Gen. Cirimwami yahamagawe mu rubanza rwa ba Colonel bashinjwa gusiga Bunagana mu maboko ya M23

Colonel Diadia (ibumoso) na Lobo mu rukiko

GĂ©nĂ©ral Major Peter Cirimwami wayoboye ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yahamagawe mu rubanza rwa ba Colonel babiri bashinjwa gusiga umujyi wa Bunagana mu maboko y’umutwe witwaje intwaro wa M23. Urukiko rw’igisirikare rwatangiye kuburanisha aba ba Colonel: DĂ©sirĂ© Lobo uyobora Rejima y’3412 na Jean Marie Diadia […]

Abanyarwanda bakeneye ingingo bagiye gutangira kujya bazibona zitabahenze

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, tisi n’uturemangingo . Asobanura ishingiro ry’uriya mushinga, Minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko bigamije kuzafasha Abanyarwanda barwaye kandi bakeneye guhabwa ingingo runaka kuzibona zidahenze kuko zizaba ziri mu Rwanda kuruta uko bazitumizaga mu mahanga. Minisitiri w’ubuzima yavuze ko uriya mushinga w’itegeko ugamije […]

Minisitiri Gatabazi yunze mu rya Perezida Kagame, asaba abayobozi guhagarika inama za buri gitondo

Minisitiri Gatabazi yasabye aba bayobozi guhagarika inama za buri gitondo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze guhagarika inama za buri gitondo bakora akenshi mu gihe abaturage babakeneye. Minisitiri Gatabazi yabisabiye mu mwiherero w’iminsi ine wahurizaga abayobozi b’uturere bungirije 60 mu karere ka Bugesera, mu ntara y’iburasirazuba. Yagize ati: “Inama akenshi zagiye ziba zigaragaza ko abaturage tubahoza mu nama […]

Kigali: Hari kwigwa uburyo abafite imodoka zabo bwite bazajya bategekwa gutega iza rusange

Umujyi wa Kigali uri kwiga ku buryo abantu bafite imodoka zabo bwite bazajya bategekwa gutega iza rusange zitwara abagenzi benshi, mu rwego rwo guca akavuyo k’ibinyabiziga mu mihanda. Ibi ni kimwe mu byigiwe mu nama y’iminsi itatu ihuza abashinzwe imitunganyirize y’imijyi baturutse ibihugu bitandatu, nk’uko byatangajwe na Eng. Emmanuel Katabarwa ushinzwe ibikorwaremezo muri Kigali. Eng. […]

Gasabo: Polisi yafashe umukozi wa koperative ushinjwa kuyiba igaruza n’amafaranga yari yibwe

1-18.jpg

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Gasabo, yagaruje amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 119 yari yibwe, hafatwa umusore w’imyaka 22 ukurikiranyweho kugira uruhare mu kwiba ayo mafaranga . Uwafashwe ni uwitwa Hakizimana Eric, wafatiwe mu mudugudu wa Musango, Akagari ka Kabuga I, mu Murenge wa Rusororo ubwo yari arimo asubira […]

Musanze: Aba mu kiraro cyabagamo inka kwa nyirabukwe n’umuryango we wose

Iyi nka yakuwe mu kiraro kugira ngo Ndererimana n'umuryango we babone aho bacumbika

Umuryango w’abantu icyenda (9) barimo umugabo ari na we mukuru w’umuryango witwa Ndererimana Hassan, umugore we Muhawenimana Yvonne n’abana barindwi babaye bacumbitse mu cyahoze ari ikiraro cy’inka ya Gira Inka mu mudugudu wa Kabogobogo, akagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza mu gihe bagitegereje ubufasha. Uyu mugabo Ndererimana Hassan yashakanye na Muhawenimana Yvonne, bombi bavuka […]

Putin yatangaje ibihe bidasanzwe mu turere twa Ukraine u Burusiya buherutse kwiyomekaho

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Vladimir Putin yatangaje ibihe bidasanzwe mu turere tune u Burusiya bwigaruriye muri Ukraine mu kwezi gushize nk’uko tubikesha Euronews . Perezida w’u Burusiya yasohoye aya mabwiriza kuri Donetsk, Lugansk, Kherson na Zaporizhia, uturere igihugu cye giherutse kwiyomekaho kitwambuye Ukraine nyuma y’amatora ya kamarampaka ataravuzweho rumwe. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama […]

Museveni agiye gutumira Macron ngo baganire ku bibazo byo muri RDC

Perezida Museveni wa Uganda arateganya gutumira mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bakaganira ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo no ku bindi bibazo byugarije Afurika . Museveni yavuze ko azasaba Macron gusura Uganda mu mwaka utaha ubwo igihugu kizaba kizihiza Umunsi wo kwibohora, wizihizwa ku itariki ya 26 Mutarama buri […]

Kinshasa: Umunyamakuru yegetsweho ikosa ku itangazwa rya GĂ©nĂ©ral wapfuye nka komanda w’ingabo

Gen. Kisebwe ni we komanda mushya w'ingabo zikorera muri Nord Equateur

Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo byasobanuye uko byagenze ngo hatangazwe GĂ©nĂ©ral Major Floribert Kisembo Bahemuka wapfuye mu myaka 11 ishize atangazwe nka komanda w’ingabo mu karere ka Nord Equateur. Tariki ya 17 Ukwakira 2022, umunyamakuru yasomeye kuri televiziyo y’igihugu, RTNC, icyemezo cy’Umukuru w’Igihugu ati: “Perezida wa Repubulika yashyize mu myanya ya […]

Ibiryabarezi bigera mu 170 bimaze gufatirwa mu mukwabu wa MINICOM

Umukwabu wa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda wo gufata imashini zikinirwaho imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi, umaze gufatirwamo imashini zigera mu 170 . Abakozi ba MINICOM ndetse n’izindi nzego bafatanyije muri iki gikorwa barimo gushakisha ahari izi mashini z’imikino y’amahirwe, ariko ba nyirazo badafite ibyangombwa byo kuzitunga no kuzikoresha mu Rwanda. Izirimo gufatwa harimo n’izitarimo gukoreshwa zibitse ahantu […]

Groupe rebelle FDLR soutenu par l’armĂ©e de la RD Congo – HRW

L’armĂ©e de la RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo a soutenu un groupe rebelle rwandais notoire lors de rĂ©cents affrontements avec la milice du M23, a dĂ©clarĂ© Human Rights Watch mardi . L’ONG a dĂ©clarĂ© que l’armĂ©e congolaise avait armĂ© et combattu aux cĂŽtĂ©s d’une coalition de milices impliquĂ©es dans des exactions. Cela comprenait les FDLR, un […]

Gen. Maj. Gaseni Niyirora wa FLN yaba aherutse kwicirwa mu mirwano

Gen. Maj. Niyirora Gaseni wari ushinzwe ibikorwa by’amashuri ya gisilikare muri FLN amaze icyumweru yishwe arashwe,na Mai Mai John, inyeshyamba z’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatembo muri Kivu y’Amajyepfo . Amakuru agera kuri Rwandatribune dukesha iyi nkuru, avuga ko umwe mu bantu bari hafi ya Gen. Habimana Hamada baganiriye, yavuze ko ubwo FARDC yasenyaga ibirindiro bya […]

Mu kwezi gutaha Rwandair izatangiza ingendo zijya i London nta handi indege zinyuze

Isosiyete nyarwanda y’ingendo zo mu kirere, RwandAir, iravuga ko, guhera ku ya 6 Ugushyingo, izatangiza ingendo zerekeza ku kibuga cy’indege cya Heathrow muri London, nta handi ihagaze, mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo byiyongea by’abakiriya bayo . Abagenzi bajya i London ubusanzwe banyuraga i Buruseli kuva mu myaka itanu ishize. RwandAir yavuze ko n’iki cyemezo, hazajya […]

Perezida wa Madagascar yirukanye Minisitiri amuziza kwamagana u Burusiya

Randriamandrato (iburyo) yahamije ko yagendeye ku mutimanama we

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yirukanye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Richard Randriamandrato, amuziza gutora umwanzuro wamagana kuba u Burusiya bwariyometseho ibice bine bya Ukraine. Tariki ya 12 Ukwakira 2022, Umuryango w’Abibumbye wakoresheje itora ryo kwamagana iki cyemezo cy’u Burusiya. Ryashyigikiwe n’ibihugu 143 birimo Madagascar, ryangwa n’ibihugu 5, ibindi 35 birifata. Byamenyekanye ko Minisitiri Randriamandrato yatoye uyu […]

Umuyobozi w’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine yemeye ko ingabo ze zimerewe nabi muri Kherson

Umuyobozi w’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine aravuga ko ibintu biri mu mujyi wa Kherson wo mu majyepfo “bigoye” kandi ko abaturage bagomba kwimurwa. Kuri Televiziyo y’u Burusiya, Gen. Serge Surovikin yavuze ko ingabo za Ukraine ziri gukoresha roketi za Himars zibasiye ibikorwa remezo n’inyubako. Ati: “Ingabo z’u Burusiya mbere ya byose ziraharanira ko abaturage bose […]

Tshisekedi yatangaje ko nta gahunda afite yo kwifashisha abacancuro ba Wagner mu kurwanya inyeshyamba

Tshisekedi aganira na Roula muri iyi nama itegurwa na Financial Times

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, yatangaje ko nta gahunda afite yo kwifashisha abacancuro b’umutwe wigenga w’Abarusiya wa Wagner Group mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya uburasirazuba bw’igihugu. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Roula Khalaf wa Financial Times ubwo yari yitabiriye inama ya Afurika irebana n’ubukungu yabereye i Londres mu Bwongereza […]

Kenya: Umudepite yemereye akazi umukobwa wamusabiye mu ruhame kumugira umugore

Lydia yasabiye mu ruhame Depite Salasya kumubera umugabo

Umudepite uhagarariye agace ka Mumias East mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, Peter Salasya, yemereye akazi umukobwa witwa Ronald Lydia wamusabiye mu ruhame kumugira umugore. Uyu mukobwa yavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo kuri uyu wa 17 Ukwakira 2022 yagaragaraga afite icyapa kiriho ifoto ya Depite Salasya n’ubutumwa bumusaba kumugira umugore. Ubu butumwa bwagiraga buti: […]

Rusizi/Kamembe: Mu cyumweru kimwe hamaze gufatwa abajura 31

Nyuma y’igihe kinini abatuye n’abagenda umujyi wa Rusizi binubira abajura babategera mu mayira bakabambura cyane cyane amatelefoni n’udukapu turimo amafaranga, cyane cyane abagore n’abakobwa, n’abatobora inzu n’ibikoni bagatwara ibirimo byose, ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe urimo igice kinini cy’uyu mujyi buravuga ko bwabahagurukiye, aho mu cyumweru kimwe hamaze gufatwa 31. Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, […]

U Burusiya buravuga ko abayobozi b’u Budage bamaze kurenga umurongo utukura

Abayobozi b’u Budage ntibari bakwiye kurenga umurongo utukura baha intwaro Kiev, bitewe n’uruhare rw’amateka rw’igihugu cyabo ku baturage b’u Burusiya, nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w’u Burusiya mu Budage, Sergey Nechayev, avugana n’Ibiro Ntaramakuru TASS . Ambasaderi Nechayev yagize ati “Intwaro zica zakozwe n’u Budage, zahawe ubutegetsi bwa Kiev, ntabwo zikoreshwa gusa ku basirikare b’Abarusiya, ahubwo […]

Umuraperi Kaalan Walker w’imyaka 27 yakatiwe imyaka 50 y’igifungo

Kuri uyu wa Mbere, umuraperi wo muri Los Angeles yakatiwe byibuze igice cy’ikinyejana cy’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu byinshi . Nk’uko ubushinjacyaha bw’akarere ka Los Angeles bubitangaza, Kaalan Walker w’imyaka 27 yahamijwe muri Mata ibyaha bitatu byo gusambanya ku gahato, ibirego bibiri byo gusambanya abana batujuje imyaka y’ubukure, ndetse n’ibyaha bibiri […]

Human Rights Watch yagaragaje uko FARDC yakoranye na FDLR mu gihe cya vuba

Umuryango mpuzamahanga HRW (Human Rights Watch) wasobanuye birambuye uko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, zifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu mirwano yabaye mu gihe cya vuba. Raporo uyu muryango washyize hanze kuri uyu wa 18 Ukwakira 2022 isobanura ko hagati ya Gicurasi ya Kanama, FARDC yifatanyije n’imitwe […]

Le Parlement rejette le projet de loi sur les contraceptifs pour les jeunes de 15 ans

La sĂ©ance plĂ©niĂšre de la Chambre des dĂ©putĂ©s a rejetĂ© lundi la pertinence du projet de loi qui visait Ă  assurer l’accĂšs aux services contraceptifs pour les enfants (filles) ĂągĂ©s de 15 ans et plus . La lĂ©gislation rwandaise considĂšre comme enfant toute personne ĂągĂ©e de moins de 18 ans. Actuellement, les contraceptifs ne sont […]

USA yafatiye ibihano abantu 14 bashinjwa gufasha no gukorana n’umutwe wa Al Shabaab

Kuri uyu wa Mbere, Guverinoma ya Amerika yafatiye ibihano abagabo 14, harimo batandatu yavuze ko bari mu muyoboro wagize uruhare mu kugurira intwaro, guha amafaranga no gushakira abarwanyi umutwe wa Al Shabaab . Mu ijambo rye, Brian Nelson, umunyamabanga wungirije w’ikigega cya Leta ushinzwe iterabwoba n’ubutasi mu by’imari, yagize ati: “Isanduku ya Leta yibanze ku […]

Minisitiri Muyaya abona nta biganiro bikenewe na M23 mu gihe RDC iganira n’u Rwanda

Minisitiri w’itumanaho akaba n’Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, yatangaje ko nta biganiro bikenewe hagati y’ubutegetsi bw’igihugu cyabo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gihe busanzwe bubigirana n’ubw’u Rwanda. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa kuri uyu wa 17 Ukwakira 2022, umwe yamenyesheje Minisitiri Muyaya ko intumwa ya Perezida […]

Ukraine: Igice cya Kyiv n’indi mijyi myinshi biri mu icuraburindi nyuma y’ibitero by’u Burusiya

Ingabo z’u Burusiya zongeye kwibasira ibigo by’ingufu by’igihugu cya Ukraine, bisiga igice cya Kyiv n’indi mijyi nta mashanyarazi n’amazi . Ibisasu byumvikanye mu murwa mukuru nyuma gato ya 09:00 (06:00 GMT) kandi umwotsi mwinshi waturutse hafi ya station y’amashanyarazi hafi y’umugezi wa Dnipro. Amashanyarazi n’amazi byaciwe i Zhytomyr, mu burengerazuba bwa Kyiv, kandi inganda ebyiri […]

Ingabo za Ethiopia zambuye inyeshyamba za TPLF umujyi wa Shire

Kuri uyu wa Mbere, Ingabo za guverinoma ya Ethiopia n’abafatanyabikorwa bazo bafashe Shire, umwe mu mijyi minini yo mu majyaruguru ya Tigray, ziwambuye ingabo za TPLF bagiye barwana no kuva mu mpera za 2020, nk’uko byatangajwe n’abadipolomate n’abashinzwe ubutabazi . Shire ni umujyi uri nko mu bilometero 140 mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru wa Tigray […]

EU iracyiga ku buryo yatera inkunga ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) uracyiga ku buryo watera inkunga y’amafaranga ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda zagiye kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Iki gitekerezo cyatangajwe bwa mbere muri Mutarama 2022, mu gihe EU yanateganyaga gutera inkunga ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, muri iyi ntara yugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba kuva […]

Benzema yahaye icyubahiro Tupac yigana uko yari yambaye amurika “All Eyez on Me”

capture-26.jpg

Umukinnyi Karim Benzema, waraye yegukanye Balln d’Or ya 2022, yahaye icyubahiro Umuraperi Tupac Shakur ubwo yajyaga kwakira iki gihembo yambaye ikoti nk’iryo yari yambaye umunsi amurika Album ye, All Eyez on Me . Ikoti ry’umukara, ishati yera imbere n’amataratara y’umurimbo, nibyo Benzema yaserutse yambaye ubwo yajyaga kwakira igihembo cy’umuinnyi mwiza w’umwaka wa 2022. Muri iyi […]

M23 yerekanye Colonel Byamungu uherutse gucika igisirikare cya RDC

Umutwe witwaje intwaro wa M23 werekanye Colonel Maheshe Byamungu Bernard uherutse gucika igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, cyari kimufungishije ijisho. Uyu musirikare yigeze gufungirwa muri gereza y’igisirikare mu 2012 azira kuba umwe mu bari bagize M23, afungurwa mu 2019 amaze guhabwa imbabazi na Perezida wa RD Congo, FĂ©lix Tshisekedi Tshilombo wari ugiye […]

VP Gachagua yemereye akazi mu biro bye umukobwa wamwise Riggy G

Gachagua yemereye uyu mukobwa akazi mu biro bye

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yemereye akazi mu biro bye umukobwa witwa Ivy Chelimo wamwise izina ry’akabyiniriro rya Riggy G ahamya ko rituma urubyiruko rumwiyumvamo. VP Gachagua yatanze iri sezerano kuri uyu wa 17 Ukwakira 2022, aritangaza ku mugaragaro ubwo yitabiraga umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa wizihirijwe mu karere ka Kajiado. Nk’umushyitsi mukuru, Gachagua yasabye […]

Nyaruguru: Umwana w’imyaka 10 yishwe n’igisasu cyari mu ishyamba

Umwana w’umuhungu w’imyaka 10 y’amavuko witwa Ngiriyambonye Emmanuel, wari utuye mu mudugudu wa Bunge, akagari ka Bunge, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, yaturikanywe n’igisasu cya ‘grenade’ kiramwica ubwo yari yagiye kwahira ishinge mu ishyamba. Nk’uko abaturage bo mu mudugudu wa Bunge babibwiye BWIZA, iyi mpanuka y’uyu mwana wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanze […]

Mali: Abasirikare 2 ba MINUSMA bapfuye abandi bane barakomereka

Kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Ukwakira, abasirikare babiri b’Umuryango w’Abibumbye bapfuye abandi bane barakomereka bikabije ubwo imodoka yabo yagongaga igisasu mu majyaruguru ya Mali, nkuko byatangajwe na MINUSMA kuri twitter . Abarwanyi ba kisilamu, bamwe bafite aho bahurira na al Qaeda na Leta ya Kisilamu, mu myaka icumi ishize bagabye ibitero bitandukanye mu majyaruguru […]

Kampala: Ikizamini cyanyomoje Kabanda waregaga ibitaro kumwiba impyiko

Ikizamini cyo kwa muganga cyanyomoje umusore w’imyaka 25 y’amavuko witwa Kabanda Muhammad washinjaga ibitaro bya Old Kampala kumwiba impyiko y’ibumoso. Kabanda yasobanuriye urwego rwa Polisi rushinzwe ubugenzacyaha ko yakoze impanuka mu mpera za Nzeri 2022, akomereka ku mutwe, ajyanwa kwivuriza ibikomere muri ibi bitaro. Umuganga Dr Mugalu Alex yamukoreye operasiyo (kumubaga) yo ku gahanga tariki […]

RDC: Jean Marc Kabund ushinjwa gusuzugura umukuru w’igihugu yongeye kwitaba urukiko

Uwahoze ari inshuti ya Perezida FĂ©lix Tshisekedi, Jean-Marc Kabund, kuri uyu wa Mbere, itariki ya 17 Ukwakira yasubiye mu rukiko . Iperereza ku rubanza rwe rizakomereza imbere y’urukiko. Mu iburanisha riheruka, ntabwo yitabye kubera impamvu z’ubuzima nk’uko iyi nkuru dukesha l’Interview ivuga. Jean-Marc Kabund , yemerewe gufungirwa mu rugo, ariko aracyafungiwe muri Gereza Nkuru ya […]

Abagize BTS bagomba kumara umwaka bakorera igisirikare cya Koreya bakwanga bagafungwa

sxhgsx2iprp5lc4jmm4sinxxyu.jpg

Abagize itsinda BTS ry’abahanzi bo muri Koreya y’Epfo, bagomba kujya gufata imyitozo ya gisirikare, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere n’ikigo cyita ku nyungu zabo, birangiza impaka zari zimaze imyaka hibazwa niba ibi byamamare bikwiye gusonerwa kwitabira izi ngando zisanzwe ari itegeko ku Banyakoreya bari munsi y’imyaka 30 . Abagabo bose bo muri Koreya y’Epfo […]

Umwongerezakazi arigamba gufungisha konte za Twitter z’Abanyarwanda ‘bamwibasira’

Umunyamakuru w’Umwongerezakazi uzwiho kwibasira ubutegetsi bw’u Rwanda, Michela Wrong, arigamba gufungisha konte za Twitter z’Abanyarwanda babiri avuga ko bamwibasira. Wrong wakoreye ibinyamakuru birimo BBC na The Financial Times ku mugabane wa Afurika yatangaje aya makuru kuri uyu wa 16 Ukwakira 2022, agira ati: “Konte ebyiri nareze z’Abanyarwanda banyibasira zarahagaritswe mu minsi mike ishize.” Yakomeje agira […]

Rubavu: Ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu hagiye gushyirwa ubwiherero butahabonekaga

Ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu hagiye gushyirwa ubwiherero ndetse hongererwe umutekano kuko hasurwa n’abantu benshi bavugaga ko hari ibitanoze nk’uko byatangajwe n’ Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu . Abasura Ikiyaga cya Kivu bagaragazaga kuba babura ubwiherero nk’intenge yatumaga bamwe bahitamo kwibohorera mu mazi, naho abandi ntibashobore gutahana ibyo bajyanye ku mazi kubera ubujura bukorwa n’abana bato. […]

Amafoto: Umugore wa Tshisekedi yasuye imva ya Mobutu n’umugore we Bobi Ladawa

ffhgu2fwaaadguz.jpg

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 15 Ukwakira 2022, umufasha wa Perezida Tshisekedi, Denise Nyakeru, yasuye imva ishyinguyemo uwahoze ari Perezida wa Zaire, Mobutu Sese Seko, ndetse anasura umupfakazi we, Bobi Ladawa, i Rabat muri Maroc . Denise Nyakeru avuga ko yabonye Bobi Ladawa ameze neza kandi yishimiye kumva ubunararibonye bwe n’inama ze z’agaciro nk’umuntu […]

Umurwa mukuru wa Ukraine wongeye kwibasirwa n’ibisasu by’u Burusiya

Umuyobozi w’akarere ka Kyiv, Vitali Klitschko, aravuga ko haturikiye ibisasu byinshi mu karere ko hagati y’umurwa mukuru wa Ukraine . Kuri uyu wa Mbere, ibyo biturika byibasiye akarere ka Shevchenkivskyi mu murwa mukuru, kandi byangiza amazu menshi yo guturamo, nk’uko Klitschko yabitangaje kuri serivisi yo kohererezanya ubutumwa ya Telegram. Klitshchko yagize ati: “Abatabazi bari aho […]

RDC: Ba Colonel babiri bashinjwa gutuma M23 ifata Bunagana no kuyisigira intwaro

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Colonel bakurikiranwe n’ubushinjacyaha bw’igisirikare ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bashinjwa gutuma umutwe witwaje intwaro wa M23 ufata agace ka Bunagana no kuwusigira ibikoresho birimo intwaro. Aba basirikare ni Colonel DĂ©sirĂ© Lobo uyobora rejima ya 3412 na Colonel Jean Marie Diadia wa Diadia […]

Inama mpuzamahanga 2 i Kigali, ihagarikwa rya batatu muri RURA na mwarimu ukekwaho kwica undi: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 10 Ukwakira 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye umutekano, politiki n’ubutabera. Harimo: Inama ya IPU na Youth Connekt Africa mu Rwanda I Kigali habereye inama y’ihuriro mpuzamahanga ry’inteko zishinga amategeko ku Isi rizwi nka IPU ndetse n’inama y’urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika izwi nka Youth Connekt Africa yabaye ku nshuro […]

Nyaruguru: Umukobwa utinjiza amafaranga agorwa no kubona umugabo

Meya Murwanashyaka abyinana n'abagore ku munsi wabo

Imyumvire y’abakobwa n’abagore bo mu murenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru yarahindutse. Ubu bakuye amaboko mu mifuka bashaka imirimo yinjiza amafaranga igateza imbere ingo zabo. Umukobwa waho udakora ubushabitsi bwinjiza amafaranga afatwa nk’uwasigaye inyuma bikamugora kubona umugabo. Ni ubuhamya bwatangiwe mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, wabereye mu murenge wa […]

Kigali: Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’uwaregaga KINA MUSIC na Nel Ngabo

Me Ntigurirwa wunganiraga Kwizera

Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyabugeni Kwizera Elysee waregaga inzu y’umuziki ya KINA MUSIC Ltd iyoborwa na Ishimwe Clement n’umuhanzi ireberera inyungu, Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo. Ni umwanzuro wasomwe n’umucamanza mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi, Noheli Emmanuel tariki ya 23 Nzeri 2022 wari kumwe n’umwanditsi w’urukiko, Nyinawankusi Francine. Uru rukiko kandi rwategetse […]

Mozambique: RDF yavumbuye intwaro nyinshi zari zarahishwe n’ibyihebe

Izi ntwaro zari zarahishwe mu mwaka ushize

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zatahuye intwaro nyinshi n’amasasu byari byarahishwe n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba ukorerayo witwa Ansar Al sunna. Ibiro bya RDF byatangaje ko izi ntwaro zirenga 100 zirimo imbunda ntoya, amasasu mato na za roketi. Ngo bi byihebe byazihishe mu mwaka ushize ubwo byirukankanwaga mu […]

Kenya: Ruto yasobanuye impamvu yasenye ishami ryihariye rya polisi ashinja ubwicanyi

Perezida wa Kenya, William Ruto, yasobanuye impamvu yashenye ishami ryihariye ry’ubuyobozi bushinzwe ubugenzacyaha (DCI) muri polisi y’igihugu . Kuri iki Cyumweru, itariki ya 16 Ukwakira, Ruto yabivugiye mu birori byo gushimira Imana mu Ntara ya Kericho, aho yasobanuye ko uyu mutwe wahinduwe umutwe witwaje intwaro wakoreshwaga mu kwica Abanyakenya. Yavuze ko iri tsinda ryagize uruhare […]

Museveni yaciriye umuhungu we umurongo ntarengwa

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagaragaje ko yaciriye umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba umurongo ntarengwa ku ikoreshwa ry’urubuga rwa Twitter. Ni nyuma y’ubutumwa Kainerugaba wabaye Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka aherutse gutangariza kuri uru rubuga avuga ko we n’ingabo ze bafata umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi, muu gihe kitageze ku byumweru bibiri. Ubu butumwa […]

Ituri: Koloneli Kayumba na Mukalenga ba FARDC bakatiwe igihano cy’urupfu

Abakoloneli babiri mu Gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo “FARDC”, ari bo; Mukalenga Shendeko na Kayumba Sumaili, bakatiwe igihano cy’urupfu hanyuma birukanwa mu gisirikare hamwe n’abandi basirikare 3, umwe muri bo akaba ari guhunga nyuma yokubahamya kugira uruhare mu iyicwa ry’Abashinwa babiri . Ku wa Gatanu, itariki ya 14 Ukwakira 2022, Urukiko rwa Gisirikare […]

Nyamasheke: Umwarimu wakekwagaho kurarana umunyeshuri w’umukobwa icyumweru cyose yagizwe umwere

Dushimimana Jean Paul w’imyaka 34, wigishaga mu rwunge rw’amashuri rwa Gihinga mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, wari ukurikiranyweho kurarana icyumweru cyose umunyeshuri we w’umukobwa w’imyaka 16, yagizwe umwere n’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe nyuma y’aho ibizamini bya muganga bigaragaje ko batigeze bakorana imibonano mpuzabitsina. Ku wa 11 Kanama 2022 ni bwo hasakaye inkuru […]

Abantu 11 barimo abasirikare 3 ba Burkina Faso biciwe mu gitero cy’inyeshyamba

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agera ku Biro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) aravuga ko “ Ku wa Gatandatu, nibura abasirikare batatu n’abafasha b’ingabo b’abasivili umunani bishwe mu gitero cyagabwe n’abakekwaho kuba abajihadiste mu majyaruguru ya Burkina Faso nk’uko tubikesha VOAAfrique . “Igico cyakozwe na GAT (imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro) cyibasiye irondo rivanze ry’abasirikare n’abakorerabushake b’abasivili”, mu […]

Nyaruguru: Les enfants dépourvus du sens de la vue, motivés

Les enfants aveugles et malvoyants de l'école de Kibeho

Le handicap ne signifie pas l’incapacitĂ©. Les enfants aveugles ou malvoyants, s’ils sont suivis et bien Ă©duquĂ©s dĂšs leur jeune Ăąge, Ils deviennent compĂ©titifs sur le marchĂ© du travail et participent ainsi au dĂ©veloppement du pays en gĂ©nĂ©ral et de leurs familles respectives en particulier. C’est ce message motivant que l’ambassadeur de la RĂ©publique de […]

ACP Murangira wari uyoboye ibikorwa bya polisi muri UNMISS yasezeweho nyuma yo gusoza ubutumwa

Assistant Commissioner of Police (ACP) John Baptist Claude Murangira yasezeweho ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira, nyuma yo gusoza inshingano zo kuyobora ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’epfo (UNMISS) mu gihe cy’imyaka ibiri . Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya UNMISS […]

Hagati y’u Burundi n’u Rwanda hasigaye ikibazo gito, na cyo tuzagikemura: Perezida Ndayishimiye

Perezida Ndayishimiye avuga ko ibiganiro hagati y'u Burundi n'u Rwanda bikomeje

Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko hagati y’igihugu cye n’u Rwanda hasigaye ikibazo gito kitarakemuka, kandi ko yizeye ko na cyo kizakemuka. Perezida Ndayishimiye yabivugiye mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa televiziyo NTV yo muri Uganda muri iki cyumweru ubwo yari mu ruzinduko muri iki gihugu. […]

Xi Jinping yatangaje kurushaho kubaka igisirikare cy’u Bushinwa mu gihe atumbereye manda ya gatatu

Ishyaka rya gikomunisiti ry’u Bushinwa ryatangije Kongere yaryo iba kabiri mu myaka icumi, aho Perezida Xi Jinping yasabye iterambere ryihuta mu gisirikare, arengera inzira ya “zero-COVID” ya Beijing, kandi yongera gushimangira gukoresha ingufu, ni biba ngombwa, mu kwisubiza Taiwan. Iyi nama izamara icyumweru, yatangiye kuri iki Cyumweru, itariki 16 Ukwakira 2022, nicyo gikorwa gikomeye cya […]

Bobi Wine aremeza ko Museveni ameze nka Putin

Bobi Wine aheruka muri Ukraine mu kwezi gushize

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, aremeza imitegekere ya Perezida Yoweri Museveni imeze nk’iya mugenzi we uyobora u Burusiya, Vladimir Putin. Ni ibyo yatangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) cyari cyerekeye ahanini ku ruzinduko aherutse kugirira mu bice bitandukanye bya Ukraine byagabweho ibitero n’ingabo z’u Burusiya. […]

Umuyobozi wa Africa CDC yahuriye n’uruva gusenya ku Kibuga cy’Indege cya Frankfurt

Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara (CDC), Ahmed Ogwell Ouma, ku wa gatandatu, tariki ya 15 Ukwakira, yavuze ko byabaye ngombwa ko asubira iwabo nyuma yo gufatwa nabi n’abayobozi b’ikibuga cy’indege cy’i Frankfurt mu Budage . Umuyobozi wa Africa CDC yagombaga kwitabira inama ya World Health Summit iteganijwe kuri iki Cyumweru, itariki ya 16 […]

M23 yerekanye ko Leta ya RDC yateye utwatsi ubusabe bw’amahanga

Umutwe witwaje intwaro wa M23 werekanye ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwateye utwatsi ubusabe bw’amahanga bwo kujya mu biganiro by’amahoro. Bigaragara mu itangazo ryo ku wa 14 Ukwakira 2022 ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, rivuga ku magambo aherutse gutangazwa n’intumwa ya Perezida wa RDC, Prof. […]

Abantu bitwaje intwaro bishe abantu 11 biteguraga guhabwa imyitozo ya gisirikare mu Burusiya

Minisiteri y’ingabo yavuze ko abantu bitwaje imbunda barashe abantu 11 ku kibuga cy’imyitozo ya gisirikare cy’u Burusiya ku wa Gatandatu , mu gitero giheruka cyibasiye ingabo za Perezida Vladimir Putin kuva yatera Ukraine . Ibiro Ntaramakuru RIA byavuze ko minisiteri ivuga ko abandi bantu 15 bakomerekeye mu iraswa, mu karere k’u Burusiya gaherereye mu majyepfo […]