Umugore yatorokanye inkwano, abasaza basigara bamanjiriwe

Umugore witwa Anne Maweni utuye mu gace ka Garsen mu Karere ka Tana River muri Kenya yatorokanye inkwano y’umukobwa we y’amashilingi 170,000 akoreshwa muri iki gihugu, abasaza yari yatumijeho basigara bamanjiriwe. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Maweni umaze imyaka 19 ari umupfakazi yatumijeho abasaza b’iwabo w’uwari umugabo we, kugira ngo bamuvuganire inkwano y’umukobwa we […]

Gen. Sekamana wayoboraga FERWAFA yeguye

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène kuri uyu wa 14 Mata 2021 yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abamenyesha ko yeguye. Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène mu ibaruwa yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA, yabamenyesheje ati: ‘’Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi […]

Nyina wabo wa Barack Obama yapfuye

kezia_oba1.jpg

Kezia Obama wari nyina wabo wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfuye ejo tariki ya 13 Mata 2021, afite imyaka 81 y’amavuko. Inkuru y’urupfu rwa Kezia Obama yatangajwe n’umukobwa we, Auma Obama, ku rubuga rwa Twitter mu masaa tatu y’uyu wa 14 Mata 2021, agira ati: “Ejo hashize napfushije mama […]

Adeline Rwigara yongeye guhamagazwa, ntiyitaba

Adeline Rwigara Mukangemanyi , umufasha wa nyakwigendera Rwigara Assinapol yatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kumuhamagaza ku Cyumweru tariki ya 11 Mata 2021, ntiyitaba. Adeline yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri shene ya YouTube yitwa Vquick TV cyatambutse kuri uyu wa 12 Mata 2021. Yagize ati: “Hari indi convocation (ihamagara) yaje, nta n’ubwo ari njyewe […]

Covid-19: Urukingo Afurika yari itezeho amakiriro rwahagaritswe

Urukingo rwa Covid-19 ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) gishinzwe gukumira indwara, Africa CDC, cyari gitezeho amakiriro, rwabaye ruhagaritswe by’agateganyo bitewe n’ingaruka zo kuvura kw’amaraso zagaragaye ku barutewe. Uru rukingo ni urwakozwe n’ikigo Johnson & Johnson (J&J) cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kizwiho gukora imiti n’inkingo z’indwara zitandukanye. Kuri uyu wa 13 […]

Amafoto: Perezida Kenyatta yamuritse uruganda rukora imbunda

uhuru3.jpg

Perezida wa Repubulika ya Kenya, Uhuru Kenyatta, tariki ya 8 Mata 2021 yamuritse uruganda rushya rukora imbunda ntoya. Perezida Kenyatta muri uyu muhango wabereye mu gace ka Ruiro muri Kiambu, aho uru ruganda rwubatse, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyigishije byinshi Abanyakenya, aho babonye ko mu bihe bikomeye hari ubwo n’amahanga ahagarika ibyo yoherezaga mu […]

Icyo Meteo ivuga ku ‘Isata’ yazamutse mu kiyaga

isata.png

Mu masaha y’ikigoroba cy’uyu wa 13 Mata 2021, mu kiyaga cya Ruhondo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru hagaragaye amazi menshi azamuka ajya mu kirere, abari bahari bavuga ko “atagarukaga”. Videwo yafashwe bikiba, yumvikanamo urusaku rw’abantu benshi batangariye ibyo babonaga biri kubera muri aya mazi. Ababonye iyi videwo n’amafoto yafatiwe hafi aho, bizera ko […]

Abanyarwanda 140 bahungiye muri Zimbabwe ntibashaka kugaruka mu Rwanda

Abanyarwanda 140 bamaze igihe kirekire barahungiye muri Zimbabwe bavuze ko badashaka kugaruka mu Rwanda n’ubwo Umuryango w’Abibumbye wabakurikiyeho sitati (status) y’ubuhunzi rusange mu myaka irenga 5 ishize. Aba Banyarwanda baba mu nkambi ya Tongogara iri mu burasirazuba bwa Zimbabwe, bakuriweho sitati y’ubuhunzi na UN mu mwaka w’2013, nyuma y’aho Leta y’u Rwanda yavuze ko nta […]

Kwibuka 27: Ambasaderi wa USA akomeje kotswa igitutu bitewe n’imvugo akoresha

vroom.png

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda, Peter Vrooman akomeje kotswa igitutu na bamwe bakoresha urubuga rwa Twitter, kubera imvugo akoresha muri iki cyumweru cy’icyunamo. Ambasaderi Vrooman yatangiye gukoresha iyi mvugo tariki ya 7 Mata 2021 ubwo u Rwanda rwatangiraga icyumweru cyo kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 n’iminsi 100 […]

Radiyo RPA yongeye gukora nyuma y’iminsi ifunze

Radiyo RPA (Radio Publique Africaine) iyobowe na Bob Rugurika uri mu bahunze u Burundi bakekwaho uruhare mu kugerageza guhirika Pierre Nkurunziza ku butegetsi muri Gicurasi 2015, kuri uyu wa 12 Mata 2021 yongeye gukora. Ni nyuma y’aho tariki ya 24 Werurwe 2021, Bob Rugurika, Innocent Muhozi wa Télé-Renaissance na Alexandre Niyungeko uyoboye Radiyo Inzamba Agateka […]

Umukecuru yirogeye abuzukuru 5, bose barapfa

kamoga.jpg

Umukecuru utuye mu Mudugudu wa Kirangira, Kansakala mu Karere ka Rakai muri Uganda; yibeshye aha abuzukuru be batanu uburozi; bose bapfa ejo tariki ya 11 Mata 2021 n’uyu munsi. Daily Monitor ivuga ko aba bana bari hagati y’imyaka 2 n’6 y’amavuko bose bari baragiye gusura nyirakuru na sekuru ku munsi wa Pasika, yabaye tariki ya […]

RDC: Abagize Guverinoma bagabanyijwe, hongerwamo abagore n’abakiri bato

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa 12 Mata 2021 yashyizeho abagize Guverinoma y’Ihuriro Ryera (Union Sacrée) bigaragara ko irimo umubare muto ugereranyije n’isanzweho, ndetse n’ubwiyongere bw’abagore n’abakiri bato. Iyi Guverinoma igizwe na ba Visi Minisitiri w’Intebe bane, Abanyamabanga ba Leta, ba Minisitiri na ba Visi Minisitiri, bose hamwe ni […]

Goma: Hadutse imirwano y’amoko, inzu zirenga 5 ziratwikwa (Amafoto)

eyxilvowqaaoa-x.jpg

Mu gace ka Buhene gaherereye muri Gurupoma ya Munigi mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hadutse imirwano y’abo mu bwoko bw’Abakumu (Kumu) n’Abanande (Nande) kuri uyu wa 12 Mata 2021. Intandaro y’iyi mirwano ni urupfu rw’abantu babiri b’Abakumu bivugwa ko bishwe n’abapolisi kuri uyu wa 11 Mata, ubwo bari mu myigaragambyo yamagana […]

FDLR yaba yakangutse nyuma y’itangazo ry’ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu by’Akarere

Umutwe witwaje intwaro urwanya Leta y’u Rwanda umaze imyaka irenga 20 ushinze ibirindiro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FDLR, urasa n’aho wakangutse nyuma y’itangazo ry’umugambi w’ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu by’akarere mu kurandura imitwe, na wo urimo. Tariki ya 30 Werurwe 2021 ni bwo Umuvugizi w’ingabo za RDC zizwi nka FARDC, Gen. Maj. […]

Inkuru z’ingenzi zaranze icyumweru gishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 5 Mata 2021, cyaranzwe n’amakuru atandukanye arimo arebana n’itangira ry’icyumweru cy’icyunamo, ubutabera, ubukungu n’ubuzima cyane cyane uburebana n’icyorezo cya Covid-19. Inkuru z’ingenzi zaranze icyumweru gishize: Ijambo rya Perezida Kagame ubwo icyumweru cy’icyunamo cyatangiraga Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo tariki ya 7 Mata 2021, yibanze […]

Ibitaro 2 byaciwe miliyoni 105 FRW bizira umugore wakaswe ibere rizima

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo tariki ya 9 Mata 2021 rwategetse ibitaro bya gisirikare bya Kanombe n’ibyitiriwe Umwami Faisal guha umugore wakaswe ibere ritarwaye, indishyi y’arenga miliyoni 102 z’amafaranga y’u Rwanda. Ikibazo cyatangiye muri Kanama 2017 ubwo uyu mugore w’imyaka 41 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza yajyaga kwisuzumisha ibere ryamuryaga mu […]

Amateka ya Capt. Diagne warokoye Abatutsi barenga 600 n’abana ba Agatha

mbaye_ndi.jpg

Mu mateka y’u Rwanda cyane cyane aya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntabwo hazibagirana uburyo ingabo z’umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro (MINUAR cyangwa UNAMIR) zateranye abicwaga. Muri aya mateka kandi hari ababashije kurokora ubuzima bw’Abatutsi bagombaga kwicwa, barimo abakiriho n’abatakiriho nk’umunya-Senegal, Captain (Capt.) Mbaye Diagne wari umusirikare wa MINUAR mu Rwanda mu mwaka w’1994. […]

Amafoto: Perezida Samia Suluhu yageze muri Uganda

samia.jpg

Perezida mushya wa Repubulika ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa 11 Mata 2021 yageze muri Uganda, kikaba ari cyo gihugu cy’amahanga agezemo ku nshuro ya mbere abaye Umukuru w’Igihugu. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe i Kampala, Perezida Samia Suluhu yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Prof. Sam Kutesa, abanza kumwakira mu […]

12 bakekwaho kwiba bitwaje intwaro, barimo abari bambaye ‘ibya gisirikare’ bafashwe

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 11 Mata 2021 yatangaje ko mu Karere ka Rusizi yahafatiye abantu 12 ikekaho kwiba mu bihe bitandukanye bitwaje intwaro, bakica umuturage mu murenge wa Gihundwe bagakomeretsa undi mu wa Mururu. Ku rubuga rwa Twitter yagize iti: “Twafashe abantu 12, bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro mu bihe bitandukanye mu Karere ka […]

Robert Mugabe avuga ko bidakwiye ko gereza zifungirwamo benshi

Umunyamakuru Robert Mugabe wigeze kumara igihe afungiwe muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere, avuga ko adashyigikiye ko gereza zijyanwamo abantu benshi, kuko ngo abafungwa bakabaye hari imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro bakabaye bakora. Nk’umuntu wamaze umwaka urenga afungiwe muri gereza ya agafungurwa urukiko rumaze kumugira umwere, avuga ko uko yabibonye, ntacyo imfungwa n’abagororwa baba bakora, […]

Umuhanzi Niyo Bosco ‘utabona’ yemerewe ijisho, abaganga bemeza ko bitakunda

Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco (Niyo Bosco) ukunzwe na benshi mu Rwanda muri iki gihe, yemerewe ijisho n’umufana we witwa Kendrik Kevin, gusa inzobere mu buvuzi bw’amaso zemeza ko ubu ngubu iki gikorwa kitashoboka. Irene Murindahabi usanzwe ari umujyanama wa Niyo Bosco, yatangarije iyi nkuru ya Kevin ku rubuga rwa Instagram kuri uyu wa 10 Mata 2021. […]

Zoé Kabila arashinjwa kurema imitwe y’abahungabanya umutekano

Abatware (bayobora chefferies=sheferi) bo muri Teritwari ya Kalemie mu Ntara ya Tanganyika yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bandikiye Umukuru w’Igihugu Félix Tshisekedi bamumenyesha ko Guverineri Zoé Kabila uyoboye iyi ntara, ari kurema imitwe myinshi y’abahungabanya umutekano. Nk’uko tubikesha 7 Sur 7, aba batware bamenyesheje Perezida Tshisekedi ko Zoé Kabila ari gushinga iyi mitwe […]

Umugeni warajwe muri sitade aravugwaho kujijisha abapolisi

Tariki ya 5 Mata 2021, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Murenge wa Kagarama w’Akarere ka Kicukiro abantu 57, bivugwa ko barimo kwiyakira nyuma y’umuhango w’ubukwe, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yashyizweho na Guverinoma. Aba bose bajyanywe kurara muri sitade y’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC/Kicukiro, hagaragaramo umugeni wambaye agatimba, kamupfutse mu maso […]

Umugabo w’Umwamikazi Elizabeth II yapfuye

windsor.jpg

Igikomangoma Philip cyari umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, cyapfuye mu gitondo cy’uyu wa 9 Mata 2021 gifite imyaka 99 y’amavuko. Aya makuru amaze kwemezwa n’ingoro y’Umwamikazi Elizabeth II ya Windsor, yagize iti: “Umwamikazi ababajwe no kubamenyesha urupfu rw’umugabo we yakundaga, Igikomangoma Philip.” Hari hashize iminsi bivugwa ko iki gikomangoma kitari kimeze neza, aho cyitabagwaho […]

U Rwanda rusaba u Bwongereza gukurikirana batanu bakekwaho jenoside, bacyidegembya

yk.png

Intumwa Nkuru y’u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza, Ambasaderi Yamina Karitanyi kuri uyu wa 8 Mata 2021 yabusabye gukurikirana Abanyarwanda batanu bakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi, bamaze imyaka myinshi bidegembya. Iri jambo Ambasaderi Karitanyi yarivugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi, wateguwe na Komisiyo Nkuru y’u Rwanda mu Bwongereza, […]

Kim yavuze ko USA, Covid-19 n’ibiza bishobora gusubiza Koreya mu bihe bikomeye

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), icyorezo cya Covid-19 n’ibiza, bishobora gusubiza igihugu cye mu bihe by’inzara bikomeye cyahuye nabyo mu myaka irenga 20 ishize. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa 8 Mata 2021 ubwo yagiranaga ikiganiro n’abakomeye mu ishyaka WPK (Worker’s Party of Korea) […]

Kisoro: Umusore uvuga ko yari umurwanyi wa M23 yakubiswe agirwa intere

Umusore uvuga ko yahoze ari umurwanyi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa 8 Mata 2021 yakubitiwe mu Karere ka Kisoro muri Uganda, agirwa intere. Chimp Reports dukesha aya makuru ivuga ko uyu musore witwa Rodgers Innocent, atuye mu gace ka Burera Kikoro muri Kisoro, […]

Kenya irasaba indi nguzanyo, mu gihe abaturage bamagana iya IMF

Mu gihe bamwe mu baturage ba Kenya bamaze iminsi bamagana inguzanyo Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) giteganya guha Leta, yatangaje ko ishaka indi ya miliyoni 750 z’amadolari ya Amerika ($). Nk’uko byatangajwe n’Ikigega cy’Igihugu ku wa 7 Mata 2021, Leta iri mu biganiro na Banki y’Isi kugira ngo izayihe iyi nguzanyo mbere ya Kamena uyu mwaka, […]

9 Mata, 1994: Hamwe mu habereye ubwicanyi bukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki ya 9 Mata 1994 ni bwo hatangiye ‘Operation Amaryllis’ yar iyobowe na Gen. Henri Poncet mu rwitwazo rwo guhungisha Abanyaburayi bagera ku 1400 babaga mu Rwanda. Icyo gihe Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, ingabo z’Umuryango […]

Adeline Rwigara ntiyitabye RIB

Adeline Mukangemanyi Rwigara, umugore wa nyakwigendera Rwigara Assinapol wari umushoramari, kuri uyu wa 8 Mata 2021 ntabwo yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rumaze iminsi ibiri rumuhamagaje. Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira B. Thierry yabimenyesheje Radio Ijwi rya Amerika, ati: “Kugeza ubu ngubu tuvugana ntabwo yari yitaba”, abajibwe niba uru rwego rwamenyeshejwe impamvu atitabye, […]

Amafoto: Perezida Museveni yatembereje Akon mu nka ze

mus2-3.jpg

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, kuri uyu wa 7 Mata 2021 yatembereje mu nka ze umuhanzi akaba n’umushoramari Aliaune Damala Badara Thiam wamamaye ku izina rya Akon. Nk’uko Perezida Museveni yabitangarije ku rubuga rwa Twitter; we, Akon n’umugore we Rozina Negusei basuye inka ze ziherereye mu gace ka Kisozi mu Karere ka […]

Dr Clark yavuze ku butabera buzahabwa Rusesabagina utacyitabira urubanza

ruses.png

Tariki ya 12 Werurwe 2021 ni bwo Paul Rusesabagina ushinjwa ibyaha by’iterabwoba yatangarije mu Rukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi, ko atazongera kwitabira urubanza rwe kubera ko “nta butabera yiteze”. Rusesabagina yafashe iki cyemezo ubwo Umucamanza yari amaze gutesha agaciro ubusabe bwe bw’uko urubanza rwe rwasubikwa, rukazasubukurwa nyuma y’amezi atandatu, ubwo azaba amaze […]

USA yabujije abaturage bayo kujya muri Kenya kubera Covid-19

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuri uyu wa 7 Mata 2021 zabujije abenegihugu bazo kujya muri Kenya bitewe n’ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bukomeje kwiyongera, ziti: “Ntimujye muri Kenya kubera Covid-19.” Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’urwego rwa USA rushinzwe ibikorwa bya dipolomasi, hashingiwe ku kuba urwego rw’iki gihugu rushinzwe gukumira indwara (CDC) rwarashyize Kenya mu […]

RIB yahamagaje Adeline Rwigara

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 6 Mata 2021 rwahamagaje Adeline Mukangemanyi, umugore wa nyakwigendera Rwigara Assinapol kugira ngo arwitabe muri iki gitondo cy’uyu wa 8 Mata 2021. Kopi y’iri hamagara Bwiza yabonye, ihamagarira Adeline Rwigara kwitaba umugenzacyaha wa RIB ku cyicaro gikuru, ku Kimihurura, yitwaje indangamuntu n’iri hamagara. Iki gitangazamakuru ku mugoroba w’uyu wa […]

Uganda: Abarundikazi 30 bari bagiye kugurishwa batabawe

burun.jpg

Abarundikazi 30 bari bagiye kugurishwa mu bihugu by’Abarabu ku mugabane wa Aziya, batabawe n’inzego zishinzwe umutekano zo muri Uganda, batanu bakekwaho gutegura umugambi wo kubagezayo batabwa muri yombi. Observer dukesha aya makuru ivuga ko tariki ya 4 Mata 2021 urwego rushinzwe iperereza muri Uganda (CID) rwakiriye amakuru y’uko hari Abarundikazi 30 binjijwe mu gihugu, hari […]

Kwibuka 27: Guterres arahamagarira Isi kurwanya ababiba urwango

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres kuri uyu wa 7 Mata 2021 yahamagariye abatuye Isi kurwanya amatsinda y’abantu babiba urwango. Ni ubutumwa yatanze mu gihe yifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni 1 mu minsi 100. Guterres yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda […]

U Bufaransa burashyira ahabona inyandiko zibwerekeye muri jenoside yakorewe Abatutsi

Leta y’u Bufaransa kuri uyu wa 7 Mata 2021 irashyira ahabona inyandiko 8000 zerekeye uruhare rwayo muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuva mu itegurwa ryayo mu 1990 kugeza ubwo yashyirwaga mu bikorwa mu gihugu cyose mu 1994. Ni icyemezo cyafashwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron nyuma ya raporo yasohotse mu mpera za Werurwe […]

Brazil: Abarenga 4000 bishwe na Covid-19 mu munsi umwe

Minisiteri y’Ubuzima ya Brazil kuri uyu wa 6 Mata 2021 yatangaje ko abantu 4195 bishwe n’icyorezo cya Covid-19 mu masaha 24 gusa. France 24 dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu ari wo mubare munini w’abaturage bishwe n’iki cyorezo mu munsi umwe, kuva cyagera muri Brazil. Iki ni nacyo gihugu kandi kibonetsemo umubare munini w’abapfuye mu […]

Abanyakenya barenga 200,000 bamaze gusaba IMF guhagarika inguzanyo igiye guha Leta

Nyuma y’iminsi itanu Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) gitangaje ko kigiye guha Leta ya Kenya inguzanyo ya miliyari 2.34 y’amadolari ya Amerika yo kuyifasha guhangana n’ingaruka za Covid-19, Abanyakenya babarirwa mu 211,000 bamaze kugisaba kuyihagarika mu maguru mashya. Tariki ya 2 Mata 2021 ni bwo IMF yatangarije kuri Twitter na Facebook ko Inama y’Ubutegetsi yayo yemeje […]

Abageni barajwe muri sitade bakomeje gukusanyirizwa inkunga

Tariki ya 5 Mata 2021 ni bwo Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro abantu 57 bari batashye ubukwe barimo kwiyakira, barimo umusore n’umugeni we bari bambaye agatimba, maze barazwa muri sitade ya IPRC Kicukiro bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Amafoto y’aba bose yatangiye gusakara ku mbuga […]

Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, kuri uyu wa 6 Mata 2021 yasabye abantu kureka guterwa amarangamutima n’abarimo umugeni warajwe muri sitade yambaye agatimba, bazira kudakurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Uyu mugeni, umusore bari bashyingiranwe ndetse n’abandi barenga 50 bafatiwe mu rugo rwa nyiri hoteli ya Rainbow, ruherereye mu Murenge […]

Perezida Suluhu agiye gukora amavugurura mu kurwanya Covid-19

Perezida mushya wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa 6 Mata 2021 yagaragaje ko agiye gukora amavugurura mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19. Ni nyuma y’igihe gikabakaba umwaka Leta ya Tanzania imaze nta ngamba cyangwa amabwiriza ishyiraho byo kwirinda iki cyorezo cyibasiye Isi kuva mu mpera z’umwaka w’2019. Perezida […]

Uganda yahaye Akon ikibanza kinini cyo kubakamo umujyi

akon_city.jpg

Leta ya Uganda yahaye umuhanzi akaba n’umushoramari w’Umunyamerika ukomoka muri Senegal, Aliaune Damala Badara Thiam uzwi nka Akon ikibanza kinini cyo kubakamo umujyi. NBS dukesha aya makuru kuri uyu wa 5 Mata 2021 yatangaje ko iki kibanza gifite ubuso bwa kilometero kare (km2)2.59 gusa ntiyatangaje aho giherereye, umujyi Akon azacyubakamo ukaba ugomba kuzaba wuzuye mu […]

Gatabazi yasabye abayobozi gukemura ibibazo batabanje gutegereza ko bigera kuri Perezida Kagame

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney kuri uyu wa 5 Mata 2021 yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze mu mirenge ya Ruheru na Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ko bajya bakemura ibibazo by’abaturage, batabanje gutegereza ko bigera ku Mukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame. Minisitiri Gatabazi yavuze ku bibazo abaturage bakunze kugeza kuri Perezida Kagame iyo […]

Abanyakenya bibasiye IMF ikomeje guha Leta inguzanyo

inguzanyo.jpg

Bamwe mu Banyakenya bakoresha imbuga nkoranyambaga bibasiye ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, gikomeje guha Leta inguzanyo kandi itarishyura n’iyo cyayihaye mbere. Ni nyuma y’aho tariki ya 2 Mata 2021 Inama y’Ubutegetsi ya IMF yari imaze gutangaza ko igiye guha Leta ya Kenya indi nguzanyo ya miliyari 2.34 z’amadolari ya Amerika ($) yo kuyifasha guhangana n’ingaruka z’icyorezo […]

Barasaba u Burundi gufatanya n’u Rwanda mu iperereza ku rupfu rwa Ntaryamira n’abaminisitiri babiri

Abagize umuryango wa AVOD w’imfubyi n’abapfakazi b’abaminisitiri babiri bapfanye na Cyprien Ntaryamira na Juvénal Habyarimana n’ishyaka Sahwanya-FRODEBU kuri uyu wa 5 Mata 2021 basabye Leta y’u Burundi gufatanya n’iy’u Rwanda gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege barimo ryabaye mu myaka 27 ishize, bose bakahasiga ubuzima. Aba baminisitiri bapfanye na Ntaryamira ni Ciza Bernard na Simbizi Cyriaque. […]

Babiri bari mu buryohe bw’urukundo batembanywe n’umugezi bifotorezagaho

Umugabo n’umugore bo muri Kenya, kuri uyu wa 4 Mata 2021 batembanywe n’umugezi wa Nyamindi uherereye mu gace ka Kirinyaga, ubwo bifotorezaga ku nkengero zawo bizihiza umunsi wa Pasika. Abaturage bari hafi aho bavuze ko byabaye mu masaha y’ikigoroba. Ngo babujije aba bakunzi bari banezerewe kwegera cyane uyu mugezi, bifata ‘selfie’ ariko barabyanga bakomeza igikorwa […]

Amakuru y’abantu miliyoni 533 bakoresha Facebook barimo Abarundi 15,709 yaribwe

burundi.jpg

Ikigo Hudson Rock gikora iperereza ku bajura bwifashisha ikoranabuhanga tariki ya 3 Mata 2021 cyatangaje ko abajura bashyize ku karubanda amakuru bwite y’abantu babarirwa muri miliyoni 533 bakoresha urubuga rwa Facebook. Alon Gal ushinzwe ikoranabuganga muri iki kigo, yatangaje ko amakuru yibwe ari ay’abari mu bihugu 106, akaba arimo: nimero za telefone, nimero yihariye iranga […]

Ubukwe bwa Areruya Joseph bwabaye nyuma y’amezi abiri busubitswe

samuel.png

Ubukwe bw’umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda y’amagare na Benediction Ignite Club, Areruya Joseph n’umukunzi we, Uwera Josephine bwabaye nyuma y’igihe gikakaba amezi abiri busubitswe. Uyu muhango wabaye mu mpera z’iki cyumweru gishize, aho bombi basezeraniye imbere y’Imana mu karere ka Kayonza. Ubukwe bwa Areruya na Uwera kandi bwitabiriwe n’inshuti zabo zirimo abakinnyi bagenzi be barimo Mugisha […]

Nsa n’uba muri gereza_Dr Denis Mukwege

mukwege.jpg

Umuganga wamamaye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyane cyane mu mujyi wa Bukavu uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Dr Denis Mukwege, avuga ko ubu asa n’uba muri gereza. Yabitangarije imboni y’ikinyamakuru Telegraph muri Afurika, Will Brown nk’uko bigaragara mu nkuru yacyo yasohotse tariki ya 3 Mata 2021. Impamvu Dr Mukwege avuga ko asa […]

Umugambi wo kurandura imitwe yitwaje intwaro, ubusabe bwa Bagosora; mu nkuru nkuru zaranze icyumweru gishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 29 Werurwe 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye: arebana n’ubutabera arimo aya Col. Théoneste Bagosora wangiwe gufungurwa, ay’umutekano arimo arebana n’umugambi wo kurandura imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse n’aya politiki. Inkuru nkuru zakiranze: Ubufatanye bwa FARDC, RDF n’izindi ngabo mu guhashya imitwe yitwaje intwaro Umuvugizi […]

Ubushobozi bw’ingabo za Kenya zirwanira mu kirere (Imibare)

26768_1595893771.jpg

Igisirikare cya Kenya (KDF) kiri ku mwanya wa 83 mu 140 bigaragara kuri raporo nshya ya Global Fire Index (GFI) igereranya ubushobozi b’ibisirikare bitandukanye ku Isi. GFI ivuga ko ingabo za Kenya zirwanira mu kirere, KAF (Kenya Air Force) zifite indege zibarirwa mu 150 zirimo indwanyi, izishinzwe ubwikorezi, izifashishwa mu myitozo, izoherezwa mu butumwa bwihariye […]

Tanzania yahagaritse ibiciro bya ‘interineti’ byari byurijwe

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibiciro bya ‘interineti’ byari byurijwe n’ibigo byose by’itumanaho, tariki ya 2 Werurwe 2021. Kuri uwo munsi ni bwo ibi bigo byakoze amavugurura ku biciro by’itumanaho birimo ibyo: guhamagara, kohereza ubutumwa ndetse na interineti; mu rwego rwo kubijyanisha n’amabwiriza mashya y’urwego rw’igihugu rugena imikorere yabyo, TCRA (Tanzania Communications […]

Kwizihiza Pasika ntibibe intandaro yo kwirara-Impanuro ya CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yifurije abaturarwanda Pasika nziza ariko abasaba kutirara kuko byaha icyuho ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Ni ubutumwa yatangiye ku rubuga rwa Twitter, mu gihe kuri uyu wa 4 Mata 2021 bamwe mu bakristo bizihiza uyu munsi wibukirwaho izuka rya Yesu Kristo, umwami n’umukiza w’abamwizera. CP Kabera yagize […]

Umwami wazutse, adukunda bitagira umupaka_Ubutumwa bwa Papa Francis kuri Pasika

Uyu munsi tariki ya 4 Mata 2021, Isi irizihiza umunsi wa Pasika wibukirwaho izuka rya Yezu/Yesu Kristo, umwami akaba n’umucunguzi w’abamwemera. Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yageneye abemera uyu munsi ubutumwa burimo ubibutsa iby’urukundo Yezu abakunda, ahamya ko rutagira umupaka. Bigaragara mu butumwa butandukanye yanditse ku rubuga rwa Twitter mu ijoro ryo […]

Kenya yihimuye ku Bwongereza

Repubulika ya Kenya, kuri uyu wa 3 Mata 2021 yihimuye ku Bwongereza bwayishyize ku rutonde rutukura rubuza abayiturukamo kujyayo, mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bw’icyorezo cya Covid-19 bwabonetse mu bihugu birimo Afurika y’Epfo na Brazil. Ni icyemezo Guverinoma ya Kenya ifashe nyuma y’umunsi umwe u Bwongereza bwongereye iki gihugu kuri uru rutonde ruriho ibihugu […]

RDC: Urubyiruko rwafashe imihoro, rujya guhiga abarwanyi ba ADF

Urubyiruko rutuye mu mujyi wa Beni mu Ntara ya Ituri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Mata 2021 rwafashe imihoro, rujya guhiga abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa ADF bamaze iminsi bica abaturage. Nk’uko Actualite dukesha aya makuru yabitangaje, uru rubyiruko rwavuye mu mujyi rwerekeza mu gace ka […]

Covid-19: U Bwongereza bwagumishije u Rwanda ku rutonde rutukura

Guverinoma y’u Bwongereza kuri uyu wa 2 Mata 2021 yagumishije u Rwanda ku rutonde rutukura, rubuza abaturuka mu bihugu baruriho kujyayo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyihinduranyije cyabonetse mu bihugu birimo Afurika y’Epfo. Kuri uru rutonde rwari rusanzwe ruriho ibihugu 33, hongereweho ibindi bitandatu birimo Kenya, Pakistan, Bangladesh na Philipiness; bimwe muri byo […]

USA iravuga ko uburenganzira bwa muntu bwakandangiwe mu Rwanda

Ibiro bishinzwe demukarasi, uburenganzira bwa muntu n’umurimo bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) bikorera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga tariki ya 30 Werurwe 2021 byasohoye raporo y’umwaka w’2020 ivuga ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwakandangiwe mu Rwanda. Iyi raporo ifite impapuro 38 iravuga ko mu Rwanda habaye ubwicanyi burimo ubw’impamvu za politiki, aho itanga urugero ku rupfu rw’umuhanzi […]

Bagosora yangiwe gufungurwa kuko aticujije, nta n’igihugu cyemeye kumwakira

Perezida w’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, Carmel Agius, yangiye Col Théoneste Bagosora gufungurwa kuberako atijujije ibyaha byamuhamye ndetse hakaba harabuze igihugu cyamwakira. Col Bagosora wakatiwe igifungo cy’imyaka 35 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside, yasabye uru rwego (IRMCT) ko rwamufungura kuko yarangije bibiri bya gatatu (2/3) byacyo. Uyu […]