Abanyamulenge bongeye guterwa, batakira ingabo za Leta ntizatabara

Mu gitondo cy’ejo tariki ya 29 Gicurasi 2021, Abanyamulenge batuye mu biturage bitandukanye muri Gurupoma ya Bijombo ya Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bavuze ko bagabweho igitero na RED Tabara na Mai Mai Ilunga. Murwanashyaka Patrick uyoboye Sosiyete Sivile muri Bijombo yabwiye Radiyo Ijwi rya Amerika […]

Perezida Ndayishimiye yongeye guhura n’intumwa yihariye y’umuyobozi wa UN, nyuma y’amezi make

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yongeye guhura n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, nyuma y’amezi atandatu. Nk’uko ibiro by’Umukuru w’u Burundi bibivuga, aba bombi bahuriye muri Gitega kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021, baganiriye ku ngingo zirimo: amahoro, umutekano n’iterambere. Ku kijyanye n’umutekano, bombi baganiriye ku ntambwe […]

CP Kabera avuga ko abantu bamwifurije isabukuru nziza ku munsi utari wo

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasubije abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko ko atari yo tariki yavukiyeho. Ni mu gihe ubutumwa bwinshi bwari bukomeje kwandikwa ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021, bugaragaza ko yaba yaravutse ku munsi nk’uyu. Umunyamakuru Robert McKenna na we ashingiye ku butumwa n’abandi bari banditse, […]

Ifoto yakunzwe: Umubyeyi w’i Goma wahungaga, yakoze ibishoboka ngo atabura umwana we

Kuva ku mugoroba wa tariki ya 22 Gicurasi 2021, abatuye mu mujyi wa Goma muri Kongo (RDC) bagwiririwe n’ibyago by’iruka rya Nyiragongo, ikirunga kitari kure yabo, amahindure yacyo yibasira ibiturage nka Buhene, mu nkengero yawo. Bitewe n’uko babonaga ibimenyetso ko ikirunga kigiye kuruka kuko cyari cyatukuye cyane, abaturage b’i Goma barenga 25,000 bahungiye mu bice […]

Perezida Ndayishimiye ategerejwe muri Kenya

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ategerejwe muri Kenya ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, tariki ya 31 Gicurasi 2021. Igitangazamakuru Nation cyo muri Kenya, kivuga ko Perezida Ndayishimiye azagera muri iki gihugu, kugira ngo yifatanye n’Abanyakenya kwizihiza umunsi mukuru bigobotoye amategeko y’Abakoloni b’Abongereza uzwi nka Madaraka Day. Amateka agaragaza ko Kenya yatangiye kugendera ku […]

Afurika y’Epfo: Perezida Macron yakiriwe bidasanzwe (Amafoto)

screenshot_20210528-152438_1.png.jpg

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wasoje uruzinduko yari afite mu Rwanda kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021, yageze muri Afurika y’Epfo, yakirwa mu buryo budasanzwe. Mu kanya gashize ni bwo Perezida Macron yakiriwe na mugenzi we uyoboye Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa nk’uko yabitangarije ku rubuga rwa Twitter, saa munani n’iminota 23. Aho yakiriwe ku nyubako […]

RDC: Leta yasubijwe inzu yari yarambuwe na ‘Major’ mu 1997

Urukiko rusesa imanza rwo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, tariki ya 25 Gicurasi 2021 rwasubije Leta inyubako umusirikare w’ipeti rya ‘Major’ yari yarihaye mu buryo butemewe n’amategeko. Radio na Televiziyo ya RDC dukesha aya makuru, ivuga ko uyu musirikare yihaye iyi nzu mu 1997 ubwo abarwanyi ba AFDL bari bayobowe na Laurent DĂ©sirĂ© Kabila […]

U Rwanda rurasubukura gahunda yo gukingira Covid-19

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima, RBC, cyatangaje ko gahunda yo gukingira Covid-19 mu gihugu hose igiye gukomeza kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Gicurasi 2021. Ni nyuma y’aho u Bufaransa buhaye iki gihugu doze 117,600 z’inkingo za AstraZeneca, ziyongera ku zindi cyari cyarahawe muri gahunda ya Covax igamije kugeza inkingo mu bihugu biri mu […]

Ab’i Rubavu batewe ubwoba n’irindi ruka rya Nyiragongo rishoboka, ngo barimo kumva ibimenyetso

goma_giseny.jpg

Nyuma y’itangazo rya Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) riburira abatuye mu mujyi wa Goma ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kurukira no munsi y’ikiyaga cya Kivu, ab’i Rubavu mu Rwanda bavuga ko bafite ubwoba ko cyabarukira, kuko ngo hari n’ibimenyetso barimo kumva. Uyu Guverineri, Lt. Gen. Constant Ndima […]

Uganda na RDC byasinye amasezerano ‘y’Amateka’

mus2-4.jpg

Leta ya Uganda n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021 byasinye amasezerano akomeye, ziyita ‘Ay’Amateka’. Nk’uko byatangarijwe ku rubuga rwa Twitter rya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, aya masezerano yasinywe ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yari amaze kwakira intumwa zaturutse muri RDC, zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula. […]

Ibikorwa bya MONUSCO byari i Goma byimuriwe ahandi

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Bintou Keita kuri uyu wa 26 Gicurasi 2021 yatangaje, bimwe mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro by’uyu muryango (MONUSCO) byari i Goma byimurirwa i Bukavu n’i Sake. Ni mu gihe imitingito ikomeje kwibasira uyu mujyi kuva ikirunga cya Nyiragongo cyaruka tariki ya 22 Gicurasi 2021. […]

Mwemere wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arasaba ubufasha

mwemere.jpg

Mwemere Ngirinshuti wakiniye amakipe yose akomeye muri shampiyona y’umupira w’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda kuva ahagana mu 2003 kugeza mu 2019, avuga ko abaye mu buzima bubi, agasaba ubufasha bwo kubona ikimutunga. Mwemere yakiniye amakipe arimo: Atraco FC itakibaho, APR FC, Police FC, Kiyovu Sports, Bugesera na Espoir FC, yitabazwa no mu ikipe […]

Amafoto: Perezida Macron ari mu Rwanda

mac1.jpg

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu kanya gashize ageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe. Uyu Mukuru w’Igihugu aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rwitezwemo gahunda zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibihugu byombi. Yaraye atangarije ku rubuga rwa Twitter ko ruzafungura “urupapuro rushya ku mubano w’u Bufaransa n’u Rwanda ndetse na Afurika.” Yageze mu Rugwiro […]

Byitezwe ko Nyiragongo ishobora kurukira no muri Kivu, abaturage bari kwimurwa ku bwinshi

fb_img_16220594635149725.jpg

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Gen. Constant Ndima ashingiye ku byo yabwiwe n’abashakashatsi mu by’ubumenyi bw’ibiri mu nda y’Isi, yavuze ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kurukira mu bice bitandukanye by’umujyi was Goma no mu kiyaga cya Kivu. Byatumye uyu muyobozi afata icyemezo cyo kwimura abatuye muri uyu mujyi guhera kuri uyu wa 27 […]

Kivu y’Amajyaruguru na Ituri: Goma irayoborwa n’umusirikare, indi mijyi ikomeye iyoborwe n’abapolisi bakuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’ingabo w’ikirenga, FĂ©lix Tshisekedi, kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021 yahaye imijyi ikomeye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ubuyobozi bwa gisirikare n’igipolisi. Iyi mijyi ni: Goma na Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, Bunia na Butembo muri Ituri. Uyobora Goma ni umusirikare witwa Kebya Makosa François, […]

Amafoto: Umugore w’abana 6 yakoze ubukwe bukomeye ‘n’Umwuka Wera’

nalem2.png

Imiziki, imbyino, imvugirizo, urusaku n’ibindi bigize ibyishimo, ni byo byaranze ubukwe bukomeye bw’umubyeyi w’abana 6 wo mu gace ka Mukutano mu Karere ka West Pokot muri Kenya, Elizabeth Nalem uvuga ko yakoranye n’Umwuka Wera. Amashusho dukesha The Standard agaragaza umubyeyi Nalem yambaye agatimba, kamupfutse mu maso nk’uko bisanzwe ku mugeni wakoze ubukwe, ariko umukwe (umusore […]

Abakorana na Ntamuhanga Cassien bemeza ko yatawe muri yombi

ntamuhanga.jpg

Abakorana na Ntamuhanga Cassien bibumbiye mu muryango bise ‘RANP Abaryankuna’ urwanya Leta y’u Rwanda bemeje amakuru y’itabwa muri yombi rye. Ni amakuru yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru, avuga ko Ntamuhanga yafatiwe mu murwa mukuru wa Mozambique, Maputo, aho yabaga nk’impunzi. Aya makuru yavugaga ko nyuma yo gufatirwa i Maputo, byitezwe […]

Perezida Kagame yavuze kuri Tshisekedi utavuga rumwe na we kuri ‘Rapport Mapping’

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze kuri mugenzi we uyoboye Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi utavuga rumwe na we ku bakoze ‘Rapport Mapping’. Rapport Mapping yakozwe na Komisiyo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, igaragaza ibyaha byakorewe mu burasirazuba bwa RDC hagati y’1993 n’2003, n’ababikoze. Muri iyi raporo, ingabo z’u […]

Sudani y’Epfo yasubije inkingo za Covid-19 yari yarahawe

Leta ya Sudani y’Epfo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021 yasubije urwego rwa Covax inkingo 72,000 za Covid-19 mu 132,000 rwari rwarayihaye muri Werurwe, bitewe n’ibibazo by’ubukungu. Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ko izi nkingo zayisaziraho, zigapfa ubusa, kuko ngo ntabwo iri kubona ubushobozi bwo kuba zose yaramaze kuzikoresho kugeza tariki ya 18 […]

Umuhanga avuga ko u Rwanda rurimo gutandukana na RDC

valley-2.jpg

Umuhanga mu bumenyi bw’ibibera mu nda y’Isi wigisha amasomo abwerekeyeho muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Digne Rwabuhungu avuga ko u Rwanda rurimo gutandukana na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), mu myaka myinshi iri imbere ibi bihugu bikazatandukanywa n’inyanja. Dr Rwabuhungu yabitangarije kuri Radiyo Rwanda kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021, mu kiganiro cyibandaga ku […]

Perezida wa Angola yirukanye mu kazi ba ‘General’ batandatu

Perezida wa Repubulika ya Angola akaba n’umugaba w’ingabo w’ikirenga, JoĂŁo Lourenço, yirukanye mu kazi abasirikare batandatu bafite amapeti ya jenerali (General). Nk’uko igitangazamakuru Angop cyo muri Angola cyabitangaje, ni icyemezo Perezida Lourenço yafashe agishyira mu bikorwa kuri uyu wa 24 Gicurasi 2021 nyuma y’inama yiga ku mutekano yari ayoboye, yari imaze kuba. Abirukanwe ni: Lieutenant-General […]

FLN yigambye igitero cyo mu Bweyeye

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya Leta, 2nd Lt Irambona Steven Tamboula yemeje ko tariki ya 23 Gicurasi 2021 bagabye igitero mu Kagari ka Nyamuzi, Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, ngo bakaba bishimira uko cyagenze. Tamboula yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo Ijwi rya Amerika, kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021. […]

U Burundi buvuga ko nta ‘bagizi ba nabi’ bateye u Rwanda baturutseyo

ruhwwa.jpg

Guverinoma y’u Burundi yahakanye amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, avuga ko abarwanyi ba FLN bagabye igitero mu Murenge wa Bweyeye muri Rusizi, bari baturutseyo (mu Burundi). Bigaragara mu itangazo rigenewe itangazamakuru Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo z’u Burundi, Col. Biyereke Floribert yashyize ahabona kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021. Minisiteri y’Ingabo y’u Burundi ivuga […]

Iruka rya Nyiragongo: Abapfuye bageze kuri 32, barimo abishwe n’umwuka w’amahindure

Urwego rushinzwe kurinda abasivili mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021 rwatangaje ko abantu bamaze kumenyekana bapfuye bazize iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, bageze kuri 32. Joseph Makundi uyoboye uru rwego, yabwiye itangazamakuru ko muri aba bapfuye harimo: 7 batwitswe n’amahindure yatembaga […]

I Bujumbura harakeye_Isidore Ntirampeba ku Burundi buraberamo inama ya UN

Kuva kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021, i Bujumbura mu Burundi harabera inama ihuza ibihugu 11 byo mu Karere ka Afurika yo hagati yateguwe n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano muri aka karere. Iyi nama yiga ku mutekano, amatora n’umubano w’ibihugu byo muri aka karere, ni iya mbere mpuzamahanga iki gihugu cyakira kuva mu 2015 […]

Ingabo za Mali zafunze Perezida n’abarimo Minisitiri w’Intebe

Ingabo za Mali zaraye zitaye muri yombi Perezida w’inzibacyuho, Bah Ndaw n’abarimo Minisitiri w’Intebe, Moctar Ouane, nyuma y’amavugurura yari amaze gukorwa muri guverinoma. Muri aya mavugurura, abasirikare bakuru babiri bagize uruhare rukomeye mu ihirika ku butegetsi ry’uwari Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keita muri Kanama 2020, basimbujwe, birakaza ingabo z’igihugu. Ni amavugurura Perezida Ndaw na […]

U Buhinde: Abantu 50,000 bishwe na Covid-19 mu byumweru bibiri

Inzego z’ubuzima mu Buhinde kuri uyu wa 23 Gicurasi 2021 zaraye zitangaje ko icyorezo cya Covid-19 kimaze kwica abantu 50,000 mu byumweru bibiri gusa. Ni umubare wazamuwe n’abishwe n’iki cyorezo 4452 kuri uyu munsi, ukaba ari uwa kabiri munini cyishe muri iki gihugu, ku munsi umwe. Abantu benshi bishwe na Covid-19 mu munsi umwe ni […]

Umuhungu w’imyaka 47 yishwe n’ababyeyi, azira kuba ingaragu

Umuhungu w’imyaka 47 y’amavuko wamamaye mu gutunganya filimi muri Iran, Babak Khorramdin, yishwe n’ababyeyi be bombi, bamuziza ko atarongora. Byamenyekanye mu cyumweru gishize, ubwo abapolisi basangaga umurambo wa Babak ukatakase, uzingazinze mu isashe, wajugunywe mu kimoteri kiri mu gace ka Ekbatan mu burengerazuba bw’umurwa mukuru wa Iran, Tehran. Igitangazamakuru Arab News kivuga ko mbere yo […]

Amafoto: Abarwanyi ba FLN bateye u Rwanda, babiri bishwe

e2jtbjsxiaqayy6.jpg

Abarwayi b’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya Leta, mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2021 binjiye mu Karere ka Rusizi mu Rwanda baturutse mu Burundi, ingabo za RDF zicamo babiri, zifata n’intwaro zimwe bari bafite. Nk’uko byatangajwe na RDF ku rubuga rwayo, aba barwanyi binjiriye mu mu mudugudu wa Rwamisave, Akagari ka Nyamuzi, […]

Iruka rya Nyiragongo: Kubura kw’amafaranga ya interineti kwatumye abaturage bataburirwa

Umuyobozi w’urwego rushinzwe ubumenyi bw’ibirunga mu mujyi wa Goma (OVG), Kasereka Muhinda CĂ©lestin, yatangaje ko bataburiye abaturage ko ikirunga cya Nyiragongo kigiye kuruka, bitewe n’uko babuze amafaranga yo kugura interineti. Muhinda yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radio Okapi kuri uyu wa 23 Gicurasi 2021, ubwo yamubazaga impamvu uru rwego rutatanze impuruza hakiri kare nk’imwe […]

Igikomeye cyatumye Prince Ibeh aba Umunyarwanda

ib.jpg

Prince Chinenye Ibeh ni umukinnyi wa Basketball ufite inkomoko ya Nigeria, wahawe ubwenegihugu ubw’u Rwanda muri Gashyantare 2021. Yavukiye i Londres mu Bwongereza tariki ya 3 Kamena 1994, akurirayo, anigayo. Umuryango we uba mu mujyi wa Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku mwanya wo hagati, C (Center)), yakiniye amakipe ya Basketball atandukanye, arimo: […]

Perezida Kagame mu Bufaransa, Macron mu Rwanda, Dr Mukwege n’ingabo za Uganda muri RDC ‘mu ibanga’; mu nkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 17 Gicurasi 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye, yiganjemo arebana na politiki by’umwihariko mu bubanyi n’amahanga, siyansi, umutekano ndetse n’ubuzima bw’umuryango. Ay’ingenzi yakiranze ni akurikira: Perezida Kagame mu Bufaransa, Macron mu Rwanda Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Bufaransa kuva tariki ya 16 Gicurasi 2021, aho yari yitabiriye […]

Seninga watozaga Musanze FC yirukanwe umukino utararangira, asabwa kuguma i Bugesera

Umuyobozi wa Musanze FC, Tuyishime Placide yirukanye umutoza w’iyi kipe, Seninga Innocent umukino wayihuzaga na Gasogi United utararangira. Byabereye ku kibuga cya Bugesera cyakinirwagaho umukino wahuzaga aya makipe, mu masaa kumi y’ikigoroba cy’uyu wa 23 Gicurasi 2021. Tuyishime utishimiye umusaruro wa Seninga muri uyu mukino, yumvikanye yarakaye cyane, ari na yo mpamvu ishobora kuba yatumye […]

Umunyekongokazi wahungaga iruka rya Nyiragongo yabyariye mu Rwanda, umwana amwita Umutoni

Umubyeyi w’i Goma wahungaga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, Devotha Mawazo, yaraye abyariye mu Murenge wa Busasamana w’Akarere ka Rubavu mu Rwanda, yita uruhinja we ‘Umutoni’. Impamvu uyu mubyeyi yise umwana we iri zina nk’uko yabisobanuye, ni uko yabyariye mu Rwanda kandi akaba yafashijwe n’Abanyarwanda. Mawazo mu nkuru dukesha RBA, yagize ati: “Umwana wanjye mwise Umutoni, […]

Iruka rya Nyiragongo: Batanu bahungaga bapfuye, inzu nyinshi zasenyutse

e2eqq91xoaelmte.jpg

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Lt Gen. Ndima Constant yatangaje ko abantu batanu bahungaga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bapfiriye mu mpanuka yatewe n’umuvundo, hakaba hanasenyutse inzu nyinshi. Gen. Ndima yabitangarije mu kiganiro yagiriye ku gitangazamakuru cy’igihugu, RTNC, mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2021. Yavuze ko […]

Abanyarwanda, Perezida Kagame, mwakoze gufungura umupaka_Umunyekongo

goma.jpg

Umunyamategeko akaba n’umwanditsi w’ibitabo ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Me Dominique Mpundu yashimiye Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, bemeye gufungurira umupaka, abahungaga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bakinjira. Me Mpundu yashimye yifashishije videwo y’amasegonda 40 igaragaza amagana y’Abanyakongo binjira mu mujyi wa Rubavu mu Rwanda birukanka baturutse mu wa Goma muri RDC. Yagize ati: […]

Umukino wa Marine na Rutsiro FC wasubitswe kubera iruka rya Nyiragongo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubitse umukino wari guhuza Marine na Rutsiro FC kuri uyu wa 23 Gicurasi 2021. FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yasobanuye ko impamvu y’isubikwa ry’uyu mukino ari iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru cyarutse guhera ku mugoroba w’uyu wa 22 Gicurasi 2021. Yagize iti: “Umukino […]

Perezida Tshisekedi yahagaritse uruzinduko yagiriraga i Burayi, kubera iruka rya Nyiragongo

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi yahagaritse uruzinduko yagiriraga ku mugabane w’i Burayi, yiyemeza gusubira muri iki gihugu ayoboye, agakurikirana uko abaturage bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bari gufashwa. Byatangajwe n’ibiro bye mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Gicurasi 2021, ubwo iki kirunga cyegereye umujyi wa Goma mu Ntara […]

Hon. Habineza arasaba ko abadepite bakongerwa bakagera ku 100, mu kugabanya icyuho mu mikorere yabo

Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije akaba anarihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, arasaba Leta kongera umubare w’abadepite ukava muri 80 ukagera ku 100 mu rwego rwo kugabanya icyuho mu mikorere yabo. Dr Habineza yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo ku mavugurura yifuzwa ku bijyanye n’amatora, yakozwe n’abayoboke b’iri […]

U Rwanda rwakiriye Abanyekongo barenga 3500 bahungaga iruka rya Nyiragongo

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda (MINEMA) yatangaje ko iki gihugu cyaraye cyakiriye Abanyekongo barenga 3500 bahungaga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Iyi Minisiteri yatangarije ku rubuga rwa Twitter mu masaa sita y’uyu wa 23 Gicurasi 2021 iti: “Rubavu, u Rwanda rwakiriye Abanyekongo barenga 3500 bashakaga ubuhungiro bitewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.” Ikirunga cya Nyiragongo cyatangiye […]

RED Tabara irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FDLR, Gumino na Twirwaneho

Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya n’uwa FDLR ukomoka mu Rwanda, Gumino na Twirwaneho yiganjemo Abanyamulenge, mu guteza umutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, Patrick Nahimana, kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021. Muri iri tangazo, […]

RDC irateganya guha Kenya inkingo za Covid-19 zibarirwa mu 150,000

Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) irateganya guha Kenya inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zibarirwa mu bihumbi 150 mu minsi mike iri imbere. Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Mutahi Kagwe mu kiganiro yagiranye na CNN ejo tariki ya 20 Gicurasi 2021. Kagwe yavuze ko mu nkingo miliyoni 1.12 za AstraZeneca Kenya […]

‘Nanaca imigani’_Mr Eazi yatangiye gukoresha Ikinyarwanda cy’umwimerere

eazi.png

Umuhanzi Oluwatosin Ajibade (Mr Eazi) ukomoka muri Nigeria, umaze iminsi mu Rwanda, yatangiye gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda rutavangiye. Bigaragara mu butumwa uyu muhanzi ari kwandika ku rubuga rwe rwa Twitter, aganira n’Abanyarwanda bishimira uruzinduko rwe muri iki gihugu. Muri uru ruzinduko yatangiye tariki ya 11 Gicurasi 2021, uyu muhanzi yaje kureba amahirwe ari mu ishoramari mu […]

Impunzi y’Umunyekongo igiye kwiruka amasaha 40, nta guhagarara

Impunzi ikomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) iba muri Kenya yitwa François Msafiri, igiye kwiruka amasaha 40, nta guhagarara. Msafiri mu kiganiro yagiranye na Citizen TV, yavuze ko iyi ‘marathon’ azayikora ava mu mujyi wa Nairobi, agana i Mombasa; ahantu hafite intera y’ibilometero 480. Yagize ati: “Abahanga baravuga ngo ntacyo umuntu atakora. Njyewe […]

Abanyarwanda 9 bagiye kurangiza amasomo ya gisirikare muri USA (Amafoto)

migaruka.jpg

Abanyarwanda icyenda (9) bagiye kurangiza amasomo ya gisirikare mu ishuri rikuru rya Missouri Military Academy (MMA) riherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Aba ni: Dylan Neza Mugisha, Kenny Kazoora, Prize Mpabuka, Bruno Migaruka Kuzwayezu, Ganza Sano Rugumire, Edwin Kagame, Landry Cyusa Rudasingwa, Dhalil Brave Belko na Fred Bryant Intwali. Umuhango wo kurangiza amasomo […]

Amafoto: Misile ya Israel yaguye ku gitanda cy’umuturage, ntiyaturika

misil5.png

Ingabo za Israel ziherutse kurasa misile mu mujyi wa Gaza muri Palestine, igwa ku gitanda cy’umuturage ariko ku bw’amahirwe ntiyaturika. Nk’uko Daily Mail yabitangaje kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021, iyi misile yarashwe mu gace ka Khan Yunis gaherereye muri Gaza, mu bitero ingabo za Israel zari zikomeje kugaba ku mutwe w’intagondwa wa Hamas. Amafoto […]

Urusasu rw’Abanyarwanda rutandukanye n’urw’Abakongomani_Mukandutiye wa FLN

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021, Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya umupaka, rwumvise ubwiregure bw’abahoze ari abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Urubanza rwatangiye humvwa ubwiregure bwa Angelina Mukandutiye, umugore umwe rukumbi uri mu baregwa, uyu akaba yari ashinzwe kwinjiza ab’igitsinagore muri uyu mutwe nk’uko ubwe yabyemereye urukiko. […]

Perezida Kagame n’ubu ntarumva impamvu yafungiwe mu Bufaransa_Gen. Varret

kagame_paul.jpg

Ku wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abasirikare bari mu Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye i Paris aho aherereye ubu ngubu. Muri aba basirikare harimo General Jean-Varret w’imyaka 86 y’amavuko, kuva mu 1990 kugeza mu 1993 akaba yari ashinzwe ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u […]

Perezida Museveni arasubira muri Tanzania

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, biravugwa ko kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021 asubira muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania. Amakuru aturuka muri ibi bihugu byombi avuga ko Perezida Museveni ajya muri Tanzania gusinya amasezerano ya nyuma yo gushyira mu bikorwa umushinga w’ihombo ritwara ibikomoka kuri peteroli rihuza ibihugu byombi. Iri hombo […]

Ingabo za Uganda zaba zamaze kugera mu burasirazuba bwa RDC

Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko ingabo z’iki gihugu zamaze kugera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), aho zagiye guhangana n’imitwe yitwaje intwaro imazeyo igihe. Igitangazamakuru Nile Post kivuga ko amakuru yizewe gifite ari uko izi ngabo “zitazwi umubare” zoherejwe mu bice bya: Kasindi, Butembo na Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru […]

Ikindi gikorwaremezo cyitiriwe Perezida Kagame cyafunguriwe mu Bufaransa

kagam1.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021, yafunguye ku mugaragaro icyumba cy’inama (auditorium) cyamwitiriwe kiri mu Bufaransa. Iki cyumba nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugero) byabitangaje, giherereye mu nyubako y’ikigo gishinzwe kurwanya kanseri yandurira mu rwugano ngogozi, IRCAD. Ikigo IRCAD cyashinzwe n’Umufaransa, Prof. Jacques Marescaux Nshuti, […]

Airtel yo muri Uganda yasezeranyije abakiriya interineti idahagarikwa

Ikigo cy’itumanaho cya Airtel muri Uganda, cyatangaje ko kigiye kujya giha abakiriya bacyo interineti idahagarikwa, bitewe n’impinduka mu mibereho icyorezo cya Covid-19 cyazanye. Byavuzwe n’umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iki kigo, Amit Kapur. Kapur yavuze ko Covid-19 yatumye ubu imirimo abantu benshi basigaye bayikorera mu rugo, bakamara umwanya munini bakoresha interineti. Yagize ati: “Mu mwaka ushize, […]

Icyamamare Mr Eazi kigiye gushora imari ku kiyaga cya Kivu

Icyamamare mu muziki wo muri Afurika gikomoka muri Nigeria, Oluwatosin Ajibade kizwi nka Mr Eaxi, kigiye gushora imari ku kiyaga cya Kivu mu burengerazuba bw’u Rwanda. Mr Eazi yabitangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa19 Gicurasi 2021, avuga ko kuri iki kiyaga agiye kuhubaka hoteli yakira ba mukerarugendo. Yagize ati: “Ejo hashize nasuye ikiyaga […]

Misiri yiyemeje gusana bimwe mu byo ingabo za Israel zangije muri Gaza

Leta ya Misiri kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 yatangaje ko izifashisha miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika, isana ibikorwa byo mu mujyi wa Gaza muri Palestine bikomeje gusenywa n’ingabo za Israel. Byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’iki gihugu, nyuma y’inama Perezida Abdel Fattah al-Sissi yari amaze kugirana na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’Umwami Abdullah wa Jordania, […]

Perezida Kagame ntazagera i Paris_Padiri Nahimana aherutse kubivuga

macro-2.jpg

Umunyapolitiki urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Padiri Nahimana Thomas tariki ya 15 Gicurasi 2021 yari yatangaje ko Perezida Paul Kagame atazagera i Paris mu Bufaransa. Padiri Nahimana yabivugiye mu nama yagiranye n’abanyapolitiki bakorana yatambutse ku rubuga rwa YouTube. Uyu munyapolitiki uba mu Bufaransa, icyo gihe yagize ati: “Ese yagiye he ko ntaherutse kumubona? Ngo azaza i […]

Abarwanyi 220 bavugwaho kubuza amahwemo Abanyamulenge, bemeye kurambika intwaro

Abarwanyi 220 b’umutwe witwaje intwaro wa Mai Mai Biloze Bishambuke uvugwaho kubuza amahwemo abo mu bwoko bw’Abanyamulenge muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), bemeye kurambika intwaro. Ni icyemezo aba barwanyi bafashe nyuma y’uruzinduko abasirikare bakuru ba RDC bari bahagarariwe na Col. Alexis Rugabisha na Col. […]

Abarwanyi 22 ba ADF bamaze kwicwa, 60 bakorana barafashwe

Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ziciye abarwanyi 22 b’umutwe witwaje intwaro muri Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zita muri yombi n’abandi bantu 60 bakorana nawo, kuva ibihe bidasanzwe byatangira. Nk’uko tubikesha Radio Okapi, byatangajwe n’Umuvugizi wa Operation Sokola 1 ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Anthony Mwalushay. Lt. Mwalushay yagize […]

Ngoma: Yatekeye abakozi inyama z’imbwa, ngo ‘ntacyo zitwara abaziriye’

Iradukunda Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Rwaromba, Akagari ka Rwikubo, Umurenge wa Rurenge w’Akarere ka Ngoma ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yatekeye inyama z’imbwa abamufashije kubaka, yisobanura ko yumvise ko ‘ntacyo zitwara abaziriye’. Abakozi bariye izi nyama, batangarije umunyamakuru wa Izuba TV ko bari bazi ko ari iz’ihene, ariko nyuma baza kumenya ko ari […]

Hon. Bamporiki yavuze ko umushinja ubwambuzi, ashaka amaronko

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 yasubije ko umuntu wamushyize ku karubanda, amushinja kumwambura; ashakira amaronko mu gusebanya. Kuri uyu wa Mbere ni bwo uwitwa Mucyo yatangarije kuri Twitter ko afite agahinda yatewe na Hon. Bamporiki, ati: “Ndagira ngo mbasangize agahinda natewe n’umwe mu bayobozi […]

Perezida Museveni yahaye umugore wa Akon izina ry’Urunyankole

rozina.jpg

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ejo ku wa Mbere yahaye umugore w’umuhanzi Aliaune Damala Badara Akon Thiam (Akon) izina ry’Urunyankole, rumwe mu ndimi zikoreshwa muri iki gihugu. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije ku rubuga rwa Twitter, ubwo yavugaga ku nama yagiranye n’itsinda ry’abashoramari ryajyanwe muri Uganda n’uyu muhanzi wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe […]