Igitangazamakuru gikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CNN, cyasohoye urutonde rw’ahantu nyaburanga ku isi, ishyamba rya Bwindi mu Bugande riza ku mwanya wa mbere.
Uru rutonde rw’ahantu 25 rwasohotse ku wa 24 Mata, umunsi wo kwizihiza kubaho kw’isi, nk’umubumbe rukumbi ufite ubuzima.
Amashyamba meza yo muri Afurika, Ubutayu muri Amerika y’Abalatini, amasumo y’amazi n’imigi imaze igihe kirekire hano ku isi; turabisangamo.
Ishyamba rya Bwindi (Bwindi Impenetrable Forest)
Iri shyamba riri mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Uganda. Ribamo ingagi zo mu birunga zitunzwe n’ibyatsi, imizi n’imbuto zirigize. Iri shyamba kandi ribamo amoko atandukanye y’inyoni n’ibinyugunyugu.
Samburu
Ni pariki iherereye mu karere ka Samburu mu ntara ya Rift Valley muri Kenya. Ihana imbibi n’umugezi wa Ewaso Nyilo mu gace k’amajyepfo. Samburu ifite ubuso bungana na kilometero kare 165(165km2). Kuva mu murwa wa Nairobi ujya Samburu, harimo ibilometero 345. Ni ishyamba ribamo inyamaswa nk’udusumbashyamba, impara n’inzovu.
Umusozi wa Toubkal
Ni umusozi uherereye muri Marroc, ufite uburebure bwa metero 4,167. Uyu ni wo musozi muremure mu misozi yose ya Atlas. Uvuye mu mugi wa Marrakesh wahagenda ibilometero 63. Toubkal wahawe izina ‘ry’ Igisenge cy’Afurika y’Amajyaruguru’ ku bw’uburebure bwawo.
Ha Long Bay
Ni ahantu nyaburanga muri Vietnam, haba amazi arimo uturwa tugera ku 1600, hafite ubuso bwa kilometero kare 1500. Mu 1994, UNESCO yagize aha hantu umurage w’amateka y’isi.
El Nido
N’aha ni ahantu nyaburanga muri Philipine haba amazi kandi hafite imiterere ituma ba mukerarugendo bakunda kuhasura ngo baharuhukire kubera ko hatuje.
Ahandi hantu CNN yatangaje harimo Rotorua yo muri New Zealand, Kata Tjuta muri Australia, Petra muri Jordania, Ubutayu bwa Atacama muri Chile, Ishyamba rya Monteverde Cloud Reserve muri Coasta Rica, Ciudad Perdida muri Colombia, Svalbard muri Norvege , Ikiyaga cya Bled muri Slovenia, Cappadocia muri Turkiya, Positano mu Butaliyani , Ikiyaga cya District mu Bwongereza, Ikirwa cya Vancouver muri Canada, Ishyamba rya Denali muri Alaska, Horseshoe Bend muri Arizona, Badlands,muri Dakota y’Epfo na Monument Valley muri Utah.
Tanga igitekerezo