Abashoferi 10 b’amakamyo bo muri EAC biciwe muri Sudani y’Epfo, abandi baburirwa irengero

Ishyamba si ryeru mu mihanda minini yo muri Sudani y’Epfo, nyuma y’aho mu minsi ine gusa, abashoferi 10 batwara amakamyo bo mu bihugu bya Uganda na Kenya bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bishwe n’abitwaje intwaro, abandi babiri bakaburirwa irengero. Ibi bibazo byatangiye tariki ya 29 Werurwe 2021 ubwo abitajwe intwaro bateze igico abashoferi bakomoka […]

Nkiranutse kurusha ba Aburahamu, Dawidi na Salomo_Pasiteri Jo?l

Umuvugabutumwa Pasiteri cyangwa se Prophet Jo?l avuga ko ari umuhanuzi wa mbere ukiranutse, kurusha abakomeye bavugwa muri Bibiliya barimo Aburahamu, Dawidi na Salomo. Yabitangarije mu kiganiro yagiriye ku Isezerano TV cyatambutse tariki ya 24 Werurwe 2021, ubwo yabazwaga uwo ari we. Pasiteri Joel yagize ati: “Mu kumwe na Pastor Joel, umuhanuzi akaba n’umukiranutsi, mu ba […]

Huye: Umugabo umaze imyaka 12 akora Kanyanga yafashwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Karama w’Akarere ka Huye, tariki ya 31 Werurwe 2021 yafashe umugabo witwa Nkundumukiza Christophe n’umugore we Murebwayire Florence, barimo gukora ikiyobyabwenge kizwi nka Kanyanga. Bafatiwe mu rugo rwabo ruherereye mu Kagari ka Kibingo muri uyu Murenge, bafatanwa litiro 20 za kanyanga n’ibikoresho bifashishaga birimo ingunguru n’inzoga yitwa Muriture, […]

Apôtre Mutabazi avuga ko Dr Kayumba n’ishyaka yashinze ari ‘opozisiyo’ ifatika

Umuvugabutumwa Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice uyobora itorero ‘New Covenant Kingdom Citizen’ avuga ko Dr Christopher Kayumba n’ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy) aherutse gushinga, ari we opozisiyo ya mbere ifatika ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda rigize. Apôtre Mutabazi ukunze kumvikana avuga ku ngingo zitandukanye zirimo na politiki, yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo yo […]

Ubushobozi bw’ingabo za Angola zirwanira mu kirere (Imibare)

embraer_312.jpg

Ingabo za Angola ni zimwe mu zikomeye ku mugabane wa Afurika, zikaza ku mwanya wa 66 mu bihugu 140 nk’uko raporo ya Global Fire Index itegurwa n’urubuga Global Fire Power yasohotse muri uyu mwaka ibyerekana. Iyi raporo yerekana ko ingabo z’iki gihugu zirwanira mu kirere, FANA (Força Aérea Nacional de Angola) zihagazeho cyane kuri uru […]

Abarundi baba muri CAR barubashywe kubera ubutwari ingabo zabo zigaragaza

Abarundi baba muri Repubulika ya Centrafrika (CAR) tariki ya 30 Werurwe 2021 bavuze ko bubashywe kubera ubutwari ingabo zabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza. Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje ejo hashize, ababa mu murwa mukuru wa CAR, Bangui, babibwiye Umukuru w’Igihugu wabo, Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yaganiraga, mu ruzinduko rw’iminsi itatu yari afite […]

CAR: UN ihangayikishijwe n’ingabo zo mu mahanga zifatanya n’iza Leta mu buryo butemewe

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) kuri uyu wa 31 Werurwe 2021 zatangaje ko zihangayikishijwe n’imitwe yigenga y’ingabo zo mu mahanga zifatanya n’ingabo za Repubulika ya Centafrika (CAR) mu buryo butemewe n’amategeko mpuzamahanga. Izi mpuguke muri raporo zasohoye ejo hashize nk’uko tubikesha BBC, zavuze ko rifite amakuru y’ihonyora ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’amategeko mpuzamahanga, rikaba ryarakozwe n’iyi mitwe y’ingabo […]

Perezida Samia Suluhu yakoze impinduka zikomeye muri guverinoma

Perezida mushya wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa 31 Werurwe 2021 yakoze impinduka zikomeye muri guverinoma. Ni nyuma y’aho atangarije Visi Perezida w’igihugu, Dr Philip Mpango wari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, tariki ya 30 Werurwe 2021. Mu mpinduka Perezida Suluhu yakoze harimo gushyira Ambasaderi Liberata Mulamula ku nshingano ya Minisitiri […]

Umwana w’imyaka 10 yasohoye igitabo cy’impapuro 67

Umwana w’imyaka 10 y’amavuko ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Rebecca Malkia Bashi, tariki ya 15 Werurwe 2021 yasohoye igitabo mbarankuru (novel) gifite impapuro 67. Iki gitabo cy’uyu mwana uba muri Mali cyitwa “The Magic Bracelets” mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Ibikomo Bidasanzwe”, kivuga ku mukobwa w’imyaka 11 y’amavuko witwa Eveline wagiye gushakisha […]

Amafoto: Perezida Ndayishimiye mu mwambaro wa gisirikare

ndayi.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Burundi akaba n’Umugaba w’Ikirenga, yagaragaye mu mwambaro wa gisirikare ku nshuro ya mbere kuva yajya ku butegetsi muri Kamena 2020. Yawambaye ubwo yagezaga ijambo ku basirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrika, nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje kuri uyu wa 31 Werurwe 2021. Perezida Ndayishimiye […]

Abahawe urukingo rwa Pfizer bagiye guhabwa urundi

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19, urukingo rwa kabiri rwa Pfizer-BioNTech ruzatangwa guhera tariki ya 2 kugeza tariki ya 21 Mata 2021. Iyi gahunda igenewe abahawe urukingo rwa Pfizer ku nshuro ya mbere nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ikomeza ibivuga. Yagize iti: “Minisiteri y’Ubuzima iramenyesha Abanyarwanda ko kuva ku wa 02 Mata […]

Bamporiki yashimye uko Amavubi yitwaye muri Cameroon

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yashimye uburyo ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yitwaye imbere y’iya Cameroon, mu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Werurwe 2021. Muri uyu mukino, amakipe yashakishaga itike yo kwitabira irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN), warangariye yombi anganya ubusa ku busa (0-0). Hon. […]

Ntabwo twagiye gusaka Dr Kayumba_RIB

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uru rwego rutigeze rusaka Dr Christopher Kayumba ukurikiranweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ni nyuma y’aho ishyaka RPD Dr Kayumba yashinze, kuri uyu wa 30 Werurwe 2021 ryatangaje ko abakozi bane ba RIB bafotoye ibintu byose byose byo mu nzu y’uyu munyapolitiki no […]

Minisitiri Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Touadéra

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa 30 yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Repubulika ya Centrafrika, Faustin Touadéra, ahagarariye Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda. Byemejwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu kanya gashize, byerekana ko Minisitiri Ngirente yakiriwe mu biro na mugenzi we, Firmin Ngrebada. Uyu muhango wabaye ku manywa y’uyu munsi, […]

Miss Sonia yahaswe ibibazo ku mpano y’umuturirwa yahawe mu 2003

Umukinnyi wa filimi w’Umufaransakazi ukomoka mu Rwanda, Sonia Rolland yahaswe ibibazo ku muturirwa ufite agaciro k’amayero arenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 900 yahawe na Omar Bongo Ondimba wayoboye Gabon kuva mu 1967 kugeza mu 2009. Nk’uko igitangazamakuru Libération cyabivuze kuri uyu wa 29 Werurwe 2021,Bongo yahaye Sonia iyi nyubako iherereye mu gace kitwa 16eme Arrondissement […]

Murekatete avuga ko abaganga bamuhohoteye, bamwangiriza uruhago rw’inkari

Murekatete Claudine utuye mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Kamashashi, Umurenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro avuga ko mu 2016 ubwo yari agiye kubyara, yahohotewe n’abaganga b’ibitaro bya Masaka, bamubaga nabi yangizwa uruhago rw’inkari bigera aho ajya yihagarika yifashishije agahombo (sonde). Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, yagize ati: “Mu kwezi kwa 6 mu […]

Ndishinganisha_Umunyamakuru Ndahiro Valens

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wa televiziyo BTN, tariki ya 28 Werurwe 2021 yatangaje ko yishinganisha nyuma yo guterwa ubwoba n’umupolisi wamubwiye ko azamufunga. Uyu munyamakuru yabivugiye mu kiganiro ‘Ibivugwa mu Cyumweru’ gitambuka kuri iyi televiziyo buri ku Cyumweru. Ndahiro ubwo yabazwaga birambuye kuri aya magambo yavugiye muri iki kiganiro, yabwiye Ukwezi TV ati: “Navuze ikijyanye […]

U Rwanda n’ibindi bihugu 22 bisaba ko hashyirwaho amasezerano yo kwitegura ibindi byorezo

Abakuru b’Ibihugu 23 birimo u Rwanda kuri uyu wa 30 Werurwe 2021 basabye ko hashyirwaho amasezerano yo kwitegura ibindi byorezo bishobora kuzibasira Isi mu gihe kizaza. Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byabitangaje, ababisabye bayoboye ibihugu birimo: Fiji, Portugal, Romania, u Bwongereza, u Rwanda, Kenya, u Bufaransa, u Budage, u Bugiriki, Koreya y’Epfo, Chile, Costa Rica, […]

Perezida Suluhu yatangaje umusimbura we ku mwanya wa Visi Perezida

ext9r5mveaagr8e.jpg

Perezida mushya wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa 30 Werurwe 2021, yatangaje Visi Perezida w’iki gihugu. Uwo yahisemo ni Dr Philip Mpango usanzwe ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi wa Tanzania. Nyuma yo gutangazwa kwa Dr Mpango nk’uzaba Visi Perezida mushya wa Tanzania, hakurikiyeho kubanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko. Abagize Inteko […]

Urugo rwa Dr Kayumba rwasatswe, abakozi be n’abamukoreraga bahatwa ibibazo-Ishyaka RPD

Ishyaka rya politiki RPD kuri uyu wa 30 Werurwe 2021 ryatangaje ko ejo hashize, abakozi bane b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) basatse urugo rw’umuyobozi waryo, Dr Kayumba Christopher. Iri shyaka rivuga ko aba bakozi ba RIB bafotoye ibintu byose byo mu nzu no hanze, nyuma yo gusaka urugo rwa Dr Kayumba batwara n’abakozi be bo mu […]

Igitangazamakuru cya Leta cyabitse Perezida Suluhu, cyihutira gusaba imbabazi

Igitangazamakuru cya Leta ya Tanzania cyitwa TSN (Tanzania Standard Newspapers) kibinyujije mu gashami kacyo ka Daily News kuri uyu wa 29 Werurwe 2021 cyabitse Perezida mushya, Samia Suluhu Hassan, cyihutira gusaba imbabazi. Ubutumwa bubika Perezida Suluhu bugaragara mu itangazo ryamamaza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, STAMICO (State Mining Corporation). Daily News yatangaje ubutumwa bugira […]

Tuzamukumbura cyane-Agahinda ka Barack Obama wapfushije nyirakuru

barck.png

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa nyirakuru, Sarah Obama wabaga muri Kenya. Yifashije urubuga rwa Twitter, Barack Obama yavuze ko umuryango we uri mu kiriyo cy’urupfu rw’uyu mukecuru wari ufite imyaka 99 y’amavuko. Yagize ati: “Umuryango wanjye nanjye turi mu kiriyo cy’urupfu rwa nyogokuru, Sarah Ogwel […]

Gahunda yo guteza imbere inganda mu gihugu izinjiza miliyari zirenga 1000 FRW

51071815276_65546d36e5_c.jpg

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guteza imbere inganda ziri mu gihugu kugira ngo zongere umusaruro zitanga, MBRP (Manufacture and Build to Recover Program), bikaba biteganyijwe ko izinjiza amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 1000. Minisitiri Ngirente yabitangarije abagize Inteko Ishinga Amategeko; imitwe yombi tariki ya 25 Werurwe 2021 […]

Claudine utwara abagenzi kuri moto abasha gutunga umuryango, kwigisha abana be no kwishyura ubukode

Umugore w’imyaka 33 y’amavuko witwa Nyirangirente Claudine utuye mu Karere ka Kicukiro akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali; gasanzwe gakorwa n’umubare munini w’abagabo. Igitangazamakuru Xinhua dukomoraho iyi nkuru kivuga ko kimwe n’abagabo, Nyirangirente abasha gutwara abantu b’ingeri zitandukanye barimo: ababyeyi batwite bajya ku bitaro, abakozi bagiye mu kazi, abanyeshuri ndetse […]

Abacungagereza 676 bazamuwe mu ntera

Abacungagereza b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) bari mu byiciro by’abasuzofisiye n’abawada, bazamuwe mu ntera. Bigaragara mu Iteka rya Minisitiri w’Ubutabera Nimero 004/MOJ/AG/21 ryo ku wa 25/03/2021 riri mu Igazeti ya Leta Idasanzwe yasohotse kuri uyu wa 28 Werurwe 2021. Abazamuwe mu ntera bari mu mapeti ya: Warder (WDR), Corporal (CPL), Sergeant (SGT) na […]

Dr Kayumba arongera yitabe RIB

Ishyaka RPD ryatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye guhamagara Dr Kayumba Christopher warishinze, akaba agomba kwitaba kuri uyu wa 29 Werurwe 2021. Ryagize riti: “Turabemenyesha abayoboke bacu, Abanyarwanda muri rusange n’ishuti ko umuyobozi wacu Dr Christopher Kayumba yitaba urwego rw’ubugenzacyaha RIB ku ncuro ya kabiri uyu munsi ku wa 29 Werurwe, 2021.” Tariki ya […]

Nyirakuru wa Barack Obama yapfuye

sarah2.jpg

Nyirakuru wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017, Sarah Onyango Obama, yapfuye mu rukerera rw’uyu wa 29 Werurwe 2021, azize uburwayi. Nk’uko tubikesha Nation, umukobwa wa Sarah witwa Marsat Osumba Onyango yatangaje ko uyu mubyeyi yapfiriye mu bitaro bya Jaramogi Oginga Odinga biherereye mu Karere […]

Inkuru nkuru zaranze icyumweru gishize: Hahishuwe amabanga ya Hotel Rwanda, raporo nshya y’u Bufaransa ku Rwanda ijya ahabona

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 22 Werurwe 2021, kirangwa n’amakuru atandukanye arimo arebana n’uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi, ifungwa ry’ibitangazamakuru by’Abarundi bashakishwa bahungiye mu Rwanda, hahishurwa amabanga ku mikorere y’umuryango Hotel Rwanda wa Rusesabagina. Ngizi inkuru nkuru zakiranze: Umunyamerikakazi yahishuye yamennye amabanga y’umuryango Hotel Rwanda wa Rusesabagina, aterwa ubwoba Umunyamerikakazi Dr Michelle Martin […]

Perezida Suluhu yirukanye umuyobozi w’urwego rushinzwe ibyambu

Perezida mushya wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa 28 Werurwe 2021 yirukanye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ibyambu (TPA), Eng. Deusdedit Kakoko. Ni nyuma ya raporo yo mu mwaka w’2019/2020 yari amaze umunsi ashyikirijwe mu biro bye n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari, igaragaza ko muri TPA (Tanzania Ports Authority) hanyerejwe miliyari […]

Minisitiri Busingye yabujije Dr Kayumba ‘kwibasira’ umurega gushaka kumufata ku ngufu, amusubiza ko ari we wamusebeje

busingye.png

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, kuri uyu wa 28 Werurwe 2021 yabujije Dr Christopher Kayumba kureka kwibasira umukobwa umushinja kugerageza kumufata ku ngufu. Ni nyuma yo guteranira amagambo ku rubuga rwa Twitter n’umukobwa uvuga ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, ubwo yamwigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2017. Minisitiri Busingye yifashishije […]

Ijambo rya Perezida Kagame mu isengesho ryo gushima no gusengera u Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa 28 Werurwe 2021 yitabiriye isengesho ryo gusengera u Rwanda no gushimira Imana ribaye ku nshuro ya 26, yifashishije ikoranabuhanga. Ni isengesho nk’uko bisanzwe ryateguwe na Rwanda Leaders Fellowship, ryitabiriwe n’abo mu ngeri zitandukanye, by’umwihariko abanyamadini n’abanyamatorero. Perezida Kagame mu butumwa yageneye abitabiriye iri sengesho, yagize ati: “Nishimiye […]

Cristiano Ronaldo yatsinze igitego, yerekwa ikarita y’umuhondo

cr-3.jpg

Rutahizamu w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Portugal, Cristiano Ronaldo, kuri uyu wa 27 Werurwe 2021 yatsinze igitego, umusifuzi aracyanga, arangije amwereka ikarita y’umuhondo. Byabaye ubwo ikipe ya Portugal yakinaga na Serbia mu irushanwa ryo gushakaitike y’iry’igikombe cy’Isi rizabera muri Qatar mu mwaka utaha. Iki gitego Cristiano yari agitsinze ku munota wa 3 w’inyongera, aho cyagombaga guhesha […]

Didier Ratsiraka wayoboye Madagascar yapfuye

Didier Ratsiraka wayoboye Madagascar imyaka irenga 20, mu gitondo cy’uyu wa 28 Werurwe 2021 yapfuye nyuma y’iminsi itandatu yari amaze arwariye mu bitaro bya gisirikare bya Soanivandriana. Indwara yishe uyu musaza w’imyaka 84 ntabwo iratangazwa gusa Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko Ratsiraka yagiye muri ibi bitaro tariki ya 22 Werurwe, icyo gihe akaba […]

Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe ry’imyitwarire myiza muri CAR

csm_20.57.52_7f9e8484cc.jpg

Abapolisi b’u Rwanda 139 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrika (CAR), kuri uyu wa 27 Werurwe 2021 bambitswe imidali y’ishimwe ku bw’imyitwarire myiza bakomeje kugaragaza muri iki gihugu. Nk’uko urubuga rwa Polisi y’u Rwanda rubivuga, abambitswe imidali bari mu itsinda rikorera mu murwa mukuru, Bangui, riyobowe na ACP […]

Umuryango wakuwe mu byawo ku ngufu uratabaza Perezida Kagame n’Imana yo mu Ijuru

img-20210326-wa0039.jpg

Umuryango w’abantu 10 wari utuye mu Mudugudu wa Susa, Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze ndetse n’abaturanyi bawo, baratabaza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’Imana yo mu Ijuru kugira ngo urenganurwe, nyuma y’iminsi irenga 10 usemberwa mu baturanyi. Uyu muryango usembera nyuma yo gukurwa mu mutungo urimo inzu ebyiri wabagamo ziherereye […]

Mohamed Salah yatunguye abakinnyi ba Kenya, buzura ibinezaneza (videwo)

Umukinnyi wa Liverpool na Misiri, Mohamed Salah kuri uyu wa 25 Werurwe 2021 yatunguye abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Kenya ubwo bari bamaze gukina, bose buzura ibinezaneza. Ikipe y’igihugu ya Kenya yakiriye Misiri mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN), umukino urangira yombi anganya igitego 1-1 ariko Kenya irasezererwa. Abakinnyi ba Kenya ndetse […]

Ntabwo nashinze ishyaka kugira ngo nzahabwe ubuhungiro-Dr Kayumba

Dr Kayumba Christopher usanzwe ari umushakashatsi, umunyamakuru n’impuguke mu bya politiki, yavuze ko atashinze ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo azahabwe ubuhungiro n’amahanga, nk’uko bamwe babivuga. Yabitangaje mu kiganiro yagiriye kuri BWIZA TV kuri uyu wa 25 Werurwe 2021, ubwo yavugaga kuri gahunda y’iri shyaka ryitwa RPD (Rwandese Platform for Democracy) aherutse gushinga. […]

Amafoto: Igikoresho kidasanzwe cy’ingabo z’u Burundi muri Somalia

ewtrib4wgaetj8a_1.jpg

Ingabo z’u Burundi ni zimwe mu zoherezwa mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, kurinda amahoro n’umutekano byashegeshwe n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab ushamikiye kuri Al Qaeda. Izi ngabo zifatanya n’izindi zihuriye muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu bwitwa AMISOM, zirimo iza Uganda, iza Kenya, iza Ethiopia n’iza Djibouti; zikaba ziri mu birindiro bitandukanye. Mu […]

Ishimwe rya Perezida Suluhu ku munsi wo gushyingura Dr Magufuli

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2021 haraba umuhango wo gusezera bwa nyuma (gushyingura) Dr John Pombe Magufuli wayoboye Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, wapfuye mu cyumweru gishize. Perezida Samia Suluhu wamusimbuye mu buryo bw’inzibacyuho, yafashe umwanya ashimira abo mu ngeri zitandukanye basezeye kuri Dr Magufuli n’abihanganishije Tanzania muri ibi bihe bitoroshye, akoresheje imbuga nkoranyambaga ze. […]

Gasabo: Umugabo avugwaho gusambanya umwana w’imyaka 3 n’uwe w’8

screenshot_20210326-072756_1.png.jpg

Umugabo w’imyaka 45 y’amavvuko utuye mu Kagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, aravugwaho gusambanya umwana w’umuturanyi w’imyaka 3 n’uwe w’imyaka 8. Aya makuru dukesha BTN TV, yahamijwe n’umugore w’uyu mugabo. Yavuze uko yamenye uburyo uyu mwana w’imyaka 3 yasambanyijwe, ati: “[Yaramutumye ngo] nagende kuzanira biswi Ngenzi, birangiye ngo aragenda arayizana, akiyizana […]

FCC ya Kabila yatangaje ko itazajya muri Guverinoma ya Perezida Tshisekedi

Ihuriro ry’amashyaka ya politiki rya FCC riyobowe na Joseph Kabila nk’umuyobozi w’icyubahiro, kuri uyu wa 25 Werurwe 2021 ryatangaje ko ritazajya muri Guverinoma nshya ya Perezida Félix Tshisekedi. Iri huriro mu itangazo ryashyizweho umukono na Tshibanda N’Tungamulongo uhagarariye ishami rishinzwe ibibazo byaryo, rivuga ko kuva muri Nzeri 2020 ryabonye ubutegetsi buriho bwica Itegekonshinga n’andi mategeko […]

Inkuba yakubise indege yarimo abantu 140

40920754-9401025-image-a-9_1616663140355.jpg

Indege ya Boeing 737 MAX yari itwaye abantu 140 ubwo yari hafi kugwa ku kibuga cy’indege mpuzanahanga cya Tocumen muri Panama kuri uyu wa 25 Werurwe 2021, yakubiswe n’inkuba. Amashusho y’gitangazamakuru Daily Mail agaragaza inkuba ikubita ku izuru ry’indege hafi y’aho umupilote yicara. Iyi ndege ngo yari mu kirere muri metero zigera mu 9,144; ni […]

Rubavu: Ba DASSO bavuga ko bafunzwe, birukanwa ku kazi, bazira gutanga amakuru ku bujura

Niyibizi Jean na Icyishaka Thierry batuye mu Murenge wa Nyundo barashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kubirukana mu rwego rwa DASSO bakoreraga, ndetse bakanafungwa bashinjwa ibyaha batakoze, bazira kuba baratanze amakuru ku bikorwa by’ubujura byakorerwaga ku biro by’uyu murenge. Niyibizi na Icyishaka bavuga ko intandaro yo gufungwa no kwirukanwa mu kazi ari amakuru batanze kuri ba […]

Abofisiye mu gisirikare batari mu kazi bategetswe kuva i Lubumbashi

Bitewe n’ibibazo by’umutekano muke biri kwiyongera mu mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, abofisiye 80 b’igisirikare cy’igihugu batari mu kazi, bategetswe kuhava bakajya mu murwa mukuru, Kinshasa. Ni itegeko ryatanzwe na zone ya kabiri y’igisirikare cya RDC ishinzwe umutekano w’ibice birimo umujyi wa Lubumbashi, tariki ya 23 Werurwe […]

Ibitangazamakuru by’abakekwaho kugerageza guhirika Nkurunziza, byahagaritse gukora

Ibitangazamakuru bitatu bya bamwe mu Barundi bakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, kuri uyu wa 24 Werurwe 2021 byatangaje ko byahagaritse by’agateganyo gukora ku mpamvu zitabiturutseho. Ibi ni: RPA (Radio Publique Africaine) kiyobowe na Bob Rugurika, Radio Inzamba Agateka Kawe (RIAK)iyobowe na Alexandre Niyungeko na Télé Renaissance iyobowe na Innocent Muhozi nk’uko bigaragara mu […]

Abasilamu bashimiye Perezida Kenyatta wahagaritse ijambo, isengesho ryabo rikabanza gutambuka

Umuryango w’Abasilamu muri Kenya, washimiye Perezida Uhuru Kenyatta wemeye guhagarika ijambo rye mu gihe cy’iminota ibiri, isengesho ryabo rizwi nka ‘Adhaan’ cyangwa se ‘Azan’ rikabanza gutambuka. Iki gikorwa Perezida Kenyatta yagikoze tariki ya 22 Werurwe 2021 ubwo yari mu muhango wo gusezera kuri Dr Magufuli uherutse gupfa, wabereye muri sitade y’igihugu ya Dodoma muri Tanzania. […]

Pfizer irateganya gukora inkingo z’ibindi byorezo, mu gihe urwa Covid-19 rwatanga umusaruro mwiza

Ikigo cya Pfizer gikora imiti n’inkingo cyatangaje ko giteganya gukora inkingo z’ibindi byorezo, mu gihe urwa Covid-19 rwatanga umusaruro mwiza rwitezweho. Umuyobozi w’iki kigo, Albert Bourla yabitangarije igitangazamakuru The Wall Street Journal, mu nkuru yacyo yasohotse kuri uyu wa 23 Werurwe 2021. Bourla yavuze ko ikoranabuhanga rya mRNA rwifashishije rukora urukingo rwa Covid-19 ku bufatanye […]

Inshuti ya Perezida wa Belarus yatawe muri yombi nyuma yo guhura na Kabila

zingman.jpg

Inshuti ikomeye ya Perezida wa Belarus ikaba n’umushoramari, Alexandre Zingman hamwe na Oleg Vodchits na Paolo Persico tariki ya 18 Werurwe 2021 batawe muri yombi n’abakozi b’inzego zishinzwe umutekano za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Itabwa muri yombi ryabo ryabereye ku kibuga cy’indege cya Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga, ubwo indege yabo bwite (private […]

Leta ya RDC ishaka kuvana Gen. Numbi mu gihugu yahungiyemo

Minisitiri w’Intebe Wungirije ushinzwe Ubutabera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Bernard Takayishe kuri uyu wa 23 Werurwe 2021 yatangaje ko Leta ifite gahunda yo kuvana Gen. John Numbi muri Zimbabwe, aho bivugwa ko yahungiwe, agakurikiranwaho ibyaha akekwaho. Tariki ya 20 Werurwe 2020 ni bwo umuyobozi w’umuryango ACAJ uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, George Kapiamba yatangaje […]

Gereza ya Nyarugenge yamenyesheje urukiko ko Rusesabagina atazongera kwitabira urubanza

Paul Rusesabagina ureganwa n’abandi 20 ibyaha by’iterabwoba, kuri uyu wa 24 Werurwe 2021 yanze kwitabira urubanza rwe mu Rukiko Rukuru Urugereko Rwihariye ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imbibi, aguma muri Gereza ya Nyarugenge afungiwemo by’agateganyo. Ni icyemezo yafashe yari yaragiteguje uru rukiko tariki ya 12 Werurwe 2021 ubwo aruherutsemo, avuga ko n’ubundi nta butabera yiteze mu […]

Uko Didier Drogba yigeze guhagarika intambara yari imaze igihe muri Côte d’Ivoire

drgb.jpg

Côte d’Ivoire ni igihugu kiri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umugabane wa Afurika, kikaba iwabo w’ibyamamare mu mupira w’amaguru birimo: Yaya Touré, Kolo Touré, Emmanuel Eboué, Didier Zokora na Didier Drogba wanditse amateka mu ikipe y’igihugu na Chelsea mu Bwongereza. Iki gihugu cyigeze gushegeshwa n’intambara ishingiye ku makimbirane y’abaturage bo mu majyepfo bari baharagariwe na Perezida Laurent […]

Igisirikare cya Kenya cyahishuye abasirikare ba mbere kibona ko bateye ubwoba

mil.jpg

Urubuga rw’itangazamakuru rw’igisirikare cya Kenya (KDF) rwasohoye inkuru ihishura abasirikare rubona ko ari bo ba mbere bateye ubwoba muri iki gihugu. Aba basirikare nk’uko rubivuga ni abagize umutwe wihariye ushinzwe imitwariye yabo, bambara ingofero zitukura, uzwi nka ‘Military Police’. Umwe mu basirikare batanze ubuhamya kuri aba bagize umutwe wa Military Police nk’uko tubikesha Kenyans, yavuze […]

Uko waba usa kose, twese turi abantu_Jackie Chan

Umukinnyi w’imikino njyarugamba wamamaye muri filimi zitandukanye, Jackie Chan yahamagariye Isi kurwanya ivangura n’ihohoterwa rishingiye ku ibara ry’uruhu, avuga ko nta shingiro rifite mu gihe “twese turi abantu”. Ni ubutumwa yatangarije ku rukuta rwe rwa Facebook kuri uyu wa 23 Werurwe 2021. Jackie Chan yagize ati: “Ibara ry’uruhu iryo ari ryo ryose waba ufite, twese […]

Magufuli yatweretse ko Afurika yabaho idategereje inkunga z’amahanga_Kenyatta

Perezida wa Repubulika ya Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa 22 Werurwe 2021 yatangaje ko nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboraga Tanzania yeretse Afurika ko yabaho idategereje inkunga z’amahanga. Yabitangarije mu muhango wo gusezera kuri Dr Magufuli, wabareye kuri sitade y’igihugu ya Dodoma, witabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu n’abahagarariye za guverinoma. Perezida Kenyatta yagize ati: “Mu […]

Perezida Ndayishimiye n’itsinda ririmo abagize guverinoma bagiye mu Misiri

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, umufasha we n’itsinda ririmo abagize guverinoma bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Misiri kuri uyu wa 23 Werurwe 2021. Itangazo ryasohowe n’Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Ambasaderi Willy Nyamitwe rivuga ko itsinda ry’abayobozi ryajyanye na Perezida Ndayishimiye mu Misiri rigizwe na bane mu bagize Guverinoma ndetse n’abandi 10 bikorera ku giti cyabo. Bagiyeyo […]

Kagame ayoboye Afurika, yakemura ibibazo byayo_Magufuli yasize abivuze

Nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboye Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, yasize avuze ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ayoboye umugabane wa Afurika, yakemura ibibazo byawo. Ni ijambo Dr Magufuli yavugiye imbere y’abayobozi bakomeye muri Tanzania n’abahagarariye ibihugu byabo tariki ya 8 Nyakanga 2018, ubwo yari amaze kwakira indege nshya ya Boeing 787-8 […]

Magufuli yari yarambwiye ko azanyigisha Igiswahili_Perezida Ramaphosa

00531953_a2b2436a32a056f61432d9bd49565c5b_arc614x376_w735_us1.jpg

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yatangaje ko nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboraga Tanzania yari yaramusezeranyije ko azamwigisha Igiswahili kugeza ubwo azabasha kukivuga neza. Ni ubuhamya uyu Mukuru w’Igihugu yatangiye kuri Sitade y’Igihugu ya Dodoma, mu muhango wo gusezera kuri Dr Magufuli, witabiriwe n’abayobobozi bakomeye muri Tanzania, abaturage, Abakuru b’Ibihugu n’abahagarariye za guverinoma. Ramaphosa […]