Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, BSR, urasaba buri wese ufite ubushake gutera inkunga umushinga wo gucapa iki gitabo kugira ngo gikomeze kubona mu gihugu, kandi ngo nta n’umwe uhejwe, n’ubwo yaba azwiho kuba umutinganyi.
Ibi byasobanuwe na Perezida w’inama y’ubuyobozi ya BSR, Rev. Kandema Julie, kuri uyu wa 21 Kanama 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, hatangizwa ubukangurambaga bwahawe izina rya ‘Shyigikira Bibiliya’.
Ubu bukangurambaga butangiye mu gihe uyu muryango uvuga ko abawuteraga inkunga kuva mu mwaka w’2013 ugacapa Bibiliya bagabanyutse ku rugero rwa 87%, bigatuma haba impungenge z’uko iki gitabo cyera gishobora kuzabura mu Rwanda cyangwa kikabona abifite, bikomeje bitya.
Rev. Kandema abajijwe niba abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi bahawe ikaze ngo na bo batera inkunga uyu mushinga, yasubije ko ntacyo bitwaye, icyakoze ko uzabikora nk’umutinganyi, inkunga ye itazakirwa.
Yagize ati: “Mu izina ry’umutinganyi ntabwo twayemera. Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ugizwe n’abanyamuryango 34 n’abandi bari kuza binjira, b’abakirisitu bafite intumbero imwe, n’imyumvire imwe n’ubwo dutandukanye mu buryo bw’imyizerere.Umutinganyi iyo agiye kugutera inkunga, agutegeka ko uyikoresha ariko nuzana inkunga ntabwo tuzakubaza ngo uri umutinganyi.”
Abajijwe niba ibi bitaba bimeze nko guheza abavuga ko ari abatinganyi, Rev. Kandema yagize ati: “Ntabwo tubaheza. Kuko itorero ry’Imana ryakira abantu bose kuko rishaka ko buri wese akizwa. Ariko iby’imiterere yihariye, imikorere yihariye itari mu murongo washyizweho, ya mission na vision y’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda,…ariko niba uzanye ituro ryawe, inkunga yawe, uvuga ngo BSR ishyigikire ubutinganyi, iryo turo ryawe uzarisubirana.”
Umunyamabanga Mukuru wa BSR, Pasiteri Ruzibiza Viateur, yagize ati: “Iyi nkunga ndayita unconditional support. Nufata telefone yawe cyangwa channels twabahaye, ugashyiraho inkunga, ikintu kizazaho ni kimwe, ni ‘izina ryawe’, nta kindi. Umuntu wese uzumva akaneye gutanga inkunga, azayitanga.”
BSR isobanura ko Bibiliya imwe itwara nibura amadolari 100. Guhenda kwazo guterwa n’uko "Ibigo bifite ubushobozi bwo gutunganya Bibiliya neza bifite icyicaro cyabyo mu bihugu bya Koreya,itunganywa n’ibigo bikomeye byo muri Koreya ndetse n’ibihugu bya Scandinavia bityo bikaba bitwara ikiguzi kinini mu kugirango iboneke. Bisaba kandi imbaraga nyinshi mu mafaranga n’abakozi kugirango Bibiliya igere kuri buri wese hirya no hino mu gihugu cyacu cy’u Rwanda."
Uyu muryango uvuga ko buri mwaka ukenera Bibiliya 200.000 zo kugeza ku bazikeneye, kandi "Kugira ngo iyi ntego igerweho haba hakenewe ingengo y’imari ya miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda", ugahamya ko ubwo bushobozi bwose utabubona hatabonetse inkunga.
1 Ibitekerezo
kamanzi Kuwa 23/08/23
Bibles zirahenda cyane.Ikibazo nuko benshi bazitunze mu ngo zabo no muli offices,nyamara batajya bazisoma cyangwa ngo bashake umuntu wazibigisha.Abatuye isi baramutse bashyize mu bikorwa ibyo bible ivuga,isi yagira amahoro,ibi byose bikavaho: Intambara,ubusambanyi,ruswa,kwikubira,akarengane,etc...
Subiza ⇾Gusa kubera ko abantu bananiye imana uhereye kuli Adamu na Eva,ku munsi wa nyuma izakura mu isi abanga kuyumvira bose,isigaze gusa abayumvira nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Nyuma yaho isi izaba paradis.
Tanga igitekerezo