Perezida Museveni yoherereje Ndayishimiye ubutumwa bwihariye

aye.jpg

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ejo ku wa 8 Kamena 2021 yohereje Adonia Ayebare mu Burundi, ageza kuri Perezida Ndayishimiye ubutumwa bwihariye. Adonia Ayebare usanzwe ari intumwa yihariye ya Perezida Museveni yemereje aya makuru ku rubuga rwa Twitter ubwo yari amaze guhura na Ndayishimiye. Yagize ati: “Wakoze Gen. Neva (Ndayishimiye) kunyakirana urugwiro mu rugo […]

Kaminuza y’u Rwanda irateganya guhagarika amasomo adakenewe ku isoko ry’umurimo

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Dr Emile Bievennue avuga ko hagiye gukorwa ubusesenguzi ku masomo 158 yigishwamo kugira ngo adakenewe ku isoko ry’umurimo ahagarikwe. Ni nyuma y’aho bigaragaye ko hari amasomo yigishwa muri iyi kaminuza, bikagorana kubona n’umwe wayarangije akabona akazi cyangwa se akihangira umurimo uyerekeye. Hari kandi n’aba akenewe ku […]

Uganda: Janet Museveni yagumye muri Guverinoma, Kutesa yasimbujwe

kutesa.jpg

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa 8 Kamena 2021 yashyizeho Visi Perezida, Minisitiri w’Intebe n’abagize guverinoma, aho bigaragara ko abarimo umufasha we Janet Museveni usanzwe ari Minisitiri w’Uburezi yagumyemo, abarimo Sam Kutesa wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga basimbujwe. Uwo yagize Visi Perezida ni Rtd Maj. Jessica Alupo, Minisitiri w’Intebe ni Nobinah Nabbanja, ba Minisitiri […]

BRD ntifite amakuru yuzuye ku bize kaminuza ku nguzanyo ya Leta

Umugenzuzi Mukuru wa Leta y’u Rwanda, Obadiah Biraro mu kwezi gushize yagaragaje ko Banki y’igihugu itsura amajyambere idafite amakuru yuzuye ku barangije kaminuza n’amashuri makuru bigiraga ku nguzanyo ya Leta. Nk’uko The Chronicles yabitangaje, iyi banki izwi nka BRD yahawe inshingano yo kubika amakuru y’abanyeshuri, uretse no kugira amakuru yose ku rutonde rw’abo ifite, ngo […]

Yaraduhamagaye aratubwira ngo dusakuze cyane_Umukobwa wa Rusesabagina

Umukobwa wa Paul Rusesabagina witwa Lys Rusesabagina ku wa 6 Kamena 2021 yatangaje ko se ufungiwe muri Gereza ya Nyarugenge ari mu bihe bitamworoheye, ngo byageze n’aho abahamagara nk’abagize umuryango we, abasaba gusakuza cyane kugira ngo ahabwe uburenganzira atakibona. Lys yabitangarije mu kiganiro cyatambutse kuri shene ya YouTube yitwa Ikondera Libre ikoreshwa n’abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda, […]

Uwabeshye ko Mbonyi yapfuye yashoboraga kuzafungwa imyaka itanu, agacibwa na miliyoni 3 FRW

Tariki ya 6 Kamena 2021 ni bwo shene ya YouTube yitwa Faster TV Show yatangaje inkuru y’uko umuhanzi Israel Mbonyicyambu (Mbonyi) yapfuye. Mu gitondo cy’ejo tariki ya 7 Kamena, Mbonyi yabyutse ayinyomoza, avuga ko ari muzima kurushaho. Yagize ati: “Business y’ama views imaze gutuma abantu bata ubunyangamugayo. Ku nshuti zanjye n’umuryango wanjye, ‘NDI MUZIMA KURUSHAHO”. […]

Umuryango wo muri USA urasaba ko abayobozi babiri mu Rwanda bafatirwa ibihano kubera Rusesabagina

Umuryango Lantos Foundation uhirimbanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu urasaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) gufatira ibihano Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Col. Jeannot Ruhunga. Bigaragara mu rwandiko uyu muryango wasohoye ku rubuga rwawo kuri uyu wa 7 Kamena 2021 uvuga ko wagejeje mu biro bya Minisiteri […]

Kibira: Abavuga Ikinyarwanda 8 baguye mu mirwano yumvikanyemo imbunda ziremereye, abandi bafashwe

Abasirikare b’u Burundi n’abitwaje intwaro bavuga Ikinyarwanda, bongeye kurwanira mu ishyamba rya Kibira mu masaha y’ikigoroba cyo kuri uyu wa 6 Kamena 2021, ahaherera muri Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke. SOS Media ivuga ko intandaro y’iyi mirwano yumvikanyemo urusaku rw’imbunda ziremereye, ari igico aba barwanyi batezemo abasirikare b’u Burundi bari ku burinzi tariki ya […]

Dosiye ya Karasira Aimable yageze mu Bushinjacyaha

Dosiye ya Karasira Aimable wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akamenyekanira mu biganiro bitavugwaho rumwe kuri YouTube, yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa 7 Kamena 2021. Iyi dosiye ikubiyemo ibyaha bitatu aregwa: Guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubiba amacakubiri n’icyo kudasobanura inkomoko y’umutungo cyiyongereyeho nyuma y’isaka Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rumaze […]

Mwarimu yazengurukije abana 30 ikibuga cyuzuye amabuye bapfukamye, ngo batsinzwe Igifaransa

Umwarimu witwa Nizeyimana Esperee wigisha mu ishuri rya Ecofo Ngobeke riherereye muri Gitega mu Burundi, yazengurukije abanyeshuri 30 ikibuga cyuzuye amabuye bapfukamye, abazize gutsindwa imyitozo y’isomo ry’Igifaransa. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mwarimu yazengurukije aba banyeshuri ikibuga mu minsi itandatu ishize, kugeza ubwo bamwe muri bo bakomeretse ku mavi, bajyanwa ku bitaro, bashyirwaho […]

Hari abakunzi b’umuhanuzi TB Joshua bizera ko asinziriye, ashobora kuzuka

Umuhanuzi Temitope Bolagun Joshua uzwi nka TB Joshua wari ukomeye ku mugabane wa Afurika yapfuye mu ijoro ryo ku wa 5 Kamena 2021. Ni inkuru yababaje benshi bamukundaga, by’umwihariko ab’iwabo muri Nigeria, bamwe babyukiye ku rusengero rwe rwa SCOAN (The Sinagogue, Church of All Nations), kugira ngo bamenye neza niba koko yapfuye. BBC ishami ry’ururimi […]

Mecky Kayiranga yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Garuka’ yuje impanuro ku bakundanye (Video & amafoto)

meck.png

Umuhanzi, umucuranzi akaba n’umunyamakuru, Mecky Kayiranga kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Kamena 2021 yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Garuka’ yuje impanuro ku bakundanye. Muri iyi ndirimbo, Mecky yishyize mu mwanya w’umugabo watawe n’umugore we bitewe n’amakimbirane yoroheje bagiranye. Amusaba kwirengagiza ibyabatandukanyije, akagaruka mu rugo, bakongera bakabana nk’abakunzi. Mu ijwi rituje, hari aho agera […]

Perezida Museveni yafunze amashuri yose kubera impungenge za Covid-19

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa 6 Kamena 2021 yategetse ko amashuri yose afungwa mu gihe cy’iminsi 42 bitewe n’ubwiyongere bw’ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu. Mu ijambo yagezaga ku baturage ryatambutse ku bitangazamakuru bya Leta rirebana n’ingamba zo kwirinda Covid-19, Perezida Museveni yavuze ko guhera saa mbiri z’igitondo cy’uyu wa […]

Kayibanda yifuje ko u Rwanda rwagabwa kabiri, Abahutu bagatandukana n’Abatutsi_Dr Bizimana

dr_bizima.png

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside, Dr Bizimana Jean DamascĂšne yavuze ko Kayibanda GrĂ©goire wabaye Perezida w’u Rwanda, yigeze kwifuza ko iki gihugu cyagabwamo ibice bibiri, kimwe kikabamo Abahutu, ikindi kikabamo Abatutsi. Nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru yabitangaje, Dr Bizimana yabivuze ubwo yari mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bazize […]

Uwabaye Visi Meya wa Rubavu arasaba ubufasha nyuma yo gusenyerwa n’imitingito

Nsengiyumva Buntu Ezechiel wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije, ushinzwe iterambere ry’ubukungu kuva mu 2011 kugeza mu 2015, arasaba Leta y’u Rwanda ubufasha nyuma y’aho inzu ye isenywe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu kwezi gushize. Nsengiyumva utuye mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu aherutse gutangariza Radiyo Ijwi rya Amerika ko muri […]

Urupfu rwa Me Bukuru, ifatwa rya Karasira, Rusesabagina wakuwe ‘mu kato’ n’izamurwa mu ntera rya Gen. Muganga, mu nkuru z’icyumweru

bukuru.jpg

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 31 Gicurasi kirangira tariki ya 6 Kamena 2021. Cyaranzwe n’amakuru atandukanye, yiganjemo arebana n’ubutabera ndetse n’umutekano. Muri yo harimo ayavuzweho cyane akurikira: Urupfu rwa Me Bukuru Ntwali Umunyamategeko akaba n’umushakashatsi w’Umunyamulenge, Me Bukuru Ntwali, yapfuye tariki ya 2 Kamena 2021, kugeza ubu icyamwishe kiracyari amayobera. Mu gitondo cy’uwo munsi ni […]

Abasirikare b’u Burundi baguye mu gico cy’abavuga Ikinyarwanda, bakozanyaho

Abasirikare b’u Burundi bari ku burinzi, kuri uyu wa 5 Kamena 2021 baguye mu gico (ambush) cy’abitwaje intwaro bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bararasana. Urubuga SOS/Burundi ruvuga ko iyi mirwano yabereye mu ishyamba rya Kibira, muri Zone ya Butahana, Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke iri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu. Umuturage wahaye SOS aya makuru yavuze ko […]

U Rwanda rurashaka ko icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi cyajya gihanwa n’amategeko y’ibihugu byinshi

Minisitiri w’Ububanyi w’Amahanga, Dr Vincent Biruta yatangaje ko u Rwanda rushaka ko icyaha cyo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyajya gihanwa mu mategeko y’ibihugu byinshi, nk’uko bimeze ku yakorewe Abayahudi. Minisitiri Biruta yabitangarije mu kiganiro cyo kwibuka we n’abandi bayobozi bagiranaga n’Abanyarwanda baba mu mahanga, cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Yagize ati: “Ikindi gikomeye nka Leta […]

Ijambo Karasira Aimable yigeze kuvuga ku ‘bamugushije mu mutego’

Kuva tariki ya 31 Gicurasi 2021, Karasira Aimable wamenyekanye cyane ku rubuga rwa YouTube mu Rwanda, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugencyaha (RIB) aho akurikiranweho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubiba amacakubiri. Nk’uko RIB yabisobanuye, Karasira arazira ibyo yatangarije kuri shene ye ya YouTube yitwa Ukuri Mbona. Si […]

U Rwanda rwizeye ko mu 2024 nta rugo ruzaba rukiri mu kizima

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko mu Rwanda umwaka w’2024 uzarangira nta rugo rukiri mu kizima. Minisitiri Ndagijimana yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 4 Kamena 2021 ubwo Leta y’u Rwanda yari imaze gusinya amasezerano y’inkunga y’amadolari ya Amerika miliyoni 84.2 ya Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD), arimo miliyoni 36.7 y’inguzanyo. Iyi nkunga […]

Umuhanuzi TB Joshua yapfuye; yaba yabanje kubihishura

Umuhanuzi Temitope Bolagun Joshua (TB Joshua) wamamaye ku mugabane wa Afurika, yapfuye kuri uyu wa 5 Kamena 2021, bikaba bivugwa ko yabanje kubihishura. Umuryango TB Joshua Minisitries uyu muhanuzi yashinze ni wo wemereje inkuru y’urupfu rwe mu gitondo cy’uyu wa 6 Kamena 2021 ku rubuga rwa Facebook, uti: “Ni koko Umwami ntacyo akora atabanje kugihishurira […]

Rusesabagina ntagifungiwe aho yitaga ‘mu kato’, ntagihabwa amafunguro yihariye

Nyuma y’aho umuryango wa Paul Rusesabagina uvugiye ko afungiwe nabi muri Gereza ya Nyarugenge, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rusobanura ko atari ukuri, ko ahubwo yavanwe ahantu yitaga mu kato, afungirwa hamwe n’abandi. Umuryango wa Rusesabagina watanze impuruza, uvuga ko mu byumweru bishize uburyo yafatwagamo muri gereza bwahindutse, afungirwa ahantu hashya, mu bantu atazi. […]

Karasira yafatanwe arenga miliyoni 30 FRW, bikekwa ko yayahawe n’abarwanya Leta

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko rwafatanye Karasira Aimable amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 30 (30,000,000 FRW), ntiyasobanura inkomoko yayo, rwo rukaba ruca amarenga ko yaba yarayahawe n’ababa mu mahanga bamutegeka kuvuga ibyo bashaka. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabwiye itangazamakuru ati: “Nyuma y’ifungwa rye ryo ku wa 31 Gicurasi n’iperereza ryakozwe, byagaragaye ko […]

Perezida Museveni yanenze polisi, ngo iyo ikora neza Gen. Katumba ntiyari kuraswa

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yanenze imikorere ya polisi y’igihugu kubera iraswa rya Gen. Katumba Wamala, umukobwa we n’umushoferi kuko ngo iyo iza kuba ikora neza, yari kumutabara hakiri kare. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu ijambo yageneye abaturage ba Uganda, kuri uyu wa 4 Kamena 2021. Yagize ati: “Iraswa rya Gen. Katumba Wamala ryakozwe n’abo […]

Perezida Tshisekedi yongeye kuganira na Joseph Kabila

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi n’umufasha we, Denise Nyakeru baganiriye na Joseph Kabila wujuje imyaka 50 y’amavuko uyu munsi. Nk’uko ibiro bya Perezida wa RDC byabitangaje, umuryango mukuru waganiriye na Kabila mu gitondo cy’uyu wa 4 Kamena 2021, ku murongo wa telefone. Ubutumwa Perezida Tshisekedi na Denise bageneye Kabila ni ubumwifuriza […]

Cricket: Ikipe ya Uganda ntikije mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka

Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Uganda (UCA), kuri uyu wa 3 Kamena 2021 ryatangaje ko ritazohereza abakinnyi mu irushanwa ry’abagore ryateguwe mu rwego rwo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi, Kwibuka Memorial Women’s T20I Tournament 2021. Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’iri shyirahamwe, Martin Ondeko rivuga ko impamvu iki cyemezo cyafashwe, ariko bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu […]

Abadepite bagumishije Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe

Mu gihe habura iminsi mike ngo ibihe bidasanzwe Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi yashyize mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri birangira, abadepite baraye bemeje ko zigumamo. Nk’uko Radio Okapi ibivuga, aba badepite bakoze itora ryemeza ko ibihe bidasanzwe bigumaho, bamaze kubisabwa na Minisitiri w’Ubutabera, Rose Mutombo. Iki gitangazamakuru kivuga ko […]

SIDA izaba isa n’itakiriho nyuma y’imyaka 9_UN

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA, UNAIDS, rivuga ko umwaka w’2030 uzaba usa n’iherezo ry’iki cyorezo kimaze imyaka 40 ku Isi. Nk’uko Radiyo Ijwi rya Amerika yabitangaje, iri shami rivuga ko ubu riri gukurikirana ibihugu 40 byugarijwe n’iki cyorezo cyane, rikaba rifite intego y’uko uyu mwaka uzagera cyararwanyijwe ku kigero cya 90%. Ibi bihugu birimo […]

Afurika y’Epfo: Umuryango w’Abanyekongo 6 wasanzwe wapfuye

Abanyekongo 6 bagize umuryango umwe bari batuye mu ntara ya Bloemfontein muri Afurika y’Epfo, basanzwe mu nzu bapfuye, bikaba bikekwa ko bishwe. Ambasaderi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri Afurika y’Epfo, Bene Mpoko yahamirije Radio Top Congo aya makuru kuri uyu wa 2 Kamena 2021. Ambasaderi Mpoko yavuze ko aba bantu bose baherukaga kugaragara […]

Dr Biruta ari muri Tanzania, yajyanye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Kagame

e29m1vtxoamayl1.jpg

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yageze muri Tanzania, ageza kuri Perezida w’iki gihugu ubutumwa bwihariye yahawe na Perezida Paul Kagame. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Tanzania byagize biti: “Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan uyu munsi tariki ya 03 Kamena 2021 yakiriye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u […]

Nkurunziza yayoboye igihugu cyari kirwaye impande zose_Perezida Ndayishimiye

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye avuga ko uwo yasimbuye kuri iyi nshingano, nyakwigendera Pierre Nkurunziza yayoboye igihugu cyari kirwaye impande zose, agisiga kimeze neza. Perezida Ndayishimiye yabitangarije mu kiganiro ‘Iragi’ cyatambutse kuri shene ya YouTube y’Umukuru w’u Burundi, mu gihe Abarundi bitegura kwibuka Pierre Nkurunziza uzaba amaze umwaka apfuye, tariki ya 8 Kamena […]

Abanyamulenge baratatse, ariko Leta ntacyo idufasha_Ijambo Me Bukuru aherutse gutangaza

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Kamena 2021 ni bwo abari muri Nyabugogo babonye umugabo utari wakamenyekanye yitura hasi aturutse ku igorofa rya kane ry’inyubako y’ishyirahamwe Inkundamahoro, aho ngo yahise apfa. Ako kanya, amakuru yavugaga ko uyu mugabo yiyahuye, kuko ngo yabanje guparika imodoka ye kuri iyi nyubako, azamuka ku igorofa rya kane, akora […]

Ntamuhanga Cassien yaba afungiwe muri Ambasade y’u Rwanda

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe demukarasi n’iterambere muri Mozambique, Prof. Adrien Nuvunga yatangaje ko Ntamuhanga Cassien watorotse gereza, ubu afungiwe muri Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu. Prof. Nuvunga yabitangarije mu kiganiro yagiranye na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, nk’uko bigaragara mu nkuru yayo yasohotse mu gitondo cy’uyu wa 3 Kamena 2021. Prof. Nuvunga avuga ko uburyo Ntamuhanga […]

Nyabugogo: Umunyamategeko akaba n’umusesenguzi ni we wahanutse ku igorofa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umwavoka witwa Bukuru Ntwali wakundaga kumvikana mu busesenguzi ku bibazo by’Abanyamulenge, ari we wahanutse ku igorofa rya kane mu nyubako y’Inkundamahoro muri Nyabugogo. Uyu munyamategeko yari atuye mu mudugudu wa Ituze, Akagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Kamena […]

Imyaka 54 irashize Santos FC yarimo Pelé yitabiriye ubutumire bwa Mobutu Sese Seko

kabamba.jpg

Tariki ya 2 Kamena 1967 wari umunsi udasanzwe ku bakunzi b’umupira w’amaguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ubwo yitwaga Congo. Uwo munsi ni bwo ikipe y’umupira w’amaguru ya Santos FC yo muri Brazil yarimo Edson Arantes do Nascimento uzwi nka PelĂ© yakinnye n’iy’igihugu ya Congo (Les LĂ©opards) mu mukino wa gicuti yari yatumiwemo n’Umukuru […]

Wa mugore ‘wakoze ubukwe n’Umwuka Wera’ yatawe muri yombi

ubukwe.png

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka West Pokot muri Kenya, Jackson Tumwet, yatangaje ko uru rwego rwataye muri yombi umubyeyi witwa Elizabeth Nalem uherutse gukora ubukwe n’Umwuka Wera nk’uko yabyivugiye. Nalem w’imyaka 41 y’amavuko yatawe muri yombi kuri uyu wa 1 Kamena 2021 bikekwa ko azira kuba yarataye abana batandatu yabyaye n’umugabo we wamukoye inka […]

Urukiko rugiye kumva ubujurire bwa Dr Kayumba wafunzwe umwaka, avuga ko arengana

Urukiko rugiye kumva ubujurire bwa Dr Christopher Kayumba wafungiwe muri gereza ya Nyarugenge (Mageragere) mu gihe kigera ku mwaka, aho avuga ko yarenganaga. Uyu munyapolitiki wigishije muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi tariki ya 10 Ukuboza 2019, akurikiranwaho ibyaha bitatu birimo: guteza imvururu ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali no gusindira mu ruhame. Icyo […]

Gen. Katumba yashimiye motari wamutabaye, nyuma yo kuraswa n’abagizi ba nabi

Gen. Edward Katumba Wamala, umudepite wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda na Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, kuri uyu wa 2 Kamena 2021 yashimiye abamutabaye barimo umumotari, abamuhamagaye, abamwandikiye bamwifuriza koroherwa n’abamusuye ubwo yari amaze kuraswa n’abagizi ba nabi. Mu gitondo cy’ejo ku wa 1 Kamena ni bwo imodoka yari itwaye Gen. Katumba, umukobwa we witwa Brenda […]

Buri Munyarwanda anywa litiro 72 z’amata ku mwaka_Impuzandengo

Mu gihe Isi yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kunywa amata ejo tariki ya 1 Kamena 2021, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yerekana ko bitewe n’ubwiyongere bw’umukamo mu Rwanda, ku mpuzandengo (average) buri Munyarwanda anywa litiro 72 z’amata ku mwaka. Iyi Minisiteri ivuga ko kuva mu mwaka w’2014 kugeza mu 2020, umukamo wavuye kuri litiro 1,735,000 ku munsi, […]

Amafoto: Umuparakomando wa Kenya yahuye n’uruvagusenya, ubwo yiyerekanaga

fb_img_16226155771022547.jpg

Ejo tariki ya 1 Kamena 2021, Kenya yizihije umunsi mukuru wiswe Madaraka Day, wibukirwaho igihe yigobotoye amategeko y’abakoloni b’Abongereza mu 1963. Uyu munsi wizihirijwe ku kibuga cy’umupira w’amaguru kiri muri Kisumu waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byo kuwuryoshya, by’umwihariko kwiyerekana kw’abasirikare bagendera mu kirere bazwi nka ‘parakomando’. Ubwo umwe muri aba parakomando yiyerekanaga agendera mu mutaka (parachute), […]

U Burundi bwafunguye umupaka ubuhuza na RDC bwari bwarafunze mu mezi 6 ashize

Umuyobozi w’urwego rwa Polisi y’u Burundi rushinzwe umutekano wo ku mipaka, Mbonimpa Maurice kuri uyu wa 1 Kamena 2021 yafunguye umupaka wa Gatumba uhuza iki gihugu na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), nyuma y’amezi agera kuri atandatu wari umaze ufunzwe. U Burundi bwari bwarafunze uyu mupaka mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19 cyari […]

U Rwanda rurateganya kwakira inkingo 3,500,000 za Pfizer muri uyu mwaka

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko u Rwanda ruteganya kwakira doze miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atanu (3,500,000) z’urukingo rw’icyorezo cya Covid-19 rwa Pfizer mbere y’uko uyu mwaka w’2021 urangira, bikazafasha iki gihugu gukingira abantu benshi nk’uko cyabyiyemeje. Dr Ngamije yabitangarije mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 1 Kamena 2021, cyakurikiye ibyemezo […]

Ishyaka RPD rirasaba ko Karasira Aimable arekurwa, ‘kuko arwaye’

Ishyaka RPD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kurekura Karasira Aimable “kuko arwaye”, rukamukurikirana adafunzwe. Bigaragara mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa 1 Kamena 2021 n’umuyobozi w’iri shyaka wanarishinze, Dr Christopher Kayumba. Iri tangazo rigira riti: “N’ubwo twubaha RIB ko igomba gukora akazi kayo ko gukurikirana buri wese ukekwaho ibyaha, turayisaba kurekura […]

Umukobwa wa Gen. Katumba yishwe yari amaze igihe gito avuye kwiga muri USA

brenda1.jpg

Mu gitondo cy’uyu wa 1 Kamena 2021 ni bwo imodoka yari itwaye Gen. Katumba Wamala wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, ubu akaba ari Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi akanahagararira ingabo z’igihugu mu nteko ishinga amategeko, yarashwe amasasu menshi n’abagizi ba nabi bataramenyekana. Gen. Katumba yakomerekeye muri iki gitero, umukobwa we witwa Brenda Nantongo Wamala n’umushoferi wari […]

Kinshasa: Pasiteri yateye icyuma umugore n’abana 3, babiri barapfa

Pasiteri witwa Jean Pierre Mangwangasa (yambaye isengeri itukura) utuye muri Komini Kalamu mu mujyi wa Kinshasa wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, tariki ya 29 Gicurasi 2021 yateye icyuma abantu bane bo mu muryango we, babiri barapfa. Radio Top Congo dukesha aya makuru, yatangaje ko uburakari bw’uyu pasiteri bwatumye atera icyuma aba bantu, yabutewe […]

Perezida wa Kenya yagabiye uw’u Burundi inka 50

Perezida wa Repubulika wa Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2021 yagabiye mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye inka zigezweho 50. Ni igikorwa Perezida Uhuru yakoze ubwo Ndayishimiye yari amaze kugera muri Kenya, yitabiriye ubutumire bwe bwo kwifatanya n’Abanyakenya kwizihiza umunsi wa Madaraka Day, kuri uyu wa 1 Kamena 2021. Ubwo Perezida Ndayishimiye […]

Imihango yo gusaba no kwiyakira yagiye iraza abageni muri sitade yakomorewe

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 31 Gicurasi 2021, yakomoreye imihango y’ubukwe yo gusaba no kwiyakira (reception), yagiye iraza abarimo abageni muri sitade mu bihe bitandukanye. Iyi nama yatanze uburenganzira bwo gukora iyi mihango, gusa ishyiraho umubare ntarengwa w’abagomba kuyitabira, mu gihe yabereye ahasanzwe cyangwa ahandi habugenewe. Mu gihe irabera ahasanzwe, ntigomba kurenze abantu 30 […]

Ndasaba abapolisi bajye bagerageza barase amaguru_Immaculée ku barasa mu cyico

Umuyobozi w’umuryango Transparency International/Rwanda urwanya ruswa n’akarengane, Ingabire Marie ImmaculĂ©e aherutse gusaba abapolisi kujya barasa abakekwaho ibyaha babatorotse ku maguru, aho kubarasa mu cyico. ImmaculĂ©e yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Primo TV tariki ya 23 Gicurasi 2021. Nk’umuntu usanzwe ukurikirana ibibazo bya ruswa n’akarengane mu Rwanda, akanabishyira ahabona ndetse akanabirwanya, yasabwe kuvuga ku kibazo cy’abapolisi […]

I Bukavu bateguye imyigaragambyo, ngo Perezida Kagame yahakanye ubwicanyi bwavuzwe muri RDC

Sosiyete sivile ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), yahamagariye abatuye mu mujyi wa Bukavu kujya mu myigaragambyo, bitewe n’uko Perezida Kagame yavuze ko nta bwicanyi ingabo z’u Rwanda zakoreye mu burasirazuba bw’igihugu cyabo. Nk’uko ibitangazamakuru byo muri RDC birimo La Prunelle na Interview byabitangaje, Adrien Zawadi uyoboye iyi […]

Karasira Aimable yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze gutangaza ko rwataye muri yombi Karasira Aimable, rumukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. Ruvuga ko ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, n’ingingo ya 164 y’itegeko […]

Muri Nyiragongo hashyizwe ‘camera’ itimurwa

Abashakashatsi mu bijyanye n’ibirunga bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bashyize ‘camera’ itimurwa mu mwobo (crater) uri mu kirunga cya Nyiragongo kimaze iminsi 9 kirutse. Urwego ruhuza ibikorwa by’ubutabazi, OCHA, ni rwo rwabitangaje kuri uyu wa 30 Gicurasi 2021. Aba bashakashatsi bashyizemo iyi ‘camera’ babitewe n’impungenge z’uko iki kirunga gishobora kongera kuruka, bitewe n’uko […]

G.S Kabusunzu: Abanyeshuri baravugwaho gusomanira imbere y’abarimu, kunywera itabi n’inzoga mu kigo

Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri (G.S) rwa Kabusunzu ruherereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, baravugwaho gusomanira imbere y’abarimu no kunywera itabi n’inzoga mu kigo. Ni amakuru yamenyekanye ubwo umwe mu bafite umwana wiga muri iri shuri yamenyeshaga umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, ko aba banyeshuri basuzugura cyane abarimu […]

Nta mbunda cyangwa ipeti ryatabara uri mu bibazo_Gen. Kayihura wakubititse

Umufumbira wayoboye Polisi ya Uganda, Gen. Kale Kayihura yasesekaye ku ivuko mu Karere ka Kisoro mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’imyaka ine atahakandagiza ikirenge. Kumara iki gihe cyose atagera ku ivuko si ibintu yari amenyereye, yabitewe gusa n’uko atari yemerewe kujyayo kuko akurikiranwe n’urukiko rwa gisirikare rwa Uganda, ku byaha birimo kugambanira igihugu. Ni icyaha […]

U Rwanda ruracyashaka icyo ruzakoresha ubutaka rwahawe mu mahanga

Doreen Ntawebasa ushinzwe imishinga n’ibikorwaremezo by’ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yatangaje ko hari gukorwa inyingo y’ibizakorerwa ku butaka u Rwanda rwahawe mu bihugu bitandukanye. Yabitangarije ikigo cy’igihugu gishinzwe cy’isakazamakuru, RBA, ati: “Minisiteri iri mu buryo bwo kwiga inyigo yakorwa ku buryo hamenyekana ibikorwaremezo byahajya kubera ko ari mu bihugu bitandukanye, kandi n’amahirwe akaba atandukanye.” Ntawebasa […]

Igitero cya FLN mu Rwanda, ifatwa rya Ntamuhanga, Macron asaba imbabazi, mu nkuru z’icyumweru gishize

fln-2.jpg

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 24 Gicurasi 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye, yiganjemo arebana na politiki, ubutabera, umutekano na siyansi y’Isi. Muri iki cyumweru ni bwo: FLN yongeye gutera u Rwanda Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MINADEF) tariki ya 24 Gicurasi yatangaje ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FLN baraye bagabye igitero mu murenge wa Bweyeye mu […]

Umusaza witwa Kamenyero arashaka kuba ‘Messiya’ wa kabiri

Umusaza w’Umurundi witwa Kamenyero Aloys yigeze kwandikira Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, amusaba ko yamuha uburenganzira, akitwa ‘Messiya wa kabiri’. Messiya nk’uko bigaragara muri Bibiliya, ni umwami akaba n’umukiza, Yesu wacunguye abari mu Isi, ubwo yabambwaga azira ibyaha byabo “kugira ngo batarimbuka, ahubwo bahabwe ubugingo bw’iteka”. Iyi baruwa nk’uko bigaragara, Kamenyero […]

Akon yahamagariye Afurika gukurikira irushanwa rya BAL riri kubera i Kigali

Umuhanzi w’Umunyamerika, Aliaune Damara Badara Thiam uzwi nka Akon, kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021 yahamagariye abo ku mugabane wa Afurika gukurikira umusozo (final) w’irushanwa rya Basketball, BAL, rimaze iminsi ribera i Kigali mu Rwanda. Ni ubutumwa yatanze mu ijwi riri hejuru nk’iry’uwamamaza, nyuma y’aho hari hamaze kumenyekana amakipe agomba guhyrira ku musozo w’iri rushanwa. […]

Perezida Tshisekedi yavuze ko aba yarageze i Goma, yabujijwe n’uko ‘ibibuga by’indege bifunze’

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi yaraye atangaje ko we n’ubufasha we, Denise Nyakeru, baba barageze i Goma nyuma y’iruka rya Nyiragongo, gusa bakaba barahuye n’imbogamizi z’uko ibibuga by’indege bifunze. Yabivugiye i Kinshasa mu kiganiro n’itangazamakuru cyarebagana n’iruka ry’iki kirunga n’imitingito ya hato na hato yarikurikiye, igasenya ibikorwa by’abaturage, abenshi bagahunga. Perezida […]

Gen. Kayihura yagarutse i Kisoro nyuma y’igihe kirekire

Gen. Kalekezi Kayihura (Kale Kayihura), umusirikare mukuru wanayoboye polisi ya Uganda, aherutse kugaruka ku ivuko mu Karere ka Kisoro, nyuma y’imyaka ine atahakandagiza ikirenge. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Kisoro, Abel Bizimana tariki ya 27 Gicurasi 2021, Gen. Kayihura yageze ku ivuko, muri gahunda yo gushyingura nyirakuru Ancilla Bucyana wari umaze gupfa. Ifoto dukesha televiziyo ya […]