Umuhanzi mpuzamahanga Ali Saleh Kiba wamenyekanye nka Ali Kiba muri Tanzania, yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ali Kiba yatangaje ubutumwa bwe yifashishije urubuga rwa Instagram, agaragaza ko ari kumwe n’u Rwanda n’Isi muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 aho bicwaga amahanga arebera.
Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yanditse ati: "Turi kumwe namwe Rwanda muri ibi bihe."
Mu bihe bitandukanye Ali Kiba yakunze kugaragaza ko yumva neza amateka asharira Abanyarwanda banyuzemo, akifatanya nabo mu kuzirikana no kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ali Kiba ni umwe mu bakomoka mu gace ka Kigoma, yashinze inzu y’umuziki ya Kings Music label, aherutse gutangiza Radio yise ‘Crown Fm Radio’.
Ni umwanditsi w’indirimbo zubakiye ku mudiho wa Bongo Flava akaba azwi mu ndirimbo nka: Mwana, Aje, Chekecha Cheketua, Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme n’izindi.
Tanga igitekerezo