Umukinnyi yirukanwe ashinjwa kurogesha mugenzi we wifuzwaga na Rayon Sports

Rukundo ni umwe mu bazamu b'abahanga u Burundi bufite

Ikipe ya Le Messager Ngozi iri mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Burundi yirukanye umuzamu wayo wa kabiri, Ndikumana Alain, imushinja kurogesha mugenzi we ubanza mu kibuga, Rukundo OnĂ©sime wifuzwaga na Rayon Sports mu Rwanda. Rukundo usanzwe ari umuzamu w’ikipe y’igihugu, mu kiganiro yagiranye n’urubuga Yaga, yasobanuye ko byose byatangiye ubwo yari yaje mu […]

Mike Sonko wayoboye Nairobi yahaye urwamenyo abaparakomando ba Uganda

Mike Sonko yasuzuguye abaparakomando ba Uganda

Mike Sonko wabaye Guverineri w’intara ya Nairobi muri Kenya yahaye urwamenyo abaparakomando ba Uganda bakoze imyiyerekano mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge. Muri ibi birori byabereye i Kampala tariki ya 9 Ukwakira 2022, aba baparakomando bagaragaye bagendera mu mitaka, ariko bamwe muri bo ntibyabagendekeye neza kuko bakoze impanuka, bagwa aho batateganyije. Byatumye Sonko yibutsa Abanyakenya […]

Minembwe: Umusirikare wa FARDC yishe atemaguye umwana w’umunyeshuri w’Umunyamulenge

Abanyeshuri ndetse n’abarimu bo mu Minembwe muri Teritwari ya Fizi, mu burasizuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, kuri uyu wa Mbere biriwe mu myigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi bwakorewe umunyeshuri wishwe n’umusirikare wa FARDC amutemaguye, aho bivugwa ko yaba yarazize gusa nk’Abanyawanda . Ni imyigaragambyo yitabiriwe n’abanyeshuri n’abarimu babo nyuma y’urupfu rw’uwitwa Mugaza Samuel, umusore […]

RDC: Abantu bane barimo umushoferi n’abamotari biciwe mu gitero cy’inyeshyamba

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 10 Ukwakira 2022, abantu bane barapfuye abandi barakomereka bikabije, mu gitero cy’abantu bataramenyekana. Ni umushoferi n’abamotari batatu biciwe ku muhanda wa Mongbwalu-Dala, uherereye mu birometero birenga 85 mu majyaruguru y’umujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’intara ya Ituri . Umuyobozi wa komini ya Mongbwalu wahaye aya makuru congo-press.com, yemeza ko […]

Batatu bari abayobozi muri RURA birukanwe ku mirimo

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yirukanye ku mirimo abayobozi batatu bakoraga mu rwego Ngenzuramikorere (RURA). Batatu birukanwe nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe barimo Eng. Muvunyi DĂ©o wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, Pearl Uwera wari Umuyobozi wungirije w’uru rwego ushinzwe imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi. Minisitiri w’Intebe yavuze ko aba bayobozi […]

Burundi: Abegereye umuryango wa Bunyoni bakozwemo umukwabu utunguranye

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 9 Ukwakira, igipolisi cy’u Burundi cyazindutse gisaka imiryango imwe n’imwe yo mu gace ka Kajiji, muri Zone ya Kanyosha, mu Mujyi wa Bujumbura, aho abagize imiryango yasatswe bemeza ko iri saka ryari rigendereye abegereye umuryango wa Alain Guillaume Bunyoni, wahoze ari minisitiri w’intebe n’umuryango w’umugore we, Hyacinthe Bunyoni . Bivugwa […]

Rusizi: Ingwate ziracyari ingorabahizi ku kwizahura mu bukungu biciye mu bigo by’imari

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko, ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera (PSF), abafatanyabikorwa bako n’izindi nzego bireba, bukomeje gushakisha icyazahura imwe mu mishinga y’abaturage yagizweho ingaruka na COVID-19, yahamaze igihe kirekire ikazahaza bikomeye ubukungu bw’abacungiraga ku bushobozi buke, bamwe mu bakora imishinga iciriritse baravuga ko bakwiye koroherezwa ku ngwate ngo babashe kwizahura. Iyo uganiriye […]

Kagame mobilise 800 millions de dollars pour l’Ă©lectrification rurale du Zimbabwe

Le prĂ©sident zimbabwĂ©en, Emmerson Mnangagwa, a rĂ©vĂ©lĂ© que le prĂ©sident Paul Kagame avait aidĂ© le Zimbabwe Ă  obtenir un financement de 800 millions de dollars pour son programme d’Ă©lectrification rurale . Le programme vise Ă  transformer les moyens de subsistance de la population rurale de ce pays d’Afrique australe. Mnangagwa a dĂ©clarĂ© que Kagame assistera […]

Perezida William Ruto yacecekesheje umusemuzi wa Perezidansi ya Tanzania

Perezida William Ruto yacecekesheje umusemuzi wa Perezidansi ya Tanzania, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yahuriyemo na mugenzi we, Samia Suluhu . Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 10 Ukwakira, Ruto watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania kuri iki Cyumweru, nibwo yacecekesheje umusemuzi wari utangiye gusemura ijambo rye arivana mu Cyongereza arishyira mu Giswahili atabimenyeshejwe. Ruto […]

Putin yateguje Ukraine ibindi bitero nyuma y’ibisasu byarashwe mu bice bitandukanye

Aha ni mu karere ka Zaporizhia harashwe n'ingabo z'u Burusiya

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ingabo za Leta zagabye ibitero byo mu ntera ndende ku bikorwa by’ingenzi bya Ukraine mu rwego rwo kwihorera ku cyagabwe ku kiraro cyo muri Crimea tariki ya 8 Ukwakira 2022. Uyu Mukuru w’Igihugu mu itangazo yashyize hanze mu kanya gashize nyuma y’ibitero bitandukanye byagabwe mu bice bitandukanye bya […]

Mushikiwabo ahangayikishijwe n’ibikomeje kubera mu gihugu cya Haiti

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa La Francophonie (OIF), Louise Mushikiwabo, ahangayikishijwe n’imiterere y’ibibazo by’ubutabazi n’umutekano muri Haiti kandi aramagana byimazeyo ibikorwa by’ubusahuzi n’imyigaragambyo by’urugomo, byagaragaye mu mezi menshi mu gihugu cyose, mu gihe imibereho y’abaturage ikomeza kuba mibi mu buryo buteye impungenge . Nk’uko yi nkuru dukesha Icihaiti.com ivuga, Mushikiwabo yagize ati “Ndashaka kwerekana ubufatanye bwanjye […]

Perezida Ndayishimiye abona igihe kigeze ngo ibihugu bya EAC byunge ubumwe

Perezida Ndayishimiye mu birori byo kwizihiza imyaka 60 Uganda imaze ibonye ubwigenge

Perezida wa Repubulika y’u Burundi usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye abona igihe kigeze ngo ibihugu biwugize byunge ubumwe. Ni ubutumwa bwaranze ijambo yavugiye mu birori byo kwizihiza imyaka 60 Uganda imaze ibonye ubwigenge, byabereye ku kibuga cya Kololo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2022. Yagize ati: “Icyifuzo cyanjye cyiza […]

Ibitaro bya CARAES-Ndera bihangayikishijwe n’ubwiyongere bukabije bw’abarwaye indwara yo kwiheba (depression)

Ibitaro bya CARAES-Ndera byita ku barwayi bo mu mutwe bivuga ko byanditse umubare munini w’abantu bafite ibibazo bijyanye no kwiheba (depression)byatumye indwara igaragara, ku nshuro ya mbere, muri eshanu za mbere zo mu mutwe . Ibitaro bivuga ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, byakiriye abarwayi 7.817 barwaye kwiheba ugereranije na 1.743 banditswe umwaka ushize. Umubare […]

Rwanda FDA yakoze iperereza ku miti 4 y’abana itujuje ubuziranenge yagaragaye muri Gambia

Abayobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura biribwa n’imiti (Rwanda FDA) bakoze iperereza basanga imiti ine y’abana, OMS iherutse gusanga idatekanye muri Gambia, itarigeze yinjira ku isoko ry’u Rwanda . Mu ntangiriro z’uku kwezi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku buzima (OMS) ryatanze integuza ivuga ko umuti unyuzwa mu kanwa wa Promethazine, Kofexmalin Baby Cough Syrup, Makoff […]

LUCHA iri kubarira Leta ya RDC iminsi imaze yambuwe Bunagana

Umuryango LUCHA uharanira inyungu z’Abanyekongo uri kubarira ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) iminsi bumaze butarakora ibishoboka ko bwisubize umujyi wa Bunagana umaze amezi atatu arengaho iminsi uri mu maboko y’umutwe witwaje intwaro wa M23. Mu bisa no gushyira igitutu kuri Leta ya RDC, uyu muryango buri munsi uri gukora ubukangurambaga bwo kuyibutsa […]

U Burusiya bwiyemeje kwivugana abo bwita abaterabwoba baturikije ikiraro kibuhuza na Crimea

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yashinje Ukraine kuba inyuma y’iturika ry’ikiraro cya Kerch, itegura “igikorwa cy’iterabwoba” cyangije igice cy’ikiraro gihuza u Burusiya n’intara bwigaruriye ya Crimea . Ikiraro, gifite agaciro gakomeye n’ikitegererezo ku Burusiya, cyangijwe ku wa Gatandatu n’ibyo Moscou yavuze ko ari ikamyo yari itezemo igisasu. Urujya n’uruza kuri iki kiraro cya kilometero 19 […]

Prince Kid wasabiwe imyaka 16, ifungurwa ry’abanyamakuru 3 n’impinduka zikomeye muri FARDC: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 3 Ukwakira 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku butabera, umutekano na politiki. Harimo ko: Prince Kid yasabiwe gufungwa imyaka 16 Ubushinjacyaha tariki ya 5 Ukwakira bwasabiye Ishimwe DieudonnĂ© uzwi nka Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda imyaka 16 y’igifungo. Ni ubusabe bwatangiwe mu iburanisha ryabereye mu muhezo mu rukiko […]

Rusizi: Umubitsi wa SACCO arakekwaho gucikana amafaranga arenga miliyoni 11

Uwamahoro ThĂ©odosie wari umubitsi wa Imbaturabukungu SACCO Butareyo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwiba amafaranga arenga 11.000.000 y’iki kigo cy’imari agacika. Amakuru BWIZA yahawe n’umucungamutungo w’iyi SACCO Uwimana Daniel, uvuga ko ubu bujura bwabaye ari muri konji akagaruka igitaraganya atabajwe, avuga ko ku wa 28 Nzeri […]

Nkombo: Abagore bavuga ko batagana ibigo by’imari kuko ntacyo bagira bajyanayo

Abagore babasha kugana iyi SACCO ngo baracyari bake cyane

Bamwe mu bagore batuye umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, bavuga ko ubukene bukabije buwurimo buterwa n’uko nta na kimwe cyakurwaho ifaranga rigaragara kihaba, n’uburobyi bwacungirwagaho butagitanga umusaruro uhagije nka kera, bubagiraho ingaruka zikomeye zirimo no kutabasha kugana ibigo by’imari kubera kutagira icyo bajyanayo. Abagore benshi bo muri uyu murenge baganiriye na BWIZA bavuze […]

Uganda: Hari ahantu abagore batemerewe kugendera imbere mu makamyo

Ihuriro ry’abatwara amakamyo mu karere ka Lira muri Uganda ryashyizweho itegeko ry’uko nta mugore wemerewe kugendera mu mwanya w’imbere (cabin) mu rwego rwo gukumira impanuka. Abarebwa n’iki kibazo batangarije BBC yo iri tegeko ryashyizweho mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’impanuka 9 zari zimaze kubera muri aka karere, abagore bagashinjwa kuba intandaro yazo. Bernard Anyieko uri […]

Ibihugu byo muri Afurika birimo ibirindiro by’Igisirikare cya Amerika

1000w_q95-2.jpg

Afurika hafi ya yose yagiye igira uburyo bwo gufatanya n’ingabo z’ibihugu by’amahanga nk’u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage, Portugal, Espagne, n’u Butaliyani. Ariko ikirenze ibyo ni uko Ingabo zivuye mu bisirikare bikomeye ku Isi zanashinze ibirindiro byazo ku mugabane . Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ingabo ziteye imbere ku Isi kandi zifite ibikoresho bihambaye, […]

Rubavu: Abaturage barashinja akarere kugira uruhare mu iyangizwa ry’imitungo yabo ahari kubakwa kaburimbo

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbugangari, mu Mudugudu wa Gasutamo, barashinja ubuyobozi bw’akarere kuba inyuma y’ibibazo barimo guhura nabyo, aho bavuga ko imirimo yo kubaka kaburimbo muri ako gace iri kwangiza imitungo yabo igizwe n’amazu amaze kwika kugera kuri santimetero zirenga 50 “Sosiyete ya NPD ishinzwe kubaka imihanda, iwacu […]

Perezida Ruto abona imipaka y’ibihugu bya EAC ikwiye kubihuza aho kubitandukanya

Perezida Ruto abona imipaka ikwiye guhuza gusa ibihugu bya EAC

Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, yatangaje ko imipaka y’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) ikwiye kubihuza nk’ikiraro, aho kubitandukanya. Ni ijambo uyu Mukuru w’Igihugu yavugiye mu birori byo kwizihiza imyaka 60 Uganda imaze ibonye ubwigenge byabereye ku kibuga cya Kololo, i Kampala kuri uyu wa 9 Ukwakira 2022. Perezida Ruto yasabye […]

NATO iri kuduha intwaro, murinde u Burusiya igisebo: Minisitiri w’ingabo wa Ukraine

Minisitiri w’ingabo wa Ukraine, Oleksiy Reznikov, yasabye abasirikare b’u Burusiya bari ku rugamba kumanika amaboko mu rwego yise urwo kurinda igisebo ingabo zabo n’igihugu cyabo. Uyu muyobozi mu ijambo yatangaje tariki ya 7 Ukwakira 2022, yavuze ko ingabo za Ukraine ziri gukubita incuro iz’u Burusiya kuri uru rugamba, asobanura ko zibikesha ibikoresho ziri guhabwa n’ibihugu […]

Rusizi: Umugabo w’imyaka 41 arakekwaho gusambanya no gutera inda umukobwa we

Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi muri iki cyumweru rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 41 icyaha cyo gusambanya umwana we w’imya ka 17 . Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko uwo mugabo uregwa gusambanya umwana we yamubyaye akiri umusore, amaze gushaka amuzana iwe. Yatangiye kumusambanya mu mwaka wa 2019 amuteye inda umugore we aramurega ariko kubera ko umuryango […]

Nyuma ya Uganda, Perezida William Ruto ategerejwe muri Tanzania

fejvujqxoaawpi0.jpg

Nyuma yo kuva muri Uganda, Perezida mushya wa Kenya, William Ruto, ategerejwe muri Tanzania kuri iki Cyumweru, itriki 9 Ukwakira, mu ruzinduko rwa mbere rw’akazi rw’iminsi ibiri muri iki gihugu, azasoza kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Ukwakira 2022 . Nyuma yo gusura Ethiopia, aho yatangije Safaricom Ethiopia, ibinyamakuru byo muri Kenya byari byatangaje ko […]

Ukraine: Byibuze abantu 17 biciwe mu gitero cy misile mu Mujyi wa Zaporzhzhia

Byibuze abantu 17 biciwe mu gitero cya misile cy’u Burusiya mu ijoro ryakeye mu Mujyi wa Zaporzhzhia mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Ukraine nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ibanze, Anatoliy Kurtev, kuri iki Cyumweru, wemeza ko ari igitero cya kabiri mu minsi itatu . “Nk’ingaruka z’igitero cya misile muri iri joro kuri Zaporizhzhia, inyubako n’imihanda mu gice gituwe […]

Umushoferi Polisi yemeza ko yari afite ikamyo yacomotse feri akurikiranweho icyaha cya ruswa

Gashema akurikiranweho gutanga ruswa y'amafaranga ibihumbi 70

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umushoferi witwa Gashema Tumani imukurikiranyeho icyaha cyo gutanga ruswa kugira ngo ikamyo atwara ifite ibibazo birimo gucomoka feri ihabwe icyangombwa cy’ubuziranenge. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni yasobanuye ko tariki ya 7 Ukwakira, Gashema yajyanye iyi kamyo ku kigo gishinzwe gusuzuma imikorere y’ibinyabiziga i […]

General Otafiire yabujije Polisi kongera gufunga itabanje gukora iperereza ryimbitse

Minisitiri w’umutekano w’imbere wa Uganda, Maj. Gen. Kahinda Otafiire yanenze inzego z’ubutabera by’umwihariko Polisi y’igihugu zifunga zitabanje gukora iperereza ryimbitse. Uyu muyobozi yavuze ko hari ubwo Polisi isanzwe ifite mu nshingano ubugenzacyaha ihabwa amakuru, ikihutira guta muri yombi mbere yo gukora iperereza, yemeza ko batanu mu icumi (5/10) bafungwa kandi ari abere. Muri ubu butumwa […]

Intambara ya Harmagedon! Byagenda gute mu gihe isi yaraswamo intwaro za kirimbuzi?

522616.jpg

Muri iki kinyajana cya 21 isi yugarijwe n’ibibazo bitandukanye byiganjemo indwara z’ibyorezo zihitana imbaga, Ibiza n’amakuba bikomoka ku mihindagurikire y’ikirere n’ukwangirika k’urusobe rw’ibinyabuzima. Ni igihe umwuzure cyangwa inkubi z’imiyaga bizwi nka Tsunami bishobora byonyine gusenya imijyi minini no koreka imbaga, ariko muri ibi byose igiteye ubwoba kurusha ibindi ni igitutu ku mikoreshereze y’intwaro za kirimbuzi […]

St Petersburg mu Burusiya: Amafaranga yari azakoreshwa kuri Noheli n’Ubunani azahabwa abari ku rugamba

Ubuyobozi bw’intara ya Saint Petersburg mu Burusiya bwafashe icyemezo cyo guhagarika kwizihiza ibirori bya Noheli n’umwaka mushya (Ubunani), busobanura ko amafaranga yari azifashishwa azahabwa abari ku rugamba muri Ukraine. Nk’uko ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, bibisobanura, ubuyobozi bw’iyi ntara bwasohoye itangazo ribisobanura riti: “Mu nama ya Guverineri Alexander Beglov n’abayobozi mu ntara, hafashwe icyemezo cyo […]

Iby’ingenzi kuri Zewde wanze kujya muri ‘bus’ yatwaye ba Perezida mu Bwongereza

Iyi foto y'abakuru b'ibihugu muri bus yavuzweho byinshi kuri interineti

Sahle-Work Zewde yavutse ku itariki ya 21 Gashyantare 1950. Ni umunyapolitiki ukomoka muri Ethiopia akaba Perezida w’iki gihugu kuva mu mwaka w’2018. Ni na we mugore wa mbere wakiyoboye. Zewde yatorewe kuyobora Ethiopia ku itariki ya 25 ukwakira 2018. Ni itora ryakozwe n’abagize inteko inshinga amategeko, ryanashyizeho Abiy Ahmed nka Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu. Ku […]

Rusizi/Bugarama: Imiryango iremeza ko amakimbirane y’urudaca ari kuyiheza mu bukene bw’akarande

Abayobozi banyuranye mu bukangurambaga bwo kurwanya amakimbirane yo mu ngo

Bamwe mu batuye umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bavuga ko kuba bafite amahirwe yo guturira imipaka y’ibihugu 2 byagombye kubabera imwe mu mpamvu y’iterambere rirambye kubera uburyo bw’imikorere ibyara amafaranga buva kuri ayo mahirwe barusha ahandi henshi mu gihugu ariko bitabuza bamwe guhora mu bukene bw’akarande kubera ko ibyo babonye bitabagirira akamaro bitewe […]

Musanze: Bamaze imyaka 9 basaba ingurane y’ibyangijwe n’ikorwa ry’urugomero rwa Mukungwa II

Imyaka ibaye 9 abangiririjwe ibyabo n'ibikorwa by'uru rugomera bishyuza ariko amaso yaheze mu kirere

Abaturage bo mu mirenge ya Nkotsi na Rwaza mu karere ka Musanze bararira ayo kwarika kubera kubura ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’urugomero rwa Mukungwa II, imyaka ikaba ibaye icyenda bishyuza, amaso akaba yaraheze mu kirere. Ubwo hubakwaga urugomero rwa Mukungwa II, ubutaka bw’abaturage bwari mu nkuka z’umugezi wa Mukungwa bwaje kurengerwa n’amazi bitewe no kuyagomera, […]

Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage

Mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze hari kuberamo urubanza rw’uburiganya hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage witwa Munyandekezi Marcel ruzasomwa kuya 14 Ukwakira 2022 saa cyenda. Ni urubanza rukomoka ku nguzanyo yatanzwe na Banki ya Kigali (BK), ishami ryayo rya Byangabo, yahawe Munyandekezi Marcel ariko yishyingirwa na Koperative yitwa COJYAMUGA. Munyandekezi yatangiye kwishyura banki ideni yari […]

FARDC yagize icyo ivuga ku makuru avuga ko hari inyeshyamba za M23 zageze muri Sud-Ubangi

Igirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kirahakana ko inyeshyamba za M23 ziri ku Kirwa cy’Inguge muri Libenge, agace gaherereye mu ntara ya Sud-Ubangi mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu . Ibi byatangajwe muri raporo yakiriwe na 7SUR7.CD kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 06 Ukwakira, nyuma y’ubutumwa bugufi bwa Brig. Gen. Mugabo Baguna Asani […]

Nyuma yo gufungurwa, Ndimbati yasubukuye umukino w’urwenya

Uwihoreye Jean Bosco Moustapha uzwi nka Ndimbati mu rwenya nyarwanda yasubukuye uyu mukino nyuma y’iminsi irindwi afunguwe n’ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge. Ndimbati yagarutse mu rwenya rw’uruhererekane rwa Papa Sava rutegurwa n’umukinnyi mugenzi we Niyitegeka Gratien. Mu gace k’uru rwenya rwasohotse kuri uyu wa 7 Ukwakira 2022, Ndimbati agaragara yakinnye umwanya w’umusaza w’umunyamururumba. Urukiko rwisumbuye […]

Amateka ya Perezida Karume wiciwe ku gisoro

Sheikh Abeid Amani Karume yavutse ku itariki ya 4 Kanama 1905, apfa ku ya 7 Mata 1972. Ni we wabaye Perezida wa mbere wa Zanzibar nyuma yimpinduramatwara zahabaye zigasiga zikuye ku butegetsi Jamshid Bin Abdullah wabaye umwami wa nyuma waho, muri Mutarama 1964. Nyuma ya mezi atatu hashinzwe Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya, Karume yabaye […]

IMF igiye kuguriza u Rwanda amafaranga miliyari zisaga 300

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, cyemeye guha Leta y’u Rwanda inguzanyo y’amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 310 yo kurufasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Umuyobozi w’intumwa za IMF zoherejwe mu Rwanda muri gahunda yo gusuzuma uburyo inguzanyo yayo izakoreshwa, Haimanot Teferra, ni we wemeje aya makuru nk’uko ikinyamakuru The Bloomberg cyabitangaje kuri uyu wa 7 Ukwakira 2022. […]

Ibisasu 10 bya mbere bikomeye kandi biteje akaga ku Isi

tsar_bomba.jpg

Kamere muntu imutera guhora mu makimbirane agera aho akavamo intambara mugihe ibintu bitagenda uko abishaka. Kubera iyo mpamvu, Abantu bashishikarijwe gukora intwaro zo kwirwanaho birinda abanzi babo kubera izo ntambara mu gihe zatangiye. Intwaro na zo zagiye zivugururwa mu mateka, kimwe n’ibindi bintu byose, akaba ari muri urwo rwego twabateguriye urutonde rwa bombe 10 zitinyitse […]

Biden yateguje ko Putin ashobora gukoresha intwaro kirimbuzi kuko ‘adakina’

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yateguje ko mugenzi we uyobora u Burusiya, Vladimir Putin, ashobora gutegeka ko mu ntambara iri kubera muri Ukraine hakoreshwa intwaro kirimbuzi, kuko ngo ntaba akina iyo abivuga. Mu nama y’ishyaka Democrate riri ku butegetsi, kuri uyu wa 6 Ukwakira 2022 Biden yavuze ko Isi ishobora […]

USA yashinje u Burusiya kwiba umutungo kamere wa Afurika ugakoreshwa mu ntambara muri Ukraine

Kuri uyu wa Kane, Amerika yashinje abacanshuro b’Abarusiya gucukura umutungo kamere muri Repubulika ya Centrafrica, Mali, Sudani n’ahandi kugira ngo ubafashe gutera inkunga intambara yo muri Ukraine, ikirego u Burusiya bwateye utwatsi buvuga ko ari “umujinya wo kurwanya u Burusiya .” Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’abibumbye, Linda Thomas-Greenfield, yavuze ko ikigo cy’abacanshuro cya Wagner […]

Abarundi baratangira kujya basabira ibyangombwa by’inzira kuri interineti

Nzeyimana yatangaje ko ubu buryo bushya buratangira mu cyumweru gitaha

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Alain Diomède Nzeyimana, yateguje Abarundi ko guhera mu cyumweru gitaha bazajya basabira ibyangombwa by’inzira kuri interineti. Ubutumwa yatangaje kuri uyu wa 6 Ukwakira 2022 bugira buti: “Guhera mu cyumweru gitaha, gusaba ibyangombwa by’inzira bizajya bikorerwa kuri interineti kandi abasaba bazajya bategereza mu gihe bitunganwa. Nta kongera gutonda imirongo ku biro […]

Buruseli: Ubutabera bugiye gushyira ahagaragara amakuru mashya ku iyicwa rya Patrice Lumumba

I Buruseli haravugwa impinduka zikomeye mu iperereza ku iyicwa rya Patrice Lumumba muri Mutarama 1961. Ubutabera bw’u Bubiligi bwafashe icyemezo cyo gushyira muri dosiye y’iperereza inyandiko hafi ya zose za komisiyo y’iperereza ryakozwe mu myaka 22 ishize n’Inteko ishinga amategeko. Iki cyemezo cyafashwe n “urugereko rw’ubujurire” mu rwego rw’iperereza ryatewe n’ikirego cyatanzwe ku ya 23 […]

Hatowe itegeko rigenga polisi rikubiyemo ibihano bigenewe abazajya batoroka akazi

Abagize inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, kuri uyu wa Kane, batoye umushinga w’itegeko rigenga polisi y’igihugu, riteganya ibihano bitandukanye ku bapolisi bashobora gutoroka akazi. Ni ibihano bigiye bisumbana bijyanye n’urwego umupolisi arimo ndetse n’igihe yamara yarataye inshingano . Mu ngingo zasuzumwe n’inteko rusange y’umutwe w’abadepite, harimo iya 63 y’uyu mushinga w’itegeko, iteganya igihano cy’igifungo kiri […]

Zephanie Niyonkuru limogée de son poste de directeur adjoint du RDB

Le prĂ©sident Paul Kagame a limogĂ© , le 6 octobre, Zephanie Niyonkuru de ses fonctions de directeur gĂ©nĂ©ral adjoint du Rwanda Development Board (RDB) . Selon un communiquĂ© du bureau du Premier ministre, Niyonkuru a Ă©tĂ© dĂ©mis de ses fonctions en raison d’Ă©checs de gestion rĂ©pĂ©tĂ©s. RDB est une entitĂ© chargĂ©e de diriger le dĂ©veloppement […]

Uganda: Hari abasanga Gen Muhoozi yari akwiye kumanurwa mu ntera ndetse akajyanwa mu rukiko

Bamwe mu bayobozi n’intiti muri Uganda bagize icyo bavuga ku mbabazi Perezida Museveni yasabye Kenya byihuse mu izina ry’umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 48, yirukanye ku buyobozi bw’ingabo zirwanira ku butaka ariko agahita amuzamura mu mapeti akamugira Jenerali w’inyenyeri enye . Batatu muri bo, Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Mathias Mpuuga, Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, […]

Joe Biden yategetse ko abakoresha urumogi batakongera gufungwa

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yategetse ko abakoresha cyangwa abatunga ikiyobyabwenge cya Marijuana cyangwa urumogi batakongera gufungwa. Ni itegeko rigaragara mu butumwa uyu Mukuru w’Igihugu yatangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 6 Ukwakira. Yagize ati: “Nk’uko nabivuze mbere, nta muntu ukwiye gufungwa kubera gukoresha cyangwa gutunga marijuana. Uyu munsi […]

Bamwe mu bakorera hafi ya Tshisekedi bari mu nzira yo gufatirwa ibihano na USA

Urwego rwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) rushinzwe umutungo ruri mu nzira yo gufatira ibihano bamwe mu bayobozi bakorera mu biro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ndetse n’abo muri guverinoma y’iki gihugu. Ikinyamakuru Africa Intelligence gikora inkuru zicukumbuye ku mugabane wa Afurika kuri uyu wa 6 Ukwakira 2022 cyatangaje ko […]

Nyamagabe: Appel pour un accompagnement plus digne des personnes âgées

A Nyamagabe, MOS Assoumpta Ingabire avec Eunice Mukarubayiza, 86 ans

A l’occasion de la commĂ©moration de la journĂ©e internationale des personnes âgĂ©es, ce 4 octobre 2022, dans le district de Nyamagabe, la SecrĂ©taire d’Etat en charge des affaires sociales au Ministère de l’Admnistation Locale (MINALOC), Assoumpta Ingabire, a lancĂ© un appel pour un traĂ®tement plus digne des personnes âgĂ©es. Ce qui leur permetra de vieillir […]

Kenya: Umudepite yakatiwe igifungo cy’imyaka 67

Urukiko rukuru rwo muri Kenya rwategetse umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Kenya uhagarariye agace ka Sirisia, John Waluke kwishyura ihazabu y’amashilingi akoreshwa muri iki gihugu (Ksh) miliyoni 727 cyangwa agahitamo igifungo cy’imyaka 67. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 6 Ukwakira rutesheje agaciro ubujurire bwe kuri iki gihano yari yarakatiwe tariki ya 20 Kamena […]

Ukraine iravuga ko yabohoje ibice bimwe byo mu ntara iherutse komekwa ku Burusiya

Ukraine iravuga ko ingabo zayo zafashe imidugudu myinshi muri Kherson, imwe mu ntara enye zigaruriwe n’u Burusiya zometswe ku gihugu . Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko imidugudu ya Novovoskresenske, Novohryhorivka na Petropavlivka iri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Kherson “yabohowe”. Bije nyuma y’uko ku wa Gatatu Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ashyize umukono ku byemezo […]

U Burundi bwohereje izindi ngabo mu burasirazuba bwa RDC

Leta y’u Burundi yohereje izindi ngabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa 5 Ukwakira 2022 kugira ngo zihangane n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera. Mbere y’uko zoherezwa nk’uko urubuga SOS Medias rubivuga, Umunyamabanga uhoraho mu kanama k’igihugu gashinzwe umutekano, Colonel Nzisabira Pierre Claver yari yaraye asobanuriye abitabiriye inama y’umutekano ko zirajya […]

Huye: Urukiko rwemeye ubusabe bwa Bunyenyezi bwo kumwereka abamushinja akabahata ibibazo

Beatrice Munyenyezi ukurikiranweho ugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yabwiye urukiko ko akeneye kubona abamushinja imbonankubone akabahata ibibazo, avuga ko bitumvikana uburyo rwakomeza kumva abatangabuhamya bamushinjura mbere yo kumva abamushinja . Nyuma yo kumva ubusabe bwe, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo gitegeka ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuzana mu rukiko abatangabuhamya bamushinja kugira […]

RDC: Abahamijwe kwica impuguke 2 za Loni batangiye kuburana mu bujurire

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwafunguye, kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 3 Ukwakira 2022, muri Gereza ya Gisirikare ya Ndolo, urubanza rw’ubujurire rw’abahamijwe kwica impuguke ebyiri z’Umuryango w’Abibumbye, UmunyaSuwede Zaida Catalán n’Umunyamerika Michael Sharp, bishwe ku ya 12 Werurwe 2017, mu Ntara ya Kasai yo Hagati . 51 […]

Vital Kamerhe arifuza ko RDC, u Rwanda na Uganda bigirana ibiganiro birimo ukuri

Perezida w’ishyaka UNC rikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Vital Kamerhe, arifuza ko igihugu cye cyagirana ibiganiro birimo ukuri n’abaturanyi babiri: u Rwanda na Uganda ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23. Ni igitekerezo kigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa Kamerhe, Michel Moto Muhima, kuri uyu wa 5 Ukwakira 2022. Moto asobanura […]