Ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo

Abashakanye bakunze kugirwa inama z’uko bakora imibonano mpuzabitsina mu gitondo kubera ko ubushakashatsi butandukanye buvuga ko ari byiza ku mibiri yabo. Nk’uko Healthline ibitangaza, gukora imibonano mpuzabitsina ya mu gitondo bigira ingaruka nziza ku buzima bw’ababikora. Bimwe muri ibyo byiza ni ibi bikurikira: 1. Umubiri wawe urashishwa kandi ukitegura gukora neza Mu gitondo ni igihe […]

Abakinnyi b’abashotoranyi babayeho mu mateka y’Isi

item_1_6134.webp

Nubwo umupira w’amaguru ari umwe mu mikino utanga akanyamuneza ugashimisha abawureba, hari aho ugera ukaba nk’umukino njyarugamba. Muri rusange, ruhago igira uburyo bwihariye ikinwamo ari na byo bituma ari wo mukino ukunzwe cyane ku Isi. Gusa hari bamwe mu bakinnyi bakina mu buryo bukakaye bigatuma benshi babita abashotoranyi, abandi ngo ni ‘Bad Boys’. Bagiye barangwa […]

U Bushinwa bwacukuye amabuye y’agaciro ya Miliyari hafi 10$ muri RDC buhubaka ibikorwaremezo bidatwaye na miliyari – IGF

Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari (IGF) bwakoze raporo iteye impungenge ku masezerano y’ubufatanye yo muri Mata 2008 hagati ya Repbulika ya Demokarasi yaa Congo n’itsinda ry’amasosiyete y’Abashinwa (GEC) nyuma yo kugenzura ubwo bufatanye . Muri iyi raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki ya 16 Gashyantare, urubuga POLITICO.CD rwabonye kopi yayo, IGF yanditse ibintu byinshi by’ingenzi […]

Rubavu: Gitifu wigeze kweguzwa akabyanga yongeye guhanwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiliba mu karere ka Rubavu, Nyiransengiyumva Monique, nyuma y’imyaka hafi ibiri yegujwe ku mirimo akabyanga, yongeye gufatirwa ibihano. Inkuru yabaye kimomo mu karere ka Rubavu muri Mata 2021 ubwo Gitifu Nyiransengiyumva na mugenzi we wa Nyamyumba, Kazendebe Heritier beguzwaga, bashinjwa kugenda gake mu kuvuza inshingano zabo. Icyo gihe, Kazendebe yeguye “ku […]

Goma: Ibiro by’ingabo za EAC biravugwamo ibibazo by’amafaranga

Ibibazo by’ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba biherereye i Goma muri Repubulika ya demukarasi ya Congo biravugwamo ibibazo by’amafaranga bibangamiye bamwe mu babikoramo bo ku rwego rwa gisivili. Ikinyamakuru Jeune Afrique kuri uyu wa 15 Gashyantare 2023 cyatangaje ko cyabonye inyandiko y’imbere muri biro by’izi ngabo igira iti “Uko byifashe mu biro bikuru by’ingabo” igaragaza uburyo […]

Dore impamvu zikomeye zituma uhorana umunaniro udashira

Twese twumva ko tunaniwe mu gihe kimwe cyangwa ikindi. Mu by’ukuri, uko umubiri wacu wubakitse, iyo uri gukora akazi utakaza imbaraga bityo bigatuma unanirwa. Ariko, niba uhora wumva unaniwe, dore zimwe mu mpamvu zitera uwo munaniro, nk’uko tubikesha K24tv. 1. Indwara z’umutima Umunaniro ukabije ni ikimenyetso gisanzwe cyo kunanirwa k’umutima, bibaho iyo umutima udapompa amaraso […]

Ibikorwa byose ku mupaka Kamanyola-Bugarama bizajya bifunga saa 18h00

Abayobozi bo ku mupaka wa Kamanyola, muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo, na Bugarama ku ruhande rw’u Rwanda bemeranijwe ko serivisi zikorera ku mupaka zizajya zihagarika ibikorwa byose guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kubera impamvu z’umutekano zifitanye isano n’amakimbirane hagati y’ibihugu byombi . Iki cyemezo cyavuye mu nama yabaye hagati y’abayobozi […]

FARDC yatangaje ko yahaye isomo abarwanyi ba M23

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko cyahaye isomo abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 isomo, mu rugamba rukomereje muri teritwari ya Masisi na Rutshuru. Byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko. Lt Col. Ndjike yasobanuriye abanyamakuru ko impamvu FARDC yahaye M23 […]

La Banque centrale relĂšve son taux de prĂȘt Ă  7%

La Banque Nationale du Rwanda a augmentĂ© son taux de prĂȘt de 50 points de base, passant de 6,5 % Ă  7 %, dans le but de maĂźtriser les prix Ă©levĂ©s persistants . Également connu sous le nom de taux directeur de prise en pension, il s’agit de la commission Ă  laquelle la Banque centrale […]

Ibibazo biri ahantu hose mu gihugu ariko ikibazo gikomeye ni Tshisekedi – Emmanuel Shadary

Ubwo yari i Kindu, umurwa mukuru w’Intara ya Maniema, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Emmanuel Ramazani Shadary, umunyamabanga uhoraho w’ishyaka rya rubanda riharanira kwiyubaka na demokarasi (PPRD), ishyaka rya politiki rya Perezida w’icyubahiro, Joseph Kabila, yemeje ko ibibazo biri hose mu gihugu ariko ko igikomeye muri byo ari Perezida FĂ©lix Tshisekedi Tshilombo . Mu […]

Sobanukirwa byinshi ku ndwara ya Emphysema ikunze guhitana abanywa itabi

Indwara ya Emphysema itera kwangirika kw’ibihaha by’umuntu maze ikabyangiriza ku buryo guhumeka bigorana bikazagera aho byanga burundu, gusa ikunze kwibasira no guhitana abanywi b’itabi kurusha abandi bantu. Ese Emphysema yaba iterwa n’iki? Ku isonga bimwe mu bitera iyi ndwara ya Emphysema harimo kunywa itabi cyangwa se no kuba igihe kirekire ahantu hari imyuka yanduye yangiriza […]

Ibimenyetso 5 bizakwereka ko udatekanye mu rukundo

Hari ibintu byinshi ukora mu rukundo bikaba igisobanuro kiza cy’uko udatekanye. Nk’uko ikinyamakuru Marriage.com kibitangaza, kudatekana mu rukundo bituma ibyo umuntu yagerageza gukora byose n’uwo bakundana bitagenda neza ahubwo birangira bisenyutse ku buryo badacunze neza n’umubano wabo ushobora guhagarara. Muri iyi nkuru tugiye kukwereka ibimenyetso 5 bizakwereka ko udatekanye mu rukundo. 1. Kugenzura umukunzi wawe […]

Ingabo z’u Burusiya zivuga ko zapfubije misile zarashwe na HIMARS z’Abanyamerika

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko cyapfubije misile zarashwe n’intwaro kabuhariwe za HIMARS zakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), kirasa indege 11 za Ukraine zitagira abapilote. Umuvugizi w’iki gisirikare, Lt Gen. Igor Konashenkov yatangaje ko iki gikorwa cyakozwe n’ingabo zabo zirwanira mu kirere ziri ku rugamba muri Leta ya Luhansk muri Ukraine, tariki ya […]

Gasabo: Ababyeyi bahangayikishijwe n’abanyeshuri b’abakobwa badukanye ingeso yo kunywa urumogi

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya, akagari ka Kagugu batewe impungenge n’abanyeshuri b’abakobwa batoroka ibigo by’amashuri byegereye aho hafi, bakishora mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga ku manywa isuba riva, bakabisangira n’abasore. Aba babyeyi batangarije TV10 ko aba banyeshuri b’abakobwa banywera ibyo biyobyabwenge mu kibaya gihererye hagati […]

Amafoto: Team Rwanda yakiriwe gitwari ubwo yari itahukanye imidari 9 i Kigali

54egsyn-.jpg

Team Rwanda yatahukanye i Kigali imidari icyenda yasaruye muri shampiyona nyafurika y’amagare yabereye i Accra muri Ghana. Iyi kipe yakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo kuwa 15 Gashyantare 2023. Bahageze bambaye iyi midali begukanye. Kuva tariki ya 7 Gashyantare, Team Rwanda igizwe n’abakinnyi 12 barimo abagabo n’abagore yabarizwaga i […]

Urukiko rwasibye mu bitabo by’inkiko ubujurire PTC Ltd yaregagamo COGEBANK

Umucamanza mu rukiko rukuru rw’Ubucuruzi mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu yasibye mu bitabo by’inkiko urubanza rw’ubujurire uruganda rw’itabi rwa nyakwigendera Asinapol Rwigara rwaregagamo banki y’ubucuruzi COGEBANK . Ni icyemezo cyafashwe ngo nyuma yo kubona uruganda Premier Tobacco Company Ltd rudahagarariwe kandi ari rwo rwatanze ikirego rwaregeraga kwemeza ko rutabereyemo umwenda COGEBANK no gusaba gusubirana […]

M23 irashinja General Mugabo kwicisha Abatutsi

Umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) urashinja General Mugabo Hassan uri mu bayobora ibikorwa by’igisirikare muri iki gice gutanga ibwiriza ryo kwica Abatutsi. M23 yabitangarije mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 15 Gashyantare 2023, ikomoza ku ihuriro ry’ingabo za Leta, FDLR, Mai Mai, Nyatura, APCLS, […]

Libya: Byibuze abimukira 73 birakekwa ko bapfuye nyuma y’impanuka y’ubwato

Umuryango Mpuzamahanga w’Abinjira n’Abasohoka (IOM) muri Libya, kuri uyu wa Gatatu ushize,ubinyujije kuri twitter, watangaje ko byibuze abimukira 73 baburiwe irengero kandi bakekwa ko bapfuye nyuma y’impanuka y’ubwato ku nkombe za Libya kuwa Kabiri ushize . IOM yongeyeho ko abantu barindwi barokotse bageze ku nkombe bavuye mu bwato bwari butwaye abantu bagera kuri 80, bivugwa […]

Manchester City yahaye Arsenal isomo rya ruhago

1676501464548.jpg

Pep Guardiola na Manchester City ye bagiye gutangana isomo rya ruhago ku banyeshuri b’ i Londres maze batahukana umwanya wa mbere. Wari umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 12 wa English Premier League utarabereye igihe kubera itanga ry’umwamikazi Elizabeth II, usifurwa na Anthony Taylor kuri Emirates Stadium hagati y’amakipe ahanganiye igikombe cya shampiyona. Uyu mukino kandi ntiwagaragayemo […]

Amafoto: Muhozi Fred yahishuye inkumi yamutwaye umutima

my_valentine_------_webp__6.webp.jpg

Umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports n’iy’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Muhozi Fred yatunguranye agaragaza inkumi yamutwaye uruhu n’uruhande mu mafoto yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Mu gihe umunsi mpuzamahanga w’abakundana ‘Saint Valentine’ wabaye ejo tariki ya 14 Gashyantare, ibisigisigi byawo biracyakomeje. Kuri uyu wa 15 Gashyantare abinyujije kuri Instagram, Muhozi Fred w’imyaka 24 ukina asatira […]

Uburyo 5 umugore, umukobwa yakwifashisha arwanya impumuro mbi mu gitsina

Impumuro mbi mu gitsina cy’umukobwa cyangwa umugore ni imwe mu nenge ishobora gutuma ahezwa mu mu ruhame rw’abantu kuko batashobora kutihanganira kumarana na we umwanya. Iyi mpumuro kandi ishobora guterwa na zimwe mu mpamvu zigiye zitandukanye harimo nka Kanseri y’unkondo y’umura, kwambara umwenda w’imbere igihe kinini, indwara ya Tirikomonasi ndetse n’izindi nyinshi nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru […]

RDC yatangaje ko nta basirikare bayo barashe ku mupaka w’u Rwanda muri Rusizi

Repubulika ya demukarasi ya Congo yatangaje ko nta basirikare bayo barashe ku mupaka w’u Rwanda wa Rusizi II, mu karere ka Rusizi, intara y’Uburengerazuba. Ni amakuru yatangajwe na Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, Theo Ngwabidje Kasi, anyuranya n’ayatangajwe n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ku gicamunsi cy’uyu wa 15 Gashyantare 2023. RDF yatangaje ko mu masaa kumi […]

USA irateganya koherereza Ukraine ‘ibihumbi’ by’intwaro yafashe zivuye muri Iran

Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zirateganya koherereza ingabo za Ukraine ibihumbi by’intwaro zaturutse muri Iran zafatiwe mu bihe bitandukanye mu bwato bwari buzitwaye mu buryo butemewe n’amategeko (forode). Ikinyamakuru Wall Street Journal kivuga ko zirimo imbunda nto 5000 n’amasasu miliyoni 1.6. Byafatiwe mu bwato bwari buvuye muri Iran bikekwa ko zari zohererejwe umutwe witwaje […]

DécÚs du député Fidel Rwigamba à 73 ans

Fidel Rwigamba, dĂ©putĂ© reprĂ©sentant le FPR-Inkotanyi Ă  la Chambre des dĂ©putĂ©s, est dĂ©cĂ©dĂ© mercredi 15 fĂ©vrier des suites d’une maladie Ă  l’Ăąge de 73 ans Ă  l’hĂŽpital King Faisal oĂč il recevait des soins . Son frĂšre Camille Karamaga a confirmĂ© la nouvelle, ajoutant que le dĂ©funt est dĂ©cĂ©dĂ© Ă  9h30 mais n’a pu fournir […]

Ibihugu byiganjemo abantu batizera Imana

screenshot_20230215-141122_1.jpg

Ibihugu mu Isi muri uyu mwaka w’2023, bifite abaturage benshi batagira imyizerere n’imwe ishingiye ku Mana runaka ibarizwa ahantu runaka Kuva kera ibihugu n’imuco y’abantu mu Isi, byagiye bihuzwa n’Imana bavuga ko iba ahantu runaka bise mu ijuru, abandi na bo bakagira Imana bishushanyirije bakazisenga ngo zigire ibyo zibafasha. Uko imyaka igenda ishira, umubare w’abantu […]

U Buholandi na Danemark byanze kohereza muri Ukraine ibifaru bya Leopard 2

7069-leopard-1a5-uk-1-2000x1200.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Gashyantare, ikinyamakuru Die Welt cyatangaje ko u Buholandi na Danemark bitazohereza muri Ukraine ibifaru by’intambara byakozwe n’u Budage byo mu bwoko bwa Leopard 2, nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba leta mu bihugu byombi. Aya makuru aje mu gihe abashyigikiye Kiev bagerageje gushinga ihuriro ry’ibihugu byaha Ukraine ibifaru bihagije byo kurwanya […]

Rusizi: RDF yarasanye na FARDC nyuma yo kuyishotora

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare abasirikare bacyo barasanye n’abo mu ngabo za Congo Kinshasa (FARDC). RDF mu itangazo yasohoye yavuze ko saa kumi n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu itsinda ry’abasirikare ba FARDC bari hagati ya 12 na 14 binjiye mu butaka […]

Depite Rwigamba Fidel yapfuye

Umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda watangaje ko Depite Rwigamba Fidel yapfuye azize uburwayi mu gitondo cy’uyu wa 15 Gashyantare 2023. Umukuru w’abadepite, Mukabalisa Donatille yatangaje ko Depite Rwigamba yapfiriye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali. Depite Rwigamba wavutse tariki ya 17 Kanama 1950 yari […]

Abaguye mu mpanuka y’ubwato mu Kiyaga cya Kivu bamaze kugera ku 10

Imibare y’abaguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Kivu kuwa Gatandatu, itariki 11 Gashyantare 2023 ku cyambu cya Chasi, mu Mujyi wa Bukavu yarushijeho kuzamuka . Iyi mibare rero yavuye ku bantu 2 bagera ku bantu 10 kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Gashyantare, nyuma yo kubona indi mirambo 8 yarerembaga ku mazi y’Ikiyaga […]

M23 yemeje ko yimye Top Congo FM uburenganzira bwo gukorera muri Rutshuru

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wemeje ko wimye radiyo Top Congo FM yo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) uburenganzira bwo gukorera muri teritwari ya Rutshuru kubera ko itangaza amakuru abogamye kandi ikaba ikwirakwiza urwango. Iyi radiyo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023 yaraye itangaje ko ubuyobozi bwa M23 bwayihagaritse gukorera mu iyi teritwari […]

Nyamagabe: Hafashwe umukozi wo mu rugo ucyekwaho kwiba shebuja ibihumbi 400Frw na telefone

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare, yafashe umusore w’imyaka 20 ukurikiranyweho kwiba umukoresha we mu mujyi wa Kigali, amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 na telefone igezweho (smart phone) . Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko yafatiwe aho […]

Rusizi: Mu nzu y’umuntu ufunzwe hasanzwe imbunda, amasasu yayo na gerenade 6

Aka gace ko hejuru k'iyai nzu, ku ikositara rya mbere ni ho ibi bikoresho byasanzwe

Mu nzu ya Musabyimana Evariste, mu mudugudu wa Burunga, akagari ka Gihundwe, umurenge wa Kamembe, akarere ka Rusizi, ufungiye muri gereza ya Nyakiriba mu karere ka Rubavu akekwaho kwicisha umugore we Mukashema Odette bari bafitanye abana 2, hasanzwe imbunda yo mu bwoko bwa Oz-Gun, amasasu yayo na gerenade 6, iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane uburyo […]

Champions League: Kingsley Coman yasubiye mu rugo atsinda Paris Saint Germain yamureze

getpaidstock.com-63ebfaa35b46c.jpg

FC Bayern Munich yatsindiye Paris Saint Germain iwayo mu mukino w’ishiraniro ubanza wa ? cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League, biyongerera amahirwe yo gukomeza. Wari umukino wayobowe n’umusifuzi mpuzamahanga Michael Oliver kuri ‘Stade Parc des Princes’ , ukaba n’umukino wa mbere wa ? cy’irangiza ukinwe nyuma yo kuva mu matsinda mbere y’igikombe cy’Isi. Uyu […]

Mu mafoto n’amagambo akora ku mutima, ibyamamare muri ruhago byizihije Saint Valentin n’abakunzi babyo

inm-6226061676377949.jpg

Ibyamamare bitandukanye muri ruhago byizihije umunsi mpuzamahanga w’abakundana mu byiswe ‘Special Saint Valentine’. Byari ibicika ku mbuga nkoranyamabaga zabo aho amafoto aherekejwe n’inyifurizo byahererkanywaga. Tariki ya 14 Gashyantare Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakundana ‘Saint Valentine’. Uyu munsi wahoze wizihizwa n’abakiristu Gatulika bo n’ubundi basanzwe bizihiza abatagatifu ubwo babaga bizihiza mutagatifu ‘Valentine’. Gusa uyu munsi […]

La dĂ©cision d’appel de Ntaganzwa est fixĂ©e au 17 fĂ©vrier

La cour d’appel rendra vendredi 17 fĂ©vrier son verdict dans l’affaire d’appel de Ladislas Ntaganzwa . L’homme de 60 ans, ancien maire (bourgmestre) de la commune de Nyakizu (qui fait maintenant partie du district de Nyaruguru) qui a dĂ©jĂ  Ă©tĂ© reconnu coupable d’avoir commis des crimes, dont le gĂ©nocide, ainsi que des viols et des […]

Umuyobozi wa Wagner Group yongeye kwigamba kwivanga mu matora yo muri Amerika mu 2016

Kuri uyu wa Kabiri, Yevgeny Prigozhin, ukuriye ikigo cy’abacanshuro b’Abarusiya, Wagner Group, yatangaje ko yashinze kandi agatera inkunga ikigo Internet Research Agency (IRA), sosiyete Washington ivuga ko cyakoreshejwe mu kwivanga mu matora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu 2016 . Prigozhin, inshuti ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yamaze imyaka myinshi […]

Urukiko rugiye gutanga umwanzuro ku bujurire bwa Ntaganzwa

Ku wa Gatanu, itariki ya 17 Gashyantare, Urukiko rw’Ubujurire ruzatanga imyanzuro mu rubanza rw’ubujurire rwa Ladislas Ntaganzwa . Uyu mugabo w’imyaka 60, yahoze ari Umuyobozi (Bourgmestre) wa Komine ya Nyakizu (ubu ni mu Karere ka Nyaruguru) yari yahamijwe ibyaha birimo jenoside, ndetse no gufata ku ngufu n’ubwicanyi ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Mu bindi yahamijwe, harimo […]

Senateri yasohowe mu cyumba cy’Inteko azira imyambarire

Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, Karen Nyamu, yasohowe mu cyumba cy’Inteko azira imyambarire itemewe n’amabwiriza abagenga. Ikinyamakuru Citizen gisobanura ko kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023, Senateri Nyamu yagiye mu cyumba cy’Inteko yambaye ijipo ngufi y’igitenge ndetse n’iburuze y’umukara itagira amaboko. Umukuru wa sena, Amason Kingi, yabanje gusomera Senateri Nyamu amabwiriza agenga imyambarire […]

Dore amasaha ukwiye gusinzira mu ijoro bitewe n’imyaka ufite

Gusinzira biri mu bintu umuntu akenera kugira ngo umubiri uruhuke bihagije. Hari ubushakashatsi bugaragaza ko umubiri w’umuntu ushyira ku murongo ibiwugize mu ijoro igihe wasinziye. Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Healthline dukesha iyi nkuru, gitangaza ko nubwo bimeze bityo, ingano yo gusinzira ukeneye nijoro igenwa cyane cyane nimyaka yawe. Dore amasaha ukwiye gusinzira bitewe n’imyaka ufite: […]

Dore uburyo 6 bwagufasha kongera kugarurira icyizere uwo mwashakanye

Muri iyi minsi, umubano w’abashakanye ukomeje kuzamo agatotsi mu miryango imwe n’imwe bigatuma umunsi ku munsi gatanya ziyongera, mu mpamvu zimwe zibitera harimo no gutakariza icyizere uwo mwashakanye. Nubwo byoroshye kuvuga kuruta gukora, dore zimwe mu ntambwe z’ingenzi dukesha Marriage.com, zagufasha kongera kwizerana mu bashakanye. 1. Hitamo kubabarira umukunzi wawe Kubaka icyizere mu bashakanye bitangirana […]

Cabo Delgado: Gemfields Group yahagaritse gucukura amabuye y’agaciro kubera inyeshyamba

Ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Gemfields Group (GEMGE.L), kuri uyu wa Kabiri, cyatangaje ko cyahagaritse ibikorwa kandi ko cyimuye abakozi bacyo mu kigo cy’ubushakashatsi bwa Nairoto kiri mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique nyuma y’igitero cyagabwe ku mudugudu uri hafi yacyo . Iyi ntara yo mu majyaruguru ya Mozambike yibasiwe n’inyeshyamba zifitanye isano na […]

Amafoto: Ingabo z’u Rwanda zatangiye imyitozo kabuhariwe n’iza USA

Aha ingabo z'u Rwanda zakoraga imyitozo yo gutabarana

Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zikorera ku mugabane wa Afurika zatangiye gukoresha iz’u Rwanda imyitozo kabuhariwe itandukanye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2023. Iyi myitozo yahawe izina rya ‘Justified Accord 23’ (JA23) iri kubera mu kigo cya gisirikare cya Isiolo muri Kenya, kandi yitabiriwe n’ingabo zo mu bindi bihugu birimo Djibouti, Uganda na […]

RDC ihangayikishijwe n’igabanuka ry’ibiciro bya Cobalt ku isoko

Ibiciro by’icyuma cy’ubururu kizwi nka Cobalt biragenda bigabanuka ku masoko mpuzamahanga. Impungenge zikomeye kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igihugu cya mbere ku Isi gicukura cobalt nyinshi, ubukungu bwacyo bushingiye ahanini ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro . Igabanuka ry’ibiciro ngo ryatewe no kugabanuka ko gushaka aya mabuye ku Isi ndetse n’icyifuzo cya Indonesia cyo gucukura cobalt […]

Umugore wa Perezida Ruto yapfukamye hasi, atakambira Imana ngo ikize Kenya inzara

Rachel ahanagura amarira mu maso mu gihe yifatanyaga n'abandi mu isengesho

Rachel Ruto, umugore wa Perezida William Ruto wa Kenya, yapfukamye hasi, atakambira Imana kugira ngo ikize Kenya amapfa n’inzara byugarije abatuye mu gihugu cye. Ni mu gihe kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023 yayoboraga isengesho ryo ku rwego rw’igihugu ryo gusaba Imana gukiza Kenya ibibazo ifite. Ryabereye kuri sitade ya Nyayo mu murwa mukuru, Nairobi. […]

USA: Byibuze abantu 3 bishwe barasiwe muri Kaminuza ya Michigan

Byibuze abantu batatu bishwe nyuma yo kuraswa n’umuntu witwaje imbunda muri Kaminuza ya Leta ya Michigan nk’uko byatangajwe na polisi . Kimwe n’abantu batatu bishwe, abapolisi bavuze ko ukekwaho icyaha nawe asa nk’uwapfuye azize “igikomere cy’amasasu”. Ku wa Mbere, abandi bantu batanu bakomerekeye mu gitero cyagabwe muri Campus nini mu mujyi wa East Lansing. Polisi […]

Ingabo za EAC ziritegura kugabana ibice bitandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru

Ingabo ziri mu mutwe w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EACRF, ziritegura kugabana ibirindiro bitandukanye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC). Hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’abagaba bakuru b’ingabo zo muri RDC cyo ku wa 9 Gashyantare 2023, byateganyijwe ko iz’u Burundi zizagenzura teritwari ya Masisi, iza Sudani y’Epfo n’iza Kenya zigenzure […]

Gisozi: Abadafite ubwishingizi bafite imitungo yahiriye mu gakiriro baratabaza

Umuyobozi wa ADARWA avuga ko hahiye ibifite agaciro ka Frw miliyari zirenga 4

Bamwe mu bafite ibikorwa byabo mu gakiriro ka Gisozi mu karere ka Gasabo bahangayikishijwe n’uko batazabasha kugaruza imitungo yabo yaraye ihiye kubera ko nta bwishingizi bagira. Aka gakiriro karaye gafashwe n’inkongi y’umuriro mwinshi mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2023, hashya ibikoresho byinshi, by’umwihariko mu gice gicururizwamo kikanatunganyirizwamo ibikoresho bikomoka ku mbaho. Byageze […]

Amafoto: Bidasubirwaho Sibomana Patrick yamaze gusinyira ikipe yo muri Mozambique

fo3vp1rwaaa1tik.jpg

Umunyarwanda Sibomana Patrick bakunda kwita Pappy yamaze kwerekanwa ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Clube FerroviĂĄrio da Beira yo muri Mozambique aho azajya yambara nomero 7 mu mugongo. Ku itariki ya 7 Gashyantare ni bwo Police FC ibinyujije ku mbuga zayo, yatangaje ko Sibomana Patrick yamaze kumvikana na Clube FerroviĂĄrio da Beira yo muri Mozambique ndetse […]

Gasabo: RIB yafunze Gitifu w’umurenge n’uw’akagari

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jali n’uw’akagari ka Agateko muri uyu murenge. Gitifu wa Jali, Bucyana Alexis na Ndagijimana Ephrem wa Agateko bakurikiranweho icyaha cyo kwakira ruswa yo kugira ngo batange uruhushya rwo kubaka binyuranyije n’amategeko. Urwego rw’ubugenzacyaha rusobanura ko rwabataye muri yombi aba bayobozi rushingiye ku […]

Ingabo za EAC zategetswe kurasa FDLR

Imikono y'abagaba bakuru b'ingabo za EAC bose bahuriye muri iyi nama

Ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zategetswe kurwanya umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, aho ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC). Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yahurije abagaba b’ingabo z’ibi bihugu i Nairobi muri Kenya tariki ya 9 Gashyantare 2023. Aba ni ba General: Jean Bosco […]

Urubanza rwa Kabuga rurakomereza i Kigali

Nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri, ku ya 31 Mutarama no ku wa 7 Gashyantare, biteganyijwe ko urubanza rwa Kabuga Felesiyani rukomereza i Kigali, kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023. Urukiko rwa IRMCT ruri i Lahe, mu Buholandi, ni rwo rwahawe ububasha, bwari bufitwe na TPIR, bwo kuburanisha uru rubanza kuva rutangiye imirimo yarwo ku itariki […]

Musanze: Pasiteri yafatiwe muri ‘Lodge’ ari kumwe n’umugore w’undi

Pasiteri mu itorero ADEPR utuye mu mudugudu wa Karinzi, akagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, E. Habiyambere yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa muri Lodge iherereye mu murenge wa Nyange ari kumwe n’umugore, C. Uwamariya. Habiyambere w’imyaka 45 y’amavuko na Uwamariya w’imyaka 30 batawe muri yombi kuri uyu wa 13 Gashyantare […]

Reba ibyiza 6 byo kurya avoka ku buzima bw’umuntu

Abantu benshi bakunze kutita ku kurya Avoka kuko baba batazi ibyiza byayo ku buzima bw’umuntu, gusa abahanga mu bijyanye n’ubuzima bamaze gukora ubushakashatsi bwerekana ko kuyirya byibuze kuri buri funguro bituma ugira ubuzima bwiza. Twifashishije urubuga Seleck Health, dore impamvu kongera avoka mu mafunguro yawe bishobora gutuma ugira ubuzima bwiza muri rusange. 1. Avoka zigira […]

Ibintu 6 bizatuma ugira umubano udasanzwe n’uwo mukundana

Urukundo rw’iyi minsi rwubakiye cyane ku mafaranga, aho usanga iyo atagaragaye mu mibanire y’abagerageje gukundana bituma uwo mubano w’abo bombi uhagarara mu buryo butunguranye. Abakobwa benshi bavuga ko ubwiza bw’umusore ari amafaranga bigatuma bagwa mu mutego wo kwitiranya urukundo no kurarikira ubutunzi, aha akenshi usanga uyu mubano udatera imbere. Uyu munsi twaguteguriye ibintu 6 byoroheje […]

Papa Fransisiko yasabye abantu kwita ku barwayi

Musenyeri Harolimana uyobora diyosezi ya Ruhengeri

Ku nshuro ya 31, Isi yose yongeye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarwayi aho umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko yasabye abantu bose kwita ku barwayi mu nsanganyamatsiko igira iti “Umwiteho.” Yagize ati: “Impamvu nyamukuru yo kwita ku barwayi ni uko indwara ibashyira mu gice cy’abarushye n’abaremerewe, ba bandi Yezu yitayeho kandi ashyizeho umutima. Yezu ni […]

Dubai: PM Ngirente yatangaje ko u Rwanda rwifuza kuzajya rutangira serivisi zose kuri interineti guhera mu 2024

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente, mu nama mpuzamahanga ya za guverinoma

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda yihaye intego y’uko guhera mu mwaka w’2024 serivisi zose zazajya zitangirwa kuri interineti mu rwego rwo korohereza abazisaba. Yabitangarije mu nama mpuzamahanga ihuza za guverinoma, iri kubera i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE) guhera kuri uyu wa 13 kugeza ku wa 15 Gashyantare […]

Kutabikora si uko batabishatse: Lt Gen. Kabandana ku batekereza guhungabanya u Rwanda

Lieutenant General Kabandana Innocent yatangaje ko hari abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko kubishyira mu bikorwa bikabananira. Ubwo yari mu kiganiro n’Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi cyari cyerekeye ku munsi w’intwari, Lt Gen. Kabandana wari uhagarariye Minisiteri y’ingabo, yasabwe guhuza ubutwari no kurinda ubusugire bw’igihugu. Uyu musirikare yavuze ko kugira ngo igihugu kibeho kandi […]

Rayon Sports yisasiye APR FC, ikuraho umuvumo wari umaze imyaka ine

Rayon Sports byayisabye gusohoka mu mujyi wa Kigali kugira ngo ikureho umuvumo wari umaze imyaka 4, dore yaherukaga gutsinda APR FC mbere y’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19. Ku isaha y’isaa cyenda zuzuye ni bwo umusifuzi Ruzindana Nsoro yatangije umukino w’ishiraniro w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, wahuje ibikonyozi bibiri mu gihugu, APR FC […]

U Burundi bwohereje itsinda ryo gutabara abibasiwe n’umutingito muri Turukiya

Guverinoma y’u Burundi yohereje itsinda ry’abatabazi 10 muri Turukiya, rizafasha abagizweho ingaruka n’umutingito wibasiwe iki gihugu na Syria tariki ya 6 Gashyantare 2023. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, yatangarije kuri Twitter ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri Shingiro yagize ati: “Twitaye ku bucuti n’ubufatanye […]

Uganda: Hari abacuruzi bagishidikanya kuza mu Rwanda, bakayoboka isoko rya RDC

Bamwe mu bacuruzi bo muri Uganda b’imyaka irimo ibigori, umuceri, ibirayi ndetse n’ibishyimbo bavuga ko bagishidikanya kuza gucururiza mu Rwanda, bagahitamo kuyoboka isoko ryo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, RDC. Ni ikibazo gikomoka ku gitotsi cyari cyaraje mu mubano w’u Rwanda na Uganda, ndetse kitanakemutse byuzuye kuko, nk’uko ikinyamakuru The East African kibivuga, ubwo […]