Perezida Paul Kagame yaraye ashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare 12 bari mu cyiciro cya jenerali; ni ukuvuga kuva kuri Brigadier General kugera kuri General (uwambara ipeti ry’inyenyeri enye).
Ni igikorwa kidasanzwe cyabaye mu ngabo z’u Rwanda (RDF) kuko aba bajenerali bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu, bakaba ari bo bari bakuru mu myaka muri uru rwego kandi bafitemo ijambo rikomeye.
Ugukomera kw’aba basirikare kugaragazwa n’imyanya bakozemo, iyo barimo n’amateka yabaranze. Urugero ni nka General James Kabarebe usanzwe ari umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano.
Muri rusange, ba General (Full General) bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ni James Kabarebe na Fred Ibingira. Ba Lieutenant General ni Charles Kayonga na Frank Mushyo. Ba Major General ni Martin Nzaramba, Eric Murokore, Augustin Turagara, Charles Karamba na Albert Murasira. Ba Brigadier General ni: Chris Murari, Didace Ndahiro na Emmanuel Ndahiro.
IBIGWI BYABO
James Kabarebe
Uyu musirikare yavukiye Ibanda muri Uganda mu mwaka w’1959, yigayo amashuri abanza kugeza muri kaminuza, aho yize muri kaminuza ya Makerere, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bugeni na politiki.
Yinjiye mu gisirikare cya Uganda mu mwaka w’1989, hashize imyaka itatu Perezida Yoweri Kaguta Museveni afashe ubutegetsi, kandi ari mu basirikare batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990, ayobora abarwanyi ba RPA-Inkotanyi bari ku kigo gikuru ku Mulindi wa Byumba.
Mu mwaka w’1996, hashize imyaka ibiri RPA ibohoye u Rwanda, Kabarebe yayoboye abasirikare bambutse bajya mu yahoze ari Zaïre, Bagiye gukuraho ubutegetsi bwa Mobutu ndetse banakurikiye Interahamwe n’abahoze mu ngabo za Leta bagiye kwisuganyirizayo, bagamije kuzagaruka ngo bisubize ubutegetsi. Ikindi cyari kigamijwe kandi ni ugucyura impunzi zabarirwaga muri miliyoni 3 zari hafi y’umupaka.
Kabarebe yayoboye abasirikare bafashije abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa AFDL wa Laurent Desiré Kabila bakuye ku butegetsi Mobutu Sese Seko mu 1997. Uyu mutegetsi yari yarasezeranyije Interahamwe n’abahoze mu ngabo za Leta kuzifasha gutera u Rwanda, zikarufata. Ni umugambi wari waragejejwe ku mpunzi z’Abahutu, utuma zimwe «ziba zirindiriye.»
Kubera ubufasha Kabarebe yahaye Laurent Kabila kugeza agiye ku butegetsi, Kabila yagize uyu musirikare Umugaba Mukuru w’ingabo za Congo (ntiyari icyitwa Zaïre) gusa hagati y’Abanyekongo n’Abanyarwanda hatutumba umwuka mubi watumye akurwa kuri iyi nshingano, arataha, asubira muri Congo ayoboye urugamba rwashoboraga gukura uyu mutegetsi ku ntebe, binyuze muri ‘Opération Kitona’ yo mu 1998.
Hashize imyaka mike, mu Kwakira 2002 Perezida Paul Kagame yagize Kabarebe Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, muri Mata 2010 amugira Minisitiri w’Ingabo kugeza mu Kwakira 2018 ubwo yamugiraga umujyanama we wihariye mu bya gisirikare.
Fred Ibingira
Ibingira na we yavukiye muri Uganda mu mwaka w’1964, akaba ari mu basirikare ba RPA batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda mu Kwakira 1990.
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kigaragaza mu 1978 yayoboye Pulatuni, mu 1988 ayobora Kampani, mu 1989 ayobora Batayo yitwaga OPTO 21, zose zo muri Uganda.
Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990 ari Komanda wungirije wa Batayo ya Task Force A, mu 1991 ayobora Batayo ya 7, mu 1991 ayobora Batayo ya A Mobile Force, mu 1992 aba komanda wungirije w’ingabo zari mu rugamba rwo kubohora igihugu mu Mutara.
Mu 1993, Ibingira yabaye komanda wa Batayo ya CO 157 Mobile Force, aba n’umuyobozi w’urukiko rwa gisirikare rwa RPA, mu 1994 ayobora Burigade ya 301, mu 1998 ayobora Burigade ya 402, kuva mu 2003 kugeza mu 2010 ayobora Diviziyo ya 1, kuva ubwo aba Umugaba w’Inkeragutabara kugeza mu 2021 ubwo yahagarikwaga by’agateganyo azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Charles Kayonga
Kayonga yavukiye muri Uganda mu 1962, yigayo amashuri yose kugeza muri kaminuza ya Makerere, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bugeni.
Yabaye mu gisirikare cya Uganda, atangirana n’abandi barwanyi ba RPA urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990 ndetse azwiho akazi gakomeye nk’umusirikare wayoboye Batayo ya 3 yari igizwe n’abasirikare 600 bamaze igihe barindiye abanyapolitiki bari bahagarariye RPF Inkotanyi ku nyubako ya CND, ubu ni ingoro y’inteko ishinga amategeko.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, Kayonga yakoze imirimo itandukanye, aho, nka Kabarebe, yari umwe mu basirikare bakuru bagiye muri Congo gucyura impunzi no kurwanya Interahamwe n’abahoze ari abasirikare ba Leta (Ex-FAR).
Kayonga ni we wasimbuye Kabarebe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’ingabo mu mwaka w’2010, na we aza kuwusimburwaho na Patrick Nyamvumba muri Kamena 2013.
Muri Nyakanga 2014, Perezida Kagame yagize Kayonga Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, ni inshingano yaje kuvaho muri Nyakanga 2019. Nyuma y’aho, keretse kuba ofisiye, nta kandi kazi kihariye yari afite muri RDF.
Frank Mushyo Kamanzi
Mushyo yavukiye muri Uganda mu 1964, anakurirayo, yigayo amashuri kugeza muri Kaminuza ya Makerere, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu buhinzi.
Ni umwe mu basirikare bari bagize komisiyo ihuriweho ya Lusaka yari ishinzwe gushaka amahoro muri Repubulika ya demukarasi ya Congo hagati y’umwaka w’1999 n’2000, kuva mu 2006 kugeza mu 2007 aba komanda wungirije w’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri Sudani (AMIS).
Mushyo yabaye Komanda wa Burigade y’ingabo zirwanira ku butaka hagati y’umwaka w’2007 n’2010, kuva mu 2010 kugeza mu 2012 aba komanda w’ishuri rikuru rya gisirikare, kuva mu 2012 kugeza mu 2015 aba Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka.
Mu 2016, Mushyo yabaye Komanda w’ingabo zihuriweho z’umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’iz’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani (UNAMID), muri Mata 2017 agirwa komanda w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo kugeza muri Gicurasi 2019. Kuva mu Gushyingo 2019 ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya.
Charles Karamba
Karamba yabaye Umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere kuva mu 2015 kugeza mu 2019, aba Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Werurwe 2023, kuva muri uku kwezi kwa Kanama 2023 ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia.
Uyu musirikare ni umwe mu bari bagize Batayo ya 3 yagiye kurinda abanyapolitiki ba RPF Inkotanyi ku nyubako ya CND, mu gihe bari bategereje iyubahirizwa ry’amasezerano ya Arusha. Icyo gihe yari afite ipeti rya Captain.
Karamba yayoboye ishuri rikuru rya gisirikare riri i Nyakinamba, aba umuyobozi wa Burigade ya 511 iherereye muri Diviziyo ya 1, ayobora Burigade ya 301 muri Diziyo ya 1, aba n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi n’iterambere muri RDF.
Albert Murasira
Murasira yavukiye mu ntara ya Maniema muri Repubulika ya demukarasi ya Congo mu 1962, agaruka mu Rwanda, aho yize amashuri yisumbuye mu Byimana no mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse mu mibare.
Yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda mu mwaka w’1988, icyo gihe yanigishaga Imibare muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Ubwo ingabo za RPA zafataga ubutegetsi, Murasira wari ufite ipeti rya Sous-Lieutenant yinjiye mu gisirikare gishya cy’igihugu cyari kiyobowe na Major General Paul Kagame tariki ya 31 Ukuboza 1994, bitewe n’uko yari umuhanga, kuva mu 1999 kugeza mu 2004 agirwa umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’ingabo.
Mu Kuboza 2005, Murasira yagizwe umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu ishami ry’itumanaho muri misiyo y’amahoro y’umuryango bwa Afurika yunze ubumwe muri Sudan, mu mwaka wakurikiyeho agiwa umuyobozi w’ishuri rya gisirikare rya Gako.
Kuva mu 2007 kugeza mu 2012, Murasira yari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi no gucunga abakozi mu ngabo z’u Rwanda. Yari Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Zigama CSS kuva mu 2012 kugeza mu Kwakira 2018, ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ingabo. Muri uku kwezi yagizwe Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, asimbura Kayisire Marie Solange.
Martin Nzaramba, Eric Murokore, Augustin Turagara
Nzaramba yabaye umuyobozi mukuru w’ikigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro. Yanayoboye kandi ikigo cya gisirikare cya Nasho.
Murokore we asanzwe ari umuyobozi w’Inkeragutabara mu ntara y’Amajyaruguru. Mu rugamba rwo kubohora igihugu, ubwo yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel, yari komanda wungirije wa Batayo y’157. Komanda mukuru wayo yari Fred Ibingira wari Lieutenant Colonel.
Turagara asanzwe ari umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Kanombe. Mu rugamba rwo kubohora igihugu, yayoboye Batayo yitwaga Oscar yagize uruhare mu kwambura ingabo za Leta ibice bitandukanye bya Byumba.
Aba basirikare uko ari batatu bahuriye ku kuba bose baratangiranye urugamba rwo kubohora igihugu mu Kwakira 1990 gusa nta byinshi inyandiko zivuga ku bigwi byabo.
Chris Murari, Didace Ndahiro na Emmanuel Ndahiro
Murari yabaye komanda w’ingabo z’u Rwanda zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani kugeza mu 2010 ubwo yasimburwaga na Emmanuel Karemera. Icyo gihe yari afite ipeti rya Colonel.
Murari kandi yabaye umuyobozi w’ishami ry’igisirikare cy’u Rwanda rishinzwe ibikorwa n’imyitozo, rizwi nka J3.
Didace Ndahiro we yabaye umuyobozi w’ikigo cy’imyitozo ya gisirikare mu gihe yari afite ipeti rya Lieutenant-Colonel. Mu 2019, yagizwe umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare riri i Nyakinama mu karere ka Musanze.
Dr Emmanuel Ndahiro yabaye umuganga wa Perezida Kagame, aba n’umujyanama we mu by’umutekano, kuva mu 1994 kugeza mu 2000 aba Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda.
Dr Ndahiro kandi yabaye umuyobozi w’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, aba umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi (NISS) kuva mu 2004 kugeza mu 2011.
1 Ibitekerezo
Nigasongo Kuwa 10/09/23
Amakuru mutungezaho aradufasha
Subiza ⇾Tanga igitekerezo