Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego IRMCT rw’Umuryango w’Abibumbye (UN) rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Serge Brammertz amaze gutangaza ko bamaze gutahura ko Fulgence Kayishema umaze imyaka 26 ashakishwa, aherereye muri Afurika y’Epfo.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bushinja Kayishema uruhare mu kwica Abatutsi 2000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyange, bayisengeweho tariki ya 16 Mata 1994.
Bramemertz yasobanuye ko kuba Kayishema atarafatwa, Afurika y’Epfo yabigizemo uruhare. Ati: “Kayishema aracyidegembya kubera ko Afurika y’Epfo yananiwe kudufasha mu myaka irenga ibiri n’igice ishize. Afurika y’Epfo yanze kumuta muri yombi, igendeye kuri dosiye y’ubuhunzi bivugwa ko idahari.”
Uyu Mushinjacyaha Mukuru yibaza impamvu leta ya Afurika y’Epfo idafata umwanzuro wo guta muri yombi Kayishema, kandi izi neza ko ari mu bashakishwa ku rwego mpuzamahanga, bakurikiranweho uruhare muri jenoside.
Yavuze ko n’ubwo bimeze bityo, IRMCT izakomeza gukora ibishobka kugira ngo ite muri yombi Kayishema. Arangije ati: “Afurika y’Epfo ikwiriye gushyira imbaraga mu mikoranire na IRMCT umunsi ku wundi.”
Hanyuma uru rwego rwiyemeje gukomeza gushakisha abandi bashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo guta muri yombi abarimo Kabuga Félicien no kumenya ko Augustin Bizimana wari kuri uru rutonde atakiriho.
Uwo ari we
Kayishema yavukiye muri Komine ya Kivumu muri Préfécture ya Kibuye mu 1961. Yari ashinzwe urwego rw’ubutabera rwa polisi muri Kavumu.
Kayishema afatanyije n’abarimo Meya wa Kavumu, bateguye inama zitandukanye maze bakusanyiriza muri Kiliziya ya Nyange abatutsi bageraga ku 2000 bari bahungiye mu nkambi zitandukanye muri iyi komine. Bahaye Interahamwe lisansi yo gutwikisha iyi kiliziya ndetse aba ‘Gendarmes’ n’abapolisi ba komine bahamisha amagerenade, abarimo baricwa.
ICTR yakuriranyeho Kayishema icyaha cya jenoside n’ibifitanye isano nayo.
Abasigaye kumenyerwa aho baherereye
Abasigaye bagishakirizwa amakuru aganisha ku ifatwa ryabo barimo: Ryandikayo Charles ushinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kiliziya ya Mubuga muri Préfécture ya Kibuye, Sikubwabo Charles ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi Préfécture, Phénéas Munyarugarama (yari umusirikare) ushinjwa kugira uruhare mu itegura n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside,
...Aloys Ndimbati (yari Préfet) ushinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri Préfécture ya Kibuye na Protais Mpiranya (yari umusirikare) ushinjwa uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi.
Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/?Menya-Abanyarwanda-Amerika-yashyiriyeho-miliyoni-40-ngo-bafatwe
Tanga igitekerezo