Marines FC yari yaruhuye abakinnyi ku mukino wayihuje na APR FC

Kuri uyu wa 19 Kamena 2021, APR FC yanyagiye Marines FC ibitego 6-0 mu minota 33, biyongerera amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda, icyiciro cya mbere. Ni amakipe yabanje kugorana, ku buryo igice cya mbere cy’umukino cyarangiye anganya ubusa ku busa (0-0), ariko APR FC igaruka mu gice cya kabiri ifite imbaraga […]

UN yatahuye ko umutwe wa ADF ufite ‘drones’

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zivuga ko umutwe witwaje intwaro wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ufite utudege duto tutagira abapilote (drones). Nk’uko bigaragara muri raporo izi mpuguke zigize akanama k’umutekano ka UN zashyize ahabona tariki ya 10 Kamena 2021, amakuru y’uko ADF ikoresha utu tudege yemejwe n’abantu batandatu yari […]

Urugo rw’umunyamakuru Cyuma rwatewe n’abafite amapingu

pingu.jpg

Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan avuga ko mu masaa tanu y’ejo ku wa 17 Kamena 2021 urugo rwe rwatewe n’abantu bataramenyekana bari bitwaje amapingu, akeka ko bamushakaga ku ngufu. Umukozi wo mu rugo wa Cyuma yabwiye itangazamakuru ko abashakaga umukoresha we bari bambaye imyenda ya gisivili, bari mu modoka y’umweru ya Vigo ifite […]

Perezida Ndayishimiye yasabye abakozi ba Leta kwitangira igihugu, kikava mu madeni acyugarije

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arasaba abakozi ba Leta kwitangira igihugu cyabo kugira ngo kive mu madeni menshi acyugarije. Uyu Mukuru w’Igihugu mu nama aherutse kugirana n’aba bayobozi mu Ntara ya Ngozi, yavuze ko iki gihugu gikomeje kujya mu madeni ku buryo hari impungenge ko mu gihe nta cyaba gikozwe, ashobora kuzarenga ubukungu […]

Simbabajwe n’uko nakuwe muri Guverinoma kuko umukobwa wanjye yagizwe Minisitiri_Dr Mateke

Dr Philemon Mateke wari Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ushinzwe ibibazo by’akarere, yahishuye ko atigeze ababazwa n’uko yakuwe muri Guverinoma bitewe n’uko umukobwa we yagizwe Minisitiri cyangwa se Umunyamabanga wa Leta. Tariki ya 8 Kamena 2021 ni bwo Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yatangaje abantu 80 bagize guverinoma nshya, abari bayisanzwemo barimo Dr Mateke […]

ApĂŽtre Mutabazi yavuze ko hari abari gupanga kumugirira nabi

Umuvugabutumwa akaba n’umusesenguzi mu bya politiki n’imibereho rusange y’abaturage, ApĂŽtre Mutabazi Kabarira Maurice, yatangaje ko hari abantu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yamenye ko bashaka kumugirira nabi, kugira ngo byitiriwe Leta. Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko hari ababa baramucecekesheje bamuziza ibiganiro bye by’ubusesenguzi yamenyekaniyeho ku rubuga rwa YouTube. Mu kiganiro yagiriye kuri Bwiza TV […]

Amwe mu mahoteli y’i Musanze ntasaba icyemezo cyerekana ko umuntu yipimishije Covid-19_Polisi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko amahoteli akorera mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, yaba imwe mu nzira zishobora kunyuramo ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19. Mu kiganiro CP Kabera yagiriye kuri radiyo Musanze mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kamena 2021, yavuze ko ubwo we na […]

Tanzania yatangiye gusaba inkingo za Covid-19

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO), ishami rya Afurika, Dr Matshidiso Moeti kuri uyu wa 17 Kamena 2021 yatangaje ko Tanzania yasabye kwinjizwa muri gahunda ya COVAX kugira ngo ihabwe inkingo za Covid-19. Dr Moeti mu nkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yagize ati: “Twakiriye amakuru y’uko Tanzania ishaja kwinjira muri gahunda ya COVAX.” […]

Umunyakenya avuga ko abamushinja gushishura indirimbo ya Knowless ari abanyeshyari

bahati.jpg

Umuhanzi w’Umunyakenya, Kevin Kioko wamenyekaniye ku izina rya Bahati, yasubije abamushinja gushishura indirimbo ‘Peke Yangu’ y’Umunyarwandakazi Butera Knowless ko bamugiriye ishyari kubera ko ari nimero ya mbere. Uyu muhanzi uri ku gitutu nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Pete Yangu’, kubera ko yayiririmbye mu buryo busa n’ubwa Knowless, yanditse ku rubuga rwa Instagram ati: “Ni […]

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Bufaransa agiye kwegura

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, General François Lecointre aherutse gutangaza ko tariki ya 21 Nyakanga 2021 azegura kuri izi nshingano, mu rwego rwo kwirinda kuvugwa muri politiki kandi akiri umusirikare mukuru. Gen. Lecointre mu kiganiro Le Grand Jury yagiriye kuri radiyo na televiziyo RTL tariki ya 13 Kamena 2021, yagize ati: “Nasabye Perezida wa Repubulika […]

Abacuruza amashusho ya ‘porno’ baricinya icyara kubera ubwiyongere bukabije bw’abakiriya

Abatunganya bakanacuruza amashusho y’urukozasoni azwi nka ‘porno’ mu Bwongereza ubu baricinya icyara bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’abakiriya babo. Raporo nshya yashyizwe hanze n’urubuga Ofcom ivuga ko mu bihe bya Guma mu Rugo byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-91 mu Bwongereza, abantu benshi bahugiye cyane mu kureba amashusho y’urukozasoni ku mbuga agaragaraho. Mu Bwongereza, kuva muri Nzeri […]

Rusesabagina yasabiwe gufungwa ubuzima bwose, Herman imyaka 20

Ubushinjacyaha kuri uyu wa 17 Kamena 2021 bwasabiye Paul Rusesabagina wabaye Perezida w’ihuriro mpuzamashyaka rya MRCD-Ubumwe gufungwa ubuzima bwose, mu gihe Nsengimana Herman wabaye umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa FLN urishamikiyeho we yasabiwe gufungwa imyaka 20. Rusesabagina utacyitabira urubanza rwe kuva muri Werurwe 2021, akurikiranweho ibyaha 9 bifitanye isano n’ibitero by’iterabwoba FLN yagabye mu turere […]

400 bakingiwe bagaragayeho Covid-19, abakenera ibitanda biyongereyeho 175%_RBC

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko ibipimo by’icyorezo cya Covid-19 bamaze iminsi bafata, bigaragaza ko abantu 400 bacyanduye kandi baramaze gukingirwa. Dr Nsanzimana yabitangarije mu kiganiro iki kigo na Minisiteri y’Ubuzima byagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 16 Kamena 2021 cyibandaga ku ngamba nshya Guverinoma yitegura gufata bitewe n’ubwiyongere bukabije […]

Sankara yasabiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera ko yafashije ubutabera

Ubushinjacyaha kuri uyu wa 16 Kamena 2021 bwasababiye Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, bushimangira ko bwamworohereje kubera ko yafashije ubutabera. Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka ko hashingiwe ku byaha bushinja Sankara, yari akwiye igihano cy’igifungo cya burundu. Gusa ngo kubera ko kuva ku nshuro […]

U Burundi bwakuyeho ibihano bwari bwarafatiye BBC

Urwego rw’u Burundi rushinzwe kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru, CNC (Conseil National de la Communication), kuri uyu wa 16 Kamena 2021 rwakuyeho ibihano rwari rwarafatiye BBC. CNC yari yarafatiye BBC ibi bihano muri Gicurasi 2018, ibigumishaho muri Werurwe 2019, iyishinja gutangaza amakuru y’ibinyoma ku Burundi, n’ubwo ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru bwo bwatangaje ko ari uburyo bwo kuniga ubwisanzure […]

MTN ivuga ko gukoresha simu kadi ebyiri bituma hari abavuga ko itakigira ‘amarezo’

Ikigo cy’itumaho cya MTN gisobanura ko kuba hari abakoresha imirongo (sim cards) ebyiri biri mu bituma hari abakiriya bavuga ko kitakigira ihuzanzira (amarezo) nko mu bihe byashize. Muri iki gihe usanga abakiriya b’iki kigo binubira serivisi zacyo zirimo izijyanye no guhamagara cyangwa se interineti, bavuga ko zigenda gake cyangwa se ntizinakore, by’umwihariko mu bice by’icyaro. […]

Kenya yohereje ingabo zidasanzwe mu burasirazuba bwa RDC (Amafoto)

kdf2-2.jpg

Ingabo za Kenya zigize umutwe wa QRF (Quick Reaction Force) kuri uyu wa 15 Kamena 2021 zamaze koherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ziyobowe na Lieutenant-Colonel Abdul Galgalo. Nk’uko igisirikare cya Kenya (KDF) cyabitangaje, mbere y’uko zifata urugendo zerekeza muri RDC, zasuwe n’Umugaba Mukuru, Gen. […]

Burundi: Barasaba ko umupaka ubahuza n’u Rwanda ufungurwa

Bamwe mu batuye mu Ntara ya Cibitoke iherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi, barasaba ko umupaka wa Ruhwa ubahuza n’u Rwanda wafungurwa kugira ngo ibikorwa by’ubuhahirane bisubukurwe. Abaganiriye na Radiyo na Televiziyo Isanganiro dukesha iyi nkuru, batangaje ko ifungwa ry’uyu mupaka ryabateye ubukene kuko ryahagaritse bikorwa bitandukanye byababeshagaho birimo ubucuruzi bwambukiranya umupaka. Bavuga ko usibye […]

Bakoze igikorwa cy’intambara, ntituzakomeza guceceka_Uganda ku ifatwa ry’umusirikare wayo

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Ambasaderi Patrick Mugoya yavuze ko ingabo z’u Rwanda zakoze igikorwa cy’intambara ubwo zafataga umusirikare wabo, kandi ngo ntabwo igihugu cye kizakomeza guceceka. Ambasaderi Mugoya yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo Ijwi rya Amerika wamubazaga ibyo kuba Minisiteri akoreramo yaroherereje u Rwanda inyandiko yamagana (protest note) icyo […]

Kera kabaye, Perezida Tshisekedi yasuye abaturage ba Beni

Nyuma y’igihe kirekire abisabwa, Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi yasuye abatuye mu mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa 15 Kamena 2021. Ibitangazamakuru byo muri RDC bivuga ko gahunda y’uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi muri Beni, ari ukugenzura uko ingabo z’igihugu ziri kugarura amahoro n’umutekano kuva yashyira […]

Perezida Tshisekedi yasezeranyije abasenyewe na Nyiragongo kubakirwa inzu

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, kuri uyu wa 14 Kamena 2021yasuye ibikorwa byo mu mujyi wa Goma byangijwe n’ikirunga cya Nyiragongo cyarutse muri Gicurasi, biri mu duce turimo Kibati n’ishuri rya Kayembe riri muri Gurupoma ya Munigi ricumbikiwemo abasenyewe inzu. Mu rugendo yakoze azenguruka uyu mujyi ari kumwe n’umufasha we, […]

Afurika y’Epfo: Abadipolomate barimo ab’u Rwanda bashobora kwirukanwa

Guverinoma ya Afurika y’Epfo ishobora kwirukana abandi badipolomate (abakozi ba za Ambasade) bo mu bihugu birenga 10 barimo ab’u Rwanda, ibaziza guhombya iki gihugu miliyoni z’amadolari z’imisoro buri kwezi. Ni nyuma yo kwirukana abo muri Lesotho na Malawi n’imiryango yabo mu cyumweru gishize, ikanabategeka gutanga ibyangombwa n’ibikoresho byabemereraga gukora izi nshingano muri iki gihugu. Nk’uko […]

Uganda yakoze iperereza isanga umusirikare wayo ‘yarashimuswe’, yandikira u Rwanda

Leta ya Uganda ivuga ko yakoze iperereza ku musirikare wayo, Pte Baruku Muhuba ingabo z’u Rwanda (RDF) ziherutse gutangaza ko zamufatiye mu Murenge wa Cyanika w’Akarere ka Burera, ngo isanga yarashimuswe, ishinja iki gihugu ubushotoranyi. Tariki ya 13 Kamena 2021, RDF yatangaje ko saa munani n’iminota 45 z’igicamunsi cyo ku wa 12 Kamena, yafatiye Pte […]

Umusore wafashijwe n’abarimo Shaddyboo yabonye ‘diplîme’ ye yari yarafatiriwe kubera kubura ubushobozi

Ibyishimo ni byinshi ku musore witwa Uwiduhaye Jean Baptiste wabonye ibyangombwa bye birimo impamyabumenyi (diplĂŽme) n’indangamanota ze byari byari byarafatiriwe ubwo umuryango we waburaga ubushobozi bwo kwishyura amadeni yari abereyemo ishuri, abifashijwemo n’abarimo icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddyboo. Tariki ya 7 Kamena 2021 ni bwo Uwiduhaye warangije amasomo mu ishuri ry’imyuga […]

Minisitiri WilmĂšs wo mu Bubiligi yakiriye umuryango wa Rusesabagina

Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sophie WilmĂšs kuri uyu wa 14 Kamena 2021 yatangaje ko yakiriye umugore n’umukobwa wa Rusesabagina mu biro bye. Nk’uko Minisitiri WilmĂšs yabitangarije kuri Twitter, icyabahuje ni ukugira ngo baganire ku mibereho ya Rusesabagina usanzwe afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ukurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda. Yagize ati: “Nakiriye […]

Perezida Museveni na Tshisekedi mu muhango ukomeye urabera ku mupaka

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, kuri uyu wa 16 Kamena 2021 barayobora umuhango ukomeye urabera ku mupaka wa Kasindi uhuza ibihugu byombi. Nk’uko Minisiteri y’Imirimo n’Ubwikorezi ya Uganda yabitangaje, umuhango aba bakuru b’ibihugu bazayobora ni uwo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’ubwubatsi bw’imihanda mu […]

Perezida Ndayishimiye yongeye kwisubiraho, ategeka abayobozi bakuru kwerekana imitungo yabo

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yisubiyeho ku nshuro ya kabiri, yongera gusaba abayobozi bakuru bose kwerekana imitungo bafite kugira ngo harebwe niba bataribye igihugu. Nk’uko igitangazamakuru UBM News cyabitangaje, iki cyemezo gishya Perezida Ndayishimiye yagifashe tariki ya 9 Kamena 2021 ubwo yari ayoboye inama y’abaminisitiri. Mu itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama ryasomwe n’Umuvugizi wa […]

Umuherwe Dr Chris Kirubi yapfuye, hari ubutumwa yasize

Umushoramari wari ukomeye muri Kenya, wayoboraga ikigo cy’itangazamakuru cya Capital Group Ltd, Dr Christopher John Kirubi, yapfuye mu masaha y’ikigoroba cy’uyu wa 14 Kamena 2021. Umuryango wa Dr Kirubi wemeje urupfu rwe, watangaje ko yapfiriye mu rugo, azize kanseri yari amaranye imyaka ine. Wagize uti: “Tubabajwe cyane no kubamenyesha urupfu rwa Dr Christopher J. Kirubi […]

Mu Rwanda hari abakingiwe bagaragayeho Covid-19

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Rwanda CDC n’igishinzwe ubuzima, RBC, byatangaje ko hari umubare muto udateye impungenge w’abantu bakingiwe bagaragayeho icyorezo cya Covid-19. Nk’uko The New Times yabitangaje, Dr Aimee Geissler uyobora Rwanda CDC yagize ati: “Hari ubwandu bwabonetse mu bantu bahawe ubwoko bwose bw’inkingo ku Isi barimo n’abo mu Rwanda, n’ubwo hari […]

Perezida Samia yategetse amabanki kugabanya inyungu y’umurengera asaba abakiriya

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa 13 Kamena 2021 yategetse amabanki kugabanya inyungu yise “iy’umurengera” yaka abayisaba inguzanyo, ntirenge 10%. Uyu Mukuru w’Igihugu mu nkuru y’igitangazamakuru Mwananchi, yagize ati: “Inyungu ni umurengera, zikwiye kugabanyuka byibuze ntizirenge 10%.” Perezida Samia yavuze ko kuba inyungu ku nguzanyo amabanki yaka ari […]

Uganda yari yavuze ko umusirikare wayo ‘yashimuswe’ ubwo yibohoraga

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa 13 Kamena 2021, Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) yatangaje ko ku wa 12 abasirikare b’u Rwanda bafatiye umusirikare wa Uganda, Pte Baruku Muhuba mu murenge wa Cyanika w’Akarere ka Burera, afite ibikoresho birimo: imbunda ya mashinigani iringaniye, amasasu 100, indebakure na telefone. Ku mugoroba, ingabo z’u Rwanda (RDF) zaraye zishyikirije iza Uganda […]

Imitoma ya Denise ku mugabo we FĂ©lix Tshisekedi, ku munsi w’amavuko

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo wagize isabukuru y’amavuko, kuri uyu wa 13 Kamena 2021 yatewe imitoma n’umufasha we, Denise Nyakeru Tshisekedi. Ku rubuga rwa Twitter, Denise yashyize akavidewo k’amasegonda ane, kamugaragaza yicaranye na Tshisekedi, bombi bamwenyura mu buryo bugaragaza ko bari mu bihe byiza. Kuri iyi videwo, yageretseho ubutumwa […]

Abafatanyabikorwa baca inyuma u Rwanda na Lantos isabira abayobozi bakuru ibihano, mu nkuru z’icyumweru gishize

kagame-4.jpg

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 7 Kamena cyaranzwe n’amakuru atandukanye, yiganjemo ay’ingenzi arebana n’ubutabera, umutekano na politiki. Ay’ingenzi muri yo arimo ko: Perezida Kagame yihanangirije abafatanyabikorwa baca inyuma u Rwanda Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Paul Kagame tariki ya 11 Kamena yayoboye umuhango wo guha impamyabumenyi abasirikare 47 basoreje amasomo mu […]

RDF yafatiye umusirikare wa Uganda ku butaka bw’u Rwanda, afite mashinigani n’indebakure

Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa 13 Kamena 2021 yatangaje ko abasirikare b’u Rwanda bari ku burinzi(RDF) bafatiye umusirikare wa Uganda ku butaka bw’u Rwanda, afite ibikoresho birimo imbunda ya mashinigani iringaniye (Medium Machine Gun) n’indebakure (binocular). Iyi Minisiteri ivuga ko uyu musirikare, Pte Bakuru Muhuba yafatiwe mu Mudugudu wa Majyambere, Akagari ka Kamanyana, Umurenge wa […]

Abahunze iruka rya Nyiragongo n’abava muri Uganda, bari mu bazamuye ubwandu bwa Covid-19 mu Rwanda_Minisitiri Ngamije

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yatangaje ko ubwiyongere bwa Covid-19 mu Rwanda bugaragara muri iyi minsi bwatewe n’abarimo Abanyekongo bahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ndetse n’Abanyarwanda bava muri Uganda. Dr Ngamije yabitangarije mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 13 Kamena 2021, cyibandaga ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yaraye ifashe, birebana n’ingamba zo kwirinda […]

Tshisekedi yizeye ko umwaka uzarangira Afurika imaze gukingira Covid-19 kuri 60%

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, FĂ©lix Tshisekedi yatangaje ko yizeye ko uyu mwaka uzarangira Afurika imaze gukingira icyorezo cya Covid-19 ku kigero cya 60%. Uyu Mukuru w’Igihugu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Kamena 2021, yavuze ko igihugu cye n’umugabane wa Afurika biri […]

Ba banyeshuri bakoze ku mitima y’abarimo CP Kabera, bahawe ishimwe

abana1.jpg

Muri Gicurasi 2021 ubwo habaga irushanwa nyarwanda ry’umukino w’amagare (Tour du Rwanda), ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto y’abana b’abanyeshuri babiri bo mu Karere ka Rulindo, bagaragagaye batarangariye abakinnyi b’uyu mukino babatambutseho. Iyi foto yafashwe n’umufotozi Plaisir Muzogeye tariki ya 4 Gicurasi 2021 ubwo abakinnyi bari bageze kuri Base hafi yo kuri Nyirangarama, berekeza i Gicumbi, […]

Prof. Shyaka wagizwe Ambasaderi, yiteguye guhamya ubudasa bw’u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 12 Kamena 2021 yaraye ahaye Prof. Shyaka Anastase inshingano yo guhagararira igihugu muri Pologne. Nyuma yo kubona iki cyemezo cy’Umukuru w’Igihugu, Prof. Shyaka yamushimiye byimazeyo, ati: “Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika HE Paul Kagame ku cyizere n’imirimo mishya munshinze yo kwagurira u Rwanda amarembo […]

Umushinwa wakubiswe n’Umunyafurika, yirukanwe mu kazi

Umushinwa uherutse kugaragara mu mashusho akubitwa n’umusore wo muri Sierra Leone aherutse kwirukanwa mu kazi n’ikigo cya CRSG (China Railway Seventh Group), azira kugaragaza ikinyabupfura gike mu kazi. Inkuru y’uyu Mushinwa yamenyekanye inasakara mu ntangiro z’iki cyumweru. Amashusho amugaragara atonganya uyu musore wari ufite impapuro z’akazi mu ntoki, nyuma y’aho akubita za ntoki, impapuro zose […]

Mabayi: Imbonerakure n’abayobozi bakekwaho gukorana n’abitwaje intwaro bavuga Ikinyarwanda, bafashwe

Abashinzwe umutekano mu Burundi barashakisha abakorana n’abitwaje intwara bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bamaze iminsi bavugwa mu ishyamba rya Kibira, ahaherera muri Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke. Mu bakekwa baherutse gufatwa harimo abayobozi babiri b’imidugudu wa Gafumbegeti na Rutorero, abasore batatu b’Imbonerakure n’abaturage 9 bo muri Zone ya Butahana, nk’uko urubuga SOS rwo mu Burundi rwabitangaje. […]

Ibihano biteganyirijwe uwagirira urugomo Perezida w’u Rwanda n’abandi bayobozi

Tariki ya 14 Ukuboza 2008 umunyamakuru w’umunya-Iraq witwa Muntadhar al-Zaidi yaciye igikuba ubwo yateraga inkweto George W. Bush wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru mu mujyi wa Baghdad. Al-Zaidi yahise atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano, ndetse bivugwa ko yahakomerekeye ubwo yajyanwaga gufungwa. Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 3, rurakigabanya […]

Amafoto: Perezida Tshisekedi n’umufasha baraye i Goma

tsh3.jpg

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi n’umufasha we, Denise Nyakeru, kiri uyu wa 12 Kamena 2021 baraye mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko ibiro bya Perezida wa RDC byabitangaje, aba bombi bagiye gusura abagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye tariki ya 22 Gicurasi 2021. Biteganyijwe ko […]

Nta gihindutse, Perezida Tshisekedi arasesekara i Goma mu masaha make ari imbere

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi ategerejwe mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa 12 Kamena 2021, mu rwego rwo gusura abagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Bimwe mu bitangazamakuru byo muri RDC bivuga ko amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi yemejwe n’umuntu wizewe. Muri uru ruzinduko […]

RIB ivuga ko umunyamakuru Cyuma agambanira igihugu

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yatangaje ko umunyamakuru Niyonsenga DieudonnĂ© uzwi nka Cyuma Hassan agambanira igihugu, binyuze mu byo atangariza ku rubuga rwa YouTube. Mu kiganiro Dr Murangira yagiriye kuri Popote TV, ubwo yageze ku bakoresha “nabi” urubuga rwa YouTube, yavuze ko bene aba bari mu byiciro bitatu. Yagize ati: “Hari cya […]

Col. Makanika yemeye kujya mu biganiro byo gushakira amahoro Abanyamulenge

Umunyamulenge Col. Michel Rukunda wamenyekanye nka Makanika mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yemeye kujya mu biganiro bigamije gushakira amahoro bene wabo bahuje ubwoko batuye mu misozi ya Minembwe muri Teritwari ya Fizi. Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, abayobozi batandukanye barimo abo muri Minembwe ni bo bemeje iki cyemezo cya Col. Makanika tariki […]

Ibihano EU yafatiye u Burundi byagize ingaruka kuri EAC yose_Dr Mathuki

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uzwi nka EAC, Dr Peter Mathuli tariki ya 9 Kamena 2021 yandikiye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) awusaba gukuraho ibihano bwafatiye u Burundi. Dr Mathuki avuga ko ikibazo cy’umwuka mubi wa politiki wateje umutekano muke kitakiri mu Burundi. Uyu munyamabanga mukuru ubwo yari amaze kugeza ubu busaba kuri EU, yatangarije […]

Abaturuka muri RDC, Uganda na Zambia ntibemerewe kwinjira i Dubai

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) tariki ya 9 Kamena 2021 zafashe icyemezo cyo gukumira abagenzi baturuka muri Uganda, Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na Zambia. Ni icyemezo yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19 cyugarije ibi bihugu byo ku mugabane wa Afurika, guhera mu mezi make ashize, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byabitangaje. […]

Mu gihe abaturage batakamba, NISR ivuga ko ibiciro mu mijyi ‘byagabanyutse’

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR, kivuga ko muri Gicurasi 2021 ibiciro ku masoko yo mu mijyi byagabanyutse ku kigero cya 0.1% ugereranyije n’uko byari bimeze mu kwezi nk’uku mu mwaka ushize. Nk’uko Igihe yabitangaje, igabanyuka ry’ibi biciro mu mijyi ryatewe n’ibiciro by’ubwikorezi byagabanyutse ku kigero cya 13.8%. Iki kigo kivuga ko kuva Mata kugeza muri […]

‘Hari abavuga ngo yaburiwe irengero’ Impamvu RIB yerekana utarahamwa n’icyaha

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma bereka itangazamakuru umuntu ukurikiranweho icyaha kitaramuhama, ari ukugira ngo abantu batavuga ngo yaburiwe irengero. Dr Murangira yabitangarije mu kiganiro cyatambutse kuri Popote TV, cyibandaga ku ngingo zirimo uko RIB ikurikirana abakekwaho ibyaha. Mu gihe RIB yataye muri yombi ukekwaho icyaha, […]

Ubushinjacyaha ntibushaka ko hitabazwa amashusho yerekana niba Dr Kayumba yarakoze ibyaha

Ejo ku wa 10 Kamena 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwumvise ubujurire bwa Dr Kayumba Christopher wafunzwe umwaka nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo guteza umutekano muke, yashinjwaga gukorera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe. Ni urubanza byari byitezwe ko rutangira saa mbiri z’igitondo, ariko rukererwaho amasaha umunani kuko rwatangiye mu masaa kumi y’umugoroba. Dr Kayumba […]

Ibiciro by’ubwishingizi byikubye hafi gatatu, abamotari baratakamba

Abamotari bakorera mu Rwanda baratakamba nyuma y’aho ibigo bishinzwe ubwishingizi bizamuye ibiciro ku bwishingizi bw’impanuka muri Gicurasi 2021, bikabikuba inshuro hafi eshatu mu buryo bavuga ko budasobanutse. Aba bamotari bavuga ko moto imwe imaze igihe kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka yishyuzwaga ubwishingizi bw’amafaranga y’u Rwanda (Frw) 61,666 ku mwaka, ubu ikaba isigaye yishyuzwa 166,220 Frw. […]

Umuryango uvuga ko amafaranga y’ingendo Perezida Ndayishimiye akoresha ari menshi

e2tkyw-wuaavl9z_1.jpg

Umuryango urwanya ruswa n’isesagurwa ry’umutungo wa Leta mu Burundi witwa OLUCOME uvuga ko amafaranga Umukuru w’Igihugu, Perezida Evariste Ndayishimiye amaze gukoresha mu ngendo ajya mu mahanga ari menshi. Umuyobozi w’iri shyirahamwe, Gabriel Rufyiri mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko kuba u Burundi budafite indege yajya itwara Perezida Ndayishmiye mu gihe yagiye mu ruzinduko mu mahanga, […]

Uruganda rwahaga abanyeshuri mudasobwa, rwarahagaritswe

lyamba.jpg

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Lyambabaje Alexandre yatangaje ko uruganda rwa POSITIVO BGH rwahaga abanyeshuri mudasobwa ku nguzanyo rwahagaritswe, ikaba ari yo mpamvu hashize igihe kirekire igikorwa cyo kuzitanga cyarahagaze. Mu kiganiro Prof. Lyambabaje yagiriye kuri Radiyo Salus tariki ya 5 Kamena 2021, yamenyeshejwe ikibazo cya mudasobwa zahawe abanyeshuri, zigahita zipfa. Yasubije ko […]

BET yimye amatwi abayisaba gukura Diamond mu irushanwa bamushinja kuba ataranenze Magufuli

Televiziyo y’imyidagaduro ya BET yamamaye cyane ku Isi, yimye amatwi abayisaba gukura umuhanzi Diamond Platinumz mu irushanwa ryayo, bamushinja kuba ataranenze inshuti ye Dr John Pombe Magufuli wabaye Perezida wa Tanzania, bavuga ko yategekeshaga igitugu. Mu minsi ishize ni bwo BET yashyize Diamond ku rutonde rw’abahanzi nyafurika bahatanira ibihembo byayo bitandukanye. Nyuma y’aho, bamwe mu […]

Nyamagabe: Umwana yamaze iminsi ibiri aziritse, ahondagurwa n’ababyeyi (Amafoto)

img-20210609-wa0015_1.jpg

Umugabo witwa Hakizimana CĂ©lestin na Mukarukundo Marie Rose batuye mu Mudugudu wa Gahira, Akagari ka Mukungu, Umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe bamaze iminsi ibiri baziritse amaboko umwana wabo w’imyaka 11 y’amavuko, bamuhondagura. Amakuru yageze kuri BWIZA avuga ko Hakizimana yafashe uyu mwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, amuzirikira amaboko inyuma […]

Amashusho yerekana neza ko Me Bukuru Ntwali yiyahuye_RIB

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry kuri uyu wa 9 Kamena 2021 yatangaje ko ibimenyetso byafashwe birimo amashusho ya ‘camera’ bigaragaza ko umunyamategeko w’Umunyamulenge, Me Bukuru Ntwali yiyahuye. Dr Murangira mu kiganiro yagiriye ku televiziyo y’igihugu, yagize ati: “Twebwe ibyo twagenje nk’urwego rw’ubugenzacyaha, ruragaragaza neza ko yiyahuye. Footage (amashusho) za camera […]

Ingabo za Kenya zagobotse ab’i Goma bagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo

kdf4.jpg

Ingabo za Kenya kuri uyu wa 8 Kamena 2021 zagejeje ku batuye i Goma bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo imfashanyo irimo ibiribwa n’imiti. Mu biribwa zabahaye harimo: inyama n’ibizikomokaho, amashu, ibitunguru, ibijumba na karoti; byose byatunganyirijwe mu nganda zazo ebyiri zirimo urwa KMC (Kenya Meat Commission) na KDF Gilgil Food Processing Factory. Ibi biribwa […]

RIB iraburira ba nyiri shene zirimo Afrimax TV

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry araburira ba nyiri zimwe muri shene za YouTube zitangaza amakuru, zikanatambutsa ibiganiro bishobora kuyobya rubanda nka Afrimax TV ikunzwe mu Rwanda. Mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 9 Kamena 2021, Dr Murangira yavuze ko n’ubwo ingingo ya 38 y’Itegekonshinga iha buri wese uburenganzira bwo […]

U Rwanda rwohereje abarimu 4 bo muri Uganda, bari bamaze iminsi bafunzwe

Leta y’u Rwanda ejo ku wa 8 Kamena 2021 yaraye yohereje abarimu 4 bo muri Uganda yari imaze amezi abiri ifunze, bazira gushaka gusubira iwabo banyuze mu nzira zitemewe. Chimp Reports dukesha aya makuru ivuga ko aba barimo ari: Alex Bakitenda w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Kaliro, Abdul Ssenono Mutwarib w’imyaka 31 na […]