Umuyobozi w’Itorero ’Synagogue Church Of All Nations ( SCOAN ), Umuhanuzi T.B. Joshua, avuga ko amaturo menshi akusanywa n’abakozi b’Imana banyuranye hari igihe ahinduka umuvumo kuri bo aho kuba umugisha bitewe n’abo bayaka.
Ibi yabigarutseho kuwa 20 Mutarama 2020 ubwo yavugaga ku mpamvu we rimwe na rimwe hari igihe atajya yaka amaturo buri uko habaye amateraniro.
Ati " Ntidukwiriye guhangayikisha abababaye. Aha ndavuga abakennye, abarwayi tubasaba gudufasha mu buryo bw’amikoro. N’ubwo bidahabanye n’ukwemera kuba abantu batanga amaturo ariko na none dukwiriye kumenya abo twaka ayo maturo abo ari bo. Ababaye? abakene? abarwayi?"
Avuga ko abakirisitu ubwabo ari bo bagomba gutanga ituro kubera ko bumva bakwiye guha Imana ishimwe.
Ati " Iyo ukize indwara cyangwa ugakizwa ibyaha, ishimwe ryawe ryakabaye iry’Imana. Ariko iyo ubababye ishimwe ryawe ni umubabaro, iyo urwaye, ishimwe ryawe ni uburwayi. Igihe urimo n’icyo kigena ishimwe ryawe. Iyi ni yo mpamvu amaturo yo mu nsengero menshi ni umuvumo aho kuba umugisha. Mukwiriye kwitonda."
Salonedaily itangaza ko uyu mupasiteri wamenyekanye ku Isi yose ku bwo kwemera ko ahanura, avuga ko ku bijyanye n’ibyo abantu bakora, bambara, uko bagaragara kuko ngo ibi bishukana. Avuga ko byatuma umuntu yibeshya agatakaza abantu bazima ku mutima.
Amatorero menshi azwiho gukusanya amaturo. Bivugwa ko bamwe mu gushinga insengero baba bishakira ubukire bitwikiriye ko ari ugushaka imigisha. Byagiye bigaragara ko amaturo ari mu byari bigize itorero kuko bamwe bagiye bafatana mu mashati no gusebanya bapfa amaturo.
Tanga igitekerezo