FARDC iravuga ko yishe inyeshyamba 4 z’umutwe mushya witwa “Chini ya Tuna”

Christophe Munyanderu, umuhuzabikorwa w’umuryango utegamiye kuri Leta uharanira kubahiriza uburenganzira bwa muntu (CRDH), avuga ko imirwano yahuje, kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 15 Ukwakira 2022, FARDC n’abantu bitwaje intwaro bagize umutwe mushya witwa “Chini ya Tuna” ahitwa Makayanga, hafi ya Komanda, Teritwari ya Irumu, mu Ntara ya Ituri. Nk’uko iyi mpirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu […]

Perezida Ndayishimiye yariye karungu ubwo yasuraga inyubako yatinze kuzura

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yarakaye cyane ubwo yasuraga ahari kubakwa icyumba cy’inama mpuzamahanga mu gace ka Rohero mu ntara ya Bujumbura, agasanga ibikorwa biri kugenda gake cyane. Uyu Mukuru w’Igihugu yasuye mu buryo butunguranye ibi bikorwa biri mu nshingano y’ikigo cy’ubwubatsi OBUHA, asanga bikiri hasi kandi byakabaye bigeze kure. Yahageze, aritegereza maze abaza umufundi […]

U Bwongereza bwasabye imbabazi umwimukira utwite bwari bwamenyesheje ko buzamwoherezwa mu Rwanda

Ibiro by’u Bwongereza bishinzwe umutekano w’imbere (Home Office) byasabye imbabazi umwimukira w’imyaka 28 utwite inda yakomotse ku gusambanywa ku ngufu, nyuma yo kumumenyesha ko ari ku rutonde rw’abazoherezwa mu Rwanda. Tariki ya 13 Ukwakira 2022, ikinyamakuru The Guardian na ITV News byahishuye ko byabonye ibaruwa ibi biro byoherereje uyu mugore utwite inda y’ibyumweru 37, imumenyesha […]

Perezida Kagame yayoboye inama yemerejwemo amateka ya perezida arindwi

ffegnt9xeaelfnu-c336d.jpg

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yemerejwemo imyanzuro itandukanye irimo Politiki y’Igihugu y’Ikoranabuhanga n’amateka atandukanye nk’irigena uburyo bwo gufasha umwana wanduye cyangwa urwaye indwara zidakira. Iyi nama yabaye kuwa Gatanu muri Village Urugwiro. Yagennye ko ingamba zari zisanzwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zizakomeza gukurikizwa kandi ko zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hagendewe ku […]

Burundi: Inyeshyamba zikomoka mu Rwanda zigera kuri 40 ziherutse kwicwa

Ingabo z’u Burundi zishe abarwanyi bagera kuri 40 bo mu mutwe witwaje intwaro w’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda mu mirwano imaze iminsi ibera mu ishyamba rya Kibira, ahaherera mu ntara ya Cibitoke. Urubuga SOS Medias ruvuga ko amakuru rukesha igisirikare cy’u Burundi avuga ko aba barwanyi biciwe mu gace ka Bukinanyana muri komini ya Mabayi. Aya makuru […]

Guverinoma ya Ethiopia yihanangirije bikomeye igihugu cya Irlande

Guverinoma ya Ethiopia yongeye kwikoma Irlande kubera uko yakomeje kwitwara ku bijyanye n’intambara imaze imyaka ibiri muri iki gihugu, ishinja Irlande kuyibasira mu mahuriro mpuzamahanga ndetse igaragaza impungenge z’ahazaza h’umubano w’impande zombi . Redwan Hussein, Umujyanama mu by’umutekano w’igihugu wa Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed, ku rubuga rwa Twitter, yagize ati: “Irlande yagiye itoteza kandi igasiga […]

Imanza ziyongera ku muvuduko mwinshi, ibirarane bikaba byinshi: Dr Ntezilyayo

Ubucamanza bwiyemeje gukemura imbogamizi buhura na zo

Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yatangaje imwe mu mbogamizi zikomeye urwego rw’ubucamanza ruhura na zo zirimo kuba imanza ziyongera ariko umubare w’abacamanza ntiwiyongere. Dr Ntezilyayo yabitangaje kuri uyu wa 14 Ukwakira 2022 ubwo ku rukiko rw’ikirenga hatangizwaga umwaka wahariwe ubucamanza w’2022/2023. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa bahuriye mu runana rw’ubutabera. Yagize ati: “N’ubwo urwego rw’ubucamanza […]

Kenya: Umurinzi w’umugore wa Raila Odinga yishwe arashwe

Umurinzi wa Ida Odinga, umugore wa Raila Odinga, umuyobozi w’ishyaka Azimio laa Umoja ryo muri Kenya, yishwe arashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, itariki 14 Ukwakira 2022 . Uyu murinzi wa Ida Odinga witwa Barrack Otieno Oduor yatewe uruguma rw’isasu rwamuhitanye nyuma yo gushwana na manager w’akabyiniro kazwi cyane mu Mujyi wa Kisumu. […]

RDC iremeza ko M23 irusha imbaraga ingabo za EAC zizoherezwayo

Prof. Tshibangu aremeza ko M23 irusha imbaraga ingabo za EAC zizoherezwa muri RDC

Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) buremeza ko umutwe witwaje intwaro wa M23 urusha imbagara ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zizoherezwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri. Byatangajwe n’intumwa nkuru ya Perezida wa RDC mu mishyikirano ya Leta n’imitwe yitwaje intwaro, Prof. Serge Tshibangu Kalala, mu kiganiro […]

Gen. Muhoozi yasabye imbabazi Perezida William Ruto wa Kenya

Uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingbo za Uganda zirwanira ku butaka, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasabye imbabazi Perezida wa Kenya, William Ruto, kubera amagambo aherutse kuvuga yemeza ko we n’ingabo ze byamutwara ibyumweru bibiri akaba yafashe Nairobi. Gen. Muhoozi , wavuze mu ntangiriro z’uku kwezi kuri twiter ko yafata umurwa mukuru wa Kenya mu gihe gito, wabaye […]

Rutsiro: Umusore w’imyaka 27 yagwiriwe n’ikirombe, ahita apfa

Umusore wo mu karere ka Rutsiro witwa Ntawizera Jean Claude w’imyaka 27 wari usanzwe ari umukozi wa kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya SPEC Company Ltd yagwiriwe n’ikirombe, ahita apfa. Ibi byabereye mu murenge wa Rusebeya, akagari ka Ruronde ho mu mudugudu wa Nyamibombwe kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022, mu masaa yine y’amanywa. Umuyobozi w’akarere […]

Kigali: Abashingamategeko b’Abafaransa bavugirije induru Umurusiya wasobanuraga ikibazo cyo muri Ukraine

Aba bashingamategeko b'u Bufaransa ni bo bavugirije induru mugenzi wabo wo mu Burusiya

Abagize inteko ishinga amategeko y’u Bufaransa bahagarariye igihugu cyabo mu nama y’ihuriro ry’Inteko zo ku Isi izwi nka IPU iri kubera mu Rwanda bavugirije induru senateri w’u Burusiya, Konstantin Iosifovich Kosachev. Muri iyi nama yari ikomereje muri Kigali Convention Center kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022, Senateri Kosachev yumvikanishije bagenzi be impamvu u Burusiya bwatangije […]

U Bufaransa ntibuzakoresha intwaro zabwo za kirimbuzi kubera ko u Burusiya bwazikoresheje kuri Ukraine – Macron

Minisitiri w’ingabo w’u Bwongereza, Ben Wallace, yavuze ko Perezida Emmanuel Macron yatangaje byinshi ubwo yavugaga ko u Bufaransa butazakoresha intwaro zabwo za kirimbuzi kubera ko u Burusiya bwazikoresheje muri Ukraine. Kuri uyu wa Gatatu ushize, nibwo Perezida Macron, mu kiganiro, yerekanye ko intwaro za kirimbuzi z’igihugu cye “zishingiye ku nyungu z’ibanze z’igihugu. Yasobanuye ko “izo […]

L’Inde et le Pakistan s’affrontent au sujet du Cachemire aux États-Unis, au Rwanda et au Kazakhstan

L’Inde et le Pakistan se sont affrontĂ©s sur la question du Cachemire dans trois forums internationaux aussi Ă©loignĂ©s que New York, Kigali (Rwanda) et Astana (Kazakhstan) . Ă€ Astana, la ministre d’État aux Affaires extĂ©rieures, Meenakshi Lekhi, a dĂ©clarĂ© qu’il Ă©tait regrettable que le Pakistan ait abusĂ© de la confĂ©rence en cours de la ConfĂ©rence […]

Louise Mushikiwabo yamaganye igitero cyahitanye abasirikare barindwi ba Djibouti

Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa La Francophonie (OIF), yababajwe n’urupfu rw’abasirikare barindwi ba Djibouti mu ijoro ryo ku ya 6 kugeza ku ya 7 Ukwakira 2022 i Garabtisan, mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’umurwa mukuru. Ku wa Gatanu ushize, mu gicuku, abantu bitwaje imbunda bo mu mutwe wa Front pour la Restauration de l’UnitĂ© et de […]

General uzayobora urwego ruzakora iperereza ku birego bya RDC n’u Rwanda yageze i Kinshasa

Perezida Tshisekedi mu kiganiro n'intumwa za Angola

Umusirikare w’ipeti rya General wo muri Angola uzayobora urwego ruzakora iperereza ku birego bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, yamaze kugera i Kinshasa. Uyu musirikare, Gen. Joao Massone, kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022 yajyanye i Kinshasa n’abandi bagize itsinda ryahagarariye guverinoma ya Angola riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Ambasaderi Antonio TĂ©tĂ©. […]

E.U. iremeza ko u Burusiya nibugaba igitero cya kirimbuzi kuri Ukraine ingabo zabwo zizarimburwa

Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe politiki y’ububanyi n’amahanga, Josep Borrell yavuze ko “Igitero cya kirimbuzi cy’u Burusiya kuri Ukraine cyatera igisubizo gikomeye” kivuye mu Burengerazuba ku buryo ingabo z’u Burusiya zarimburwa.” Amagambo y’uyu mugabo abaye nk’asubiza amagambo y’umukuru w’u Burusiya Vladimir Putin. Nyuma yo gushyira umukono ku cyemezo cyo kongera Ingabo z’u Burusiya ku […]

Perezida Kagame yasubije uwamubajije kuri kimwe mu bibazo bizengereje urubyiruko rushaka akazi mu Rwanda

Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwitabiriye inama ya Youth Konnect, yabajijwe ku bijyanye n’ubunararibonye, ingingo ikunda kugonga urubyiruko rushaka akazi haba mu Rwanda ndetse n’ahandi. Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu badakwiriye gufata ubunararibonye uko butari, kuko umuntu ashobora kugira ubunararibonye kandi ari muto mu myaka. Yagize ati “Nduta Visi Perezida wa Kenya mu myaka, ariko […]

Kinshasa: Umudepite arashinja Abashinwa gukora Covid-19 hanyuma bagakumira Abanyekongo kujya mu Bushinwa

Umudepite muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) witwa ÉliĂ©zer Ntambwe Mposhi arashinja Abashinwa gukora icyorezo cya Covid-19 bwamara bugakumira Abanyakongo ngo batajya mu Bushinwa bakabanduza. Yabimenyesheje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, mu gihe kuri uyu wa 12 Ukwakira 2022 u Bushinwa bwizihizaga imyaka 50 bumaze bubanye neza na RDC. Yagize ati: “Imyaka itatu u […]

Nyaruguru: Umwarimu akurikiranweho kwica mugenzi we amukubise icupa ry’inzoga

Umwarimu ukorera mu karere ka Nyaruguru witwa Nyamwasa Janvier arakekwaho kwica mugenzi we Ndabakuranye Bonaventure bari inshuti amukubise icupa ry’inzoga mu mutwe, biturutse ku gushyamirana bagiranye ubwo basangiriraga mu kabari. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Nyamwasa na Ndabakuranye bavuye mu kazi kuri uyu wa 12 Ukwakira 2022, bajya kunywera mu kabari mu isantere y’ubucuruzi […]

Abanyarwanda 28 bafatiwe mu mukwabu wa polisi mu Mujyi wa Goma

Polisi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma iravuga ko kuri uyu wa Kane yafashe abenegihugu 28 b’u Rwanda binjiye binyuranyije n’amategeko mu mukwabu wa polisi mu gace ka Mapendo mu Birere muri Komini ya Goma . Igipolisi kandi kiravuga ko cyafashe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki ya 13 […]

M23 irasaba kudahezwa mu biganiro biyireba bihuza RDC n’ibindi bihugu

Lawrence Kanyuka uvugira M23 mu rwego rwa politiki

Umutwe witwaje intwaro wa M23 urasaba kudakomeza guhezwa mu biganiro biwureba bihuza ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’ubw’ibindi bihugu birimo u Rwanda. Byatangajwe n’Umuvugizi w’uyu mutwe mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Christophe Rigaud w’ikinyamakuru Afrikarabia gikorera muri RDC no mu karere ka Afurika yo hagati. Kanyuka yagize […]

Umubano w’akadasohoka wa Arabiya Sawudite na USA wajemo kidobya hejuru ya peteroli

Abademokarate bo mu nteko ishinga amategeko ya Amerika batanze ultimatum (nyirantarengwa) nshya kuri Arabiya Sawudite y’ibyumweru byo kuba yisubiyeho ku cyemezo cya OPEC cyo kugabanya peteroli icukurwa cyangwa ikamara umwaka itemerewe kugura intwaro . Iri terabwoba ryaje mu gihe Joe Biden yongeye gushimangira umuhigo we wo gufata ingamba ku cyemezo cya Riyadh cyo mu cyumweru […]

Nyamasheke: Padiri Iyakaremye wari umaze amezi atatu ahawe ubupadiri yapfuye

Padiri Iyakaremye Berchair wari umaze amezi atatu ahawe ubupadiri yapfiriye mu bitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke mu gitondo cy’uyu wa 13 Ukwakira 2022, azize uburwayi. Ni amakuru yemejwe n’ikinyamakuru cy’inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Kinyamateka, cyagize kiti: “Padiri Berchair IYAKAREMYE, wa Diyosezi ya Cyangugu yitabye Imana azize indwara. Nyuma y’amezi atatu gusa ahawe ubupadiri.” […]

Visi Perezida wa Kenya yazanye mu Rwanda n’abadepite barimo ufite imyaka 24

Indege y'igisirikare cya Kenya ni yo yazanye Visi Perezida Gachagua

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yafashe indege y’igisirikare imwerekeza i Kigali mu Rwanda aherekejwe n’abayobozi 12 bakiri bato barimo umudepite w’imyaka 24 y’amavuko Linet Chepkorir Toto uhagarariye akarere ka Bomet mu nteko ishinga amategeko. Uyu muyobozi ugiriye uruzinduko rwa mbere mu mahanga kuva yatangira iyi nshingano, yaje mu Rwanda mu nama ihuza urubyiruko ku […]

Abasaga 600 bafite aho bahuriye n’ingabo bitabiriye imurikagurisha rya mbere ry’ibikoresho by’ubwirinzi muri Ghana

Intumwa za gisirikare mpuzamahanga n’izo mu karere zirenga 600 zitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubwirinzi rya mbere (IDEC) ryatangiye ku ya 11 Ukwakira i Accra, muri Ghana . Iri murikagurisha ry’iminsi ibiri ryakiriwe n’Igisirikare cya Ghana, ryatangiye ku ya 11 risoza kuwa 12 Ukwakira ryabereye muri Burma Hall mu cyicaro gikuru cy’ingabo za Ghana i Accra, hagamijwe […]

Rubavu: Yafatanywe ibilo 160 by’imyenda n’inkweto bya magendu

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira, yafashe uwitwa Tuyishime Fidèle w’imyaka 28, wari ufite imyenda n’inkweto bya caguwa byose hamwe bipima ibilo 160 byari byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu bivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo […]

Rusizi: Abageze mu zabukuru barataka ubukene bukabije no kutagira aho barambika umusaya

Gatwaza Edmond ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu murenge wa Muganza (ibumoso) asaba abageze mu zabukuru kutihererana ibibazo bahura na bo

Bamwe mu bageze mu zabukuru mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi baravuga ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo byiganjemo ubukene bukabije, inzara no kutagira aho barambika umusaya, bagasaba akarere n’abafatanyabikorwa bako kubitaho byihariye, kuko abenshi mu bafite ibi bibazo ngo ari abimukira bahamaze igihe babuze epfo na ruguru nta n’abana bafite babitaho. Kanani Sitanisilas, aganira […]

Minisitiri Tete wo muri Angola ategerejwe muri RDC muri gahunda ireba u Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Ambasaderi Tete Antonio, ategerejwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa 13 Ukwakira muri gahunda ireba u Rwanda. Ikinyamakuru Infos gisobanura ko amakuru cyakuye muri Ambasade ya Angola ari uko Minisitiri Tete araba agiye muri gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje Perezida wa RDC, […]

USA: Nyir’urubuga Inforwars yategetswe kwishyura hafi miliyari ababuriye ababo mu gitero ku ishuri rya Sandy Hook

Inteko y’abacamanza muri Amerika yategetse ko umuhanga mu by’ubugambanyi witwa Alex Jones yishyura miliyoni 965 z’amadolari y’indishyi ku miryango y’abahohotewe mu iraswa ryabereye ku ishuri rya Sandy Hook mu 2012, kubera ibinyoma bye by’uko ayo makuba ari amahimbano . Kuri uyu wa Gatatu, itariki 12 Ukwakira, iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibyumweru bitatu by’ubuhamya mu rukiko […]

Victoire Ingabire yasuwe n’umuhungu we baherukanaga mu myaka 12 ishize

Ingabire yishimiye kongera guhura n'umuhungu we yasize akiri muto

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Ingabire Umuhoza Victoire yasuwe n’umuhungu we Rist Shimwa Muyizere baherukanaga mu mwaka w’2010 ubwo yari afite imyaka 8 y’amavuko. Ingabire kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022 yashyize kuri Twitter ifoto ari kumwe n’umuhungu we ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, maze yongeraho ubutumwa bugira buti: “Nyuma y’imyaka 12, mfite […]

Mu Bwongereza: Abimukira b’abana barenga 100 bari baracumbikiwe mu mahoteli baburiwe irengero

Ibiro bya Leta y’u Bwongereza bishinzwe umutekano w’imbere byasohoye raporo igaragaza ko mu gihe cy’amezi 14, abimukira batarageza ku myaka 18 y’amavuko bari baracumbikiwe mu mahoteli baburiwe irengero. Ikinyamakuru BBC kivuga ko kuva muri Nyakanga 2021 kugera muri Kamena 2022, mu Bwongereza hinjiye abimukira b’abana 1606 barimo n’abafite imyaka 11 y’amavuko batari kumwe n’abakuru, bajyanwa […]

Imijyi isaga 40 ya Ukraine yibasiwe n’ibitero bya drones z’ubwiyahuzi z’u Burusiya

Kuri uyu wa Kane, abayobozi bavuze ko misile z’u Burusiya zarashe imijyi minini n’imito irenga 40 yo muri Ukraine, nyuma y’icyemezo cy’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye cyise kwigarurira intara za Ukraine igikorwa “kitemewe” kandi abafatanyabikorwa ba Ukraine biyemeza kurusaho kuyiha ubufasha bwa gisirikare . U Burusiya bwongeye kuvuga ko Uburengerazuba, mu gufasha Ukraine, bwerekanye ko “ […]

Deux professeurs d’universitĂ© arrĂŞtĂ©s pour corruption

Le Bureau d’enquĂŞte rwandais (RIB) dĂ©tient deux professeurs d’universitĂ© pour corruption. Ils auraient reçu des pots-de-vin de la part d’Ă©tudiants en Ă©change de notes gratuites . Dans un communiquĂ© publiĂ© par RIB, les personnes arrĂŞtĂ©es sont CĂ©lestin Sebeza, 35 ans, et François Bagaragaza, 47 ans. Bien que les enquĂŞteurs aient refusĂ© de nommer l’universitĂ© pour […]

Huye: Uwari ukurikiranweho kwica mushiki we yakatiwe igifungo cya burundu

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ukwakira 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Ntakirutimana Domitien, w’imyaka 58, icyaha cyo kwica mushiki we w’imyaka 35 witwa Mukarutagengwa ImmaculĂ©e amutemesheje umuhoro, rumuhamya icyaha maze rumuhanisha igifungo cya burundu no kwamburwa uburenganzira mboneragihugu yari afite mu gihugu . N’ubwo uregwa yaburanye yemera icyaha […]

Uko byagenze ngo abanyekongo bacibwe ibiganza n’Ababiligi

Imyaka myinshi n’ibinyejana bishize hari ibikorwa bya kinyamaswa byakorewe abirabura bari batuye umugabane wa Afurika. Bamwe bacurujwe mu bucakara hirya no hino ku Isi, bakorerwa irondaruhu, bamwe bapfira mu mirimo y’agahato cyangwa bakicwa n’ibihano bahawe. Muri iyi nkuru turagaruka ku nkuru y’ifoto yamamaye cyane y’umugabo w’Umunyekongo witwa Nsala; se w’umwana wishwe ashinyaguriwe mu buryo bw’iyicarubozo. […]

General Shirreff wayoboye ingabo za NATO yateguje Isi intambara y’intwaro kirimbuzi

Umwongereza General (Rtd) Sir Richard Shirreff wigeze kuyobora ingabo z’umuryango NATO yateguje Isi ko intambara y’intwaro kirimbuzi ishoboka mu gihe ingabo z’u Burusiya zihanganye n’iza Ukraine zizaba zitsinzwe kandi ngo umwaka w’2023 ntuzagera zitaratsindwa. Uyu musirikare yavuze ko ingabo z’u Burusiya zigiye guhura no gutsindwa kwa mbere gukomeye mu myaka 100 ishize kandi ngo birashoboka […]

Nyaruguru: Umugabo yatemwe ibirenge azira kwiba imbuto y’ibirayi

Umugabo w’imyaka 34 y’amavuko witwa Habimana uzwi ku izina rya Bandeke, utuye mu mudugudu wa Miko, akagari ka Mariba, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, yakubiswe bikomeye, anatemwa ku birenge byombi, ubwo yafatwaga ari kwiba imbuto y’ibirayi yari iteye mu murima w’uwitwa Mukarwego Consolata. Ibyo byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 rishyira uwa […]

Rusizi: Abana benshi barahohoterwa bagaceceka kubera kudasobanukirwa uburenganzira bwabo

Sebagabo Michel abasaba kudaceceka igihe hagize uhohoterwa

Ubuyobozi bw’impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO) buvuga ko akarere ka Rusizi ari kamwe mu tugaragaramo cyane ihohoterwa rikorerwa abana, barimo n’abarikorerwa n’abo mu miryango yabo, abenshi bagaceceka kubera kubura ukundi bagira cyangwa kudasobanukirwa uburenganzira bwabo n’aho babariza, ukagasaba guhera ku ibarura ry’abana bose bafite ibyo bibazo, kagafatanya n’abo bireba bose kubikemura. Mu biganiro […]

Umuvandimwe wa Katumbi yamuteye umugongo, ayoboka Tshisekedi

Soriano yari asanzwe agaragaza ko yizeye ko Katumbi azaba Perezida wa RDC

Umunyapolitiki wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) washinje ishyaka Ensemble yatewe n’umuvandimwe we Soriano Kitanika Abraham usanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu. Abadepite 34 bahagarariye igice cya Grand Katanga kigizwe n’intara ya Haut Katanga [iwabo wa Katumbi), Haut-Lomami, Lualaba na Tanganyika, kuri uyu wa 11 Ukwakira bashyize umukono ku itangazo […]

Mukuralinda yasobanuye impamvu Prince Kid atakurikiranweho icyaha Perezida Kagame yamuvuzeho

Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda usanzwe ari n’inzobere mu mategeko, Alain Mukuralinda, yasobanuye impamvu Ishimwe DieudonnĂ© wamenyekanye nka Prince Kid atakurikiranweho icyaha yavuzweho na Perezida Paul Kagame cyo gucuruza abakobwa. Tariki ya 30 Mata 2022 ubwo yari mu nama nkuru y’umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yahishuye ko Prince Kid watawe muri yombi na RIB […]

Plus de 30,000 élèves ont déposé une demande de transfert scolaire

Plus de 30,000 Ă©tudiants, qui se sont prĂ©sentĂ©s aux examens nationaux, ont dĂ©posĂ© des rĂ©clamations demandant Ă  l’AutoritĂ© nationale des examens et de l’inspection scolaire (NESA) de changer d’Ă©cole qui leur avait Ă©tĂ© attribuĂ©e . Les Ă©tudiants qui ont dĂ©posĂ© des rĂ©clamations ont sollicitĂ© diverses raisons telles que la maladie chronique, l’invaliditĂ©, entre autres. Selon […]

RDC: FARDC irigamba kwigobotora igico cy’inyeshyamba za Twirwaneho

Uruhererekane rw’imodoka za gisirikare za FARDC rwaguye mu gico cy’inyeshyamba za Twirwaneho kuri uyu wa Mbere ushize hagati ya Mikenge na Minembwe, aho bivugwa ko igisirikare cyabashije gusubiza inyuma izo nyeshyamba ariko abasirikare bamwe bakahakomerekera . Kurasanaho kwabaye icyo gihe kwakomerekeyemo abasirikare ba FARDC batavuzwe umubare. Ingabo za leta zivuga ko zakomeje urugendo rwazo zerekeza […]

U Burusiya bwataye muri yombi abarenga 8 bushinja kugaba igitero ku kiraro cya Crimea

Urwego rushinzwe umutekano w’igihugu mu Burusiya rwataye muri yombi abantu umunani rushinja gutegura igitero byagabwe ku kiraro cya Crimea tariki ya 8 Ukwakira 2022. Abatawe muri yombi nk’uko ibiro ntaramakuru TASS bibivuga barimo Abarusiya batanu, Abanya-Ukraine batatu ndetse n’abo muri Armenia nk’uko uru rwego ruzwi nka FSB rwabitangaje kuri uyu wa 12 Ukwakira. Ruti: “Abenegihugu […]

Sudani y’Epfo: Amakimbirane hagati y’abaturage yaguyemo byibuze abantu 25

Byibuze abantu 25 barishwe muri Sudani y’Epfo nyuma y’aho urubyiruko rwo mu miryango ibiri ituranye y’abaturage mu majyaruguru y’igihugu rwahanganaga rupfa imipaka itandukanya aho batuye nk’uko yatangajwe n’abayobozi . Ubugizi bwa nabi nk’ubu burasanzwe mu bice bitandukanye bya Sudani y’Epfo, aho kenshi amakimbirane aterwa no kurwanira ubutaka bwo kuragiraho amatungo, ubwo guhingaho, uburiho amazi ndetse […]

Perezida Kagame yakebuye ibihugu bibwiriza ibindi ibyo bikwiriye gukora

Perezida Kagame yakebuye ibihugu atavuze amazina byiyumva ko bifite demukarasi n’amahoro maze bikadukira ibindi bibibwira ko hari ibyo bikwiriye gukora kuri izi ngingo. Umukuru w’igihugu avuga ko ibibazo byugarije Isi muri iki gihe bitihariwe n’umugabane wa Afurika nk’uko bamwe babitekereza ahubwo ko hakenewe ubufatanye ku rwego mpuzamahanga kugira ngo amahoro na demokarasi bibashe kugerwaho. Ni […]

Brig. Gen. Rwivanga yasobanuye icyiciro RDF igiye gukurikizaho muri Mozambique

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, aravuga ko icyiciro Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zigiye gukurikizaho ari ukuvugurura inzego z’umutekano z’iki gihugu ku buryo Ingabo z’u Rwanda nizihava zizaba zibasha guhangana n’ibibazo by’umutekano ubwazo, nyuma yo guca intege mu buryo bugaragara umutwe w’iterabwoba wari umaze imyaka 4 uyogoza amajyaruguru y’igihugu . Agace […]

Umwami Charles III w’u Bwongereza azambikwa ikamba ku mugararo muri Gicurasi 2023

Umwami Charles III azambikwa ikamba ku mugaragaro mu rusengero rw’ibwami rwa Westminster Abbey ku ya 6 Gicurasi umwaka utaha, mu birori ingoro ya Buckingham ivuga ko “bizaba bijyanye n’igihe” . Mu itangazo ryayo, Ingoro yemeje ko Charles azambikwa ikamba mu birori bizayoborwa na Arkiyepiskopi wa Canterbury, ari kumwe n’umugore we, Camilla. Yongeyeho ko kwimikwa bizagaragaza […]

Mu Nteko ya EU, hahishuwe ibanga rikomeye ku rukingo rwa Pfizer

Small ushinzwe amasoko muri Pfizer asobanurira abadepite ba EU

Mu ibazwa ryakozwe na komite y’inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) ishinzwe kurwanya icyorezo cya Covid-19, ku wa 10 Ukwakira 2022 hahishuwe ibanga rikomeye ku rukingo rwa Pfizer. Umudepite Robert Roos uhagarariye u Buholandi muri iyi nteko, yabajije Janine Small ushinzwe amasoko muri Pfizer niba mbere y’uko uru rukingo rugera ku isoko, harabanje gukorwa […]

Umuzamu w’urusengero arakekwaho kurwiba miliyoni 13 Frw yari agenewe kuruvugurura

Polisi mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, iravuga ko irimo gushakisha umuzamu w’urusengero ukekwaho kwiba miliyoni 1.5 z’amashilingi (13,232,009 Frw), abagize itorero bakusanyije kugira ngo bavugurure urusengero . Polisi ikeka ko umujura yinjiye binyuranyije n’amategeko mu nyubako yera ACK All Saints Mountain View i Kangemi, mu nkengero za Nairobi. Ngo yahise afata amafaranga yari imbere […]

U Rwanda ruri kwereka inteko zishinga amategeko zo ku Isi uruhare rw’umugore mu iterambere ryarwo

Umunyamabanga Mukuru wa IPU yavuze ko babonye umwanya wo kwigira ku Rwanda

Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022 i Kigali hateraniye inama y’145 y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku Isi ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare ry’Inteko zishinga amategeko mu guteza imbere ihame ry’uburinganire nk’uburyo bufasha Isi kwishakamo ibisubizo ndetse no kugera ku mahoro arambye”. Mukabarisa Donatille ukuriye umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda asanga hari byinshi […]

Mukuralinda abona amagambo y’Abanyekongo asa n’agamije kubangamira ibyemezo bya EAC

Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda abona amagambo abategetsi bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) asa n’agamije kubangamira ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC. Mukuralinda mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda, yasabwe kuvuga ku makuru yavuzwe ko abakomando 150 b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri […]

Rubavu: Impanuka ikomeye y’imodoka yaguyemo babiri batatu barakomereka

vlcsnap-2022-10-11-16h49m29s978.png

Mu Mudugudu wa Kabindi, mu Kagari ka Mahoko, ho mu Murenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere habereye impanuka ikomeye yaguyemo abantu babiri abandi batatu barakomereka ndetse yangiza ibintu byinshi. Umuturage wabonye iyi mpanuka wavuganye na Bwiza yagize ati “ Iyi mpanuka yabaye yabaye ahagasana saa kumi n’ebyiri n’iminota […]

Rubavu: Umuryango wigeze kwandikira Perezida Kagame umutakira ngo awurenganure uri mu marira

signeeeee_peres.jpg

Umuryango wa Kanyabutembo Virginie uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uravuga ko nyuma y’uko ukomeje kurenganira mu nkiko mu buryo bugaragara, wandikiye Perezida Kagame umusaba kuba yabarenganura kuko ahandi baburaniwe , aho kuri ubu inzu yawo igiye kongera kugurishwa bwa kabiri mu buryo uvuga ko ari ubw’amaherere. Kanyabutembo wigeze nubundi gushimira umukuru w’igihugu ku […]

Perezida Kagame yashimangiye uruhare rw’umugore mu kubohora igihugu no kongera kwiyubaka

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 145 ihuza inteko zishinga amategeko z’ibihugu bitandukanye iteraniye I Kigali, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye gushimangira uruhare rw’umugore mu kubohoza igihugu no muri sosiyete mu rwego rwo kubaka amahoro arambye ndetse yongera gushimangira ko nta gihugu gikwiye kuba nyamwigendaho hakwiye gukorana n’ibindi . “Ku Isi yose inteko ibereyeho […]

Amezi ane arashize umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 11 Ukwakira Inyeshyamba za M23 zujuje amezi ane zigaruriye Umujyi wa Bunagana uherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo . I Rutshuru, ingabo za leta zikomeje kubahiriza agahenge ndetse ntizigerageza no kwisubiza umujyi nyamara ari umujyi w’ingenzi kuri iyo ntara. Mu mezi 4 ashize, ngo […]

Intambara ya Suez: Umunsi u Bufaransa, u Bwongereza na Israel byateraniraga Misiri mbere yo gukangwa na USA na USSR

frenchtroops.jpg

Ikibazo cy’Umuyoboro wa Suez, rimwe na rimwe bakunze kwita Intambara ya Suez, cyangwa Operation Kadesh, ni intambara yatangiye mu 1956 ku butaka bwa Misiri. Ni intambara yahuje Misiri n’ihuriro ry’ibanga, ryashyizweho na protocole ya Sèvres, ibiganiro byaryo byabaye kuva ku ya 21 kugeza ku ya 24 Ukwakira 1956, ryashinzwe n’u Bufaransa, u Bwongereza na Leta […]

Ingabire Victoire yakiriye abo mu Nteko y’u Buholandi bari mu Rwanda

Ingabire yaganiriye n'aba bashingamategeko ku ngingo zitandukanye

Umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yakiriye Depite Agnes Mulder na Senateri Joob Atsma bagize Inteko ishinga amategeko y’u Buholandi. Mulder na Atsma baje mu Rwanda kwitabira inama mpuzamahanga ihuza abahagarariye Inteko z’ibihugu bitandukanye ku Isi, IPU (Inter-Parliamentary Union) iri kubera i Kigali guhera kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022. Ingabire yatangaje […]

Biden yasezeranyije Ukraine ubwirinzi buhambaye bw’ibitero byo mu kirere

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yijeje mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ubwirinzi buhambaya bw’ibitero bituruka mu kirere nyuma y’ibisasu ingabo z’u Burusiya zarashe kuri uyu wa 10 Ukwakira 2022. Ubwo ingabo z’u Burusiya zari zimaze kugaba ibitero byo mu ntera ndende mu bice bitandukanye bya Ukraine, Biden na Zelensky […]