• english English
  • english Francais
  • english Swahili
  • Ahabanza
  • Amakuru
    Umunyamahanga wasambanyije umunyeshuri ni we wakoze ku bo Col Higiro yise ‘inzererezi’
    Nyiragongo: Umutwe mushya wiyemeje guhangana na M23 warwanye iya mbere na APCLS
    Ukraine irigamba kwica Admiral Viktor Sokolov w’u Burusiya
    Imodoka zidatwara abagenzi rusange zigiye gukumirwa mu mihanda imwe n’imwe mu masaha yagenwe
    Mali: Abahiritse ubutegetsi basubitse amatora yari kuzasubiza ubutegetsi abasivili
  • Ibitekerezo
    IBITEKEREZO Soma izindi
    Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha
    Minisitiri w’ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali
    Ese kurwanya umuco wo kudahana ni inshingano rusange?
    Bamporiki azahabwa imbabazi, abone kuba Umushumba w’abarokore
    Yaba ari amahitamo meza u Rwanda rushakiye urubyiruko imirimo mu mahanga?
  • Zicukumbuye
    ZICUKUMBUYE Soma izindi
    Rwanda: Ubwinshi bw’imanza, gufunga n’ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera
    Covid-19: �Nyunganira mwana �, inzira nshya ishora abana mu muhanda
    Kayonza: Mu ntambara y�amahugu arwana n�inzego z�ibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame
    Ibivugwa: Ingabo z�Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba
    Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?
  • Politiki
    POLITIKI Soma izindi
    Abashingamategeko bo muri USA barasaba Menendez kwegura bwangu
    Perezida Ndayishimiye yavuze ku mwuka mubi uhwihwiswa mu Burundi
    Kenya: Umunyapolitiki ukomeye yibasiwe nyuma yo gusaba Perezida Kagame ko yarekera kuyobora u Rwanda
    Igisubizo cya P. Kagame ku mpamvu Gen. Muhoozi ari we wenyine washoboye kunga u Rwanda na Uganda
    Zabyaye amahari hagati ya Ukraine n’incuti yayo Pologne
  • Imikino
    POLITIKI Soma izindi
    FIFA yahannye Rayon Sports
    Arsenal yahagamiwe na Tottenham mu maso ya P. Kagame
    APR FC yatakaje amanota ya mbere kuri Marines FC
    FERWAFA yamaganye amagambo umutoza w’Amavubi y’abagore yatangaje ku bakinnyi ba Ghana
    CAF yakubise Rayon Sports ahababaza
Iyandikishe
Bwiza Bwiza
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Search
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Dukurikire
  • Francais
  • English
  • Kiswahili
Copyright © 2014-2023 BWIZA MEDIA Ltd.
Ibihugu bya Sudani n'u Burundi imbere ku rutonde rw'ibimaze kubamo coup d'etat nyinshi

ibyegeranyo

Ibihugu bya Sudani n’u Burundi imbere ku rutonde rw’ibimaze kubamo coup d’etat nyinshi

Yanditswe na Denis Nsengiyumva
Yanditswe kuwa 17/08/2023 14:25

Muri coup d’Etat 17 zabaye ku Isi kuva mu 2017, zose uretse imwe yabaye muri Myanmar mu 2021, izindi zabaye muri Afurika. Hagati ya Mutarama 1950 na Nyakanga 2023, muri Afurika habaye kugerageza guhirika ubutegetsi no kubuhirika inshuro zigera kuri 220, hafi kimwe cya kabiri (44%) byo kugerageza guhirika ubutegetsi kwabaye ku Isi hose. Kenya yabayemo kugerageza guhirika ubutegetsi rimwe nabwo birapfuba mu gihe mu Rwanda yabaye rimwe mu 1973.

1. Sudani

Kuva mu 1950, Sudani yagize coup d’Etat nyinshi no kugerageza gufata ubutegetsi bigera ku nshuro 17, inshuro esheshatu muri zo bigerwaho. Kugerageza guhirika ubutegetsi bwa mbere kwabaye ku itariki ya 18 Kanama 1955, bikurikirwa no kubuhirika byuzuye ku itariki ya 17 Ugushyingo 1958. Mu 2019, umuyobozi wari umaze igihe kirekire, Omar al-Bashir yakuwe ku butegetsi nyuma y’amezi y’imyigaragambyo.

Bashir ubwe yari yafashe ubutegetsi ahiritse ubwari buriho mu 1989. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Centre for Systemic Peace (CSP) na Statista ariko bwerekana ko mu mateka ya Sudani habaye ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro 35 (harimo no kugerageza no kunanirwa kubigeraho).

Nubwo muri Sudani hubuye intambara ku itariki ya 15 Mata 2023, ihirikwa ry’ubutegetsi riheruka kandi ryagenze neza ryabaye ku itariki ya 25 Ukwakira 2021, aho abayoboye coup d’etat basenye guverinoma yari ihuriweho maze bafunga by’agateganyo Minisitiri w’intebe Abdalla Hamdok.

2. Burundi

Amateka y’u Burundi yaranzwe no guhirika ubutegetsi inshuro 11, ahanini biterwa n’ubushyamirane bushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Muri coup d’Etat 11 , eshanu zagezweho. Igerageza rya mbere ryo guhirika ubutegetsi ryabaye ku itariki ya 18 Ukwakira 1965.

Izindi coup d’Etat zakurikiye mu myaka hagati ya 1966 na 1993, aho amaraso yamenetse cyane mu yabaye ku itariki ya 21 Ukwakira 1993, mu gushaka guhirika ubutegetsi gushyigikiwe n’igisirikare kwahitanye Perezida Melchior Ndadaye. Ibi byateje intambara y’imyaka 10 y’abenegihugu yahitanye abantu bagera ku 300.000. Kugerageza guhirika ubutegetsi guheruka kwabaye ku itariki ya 13 Gicurasi 2015, ubwo abajenerali bakuru bagerageje guhirika Perezida Pierre Nkurunziza ubwo yari mu ruzinduko muri Tanzania.

3. Sierra Leone na Ghana

Sierra Leone yabayemo guhirika ubutegetsi gatatu hagati ya 1967 na 1968, no mu 1971. Muri Sierra Leone kandi habaye kugerageza guhirika ubutegetsi hagati ya 1986 na 1988. Hageragejwe ubundi buryo butanu bwo guhirika ubutegetsi hagati ya 1992 na 1997.

Muri rusange, muri Sierra Leone habaye kugerageza guhirika ubutegetsi inshuro 10, eshanu bigerwaho. Kimwe na Sierra Leone, Ghana nayo yabayemo guhirika kwa gisirikare inshuro 10, eshanu muri zo bigerwaho. Bwa mbere hari ku itariki ya 24 Gashyantare 1966, ubwo Kwame Nkrumah yavanwaga ku butegetsi, kandi mu mwaka wakurikiyeho habaye igerageza ryo kubuhirika ritagezweho bikozwe n’abasirikare bato. Ukundi guhirika ubutegetsi no kugerageza kubuhirika byabaye mu myaka yakurikiye, aho bwa nyuma byabaye ku itariki ya 23 Werurwe 1984.

4. Burkina Faso na Comoros

Iki gihugu cya Afurika y’iburengerazuba nicyo cyabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi ryagezweho ryinshi, aho inshuro icyenda byagezweho bigapfuba rimwe gusa. Inshuro ya mbere byabaye ku itariki ya 3 Mutarama 1966. Ihirikwa ry’ubutegetsi ryonyine ryapfubye ni iryo ku itariki ya 17 Nzeri 2015.

Ihirikwa ry’ubutegetsi rishyigikiwe n’igisirikare riheruka kandi ryagezweho, ryabaye ku itariki ya 23 Mutarama 2022. Abayoboye ihirika ry’ubutegetsi basheshe itegeko nshinga rya Burkina Faso, basesa Inteko ishinga amategeko kandi bafunga Perezida Roch Marc Christian Kabore. Comoros nayo yagize coup d’etat icyenda, enye muri zo zigerwaho. Iheruka kandi yagezweho ni iyo ku itariki ya 30 Mata 1999, ariko habaye ihirikwa ry’ubutegetsi ryapfubye mu mwaka wakurikiye ku itariki ya 21 Werurwe.

5. Niger, Bénin, Mali, Nigeria na Guinea-Bissau

Ku itariki ya 26 Nyakanga 2023, ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri Niger igihe abashinzwe kurinda umukuru w’igihugu bafungaga Perezida Mohamed Bazoum hanyuma umuyobozi wabo Gen. Abdourahamane Tchiani agafata ubutegetsi.

Iyi yari inshuro ya munani n’iya gatanu yagezweho kuva igihugu cyabona ubwigenge kibuhawe n’u Bufaransa mu 1960. Ibindi bihugu byo muri Afurika byabayemo coup d’Etat umunani (izagezweho cyangwa izapfubye) ni Benin, Mali, Nigeria na Guinea-Bissau.

6. Togo, Congo, Tchad na Mauritania

Hamwe no kugerageza guhirika ubutegetsi kwagezweho cyangwa kwapfubye inshuro zirindwi , ibi bihugu biri mu icumi bya mbere byabayemo coup d’etat nyinshi byo muri Afurika mu mateka. Muri Togo, guhirika ubutegetsi gutatu kwagezweho, inshuro ebyiri muri buri gihugu muri Repubulika ya Congo na Tchad, hamwe n’eshanu zagezweho muri Mauritania, aho coup d’etat iheruka yabaye ku itariki ya 6 Kanama 2008, aho umuyobozi wavanywe ku butegetsi, Perezida Sidi Ould Cheikh Abdallahi yafunzwe.

7. Guinea

Kugeza muri uyu mwaka, iki gihugu cya Afurika y’Iburengerazuba cyageragejwemo guhirika ubutegetsi inshuro esheshatu, eshatu muri zo bigerwaho.

Bwa mbere hari ku itariki ya 3 Mata 1984, mu gihe izindi nshuro byabaye mu myaka yakurikiyeho. Ku itariki ya 5 Nzeri 2021, abasirikare ba Guinea bateye ingoro ya perezida maze bakora coup d’etat. Abayoboye coup d’Etat bafunze perezida wavanywe ku butegetsi Alpha Conde.

8. Uganda, Ethiopia na Centrafrica

Ibi bihugu byageragejwemo guhirika ubutegetsi inshuro eshanu, aho ebyiri muri zo byagezweho muri Ethiopia n’eshatu muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) na Uganda. Muri Uganda, guhirika ubutegetsi bwa mbere byabaye ku itariki ya 25 Mutarama 1971, aho ihirikwa ry’ubutegetsi rishyigikiwe n’igisirikare ryakuyeho Perezida Milton Obote. Uwayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi, Idi Amin, yabaye umwe mu banyagitugu b’abanyarugomo ku Isi, mbere yo kuvanwa ku butegetsi ku itariki ya 13 Mata 1979.

Ihirika ry’ubutegetsi riheruka muri iki gihugu cya Afurika y’Iburasirazuba ni iryo ku itariki ya 27 Nyakanga 1985, ubwo Perezida Obote yahirikwaga ku nshuro ya kabiri. Inshuro ya mbere muri Ethiopia hari ku itariki ya 14 Ukuboza 1960, ariko ihirika ry’ubutegetsi ryamamaye cyane ni iryo ku itariki ya 12 Nzeri 1974, ubwo abasirikare n’abapolisi, bifatanyaga bagakuraho Umwami w’abami Haile Selassie. Naho inshuro ya mbere muri Centrafrica hari muri Mutarama 1966 naho iya nyuma biba ku itariki ya 15 Werurwe 2003.

9. Misiri

Iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru cyageragejwemo guhirika ubutegetsi inshuro enye, kandi zose byagezweho. Bwa mbere hari ku itariki ya 23 Nyakanga 1952, ndetse indi coup d’etat iba nyuma y’imyaka ibiri. Ku itariki ya 11 Gashyantare 2011, habaye ihirikwa ry’ubutegetsi rishyigikiwe n’abasirikare nyuma y’imyigaragambyo yo mu cyiswe "Arab Spring". Hosni Mubarak yavanwe ku butegetsi arafungwa.

Ihirika ry’ubutegetsi riheruka kuba ni iryo ku itariki ya 3 Nyakanga 2013, ubwo umuyobozi mukuru w’ingabo za Misiri Gen. Abdel Fattah al-Sisi yayoboraga ihuriro ryo gukuraho perezida Mohamed Morsi wahise afungwa. Ibihugu bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Algeria, Madagascar, Liberia, Lesotho na Cote d’Ivoire nabyo byayemo guhirika ubutegetsi inshuro enye muri buri gihugu.

10. Somalia

Ku itariki ya 10 Ukuboza 1961, habaye igerageza ry’ihirikwa ry’ubutegetsi rishyigikiwe n’igisirikare ari naryo rya mbere muri eshatu zageragejwe muri iki gihugu cyo mu Ihembe rya Afurika. Ku itariki ya 21 Ukwakira 1969 gusa nibwo ihirika ry’ubutegetsi ryagezweho. Ni ihirika ry’ubutegetsi ritamennye amaraso ubwo abasirikare bakuru bagize Inama Nkuru y’Impinduramatwara bayobowe na Siad Barre bafataga ubutegetsi.

Ukundi kugerageza guhirika ubutegetsi kwabaye ku itariki ya 9 Mata 1978. Libya, Zambia na Gambia n’ibindi bihugu byabayemo guhirika ubutegetsi inshuro eshatu.

Izindi Nkuru Bijyanye


Ibigwi by'abajenerali 12 bashyizwe mu kiruhuko
Ibigwi by’abajenerali 12 bashyizwe mu kiruhuko
Abantu 10 ba mbere bagize uruhare mu guhindura amateka y�Isi mu kinyejana cya 20
Ibihugu bifite amategeko yemerera abahuje igitsina gushyingiranwa n'igihe yatorewe
Ibihugu bifite amategeko yemerera abahuje igitsina gushyingiranwa n’igihe yatorewe

Izindi wasoma

Ibigwi by’abajenerali 12 bashyizwe mu kiruhuko

Imitwe ya Special Forces 15 ya mbere iteye ubwoba ku Isi mu 2023

Urutonde rwa Coup d’etat ziheruka gukorwa muri Afurika y’iburengerazuba no hagati

Ibihugu 50 bya mbere binini kurusha ibindi ku Isi n’ubuso bwabyo

U Bushinwa nibwo butunze amato menshi y’intambara agendera munsi y’amazi (Submarines)

Denis Nsengiyumva
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa

DUKURIKIRE

Wadusanga kuri izi nkoranya mbaga
Facebook Like
Twitter Follow
Youtube Subscribe

Weekly Newsletter

Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email

I have read and agree to the terms & conditions

Amakuru Agezweho

Umunyamahanga wasambanyije umunyeshuri ni we wakoze ku bo Col Higiro yise ‘inzererezi'
Umunyamahanga wasambanyije umunyeshuri ni we wakoze ku bo Col Higiro yise ‘inzererezi’

Nyiragongo: Umutwe mushya wiyemeje guhangana na M23 warwanye iya mbere na APCLS
Nyiragongo: Umutwe mushya wiyemeje guhangana na M23 warwanye iya mbere na APCLS

Ukraine irigamba kwica Admiral Viktor Sokolov w'u Burusiya
Ukraine irigamba kwica Admiral Viktor Sokolov w’u Burusiya

Imodoka zidatwara abagenzi rusange zigiye gukumirwa mu mihanda imwe n'imwe mu masaha yagenwe
Imodoka zidatwara abagenzi rusange zigiye gukumirwa mu mihanda imwe n’imwe mu masaha yagenwe

Senateri Menendez yasobanuye iby'amafaranga FBI yafatiye mu rugo rwe
Senateri Menendez yasobanuye iby’amafaranga FBI yafatiye mu rugo rwe

- DUTERE INKUNGA -

Mashya

Umunyamahanga wasambanyije umunyeshuri ni we wakoze ku bo Col Higiro yise ‘inzererezi'
26/09/23 10:04
Umunyamahanga wasambanyije umunyeshuri ni we wakoze ku bo Col Higiro yise ‘inzererezi’
Nyiragongo: Umutwe mushya wiyemeje guhangana na M23 warwanye iya mbere na APCLS
26/09/23 10:00
Nyiragongo: Umutwe mushya wiyemeje guhangana na M23 warwanye iya mbere na APCLS
Ukraine irigamba kwica Admiral Viktor Sokolov w'u Burusiya
26/09/23 10:00
Ukraine irigamba kwica Admiral Viktor Sokolov w’u Burusiya
Imodoka zidatwara abagenzi rusange zigiye gukumirwa mu mihanda imwe n'imwe mu masaha yagenwe
26/09/23 09:09
Imodoka zidatwara abagenzi rusange zigiye gukumirwa mu mihanda imwe n’imwe mu masaha yagenwe
ubutabera

Senateri Menendez yasobanuye iby’amafaranga FBI yafatiye mu rugo rwe

Perezida wa komisiyo ya sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, (...)

Yanditswe na TUYIZERE JD
Amakuru

Mali: Abahiritse ubutegetsi basubitse amatora yari kuzasubiza ubutegetsi abasivili

Inteko ya gisirikare iyoboye igihugu muri Mali kuri uyu wa Mbere yavuze ko amatora ya perezida (...)

Yanditswe na Denis Nsengiyumva
Amakuru

Icyo NESA itangaza ku mashuri asaga 50 bivugwa ko yahagaritswe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyahakanye (...)

Yanditswe na Denis Nsengiyumva
ubuzima

Mu Rwanda hagiye gutangira amahugurwa ku bumenyi bwa massage no gufashwa kwihangira umurimo

Mu Rwanda, gukenera serivisi za massage z’umwuga bikomeje kwiyongera. Ariko, kubura ibigo (...)

Yanditswe na Mecky Merchiore Kayiranga

Bwiza Media is a leading online media company based in Rwanda that provides information and analysis on societal achievements and needs.


Service Dutanga

  • Itangazamakuru
  • Kwamamaza -Advert
  • Dufata amashusho -Video
  • Dutunganya Amashusho
  • Dukora websites
  • Amatangazo / Cyamunara

Ibyiciro Bikunzwe

  • politiki
  • imyidagaduro
  • imikino
  • ubuzima
  • utuntu-nutundi

© Bwiza Media. All Rights Reserved.