Umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, yagaragaje urwango rukomeye abakoloni b’Ababiligi bagiriye u Rwanda.
Gen. Kabarebe ubwo yaganirizaga abanyeshuri biga muri kaminuza ya UTB mu karere ka Rubavu, yasobanuye ko Ababiligi batigeze bubaka ibikorwaremezo mu Rwanda, mu gihe abakolonizaga ibihugu by’abaturanyi bo bubakagayo amashuri menshi.
Yagize ati: "Batangiye amacakubiri u Rwanda nta kintu kizima bariho barukorera. Kugeza 1932 nta kintu u Rwanda barukoreraga. N’agashuri bubatse muri Astrida, ari yo Butare/Huye uyu munsi, bakubatse ari nursery y’abana b’abazungu. Ntabwo buriya bayubatse nka university. Ni utwo dushuri mujya mwumva."
Uyu musirikare yakomeje ati: “Ubwo ariko ahandi mu karere dutuyemo bari bamaze kubaka amashuri atagira ingano, za universities, Abongereza bari barubatse University of Nairobi muri 1920, muri Uganda Abongereza bubatse Makerere University 1922, muri Congo university muri buri ntara, intara zose, Ababiligi babubakiye kaminuza, babubakiye amashuri.”
Gen. Kabarebe yasobanuye ko kugira ngo icyo gihe haboneke Abanyarwanda bize, umwami Mutara III Rudahigwa yaboherezaga kwiga muri Congo yitwaga Zaïre. Ati: “Twebwe university yambere yubatswe ngira ngo mu 1962, urumva ahandi muri east Africa no muri Congo duturanye universities zarubatswe 1920! Ubwo murumva ubwo bujiji bakoze.”
Yavuze ko aho kubaka ibikorwaremezo birimo amashuri, ibitaro n’imihanda nk’uko byakozwe mu bindi bihugu, Gen. Kabarebe yabwiye aba banyeshuri ko Ababiligi bubatse gereza mu Rwanda mu 1930. Ati: “Icyo bubatse kizwi, kizwi mu Rwanda mu 1930 ni 1930. Ni prison, iriya bimuriye Mageragere. Ni yo institution ikomeye cyane bubatse, ukibaza ngo barayubakira iki? Ese icyo gihe mu Rwanda hari ibyaha byinshi cyaneee ku buryo Abanyarwanda bari bakeneye 1930 yo kubafunga? N’ububare ntibwari buhari ngo hari abasinzi bari burwane.”
Ngo uru rwango Ababiligi bari bafitiye u Rwanda rwaturutse ku kuba Abanyarwanda barakoranye n’Abadage, kandi bakaba bari bafite ubwami bukomeye, bwabarinze kujya mu bucakara.
Tanga igitekerezo