Perezida Kagame na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo bagiranye ikiganiro

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021 bagiranye ikiganiro. Bimaze gutangazwa n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Afurika y’Epfo, byagize biti: “Nyakubahwa Perezida Cyril Ramaphosa ari kugirana ikiganiro na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda.” Iki kiganiro cyabereye mu Bufaransa […]
Uganda nta gahunda ifite yo kohereza ingabo muri RDC_Gen. Byekwaso
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso ejo tariki ya 17 Gicurasi 2021 yatangaje ko igihugu cye nta gahunda gifite yo kohereza abasirikare muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Gen. Byekwaso yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ko iki gisirikare kigiye kohereza abasirikare benshi bo gufasha RDC guhangana n’imitwe […]
Kuraswa urufaya rw’amasasu no kwicazwa ku ntebe y’amashanyarazi; amahitamo yonyine ku wakatiwe urupfu muri USA
Abakatiwe igihano cy’urupfu muri Leta ya Calorina y’Epfo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), mu gihe cya vuba bashobora guhabwa amahitamo akomeye y’uburyo bwo kwicwa. Aya mahitamo ni abiri gusa: kuraswa urufaya rw’amasasu kugeza ubwo uwakatiwe ashizemo umwuka cyangwa se kwicazwa ku ntebe y’urumuriro w’amashanyarazi, ikamushiririza kugeza apfuye. Ubu buryo bubiri bwashyizweho umukono na […]
Perezida w’u Bufaransa ategerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko azahagirira guhera tariki ya 27 kugeza ku ya 28 Gicurasi 2021. Jeune Afrique kuri uyu wa 17 Gicurasi yatangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu azagera mu Rwanda, agirane ikiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kizakurikirwa n’icyo bombi bazagirana n’itangazamakuru. Muri uru ruzinduko, byitezwe […]
Museveni abona ko hari amahirwe Uganda n’u Burundi birusha u Rwanda
Tariki ya 13 Gicurasi 2021, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagiranye ikiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye cyibandaga ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu buryo butandukanye. Muri iki kiganiro cyabereye Entebbe muri Kampala, Perezida Museveni yizeje Ndayishimiye ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubukungu. Perezida Museveni yageze ku ngingo yo kubyaza umusaruro ibikomoka kuri peteroli, […]
Uvira: Major Katembo wishe umunyamategeko, yakatiwe icya burundu
Urukiko rwa gisirikare rwa Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwakatiye igifungo cya burundu umusirikare Major Jean Pierre Sivinaviro Ketembo uherutse kwica umunyamategeko witwa Rodrigue Aramba. Ni urubanza rwakurikiye imyigaragambyo ikomeye y’abaturage, basabaga ko uyu musirikare agezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aryozwe iki cyaha yakoreye mu ruhame. Muri iyi myigaragambyo, abaturage bafunze imihanda, […]
RDC: Ingabo za Uganda zaba ari zo zizayobora ‘opérations’ ku nyeshyamba
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, Félix Tshisekedi, kuva yajya ku butegetsi mu 2019 yakunze gutangaza ko afite umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro (inyeshyamba) imaze igihe kirekire ikorera mu burasirazuba bw’igihugu. Kugira ngo abigereho, kuva muri uwo mwaka yagiranye ibiganiro n’ingabo z’ibihugu bitandukanye, by’umwihariko ibyo mu Karere […]
Umuhungu wa Perezida Sassou Nguesso yagizwe Minisitiri
Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Congo, Anatole Collinet Makosso, tariki ya 15 Gicurasi 2021 yatangaje abagize guverinoma ye. Aba barimo umuhungu w’Umukuru w’Igihugu, Perezida Denis Sassou Nguesso. Makosso atangaje abagize iyi guverinoma nyuma y’ukwezi n’igice ahawe iyi nshingano na Perezida Nguesso, watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Werurwe 2021. Uyu muhungu wa Perezida Nguesso yitwa Denis […]
Ifatwa ry’indwanyi y’Umufaransa, ibyamamare mu Rwanda n’uruzinduko rwa Gen. Kazura muri Tanzania, mu nkuru z’icyumweru gishize
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 9 Gicurasi 2021 cyaranzwe n’amakuru uw’ingenzi atandukanye, arimo arebana na politiki, umutekano, ubukungu, siporo n’imyidagaduro. Ni akurikira: Indwanyi y’Umufaransa yafatiwe muri CAR Polisi ya Repubulika ya Centrafrica tariki ya 10 Gicurasi yataye muri yombi indwanyi kabuhariwe ikomoka mu Bufaransa yitwa Juan Remy Quignolot iyikekaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta. […]
Perezida Kagame ari mu Bufaransa
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari mu Bufaransa, aho yagiye kwitabira inama mpuzamahanga irebana na Sudani n’irebana n’ishoramari ku mugabane wa Afurika. Byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 16 Gicurasi 2021, iti: “Perezida Kagame yageze i Paris, yitabiriye inama mpuzamahanga kuri Sudani n’irebana n’ishoramari muri Afurika.” Byitezwe ko Perezida Kagame azahurira na […]
RPD yatangaje ko Nkusi arembeye i Mageragere, RCS isubiza ko ari muzima
Ishyaka RPD (Rwandese Party for Democracy) ryatangaje ko umuyoboke waryo ushinzwe ubukangurambaga, Nkusi Jean Bosco, ko arembeye muri gereza ya Mageragere afungiwemo. Bigaragara mu butumwa butabaza iri shyaka ryatambukije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 16 Gicurasi 2021. RPD yagize iti: “Banyamuryango bacu, Banyarwanda, turabamenyesha ko umuyoboke wacu Nkusi ufungiwe muri gereza ya Mageragere […]
Perezida wa Malawi yabujije abaturage kumuramya, kugira ngo atazaba umunyagitugu
Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yabujije abaturage kumuramya no kumwishingikirizaho cyane, kuko ngo ni byo bituma abayobozi baba abanyagitugu. Nk’uko VOA ibivuga, yabitangarije mu murwa mukuru, Lilongwe, kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021 ubwo Malawi yibukaga Dr. Hastings Kamuzu Banda wabaye Perezida wa mbere w’iki gihugu, akamaraho imyaka 31, abaturage bakamwita umunyagitugu. Perezida Chakwera yavuze […]
Abaturuka mu Buholandi bemerewe kuza mu Rwanda
Guverinoma y’u Buholandi kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021 yemereye abaturukayo kuza mu Rwanda ishingiye ku buryo iki gihugu gikomeje kurwanya icyorezo cya Covid-19. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buholandi rigira riti: “Igihugu (u Rwanda) cyakurikije amabwiriza y’isuku yashyizweho na WHO n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubukerarugendo, UNWTO.” Hashingiwe kuri iki cyemezo cya Guverinoma […]
Umukunzi wa Meddy yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi

Umukunzi w’umuhanzi Ngabo Médard Jobert (Meddy), Mimi Mehfira kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021 yaraye akorewe ibirori byo gusezera ku bukumi (bridal shower), mu gihe habura iminsi mike ngo arushinge. Ni ibirori byateguwe n’inshuti z’uyu mukobwa nk’uko bisanzwe bikorerwa buri mukobwa witegura kurushinga, byaranzwe n’ubusabane. Kwambikwa ikamba ryo gusezera ku bukumi, kwakira impano, gukata ‘cake’ […]
Umutoza wa Patriots yahishuye aho ubuhanga bwa J. Cole muri Basketball bushingiye

Umutoza w’ikipe ya Patriots BBC ya Basketball, Alan Major, yasubije abibaza ku bushozi bw’umuraperi Jermaine Lamarr Cole uzwi nka J. Cole uyikinira mu irushanwa nyafurika ry’uyu mukino (BAL) ribera mu Rwanda guhera kuri uyu wa 16 Gicurasi 2021. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc J. Spears wamamaye mu mukino wa Basketball, Major yasubije ko J. Cole […]
Hamas turashaka kuyiha ubutumwa_Israel
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zirakomeza kurasa ku mutwe w’iterabwoba wa Hamas, mu rwego rwo kuwuha ubutumwa. Netanyahu yabitangarije kuri televiziyo y’igihugu nyuma y’ikiganiro yari amaze kugirana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe, Joe Biden, wavuze ko ashyigikiye ko Israel […]
Uvira: Bishe umuntu, bamurisha ubugari
Urubyiruko rwo muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, kuri uyu wa 15 Gicurasi rwicishije umuntu amabuye, rurangije, rurangije rumurisha ubugari. Aya mahano yabereye ku kiraro cya Karyamabenge nk’uko abaturage babibonye babihamirije umunyamakuru wa Radiyo Ijwi rya Amerika. Umwe muri bo yagize ati: “Nasanze bokeje umuntu ku […]
Abafana batarubahiriza amabwiriza ya Covid-19 barasohorwa muri Kigali Arena_Minisports kuri BAL
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yashyizeho amabwiriza agenga imitwariye y’abafana bitabira irushanwa nyafurika ry’umukino wa Basketball (BAL) rirabera muri Kigali Arena guhera kuri uyu wa 16 Gicurasi 2021. Ni nyuma y’aho itangaje ko abafana bemerewe kwitabira iri rushanwa riragaragaramo ibyamamare byinshi, birimo abahanzi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka J. Cole na Mohombi. […]
Dr Ngirente ari muri Djibouti, yagiye kwitabira irahira rya Perezida Ghuelleh
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa 14 Gicurasi 2021 yageje muri Djibouti, aho yagiye kwitabira umuhango w’irahira ry’Umukuru w’iki gihugu, Perezida Ismaïl Omar Ghuelleh, ahagarariye Perezida Paul Kagame. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Djibouti, yakirwa na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Abdoulkader Kamil Mohamed nk’uko ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bimaze […]
Gen. Rukundo yavuze ko adakwiye kuregwa ko yabaye mu mutwe urwanya Leta
Gen. Maj. Munyaneza Anastase wamenyekanye nka Rukundo Job Kuramba mu mutwe witwaje intwaro wa CNRD-Ubwiyunge urwanya Leta y’u Rwanda yabwiye Urukiko Rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imbibi ko adakwiye kuregwa ko yabaye muri uyu mutwe. Uru rukiko rwari rukomeje kumva ubwiregure bw’abahoze ari abarwanyi 20 bareganwa na Paul Rusesabagina (ntacyibira urubanza) ibyaha by’iterabwoba. Umucamanza […]
RDC: Umusirikare yasanze umugore we n’abana 2 bagiye kurya, bose arabarasa barapfa
Umusirikare wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu gace ka Kamango, Gurupoma ya Batalinga muri Teritwari ya Beni, yarashe umugore we n’abana babyaranye babiri. Nk’uko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bibivuga, byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Gicurasi 2021. Umuyobozi w’umudugudu wa Matolu urugo rw’uyu musirikare ruherereyemo, Tsogela […]
Hateganyijwe ibiganiro by’umutekano hagati y’u Burundi na Uganda
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 yakiriye mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bemeranya ubufatanye mu rwego rw’umutekano. Muri iki kiganiro, Perezida Museveni yavuze ko yishimiye ko u Burundi bwagarutsemo amahoro nyuma y’ibibazo bya politiki byabayeho kuva mu 2015, kandi ubu impande zari zishyamiranye zikaba ziri kwiyunga. […]
Harabura amasaha make cyane bamwe bakamburwa ububasha kuri WhatsApp
Tariki ya 6 Mutarama 2021 ikigo WhatsApp Inc. cyamenyesheje abakiriya bacyo ko kigiye gukora amavugurura, amakuru amwe n’amwe y’abarukoresha akajya asangizwa ikigo gikuru, Facebook, mu rwego rwo koroshya itumanaho hagati yabo n’ibigo by’ubucuruzi. WhatsApp yari yasabye abayikoresha kwemeza aya mavugurura bitarenze tariki ya 8 Gashyantare 2021 gusa ni icyemezo cyaciye igikuba, bamwe bikanga ko amakuru […]
Umunyamerikakazi yasabye J. Cole kutazifotozanya n’abayobozi bo mu Rwanda

Umunyamerikakazi, Ann Garrison usanzwe ari umunyamakuru wigenga, yandikiye umuraperi Jermaine Lamarr Cole (J. Cole) amusaba kutifotozanya n’abayobozi bakomeye mu Rwanda mu gihe cy’irushanwa nyafurika rya Basketball (BAL) rizatangira mu minsi ibiri iri imbere. Bigaragara mu ibaruwa ifunguye ifite umutwe ugira uti ‘OPEN LETTER TO SUPERSTAR RAPPER J. COLE ABOUT RWANDA AND THE DEMOCRATIC REPUBLIC OF […]
Abadashyigikiye ubuyobozi bwa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ni ‘abarozi’ _Perezida Tshisekedi

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2021 yatangaje ko abadashyigikiye ubuyobozi bwa gisirikare yashyize mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ari abarozi. Yabitangarije mu mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga, mu nama yagiranye n’abayobozi batandukanye n’abashinzwe umutekano. Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko yahaye abasirikare izi […]
Byiringiro wari ‘Umuvugizi’ yasezeye mu ishyaka RPD
Byiringiro Gasana Idriss kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021 yasezeye ku nshingano y’Umuvugizi w’ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy) yari amazemo ibyumweru bitatu. Abicishije ku rubuga rwa Twitter, Byiringiro yamenyesheje Abanyarwanda ko atakiri n’umunyamuryango w’iri shyaka, akaba yafashe iki cyemezo kugira ngo akurikirane imirimo ijyanye n’umwuga we. Yagize ati: “Bavandimwe Banyarwanda, ndabamenyesha ko namenyesheje ubuyobozi […]
Indege zacu zasenye inyubako igeretse 14 muri Gaza, twabanje kuburira abasivili bari bayirimo_IDF

Igisirikare cya Israel (IDF) kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021 cyaraye gitangaje ko indege zacyo z’irwanyi zasenye inyubako igeretse 14 iherereye mu mujyi wa Gaza muri Palestine, cyabanje kuburira abasivili kugira ngo bayisohokemo. IDF ivuga ko iyi nyubako ikoreramo ibiro by’umutwe w’iterabwoba wa Hamas bishinzwe ubutasi, ikaba inabamo ibikoresho by’ikorabuhanga bifasha uyu mutwe mu itumanaho […]
Kigali: Umunyamakuru Bizimana wa Radio Inzamba yahitanwe n’impanuka

Umunyamakuru w’Umurundi, François Bizimana wakoreraga Radio Inzamba Agateka Kawe (RIAK) mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, yakoreye impanuka mu mujyi wa Kigali, ahasiga ubuzima. Amakuru dukesha umunyamakuru Nshimyumukiza Janvier (Popote) avuga ko iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa Gahanga-Nyanza mu Karere ka Kicukiro, hafi ya gare ya Nyanza, mu […]
Indwanyi kabuhariwe y’Umufaransa yafatiwe muri CAR, ikekwaho gukorana n’inyeshyamba

Abakozi b’urwego rwa Polisi ya Repubulika ya Centrafrika (CAR) rushinzwe kurwanya amabandi ruzwi nka OCRB, ku wa 10 Gicurasi 2021 bataye muri yombi indwanyi kabuhariwe y’Umufaransa yitwa Juan Remy Quignolot, bayikekaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi. Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP), Intumwa Nkuru ya CAR, Eric Didier Tambo yatangaje ko uyu musirikare yatawe […]
Masisi: Abitwaje intwaro bashimuse umuherwe Shyaka, basaba miliyoni 100 ngo ‘bamurekure’
Mu gitondo cy’uyu wa 12 Gicurasi 2021, abitwaje intwaro bashimuse umuherwe ukomeye mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) witwa Sandro Shyaka. Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko Shyaka yashimutiwe mu rwuri rw’inka ze ruherereye muri Gurupoma ya Kamuronsa, Teritwari ya Masisi, mu bilometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma. […]
RDC: Abadepite bemeye guha igice cy’umushahara wabo abasirikare bari kurwanya inyeshyamba
Abadepite bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ejo ku wa 11 Gicurasi 2021 bemeye guha igice cy’umushahara wabo abasirikare n’abapolisi bari mu rugamba rwo kuranya imitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Aba badepite bose uko ari 500 bavuze ko iki cyemezo kiri mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’Umukuru w’Igihugu, […]
Perezida Suluhu wa Tanzania na Uhuru wa Kenya bageze muri Uganda

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan na Uhuru Kenyatta wa Kenya mu gitondo cy’uyu wa 12 Gicurasi 2021 bageze muri Uganda, aho bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Yoweri Museveni. Basanze abandi bakuru b’ibihugu bagera mu 10 barimo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Félix Tshisekedi wa Repubulika […]
Urukiko rw’Ikirenga rwahamagaje RSSB ‘yanze kwishyura’ uwakoreye impanuka mu kazi arenga miliyoni 12 FRW
Urukiko rw’Ikirenga ruherutse guhamagaza umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubwiteganyirize (RSSB), kugira ngo asobanure impamvu uru rwego rutishyura miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda n’imishahara y’ukwezi umukozi wakoreye impanuka mu kazi, bikamuviramo ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo. Urubuga Kigali Law Tidings dukesha aya makuru ruvuga ko uyu mukozi wakoraga isuku muri Trustco Rwanda Ltd ubwo yari […]
Umunyarwanda w’imyaka 29 agiye kwigisha muri MIT, kaminuza nziza ku Isi
Aristide Gumyusenge w’imyaka 29 y’amavuko, yahawe akazi ko kwigisha amasomo ajyanye n’Ubutabire (Chemistry) mu ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Massachusetts (MIT) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Gumyusenge uba muri USA yagaragaje ibyishimo yagize nyuma yo guhabwa aka kazi, agira ati: “Ni icyubahiro gikomeye muri rusange, inzozi zabaye […]
Abanyarwanda 14 berekezaga i Kampala, batawe muri yombi
Abashinzwe umutekano muri Uganda bifatanyije n’abakozi b’urwego rushinzwe iperereza, tariki ya 10 Gicurasi 2021 bataye muri yombi Abanyarwanda 14 bavaga mu Karere ka Kabale berekeza mu murwa mukuru, Kampala. Igitangazamakuru Command One Post kivuga ko aba Banyarwanda biganjemo urubyiruko bafatiwe muri za ‘bus’ zitandukanye kuri bariyeri iri mu gace ka Nyakijumba mu muhanda wa Kabale-Mbarara. […]
Umuhanzi Akon ategerejwe mu irahira rya Museveni, aherekejwe n’ibyamamare ‘12’
Umuhanzi w’Umunyamerika ukomoka muri Senegal, Aliaune Damala Badara wamamaye ku izina rya ‘Akon’ ategerejwe mu muhango w’irahira rya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, aho bivugwa ko azaherekezwa n’ibindi byamamare bigera kuri 12. Nile Post yatangaje ko amakuru ikesha umujyanama wa Perezida mu bya ‘diaspora’ avuga ko Akon na bagenzi be bagera muri Uganda kuri uyu […]
Amafoto: Perezida Kiir wa Sudani y’Epfo yagejejwe muri Uganda n’indege ya RwandAir

Perezida wa Repubulika ya Sudani y’Epfo, Salva Kiir amaze kugera muri Uganda, aho yagiye kwitabira umuhango w’irahira rya mugenzi we, Yoweri Kaguta Museveni, uteganyijwe kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021. Amashusho yatambutse mu buryo bw’aka kanya (live) kuri televiziyo ya UBC yo muri Uganda, agaragaza Perezida Kiir yururuka mu ndege y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubwikorezi […]
Burundi: Abapfuye bazize igitero cy’abagizi ba nabi bageze kuri 13
Abapfuye bazize igitero cy’abagizi ba nabi bari bitwaje intwaro zirimo ‘grenades’ mu muhanda uva mu Ntara ya Muramvya ugana muri Bujumbura tariki ya 9 Gicurasi 2021, bivugwa ko bamaze kuba 13. Iki gitero cyagabwe ku modoka enye aba bantu barimo zirimo Toyota Probox n’itwara abagenzi y’ikigo cya Volcano, mu masaa moya y’umugoroba w’uwo munsi. Minisiteri […]
Ibitaro bya Ruhengeri byahishuye impamvu y’ubwiyongere bukabije bw’imfu z’impinja zagaragayemo
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri kuri uyu wa 11 Gicurasi 2021 bwasobanuye icyishe impinja 19 zavutse zitagejeje igihe muri Werurwe. Inkuru y’izi mfu yashyizwe ahagaragara mu ntangiriro z’uku kwezi, na bamwe mu bakorera muri ibi bitaro batifuje ko Bwiza itabatangariza amazina ku bw’umutekano wabo mu kazi. Umwe muri bo yabwiye iki gitangazamakuru ko mu cyumweru […]
Gen. N’Kashama watangiye kuyobora Ituri, yihanangirije bikomeye imitwe yitwaje intwaro
Lieutenant-General Luboya N’Kashama Johnny watangiye kuyobora intara ya Ituri mu bihe bidasanzwe, yihanangirije mu buryo bukomeye imitwe yitwaje intwaro ikorerayo, ayimenyesha ko atazashingurayo ikirenge itaracika burundu. Uyu musirikare yabitangaje kuri uyu wa 10 Gicurasi 2021 ubwo yageraga mu mujyi wa Bunia avuye i Kinshasa, kugira ngo atangire izi nshingano yahawe n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Félix Tshisekedi. […]
Babua wavuze ko atagikina kubera ko yanze gukoresha amarozi, yicujije, asaba imbabazi
Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Babua Samson Omoviare, yicujije anasaba imbabazi abakunzi n’abayobozi b’iyi kipe kubera ko yabwiye itangazamakuru ko atagikina azira ko yanze gukoresha amarozi. Babua yabitangarije imbere ya camera y’iyi kipe nk’uko bigaragara kuri videwo yashyizwe ku rubuga rwa YouTube rwayo kuri uyu wa 10 Gicurasi 2021 nyuma y’imyitozo ibanziriza umukino wa shampiyona wo […]
Gen. Ndima na Gen. N’Kashama basesekaye mu burasirazuba bwa RDC (Amafoto)

Lieutenant-General Ndima Kongba Constant wahawe na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) inshingano yo kuyobora intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 10 Gicurasi 2021 yasesekaye mu mujyi wa Goma. Ni nako kandi Lieutenant-General Luboya N’Kashama Johnny wahawe inshingano yo kuyobora Intara ya Ituri yasesekaye mu mujyi wa Bunia uyu munsi. Ku kibuga […]
Ba ‘General’ 6 bayobora inyeshyamba muri Masisi, Rutshuru na Walikale ni bo bemeye kurambika intwaro
Abarwanyi batandatu bayoboye imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Teritwari ya: Masisi, Rutshuru na Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ni bo bemeye kurambika intwaro nyuma y’aho ubuyobozi bw’iyi ntara bweguriwe igisirikare. Umuhuzabikorwa w’urwego rw’igihugu rushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, Jacques Katembo yabitangarije Radiyo […]
Nyagashotsi warwanye intambara y’Isi yasobanuye uko ‘Abaseveni’ bafatwaga mu Rwanda
Nyagashotsi Epimaque ni umusaza w’imyaka 101 y’amavuko, utuye mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, akaba yararwanye intambara ya kabiri y’Isi. Nyagashotsi mu kiganiro yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru, yavuze ko mu gihe cy’intambara y’Isi (1939-1945) we n’abandi basirikare bari bayobowe n’Umugande, Idi Amin Dada, bagiye kurwanira muri Kenya, batabajwe […]
Hoteli ‘ya Danny Vumbi’ yafatiwemo abarenze ku mabwiriza ya Covid-19
Abapolisi bafatiye abantu 20 muri Musanze Caves Hotel bivugwa ko ari iy’umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi, banywaga inzoga batubahirije amabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Nk’uko biboneka ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, aba bafatiwe mu Mudugudu wa Rwambogo, Akagari ka Gakoro mu Murenge wa Musanze w’Akarere ka […]
Uganda: Abakomando barimo ba ‘mudahusha’ beretse Museveni ibyo bize (Amafoto)

Abakomando ba Uganda barimo ba mudahusha (snipers) 40 beretse Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga ibyo bize mu gihe kigera ku mezi atandatu. Uyu muhango wabereye mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Rufu giherereye mu Karere ka Kiruhura, tariki ya 7 Gicurasi 2021, witabirwa kandi n’umufasha wa Perezida Museveni, Janet Museveni. Aba bakomando berekanye […]
Burundi: Abitwaje ‘grenades’ bishe 8 barimo ‘Colonel’ n’umwana we
Mu masaa moya y’umugoroba wo kuri uyu wa 9 Gicurasi 2021, abitwaje intwaro zirimo imbunda na ‘grenades’ bagabye igitero ku modoka enye mu muhanda uva mu Ntara ya Muramvya ugana i Bujumbura, bica abantu umunani barimo Colonel Onesphore Nizigiyimana. Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu Burundi ivuga ko iki gitero cyagabwe saa moya n’iminota 35, ku […]
Abo muri Uganda babujijwe kugaruka mu Rwanda, CHOGM irasubikwa, u Burundi buha RDC igihe ntarengwa; mu nkuru z’icyumweru gishize
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 3 Gicurasi 2021, cyaranzwe n’amakuru atandukanye arimo arebana na politiki, ubutabera n’umutekano. Muri yo harimo ko: Uganda yabujije abayo gusubira mu Rwanda Ambasade ya Uganda mu Rwanda ku wa 7 Gicurasi 2021 yabujije abaturage bayo kugaruka mu Rwanda mu gihe ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bitarakemuka. Ni ubutumwa iyi ambasade […]
RDC: Hakozwe amavugurura mu buyobozi bwa ‘Operation’ zigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 8 Gicurasi 2021 yashyizeho abakomanda ba ‘operation’ zigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Muri izi nshingano, Brigadier-General Mputela Nkolito Bertin yagizwe komanda wa operasiyo Sokola 1 ikorerwa mu gice cya Grand-Nord kigizwe n’uduce twa: […]
Abantu 12 bafashwe bakekwaho kurema umutwe w’abagizi ba nabi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze gutangaza ko rwataye muri yombi abantu 12 bakekwaho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa se kuwinjiramo n’ubwambuzi bushukana. RIB ivuga ko abafashwe biyita ‘Abamen’ bakaba bafatiwe mu murenge wa Nyakarenzo w’Akarere ka Rusizi, bakekwaho kwambura abantu amafaranga bifashishije telefone. Nk’uko bigaragara, bafatanwe ibirimo: telefone ngendanwa, amakarita ya telefone […]
Habaye umukino w’amateka hagati ya Guverinoma y’u Burundi na EU (Amafoto)

Abahagarariye umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu Burundi ndetse n’abahagarariye ububanyi n’amahanga muri iki gihugu kuri uyu wa 8 Gicurasi 2021 bakinnye umukino w’amateka. Uyu mukino wateguwe na Ambasade ya EU ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi, mu rwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe umugabane w’Uburayi. Wabereye ku kibuga cya Kabondo Football for Hope Center […]
U Buhinde: Covid-19 yishe abarenga 4000 mu munsi umwe
Icyorezo cya Covid-19 kuri uyu wa 8 Gicurasi 2021 cyishe abantu 4,187 mu Buhinde, kikaba ari igihugu cya kabiri kibonetsemo umubare w’umunini w’abapfuye mu masaha 24 yonyine. Al Jazeera dukesha iyi nkuru ivuga ko imfu z’abarwayi benshi ba Covid-19 ziri guterwa n’ibura ry’ibikoresho bibafasha guhumeka n’umwuka wa ‘oxygen’ baba bakeneye kongererwa kugira ngo bakomeze kubaho. […]
Ibihano bikakaye kuri ba ‘General’ 24 bamenyesheje Perezida Macron ko bashobora kumuhirika ku butegetsi
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, François Lecointre aherutse gutangaza ko abasirikare 24 bafite amapeti ya ‘Generals’ bazahabwa ibihano bikakaye bazira ibaruwa ifunguye basinyeho bamenyesha Perezida Emmanuel Macron ko bashobora kumuhirika ku butegetsi. Aba basirikare ni abahoze mu ngabo z’igihugu bari mu kiruhuko cy’izabukuru bakaba ari nabo bagize igitekerezo cyo kwandikira Perezida Macron, tariki ya 14 […]
RDC: Hari abarwanyi bemeye kurambika intwaro bamaze kumva ko ubuyobozi bweguriwe igisirikare
Hari abarwanyi bakorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bemeye kurambika intwaro bamaze kumva ko ubuyobozi bwaho bugiye kwegurirwa igisirikare cy’igihugu. Nk’uko Jacques Katembo uyoboye urwego rushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare yabitangarije Radiyo Okapi, yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abarwanyi bakorera muri Teritwari ya Lubero na Walikale bamumenyesha ko […]
Minisitiri w’Intebe wa CAR yahaye ishimwe abapolisi b’u Rwanda bamurinda

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Centrafrica (CAR), Firmin Ngrebada ku wa 7 Gicurasi 2021 yahaye seritifika z’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 38 bamurinda. Uyu muhango wabereye ku biro bya Minisitiri w’Intebe mu murwa mukuru, Bangui, uyu muyobozi ashima ubunyamwuga n’umurava byakomeje kuranga aba bapolisi kuva batangira izi nshingano muri Mutarama 2021. Minisitiri Ngrebada mu nkuru dukesha […]
Batanu bafatiwe hafi y’umupaka w’u Burundi n’u Rwanda, bagiye kwambutsa imyenda
Inzego zishinzwe umutekano z’u Burundi mu ijoro ryo ku wa 4 rishyira uwa 5 Gicurasi 2021, zataye muri yombi abagabo batanu bari bafite imifuka yuzuye imyenda, hafi y’umupaka w’iki gihugu n’u Rwanda. Urubuga SOS ruvuga ko aba bagabo bafatiwe mu gace ka Kiganga katagira nyirako (zone tampon) kegereye igiturage cya Rusaga 1, Komini Bugabira mu […]
Umunyamakuru asaba ko amategeko aniga ubwisanzure bw’itangazamakuru yavugururwa
Umunyamakuru Sam Baker Byansi tariki ya 2 Gicurasi 2021 avuga ko we na bagenzi be bifashishije abanyamategeko, bagejeje ku Rukiko rw’Ikirenga inyandiko isaba ko ingingo z’amategeko y’u Rwanda ziniga ubwisanzure bw’itangazamakuru zavugururwa, zimwe muri zo zikavanwaho. Mu kiganiro yagiranye na Popote TV kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021, Byansi yavuze ko “Ku itariki 2 petisheni […]
U Rwanda rwahakanye umugambi wo kwakira impunzi ziba muri Denmark

Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko itigeze isinya amasezerano yo kwakira impunzi ziba muri Denmark, bitandukanye n’ibyatangarijwe ku bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ryemeza ko ibihugu byombi tariki ya 28 Mata 2021 byasinye amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira. Aya […]
Covid-19: Urukingo rwo mu Burusiya rwizewe nk’imbunda ya Kalashnikov_Putin

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021 yatangaje ko urukingo rushya rwa Covid-19 igihugu cye cyakoze rwizewe nk’imbunda ya Kalashnikov, imwe mu zamamaye zakozwe mu gihe cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete. Nk’uko BBC yabitangaje, Putin yabivugiye mu kiganiro yaraye agiranye na Tatyana Golikova wungirije Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, ubwo hari hamaze […]
Perezida Museveni yahaye Denis Onyango imodoka nziza, kubera ishema yahesheje igihugu (Amafoto)

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, kuri uyu wa 6 Gicurasi yaraye ahaye imodoka nziza Denis Onyango wasezeye mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru tariki ya 12 Mata 2021. Iki gikorwa cyabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu muri Entebbe, i Kampala, kikaba cyari kigamije gushimira uyu mukinnyi wahesheje ishema ikipe y’igihugu ubwo yari ayibereye umuzamu, agafatanya […]