Hari abasirikare ba Uganda bamaze iminsi itandatu banywa inkari zabo kugira ngo bashobore kubaho aho bari bihishe ingabo za Al Shabab muri Somalia.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The Daily Monitor, ivuga ko aba basirikare bagera kuri bane batorotse igitero bari bagabweho n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab ku itariki 26 Gicurasi 2023, aho ngo bamaze iminsi itandatu mu bwihisho batunzwe n’inkari zabo.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye yatangaje ko aba basirikare babonywe bacitse intege ariko bakiri bazima.
Ati: “Umusirikare umwe afite ipeti rya Liyetona, yarashwe mu kaguru yihisha hafi y’inkambi we n’umurinda ari na we yohereje kujya gushaka ubufasha. Abandi babiri ni abasirikare bafite amapeti yo hasi nabo bari bihishe hasi y’inkambi, bose bamaze imisi itandatu batunzwe n’inkari zabo nk’ibiryo.”
Yongeyeho ati: “Aba basirikare bakomeje kotswa igitutu kugera ubwo bahungiye kure y’inkambi, ariko nyine icyo gihe cyose bari batunzwe no kunywa inkari zabo.”
Ibi byose byabaye ku gisirikare cya Uganda nyuma y’uko bamwe mu basirikare bacyo bgabweho igitero gikomeye na Al Shabab, aho bari bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Somalia.
Tanga igitekerezo