Itorero Authentic World Ministries/Zion Temple Celebration Center, rihamya ko abashumba baherutse kwiyambaza urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ngo rweguze Umushumba waryo mukuru, Apôtre Dr Gitwaza Paul, bakoreshwaga na Satani.
Ni abashumba 6: Pasiteri Claude Djessa, Vuningoma Dieudonné, Kaberuka Pierre, Muya Richard, Mudakikwa Richard na Kukimunu Paul Daniel bareze Dr Gitwaza, basobanura ko yakomeje kuyobora “itorero ryabo” kandi baramwirukanye muri Gashyantare 2022.
Aba bashumba basobanuraga ko impamvu birukanye Dr Gitwaza ari uko “atubahiriza amategeko yaryo” kandi ngo anyereza umutungo waryo. Izi zatanzwe mu rukiko rwisumbuye tariki ya 1 Ugushyingo 2023.
Tariki ya 24 Ugushyingo, urukiko rwa Gasabo rwamenyesheje abareze ko ikirego cyabo kidafite ishingiro, kubera ko birukanye Dr Gitwaza batakiri abanyamuryango ba Zion Temple, rubasobanurira ko baryiyomoyeho, bashinga irindi ryabo ryitwa ‘World Revival Center Church.”
Umuvugizi wa Zion Temple, Tuyizere Jean Baptiste, yatangarije BBC Gahuza ko iki kirego cyari igitero cya Satani. Ati: “Ni Satani yateye itorero kugira ngo arisiribange, arizanemo amacakubiri.” Na we yahamije ko nta burenganzira aba bashumba bafite bwo kweguza Dr Gitwaza kuko batakibarizwa muri iri torero.
Tuyizere yakomeje asaba aba bashumba ko mu gihe kweguza Dr Gitwaza bibananiye, bakaba bakwifuza gusubira muri Zion Temple, bazakurikiza inzira ziteganywa, hanyuma bakakirwa. Ati: “Amarembo arafunguye, twiteguye kubakira.”
Dr Gitwaza ubwo yabwirizaga abayoboke b’iri torero mu minsi ishize, yabasobanuriye ko yaje mu Rwanda mu 1995, nta muntu n’umwe baziranye, adafite aho arara, ashimira Imana ku bw’aho imugejeje ubu. Kuri iki kibazo cyagejejwe mu rukiko, yababwiye ati: “Ntuhungabane kuko na nyirabyo ntahungabanye. Ntubisengere kuko biriya si ibyo gusengera.”
Tanga igitekerezo