 18 Mata 2021 ni bwo abatuye mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, basanze Turikumwenayo Fiston w’imyaka 31 y’amavuko amanitse mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye. Aba baturage bavuze ko ashobora kuba yiyahuye mu ijoro rya tariki ya 17 Mata ariko ntabwo bamenye neza impamvu yaba yabimuteye. Inkuru […]
Igisirikare cya Kenya cyaraye kiguze indege ya C-145 (Amafoto)

Igisirikare cya Kenya (KDF) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mata 2021 cyaraye kiguze indege y’intambara ya C-145 Skytruck na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ku madolari ya Amerika miliyoni 14 (amashilingi miliyari 1.4). Nk’uko iki gisirikare cyabitangarije ku rubuga rwacyo, iyi ndege yaguzwe hashingiwe ku masezerano yo ku wa 17 Mata 2017 […]
Perezida Kagame yahaye inshingano abacamanza batatu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 21 Mata 2021 yahaye inshingano abacamanza batatu mu nkiko zo mu gihugu. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, aba bacamanza ni: Dr Aimé Muyoboke Karimunda wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Francois Regis Rukundakuvuga wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Clotilde Mukamurera wagizwe […]
Ambasaderi Mfumukeko yahawe inshingano na Banki y’Isi
Umurundi Ambasaderi Libérat Mfumukeko kuri uyu wa 21 Mata 2021 yatangaje ko yahawe inshingano na Banki y’Isi. Ku rubuga rwa Twitter, Ambasaderi Mfumukeko yavuze ko yahawe inshingano yo guhagararira ibihugu 22 bigize itsinda Africa Group 1, bihabwa inguzanyo na Banki y’Isi, binyuze mu muryango IDA (International Development Association) uyishamikiyeho. Yagize ati: “Nishimiye guhabwa inshingano na […]
Umunyamakuru Cyuma avuga ko yari agiye gufungwa, abaturage bamurengana mu masaka
Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne (Cyuma Hassan) wa Ishema TV avuga ko kuri uyu wa 20 Mata 2021, yari agiye gutabwa muri yombi n’abapolisi n’abasirikare ubwo yari mu Karere ka Rwamagana, abaturage baho bamurengana mu masaka. Nk’uko Cyuma yabitangarije abanyamakuru bagenzi be, yari yagiye gutara inkuru ku rupfu rwa Twiringiyimana Jean de Dieu wari utuye mu Kagari […]
Ubuzima bwa gisirikare bwa Marshal Idriss Déby

Kuri uyu wa 20 Mata 2021, Umuvigizi w’igisirikare cya Chad, Gen. Azem Bermandoa Agouna yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Marshal Idriss Déby Itno yapfuye. Marshal Déby w’imyaka 68 y’amavuko yazize ibikomere yatewe n’amasasu yarasiwe mu rugamba ingabo z’igihugu zarwanagamo n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FACT urwanya ubutegetsi buriho, mu mpera […]
Yamize agakingirizo ubwo yafatwaga asambanya umukobwa we
Umugabo w’imyaka 50 y’amavuko utuye mu gace ka Embu muri Kenya, yamize agakingirizo ubwo yafatirwaga mu cyuho asambanya umukobwa we w’imyaka 13 y’amavuko. Nk’uko abaturage bafashe uyu mugabo amaze gukora aya marorerwa babitangarije The Standard dukesha aya makuru, byabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki ya 16 Mata 2021. Umuturanyi witwa Stephen Macharia yavuze ko […]
Turabizi ko bamwe muri USA bifuje ubutegetsi bushya muri Uganda_Gen. Kulayigye
Brig. Gen. Felix Kulayigye wigeze guhagararira ingabo za Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko bazi neza ko bamwe mu bagize Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bifuzaga ko igihugu cyabo kibona umuyobozi mushya. Iri jambo Gen. Kulayigye yarivugiye mu kiganiro yagiriye kuri NBS TV mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Mata […]
Kigali: Umusore w’imyaka 18 yishwe n’abana b’abajura bazwi nka ‘marines’

Usengimana Philemon Fils w’imyaka 18 y’amavuko yishwe n’abana bakora ubujura bazwi nka ‘marines’ bamuhiritse munsi y’umukingo, nyuma yo kumwambura telefone n’ibyo yari avuye guhaha. Byabaye mu masaa tatu y’igitondo cy’uyu wa 19 Mata 2021, mu Mudugudu w’Umubano, Akagari ka Kigarama, Gitega mu Karere ka Nyarugenge. Nikuze Lucie utuye muri uyu Mudugudu yabwiye BWIZA TV ati: […]
Iby’ingenzi kuri Gilbert Kabanda wagizwe Minisitiri w’Ingabo wa RDC

Tariki ya 12 Mata 2021, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Michel Sama Lukonde Kyenge yatangaje abagize Guverinoma nshya, izasimbura iriho ubu. Muri bo, Gilbert Kabanda Kurhenga yagizwe Minisitiri w’Ingabo z’igihugu. Gilbert Kabanda yavukiye i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo tariki ya 2 Ukwakira 1946. […]
Ubushobozi bw’ingabo za Uganda zirwanira mu kirere

Igisirikare cya Uganda, UPDF (Uganda People’s Defence Forces) kiri ku mwanya wa 89 ku rutonde rw’ibisirikare by’ibihugu 140 bigaragara kuri raporo ya GFI (Global Fire Index) igereranya ubushobozi bwabyo. Iyi raporo yasohotse muri uyu mwaka igaragaza ko ingabo za Uganda zirwanira mu kirere, UPDAF, gifite indege zibarirwa muri 50 ziganjemo kajugujugu ziri ku kigero cya […]
U Bufaransa ntacyo bwakoze ngo buhagarike ubwicanyi bwakorwaga_Raporo y’u Rwanda
Raporo yakozwe n’ikigo cy’abunganizi mu mategeko cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) cya Levy Firestone Muse (LFM) kibisabwe na Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko u Bufaransa ntacyo bwakoze ngo buhagarike ubwicanyi bwakorwaga mu mwaka w’1994. Iyi raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa: mbere, mu gihe na nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. […]
Humvikanye urusaku rw’imbunda za FDNB n’iz’abavuga Ikinyarwanda
Abatuye muri Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, baravuga ko guhera tariki ya 17 Mata 2021 bumva urusaku rw’imbunda z’ingabo z’igihugu (FDNB) n’abitwaje intwaro bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda. Abasirikare bavuganye na SOS Media bavuga ko bagenzi babo bari ku burinzi mu ishyamba rya Kibira, bahuye n’aba barwanyi bavuga Ikinyarwanda baturukaga mu gace ka Bumba […]
Kisoro: Abatwa barasaba gusubizwa ‘iwabo’ mu mashyamba

Abatwa batuye mu gace ka Mikingo mu Karere ka Kisoro muri Uganda, barasaba Leta kubasubiza ‘iwabo’ mu mashyamba, ngo kuko ari ho baboneraga imibereho myiza. Babitangaje ubwo bakorerwagaho ubukangurambaga bwo kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, tariki ya 16 Mata 2021 nk’uko Chimp Reports yabitangaje. Charles Wilson Chawede avuga ko mu gihe babaga mu mashyamba baryaga […]
Umuhungu wa Dr Magufuli yavuze ko nyina akirwaye
Umuhungu wa nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboraga Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Joseph Magufuli, yavuze ko kuva se yapfa, nyina akirwaye. Joseph Magufuli yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi b’amadini n’amatorero bateraniye i Dodoma kuri uyu wa 18 Mata 2021, mu rwego rwo kwibuka Dr Magufuli no gusengera abayobozi bashya baragijwe iki gihugu. Uyu […]
Ibyahishuwe ku bajura bibishaga intwaro, impaka ku rugo rw’umupolisi; mu nkuru nkuru zaranze icyumweru gishize
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 12 Mata 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye, yiganjemo arebana n’ubutabera nk’aho Munyenyezi ukekwaho ibyaha bya jenoside yoherejwe mu Rwanda, ay’umutekano; aho RIB yahishuye byinshi ku bajura bibishaga intwaro muri Rusizi. Amerika yohereje Munyenyezi mu Rwanda Tariki ya 15 Mata 2021 Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zohereje Munyenyezi Béatrice mu Rwanda […]
Hari abarwanyi bo mu bihugu by’abaturanyi bari mu mutwe wa CODECO
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Ntara ya Ituri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Adjio Gidi yatangaje ko hatahuwe abarwanyi baturuka mu bihugu by’abaturanyi mu mutwe witwaje intwaro wa CODECO (Cooperative for the Development of the Congo). Minisitiri Gidi nk’uko Radio Okapi yabitangaje, yavuze ko kuva uku kwezi kwatangira, Teritwari ya Djugu muri Ituri yagarayemo […]
Perezida Tshisekedi yavuze ko isezerano rye ryo kwimukira i Goma ritazahera
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Felix Tshisekedi yavuze ko isezerano yahaye abaturage ryo kwimukira i Goma mu buryo bw’agateganyo, ritazahera. Yabivugiye mu nama yagiranye n’itsinda ry’abagore barimo abarokotse ibitero by’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa ADF, yabereye i Kinshasa tariki ya 15 Mata 2021. Rose Tuombeane wari muri iyi nama nk’uko Actualité yabitangaje, […]
Kicukiro: Basanze amanitse mu mugozi, yapfuye

Abaturage bo mu Mudugudu wa Munanira, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, mu gitondo cy’uyu wa 18 Mata 2021 basanze umugabo witwa Turikumwenayo Fiston yapfiriye mu mugozi w’inzitiramibu, bakeka ko yiyahuye. Aba baturage bavuga ko Turikumwenayo w’imyaka 31 y’amavuko ubusanzwe yacuruzaga amainite (me 2 u) agataha bwije. Mu ijoro ryo kuri […]
I Burayi: Undi Munyarwanda ukekwaho jenoside yarekuwe
Pierre Basabose wari umaze amezi arenga atandatu ari mu maboko y’ubutabera bw’u Bubiligi, yarekuwe ku wa 16 Mata 2021 urubanza rwe rutaratangira kuburashwa mu mizi, akaba abaye uwa kabiri urekuwe n’ubutabera bwo ku mugabane w’i Burayi mu gihe cya vuba. Ibiro Ntaramakuru by’Ababiligi (Agence Belga) dukesha iyi nkuru bivuga ko umunyamategeko wa Basabose, Me Jean […]
Dr Kayumba yavuze impamvu Abanyarwanda batishimye
Umunyapolitiki uyoboye ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy), Dr Christopher Kayumba yavuze impamvu zerekana ishingiro rya raporo ivuga ko Abanyarwandda batishimye. Iyi raporo nshya yitwa ‘World Happiness Report’ yakozwe n’ikigo SDSN (Sustainable Development Solutions Network) gishamikiye ku Muryango w’Abibumbye (UN) yasohotse muri Werurwe 2021, ikaba igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya w’147 mu bihugu […]
UN irashima ibyo Dr Magufuli yagejeje ku baturage ba Tanzania
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, yashimye ibyo nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli yagejeje ku baturage ba Tanzania mu gihe yamaze abayoboye. Guterres yabitangarije mu Nteko Rusange ya UN yateranye ku wa 16 Mata 2021, yafashe umwanya wo kwibuka ibikorwa bya Dr Magufuli wapfuye tariki ya 17 Werurwe 2021 amaze igihe gito atangiye kuyobora […]
Iby’ingenzi kuri Gisaro Muvunyi Alexis wagizwe Minisitiri muri Guverinoma ya RDC
Tariki ya 12 Mata 2021 ni bwo Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Michel Sama Lukonde Kyenge yatangaje abantu 57 bagize Guverinoma ye nshya. Muri bo harimo Gisaro Muvunyi Alexis wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’Imirimo rusange. Gisaro wavutse tariki ya 23 Werurwe 1966 ni umubyeyi w’abana 6 barimo abahungu 4 n’abakobwa, akaba akomoka […]
Uganda: Ntibemeranya ku guhindura izina ‘Banyarwanda’
Abagize ubwoko bw’Abagande bakomoka mu Rwanda bwitwa ‘Banyarwanda’ ntibumvikana ku guhindura izina bukitwa ‘Abavandimwe’. Ni nyuma y’aho tariki ya 15 Werurwe 2021, Inama y’Abagande bakomoka mu Rwanda (Council of Banyarwanda) yateranye, igamije kureba uko bahindura izina ry’ubu bwoko, bashingiye ku mpamvu zirimo ko bamaze imyaka myinshi bafatwa nk’abanyamahanga, bigatuma bimwa amahirwe n’ibyangombwa by’ingenzi. Frank Gashumba […]
Padiri Hitayezu ukekwaho jenoside yafatiwe mu Bufaransa
Umunyarwanda Padiri Marcel Hitayezu (ugaragara ibumoso ku ifoto) yaterewe muri yombi mu Bufaransa, akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu. Ni inkuru imenyekanye muri iri joro, dukesha igitangazamakuru cy’igihugu, RBA. Mu mwaka w’2016, ubutabera bw’u Bufaransa bwari bwanze icyifuzo cy’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda cyo kumwohereza mu Rwanda. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Akanyamuneza ku maso ya Perezida Ndayishimiye na Mushikiwabo

Perezida wa Repubulika w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa 16 Mata 2021 bagaragayeho akanyamuneza ubwo bahuriraga muri Repubulika ya Congo. Perezida Ndayishimiye na Mushikiwabo wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, bahuriye muri Congo bombi bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso uherutse gutsinda […]
Munyenyezi amaze kugera i Kanombe, ahita atabwa muri yombi
Umunyarwandakazi Béatrice Munyenyezi ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri uyu mugoroba amaze kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, ahita atabwa muri yombi n’abapolisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zari zaramuhaye ubwenegihugu, kugira ngo akurikiranweho ibi byaha ashinjwa gukorera mu cyahoze ari Prefecture […]
Ubushobozi bw’igisirikare cya Tanzania kirwanira mu kirere

Igisirikare cya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, TPDF (Tanzania People’s Defence Force) cyangwa se JWTZ (Jeshi la Wananchi wa Tanzania) kiri ku mwanya w’112 kuri raporo nshya ya Global Fire Index igereranya ubushobozi bw’ibisirikare by’ibihugu 140. Iyi raporo yerekana ko ingabo zayo zirwanira mu kirere, AFC (Air Force Command) zifite indege z’ubwoko butandukanye, zibarirwa muri […]
Rwamagana: Baravuga ko bafatiye mu cyuho abacuraguzi

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko bafatiye mu cyuho abantu bazwi nk’abacuraguzi, bavugwaho gukora imigenzo y’amarozi. Umwe muri aba baturage yabwiye umunyamakuru wa TV1 dukesha iyi nkuru ko mu ijoro yigeze kumva ibintu bidihira hanze, we na se barasohoka, basanga ni umusaza witwa Karinganire uri gukubita agatsinsino […]
Nta musirikare ubona ipeti atarikoreye_Adeline Rwigara
Adeline Mukangemanyi Rwigara avuga ko ubu ngubu akomeye n’ubwo akomeje kunyura mu bihe bitoroshye, birimo gutumizwaho n’ubugenzacyaha, akavuga ko ariko bimwongerera imbaraga kuko ngo nta musirikare ubona ipeti atarikoreye. Ni amagambo yatangarije shene ya YouTube yitwa vquick TV ubwo baganiraga ku ihamagazwa rya kabiri ubugenzacyaha bwamwoherereje ku mpera y’icyumweru gishize. Adeline Rwigara mu ijwi rye […]
Rwamagana: Umugabo wishe umwana akamurya, yararekuwe
Umugabo witwa Hakizimana Emmanuel w’imyaka 28 y’amavuko, wavuzweho kwica umwana w’umuturanyi akanamurya muri Gicurasi 2020, yarekuwe n’urukiko nyuma yo gusanga afite ikibazo cyo mu mutwe. Byabereye mu Mudugudu wa Rusave, Akagari ka Gishore, Umurenge wa Nyakaliro w’Akarere ka Rwamagana tariki ya 3 muri uko kwezi nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Muhigirwa David, yabibwiye itangazamakuru. Gitifu […]
Barashinja abashinzwe umutekano kubakubita, umwe bakamukura iryinyo
Umusore witwa Ndangwa Ali n’uwitwa Dushimimana Clement batuye mu Murenge wa Nyamirambo w’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali baravuga ko abashinzwe umutekano, biraye mu baturage, barabahondagura, umwe muri bo bamukura iryinyo. Aba basore bavuga ko byabereye ku muhanda ugana ku Mumena, ku mugoroba wo ku wa 14 Mata 2021. Dushimirimana yagize ati: “Hari nko […]
Umwana na nyina bafatanwe imbunda zirimo ‘mudahusha’ n’amasasu
Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba muri Kenya, bafatanye umugore witwa Goretti Mwihia n’umwana we witwa Joyce Muthoni Mwihia imbunda zirimo mudahusha (sniper) n’amasasu yazo. Nk’uko The Standard yabitangaje, aba bombi bafatiwe mu rugo rwabo ruherereye mu gace ka Racecourse muri Nairobi, kuri uyu wa 14 Mata 2021, izi ntwaro bazihishe. Mu ntwaro […]
U Burusiya ntibwemeranya na raporo ya UN ishinja ingabo zabwo gukorera ibyaha muri CAR
Guverinoma y’u Burusiya ntiyemeranya na raporo impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) ziherutse gusohora, ishinja ingabo z’amahanga zirimo izo muri iki gihugu zoherejwe muri Repubulika ya Centrafrika (CAR) gukandagira uburenganzira bw’ikiramwamuntu. Tariki ya 31 Werurwe 2021 ni bwo izi mpuguke zasohoye iyi raporo zigaragaza ko zihangayikishijwe cyane n’imitwe y’ingabo yigenga ituruka mu mahanga, yoherejwe muri CAR kwifatanya […]
Rwamagana: Barasaba umurambo w’uwabo warashwe ashinjwa ubujura
Abaturage batuye mu Kagari ka Murehe, Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, barasaba umurambo wa Twiringiyimana Jean de Dieu bavuga ko yishwe arashwe n’abasirikare bari kumwe n’abapolisi, tariki ya 13 Mata 2021, bamukekaho kwiba igihingwa cya makadamiya (macadamia). Umuturage yabwiye umunyamakuru Eric Bagiruwubusa wa Radiyo Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, ati: “Hari mu […]