Me Kabengera aremeza ko M23 na Twirwaneho ari amakiriro y’Abatutsi muri RDC
Umunyamategeko Ally Kabengera uhagarariye Abanyekongo b’Abatutsi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aremeza ko umutwe witwaje intwaro wa M23 n’uw’urinda Abanyamulenge wa Twirwaneho ukorera muri Kivu y’Amajyepfo ishobora kuba amakiriro yabo. Me Kabengera ukunze kugaragaza ko Leta ya RDC yirengagiza ukuri kw’ikibazo cy’abarwanyi ba M23, mu butumwa yatambukije kuri Twitter kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023, […]
Arsenal yongeye gutsikira mu rugo, yigabanyiriza amahirwe ku gikombe
Arsenal yongeye gusitarira mu rugo maze amahirwe y’igikombe aragabanuka ari na ko itanga uruvugiro ku bayishidikanyaho. Uyu mukino Mikel Arteta n’abasore be baje bashaka kwikosora bitewe no kutitwara neza ku mukino wabanje bari batsinzwemo na Everton ku kibuga Goodison Park igitego kimwe ku busa (1-0). Arsenal ntibyaje kuyikundira kuko yananiwe kurinda igitego yari yatsinze maze […]
Rwanda-Burundi: Biyemeje gukomeza ubuvugizi kugira ngo ubucuruzi bukorwe nka mbere
Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo y’u Rwanda n’iza Kayanza na Ngozi mu Burundi biyemeje gukomeza ubuvugizi ku nzego zibishinzwe kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka busubukurwe hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Uwo ni umwe mu myanzuro irindwi yafatiwe mu nama yabereye mu karere ka Huye, kuri uyu wa 11 Gashyantare 2022, yahuje abayobozi b’izo ntara uko ari eshatu […]
Real Madrid yakuye igikombe gisumba ibindi muri Morocco

Real Madrid yegukanye UEFA Champions League 2022, yegukanye igikombe cy’Isi cy’ama-Clubs itsinze Al Hilal yo muri Arabie Saoudite ibitego 5-3. Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023, Real Madrid yakuye igikombe cy’Isi cy’ama-Clubs i Rabat muri Morocco. Real Madrid yatangiye iyoboye umukino ndetse mu buryo bwihuse cyane, ku munota wa 13 gusa VinÃcius Júnior yari afunguye […]
Imanitwitaho bikekwa ko yishwe azira guhinduza igitsina yashyinguwe

Umunyarwandakazi Imanitwitaho Zachée bikekwa ko yishwe azira kuba yarahinduje igitsina, akaba umugore, yashyinguriwe i Louisville muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA). Imanitwitaho yarasiwe hafi y’uruganda yakoragamo rubika inyama mu bikombe ku gicamunsi cya tariki ya 3 Gashyantare 2023, imiryango yiganjemo irengera umuryango wa LGBTQ ubamo abaryamana bahuje ibitsina n’ababihindura isaba ko hakorwa iperereza ryimbitse. […]
M23 yongeye kumenyesha amahanga ko FARDC iri kuyirashisha imbunda ziremeye n’indege
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wongeye kumenyesha Abanyekongo n’amahanga ko ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), imitwe bifatanye n’abacancuro bari kurasa ku birindiro byayo bifashishije imbunda ziremereye, ibifaru n’indege z’intambara. M23 yasobanuye ko kandi ibi bitero biri kugabwa mu bice bya Kibirizi, Kishishe, Kirolirwe, Kabati, Ruvunda no mu nkengero, biri kugera ahatuwe n’abasivili […]
Abayobozi bo mu nzego zo mu Burundi n’ab’u Rwanda bateraniye i Huye

Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023 mu karere ka Huye hateraniye inama ihuriweho n’intara y’Amajyepfo y’u Rwanda n’iza Ngozi na Kayanza mu Burundi. Inama yatangiye muri iki gitondo cyo kuwa 11 Gashyantare 2023 biteganijwe ko isozwa ku gicamunsi. Ibiganirirwamo byerekeye ku kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi. Ihuje abayohozi b’izo ntara, abayobozi b’uturere two mu Majyepfo, […]
Bigogwe: Urukiko rwategetse ko imibiri 36 yabonetse mu byobo igateza impaka no gufungwa kwa bamwe ipimwa

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwategetse ko imibiri 36 yabonetse mu byobo mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu ipimwa, nyuma y’aho habaye impaka mu baturage bamwe mu batuye mu mudugudu wa Bikingi mu kagari ka Kijote, bamwe bavugaga ko hari ibyobo bibiri bavuga ko byari bishyinguwemo abantu bishwe mu 1997, mu gihe abandi bemeza […]
Badge yaharaniye ayisize amatotoro_KNC ku musifuzi ashinja kumwima umwanya wa mbere

Nyuma y’umukino Gasogi United yanganyije na Rutsiro FC, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) mu mujinya w’umuranduranzuzi yananiwe kwihanganira umusifuzi yita ko yamwimye umwanya wa mbere. Wari Umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’u Rwanda aho Gasogi yari yakiriye Rutsiro FC. Iyo iyi kipe iyoborwa na KNC iwutsinda yari guhita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 38 […]
Umunyamerikakazi yatakaje imitungo ye yose aza muri Afurika gushakwa n’umusore w’umumotari

Urukundo ni iki? Abantu bazavuga ibisobanuro bitandukanye byarwo ariko uramutse ubajije iki kibazo Umunyamericakazi Kelly Joy Vanayoni akubwira ko urukundo ari igitambo. Bwiza twifuje kugusangiza urugendo rw’urukundo rutangaje rw’Umunyamericakazi wemeye gusiga ibye byose akajya mu cyaro cya Bungoma muri Kenya asanzeyo umusore w’umumotari. Kelly wakuriye mu muryango ukunda gusenga maze nawe bamutoza gusenga kuva akiri […]
Pep Guardiola yatanze ibisubizo bitangaje ku birego Manchester City ishinjwa
Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yagaragaje imbamutima ze nyuma y’igihe kirekire yaranze kugira icyo atangaza ku makosa ikipe atoza imaze iminsi ishinjwa. Umuyobozi wa Manchester City ni we wagize icyo atangaza nyuma y’itangazo rishinja ikipe ya Man City amakosa menshi. Kuri ubu Pep Guardiola ni we wari utahiwe kugirana ikiganiro n’itangazanakuru aho mu magambo […]
Umusore n’umukobwa bagombaga gushyingirwa kuri uyu wa Gatandatu barafunzwe
Umusore n’umukobwa bagombaga gusezeranira imbere y’Imana kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023 bari mu baherutse gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) mu mpera z’icyumweru gishize. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko aba bose hamwe batawe muri yombi bakurikiranweho icyaha cy’ubujura no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, bifitanye isano n’amafaranga banki ikorera […]
Umunyamakuru Umurungi Rosine wa Isango Star yasezeranye

Umunyamakuru Umurungi Hilson Rosine ukora ku Isango Star mu kiganiro ‘Ubuzima Buzima’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ndayishimiye Fiston. Basezeranye kuri uyu wa 9 Gashyantare 2023 ku biro by’umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Ni igikorwa cyabaye nyuma y’aho tariki 3 Gashyantare 2023, Ndayishimiye usanzwe aba muri Leta zunze ubumwe […]
Umunyekongo ufite ibigwi muri ruhago nyafurika yasezeye burundu

Rutahizamu ukomeye w’Umukongomani akaba n’umunyabigwi wa Tout Puissant Mazembe, Trésor Mputu Mabi yashyize akadomo ku rugendo rwe rw’umupira w’amaguru ku myaka 37 y’amavuko nyuma ikiganiro yagiranye na televiziyo Nyota RTV. Mputu Trésor Mabi yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga tariki ya mbere Gashyantare 2003 mu ikipe ya TP Mazembe y’iwabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Uretse […]
Impaka zavutse ubwo ba Colonels bashinjwa gutuma M23 ifata Bunagana basabirwaga kwicwa
Impaka zavutse mu rukiko, ubwo ubushinjacyaha bwasabiraga ba Colonel babiri mu ngabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo igihano cyo kwicwa, bubashinja gutuma umutwe witwaje intwaro wa M23 ufata umujyi wa Bunagana muri Kamena 2022. Aba ni Colonel Desiré Lobo wayoboraga Rejima y’3412 na Colonel Jean Marie Diadia wa Diadia wayoboraga Rejima y’3307, zombi zibarizwa […]
Inkubiri ya Super League yongeye gutitiza abanyamupira b’i Burayi

Real Madrid, FC Barcelona na Juventus zumvikanye zisaba andi makipe 50 yo ku mugabane w’u Burayi ko yashyiraho irushanwa rindi ritari UEFA Champions League. Kuri uyu wa 9 Gashyantare 2023 ni bwo i Berlin mu Budage, Bernd Reichart, umuyobozi w’uruganda rukora telefone ya Samsung A22 akaba n’umufatanyabikorwa mu gutegura irushanwa rya European Super League yavuze […]
Si byiza koza amenyo ukimara kurya
Abantu benshi boza amenyo iyo bamaze kurya kugira ngo basohore ibiryo biba byasigaye mu kanwa mu gihe babiryaga, gusa si byiza kuyasukura ukimara gufata ifunguro nk’uko abantu benshi babigenza. Ikinyamakuru Healthline kivuga ko igihe umuntu yogeje amenyo akimara kurya biyangiza aho kuyarinda kuko mu byo kurya umuntu aba yariye habamo ‘acide’ izwiho kwangiza igice cy’inyuma […]
Mali: Abasirikare bakuru 6 bagize uruhare muri ‘coup d’état’ bambuwe inshingano
Ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Mali bwambuye inshingano abasirikare bakuru batandatu (6) bagize uruhare rukomeye mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu mwaka w’2020. Ikinyamakuru Africa News gisobanura abambuwe inshingano ari Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Umugaba w’ingabo zirinda abayobozi bakuru, Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe umutekano, Umuyobozi w’urwego rushinzwe ‘engeering’ mu gisirikare n’Umuyobozi w’urwego rushinzwe ubuzima mu gisirikare. Guverinoma […]
Uhuru Kenyatta yasabye ko ingabo za EAC zoherezwa byihuse mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru
Umuhuza w’Abanyekongo mu bibazo by’umutekano muke, Uhuru Kenyatta, yasabye ko ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zoherezwa byihuse mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni ubusabe yatangiye mu itangazo rishimira ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC ubwo bari bateraniye i Bujumbura mu Burundi tariki ya 4 Gashyantare 2023. Uhuru yavuze ko ibyemezo byafatiwe i […]
Impamvu Messi yambaye nimero 10 bakina na Marseille kandi Neymar ahari

Lionel Messi yatunguye abantu benshi ubwo babonaga yambaye umwenda wanditseho nimero 10 mu mugongo kandi Neymar Jr usanzwe uyambara ari mu kibuga ndetse yambaye 11. Muri rusange, kuva Lionel Messi yasinyira ikipe ya Paris Saint Germain mu mwaka w’2021 yahisemo ko azajya yambara nimero 30 mu mugongo kuko yasanze inshuti ye magara Neymar bakinanye mu […]
Akaga gaterwa no gukoresha telefone mu mwijima
Ubushakashatsi bwerekanye ko urumuri rw’ubururu ruturuka mu kirahuri cya telefone zigendanwa, tableti na televiziyo mu mwijima bishobora kurema imiti y’ubumara mu mboni z’amaso, bigatuma ashobora kwibasirwa n’indwara nyinshi. Umuhanga mu by’ikoranabuhanga, Amritanshu Mukherjee, avuga ko imirasire itanga urumuri rw’ubururu igira ingaruka ku mboni z’amaso y’abantu. Kuva mu myaka mike ishize, Isi y’ikoranabuhanga yamenye iki kibazo […]
Ese koko u Rwanda ni gashozantambara mu karere k’ibiyaga bigari?
Witegereje umubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo, usanga iki ari ikibazo buri wese atabura kwibaza asubije amaso inyuma nk’imyaka 30 itambutse, cyane cyane guhera mu mwaka w’1994 kuzamura kugeza none. Duhere iyi nkuru mu mwaka w’1996 ubwo u Rwanda bwa mbere rwagabaga ibitero kuri Zaïre yari iyobowe na Mobutu Sese Seko, mu rugamba rwo […]
Paris Saint Germain yagiriwe inama yo kutongerera Lionel Messi amasezerano

“Imishahara ye iraremereye, ntashimisha abafana” ni yo magambo Jerome Rothen yakoresheje agira inama ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo kutongerera Lionel Messi amasezerano. Muri rusange, ahazaza ha Lionel Messi hakomeje kuba agatereranzamba bijyanye n’uko amasezerano ye muri PSG azarangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2022/2023, n’ibiganiro byo kuyongera bikaba bitari kugenda neza. Ikinyamakuru […]
Tottenham yahombye amapawundi miliyoni 46 yari yiteze muri Afurika y’Epfo
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo yaburijemo amasezerano yo kwamamaza ikipe y’umupira w’amaguru ya Tottenham Hotspur yari kugirana n’ikigo cy’ubukerarugendo, SAT (South African Tourism). Byari byitezwe ko ikipe ya Tottenham igirana na SAT amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye mu byo kwamamaza afite agaciro ka miliyoni 42.5 z’amapawundi ariko biza kuburizwamo. Impamvu zitangwa n’Inteko ishinga amategeko yo […]
Perezida wa Angola yaba yarasabye RDC kuva muri EAC

Biravugwa ko Perezida wa Angola, João Lourenço aherutse gusaba mugenzi we uyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) ko igihugu cye cyava mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), niba gishaka kugarura amahoro mu burasirazuba bwacyo. Tariki ya 7 Gashyantare 2023, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yagiriye uruzinduko muri Angola, yakirwa na Lourenço, bagirana ikiganiro cyari […]
Kenya: Igikuba cyacitse ubwo ‘abapolisi bataramenyekana’ bagotaga urugo rw’uwabaye Minisitiri w’umutekano
Urugo rwa Dr Fred Matiang’i wabaye Minisitiri w’umutekano w’imbere muri Kenya rwaraye rugoswe n’abapolisi bataramenyekana, bica igikuba mu nzego zitandukanye z’igihugu. Ikinyamakuru Citizen cyatangaje ko umubare utazwi w’abapolisi kabuhariwe ba Kenya ari bo baraye bagose urugo rwa Matiang’i ruherereye mu gace ka Karen mu murwa mukuru, Nairobi, mu ijoro. Abanyamategeko ba Dr Matiang’i batangaje ko […]
Iby’ingenzi ku ndwara ya ‘Baby Blues’ ituma umugore yihakana umwana amaze kwibaruka
Benshi ntibumva ukuntu umugore ashobora kubyara umwana agahita amwihakana binyuze mu kwanga kumuterura ndetse no kumwonsa amashereka ya mbere, bita umuhondo. Bibaho cyane ko umugore yihakana umwana nyuma yo kubyara. Ni indwara abantu benshi batazi ariko ibaho ndetse ikunda no gufata abagore ku bwinshi, bigatuma bihakana abana babo nyuma yo kwibaruka. Nk’uko tubikesha ishuri ry’ubuvuzi […]
Les prix alimentaires devraient baisser cette année – Ndagijimana
Il y a des signes que les prix du marché vont baisser cette année étant donné que les prix de certaines denrées alimentaires ont commencé à baisser vers la fin de 2022, a déclaré le ministre des Finances, Uzziel Ndagijimana . Lors de la présentation d’un budget national révisé 2022-2023 lors d’une session parlementaire conjointe […]
Uko amakipe azesurana mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’amahoro
Kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda habereye tombora y’igikombe cy’Amahoro aho amakipe arimo Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports na Mukura atagaragaye mu ijonjora rya mbere. Umukino uzahuza Rwamagana City na Gasogi United ni wo mukino uzaba ukomeye mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro cy’abagabo rizakinwa ku itariki ya 14 n’iya […]
Abasaga 11,000 ni bo bamaze kwemezwa ko bishwe n’umutingito wibasiye Turkiya na Syria
Ubu abantu barenga 11,000 bemejwe ko bishwe n’imitingito yibasiye Turkiya na Syria mu rukerera rwo ku wa Mbere . Abashinzwe ubutabazi, baturutse muri Turkiya n’amakipe mpuzamahanga, barimo gusiganwa n’igihe bashaka abarokotse mu mijyi yangiritse cyane mu majyepfo ya Turkiya no mu majyaruguru ya Syria, kandi bakomeje gukura abarokotse mu bisigazwa mu gihe cy’ubukonje bukabije. Perezida […]
Minisitiri w’imari aremeza ko ibiciro ku isoko byitezweho kugabanuka muri uyu mwaka
Minisitiri w’imari, Uzziel Ndagijimana yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko ibiciro ku isoko bizamanuka muri uyu mwaka urebye ko ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe byari byatangiye kugabanuka ahagana mu mpera za 2022 . Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 8 Gashyantare, ubwo yagaragarizaga abagize inteko ishinga amategeko ingengo y’imari y’igihugu ivuguruye ya 2022-2023, Minisitiri Ndagijimana […]
U Rwanda mu bihugu mbarwa bikoreramo ikigo kigenzura ubwirinzi buhambaye bwa misile

U Rwanda ruri mu bihugu 8 ku Isi bikoreramo ikigo mpuzamahanga cy’Abisirayeli gikora kikanagenzura ubwirinzi buhambaye bw’ibitero byo mu kirere, by’umwihariko za misile. Iki kigo cya RAFAEL Advanced Defense Systems Ltd ubusanzwe cyakoreraga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Australia, Koreya y’Epfo, Brazil, u Buhinde na Thailand. Muri Gicurasi 2022, iki kigo cyafunguye […]
Cibitoke: Bahangayikishijwe n’imirambo batazi aho iva ikomeje gutorwa ku nkengero z’uruzi rwa Rusizi
Abaturage bo muri Komini Rugombo mu Ntara ya Cibitoke, barasaba ipererea ryimbitse nyuma y’aho imirambo 22 imaze gutorwa muri iyi ntara hafi y’uruzi rwa Rusizi kuva mu Kuboza umwaka ushize . Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga ko iyo mirambo ahanini itorwa ku nkengero z’uruzi rwa Rusizi rutandukanya ibihugu by’u Burundi, Repubulika ya Demokarasi […]
Umukinnyi wahoze muri Real Madrid yahishuye impamvu yise imbwa ye ‘Messi’
Umunya-Espagne akaba n’umunyabigwi wa Real Madrid, Francisco Román Alarcón Suárez wamamaye ku izina rya Isco, yatangaje abantu yita imbwa ye izina y’umunyabigwi wa FC Barcelona kuri ubu ukinira Paris Saint Germain, Lionel Messi. Bivugwa ko mbere yo kujya mu ikipe ya Real Madrid yatozwaga na Carlo Ancelotti mu mwaka w’2013, Isco yari umufana ukomeye wa […]
RDC: Loni iravuga abantu biciwe Kishishe na Bambo ari 171 aho kuba 131
Kuri uyu wa Kabiri ushize, ibiro bishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Repubulia ya Demokarasi ya Congo byavuze ko ubwicanyi bwakozwe mu mpera z’Ugushyingo mu turere tubiri two mu burasirazuba bw’igihugu bwahitanye abasivili 171, bivugurura umubare w’abishwe wari watangajwe mbere . Iperereza ry’ibanze ry’Umuryango w’Abibumbye mu Kuboza, ryavugaga ko hapfuye abantu 131, mu gihe abategetsi ba […]
Batsinze ibitego byinshi ariko bitagira igikombe

Harry Kane ayoboye urutonde rw’abakinnyi bakomeye ku mugabane w’Uburayi batsinze ibitego byinshi ariko bidaherekejwe n’igikombe icyo ari cyo cyose. Nta gihe gishize rutahizamu w’Umwongereza Harry Kane atsinze igitego cya 200 muri Premier League kikaba n’icya 267 atsindiye Tottenham Hotspurs, bikiyongeraho n’ibitego 53 yatsindiye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza agahita yuzuza ibitego 320 muri rusange. Ku cyumweru […]
Kabale: Umunyarwandakazi yicishijwe isuka n’umuhungu we wamushinjaga uburozi
Umunyarwandakazi w’imyaka 50 y’amavuko wari utuye mu karere ka Kabale muri Uganda, Provia Busingye yishwe n’umuhungu we Benon Tumwesigye wamushinjaga kuba umurozi. Umuvugizi wa Polisi muri Rejiyo ya Kigezi, Elly Maate yasobanuye ko Tumwesigye yishe umubyeyi we amukubise isuka mu mutwe, nyuma y’aho uruhinja rw’uyu muhungu ruvutse rugahita rupfa. Maate ati: “Byavuzwe ko Benon Tumwesigye […]
Mozambike: Ingabo z’u Rwanda zongereye ibikorwa byazo mu gice cy’amajyepfo ya Cabo Delgado
Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zongereye ibikorwa byazo byo kurwanya iterabwoba mu majyepfo y’intara ya Cabo Delgado muri Mozambike . Amakuru yatangajwe n’izi ngabo avuga ko Ingabo z’u Rwanda zongereye ibikorwa mu majyepfo y’intara ya Cabo Delgado, zitera inkunga Mozambique mu kurwanya iterabwoba kure y’agace k’imishinga ya gaze zari zisanzwe zikoreramo. Imishinga ya gaze yahagaritswe […]
Abanyarwanda batuye muri Turkiya bose baratekanye nyuma y’umutingito ukaze wibasiye iki gihugu
Ambasade y’u Rwanda muri Turkiya kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 7 Gashyantare, yatangaje ko Abanyarwanda bose batuye mu turere twibasiwe n’umutingito bafite umutekano . Abantu barenga 8,700 bamaze guhitanwa n’uyu mutingito wibasiye ibihugu bya Turkiya na Syria mu gihe abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha abaheze mu matongo. “Umutingito wari mubi rwose. Kugeza ubu abantu 3,381 […]
Uburyo bwifashishwa mu gupima ubukana bw’umutingito
Mu gupima ubukana bw’umutingito hifashishwa ibipimo bitandukanye. Icyitwa Richter cyavumbuwe na Charles F. Richter mu mwaka w’1935, aho ari kimwe mu bikoreshwa cyane ku Isi. Nk’uko tubikesha kaminuza y’ikoranabuhanga ya Michigan, iki gipimo cyifashishwa mu gupima ubukana bw’umutingito. Nk’umutingito wabereye muri Turukiya na Siriya wari uri ku kigero cya 7.8 nk’uko cyabyerekanye. Iki gipimo, gipima […]
Sadate Munyakazi na Semuhungu Eric bakomeje gutukanira ku karubanda
Ku rubuga rwa Twitter hakomeje intambara z’amagambo hagati ya Sadate Munyakazi, Semuhungu Eric n’umunyamideli Turahirwa Moses. Mu minsi yashize ni bwo Moses yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram atuka Sadate, KNC ndetse na Rutangarwamaboko baherukaga kumushinja ubutinganyi no kumwamagana. Nyuma yo gutukwa, Sadate ntiyaripfanye ahubwo na we yahise agira icyo avuga abinyujije kuri Twitter ye, […]
General Takirwa yasabye abaganga kutavura abarwayi basambana bahuje ibitsina
Umugaba wungirije w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Francis Takirwa yasabye abaganga n’abaforomo kutongera kuvurira mu mavuriro ya Leta abasambana bahuje ibitsina. Ubwo yashyikirizaga ubuyobozi bw’akarere ka Mbarara ibikorwaremezo bishya tariki ya 5 Gashyantare 2023, Maj. Gen. Takirwa yavuze ko bikabije kubona abaryamana bahuje ibitsina, by’umwihariko abagabo, bajya kwivuza uburwayi bwo kwiyitumaho bufitanye […]
Kentucky: Umunyarwanda Imanitwitaho Zachee wari warihinduje igitsina yishwe arashwe
Ku wa Gatanu ushize, Imanitwitaho Zachee, Umunyarwanda wari warihinduje igitsina wari uzwi n’inshuti ze nka Zachee, yarasiwe i Louisville, muri Kentucky, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aricwa . Uyu nibura abaye umuntu wa gatanu wihinduje igitsina muri Amerika wapfuye azize urugomo mu 2023, nkuko byatangajwe na Pittsburgh Lesbian Correspondents, blog yerekana ihohoterwa rikorerwa […]
Umupilote wo muri Nouvelle-Zélande yafashwe bugwate n’inyeshyamba
Umupilote wo muri Nouvelle-Zélande yafashwe bugwate n’inyeshyamba zo mu karere ka Papua gaharanira ubwigenge . Mehrtens w’imyaka 37 yafashwe nyuma y’uko indege ye yari itwaye abagenzi batanu yaterwaga nyuma yo kugwa mu ntara yitaruye y’imisozi ya Nduga. Abamushimuse, bo mu mutwe wa West Papua National Liberation Army (TPNPB), babwiye BBC ko “afite umutekano”. Ariko bavuga […]
Ngabo Karegeya yashyikirijwe ibyangombwa by’ubutaka Leta yahaye ikigo yashinze
Minisitiri w’ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc yashyikirije umushumba witwa Ngabo Karegeya ibyangombwa by’ubutaka Leta iherutse guha ikigo cy’ubukerarugendo yashinze, Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd. Mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 30 Mutarama 2023 ni bwo hafashwe icyemezo cyo kwegurira iyi kampani ubutaka bwo mu Bigogwe kugira ngo ibwifashishe mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bworozi. […]
Dore impamvu 5 zitera impumuro mbi mu kanwa ndetse n’uburyo wazirwanya
Kugira impumuro mbi mu kanwa ni ikibazo gikomeye gikunze kwibasira abantu batandukanye bagaterwa imfunwe ryo kujya mu bantu kuko igihe bavuze, bagenzi babo bipfuka ku munwa. Urubuga Mouth Healthy rusobanura ko akenshi intandaro y’iki kibazo iterwa na bagiteri ziba ari nyinshi mu kanwa, zigasya ibyo uba wariye, nuko bigatanga impumuro itari nziza mu kanwa. Ubwinshi […]
Umukinnyi ukomeye muri Al Nassr yikomye Cristiano Ronaldo

Umukinnyi wa Al Nassr yikomye imikinire ya Cristiano Ronaldo avuga ko yaba ibangamira umukino w’ikipe yose muri rusange. Umukinnyi wo hagati mu kibuga ukomoka muri Brazil Luiz Gustavo Dias wamenyekanye cyane muri Bayern Munich kuri ubu ukinana na Cristiano Ronaldo mu ikipe ya Al Nassr yatangaje amagambo atungura benshi ubwo yaganiraga n’ikinyamakuri RT Arabic. Luis […]
Abanyarwanda baba mu bice byibasiwe cyane n’umutingito muri Turukiya barokotse
Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya yatangaje ko Abanyarwanda barindwi baba mu ntara zibasiwe cyane n’umutingito wo kuri uyu wa 6 Gashyantare 2023 bose barokotse. Umwe mu bakozi bo muri iyi Ambasade yatangarije The New Times ati: “Abanyarwanda bose baratekanye. Dufite Abanyarwanda 7 mu ntara zakozweho. Navuganye n’Abanyarwanda batatu bari muri Gonziantep, imwe mu ntara zakozweho […]
Kuki mu ntambara n’inyeshyamba kenshi za Leta zishyira imbere imirwano kurusha ibiganiro?

Kugira ngo ubone aho Leta cyangwa ubutegetsi buhanganye n’inyeshyamba bufata iya mbere mu gusaba ibiganiro n’ababurwanya byagusaba gukora urugendo rwenda kungana n’urujya ku kwezi. Ibi kandi ubisanga hafi mu moko yose atuye Isi, aho Leta cyangwa ubwami n’ababurwanya bajya kuganira ari uko amazi yarinze kurenga inkombe kandi na mbere hose ibibazo baba bafitanye byarageze kuri […]
M23 iravuga ko yabohoje Abanyekongo 300 bari mu maboko ‘y’umwanzi’

Umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 uravuga ko wabohoje Abanyekongo barenga 300 bari mu maboko ‘y’umwanzi’ ari we ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FDLR, Mai Mai n’abacancuro. Perezida wa ARC/M23, Bertrand Bisimwa, yemeza ko operasiyo kabuhariwe yo kuhoboza aba Banyekongo bari barafatiwe bunyago mu kigo cy’abihaye Imana cya Mokoto yabaye ahagana saa tatu z’igitondo […]
Moses Turahirwa yishongoye kuri KNC, Sadate na Rutangarwamaboko
Umunyamideri Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, yishongoye kuri KNC, Munyakazi Sadate na muganga Rutangarwamaboko akoresheje amagambo akomeye ndetse hari n’ushobora kumva ko yakoresheje imvugo nyandagazi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Moses kuri uyu wa 6 Gashyantare 2023, yanditse agira ati “Abantu nka ba Sadate na KNC bashobora kuba bazi ko Moshions ari […]
Hari ubwoba bw’uko Christian Atsu wakiniye Chelsea yaba ari mu bahitanwe n’umutingito muri Turkiya
Umunya-Ghana Christian Atsu wamenyekanye cyane mu makipe ya Chelsea na Newcastle United yo mu Bwongereza, ari mu mbaga y’abantu bikekwa ko bagwiriye n’inkuta z’inzu nyuma y’umutingito wibasiye ibihugu bya Turkiya na Syria kuri uyu ku wa Mbere. Saa kumi z’urukerera ni bwo Christian Atsu w’imyaka 31 y’amavuko kuri ubu wakiniraga Hatayspor yo muri Turkiya byatangajwe […]
Kinshasa: Abarinzi ba Minisitiri w’Intebe bagaragaye bahondagurana n’abadepite
Abarinzi ba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Michel Sama Lukonde, bagaragaye bahondagurana n’abadepite bo ku rwego rw’intara ya Kinshasa. Umunyamakuru w’Umunyekongo Stanys Bujakela yatangaje ko uru rugomo rwabaye kuri uyu wa 6 Gashyantare 2023 ubwo aba badepite bari bagiye kwigaragambiriza ku biro bya Minisitiri w’Intebe. Uyu munyamakuru yashyize ku mbuga nkoranyambaga […]
Manchester City yatangaje ko itunguwe n’itangazo riyiteguza ibihano
Manchester City yategujwe ko ishobora gufatirwa ibihano nyuma y’igenzura rimaze imyaka ine rikaza kugaragaza ko yakoze amakosa mu igura n’igurisha ry’abakinnyi. Kuri iki gicamunsi ni bwo Premier League yatangaje ibyavuye mu igenzura ryatangiye Kwakira 2018. Ryagaragaje ko iyi kipe ikinira ku kibuga Etihad yatangiye gukora amakosa ku isoko ry’abakinnyi mu mwaka w’imikino wa 2009 ubwo […]
Starlink d’Elon Musk va lancer l’internet haut débit au Rwanda
L’Agence spatiale rwandaise (RSA) a annoncé qu’elle avait délivré une licence à Starlink, constellation Internet par satellite, pour opérer dans le pays. Ses opérations devraient commencer au premier trimestre 2023, a appris The New Times . Starlink est exploité par SpaceX, une entreprise de fabrication de vaisseaux spatiaux fondée par le milliardaire Elon Musk. “Starlink […]
Perezida Emmanuel Macron arateganya gusura ibihugu 4 byo muri Afurika birimo RDC
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron agiye gusura ibihugu bine byo muri Afurika atarageramo, birimo bibiri birimo kwitegura amatora rusange muri uyu mwaka ari byo Gabon na Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Biteganyijwe ko Perezida Emmanuel Macron azatangirira uru rugendo i Libreville ku ya 1 na 2 Werurwe. Iruhande rwa Ali Bongo, Perezida w’u Bufaransa […]
Guhana abantu baryamana n’abo bahuje igitsina ni akarengane – Papa Fransisiko
Kuri iki Cyumweru gishize itariki 05 Gashyantare, Papa Fransisiko yavuze ko amategeko ahana abantu baryamana bahuje igitsina ari icyaha n’akarengane kuko Imana ikunda kandi ikanaherekeza abantu bakururwa n’abo bahuje igitsina. Papa Fransisko, wasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru mu ndege ubwo yari avuye muri Sudani y’Epfo mu rugendo yagiriye mu bihugu bibiri bya Afurika, birimo na RDC, yashyigikiwe […]
Mali: Guverinoma yahambirije ukuriye ishami ry’uburengnzira bwa muntu muri MINUSMA
Kuri iki Cyumweru, itariki 05 Gashyantare, Guverinoma y’agateganyo ya Mali yavuze ko umuyobozi w’ishami ry’Ubutumwa ry’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu yahawe amasaha 48 yo kuva mu gihugu nyuma yo kumenyeshwa ko atagikenewe mu gihugu . Mu itangazo ryayo, yavuze ko icyemezo cyo kwirukana Guillaume Ngefa-Atondoko Andali gifitanye isano n’uko yaba yarahisemo […]
U Bubiligi: Abanyarwanda 2 bashinjwa uruhare muri jenoside bagiye kuburanishwa
Abantu babiri bahunze ubutabera bakurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Pierre Basabose na Seraphin Twahirwa, bazitaba urukiko mu Bubiligi muri Kamena uyu mwaka. Basabose yashinjwe muri Kamena 2015 ibyaha bya Jenoside n’itsembatsemba. Yahoze ari umusirikare wari waravuye mu gisirikare kugira ngo yinjire mu bucuruzi. Yari afite ibiro by’ivunjisha i Kigali. Ku rundi ruhande, […]
Rubavu: Baravuga ko REG yabangiririje imitungo, ibima ingurane

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Muhira, umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG, cyabangiririje imitungo mu gihe cyubakaga umuyoboro w’amashanyarazi, kibima ingurane. Bavuga ko abangiririjwe ibirimo imyaka, amashyamba n’ibiti by’imbuto nka avoka. Bamwe muri bo bahawe ingurane, ariko ngo imyaka ine ishize abandi batarayihabwa. Umukecuru uri […]